Author: webrwanda
-
Abashyigikiye Rusesabagina biyita ko baharanira ubwisanzure na demokarasi baramwaye #rwanda #RwOT
Ikibazo cya Rusesabagina ni urugero rw'uburyo abanyamahanga mu bihugu by'u Burayi na Amerika bivanga muri politiki z'ibindi bihugu bitwaje kuba ‘impirimbanyi z'ubwisanzure na demokarasi’, nyuma bagahinduka abafatanyacyaha mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba. -
Bugesera: Abagabo batanu bakurikiranyweho kubaga imbwa z'abaturanyi, umuyobozi w' umurenge ati: 'Mu baziriye ntawe tuzi ziragiraho ingaruka' #rwanda #RwOT
Mu mudugudu wa Heru, Akagari ka Nyakayenzi mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, haherutse gufatirwa abagabo batanu bakurikiranyweho kubaga imbwa z'abaturanyi, inyama bakazigurisha abaturage bazita ko ari iz'impongo.
Barimo abaturuka mu mirenge ya Mareba, Ruhuha na Ngeruka.Abafashwe barimo Pascal, Jimmy, Anastase, Samuel na Innocent, bose bafite hagati y'imyaka 20 na 34 y'amavuko.
Bivugwa ko amakuru y'uko bariya bagabo babaga imbwa bibye abaturanyi cyangwa basanze zizerera hafi y'ishyamba rya Gako yatanzwe n'abaturage bari bamaze iminsi babacungira hafi.
Patrick Rwasa uyobora Umurenge wa Ngeruka avuga ko bariya bafashwe ari insoresore zitagira ahantu hazwi zituye, ariko zikorana.
Rwasa yabwiye UMUSEKE dukesha iyi inkuru ko bariya basore bafashwe ku Cyumweru, uba bakaba barashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha kuko ziriya mbwa babaga bazibye, kandi ngo mu muco nyarwanda kurya imbwa ntibyemewe.
Ati:Â 'Abo twafashe twabashyikirije RIB kuka bagomba gukurikiranwaho icyaha cy'ubujura bw'amatungo ndetse wibuke ko kugurisha abantu inyama z'imbwa bakazigura bazita iz'impongo ari ubushukanyi kandi no kurya imbwa si umuco w'Abanyarwanda.'
Abajijwe niba kugeza ubu mu baziriye haba hari uwo zaguye nabi, Patrick Rwasa yavuze ko ntawe baramenya.
Yagiriye abaturage inama yo kujya bagurira inyama ahantu hizewe, bakareka kuzigurira aho babonye hose.
-
Kenya: Ukuriye ubucamanza yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa inteko 'itubahiriza uburingarine' #rwanda #RwOT
David Maraga, umukuru w'urukiko rw'ikirenga rwa Kenya, yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa inteko ishingamategeko kuko itarimo abadepite b'abagore bagenwa n'itegeko.
Mu ibaruwa yandikiye Bwana Kenyatta, uyu mucamanza mukuru wa Kenya yavuze ko kunanirwa gushyira abandi bagore mu nteko ari ukurenga ku biteganywa n'itegekonshinga, bikaba byafatwa nk'ivangura rikorewe abagore.
Itegekonshinga rya Kenya rivuga ko nta bantu b'igitsina kimwe bashobora kwiharira imyanya irenga bibiri bya gatatu by'imyanya yose y'abagize inteko ishingamategeko.
Ariko abagore bafite imyanya iri munsi cyane y'imyanya 116 iteganywa n'itegekonshinga, muri iyi nteko ishingamategeko ya Kenya igizwe n'abantu 350.
Bwana Maraga yandikiye Perezida Kenyatta ko inteko ishingamategeko yananiwe cyangwa yirengagije gushyira mu bikorwa itegeko rituma habaho uburinganire mu nteko, nubwo hari ibyemezo bine by'inkiko byayisabye kubikora.
Uyu mucamanza mukuru wa Kenya yongeyeho ko ubu bitumye, nk'uko abyemerewe n'amategeko, asabwa kugira inama perezida yo gusesa iyi nteko ishingamategeko.
Justin Muturi, umukuru w'inteko ishingamategeko ya Kenya, yavuze ko gusesa inteko ari ibintu bidashoboka kubishyira mu bikorwa.
Itegekonshinga rishya rya Kenya ryagiyeho mu mwaka wa 2010.
Kandi iyo ngingo y'uburinganire yuko nta bantu b'igitsina kimwe bagomba kurenga bibiri bya gatatu by'abagize inteko, yagombye kuba yarakurikijwe mu myaka itanu nyuma yuko itegekonshinga rishya ritangiye.
Nubwo hamaze igihe hari impaka kuri iyo ngingo, iyi nteko ya Kenya yiganjemo abagabo ntabwo irabona uburyo bwo kongera umubare w'abagore.
Benshi mu badepite b'abagabo bavuga ko bidakwiye guha indi myanya abagore gutyo gusa, bakavuga ko abagore bakwiye kuyiharanira binyuze mu matora.
Umucamanza David Maraga avuga ko abagore barimo gukorerwa ihezwa mu nteko ishingamategeko ya Kenya
-
Abasore 3 bahuye nuruva gusenya aho bakatiwe igihano cyo gucibwa intoki 4 buri wese bazira ingeso yo kwiba [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Urukiko rwo mu gihugu cya Irani rwakatiye abasore 3 barimo uwitwa Hadi Rostami, Mehdi Sharafian na Mehdi Shahivand gucibwa intoki 4 buri wese ku kiganza cy'iburyo nyuma yo gufatwa bari kwiba.
Televiziyo mpuzamahanga ya Irani yatangaje ko aba basore 3 bakatiwe iki gihano nyuma yo gufatwa bari gukorakora.
Amategeko ya Sharia yemera ibihano birimo gucibwa ibice by'umubiri,gukubitwa inkoni no kwicishwa amabuye igihe cyose uhamwe na bimwe mu byaba bikomeye.
Iran International TV yavuze ko aba basore bakatiwe iki gihano gikomeye n'urukiko rw'ahitwa Urmia mu majyaruguru ya Iran hafi y'umupaka wa Turkia.
Ibi byaha byashyize aba basore mu mazi abira babikoze mu mwaka ushize kuwa 02 Ugushyingo bahita bajyanwa muri gereza bari bamazemo igihe.
Nubwo aba basore bagerageje kujurira,urukiko rw'ikirenga rwateye utwatsi ubujurire bwabo rutegeka ko bacibwa izi ntoki.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran bavuga ko aba bahungu batotejwe kugira ngo bemere iki cyaha cyo kwiba batakoze.
Umwe muri aba basore, amerewe nabi nyuma yo kwikata ku kuboko mu rwego kwigaragambiriza iyi myanzuro yafatiwe.
Amategeko ya Iran avuga ko iyo umuntu afashwe bwa mbere yiba,ahanishwa gucibwa intoki 4 ku kiganza cy'iburyo.

Amakuru avuga ko aba basore bashinjwa ibyaha 4 by'ubujura mu gace ka Urmia.Abayobozi benshi bashyigikiye iki gihano cyo guca intoki abajura ngo kuko nibyo byagabanya iki cyaha.

-
Amafoto: Dore abana b’ingagi bahabwa amazina kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ni mu gihe uyu muhango wari usanzwe uhuriza abantu benshi mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahaherereye izo ngagi zo mu Birunga.
Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 16 ukaba uteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ku munsi Isi yose yahariye kuzirikana ingagi.
Kuri iyi nshuro abana 24 b’ingagi ni bo bazitwa amazina bakazayahabwa n’ababungabunga Pariki n’ibinyabuzima biyibamo barimo abaveterineri, abarinda Pariki, abayobora ba mukerarugendo, abashyitsi bihariye, n’abandi.
Bamwe mu bana b’ingagi bazahabwa amazina barimo:Umuhungu wa Aheza

Ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 30 Nzeri 2019, nyina akaba yitwa Aheza mu muryango wa Muhoza.
Umukobwa wa Inyungu

Ni ingagi y’ingore yavutse tariki 27 Mutarama 2020 ibyarwa n’ingagi yitwa Inyungu yo mu muryango wa Agashya.
Umuhungu wa Icyeza

Iyi ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 17 Ukuboza 2019 ibyarwa n’iyitwa Icyeza yo mu muryango wa Igisha.
Umuhungu wa Iriba

Ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 03 Mata 2020, ibyarwa na Iriba yo mu muryango wa Muhoza.
Umukobwa wa Inyenyeri

Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 27 Ukwakira 2019, ibyarwa na Inyenyeri yo mu muryango wa Agashya.
Umukobwa wa Urukerereza

Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 04 Kanama 2019 ibyawe na Urukerereza yo mu muryango wa Igisha.Umukobwa wa Urwunguko

Yavutse ku itariki ya 27 Gashyantare 2020. Nyina yitwa Urwunguko ikaba ari iyo mu muryango wa Kwitonda.
Umukobwa wa Igihembo

Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 11 Ukwakira 2019 ibyawe na Igihembo na yo yo mu muryango wa Kwitonda.
Umwana wa Ishyaka

Iyi ngagi yavutse tariki 21 Kamena 2020 ibyawe na Ishyaka yo mu muryango wa Mutobo.
Umuhungu wa Akaramata

Yavutse ku itariki ya 12 Nzeri 2019 ibyawe n’iyitwa Akaramata na yo yo mu muryango wa Mutobo.Umwana wa Isangano

Yavutse ku itariki 27 Gicurasi 2020 abyawe na Karamata yo mu muryango wa Pablo.
Umuhungu wa Mudakama

Iyi ngagi y’ingabo yabyawe na Mudakama tariki 11 Gicurasi 2020 ivukira mu muryango wa Urugwiro.
Umuhungu wa Pasika

Yavutse tariki 05 Nyakanga 2019 ibyarwa n’iyitwa Pasika yo mu muryango wa Mafunzo.
Umwana wa Kanama
Iyi ngagi yavutse tariki 21 Ukwakira 2019 ibyawe na Kanama yo mu muryango wa Kuryama.
Umwana wa Ubufatanye
Iyi ngagi yavutse tariki 11Gicurasi 2020 ibyawe n’iyitwa Ubufatanye yo mu muryango wa Musilikale.
Umukobwa wa Isaro
Yavutse tariki 08 Kanama 2019 ibyawe na Isaro yo mu muryango w’iyitwa Musilikale.
Umwana wa Faida
Yavutse tariki 21 Kanama 2019 ibyawe n’iyitwa Faida yo mu muryango wa Kuryama.
Umwana wa Mahirwe
Iyi ngagi iri mu zihabwa izina kuri uyu wa Kane yavutse tariki 21 Nzeri 2019 ibyawe n’iyitwa Mahirwe yo mu muryango wa Kuryama.

-
‘Couple’ yatawe muri yombi izira gushimuta umuherwe wa Alabama Elton B. Stephen – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Couple yatawe muri yombi ubwo yari imaze gushimuta umuherwe akaba n'umucuruzi wa Alabama uri mu kiruhuko cy'izabukuru aho bamuhatiraga gutanga amadolari 250,000 kugira ngo bamurekure. -
Nshaka guhabwa amasezerano mashya muri Man.City mbikwiye â Pep.Guardiola – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umunya-Espagne utoza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, Pep. Guardiola, yatangaje ko yiteguye gukoresha imbaraga zose zishoboka agashakira umusaruro mwiza ikipe atoza, ku buryo azahabwa amasezerano mashya abikwiriye atari ugupfa kuyamuha biri aho gusa nta bikorwa bigaragara. -
Umugabo yakase inda y' umugore we utwite kugira ngo arebe niba atwite umwana w' umuhungu #rwanda #RwOT
Mu gihugu cy' u Buhinde, umugabo uzwi nka Pannalal , yakase inda y'umugore we utwite kugira ngo arebe niba atwite umuhungu.
Umubyeyi wahohotewe muri ubu buryo afite imyaka 35 y'amavuko.
Ababyeyi b'uyu mugore wahohotewe bavuga ko umugabo we yamukase inda kubera ko yifuzaga cyane kubyara umuhungu bigatuma ashyira mu kaga ubuzima bw'umugore we.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'igikorwa yakoze bivugwa ko cyasigiye ibikomere bikomeye uwahohotewe nk'uko byatangajwe n'umupolisi mukuru
Iperereza kuri iri hohotera ryabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020 mu gace ka Nekpur muri Leta ya Uttar Pradesh yo mu Majyaruguru y'u Buhinde riracyakomeje nk'uko Superintendent Pravin Singh Chauhan yabitangarije ibitangazamakuru byaho.
Polisi ikomeje gushakisha byimbitse impamvu yaba yateye uyu mugabo gukora iki cyaha. Kuri ubu ntabwo hataramenyekana icyakoreshejwe mu gukata inda y'uwahohotewe.
Ababyeyi b'uwahohotewe bavuga ko uyu mugabo yageze aho kuvusha amaraso umugore we kubera ko yari amaze kwiheba akaba yifuzaga umwana w'umuhungu cyane kuko yabonaga amaze kubyara abakobwa benshi.

Uyu mubyeyi wahohotewe umerewe nabi cyane ari kwitabwaho mu bitaro bya Bareilly, bivugwa ko yari atwite inda y'amezi arindwi.Kugeza ubu uko umwana ameze ntibiramenyekana, gusa ibyabaye bigaragaza agasuzuguro ndetse n'ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana b'abakobwa mu bice bimwe na bimwe by'u Buhinde.
-
'The Next Popstar', irushanwa ryo gushakisha umuhanzi uzegukana miliyoni 50 Frw anakorerwe Album na Sony Music – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kompanyi yitwa More Events yateguye irushanwa ry’imboneka rimwe muri muzika ku ruhando mpuzamahanga ryitwa 'The Nex Popstar'. -
Bite bya Stade ya Gahanga imaze imyaka umunani ivugwa; aho ntiyabaye umugani? #rwanda #RwOT
Mu 2012 nibwo hatangiye kuvugwa umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga yari gukinirwaho irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda mu 2016 ndetse akaba ariyo yari gushingirwaho u Rwanda rutegura gusaba kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025.