Author: webrwanda

  • Kaminuza zifuza ko Leta yazunganira ku giciro cya Internet #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminuza ziravuga ko ubu Internet irimo kuzihenda cyane
    Kaminuza ziravuga ko ubu Internet irimo kuzihenda cyane

    Ibyo biravugwa mu gihe ibyo bigo bihamya ko byakoresheje Internet nyinshi mu gihe cya Covid-19 kugira ngo abanyeshuri bakomereze amasomo yabo mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko n’ubu ari ko bimeze kuko biteganya ko abanyeshuri bose batazajya bahurira ku ishuri nk’uko byari bisanzwe, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Hashize igihe gito zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru byemerewe kongera gufungura imiryango, hakaba haratangiye kwiga abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma, ariko n’abandi bakomeje kwigira mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet.

    Ibyo ngo ni byo bituma abakuriye ayo mashuri basaba ko Internet yashyirirwaho Nkunganire kugira ngo ihenduke, nk’uko bisobanurwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri.

    Agira ati “Ikibazo cya Internet kirakomeye cyane ndetse kiraturemereye haba ku ishuri ubwaryo no ku banyeshuri kuko ihenda cyane. Umunyeshuri iyo yiga mu buryo bw’ikoranabuhanga akenera Internet ariko n’ikigo kirayikenera, nkatwe muri INES Ruhengeri dutanga miliyoni enye buri kwezi twishyura Internet, ni ukuvuga hafi miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda ku mwaka”.

    Ati “Iradufasha mu kazi kuko iba igera mu nguni zose z’ikigo ku buryo uyikeneye ahita ayibona ikamufasha ariko urumva ko ihenze cyane. Abanyeshuri bari ku ishuri basaga ibihumbi bitatu ni yo bakoresha ariko kandi n’abari iwabo bigurira iyo bakoresha kugira ngo bakurikire amasomo na bo ikabahenda, gusa turimo kugerageza ku buryo Internet dukoresha ku ishuri tuyongere abe ari yo banakoresha mu kwiga bari iwabo”.

    Kubera uko kuntu Internet ihenda, Padiri Dr Hagenimana avuga ko bibaye byiza Leta yayishyiraho Nkunganire nk’uko ibikora mu buhinzi.

    Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga, ni ngombwa rero ko ritugeraho tukarikoresha kandi riri ku bushobozi bwacu. Nk’uko rero Leta ishyira Nkunganire mu buhinzi, ishobora no kongera amafaranga mu ikoranabuhanga na ryo rigashyirwaho Nkunganire, bityo Internet ikatugeraho twishyuye make”.

    Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, na we yemeza ko igiciro cya Internet kiri hejuru, ariko kandi ko gishobora kugabanuka kuko ikoreshwa n’abantu benshi.

    Ati “Internet irahenda koko, ariko ubwo abantu benshi barimo kuyikoresha kuko nk’amashuri niba yayikoreshaga mu kazi gasanzwe akaba anayikoresha mu kwigisha azakenera nyinshi. Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yagiranye inama n’ibigo bitanga Internet, iyo nkunganire na yo iboneka kubera ko abantu bize, kongera amafaranga mu ikoranabuhanga ntekereza ko bizaba”.

    HEC itangaza ko kugeza uyu munsi kaminuza n’amashuri makuru byatangiye kwigisha biri ku kigero cya 90%, ayasigaye 10% ngo akaba ari ayataruzuza ibisabwa, ahanini bishamikiye ku mikoro kuko ngo hari ibitarabasha kugaragaza ingengo y’imari bizakoresha kuko ngo harimo n’ibifite imyenda myinshi itagomba kwisyurwa ari uko abanyeshuri bishyuye amafaranga y’ishuri.


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/internet/article/kaminuza-zifuza-ko-leta-yazunganira-ku-giciro-cya-internet

  • Ikihebe gikomeye muri Al Qaeda cyishwe #rwanda #RwOT

    Abu Muhammad al-Masri, ikihebe cyari gikomeye muri Al Qaeda cyategetse ubugizi bwa nabi bujyanye no gutera ibisasu biturika kuri za Ambasade zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika, biravugwa ko cyarashwe n'abanya Israeli bari intumwa za US.

    Abu Muhammad al-Masr yari ku mwanya wa kabiri mu gutanga amategeko mu mutwe w'iterabwoba wa Al Qaeda ushingiye ku matwara ya gisilamu, bivugwa ko yarasiwe mu mujyi wa Tehran kiri kumwe n'umukobwa we.

    Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Abdullah Ahmed Abdullah wari uzwi nka Abu Muhammad al-Masri yarashwe na ba mudahusha bari kuri moto muri Iran muri Kanama.

    Iki kihebe cyari kizwi kubera kugira uruhare mu guturitsa ambasade ya Amerika muri Kenya no muri Tanzania aho abantu barenga 224 baguye muri ibi bitero byabaye muri 1998.

    Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko izi ntumwa z'abanya Israeli zatumwe na Amerika aribo bamishije urufaya rw'amasasu kuri iki kihebe kigahita gipfa.

    Abu Muhammad al-Masr yafatwaga nk'umusimbura wa Ayman al-Zawahiri uyoboye Al Qaeda ubu wasimbuye uwahoze ari kizigenza w'uyu mutwe w'iterabwoba, Osama Bin Laden.

    Amerika itajya iva ku izima yari imaze imyaka itari micye ihiga iki kihebe, kimwe na bigenzi bacyo, gusa byarangiye Abu Muhammad al-Masr ariwe uhasize ubuzima.

    Iki cyihebe ngo cyiciwe hamwe n'umukobwa wacyo w'imyaka 27 witwa Miriam wari umupfakazi wasizwe n'umuhungu wa Osama Bin Laden witwa Hamza Bin Laden.

    Al-Masri ngo niwe wari umutoza wa Hamza wishwe muri Nzeri umwaka ushize na US.

    Byavugwaga ko iki cyihebe cyari mu bwihisho muri Iran guhera muri 2003 ndetse ngo cyagiye kigaragara mu mihanda ya Tehran guhera 2015.

    Abu Muhammad al-Masr yishwe ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Renault L90 mu ma saa tatu z'ijoro ryo kuwa 07 Kanama 2020, aho aba bagabo bari kuri moto bamurashe amasasu 5 bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa masotera 4, nuko amasasu arinjira aramwica we n'umugore we.

    Ikihebe Al-Masri cyahoze gikina umupira w'amaguru by'umwuga mu Misiri,cyari mu bantu bahigwa cyane na FBI ndetse yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z'amadolari ku zagifata.Yaba Israel cyangwa US ntawe uremeza ko iki cyihebe cyishwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/ikihebe-gikomeye-muri-al-qaeda-cyishwe/

  • Mu mafoto : Marina yagaragaje ubuhanga buhebuje mu gitaramo cya kabiri cya 'My Talent Live Concert’ #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou.

    Uyu muhanzi Marina mbere yo gutaramira Abanyarwanda, yabanje kubaganiriza ku buzima bwe muri rusange yaba ubw’umuziki cyangwa se ubundi buri hanze yawo.

    Marina ni umwana w’imfura mu bana babiri, akaba avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Ku myaka 23 irimo itatu amaze mu muziki amaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo nyinshi amaze gukora ziganjemo iz’urukundo.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru Nizeyimana Lucky wayoboye iki gitaramo yavuze ko ibikorwa bye bitera imbere ndetse bikabasha kugenda neza abifashijwemo na The Mane imufasha umunsi ku munsi.

    Yavuze ko n’ubwo abantu benshi bavuga ko bamwumvise mu ndirimbo 'Too much’ yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye ariko we iyo yita ko ari nk’indirimbo ye y’ibihe byose ari iyitwa 'Marina’.

    Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma y’umuziki aba ari mu rugo aryamye, areba film, yumva umuziki cyangwa akora indi mirimo yo mu rugo. Gusa ngo yanga gukoropa ariko agakunda guteka nabwo gake cyane.

    Muri iki gitaramo cya My Talent, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Kora, Logout, Like that, Marina, Madede n’izindi zitandukanye zafashije abantu gususurukira mu rugo.

    Mbere yo kuririmba iyitwa 'Madede’ yabanje gufata umwanya muto asuhuza abakurikiye igitaramo avuga ko yizeye ko ari benshi kandi yishimiye kubataramira. Yababwiye ko iyi ndirimbo imwibutsa ibihe bye byo hambere akiba mu cyaro ndetse n’uburyo urukundo rwaho rwabaga rumeze.

    Ni indirimbo ivuga ku musore wo mu cyaro uba yarakunze umukobwa batuye mu gace kamwe ariko agatinya kubimubwira kubera kugira ubwoba cyangwa se isoni. Umukobwa nawe aba amubwira ko yabinyuza ku nshuti ze ariko akavuga ko amukunda.

    Uyu muhanzikazi wanyuzagamo akabyina nk’uko bisanzwe bimenyerewe iyo ari ku rubyiniro, muri iki gitaramo yafashijwemo n’itsinda rya Symphony Band ryamucurangiraga rikanamufasha kuririmba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Marina-yagaragaje-ubuhanga-buhebuje-mu-gitaramo-cya-kabiri-cya-My-Talent-Live-Concert

  • Rúben Semedo wifuzwa na Liverpool yugarijwe n'imvune #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Liverpool n'imwe mu makipe mu bwongereza yugarijwe nimvune z' abakinnyi cyane cyane abakina nkaba myugariro, ninayo mpamvu iyi kipe iri gushaka abasimbura babo dore ko abenshi bazamara igihe kirekire hanze y' ikibuga.

    Kw'ikubitiro Liverpool nkuko tubikesha Football365, iyi kipe irifuza myugariro wa Olympiacos witwa Rúben Semedo, uyu myugariro ngo Klopp abona ari umwe mubasimbura beza ba Van Dijk na Gomez bari mu mvune.

    Ruben Semedo umwe muri ba myugariro beza Olympiacos ifite

    Rúben Afonso Borges Semedo ukinira Olympiacos yo mu gihugu cy' ubugereki ni umwe mu bayoboye ubwugarizi bw'iyi kipe, uyu musore w'imyaka 26 yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2019 akaba amaze kuyitsindira ibitego 5 mu mikino 51.

    Jurgen Klopp yiteguye gutanga agera kuri miliyoni 18 z'ama Pound kuri uyu musore w'umunya Portugal.

    Bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bugarijwe n'imvune babanzamo

    Kuri ubu Liverpool ifite imvune zirenga enye z'abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga harimo: Joe Gomez wagize imvune yo mw'ivi, Virgil Van Dijk, Fabinho, Trent Alexander Arnold, Thiago nabandi.

     

    SRC: Football365

     

    The post Rúben Semedo wifuzwa na Liverpool yugarijwe n'imvune appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/14/ruben-semedo-wifuzwa-na-liverpool-yugarijwe-nimvune/

  • COVID-19: Muri Gereza ya Muhanga habonetse abandi barwayi 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 32 babonetse mu bipimo 3,128 bakaba barimo uwabonetse i Kigali:1, Muhanga:30 (abapimwe muri Gereza ya Muhanga), Nyanza:1.

    Muri Gereza ya Muhanga habonetsemo abarwayi 30, mu gihe mbere yaho nabwo hari habonetsemo abandi barwayi 36.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,394 muri bo abamaze gukira ni 4,994 naho abakivurwa ni 358.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 42. Umuntu wa 42 wishwe na COVID-19 ku wa Gatanu tariki 13 Uguhyingo 2020 ni umugabo w’imyaka 72 y’amavuko witabye Imana ari i Rwamagana.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-muri-gereza-ya-muhanga-habonetse-abandi-barwayi-30

  • Abaturarwanda barasabwa kutadohoka mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 8 Ugushyingo 2020 mu Rwanda hongeye kuboneka abarwayi benshi, bitandukanye n’iminsi yari ishize, aho tariki ya munani habonetse abantu 9 naho tariki 9 haboneka abarwayi 20. Umubare wakomeje kwiyongera tariki ya 10 haboneka abarwayi 20 naho tariki ya 11 haboneka abarwayi 50 mu gihe tariki ya 12 habonetse abarwayi 6, naho tariki ya 13 haboneka abarwayi bashya 43 barimo 36 babonetse muri gereza ya Muhanga.

    Ni imibare y’abarwayi yagiye iboneka mu bihe bitunguranye harimo iyavuye muri gereza y’i Rwamagana na Mageragere na Muhanga, iyindi iva mu turere harimo n’Akarere ka Rubavu ahakunze kuboneka abarwayi bava mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Kigali Today ivugana na Julien Mahoro Niyingabira, umukozi ushinzwe itumanaho muri RBC, yavuze ko abantu batagomba kwirara kuri COVID-19 kuko ntaho yagiye.

    Yagize ati « Uyu munsi twari tumaze kugera ahantu heza aho imibare igabanuka ku barwayi n’abandura, ariko biratubwira ko tutagomba kwirara, haba bakeya bakirwaye bashobora kwanduza abandi nk’uko umuntu wa mbere yageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020 akanduza abandi imibare igakomeza kwiyongera kugera ku mibare myinshi twabonye. »

    Niyingabira avuga ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kwirinda kuko baramutse batitwaye neza COVID-19 ishobora kongera ikaba icyorezo abantu bakarwara ari benshi bigasaba imbaraga mu kukirwanya.

    Avuga ko icy’ingenzi atari ukureba abarwayi basigaye ahubwo abantu bamenya uko bayirinda kuko ari indwara yandura cyane.

    Mu gihe ibikorwa byongeye gufungurwa abantu bakagenda kandi bagahura ari benshi, Niyingabira avuga ko ubushakashatsi bugaragaza neza ko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi intoki no gushyira intera hagati y’umuntu n’undi bishobora kurinda icyorezo.

    Ati « Kuba ibikorwa byarafunguye si byo bituma imibare yiyongera, ahubwo icyo abantu basabwa kumenya ni uko kwambara neza agapfukamunwa neza birinda, gukaraba intoki neza byica virus, kandi abantu bagasiga intera hagati yabo ndetse igihe abantu bari mu nzu bagafungura amadirishya kimwe no gukorera hanze aho gukorera mu nzu. »

    Akomeza avuga ko abantu batagomba kwirara kubera imibare yagabanutse, kuko n’iyo hasigara umuntu umwe bakomeza ingamba zo kwirinda kugira ngo icyorezo gishyirweho iherezo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abaturarwanda-barasabwa-kutadohoka-mu-kwirinda-icyorezo-cya-covid-19

  • Igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyagaragaje uko ubuhinzi buzaba buhagaze muri 2050 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urebye ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, amakuru ari muri icyo gishushanyo agaragaza ko ukurikije ubwitabire bwo kuboneza urubyaro, ubona ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba ari miliyoni 22 mu gihe mu ibarura rusange ryo mu 2012, bari miliyoni 12. Kugira ngo izo miliyoni 22 z’Abanyarwanda bazaba batuye u Rwanda muri 2050, bazabeho neza, bisaba gutegurwa kare.

    Ku bijyanye n’ubutaka, amakuru ari muri icyo gishushanyo mbonera agaragaza ko ubuso bw’u Rwanda bwakenera kuba bwakwikuba inshuro enye, kugira ngo rushobore kubona ibiribwa byazaba bihagije abaturage barwo muri 2050, mu gihe haba hakomeje gukorwa ubuhinzi bwa gakondo nk’ubukorwa ubu.

    Mu cyerekezo 2050, ubuhinzi bwahariwe 47,2% by’ubutaka bw’igihugu bwose, bukaba bugomba kujya butanga umusaruro ukubye inshuro 15 z’umusarur uboneka muri iki gihe, kugira ngo ushobore guhaza Abanyarwanda bose.

    Dufashe urugero rw’ibyavuye mu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n’igihembwe cy’ihinga B, umusaruro w’ibigori bizasaba ko wiyongera ukagera kuri toni miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million metric tons), mu gihe ubu umusaruro w’ibigori ari toni 94,634. Umusaruro w’ibitoki uziyongera ugere kuri toni miliyoni cumi n’enye (14 million metric tons), mu gihe muri iki gihe ari toni 931,991.

    Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, gukoresha imbuto z’indobanure, inyongeramusaruro n’imiti yica udusimba twangiza imyaka. Hari kandi guhinga hafashishijwe uburyo bwo kuhira imyaka, guhinga mu bishanga bitunganyije no guhinga mu bice by’imijyi.

    Kubera ko muri 2050 abatuye mu mujyi bazaba ari 70% by’abaturage b’u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni cumi n’eshanu n’ibice bine (15.4million), ubwo ubuhinzi buzaba bukorwa na 30% by’abaturage batuye mu bice by’icyaro.

    Abo 30% bazaba bahinga, bazaba basaba gutanga umusaruro mwinshi kurusha utangwa n’abakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi muri iki gihe babarirwa muri 76%.

    Ayo makuru n’andi menshi, yose akubiye mu gishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyemejewe n’inama y’Abaminisitiri muri Nyakanga uyu mwaka wa 2020. Icyo gishushanyo kikaba kigaragaza uko u Rwanda ruzaba ruhagaze mu 2050, kigaragaza uko buri Munyarwanda muri buri gice cy’ubuzima aharereyemo yagombye kwitwara, kugira ngo, umutungo w’ubutaka ukoreshwe neza, ku bantu bariho ubu, n’abazabaho mu gihe kizaza.

    Rutagengwa Alexis, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imikoreshereze y’ubutaka, mu kigo cy’ubutaka, avuga ko igishushanyo mbonera gifite izindi ngingo nyinshi zisubiza ibibazo by’ingenzi bijyanye n’ubuhinzi, harimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no gukemura ikibazo kijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

    Hari kandi no gutangira kuva ku buhinzi busanzwe, hagakorwa ubuhinzi bugamije ubucuruzi (commercial agriculture), ibyo bikazageza igihugu ku kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku nganda.

    Igishushanyo mbonera kandi cyize uko ubutaka bugenewe ubuhinzi bwabungabungwa, ntihagire ibindi bukoreshwa, ahubwo hakigwa ukuntu abahinzi nka 50 bahuza ubutaka bwabo buto buto, bwashyirwa hamwe bukaguka bakaba babuhingaho igihingwa kimwe, kugira ngo kibone isoko ryiza ndetse n’izindi serivisi za ngombwa.

    Rutagengwa avuga ko kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ari rwo rufunguzo.

    Mu Rwanda, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, bizasaba ko umubare w’abahinzi ugabanuka, hagasigara abashobora guhinga ku buryo bwagutse gusa. Ibyo bizashoboka ari uko gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ikomeje gutera imbere.

    Rutagengwa agira ati “Hari uburyo bwiza twabonye mu bihugu byateye imbere byo hirya no hino ku isi. Gusa twasanze kugira ngo ubuhinzi bw’umwuga bushoboke, buri muhinzi akwiye kuba afite nibura ubutaka bungana na hegitari imwe n’igice”

    Ubuhinzi bugana hejuru cyangwa bugerekeranye (Vertical farming) bukorerwa no mu mujyi

    Ubuhinzi bumeze butyo ntibuzakorerwa mu bice by’icyaro gusa, n’abatuye mu mijyi babukora cyane cyane ko budakenera ubutaka bunini, rimwe na rimwe ntibunakenera gukorerwa hasi ku butaka.

    Ubundi hari Abanyakigali basanzwe bahinga imbuto n’imboga mu busitani bwabo, ariko igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyaberetse n’ahandi hashobora guhingwa ibindi biribwa, kugira ngo bifashe igihugu kuzashobora kwihaza mu biribwa mu myaka 30 iri imbere.

    Hifashishijwe iryo koranabuhanga ry’ubuhinzi bugana hejuru, abatuye mu mujyi bashobora gukoresha ibisenge by’inzu n’ahandi nko mu bikoresho bya palasitike nk’indobo, amacupa n’ibindi bagahinga imyaka kandi ikera.

    Rutagengwa atanga urugero rw’ubutaka butajya bubyazwa umusaruro kandi abantu bo mu mijyi batajya batekerezaho.

    Yagize ati, “Muzarebe buriya butaka baharura mu gihe basiza ibibanza bajya kubaka inzu muri Kigali no mu yindi mijyi. Abubaka amazu, bafata ubutaka bwiza bunarumbuka, bakajya kubumena mu mihanda y’ibitaka. Igishushanyo mbonera gishya cyereka abantu ko ubwo butaka bajugunya ari bwo burumbuka ndetse ko bwagombye gukoreshwa muri ubwo buhinzi bugana hejuru (vertical farming)”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/igishushanyo-mbonera-cyo-ku-rwego-rw-igihugu-cyagaragaje-uko-ubuhinzi-buzaba-buhagaze-muri-2050

  • Mashami optimistic ahead of Amavubi return-leg against Cape Verde #rwanda #RwOT

    The head coach of the national football team Amavubi, Vincent Mashami is optimistic that his players can overcome Cape Verde in the return leg slated for Tuesday, November 17, 2020 in Kigali.

    Mashami made the comments following Amavubi’s goalless draw with the island nation on Thursday this week.

    The national team returned on Friday night aboard a RwandAir chartered flight, and will immediately embark on preparations for the Tuesday encounter.

    'Actually, the one point we got from the first leg is better than nothing because we were expecting a tough game basing on our knowledge about the Cape Verde team. However, we managed to react well. I thank the boys for the sacrifice and commitment on the field,” he said.

    Moreover, the coach hopes for a positive return-leg in Kigali

    'Of course we expect another tough game, but I hope my boys will respond positively playing on home soil because we will have built worked on our weaknesses,” explains the coach.

    Meanwhile, in another Group F encounter, Cameroon thrashed Mozambique 4- 1 with Andre-Frank Zambo Anguissa, Vincent Aboubakar (twice) and Clinton N’Jie scoring for Cameroon while Kamo-Kamo pulled one back for the visitors.

    African football giants Cameroon top the group with 7 points, three ahead of second-placed Mozambique. Cape Verde is third with 3 points, whereas Rwanda is bottom with one point.

    Rwanda hosts Cape Verde on match-day 4 next week on Tuesday, November 17, and on the very day, Mozambique will also be hosting Cameroon.

    Amavubi could jump to second position if they manage a victory against Cape Verde, and Cameroon beats Mozambique again.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2755

  • Le Collectif CLADHO d’associations de droits humains enquête sur les causes de viols sexuels en province du Sud #rwanda #RwOT

    Le Coordonnateur National de Cladho, Evariste Murwanashyaka, se confiant au Umuseke.rw trouve que les explications données par les hommes qui violent des enfants de l’âge des leurs sont des échappatoires qui ne disent pas grand-chose.

    ” La plupart des hommes interrogés sur cette tendance à violer les enfants de même âge que les leurs, se plaignent que leurs femmes sont réticentes à assouvir leurs appétits sexuels, qu’ils se rabattent sur les mineures. D’autres disent que c’est Satan qui les tentent “, a dit Murwanashyaka balayant ces arguments du revers de sa main.

    Les recherches et les statistiques de RIB (Organe national d’investigations criminelles) disent que les cas de viols sont en progression durant ces trois dernières années.

    Coordonnateur National de Cladho, Evariste Murwanashyaka,

    Pour le Coordonnateur de CLADHO, ces hommes peuvent dépasser ces habitudes criminelles à force de sensibilisation ” mais ça prendra du temps “.

    Mais par où commencera cette sensibilisation si ce n’est par un dialogue familial permanent, si ce n’est la conception d’une éducation sexuelle bien élaborée et affichée sur l’horaire hebdomadaire de cours et prodiguée graduellement jusqu’à la fin du Tronc Commun des Humanités depuis que l’enfant a, à peine, dix ans dans les écoles. ” Et cette éducation sexuelle doit être poursuivie et subie par les parents au cours de leurs assemblées de petite soirée UMUGOROBA W’ABABYEYI. Ici, les mêmes enseignants qui ont été particulièrement formées à ce genre de leçon, sera sollicité par les assemblées des parents pour que ces derniers soient briefés de ce leur part de formation à l’endroit de leurs enfants “, a dit ce psychopédagogue qui trouve que le Rwanda a toutes les infrastructures éducationnelles mais qu’il ne sait pas les organiser pour qu’elles se complètent pour une parfaite atteinte de l’objectif de faire prendre conscience des dangers qui guettent l’enfant à peine nubile (essentiellement fille mais garçon aussi) et l’accompagner jusqu’à la fin de son adolescence.

    Pour ce Psychopédagogue qui a requis l’anonymat, les pouvoirs publics croient que la répression du crime de viol est l’instrument essentiel. Il trouve que c’est l’un des moyens mais moins important que l’inculcation de la culture du respect de l’autre et de connaissance des changements physiologiques de l’enfant qui passe à l’étape nubile puis adolescente jusqu’à l’âge adulte.

    ” L’éducation sexuelle bien enseignée à l’enfant et à la personne adulte commence par le fait qu’il faut parvenir à faire en sorte que l’apprenant apprenne à respecter et à comprendre profondément l’autrui, si petit ou malade soit-il “, a-t-il ajouté tentant de faire comprendre que le temps est venu pour que les enseignements d’humanisme social soient parfaitement élaborés et adaptés à différentes classes d’âges de Rwandais.

    CLADHO a fait son enquête dans le District de Nyaruguru en Province du Sud pour arriver à collecter des statistiques alarmantes. Il a trouvé que d’Août 2019 à juillet 2000, 381 mineures ont porté des grossesses non désirées.

    Les mentalités rurales restent au niveau très bas. Un jeune homme croit être dans le bon chemin quand il a engrossé une mineure et qu’il s’est engagé avec elle dans une union régulière pour la vie, illégale elle aussi. Mme Isabelle Kalihangano, Secrétaire Générale adjointe de RIB fustige ces mentalités et promet que l’homme en question est toujours passible de poursuites judiciaires pour ce cas.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Le-Collectif-CLADHO-d-associations-de-droits-humains-enquete-sur-les-causes-de.html

  • Peu de médecins ; une seule faculté de médecine au Rwanda : pour un PPP en matière de specialisation en médecine #rwanda #RwOT

    Au Rwanda, on a tendance à appeler Médecins, des lauréats de deuxième cycle de médecine qui ont suivi juste le Tronc Commun de formation de cette profession médecin. Mais combien de spécialistes compte-t-on dans le pays ? Force est de constater que ce vaste champ de science et pratique médicale n’est pas pourvu.

    Ainsi le Rwanda ne connaît qu’un seul médecin gériatre qui s’est spécialisé dans le traitement des maladies des vieilles personnes. Pourtant ces vieilles personnes (plus de 60 ans) recensées dans le pays atteignent le chiffre de 707.000.

    Le manque de connaissances en gériatrie de la part des médecins que consultent ces vieilles personnes pour maladies, fait que ces médecins se montrent innocemment maladroits.

    ” Vieux, ce n’est pas une maladie que tu as. Cela arrive aux vieilles personnes. C’est normal à ton âge “, ainsi se font signifier ces vieilles personnes sans ménagement par des médecins affichant une tendance d’avoir des préoccupations ailleurs.

    Le Président national des Personnes âgées au Rwanda dénommée NSINDAGIZA, Elie Mugabowishema, confie à la presse qu’il fait un bon bout de temps qu’il réclame que la faculté de médecine forme assez de gériatres pour mieux accompagner médicalement les personnes âgées dans leur vieillesse.

    Ce leader d’opinion se trompe-t-il ?

    Non ! Mais il faut appliquer son analyse sur l’ensemble du secteur médical rwandais qui n’a pas un médecin parfaitement formé pour cent mille habitants. Vous l’avez bien dit ! Combien de médecins spécialistes pouvez-vous trouver dans les hôpitaux de district ? Est-il normal de voir des centres de santé du pays etre dirigés par de simples infirmiers ? Dans ce cas, on comprend pourquoi nos campagnes rurales sont toujours assiégées par des maladies que le personnel de ces centres de santé ne sait pas traiter. Conséquence ? Les paysans soupçonnent bêtement leurs voisins de les avoir empoisonnés. La suite on la comprend. On ne travaille pas. On ne produit plus et la pauvreté perdure.

    ” La santé saine est un facteur clé dans le développement d’un peuple. Dommage qu’un ex-Directeur Général du Conseil de l’Enseignement Supérieur (HEC) ait décidé de la suppression de la faculté de Médecine de l’Université de Gitwe. Il n’a pas compris que des dysfonctionnements constatés au sein d’un établissement scolaire ou universitaire peuvent se corriger, que cette correction coûte moins cher que créer de nouveaux “, a confié à IGIHE un expert en éducation trouvant que les pouvoirs publics se trompent en nommant des jeunes gens à de hautes responsabilités stratégiques pour le pays.

    ” Les jeunes ont le vent en poupe. Ils ne réfléchissent pas profondément pour penser nation. S’il y a une faculté qui est la plus respectée au monde c’est bien celle de médecine et des sciences de santé “, a-t-il ajouté trouvant qu’il faut refondre la philosophie d’enseignement de la médecine au Rwanda où le troisième cycle diversifié devrait être de règle.

    ” D’une part, les autorités médicales du pays devraient faire une étude assez documentée sur la fréquence des maladies qui attaquent le plus souvent les habitants. Aux planificateurs des ministères de l’éducation et de la santé auxquels s’ajouteraient les chercheurs universitaires locaux en matière de médicale de s’asseoir et dresser les profils d’experts y relatifs. La troisième phase consisterait en une sorte de consultation avec le patronat rwandais pour savoir qui peut exploiter tel ou tel autre secteur de formation poussée en médecine. Il va sans dire qu’à ce niveau, le pays demandera aux pays et organismes internationaux qui accordent des bourses d’études des Rwandais pour l’étranger de revoir ce partenariat et financer sur place l’étudiant rwandais pour le 3ème cycle ou le doctorat en médecine “, a-t-il tenu à préciser son idée.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Peu-de-medecins-une-seule-faculte-de-medecine-au-Rwanda-pour-un-PPP-en-matiere.html