Author: webrwanda
-
KCB yatangije serivisi nshya ya ‘M-Banki’ yo gufungura konti hifashishijwe telefoni #rwanda #RwOT
KCB Bank Rwanda yatangije serivisi nshya yiswe “M-Banki” izafasha Abanyarwanda bose, barimo n’abadasanzwe ari abakiliya ba KCB, gufunguza konti bifashishije telefoni zabo. -
Agahenge mu rukundo rwa Kanye West na Kim Kardashian #rwanda #RwOT
Nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zicicikana ko mu rugo rwa Kim Kardashian na Kanye West batabanye neza, kubera ibikorwa umugabo yari amaze iminsi akora ku karubanda, Kim yagaragaje ko nta gicuba cyacitse mu rukundo rwabo.source https://igihe.com/imyidagaduro/article/agahenge-mu-rukundo-rwa-kanye-west-na-kim-kardashian
-
Ethiopia iritegura kohereza icyogajuru cya kabiri mu isanzure #rwanda #RwOT
Ethiopia yatangaje ko ibifashijwemo n’u Bushinwa iri mu myiteguro ya nyuma yo kohereza icyogajuru cya kabiri mu isanzure, nyuma y’icyari cyoherejwe mu Ukuboza umwaka ushize. -
Imibereho ya Bizirema uherutse kuba umwarimu w’indashyikirwa mu Rwanda #rwanda #RwOT
Bizirema Sylvain wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ni umwarimu kuva mu 2008, mu mwaka ushize wa 2019 yabaye umwarimu w’indashyikirwa mu Rwanda hose mu rwego rw’amashuri yisumbuye, ahabwa ibihembo bitandukanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB. -
Ibitangazamakuru bidashoboye kwishyura ibihangano by’abahanzi nibishaka bifunge- Mukurarinda #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi abahanzi babyukije ikibazo cy’ibitangazamakuru bicuranga ibihangano byabo ariko ntibabibonemo inyungu. Umunyamategeko akaba n’umuhanzi umaze igihe mu muziki w’u Rwanda Alain Mukurarinda asanga igihe kigeze ngo umuhanzi atungwe n’akazi ke. -
NBA Finals: LA Lakers yatsinze Miami Heat mu mukino wa mbere #rwanda #RwOT
Los Angeles Lakers yatangiye neza urugendo rwo gushaka igikombe cya 17 cya Shampiyona ya NBA, itsinda Miami Heat amanota 116-98 mu mukino wa mbere wo mu mikino ya nyuma. -
Umuhanzikazi Tonny Unique yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT
Nyuma yo kwambikwa impeta mu ntangiriro za 2020, akemera kuba umugore w’umusore bari bamaze igihe bakundana, Umuhanzikazi Tonny Unique yamaze kwibaruka imfura ye.source https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-tonny-unique-yibarutse-imfura-ye
-
Israel Mbonyi yasohoye ‘Urwandiko’ yanditse ashimira Imana ibyiza byinshi yamukoreye-VIDEO #rwanda #RwOT
‘Sinzibagirwa’, ‘Ibihe’, ‘Karame’, ‘Nzi ibyo nibwira’, ‘Hari ubuzima’ n’izindi zitandukanye, ni zimwe mu ndirimbo z’umuramyi Israel Mbonyi buri wese ukunda/ukurikirana umuziki wa Gospel agomba kuba azi bitewe n’uburyo zahembuye/zihembura imitima ya benshi. Magingo aya, hari inkuru nziza uyu muhanzi azaniye abakunzi b’umuziki we.
Israel Mbonyi ibihangano bye byatanze umusaruro ukomeye mu ivugabutumwa , haba mu gihugu ndetse no mu karere, nyuma yo gukora izi ndirimbo twavuze haruguru zifite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, ntabwo yashyize ikaramu hasi ahubwo arakataje ndetse kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Urwandiko’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo ifite iminota 10 n’amasegonda 22, akaba yayinyujijemo ishimwe rye ku Mana.

Iyi ndirimbo ‘Urwandiko’ ni iya 6 kuri Album ye ya gatatu yitwa ‘Mbwira’ izaba iriho indirimbo 10 zirimo izo aherutse gushyira hanze; ‘Nzaririmba’ na ‘Nkwiye kurara iwawe’. Umwihariko w’iyi ndirimbo ye nshya ‘Urwandiko’, Mbonyi yavuze ko yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yamukoreye. Ati “Ni indirimbo y’ishimwe yo kuvuga imirimo Imana yagiye inkorera n’abantu muri rusange”.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi uherutse kuririmba mu Iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’, yavuze ko hari byinshi Imana ikorera abantu, bimwe bakabimenya, ibindi ntibabimenye. Aha niho ahera asaba abantu bose gushima Imana iteka. Ati “Nasobanuraga uburyo ubuzima bwacu n’ubwo akenshi tuba tubona ari ubusanzwe ariko hari ibintu byinshi biba byabereye ‘Behind the scene’ (inyuma) twebwe tutamenye, usanga Imana iturwanirira intambara nyinshi zitandukanye”.
Yatanze ingero avuga ko hari nk’igihe ushobora kuba wari gukora impanuka uyu munsi ariko Imana ikabiguhunza, wowe ukagira ngo ni ibisanzwe. Yongeyeho ati “Ushobora kuba warwara, Imana ikabikurinda,..ikajya iguhisha umunsi ku wundi ariko ntunamenye ko byanabaye, rero ngenda ntekereza kuri ibyo bintu byinshi Imana yagiye indinda cyangwa yagiye inkorera, intambara yagiye indwanirira sinzimenye, numva nagenda nandika kimwe ku kindi uko mbyibutse”.
Israel Mbonyi yanyujije ishimwe rye ku Mana mu ndirimbo ye nshya ‘Urwandiko’ Mbonyi yavuze ko iyo atekereje ibyo Imana yamukoreye, abura aho ahera abisobanura, akaba ariyo mpamvu yahisemo kujya yandika buri uko abyibutse bityo ntazibagirwe ibyiza Imana yamukoreye. Ati “Kuko hari igihe ureba kubiririmba, kubivuga, ukabona ntiwabona uburyo ubisobanura, ariko nkagenda niyandikira ducye ducye kugira ngo utwo nibutse njye nandika, nibura uko mbisomye njye nibuka ko Imana yangiriye neza”.
Yamahagariye abantu bose kubaho ubuzima bushima Imana. Ati “Ni indirimbo y’ishimwe yo kuvuga ko ibyiza Imana idufitye ari byiza kandi ari iby’igikundiro ariyo mpamvu dukwiriye kubaho ubuzima bw’ishimwe”. Yavuze ko indirimbo zigize Album ye ya 3 yise ‘Mbwira’ azagenda azisohora imwe ku yindi. Yatangaje ko zimwe muri zo zizasohoka ziri mu buryo bw’amajwi, izindi azisohore zigaragaza amashusho.
“Ngaya amakuru aruta ayandi, ni ay’umurage nagabiwe. Mfashe uyu mwanya nibura nandike intambara wansindiye zitabariKa, inyinshi uzirwanira iyo mu bikari, ukazinesha wenyine, sinabimenye. Erega ni byiza ibyo untekerezaho, ni iby’igikundiro cyinshi, nkwandikiye urwandiko rw’umutima wanjye kuko iyi ndirimbo ibaye ngufi”. Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya ‘Urwandiko’ y’umuramyi Israel Mbonyi.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘URWANDIKO’ YA ISRAEL MBONYI
Source: Inyarwanda.com
Source : https://agakiza.org/Israel-Mbonyi-yasohoye-Urwandiko-yanditse-ashimira-Imana-ibyiza-byinshi.html
-
Urubanza rwa Nsabimana Callixte ruhujwe n'urwa Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN #rwanda #RwOT
Urubanza rwa Nsabimana Callixte ruhujwe n'urwa Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN. -
Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragarira mu mibanire y’Abanyarwanda – Fidele Ndayisaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagarukaga ku itariki 1 Ukwakira, ubwo Abanyarwanda bazirikana ubumwe n’ubwiyunge, kuko kuri iyo tariki mu 1990, hatangiye urugendo rwo guca ingoyi y’amacakubiri yari imaze igihe iboshye Abanyarwanda n’indi mibereho yose yari ibangamiye Abanyarwanda.
Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ni bwo hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu, rutangijwe n’ingabo zari iza RPA.
Ndayisaba yavuze ko urebye uburyo Abanyarwanda babanye, uburyo bafite umuhate n’ubushake bwo gukorana no gufashanya, kandi bikaba bigenda bigaragara mu bihe binyuranye.
Atanga urugero rwo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe na Covid-19, yagize ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, Abanyarwanda bahagurukiye gusenyera umugozi umwe, bakamenya abaturanyi babo, aho bishoboka bakabagoboka ndetse bakanabatabariza aho bigaragara ko bakeneye ubufasha burenze abaturage”.
Yungamo ati “Ubyumva mu bitekerezo by’abaturage, aho wumva bagaragaza urukundo rw’igihugu cyabo, batekereza ku bikorwa bigari bifitiye akamaro agace batuyemo, ukabibonera kandi ku kuba ubungubu Abanyarwanda basangiye ubuzima bagafatanya, bahuriye mu bikorwa byinshi bibateza imbere, badaheranywe n’ibikorwa by’amateka mabi yashegeshe ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka yashize”.
Muri uku kwezi k’Ukwakira Abanyarwanda barazirikana ubumwe n’ubwiyunge ariko kubera Covid-19, abantu badashobora guhura ari benshi, kuzirikana uku kwezi bizakorwa binyuze mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu midugudu, bidasabye ko abantu bahura ari benshi bakaba bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
Ibindi biganiro bizanyura mu itangazamakuru hibandwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”.
Harimo ibizibanda ku muryango ufatwa nk igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge, uruhare rw’urubyiruko mu bumwe n’ubwiyunge ndetse na buri karere abaturage bagire umwanya wo gutanga ibitekerezo mu byo bishimira kimwe n’ibyo babona bibabangamira kugira ngo hafatwe ingamba.
Icyakora Ndayisaba avuga ko nta byera ngo de, kuko hari ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, nk’aho hakiri abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bifitanye isano na yo, byagaragaye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Yongeyeho ariko ko ababigaragayemo bagomba gukurikiranwa n’amategeko.
Ati “Ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko, kuko amacakubiri ni yo ntandaro y’akaga kose Abanyarwanda bahuye na ko mu gutanya Abanyarwanda kugera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kubera ivangura n’amacakubiri byari byararanze Abanyarwanda igihe kirekire”.
Ndayisaba akomeza avuga ko gukuraho ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge bisaba guhindura abakiboshywe n’ingengabitekerezo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, cyane cyane mu kugaragaza amakuru y’ahatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro.
Ndayisaba avuga ko mu gihe Abanyarwanda bazirikana umunsi wo gukunda igihugu no gutangira ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bagomba kwitabira ibikorwa n’ibiganiro byigisha ubumwe n’ubwiyunge, ariko ukaba umwanya wo kwisuzuma bakareba aho batuye ibyaba bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kandi bakiyemeza kubitsinda bagakomeza kwiyubakira igihugu.

-
