Author: webrwanda
-
Eddy Kenzo ari muri Togo mu bikorwa bya muzika – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi w'icyamamare unafite BET Award ya 2015 nk'umuhanzi mwiza ushimisha ku rubyiniro ubu Bigeye.ug imaze kwandika ko ari muri Togo aho yagiye mu bikorwwa bya muzika. -
Abapampe, Kubyimba, Icyangwe, Ipinda: Dore amagambo yadukanywe n’ibyamamare asigaye akoreshwa cyane n'urubyiruko abakuru ntibayasobanukirwe – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uko bwije n’uko bukeye, imvugo nshya zigenda zivuka cyane cyane mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rukurikira bamwe mu byamamare cyane abahanzi bazana zimwe muri izo mvugo bugacya zakwiriye mu duce twinshi tw'imijyi yunganira Kigali. -
Urukundo rwa Joe na Jill Biden: Umufasha wa Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni muntu ki? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Kuva ibyavuye mu matora ya Perezida muri Amerika byajya ahagaragara, ibitangazamakuru ntibihwema gukora inkuru kuri Perezida watowe, Joe Biden. Mu gitabo cyanditswe ku buzima bwe, Joe Biden yavuze ko kugera aho ageze abikesha umufasha we, Jill Biden. Umugore wa Biden ni muntu ki?. -
Nandy nyuma yo gukorana na Harmonize ubu yegereye Alikiba mu ndirimbo Nibakishie – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi Nandy uri mu bahiriwe na 2020 mu gihugu cya Tanzaniya gifite umuziki uhanzwe amaso mu karere na Afurika ubu yamaze gutangaza ko yakoranye indirimbo yitwa ‘Nibakishie’ na Alikiba. -
Lewis Hamilton yegukanye Turkish Grand Prix ahita aca agahigo #rwanda #RwOT
Lewis Hamilton yegukanye Grand Prix yaberaga muri Turkey, kunshuro ya karindwi abikora muri Formula1 bituma akomeza kwesa imihigo muri aya marushanwa aho kuri ubu anganya na Michael schumacher wubatse izina gusa utagikina uyu mukino.

Lewis Hamilton uyoboye abandi muri Formula1 Kuri uyu munsi tariki 15 ugushyingo 2020, nibwo Lewis Hamilton yegukanaga Turkish Grand Prix Ku nshuro ya 7 muri Formula1 yegukana ibihembo mpuzamahanga, uyu mugabo yegukanye itsinzi akoresheje igihe kingana 1:42:19.313 arusha amasegonda 31.633 Sergio Pérez wabaye uwa kabiri. Iri rushanwa ryaberaga kuri Istanbul Park mu mujyi wa Istanbul mu gihugu cya Turkey.

Lewis Hamilton w'imyaka 35 yagaragaje amarangamutima nyuma yo kwegukana iri rushanwa agaragaza ko byari inzozi ze kuva kera nubwo yagiye ahura n'abamuca intege, aganira na Sky F1 yagize ati
' ibi byari inzozi zange kuva nkiri umwana, ubwo twabaga turi kureba Grand Prix⦠none bibaye impamo. Ibi ni iby'agaciro cyane Ku bana babireba ┠icyo nababwira, ntuzite ku bantu bakubwira ko ntacyo uzageraho. Ahubwo wumve ko ushoboye, kandi ugomba kubikorera, ntugacike intege, kandi ntukitinye.'
8Uyu mugabo ukomoka mu bwongereza amaze gutwara aya marushanwa inshuro 7 muri Formula1. Lewis Hamilton dore imyaka yagiye ayatwaramo: 2008 muri Brazil, 2014, 2018 muri Singapore, 2019, 2015 muri British Grand Prix, 2017, ndetse na 2020 Turkish Grand Prix yatwaye kuri uyu munsi.


Â
The post Lewis Hamilton yegukanye Turkish Grand Prix ahita aca agahigo appeared first on Kigalinews24.
Source : https://kigalinews24.com/2020/11/16/lewis-hamilton-yegukanye-turkish-grand-prix-ahita-aca-agahigo/
-
Muhanga: Abagaragayeho COVID-19 muri gereza ntibarahura n’abagororwa basanzwemo – Mayor Kayitare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Gereza ya Muhanga yagaragayemo abanduye ariko ngo ntabwo ari abari basanzwemo
Kayitare avuga ko umubare munini uherutse gutahurwa muri gereza wavuye mu binjiye muri gereza bapimwe mbere yo kuvangwa n’abagororwa basanzwe nk’uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira cya COVID-19 mu magereza abiteganya.
Kayitare avuga ko abagaragayeho ubwandu badakomoka mu Karere ka Muhanga gusa ahubwo hari n’abavuye ahandi bazanwa gufungirwa muri gereza ya Muhanga, ibyo bikaba bikwiye kudakura abantu umutima ahubwo bikwiye kubabera umwanya wo gukaza ingamba zo kwirinda kuko icyorezo kikiriho.
Agira ati, “Bariya ntabwo ari abantu bari basanzwe bafunzwe ahubwo ni abavuye hanze nta cyorezo cyinjiye muri gereza kuko abafunzwe ntibasurwa nta n’aho bari kuba bahurira n’ubwandu, abarimo kugaragara uyu munsi ni abinjira bashya”.
“Ntabwo ingamba zo kurwanya COVID-19 muri gereza ari iza nonaha ahubwo birasanzwe, hari uburyo twashyizeho ko iyo umufungwa yinjiye ashyirwa ahantu kugira ngo igihe yaba arwaye atavaho yanduza abandi. Uburyo bwo kwirinda twashyizeho ni bwo buri gutuma tumenya ko hari abinjiye muri gereza barwaye ariko ntabwo icyorezo kiri mu bagororwa basanzwe”.
Kayitare avuga ko mu rwego rwo kurinda ko icyorezo cya COVID-19 cyasakara muri gereza abinjiramo bashya babanza gushyirwa ahantu habugenewe bagakurikiranwa bafatwa n’ibipimo ku buryo ntawe ukwiye kwibaza ko abagororwa bazanduzanya.
Asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zisanzwe kandi nta kiruta ubuzima ku buryo abantu bakwirara kuko bigaragara ko icyorezo kigihari, kandi kukirwanya no kukirinda ari byo byatuma abantu batongera gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.
Ibipimo byafashwe ku matariki ya 13 Ugushyingo byagaragaje ko muri Gereza ya Muhanga habonetse abafungwa 36 banduye, naho ku wa 14 Ugushyingo Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko muri gereza ya Muhanga hongeye kugaragara abantu 30, ubuyobozi bukavuga ko nta kidasanzwe cyabaye kuko abagaragaye bari batarinjira mu bagororwa basanzwe.

-
-
Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, haboneka abarwayi bashya 61 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abo barwayi bashya 61 babonetse mu bipimo 1,449 bakaba barimo ababonetse i Kigali:55 (abapimwe muri Gereza ya Nyarugenge), Bugesera:4, Nyamagabe:1, Rwamagana:4.
Kugeza kuri iki Cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,455 muri bo abamaze gukira ni 4,995 naho abakivurwa ni 415.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 45. Batatu bishwe na COVID-19 kuri iki cyumweru ni abagabo b’imyaka 36, imyaka 62 n’imyaka 85 y’amavuko bitabye Imana bari i Rwamagana.


-
Muhima: Laguna Motel yafatiwemo abanywaga yafunzwe kubera umwanda no kutarinda abantu Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Laguna Motel iherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yabitangaje kuri iki cyumweru nyuma yo gusanga abantu 128 mu kabyiniro k’iyo hoteli(nto) basinze, barengeje saa ine z’ijoro kandi bacucikiranye ku buryo bukabije.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari aho yasanze abantu barenga 50 mu cyumba gisanzwe kiraramo umuntu uje kuhacumbika, ibyo bikaba bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ati “nta rutonde rw’abantu bagana iyi motel ushobora kubona hano(bagomba kuba biyandikishije mbere), hari icyumba twafatiyemo abantu 50, ibi byateza ikibazo Abanyarwanda muri rusange”.
Nyiri moteli witwa Dr Musangwa Jean wari unafite igice kivurirwamo amaso, arashinjwa gukoreramo serivisi z’ubuvuzi agashyiramo n’akabari ndetse n’akabyiniro kandi bitemewe.
Yireguye avuga ko kuba abantu banywereye inzoga muri “corridors” z’iyo nyubako na we asanzwe yishyurira ubukode, ibyo ngo atari we wabibazwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko mu byumweru bitatu bishize nabwo Laguna Motel yari yafatiwe mu makosa yo gushyiramo akabari, ikaba yaraciwe ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza agira ati”uyu munsi tukaba twafashe ibyemezo birimo no kuhafunga burundu kuko nta n’ubwo ari ahantu hasa neza, hari umwanda”.
Abafatiwe muri iyo moteli na bo bagiye bacibwa amafaranga ibihumbi 25 buri muntu, ndetse hari n’abaraye muri sitade i Nyamirambo nk’uko Ikigo cy’Itangazamakuru RBA cyabitangaje.
Umunyanakuru wa RBA avuga ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru muri iyo moteli hagaragaraga amacupa yashizemo inzoga, ndetse hari n’ayamenetse yari yandagaye kugera no hanze.
Amakosa abafashwe bashinjwa ahanishwa ihazabu y’amafaranga 10.000 Frw kubera kutubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, ihazabu y’10.000 Frw kubera kurenza amasaha yo gutaha mu rugo, ndetse no gufatirwa mu kabari bitangirwa ihazabu ya 25.000 Frw.
Ibi byiyongera ku kuba umuntu iyo yafashwe ataragera mu rugo amasaha yashyizweho yarenze, ashyirwa ahantu habugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 akarara yigishwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umucuruzi wafashwe yashinze akabari cyangwa nyir’inzu yafatiwemo abantu benshi begeranye kandi bitemewe, acibwa ihazabu y’amafaranga 150.000 Frw akanafungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga.

-
-
Sugira Ernest yahamagawe mu ikipe y’Amavubi izakina na Cap-Vert ku wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Sugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bakunze kubonera ibitego Amavubi

-
-
Coronavirus: Abahanga baravuga ko ubuzima busanzwe buzagaruka mu mpera za 2021 #rwanda #RwOT
Umusaruro w'urukingo rwa Covid-19 uzatangira kwigaragaza cyane ku mpeshyi y'umwaka utaha naho ubuzima busanzwe bwo bwagakwiye kuba bwagarutse ku isi mu mpera y'uwo mwaka, nkuko bivugwa n'umwe mu bakoze uru rukingo.
Profeseri Ugur Sahin, umwe mu bashinze ikigo cy'ubushakashatsi no gukora imiti cya BioNTech, yavuze ko guhera kuri iyi mpera y'uyu mwaka kugeza mu ntangiriro y'utaha urukingo rutaba rwagize icyo rukora gikomeye ku mibare y'abandura Covid-19.
Ku wa mbere, ikigo BioNTech cyo mu Budage hamwe n'uruganda Pfizer rw'imiti rwo muri Amerika bakorana, batangaje ko isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko urukingo rwabo rushobora kurinda abantu kwandura Covid-19 ku kigero kirenga 90%.
Abantu bagera hafi ku 43,000 ni bo bageragerejweho urwo rukingo.Ibihugu bimwe byari byaramaze gutumiza urukingo rwa Covid-19 mu gihe rwari kuba rubonetse.
Ibyo birimo nk'Ubwongereza bwiteze guhabwa doze (doses) miliyoni 10 z'urwo rukingo bitarenze mu mpera y'uyu mwaka, n'izindi doze miliyoni 30 bwamaze gutumiza.
Urwo rukingo rutangwa mu buryo bwa doze ebyiri, hagacamo igihe cy'ibyumweru bitatu hagati yo gufata doze ya mbere n'iya kabiri.Mu kiganiro Andrew Marr Show cyo kuri televiziyo ya BBC, Profeseri Sahin yavuze ko yizeye ko uru rukingo ruzagabanya ikwirakwira ry'ubwandu ndetse rugatuma ibimenyetso bya Covid-19 bitagaragara ku muntu waruhawe.
'Doze miliyoni zirenga 300 mu kwezi kwa kane'
Yavuze ko bishoboka ko uru rukingo rushobora kugabanyaho kimwe cya kabiri igipimo cy'abandura, ibi bikaba byatuma habaho impinduka zikomeye.
Yagize ati: 'Nizeye cyane ko ubwandu mu bantu buzagabanywa n'uru rukingo rutanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru â” wenda ntibuzagabanuka kuri 90% ariko wenda nko kuri 50% â” ariko ntidukwiye kwibagirwa ko n'ibyo nabyo ubwabyo byatuma tugera ku igabanuka rikomeye ry'ikwirakwira ry'icyorezo'.
Profeseri Sahin yavuze ko ibintu nibikomeza kugenda neza, uru rukingo ruzatangira gutangwa 'mu mpera y'uyu mwaka [cyangwa], mu ntangiriro y'umwaka utaha'.
Yavuze ko intego bari bihaye ari iyo kuba batanze doze zirenga miliyoni 300 z'uru rukingo mu bice bitandukanye byo ku isi bitarenze mu kwezi kwa kane k'umwaka utaha. Avuga ko ibyo 'byadufasha nibura gutangira kugira icyo duhindura mu mibereho' y'abantu.
Yavuze ko umusaruro munini kurushaho uzaboneka nyuma yaho, yongeraho ati: 'Impeshyi izadufasha kuko igipimo cy'ubwandu kizajya hasi ku mpeshyi kandi ikintu cy'ingenzi cyane ni uko tugira ikigero kiri hejuru cyane cyo gukingiraâ¦'.

Kugeza ubu ku isi nkuko BBC ibitangaza, hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 54 banduye Covid-19, muri bo abarenga miliyoni 1,3 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.
Munyaneza Theogene intyoza.com


