Author: webrwanda

  • Abayobozi bave mu biro barusheho kutwegera nibwo tuzamenya ibyo bahize – Abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uturere twabaye utwa mbere mu mihigo duherutse kubishimirwa n
    Uturere twabaye utwa mbere mu mihigo duherutse kubishimirwa n’Umukuru w’Igihugu

    Baravuga ibi nyuma yaho iyi Ntara iheruka kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo y’umwaka wa 2019-2020, mu gihe byari bimenyerewe ko twinshi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, twazaga mu myanya y’imbere mu kwesa imihigo y’imyaka yatambutse.

    Uwitwa Niyigena Marc yagize ati: “Ku bwanjye mbona impamvu uturere tw’Intara yacu twaje mu tw’inyuma mu kwesa imihigo byatewe n’uko abatuyobora mu turere batatwegera ngo batubwire ibikubiye mu mihigo mu buryo budasubirwaho. Tubona byinshi bitwitura ku mitwe ku buryo umuntu atatinya kubigereranya n’uko iyo mihigo iba yasinyiwe mu biro. Nkeka ko habayeho ibiganiro biduhuza tukayumva kimwe natwe tukabereka ibishobora kuturemerera, nta kabuza ibyo bahiga byazajya bigerwaho 100%”.

    Hari abandi baturage bavuga ko mu gihe hakigaragara ibikorwa bimwe na bimwe bidindira kandi bifite aho bihuriye no kwihutisha iterambere na byo bigira uruhare mu kudindiza imihigo.

    Hari uwo mu Karere ka Gakenke wagize ati: “Naguha nk’urugero rw’uburyo usanga haje ibikorwa runaka biba byitwa ibifite inyungu ku baturage ariko wajya kureba ku rundi ruhande ugasanga babirenganiyemo. Ni henshi tuzi bagiye batunganya amashanyarazi, ahakorwa imihanda cyangwa ahashyirwa imiyoboro y’amazi; hakaba abangirizwa ibyabo ariko wajya kureba igihe bishyurirwa ugasanga biba byarabanje gutinda, hamwe baratakambye yewe hari n’abo usanga barakuyeyo amaso. Usanga kenshi ababishinzwe bagenda biguru ntege ntibakemure ibyo bibazo ku gihe, bigasiga umuturage mu bukene cyangwa mu bwigunge. None aho wambwira gute ukuntu bashobora guhabwa amanota meza mu mihigo? Benshi muri abo bayobozi tuba twarabatoye, abandi bakagirirwa icyizere, ni byiza rero ko bakora ibyo bashinzwe mu rugero rudacagase”.

    Hari ibyo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bugaragaza byatumye imihigo imwe n’imwe itagerwaho. Ibi ariko ngo hari igisubizo cyabyo nk’uko Gatabazi JMV uyobora Intara y’Amajyaruguru yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru.

    Yagize ati: “Hari imihigo itaragezweho kubera imitangire y’amasoko itanoze cyangwa iba yaradindiye. Nanone hari abayobozi bamwe bagaragayeho imikorere idahwitse, kudatangira za raporo ku gihe n’iteganyabikorwa rya gahunda zimwe na zimwe muri tumwe mu turere ritagenze neza. Igisubizo cy’ibyo byose ni uko twafashe umurongo w’uko buri wese arangwa n’imikorere n’imigirire inyuranye n’ibyatumye Intara isubira inyuma, tugaharanira kurangwa n’umurava n’ubushishozi mu byo dukora kugira ngo ubutaha tuzitware neza”.

    Gatabazi yongeraho ko Intara y’Amajyaruguru ifite umwihariko wo kuba ari ikigega cy’igihugu mu birebana n’ubuhinzi, ikaba n’igicumbi cy’ubukerarugendo. Bityo abayobozi mu byiciro babarizwamo kuva ku mudugudu kuzamura, ntacyo bageraho badafatanyije ari nako bajya inama n’abaturage, hagamijwe kuzamura ibipimo by’ibikorwa by’iterambere ry’iyi ntara.

    Iyi ntara iheruka kuza ku mwanya wa kane mu mihigo n’amanota 61.2%;ikurikiye Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu ugira amanota 72.5%. Intara y’Amajyepfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 73.58%. Intara y’Iburasirazuba ikaba ari yo yaje ku isonga mu mihigo n’amanota 73.7% mu gihe iy’Iburengerazuba ari yo yo iheruka izindi n’amanota 60.8%.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-bave-mu-biro-barusheho-kutwegera-nibwo-tuzamenya-ibyo-bahize-abaturage

  • Kubyara ni byiza! Biratangaje kubona umwana w' imyaka 10 gusa yubakira nyina inzu y'agatangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umwana muto cyane ukunzwe n'abatari bake muri Nigeriya ndeste no ku isi yose kubera impano y'urwenya, uzwi ku izina rya Emmaunella Samuel mu ma video atandukanye yo gusetsa, yashyikirije nyina impano y'inzu nziza cyane yamwubakiye.

    Uyu mwana w'umukobw, ku myaka 10 y'amavuko gusa, agaragaza ubuhanga buhanitse mu gukina neza aya amavideo ku rubuga rwa youtube, imikino itegurwa n'umusore witwa Mark Angel yita uncle (Nyirarume).

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Emmanuella Samuel yatangaje ko yubakiye inzu umubyeyi we nk'impano kuko yamubyaye ndetse akaba adasiba kumuba hafi no ku musengera ngo atere imbere.

    Emmanuella nyuma yo gushyikiriza nyina iyi nzu, yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti: 'Nakubakiye inzu Mama. Ku bw'amasengesho ndetse n'akanyabugabo wagiye untera.'

    Uyu mwana usanganwe imvugo zisekeje, yongeyeho ati: 'Mama, ndabizi wambwiye ko ushaka inzu ngendanwa, ngiyi rero.'

    Yakomeje avuga ko yagombaga gufasha nyina umubyara gukabya inzozi ze kuko yahoraga yifuza kuzaba mu nzu nziza kandi ihenze. Ariyo mpamvu nawe yakoze ibishoboka byose akayimwubakira ndetseko ari gutegura kuzamwubakira n'indi umwaka utaha.

    Umunyempano w'umunyarwenyakazi Emmanuella Samuel yavukiye muri Leta ya Rivers muri Nigeria, tariki ya 22 Nyakanga 2010, ibikorwa bye bikaba bigaragara ku rubuga rwa youtube.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/kubyara-ni-byiza-biratangaje-kubona-umwana-w-imyaka-10-gusa-yubakira-nyina-inzu-yagatangaza-amafoto/

  • Nyarugenge: Laguna Motel yafatiwemo abantu 130 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yafunzwe burundu #rwanda #RwOT

    Laguna motel iri ku Muhima mu karere ka Nyarugenge yafuzwe burundu nyuma yuko kuri uyu wa Gatandatu mu ma saa sita z'ijoro, abantu 130 bafatiwemo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho bamwe banywaga inzoga abandi bari mu kabyiniro.

    Abafashwe buri wese yaciwe Frw ibihumbi 25. Iyi moteli ikaba yahise ifungwa burundu kuko byari bibaye isubiracyaha.

    CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu bafashwe nta mabwiriza n'amwe yashyizweho n'inzego zishinzwe gukurikirana ikumirwa ry'icyorezo cya COVID-19 bari bubahirije.

    Ati: 'Barenze ku mabwiriza bajya mu kabyiniro kandi bitemewe, banywayo inzoga, bacuruza akabari kandi ntibyemewe, barenga ku masaha ya saa Yine kandi ntibyemewe, bahuye ari benshi kandi ntibyemewe, nta kijyanye n'amabwiriza, nta kijyanye n'amategeko cyubahirizwaga. Abantu baciwe amande, icya kabiri ni uko iriya nyubako yafunzwe, ikiguzi cyo gukora ibitemewe n'amategeko ni icyo. Icya gatatu ni uko nyirayo ari bufungwe agakurikiranwa n'amategeko ku cyaha cyo kwigomeka ku mabwiriza.'

    CP Kabera yavuze ko ikibazo cyamaze kugezwa mu bugenzacyaha ngo gikurikiranwe, kubera ko habayeho kwigomeka ku mabwiriza yashyizweho na leta.

    Umujyi wa Kigali, uvuga ko icyaha cyo kudasiga intera hagati y'umuntu n'undi gihanishwa 10.000 Frw, kurenza amasaha yo gutaha nta burenganzira (10.000 Frw) cyangwa gufatirwa mu kabari (25.000 Frw), byiyongeraho gushyirwa ahantu habigenewe igihe kitarenze amasaha 24 ngo bigishwe.

    Ni mu gihe ku bacuruzi, uwafunguye akabari acibwa 150.000 Frw no gufungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga, mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/nyarugenge-laguna-motel-yafatiwemo-abantu-130-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-yafunzwe-burundu/

  • Serge na James & Daniella basubiyemo indirimbo ‘Yesu agarutse’ yahembuye benshi-VIDEO #rwanda #RwOT

    Yesu agarutse’ indirimbo Serge Iyamuremye yakoranye na Vincent mu myaka yatambutse, ikagira igikundiro ku rwego rwo hejuru, igakoreshwa mu bigo by’amashuri byinshi no mu nsengero hafi ya zose z’abarokore mu kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu umuramyi Serge yamaze kuyivugurura ayisubiranamo afatanyije na James & Daniella.

    Iyi ndirimbo ‘Yesu agarutse’ Serge yasubiranyemo na James & Daniella, bakongeramo andi magambo avuga ko bafite amatsiko menshi yo kubona Umukiza aje kubajyana mu Ijuru, mu buryo bw’amajwi yatunganyiwe na Bruce & Boris, amashusho yayo atunganywa na Doux. Aba baramyi bari mu bakunzwe mu Rwanda hamwe n’abandi baririmbyi bari mu mashusho y’iyi ndirimbo, bagaragara bose bambaye imyenda y’umweru, by’akarusho ukabona bafite umunezero udasanzwe bari mu Mwuka wo kuramya Imana. James na Daniella bo ibinezaneza birabarenga, tukababona barimo kurira.

    “Hari igihe kizagera Umwami Yesu agarutse kutujyana iyo mu Ijuru, ati nimuze bana banjye maze aduhanagure amarira twaririye muri iyi si mbi. Nishimiye kuzakubona Yesu ubwo uzaba ugarutse kunjyana, ubwo uzaba ugeze ku bicu, nanjye mpite ngusanganira. Nzibagirwa imibabaro yose, tuzibera mu munezero, mbega ukuntu bizaba ari byiza, tuzibanira n’Umucunguzi, tuzibera mu munezero, mbega ukuntu bizaba bimeze. Ngwino Mukiza, ngwino ndakumbuye, hano nta mugabane mfite”. Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ‘Yesu agarutse’.

    Abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma yo kubona iyi ndirimbo Serge yakoranye na James na Daniella, batangaje ko bafashijwe cyane. Ni ubutumwa batanze banyuze ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo yahembuye benshi mu myaka yashize ndetse n’ubu. Aline Gahongayire yavuze ko yubakitse cyane, asabira umugisha mwinshi Serge Iyamuremye. Papi Clever yagize ati “Wow mbega indirimbo nziza, Imana ibahe umugisha bakozi b’Imana”. Rata Jah Naychah (Columbus) yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza byo ku rwego rwo hejuru.

    Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Umbereye maso’ yagize ati “Habwa umugisha Serge Iyamuremye, James & Daniella. Ibyiringiro by’abizera ni ukuzabona Yesu, mu Ijuru ni ho iwacu.” Gentil Misigaro we yagize ati “Haleluya! Sinshobora guhagarika kuramya Imana, sinzanabihagarika.

    Muhabwe umugisha bakozi b’Imana ku bwo kutuyobora mu mwanya wo kuramya Imana”.

    Ev Uwagaba Joseph Caleb yagaragaje ko yafashijwe bikomeye, asabira umugisha aba baramyi, avuga ko abakunda cyane, ariko Imana ikaba ibakunda kurushaho.

    Nkuko tubikesha Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo ‘Biramvura’, ‘Yari njyewe’, ‘Arampagije’, n’izindi yavuze ko ubutumwa yifuje kugeza ku bantu abunyujije muri iyi ndirimbo ye ‘Yesu agarutse’ ari ukwibutsa abizeye Yesu Kristo n’abamwizeye bagasubira inyuma, ko hano ku Isi atari iwabo.

    Ati “Iriya ndirimbo ni Message ya buri muntu wese wizera Yesu kandi nanjye ndimo, ni indirimbo isa n’iyibutsa abantu bizera cyangwa se bahoze bizera ariko bacitse intege ni ukuvuga ni indirimbo itwibutsa ko aha dutuye si iwacu”.

    “Ikibigaragaza ni uko umwuka duhumeka igihe kiragera ugahagarara nta n’icyo twakora ngo duhagarike iyo nzira igira aho ituganisha Imana yaduhishe ikintu kimwe yaduhishe igihe ubuzima bwacu buzarangirira hano mu isi.

    Iriya ndirimbo kuri buri muntu wese wayumva yaba njyewe ndetse n’abo twayikoranye twese itwibutsa ko aha mu isi si iwacu aha ni ahantu dutura imyaka itarenze 100 n’iyo uyirengeje nturenza 200 icyo cyonyine cyitwereka ko mu isi atari iwacu, turiho yego ariko dufite ibyiringiro by’ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo si ubwo mu isi ahubwo ni ubugingo twahawe umunsi twemeraga Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza”.

    Serge Iyamuremye yakomeje agira ati “Yohana 3:16 “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Iyi Si ni icumbi, iyi si rero tuzayibamo ariko igihe kiragera ukayivamo, mu ijuru niho iwacu.

    Kandi igihe kizagera ubwo abera bose bazabona uwabacunguye, icyo gihe rero si kera igihe kiraje kandi kirasohoye ibyahanuwe byarasohoye….. Iriya ndirimbo iributsa buri mugeni wese ngo yuzuze itabaza rye amavuta igihe kirageze kuko ibimenyetso byo kugaruka kwe byose turabibona”.

    Abajijwe impamvu yamuteye gukorana iyi ndirimbo n’abaramyi James & Daniella, avuga ko bwari ubushake bw’Imana. Yavuze ko babiganiriye basanga ari ngombwa, bumvira Umwuka Wera batambutsa ubutumwa.

    Yagize ati “Gukorana n’aba James na Daniella bwari ubushake bw’Imana gukorana nabo twarabiganiriye tubona ko ari ngombwa ko twayikorana nuko twumvira Mwuka Wera dutanga ubutumwa”. Kuva bayishyize hanze, iyi ndirimbo yishimiwe na benshi dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 26 mu masaha macye imaze kuri Youtube. Imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 200.

    James na Daniella ni abaramyi bamaze gukora indirimbo zijyana benshi mu Mwuka

    REBA HANO ‘YESU AGARUTSE’ YA SERGE IYAMUREMYE FT JAMES & DANIELLA

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Serge-na-James-Daniella-basubiyemo-indirimbo-Yesu-agarutse-yamamaye-ku-rwego.html

  • Nyarugenge: Laguna motel yafunzwe burundu nyuma yuko yafatiwemo abantu 130 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Laguna motel iri ku Muhima mu karere ka Nyarugenge yafuzwe burundu nyuma yuko kuri uyu wa Gatandatu mu ma saa sita z'ijoro, abantu 130 bafatiwemo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho bamwe banywaga inzoga abandi bari mu kabyiniro.

    Abafashwe buri wese yaciwe Frw ibihumbi 25. Iyi moteli ikaba yahise ifungwa burundu kuko byari bibaye isubiracyaha.

    CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu bafashwe nta mabwiriza n'amwe yashyizweho n'inzego zishinzwe gukurikirana ikumirwa ry'icyorezo cya COVID-19 bari bubahirije.

    Ati: 'Barenze ku mabwiriza bajya mu kabyiniro kandi bitemewe, banywayo inzoga, bacuruza akabari kandi ntibyemewe, barenga ku masaha ya saa Yine kandi ntibyemewe, bahuye ari benshi kandi ntibyemewe, nta kijyanye n'amabwiriza, nta kijyanye n'amategeko cyubahirizwaga. Abantu baciwe amande, icya kabiri ni uko iriya nyubako yafunzwe, ikiguzi cyo gukora ibitemewe n'amategeko ni icyo. Icya gatatu ni uko nyirayo ari bufungwe agakurikiranwa n'amategeko ku cyaha cyo kwigomeka ku mabwiriza.'

    CP Kabera yavuze ko ikibazo cyamaze kugezwa mu bugenzacyaha ngo gikurikiranwe, kubera ko habayeho kwigomeka ku mabwiriza yashyizweho na leta.

    Umujyi wa Kigali, uvuga ko icyaha cyo kudasiga intera hagati y'umuntu n'undi gihanishwa 10.000 Frw, kurenza amasaha yo gutaha nta burenganzira (10.000 Frw) cyangwa gufatirwa mu kabari (25.000 Frw), byiyongeraho gushyirwa ahantu habigenewe igihe kitarenze amasaha 24 ngo bigishwe.

    Ni mu gihe ku bacuruzi, uwafunguye akabari acibwa 150.000 Frw no gufungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga, mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/nyarugenge-laguna-motel-yafunzwe-burundu-nyuma-yuko-yafatiwemo-abantu-130-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/

  • Perezida Museveni ni we ugiye kunga Ethiopia na Tigray biri mu ntambara ikomeje guhitana abantu benshi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ni we Mukuru w'Igihugu ugiye guhuza leta ya Ethiopia n'intara ya Tigray byatangiye intambara yeruye bitewe n'ubwumvikane buke bushingiye kuri politiki.

    Umutwe wegamiye ku ishyaka rya Tigray People's Liberation Front (TPLF) ushaka ko agace ka Tigray kiyomora kuri Ethiopia kakigenga, akaba ari nayo ntandaro y'uyu mwuka mubi wateje umutekano muke, bikagira ingaruka mu karere kose.

    Amakuru aturuka ku muntu wizewe wavuganye na Chimp Reports, avuga ko intumwa ziturutse za Leta ya Ethiopia n'iza Tigray zigera muri Uganda kuri uyu wa 15 Ugushyingo, zigatangira ibiganiro.

    Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: 'Intumwa zihariye ziri mu nzira ziza muri Uganda.'

    Ubusanzwe leta ya Ethiopia n'abarwanyi ba TPLF bari bamaze igihe kirekire batumvikana, gusa byazambye cyane ubwo aba barwanyi bagabaga igitero ku birindiro by'ingabo z'igihugu tariki ya 4 Ugushyingo.

    Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed yahise ategeka ingabo z'igihugu kwihorera, TPLF nayo isaba abarwanyi n'abaturage b'ako gace kwambarira urugamba, ikaba ari yo ntambara ikomeje kugeza ubu.

    Perezida Museveni ni umwe mu babana neza na leta ya Ethiopia ndetse na TPLF, bityo ibi bikaba byamufasha kunga izi mpande zombi bigashoboka.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/15/perezida-museveni-ni-we-ugiye-kunga-ethiopia-na-tigray-biri-mu-ntambara-ikomeje-guhitana-abantu-benshi/

  • Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi (Indangagaciro za Dawidi) #rwanda #RwOT

    Amateka y’umwami Dawidi ni maremare ntitwayarondora, icyakora turagaruka ku byari bimugize uko yari yubatse imbere muri we mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Ikibazo abantu benshi bagira ni uburyo bubatse imbere muri bo, ikizaguhesha kugera kure hashoboka ni uburyo wubatse. Ukwiye kureba uko amarangamutima yawe ameze, uko ukoresha amahitamo yawe, niba ubwenge bwawe bumurikiwe n’Umwuka Wera.

    Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

    Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsīze amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23 (Zaburi ya Dawidi).

    Mu kiganiro 'ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana yigishije ku ndangagaciro z’Umwami Dawidi, agaragaza ibintu 10 dukwiye kumwigiraho muri uru rugendo rugana mu i Juru.

    Incamake y’amateka ya Dawidi

    Yavukiye i Betelehemu, yari umwana wa nyuma mu bahungu umunani ba Yesayi, icyakora ntiyagize umugisha wo gukundwa na se cyangwa nyina. Nta we uzi icyatumye adakundwa n’ababyeyi be ariko hari ibimenyetso bibigaragaza, nko mu gihe Samweli yoherezwaga n’Uwiteka gutoranya umwami kwa Yesayi, yamumurikiye abahungu be yirengagiza Dawidi nyamara Imana yahamije ko ariwe wari ukenewe, aza gutoranywa.

    Ikindi twamenya kuri Dawidi ni uko yabayeho ari umwungeri w’intama ariko adafite ikerekezo cy’ubuzima. Hari igihe umuntu abaho nta Bije(budget) , nta konti, nta sitoke( stock), nta myambaro yo guhinduranya, nta na kimwe afite ari ugutungwa na Manu ya buri munsi atazi ikizakurikiraho ejo. Ubwo buzima bubaho, Dawidi nawe yabubayemo.

    Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi

    Dawidi yari umukiranutsi

    Kimwe mu bintu bigora abantu benshi ni ugukiranuka, rimwe na rimwe umuntu agakiranirwa aho abantu batareba akagira ngo ntacyo bitwaye. Nyamara ariko ingeso umuntu yanze guhindukaho siwe wenyine zizagira ingaruka. Ahubwo bizakora no ku bana bawe, ku mugore wawe, ku mugabo wawe, ku wo muvukana no muri sosiyete muri rusange.

    Dawidi ubwo yabaga aragiye intama nyinshi hakaza intare n’idubu, yemerega kwiyahura mu menyo yazo kugira ngo arengere intama. Yari azi ngo 'intama naragijwe na data azizi umubare kandi ibi bibazo by’intare n’iduhu ndimo ntabizi, azazimbaza zose’.

    Ibyo nawe waragijwe n’Imana byose izabikubaza: uko wakoresheje imbaraga z’ubusore, uko wakoresheje umutungo yaguhaye, icyubahiro ufite uko ugikoresha, n’ibindi. Ibyo waragijwe byose ukwiye kubyitwaramo neza ukaba umukiranutsi n’aho abantu batareba.

    Dawidi yari yarasobanukiwe imbabazi z’Imana

    Mu ishyamba ubwo yabaga aragiye intama, akoresheje inanga ye y’imirya icumi yajyaga aririmbira Imana akavuga ngo ' ndagushimiye kuko uri mwiza, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose.

    Tugomba kwibuka ko tubeshejweho n’imbabazi, dukwiye kwemera imbabazi z’Imana. Ubundi imbabazi nizo Yesu, yatugiriye imbabazi turi babi, tutari beza atwakira uko turi. Dukwiye kwiga kubabarira abandi no kubakira mu mitima yacu. Uko yakubabariye utari mwiza ukwiye kubiha agaciro nawe ukababarira abandi.

    Dawidi yari yarasobanukiwe ko ibyiringiro bye byose ari ku Mana

    Bibiliya ivuga ko ' hahirwa umuntu wiringira Uwiteka akamubera ibyiringiro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’imigezi y’amazi’.

    Hari abantu bafashe ibyiringiro byabo babishyira ahandi hatari ku Mana. Kuko avuka mu muryango w’abakomeye, cyangwa aziranye n’abo akabiringira kuruta uko yakwiringira Imana. Abandi biringiye icyubahiro bafite, abandi biringiye amafaranga bafite , abandi biringiye ubwenge bize mu ishuri.

    Ibyo byose ni byiza pe!, ariko si ibyo kwiringira. Ukwiye kwiringira Imana gusa. Dawidi we yari azi gufata ibiringiro bye byose akabishyira mu Mana. Yaravuze ngo’ mba narihebye iyo ntiringira ko nzabona kugira neza kw’Imana mu isi y’abazima’.

    Dawidi yari umuntu wemeye gutozwa

    Mutekereze ko ku myaka 16 Dawidi yabashaga kwica intare, yari yaremeye gutozwa. Hari ubwo Imana idufata ikadushyira ahantu hameze nko mu ntare no mu madubu, mu bigeragezo bikomeye rimwe na rimwe tukinubira aho tunyura nyamara Imana yo iba izi icyo izabikoresha.

    Ibigereagezo unyuramo niba atari igihano (ingaruka z’imiterere yawe), niba atari ibishuko biva kuri Satani akaba ari Imana yemeye ko ugeragezwa nawe ukwiye kubyemera.

    Tugomba kwemera ko iyi nzira turimo ivuna : kwikorera umusaraba, kwihanganira ibigeragezo, kubabarira utagusabye imbabazi biravuna. Ariko nyuma yo kwemera uko gutozwa uzavamo umuntu ukomeye mu bwami bw’Imana.

    Dawidi yari umuhanga mu kuragira( mu kwita ku ntama)

    Imana yamutangiye ubuhamya ko ari umuhanga mu kuragira. Imana yamukuye inyuma y’intama imujyana kuragira abantu kuko yari umwizerwa mu kuragira intama.

    Buri kimwe cyose dukora ukwiye kureba uti ' ese ndi mu mpano yanjye?’. Hari igihe umuntu abwira Imana ngo 'Mana unzamure mu ntera’, ariko se ahubwo aho uri wahokoze iki?.

    Niba utari umwizerwa ku kazi ukorera abandi, utekereza ko Imana azakwizera ngo ufungure akawe?, niba utari umwizerwa ku dufaranga duke uhembwa byibuze ngo ubashe kudukoreramo Imana, utekereza ko Imana yaguha aruta ayo?, inayaguhaye irabizi ko watakaza ubugingo bwawe.

    Dawidi yari yarubatse indangagaciro ze neza

    Ku myaka ye 16 Dawidi ubutwari bwe bwari ntagereranywa biciye mu ndangagaciro ze nkuko bamuvuze mu gitabo cya Samweli aho hagira hati 'Umuhungu umwe aramusubiza ati 'Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.' 1Samweli 16:18.

    Abakozi b’Imana bakora neza ariko nta ndangagaciro bafite: Kuzura Umwuka wera nta ndangagaciro ufite nicyo kibishye kuruta ibindi bintu byose. Kuba uhanura ukigisha neza, ugakora ibitangaza ariko udafite indangagaciro, nta burere ntacyo bimaze.

    Dawidi yari umuramyi

    Yabagaho ubuzima buramya atitaye ku ntambara yahoragamo: yari umunyamubabaro, yahigwaga na Sawuli amara imyaka icumi mu buvumo. Zaburi nyinshi yazanditse ari mu buvumo.

    Intambara, amakuba n’ibigeragezo unyuramo ntibikwiye kukubuza kuramya Imana.

    Dawidi yari azi gukorera Imana ibintu bimuvuye ku mutima

    Imana yigeze guhana Abisiraheli bitewe nuko Dawidi yari yakoze icyaha, Dawidi ahura na malayika warimo kwica abantu ku mbuga ya Orunani, amusaba igitambo cyo gutambira Uwiteka ngo arebe ko mugiga yava mu bantu.

    Orunani amubwira ko ibitambo abimuhera ubuntu, Dawidi ati’ ntabwo natambira Uwiteka ikintu kidafite agaciro, ikintu kitampenze’. Dawidi yari azi gukorera Imana ibintu bimuvuye ku mutima.

    Bibiliya iragusaba gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Byibuze ufate umuntu umwe umukorere ikintu kikuvuye ku mutima. Ikitanyegenyeje umutima wawe n’uw’Imana ntkiwunyegenyeza,

    Ikintu utanze ntacyo kigutwaye no mu bwami bw’Imana ntacyo kivuze, ariko icyo utanze cyabanje kunyegenyeza umutima wawe wabitekerejeho, Imana nijya kukwitura nayo umutima wayo uzanyeganyega. Izagukorera ikingana n’uko nawe wabikoze bikuvuye ku mutima.

    Dawidi yari umutoza w’abandi

    Mwibuke ko yatoje abantu 400 bamusanze mu buvumo bwa Adulamu, ngo bari : Imfubyi, abahigwa , abinuba, abafte intimba ku mutima n’abanyamadeni. Abo bose rero nibo bavuyemo ingabo zikomeye za Isiraheli, aho umunyembaraga yicishaga icumu rimwe abantu 1000.

    Ese impano ufite, ubwenge ufite, ibyo ukora ni nde uzabisigarana?, ni uwuhe murage uzasigira abazagukomokaho ?.

    Dawidi yatanze umurage mwiza

    Yabwiye Salomo umuhungu we ati' Salomo mwana wanjye, ujye umenya Imana ya so iyo yakoreye abe ariyo na we uzakorera. Ese witeguye gusigira umurage mwiza abazagukomokaho, abagukikije, abo mwabanye?, icyo uzabaraga se uragifite?.

    Reba inyigisho yose: Ibintu 10 ukwiriye kwigira kuri Dawidi (Indangagaciro za Dawidi)

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-ukwiriye-kwigira-kuri-Dawidi-Indangagaciro-za-Dawidi.html

  • Typhoon Vamco Kills 67 In Philippines, Now Rolling To Vietnam #rwanda #RwOT

    For those living in landlocked countries especially in Africa may never understand the dangers of living in countries that kiss the sea. The sea can turn deadly when wind and the high waters disagree.

    Several kilometers away, Typhoon Vamco has thrashed into Thailand killing nearly 67 people in a single hit while displacing millions. This makes it country's deadliest storm this year.

    Philippines coast guard and disaster agencies scrambled on Saturday to rescue thousands in a northern province after the 21st cyclone to hit the Philippines this year tore through the main island of Luzon late on Wednesday and early Thursday. On Sunday, 21 people were injured and 12 were missing.

    More than 25,000 houses have been damaged and $9.7 million (469.7 million Philippine peso) worth of infrastructure has been destroyed, National Disaster Risk Reduction and Management Council spokesman Mark Timbal said Sunday.

    Another $24.7 million worth of agriculture has been damaged by the flooding and landslides caused by heavy rainfall and strong winds brought by Typhoon Vamco.

    In this handout photo provided by the Philippine Coast Guard, houses are submerged in flooded areas in Cagayan valley region, northern Philippines on Friday Nov. 13, 2020. Thick mud and debris coated many villages around the Philippine capital Friday after Typhoon Vamco caused extensive flooding that sent residents fleeing to their roofs and killing dozens of people. (Philippine Coast Guard via AP)

    The storm is now reportedly speeding to Vietnam with wind speed of up to 150 kph (93 mph), Vamco hit Vietnam's coast roughly 100km (62 miles) northwest of Da Nang Sunday local time.

    'This is a very strong typhoon,' said Prime Minister Nguyen Xuan Phuc, before the storm hit as he warned provinces in Vamco's projected path to prepare for its impact.

    The provinces planned to evacuate 468,000 people by the end of Saturday, according to state media citing the government's disaster management authority.

    Residents affected by floods from Typhoon Vamco are rescued on a boat, at Marikina, Metro Manila, Philippines, November 12, 2020. 

    Vietnam is prone to destructive storms and flooding due to its long coastline. Vamco is the 13th storm to hit the Southeast Asian country this year, where more than 160 people have been killed in natural disasters triggered by a series of storms since early October.

    'There has been no respite for more than eight million people living in central Vietnam,' said Nguyen Thi Xuan Thu, president of the Vietnam Red Cross Society. 'Each time they start rebuilding their lives and livelihoods, they are pummeled by yet another storm.'

     

    wirestory

    Source : https://taarifa.rw/typhoon-vamco-kills-67-in-philippines-now-rolling-to-vietnam/

  • Neymar To Replace Messi in Barcelona #rwanda #RwOT

    Barcelona are already considering what could be done if the Argentina star leaves when his contract expires next summer.

    The 33-year-old looked exhausted during La Albiceleste's 1-1 draw with Paraguay on Thursday, and Sport has suggested that one solution to revitalise the Barca squad might be to sign former winger Neymar, who has often been linked with a return to Camp Nou since joining Paris Saint-Germain for €222 million in 2017.

    One factor that is set to help this potential move come to fruition is Barca's looming presidential elections. The club will elect a new president on Jan. 24, 88 days after Josep Maria Bartomeu resigned from the role after falling out with Messi, sources said.

    Mundo Deportivo reports that Manchester City are still keen on Messi and could persuade him to join with a spell at sister-club New York City FC in MLS.

    Meanwhile Neymar is keen to return to Catalonia, though sources said that PSG have opened talks with the Brazilian over extending his contract, which expires in 2022.

    The fact that Barcelona have massive debt, and must pay Messi a €33m bonus when he leaves, means that money will be tight but if there is one player who can turn things around at Camp Nou then it's probably Neymar.

    Source : https://taarifa.rw/neymar-to-replace-messi-in-barcelona/

  • Video: Kuba Depite no gukora umuziki Hon. Uwumukiza abifatanya ate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Depite Françoise Uwumukiza
    Depite Françoise Uwumukiza

    Uyu we ni Depite wahisemo kwinjira mu buhanzi agakora indirimbo zijyanye n’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z’igihugu.

    Yitwa Hon. Françoise Uwumukiza akaba ari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

    Kumenya ko yifitemo impano yo guhanga indirimbo no kuririmba yabimenye mu gihe cya guma mu rugo, ubwo abantu bose basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Amaze gushyira hanze indirimbo 17 yakoze mu gihe cy’amezi ane gusa, hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi.

    Muri izo ndirimbo, harimo eshanu yashyikirije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu cyumweru gishize.

    Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka
    Depite Françoise Uwumukiza mu kiganiro na Minisitiri Shyaka

    Hari n’indi imwe yageneye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Ibi byose ngo ntabwo abikora nk’ubucuruzi ngo ahubwo ni ugutanga umusanzu we mu gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu.

    Afite undi mushinga wo gukora umuzingo w’indirimbo 12 akazazishyikiriza Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gushima ibyo Imana yamukoreye ndetse n’aho Abanyarwanda bageze biteza imbere. Muri zo, icyenda yarangije kuzandika, akaba asigaje kujya muri studio kuzitunganya.

    Reba ikiganiro Hon. Françoise Uwumukiza yagiranye na Kigali Today muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Video-Kuba-Depite-no-gukora-umuziki-Hon-Uwumukiza-abifatanya-ate