Author: webrwanda

  • Hari ababyeyi batoroherwa no kubona udupfukamunwa abana biga basimburanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu kakameswa, kamara kumeswa inshuro eshanu kakajugunywa, ibyo ngo bikaba hari abo bitorohera kubera ikibazo cy’amikoro.

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko udupfukamunwa duhenze, bityo ko kubona utwo abana bambara buri munsi bibagora, kugira utujugunywa byo bakumva ari ihurizo rikomeye, nk’uko Uwamwezi Berthilde wo mu karere ka Muhanga ufite abana bane mu mashuri abanza abisobanura.

    Ati “Nkanjye abana banjye nabaguriye udupfukamunwa tubiri buri wese kandi kamwe kagura 500, ayo mafaranga urumva ko atari make, bigoye kuyabonera rimwe kuko ndi nyakabyizi. Kuvuga rero ko hagera igihe tukajugunywa ndumva bitankundira, ubwo andi mafaranga nk’ayo nishyuye mbere nayakura he kandi ngomba no kubatunga? Bagumane utwo bazajya batumesa”.

    Ati “Icyakora nk’uko Leta ijya ifasha abakene, baduhaye utundi dupfukamunwa twajya tubona utwo abana bacu bahinduranya, udushaje bakatujugunya bityo bakirinda Coronavirus. Bitabaye uko urumva ko nkanjye byangora, ubwo bufasha burakenewe”.

    Nsabimana Bosco wiga mu mwaka wa gatanu na we ati “Jyewe dutangira kwiga banguriye agapfukamunwa kamwe, iyo ntashye ndakamesa bukeye nkongera nkakambara, sinakajugunya rero kandi mu rugo batarangurira akandi”.

    Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi ko bakora ibishoboka byose bakabonera udupfukamunwa duhagije abana tubasha kubarinda, bakatwambara nk’uko biri mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, cyane ko abana bose bagomba kwiga ariko kandi banirinze Covid-19.

    Kuri icyo kibazo cy’ababyeyi bavuga ko bigoye guhindurira umwana agapfukamunwa kuko gahenze, imiryango ya Sosiyete sivile yo ivuga ko uko byamera kose umwana agomba kurindwa nk’uko bitangazwa na Evariste Murwanashyaka, ushinzwe iby’uburenganzira bw’umwana mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO).

    Ati “Birumvikana ko hari ababyeyi batabasha kubona utwo dupfukamunwa two guhinduranya uko amabwiriza abiteganya. Ariko kandi uko byamera kose umwana agomba kurindwa, niba umubyeyi atabishoboye, Leta ihita ifata izo nshingano zo kumurinda nk’uko biteganywa mu Itegeko Nshinga ko umwana agomba kurindwa n’igihugu icyamuhungabanya cyose”.

    Ati “Hari ikigega Leta yashyizeho cyo kuzahura ubukungu bw’igihugu, kiriya kigega cyagombye kureba inzego zose, atari ukuvuga gusa abo bizinesi zabo zazahaye. Kigomba kurenga ibyo kikareba na ba babyeyi bakennye batabasha kubonera abana ibyo bakenera ku ishuri birimo n’utwo dupfukamunwa duhindurwa inshuro nyinshi, Leta irebe uko icyo kibazo cyakemuka bityo abana barindwe icyorezo”.

    Bamwe mu bana ntibambara udupfukamunwa uko bikwiye

    Ikindi kibazo ni icy’abana bagenda mu nzira bajya cyangwa bava ku ishuri usanga batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi. Abarezi bavuga ariko ko babashishikariza kutwambara ahantu hose, nk’uko Yankundiye Marie Grâce, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ruli Catholique mu Karere ka Muhanga abivuga.

    Ati “Mu kigo abana bose baba bambaye udupfukamunwa, cyane ko hari n’abarimu babigenzura, icyakora natwe tujya tubona ko hari abana iyo bari mu nzira batatwambara, iyo bagarutse ku ishuri tubibutsa ko agapfukamunwa kambarwa buri uko umuntu agiye ahari abantu benshi. Ikibazo ni uko hari n’abakuru hanze aha batatwambara ari bo bagombye kuba intangarugero, tugasaba inzego z’ibanze gukomeza gukangurira abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.

    Kuri icyo kigo ubu cyigaho abana 236, ubundi buryo bwo kwirinda Covid-19 burubahirizwa, harimo guhana intera kuko hari ibyumba by’amashuri bihagije, akuma gapima umuriro ndetse n’aho gukarabira hahagije.

    Icyakora ku kijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Minisiteri y’Uburezi ngo irateganya gukora igenzura mu mashuri hagamijwe kureba uko ingamba zakazwa.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hari-ababyeyi-batoroherwa-no-kubona-udupfukamunwa-abana-biga-basimburanya

  • Uwarwanyije inzego z’umutekano agacika yongeye gufatanwa urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Simuhuga yafatanywe ibiro 3 by
    Simuhuga yafatanywe ibiro 3 by’urumogi yaranguzaga mu baturage (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kwa Simuhuga kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bari basanzwe babizi ko acuruza urumogi, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu, abapolisi bagiye iwe baramusaka basanga yaruhishe hejuru y’ikiraro cy’inka. Basanze hari igikapu cyuzuyemo urumogi ibiro 3 ndetse n’umunzani yakoreshaga arupima.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Simuhuga akurikiranyweho ibikorwa byo gukwirakwiza urumogi kuko tariki 30 Ukwakira 2020 we n’itsinda akorana na ryo bacitse inzego z’umutekano nyuma yo gusanganwa udupfunyika 1,500 tw’urumogi.

    Yagize ati “Tariki ya 30 Ukwakira inzego z’umutekano zasanze Simuhuga na bagenzi mu Karere ka Muhanga bacuruza urumogi, icyo gihe bafatanywe udupfunyika 1,500 barwanya inzego z’umutekano bifashishije imihoro n’ibisongo baracika bariruka.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko icyo gihe Simuhuga yakomereje ubucuruzi bw’urumogi iwe mu rugo mu karere ka Ruhango ari na ho yafatiwe, ubu haracyashakishwa abo bandi babiri bafatanyije kurwanya inzego z’umutekano bagacika.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata Simuhuga. Yavuze ko amayira bakoresha bakura urumogi mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azwi, avuga ko n’abatarafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi na bo bazagenda bafatwa buhoro buhoro.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Simuhuga yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo akorerwe iperereza.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, ari byo urumogi rubarirwamo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/uwarwanyije-inzego-z-umutekano-agacika-yongeye-gufatanwa-urumogi

  • Nigers Former Premier's Bid For Presidency Rejected #rwanda #RwOT

    Hama Amadou, former Prime Minister of Niger from 1995 to 1996 and again from 2000 to 2007 has lost chances of taking a shot at the Presidency after Constitutional Court rejected his bid on Friday.

    The Constitutional Court of Niger announced on Friday November 13 the list of validated candidates for the presidential election, the first round of which is due to take place on December 27. Unsurprisingly, the opponent Hama Amadou is not included.

    'The Court declares ineligible for the presidential election Hama Amadou of Moden Fa Lumana', the president of the Court, Bouba Mahamane announced Friday. The latter, who made the announcement during a hearing in Niamey, did not explain the reason for the rejection.

    The explanation is, however, known to everyone in Niger. Hama Amadou, former prime minister and former president of the National Assembly, was sentenced in 2017 to one year in prison in a case of 'child supposition', known as 'imported babies'. A conviction that the applicant has always described as political.

    If Hama Amadou had received a presidential pardon in March while he was serving his sentence, it was still, according to the Constitutional Court, concerned by article 8 of the current electoral code.

    However, this stipulates that any person sentenced to at least one year in prison cannot be authorized to stand for election.

    Hama Amadou's lawyers have in recent months tried everything to escape the invalidation of the candidacy.

    In particular, they highlighted the fact that their client would not have been deprived of his civil and political rights by the courts.

    Part of the opposition called for a change in the electoral code. But the presidential majority remained deaf to their claim and the court chose to reject the opponent's arguments.

    'A political decision'

    'The Court has only read Article 8. We cannot modify or interpret a law according to such and such a person', rejoices a cadre of the Nigerian Party for Democracy and Socialism (PNDS, in power ). 'This is a political decision that we expected,' said a friend of Hama Amadou.

    'The Court proved that it was not independent and that it was under the influence of the PNDS,' adds our source.

    Hama Amadou, who had kicked off a noticeable campaign for the presidency in recent weeks, has yet to officially react to his ouster, although several false messages attributed to him are circulating on social media. According to other local sources, the former prime minister left Niger for Nigeria on the morning of Friday, November 13, even before the court ruling.

    jeuneafrique

    Source : https://taarifa.rw/nigers-former-premiers-bid-for-presidency-rejected/

  • Rwanda Should Strategize On Producing Avocados For Export #rwanda #RwOT

    Health conscious consumers in developed countries in Europe are struggling to find avocados yet Rwanda and other sub-Saharan countries offer excellent conditions for large scale production of this fruit.

    Rwanda boasts of 141, 130 metric tons of avocados total production margin per year but most of this is composed of varieties unfit for export.

    Kenya is the only country in this part of the world that has consistently developed its Avocado production and therefore enjoyed a seeming export monopoly- the country is ranked eight globally in avocado production.

    According to Hosea Machuki, Fresh Produce Exporters Association of Kenya (FPEAK) chief executive officer, the country mainly exports 3 varieties: Hass, Fuerte, and local Jumbo variety. More than 115,000 metric tons of avocado are produced in Kenya annually, where 70% are normally grown by small-scale farmers

    For example, Kenya's avocado exports jumped 15% to 68,000 tonnes over the 12 months to October, fetching the country Sh14 billion (U$12,820,5140). This has been attributed to adoption of higher international quality standards.

    Meanwhile, Rwanda which joined the East African Community in July 2007 produces 82,000 metric tons of locally grown avocado varieties that are not export-grade. In 2012, the government of Rwanda embarked on an aggressive plan of distributing export-grade seedlings and educating public on the value of different avocado varieties.

    Hass avocado is the most popular variety of avocado in the world. The Global Hass Avocado Market is projected to register a Compound annual growth rate (CAGR)  of 4.8% during the forecast period 2020-2025.

    Rwandan Scientists in agriculture may require investing deeply in avocado development to come up with an exportable variety that can at least take fewer years to mature despite the growing demand for organic fruits.

    However, when you purchase an avocado tree seedling, expect the first fruit three to four years after planting. If you are growing from a seed, it can take anywhere from five to 13 years before the tree is mature enough to set fruit.

    During previous years, the performance of the avocado market grew 104% from 2000 to 2016, with a total production of 5.5 million tons in 2016, and a 69% increase in harvested areas. It is expected that European consumption will go from 650,000 tons in 2018 to more than 1,100,000 in 2020.

    Health Benefits of Hass Avocado

    Avocados are a nutrient-dense food that provide relatively many health benefits that include abundant nutrients (vitamins C, B5, B6, E, and K), potassium, folate, protein, and healthy fats. Seven of the nine grams of carbohydrates in a 100-gram serving are fiber, qualifying avocados as a low-carb food.

    Avocado has become a favorite ingredient in many dishes (guacamole dip, salads, sandwiches) and is now on the menu of several restaurants across the U.S. The Avocado toast, a humble breakfast that was earlier eaten mainly in California and Australia, now is a trendy and instagrammable menu item in many restaurants around the world.

    Why Investors Should Consider Rwanda For Large-scale Avocado Production

    Rwanda has the ideal agro-climatic conditions for avocado cultivation

    Rwanda provides a cheaper cost basis for avocado packaging / export than other countries in the EAC

    Rwanda is well positioned to serve as an extension of the existing regional avocado export network

    Export-oriented industries enjoy substantial Government support

    Risks to investment are procurement and transport costs and the adoption of Hass variety seedlings by small holder farmers (SHFs)

    Direct sales to 2—3 key EU wholesalers

    Supported by sales to EU retailers and supermarkets, such as Tesco, Carrefour and Sainsbury's

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-should-strategize-on-producing-avocados-for-export/

  • Basketball: Itariki y’amatora ya komite nyobozi yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahabereye inama y
    Ahabereye inama y’inteko rusange

    Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA izasoza manda yayo tariki 15 Ukuboza 2020 ni yo mpamvu hashyizweho itariki y’amatora iminsi itatu mbere y’uko manda yayo irangira.

    Mu kwitegura amatora, inama y’inteko rusange yashyizeho komisiyo y’amatora igomba gutegura ibirebana n’amatora.

    Perezida wa komisiyo y
    Perezida wa komisiyo y’amatora Richard Murefu

    Iyi komisiyo igizwe n’abantu batatu ari bo: Richard Murefu (Perezida wa komisiyo) ubusanzwe ni Perezida wa APR Basketball Club y’abagabo , Kayiranga Albert (Visi Perezida wa komisiyo) na Francine Kaligirwa wagizwe umwanditsi wa Komisiyo.

    Nyuma y’Inama y’inteko rusange, Perezida wa FERWABA Mugwiza Desiré yabwiye itangazamakuru ko bishimira ko shampiyona yasojwe kandi neza.

    Yagize ati “Turishimira ko shampiyona ya Basketball yasojwe neza n’ubwo umwaka w’imikino wabihijwe na COVID-19 ,twizeye ko umwaka w’imikino wa 2020/2021 ibikorwa byacu bizagenda neza. Aha turasabwa kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

    Mugwiza Desiré uyobora FERWABA arimo arasoza manda ya kabiri
    Mugwiza Desiré uyobora FERWABA arimo arasoza manda ya kabiri

    Inama y’inteko rusange yemeje ko hagomba gushyirwaho umunyamabanga uhoraho uzashyirwaho na Komite nyobozi. FERWABA iheruka umunyamabanga ubwo Richard Mutabazi yari afite izi nshingano.

    Amatora ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yaherukaga mu mwaka wa 2016 ubwo Mugwiza yatorerwaga kuyobora manda ya kabiri.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-itariki-y-amatora-ya-komite-nyobozi-yamenyekanye

  • INYONGERA na StarTimes! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tugeze mu mpera z’umwaka aho twitegura iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. StarTimes ibazaniye poromosiyo yise “Inyongera” aho umufatabuguzi agura abonema y’amezi abiri agahabwa inyongera yo kureba abonema yisumbuyeho.

    Poromosiyo yatangiye kuva tariki ya 15/11/2020 kugeza tariki 15/01/2021

    Ku bafatabuguzi ba Nova, Basic cyangwa Smart, mugure abonema y’amezi abiri hanyuma murebe amezi abiri ya abonema yisumbuyeho. Naho ku bafatabuguzi ba Classic, Unique cyangwa Super ni ukugura abonema y’amezi abiri ukongezwa iminsi 10 ku buntu.

    Mugure abonema murebe shene nyinshi za StarTimes harimo izerekana imipira nka ST World Football, Sports Premium, ESPN naho uwifuza kureba filime yareba shene nka TNT, PBO, TLNovelas, FOX ugakurikira seri zikunzwe cyane nka The Heiress, Betrayal, Black Money, To Die for Love, Beyond the sexe, Since I found you, etc. Abana na bo StarTimes ibafitiye shene nziza nka Cbeebies, Toonami, Dreamworks n’izindi nyinshiii. Si ibyo gusa kuko uguze abonema ya StarTimes ntacikwa n’amakuru kuri shene za StarTimes zigiye zitandukanye nka RTV, CNN, BBC, France 2, TV5 Monde, n’izindi nyinshi.

    Gura amezi abiri ya abonema ya StarTimes ubundi uhabwe inyongera hamwe na StarTimes ubundi wizihize Noheli n’Ubunani uri kumwe n’umuryango.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/inyongera-na-startimes

  • Check Out Africa's November Top Music Videos #rwanda #RwOT

    Ghana: Patoranking — Yo Body

    https://youtu.be/e5hrbmTqkoc

    Twitch 4EVA — Chaskele

    Prince Andor, better known by his stage name, Twitch, is a Ghanaian singer and songwriter who started his professional recording career in 2016. This was after an initial meeting with Ground Up Chale sparked up an interest in the music industry and led to him discovering that it is possible to earn a living as a musician.

    Twitch's mother used to sit him and his sister down and teach them the essentials of chorale music. This is where he picked up his vocal chops, and how he ended up becoming the choirmaster during his primary schooling years. The name Twitch is inspired by a movie character and was given by a cousin who'd drawn similarities between the vocalist and the screen personality.

    https://youtu.be/BBoTxsasTWY

    Malamu by Ugandan artist Palaso

    https://www.youtube.com/watch?v=8mrj3lR3szQ

    Timaya performing 'Gra Gra' off his GRATITUDE album

    https://www.youtube.com/watch?v=XwNqWW2Hft4

    Bril X OMG — Dafmay Nekh from Senegal

    Dafmay Nekh: when it is too pleasant to be in the company of your darling!

    Bril X OMG are in the place for this new clip.

    With Ziksen, partner of Senegalese music: the Best of Galsen Music!

    https://youtu.be/icS_dldanCQ

    Geosteday- I swear : Ugandan song from new album LOVE LETTERS

    https://youtu.be/usFxBbQZl_8

    Ghana: Sarkodie — Happy Day ft. Kuami Eugene (Official Video) 1.2M views 1 week ago

    https://youtu.be/8_n8ve6cURw

    Kenya: Wanjiko  — Dmore x Benzema x Nellythegoon

    https://youtu.be/DKcXwYHsIlw

    Ghana: Ma Lucky- Macky2 Feat Roberto

    https://youtu.be/ykaOI7fE3A0

     

    Source : https://taarifa.rw/check-out-africas-november-top-music-videos/

  • Abahanzi bakomeye muri Kiliziya basubiyemo indirimbo ‘Ni wowe rutare rwanjye’ yakunzwe hambere #rwanda #RwOT

    Izi ndirimbo zikunze gukoreshwa n’amakorali atandukanye ndetse n’abantu batandukanye ariko akenshi ntabwo abantu baba bazi uwahimbye izi ndirimbo.

    Nk’urugero rwa hafi ni indirimbo 'Ni wowe rutare rwanjye’ yahimbwe mu myaka ya 1995 na Padiri Fabien Hagenimana ariko ikaba ikoreshwa cyane abantu batazi uwayihimbye.

    Iyi ndirimbo kuri ubu yamaze gusubirwamo n’iri tsinda ry’abaririmbyi bibumbiye hamwe bakiyita 'Catholic All Stars’, aho bayikoze mu buryo bugezweho ndetse bayikorera n’amashusho.

    Uretse iyi ndirimbo 'ni wowe rutare rwanjye’, iri tsinda rimaze gusubiramo iyitwa 'Mana Idukunda byahebuje, Twaje Mana yacu, ndetse n’iyi iheruka ya 'Ni wowe rutare rwanjye’.

    Aba baririmbyi bakorera izi ndirimbo muri Universal Records ya Emmy Pro utunganya amajwi akaba ari nawe wahurije hamwe iri tsinda akaba aribereye umuyobozi ndetse na Aime Pride utunganya amashusho.

    Reba hano ‘Ni wowe rutare rwanjye’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Abahanzi-bakomeye-muri-Kiliziya-basubiyemo-indirimbo-Ni-wowe-rutare-rwanjye-yakunzwe-hambere

  • Video: Ubudepite no gukora umuziki Hon. Uwumukiza abifatanya ate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Depite Françoise Uwumukiza
    Depite Françoise Uwumukiza

    Uyu we ni Umudepite wahisemo kwinjira mu buhanzi agakora indirimbo zijyanye n’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z’igihugu.

    Yitwa Hon. Françoise Uwumukiza akaba ari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

    Kumenya ko yifitemo impano yo guhanga indirimbo no kuririmba yabimenye mu gihe cya guma mu rugo, ubwo abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Amaze gushyira hanze indirimbo 17 yakoze mu gihe cy’amezi ane gusa, hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi.

    Muri izo ndirimbo, harimo eshanu yashyikirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu cyumweru gishize.

    Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka
    Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka

    Hari n’indi imwe yageneye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Ibi byose ngo ntabwo abikora nk’ubucuruzi ngo ahubwo ni ugutanga umusanzu we mu gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu.

    Afite undi mushinga wo gukora umuzingo w’indirimbo 12 akazazishyikiriza Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gushima ibyo Imana yamukoreye ndetse n’aho Abanyarwanda bageze biteza imbere. Muri zo, icyenda yarangije kuzandika, akaba asigaje kujya muri studio kuzitunganya.

    Reba ikiganiro Hon. Françoise Uwumukiza yagiranye na Kigali Today muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/video-ubudepite-no-gukora-umuziki-hon-uwumukiza-abifatanya-ate

  • Ibikubiye mu mihigo y’uturere tw’Amajyepfo n’ibanga ryabafashije kuza imbere mu mwaka ushize #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka ushize wa 2019/2020, habaye impinduka zikomeye kugeza ubwo Intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa kabiri ikurikiye Uburasirazuba, uku kuza imbere kw’Intara kandi byajyanye n’uturere tuyigize.

    Kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw’intara na bamwe mu bayobora uturere baganiriye na Radio Rwanda, bagaragaza ko hari impinduka bakoze ari nazo zatumye babasha kwesa imihigo kandi biteguye gukomeza izindi ngamba kugira ngo babashe kwesa imihigo ya 2020/21.

    Meya Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza [mu 2017/28 kari ku mwanya wa 30, ubu kaje ku wa 5], avuga ko icyatumye baza mu myanya y’imbere ari ukwegera abaturage, gukorera igenamigambi hamwe n’ubufatanye haba mu bakozi, abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’uruhare rw’abaturage mu mihigo.

    Ati 'Ariko kandi twimakaza n’umuco wo kumenya imihigo ariko kandi no guhiganwa abaturage bakamenya ko barushanwa uwabaye uwa mbere agahembwa, bakagira kandi n’igenamigambi rinoze.'

    Ikindi cyabaye ni ukwigiranaho nk’uturere tw’Amajyepfo bakareba niba umuhigo bawufite hakaba hari akandi karere bawuhuriyeho bakareba uko bo bawushyize mu bikorwa bityo nabo bakabigiraho.

    Meya Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu mwaka ushize w’imihigo kandi mu wa 2017/18 kari karaje mu myanya itatu ya nyuma.

    Yavuze ko 'Icyo twakoze ni uko twasubiye mu karere turicara n’abafatanyabikorwa bacu, abayobozi n’abaturage. Twaricaye dusubiza agatima impembero tuza kwanzura ko buri wese agomba kugira uruhare mu kwesa imihigo.'

    Uyu muyobozi avuga ko hari ibibazo byari bibagamiye umutekano w’abaturage birimo abafite amazu yenda kubagwaho, umusaruro muke n’ibindi birimo imbuto n’inyongeramusaruro bitabageragaho uko bikwiye.

    Ugushyira hamwe mu gushakira umuti ibi bibazo nicyo cyatumye akarere ka Nyaruguru kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo.

    Meya Kayitare Jacqueline uyobora Muhanga, [mu 2017/18 yari kuri 16 ubu kaje ku mwanya wa 25], avuga ko icyabaye n’ubwo basubiye inyuma byatewe no gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, ariko ahamya ko mu mwaka utaha w’imihigo bazimakaza kureba icyatuma besa neza imihigo.

    Yavuze ko bazongera ubuso buhingwaho bakoresha inyongeramusaruro ariko bakanibanda ku bikorwaremezo kugira ngo ishoramari n’uwo musaruro ubashe kugera ku isoko mu gihe gikwiriye.

    Ibikubiye mu mihigo y’umwaka utaha

    Muri rusange Intara y’Amajyepfo igizwe n’uturere umunani ifite imihingo yose hamwe 757, irimo 194 yo mu nkingi y’ubukungu, mu gihe 404 iri mu mibereho myiza naho 159 iri mu nkingi y’imiyoborere n’ubutabera.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice yavuze ko mu bukungu bazibanda ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ari nabyo bituze abaturage benshi, aha bazita ku bijyanye no gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire kugira ngo bazamure umusaruro.

    Bazibanda kandi kubaka ibikorwaremezo ahazubakwa imihanda mu mijyi yunganira Kigali nka Muhanga, Huye ndetse no mu Karere ka Kamonyi. Aha hazakobwa ibirometero bisaga 16 mu gihe hazubakwa ibirometero bisaga 319 by’imihanda harimo n’ibizakorwamo kaburimbo iciriritse mu Karere ka Nyaruguru.

    Kayitesi avuga ko bazita no bikorwa bifasha mu guha abaturage akazi aho umusaruro wabo ushyirwa ku isoko, hazubakwa kandi inganda zirimo urutunganya ibigori ruzuzura muri Kamonyi ndetse n’uruganda rutunganya insinga z’amashanyarazi ruzubakwa muri Nyanza ndetse n’agakiriro kazubakwa muri aka karere. Ibi byose ni ibitanga akazi ku bantu benshi barimo urubyiruko.

    Intara y’Amajyepfo ivuga kandi ko muri uyu mwaka utaha w’imihigo biyemeje ko abaturage bayo bazitabira ubwizigame bw’igihe kirekire ya 'Ejo Heza’ aho nibura bazizigamira miliyari 2.4Frw.

    Mu bijyanye n’ubuzima bazibanda ku gushishikariza abaturage gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, gukomeza kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubuzima harimo kuzuza Ibitaro bya Munini muri Nyaruguru no kubaka Ikigo Nderabuzima mu Murenge wa Munini uri mu Karere ka Kamonyi.

    Mu mibereho myiza hari ibikorwa biteza imbere uburezi ahazubakwa ibyumba by’amashuri 4292 bizubakwa kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi ahazubakwa n’ubwiherero 6000, hazitabwa kandi ku bikorwa bibasha guhindura imibereho myiza y’abaturage nka gahunda ya VUP ndetse n’izindi gahunda zo guha abaturage kwiteza imbere bahabwa inguzanyo ku nyungu ntoya ya 2%.

    Abaturage 4000 bazahabwa amazi meza hubakwe amavomero mashya agera ku bihumbi bibiri mu Ntara y’Amajyepfo, hari kandi n’ibirometero bisaga 36 by’umuyoboro mushya w’amazi biri kubakwa mu Karere ka Muhanga.

    Abaturage basaga ibihumb 30 bazahabwa amashanyarazi abandi basaga 8600 bahabwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
    Mu mibereho myiza kandi hazitabwa ku guharanira ko umuturage w’Intara y’Amajyepfo agira imibereho izira kugwingira kw’abana n’ibindi bibazo.
    Mu miyoborere, ubuyobozi buvuga ko buzarushaho kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga ku girango bigabanye gusiragiza abaturage bajya gusaba serivisi, ibi kandi bizajyana no kunoza aho abaturage bahererwa serivisi hubakwa ibiro by’imirenge ya Kigoma muri Nyanza, Rugarika muri Kamonyi ndetse hasanwe ibiro by’utugari hirya no hino mu turere.

    Kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa hibandwa ku gushyirwaho imirenge, utugari n’imidugudu ntangarugero. Ibi ni ibyashyizweho n’abaturage kugira ngo bagaragaze ko bari ntangarugero birinda ibyaha, bitabira gahunda za leta.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko iyi mihigo bahiga itangwa n’abaturage ndetse bakanagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.

    Ati 'Imihigo itangirira ku rwego rw’umuturage ariko ikemezwa n’urwego bitoreye arirwo rw’Inama Njyanama. Birumvikana ko ibitekerezo batangwa bitashyirwa mu gihe cy’umwaka umwe ariko bigenda bihabwa uburemere hagendewe ku byihutirwa cyane nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi.'

    Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo butangaza ko iyi mihigo uburyo ihera ku muturage binyuzwa mu ikayi y’umuryango aho abaturage nabo baba bafite imihigo yabo bazabasha kwesa imbere y’ubuyobozi bw’inzego zibegereye nk’umudugudu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibikubiye-mu-mihigo-y-uturere-tw-Amajyepfo-n-ibanga-ryabafashije-kuza-imbere-mu-mwaka-ushize