Author: webrwanda

  • Umunsi w'ibyishimo i Vatikani, Pope Francis yatanze umugisha kuri Pasika #rwanda #RwOT

    Papa Francis yagaragaye mu isabukuru ya Pasika atanga umugisha nyuma yo guhura na JD Vance i Vatikani.

    Papa Francis yagaragaye ku cyumweru muri Saint Peter's Square i Vatikani atanga umugisha wa Pasika, nyuma yo guhura na Visi Perezida JD Vance mu biganiro byamaze akanya gato.

    Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko Vance yageze muri Casa Santa Marta i Vatikani ahagana saa 5:30 za mu gitondo ku isaha yaho.

    'Iryo huriro, ryamaze iminota mike, ryabahaye umwanya wo kwifurizanya Pasika nziza,' uko ni ko iryo tangazo ryabitangaje.

    Ahagana saa sita, Umushumba wa Kiliziya Gatolika w'imyaka 88 y'amavuko yageze muri Basilika ya Mutagatifu Petero, areba ku kibuga cyari cyakiriyemo ibirori bya Pasika.

    Yicaye mu igare ry'abafite ubumuga, yaha umugisha imbaga y'abantu maze avuga ati: 'Buona Pasqua!' cyangwa 'Pasika Nziza!'

    Mu butumwa bw'uyu mwaka, Papa yasabye ko intambara n'imvururu zose zarangira mu Burasirazuba bwo hagati, i Burayi no muri Afurika.

    Igice cy'ubutumwa bwe bugira buti: 'Habeho ko ihame ry'ubumuntu ritazigera ribura mu bikorwa byacu bya buri munsi. Mu gihe duhanganye n'ubugome bw'intambara zibasira abasivile batagira kivurira, zigatera amashuri, amavuriro n'abakora ibikorwa by'ubutabazi, ntitwagombye kwibagirwa ko hatari kuraswa intego, ahubwo abantu, buri wese ufite ubugingo n'agaciro k'ubumuntu.'

    Source : https://kasukumedia.com/umunsi-wibyishimo-i-vatikani-pope-francis-yatanze-umugisha-kuri-pasika/

  • Nyamasheke: Imibiri 29 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 19 Mata 2025, gihurirana no kwibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komine Rwamatamu yabarizwaga muri Perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke.

    Abarokokeye mu yahoze ari muri komini Rwamatamu bavugako hakorewe ubwicanyi ndengakamere ku buryo imibiri myinshi y'abishwe yaburiwe irengero kuko hari iyaroshywe mu kiyaga cya Kivu.

    Nsabimana Emmanuel, mu izina ry'imiryango y'abashyinguwe mu cyubahiro yavuze ko hari imibiri y'abo mu muryango we bishwe muri Jenoside atarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Turashima abaduhaye amakuru y'ahari imibiri y'abacu yashyinguwe mu cyubahiro, tuboneyeho gusaba abazi ahari imibiri itarashyingurwa ko bayaduha kuko bidufasha gukira ibikomere byo ku mutima”.

    Higiro Donald warokokeye muri Komini Rwamatamu yavuze ko hari imibiri myinshi itaraboneka, asaba abakoze Jenoside barangiza ibihano kuvuga aho bashyize imibiri y'Abatutsi bishe.

    Umunyamabanga wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Nyiravuguziga Drocella, yashimiye Leta uburyo yomoye ibikomere aborokotse Jenoside.

    Ati: 'Turashimira cyane Leta yatwomoye ibikomere by'umutima n'umubiri. Iradufasha cyane abana bariga, abadafite aho baba barahabona, abafite indwara zinyuranye baravurwa, ikiruta byose duhabwa umutekano usesuye, ibyo turabishima cyane.'

    Yavuze ko imibiri itaraboneka ari kimwe mu bibazo by'ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahanganye na byo kimwe no kubwirwa amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko nta wazize Jenoside ukwiye kuba agishyinguye mu rugo cyangwa mu mva rusange kuko ari itegeko ko uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gushyingurwa mu rwibutso mu kumusubiza icyubahiro yambuwe.

    Ati 'Ubundi imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igomba gushyingurwa mu nzibutso, ni itegeko. Turasaba abagishyinguye abazize Jenoside ahatari mu nzibutso gukorana n'Ubuyobozi bakagezwa mu nzibutso'.

    Meya Mupenzi avuga ko gushyingura mu nzibutso abishwe muri Jenoside ari uburyo bwo gusigasira amateka n'umutekano w'ibimenyetso n'amateka ya Jenoside.

    Ati 'Turasaba abafite amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa kuyaduha tukabashyingura mu cyubahiro'.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kilimbi ruruhukiyemo imibiri 7040.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kilimbi rushyinguyemo abarenga 7000

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe muri Komine Rwamatamu

    Imibiri 29 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu rwibutso rwa Kilimbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imibiri-29-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Ngororero: Yasanzwe mu mugezi yapfuye, hakekwa inzoga – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo w'imyaka 66 rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 19 Mata 2025, mu masaha ashyira saa Mbiri.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya ho mu Mudugudu wa Kiyovu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye IGIHE ko 'Bivugwa ko nyakwigendera yanywereye agasembuye mu Murenge wa Kabaya akaba aricyo yazize, mu gitondo aza kubonwa munsi y'ikiraro cy'umugezi wa Giciye uduhuza n'Akarere ka Nyabihu. Birakekwa ko yaba yagihanutseho kuko yasanzwe mu mazi yubamye. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y'icyaba cyateye uru rupfu.'

    Meya Nkusi yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda kunywa bakarenza. Yanabasabye kandi kwirinda kwambuka imigezi bataramenya amakuru ko ituzuye by'umwihariko muri ibi bihe by'imvura.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-yasanzwe-mu-mugezi-yapfuye-hakekwa-inzoga

  • Impungenge kuri 'cotex' zakuriweho umusoro ariko igiciro cyazo kigakomeza gutumbagira – #rwanda #RwOT

    Ni ikusanyamakuru ryakozwe n'Umuryango wita ku Iterambere ry'Umugore n'Umukobwa (Save Generations Organization) ufatanyije n'indi miryango bakorana.

    Ryakorewe ku bantu 352 bari hagati y'imyaka 12-24 n'ababyeyi bafite abana bari muri icyo kigero cy'abakobwa barabajijwe.

    Abandi bakoreweho iryo kusanyamakuru barimo abatunganya n'abacuruza 'cotex', abarimu bashinzwe ibyumba by'abakobwa ku bigo by'amashuri n'abakozi bashinzwe serivisi z'abangavu ku mavuriro.

    Mu byabonywe ni uko abo mu cyaro bakigorwa cyane no kwigondera ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango, ibituma hashobora kubaho ingaruka zitandukanye mu gihe isuku itimakajwe bya nyabyo.

    Bishimangirwa n'Umuhuzabikorwa wa Save Generations Organization, Igihozo Mireille, uvuga ko 'Nubwo hari ibyo Leta yakoze mu rwego rwo gufasha abakobwa kubasha kwigurira 'cotex' harimo gukuraho umusoro wa TVA kuri ibyo bikoresho mu 2019 ariko ibiciro ntibyigeze bihinduka kuva icyo gihe.'

    Inzobere mu buzima bw'imyorokere bw'abagore n'abakobwa, Dr. Nzabonimpa Anicet, yavuze ko muri iryo kusanyamakuru basanze mu cyaro abagore n'abakobwa bake ari bo bakoresha 'cotex'.

    Ati 'Abakobwa batubwiye ko 'cotex' zihenze cyane. Bavuga ko imwe igura hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw mu zikoreshwa rimwe mu gihe izimeswa zo zigura hagati ya 10.000 Frw na 15.000 Frw. Ababyeyi bavuga ko hari abafite abakobwa benshi mu muryango ku buryo batababonera ayo mafaranga buri kwezi. Bamwe batubwiye ko n'iyo baziguze bazambara hari aho bagiye gusa ariko mu rugo bakikoreshereza ibitambaro.'

    Dr. Nzabonimpa yavuze ko abacuruza 'cotex' bavuze ko na bo bazirangura zihenze bakemeza ko ikibazo cy'igiciro kikiri hejuru giterwa n'inganda zizitunganya.

    Abo mu nganda zizitunganya babaijiwe impamvu batagabanyje igiciro kandi 'cotex' zarakuriweho TVA, Dr. Nzabonimpa avuga ko nta mpamvu ifatika bagaragaza.

    Ati 'Kuki Leta yigomwe imisoro ariko igiciro ntikimanuke. Abazikora bavuga ko n'ibindi biciro by'ibicuruzwa byazamutse ariko wabibutsa ko 'cotex' zakuruweho TVA bakabura icyo bakubwira. Na bo byitwa ko bagabanyije igiciro usanga nk'agapaki kajyagamo 12 bagashyiramo 10 akajyagamo 10 bagasigamo umunani ngo bagabanyije igiciro ku ipaki.''

    Mu byaba igisubizo cy'iki kibazo ku bakoze ikusanyamakuru bemeza ko Leta ikwiye gukurikirana ikamenya impamvu ingamba yashyizeho ngo igiciro cya 'cotex' kimanuke zitatanze umusaruro.

    Ikindi ni uko hashyirwaho uburyo bwo korohereza abashaka gushinga inganda zikora 'cotex' zigakorerwa mu Rwanda ari nyinshi kuko kimwe mu bituma zihenda ari ko izikorerwa mu gihugu zikiri nkeya ku isoko.

    Ni mu gihe n'indi miryango itegamiye kuri Leta n'abandi bafatanyabikorwa basabwe kwigisha abantu muri rusange ko isuku mu gihe cy'imihango ari ingingo ikwiye kwitabwaho uko bikwiye.

    Mu Rwanda habarurwa ko nibura abagore n'abakobwa bari hagati ya miliyoni eshatu n'enye bajya mu mihango buri kwezi.

    Impuguke mu by'ubuzima zivuga ko iyo isuku yo mu gihe cy'imihango ititaweho uko bikwiye bishobora gutera izindi ndwara zitewe n'ibikoresho byakoreshejwe ndetse bikanatera ipfunwe abagore n'abakobwa bamwe bagasiba ishuri n'izindi gahunda zabo.

    Umuhuzabikorwa wa Save Generations Organization, Igihozo Mireille yavuze ko igiciro cya ‘cotex’ kitigeze kimanuka kuva mu 2019 zakurirwaho TVA

    Dr. Nzabonimpa Anicet yavuze ko muri ikusanyamakuru bakoze basanze mu cyaro abagore n'abakobwa bake ari bo bakoresha 'cotex'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isubyo-kuri-cotex-zakuriweho-umusoro-ariko-igiciro-cyazo-kigakomeza-gutumagira

  • Hibutswe imiryango 100 y'i Bugesera yazimye – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwibuka iyi miryango 100 yazimye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, mu muhango wabereye ku musozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa hari hatuye imiryango 100 y'Abatutsi, yose yishwe muri Jenoside bituma izima burundu. Undi mwihariko uri muri aka gace ni uko nta Gacaca yahabaye kuko nta muntu waharokokeye wari gutanga amakuru, ndetse binavugwa ko nta nyangamugayo zahabonetse.

    Mu buhamya bwatanzwe na Uwamariya Tharcisia, yagaragaje uruhare Interahamwe zagize mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kayumba, Nyirarukobwa, Kanzenze n'ahandi. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikanubaka Igihugu cyimakaza ubumwe mu Banyarwanda.

    Uwamariya Lenatha uzi neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyirarukobwa yakozwe, yavuze ko kuri uyu musozi n'indi byari byegeranye habereye ubwicanyi buhambaye kandi ko Abatutsi bari bahatuye bose bishwe kuko nta hantu na hamwe ho guhungira hari hahari.

    Mukunzi Faustin we yagize ati 'Uyu musozi impamvu habereye ubwicanyi buhambaye, Abatutsi bari bahatuye nta hantu na hamwe bari buhungire kuko indi misozi yari ihakikije naho Jenoside yari imeze nabi, uwashakaga kuva hano yahitaga ahura n'Interahamwe zikamwica.''

    Karemera Gaudence yasabye ko kuri uyu musozi wa Nyirarukobwa hubakwa ikimenyetso nka hamwe mu hantu hakorewe Jenoside ihambaye yatumye imiryango 100 izima burundu.

    Ati 'Njye narokokeye kuri aka gasozi, turasaba rero ikimenyetso aha hantu kuko hagiye hagwa abantu benshi ku buryo twajya tubibukiraho.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bazakomeza gushakisha ahari imibiri y'Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyirarukobwa igashyingurwa mu cyubahiro.

    Yavuze ko kandi bazanakomeza guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino.

    Umusozi wa Nyirarukobwa uherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yunamiye imiryango 100 yazimye

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko bazakomeza gushakisha imibiri itari yaboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Abarokokeye ku musozi wa Nyirarukobwa basabye ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka yaharanze

    Uwamariya watanze ubuhamya, yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hibutswe-imiryango-100-yazimye

  • Ivanka Trump n'umunyamideli Karlie Kloss bazenguruka ku mucanga mu myambaro yo koga! #rwanda #RwOT

    Ivanka Trump Gallivants

    Ivanka Trump yongeye kwerekana uburyo akunze kwinezeza ku mucanga yerekana ubuhanga bwe mu gusurfa muri Costa Rica, ari kumwe n'umunyamideli w'icyamamare Karlie Kloss!

    Uyu mukobwa wahoze ari mu muryango w'umukuru w'igihugu yagaragaye muri iki gihugu cyo muri Amerika y'Amajyepfo ku wa Kane … agera ku mucanga, agaruka ku gasozi ke k'amazi azwiho gusurfa, muri rwa rumuri rw'amazi asukuye cyane.

    Reba amafoto … Ivanka yari yambaye umwambaro wo kogana w'uduce tubiri w'icyatsi kibyibushye (orange), yuzuye amazi y'inyanja ariko agaragara aseka, anyura ku mucanga.

    Yari kumwe n'umugabo we Jared Kushner, mu gihe murumuna wa Jared ari we Joshua, yari yaje n'umugore we, umunyamideli Karlie Kloss.

    Yari kumwe n'umugabo we Jared Kushner, mu gihe murumuna wa Jared ari we Joshua, yari yaje n'umugore we, umunyamideli Karlie Kloss

    Nta bimenyetso bigaragaza ko Karlie yakoze gusurfa nk'uko Ivanka yabikoze … ahubwo yamaze umwanya ku nkombe y'amazi hamwe n'umukunzi we  yambaye ikanzu y'umukara yoroheje ndetse n'ingofero nini y'amasunzu.

    Nta barinzi b'umutekano b'umwihariko (Secret Service) bagaragara muri aya mafoto, uko tuyareba … ariko kuko Ivanka ari umukobwa wa Perezida uri ku butegetsi ubu, afite uburenganzira bwo kurindwa n'abakozi b'umutekano.

    Nk'uko twabibabwiye … Ivanka arimo kwerekana ubuhanga bwe nk'uwashishikajwe na Kelly Slater muri iki cyumweru — agenda kenshi ku mazi kugira ngo akomeze imyitozo ye yo gusurfa.

    Nubwo ubuhanga bwe bwakururaga amaso ya benshi … n'umugongo we wagaragaraga neza mu mwambaro uhamye w'igice kimwe, ubwo yacaga mu miraba, ntiwatinze guhanwa amaso.

    Biragaragara ko atinya kwerekana ubwiza bwe karemano … kandi ari kumwe n'umuryango we wiganjemo abanyamideli!

     

    Source : https://kasukumedia.com/ivanka-trump-numunyamideli-karlie-kloss-bazenguruka-ku-mucanga-mu-myambaro-yo-koga/

  • Agahenge kabyaye urupfu, Putin arongeye arasa Ukraine. #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje Uburusiya gukora 'ikimenyetso' cy'agahenge mu gihe bukomeje ibikorwa bya gisirikare ahantu hatandukanye muri Ukraine.

    Mu masaha atandatu ya mbere y'agahenge k'Izuka nk'uko byategetswe na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin  Zelensky yavuze ko habayeho ibitero by'amasasu bigera kuri 387, ibitero bigera kuri 19 n'ikoreshwa ry'indege zitagira abapilote inshuro 290. Nta makuru y'abantu bakomeretse cyangwa bapfuye yari yatangazwa.

    Putin yari yategetse ko ingabo ze 'zihagarika ibikorwa byose bya gisirikare' muri Ukraine kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba i Moscou (saa kumi na zine z'i Londres) ku wa Gatandatu kugeza saa sita z'ijoro ku Cyumweru. Na Kyiv yavuze ko izabikurikiza.

    BBC ikorera muri Ukraine yatangaje ko byacecetse ku mirongo y'intambara.

    Kuba agahenge ka Putin katatangajwe mbere y'igihe, byatumye ihagarikwa ry'ibikorwa by'intambara ritaba ryihuse cyangwa ridafite intege, ariko haracecetse.

    Mbere y'uko Zelensky atangaza ko ibitero bikomeje ahantu hamwe na hamwe, saa sita z'ijoro ku wa Gatandatu nta ndege zitagira abapilote cyangwa iz'intambara z'Uburusiya zari ziri mu kirere cya Ukraine. Ibi ni ibintu bidakunze kubaho.

    Raporo rukumbi yari ihari ni iy'uko ubwato bw'Uburusiya buteye intwaro bwari bwoherejwe mu nyanja y'Umukara.

    Mu mujyi wa Odesa wo mu majyepfo, hari haracecetse. Ku wa Gatanu, mbere y'uko Moscow itangaza agahenge, intwaro zishinzwe kurinda ikirere zari zicuritse nijoro hose ubwo indege zitagira abapilote z'Uburusiya zinjiraga zivuye muri Crimea yafashwe.

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Zelensky yavuze ko Moscow 'igerageza kugaragaza ko hari agahenge rusange, ariko mu bice bimwe na bimwe iracyagerageza gutera imbere no gutera ibikomere kuri Ukraine.'

    Mu gushinja Uburusiya ibikorwa runaka bya gisirikare, Zelensky yongeyeho ati: 'Aho hose abarwanyi bacu barimo gusubiza uko bikwiye, bitewe n'uko urugamba ruhagaze.'

    Perezida Zelensky

    Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu  hashize amasaha make agahenge gatangiye Zelensky yavuze ati: 'Niba koko Uburusiya bwiteguye kwinjira mu nzira y'agahenge karambye, gahoraho kandi katagira ibisabwa, Ukraine izabyitwaramo uko bikwiye  uko Uburusiya na bwo buzabyitwaramo.'

    'Ibikorwa byacu ni uko, kandi bizahora bimeze uko: ibyo dukora bigendana n'ibyo mugenzi wacu akora. Icyifuzo cy'agahenge karambye k'iminsi 30 kigihari — igisubizo kigomba guturuka i Moscow,' yanditse kuri X.

    Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye kongera igihe cy'agahenge kugeza nyuma ya tariki 20 Mata, asa n'ugaruka ku cyifuzo cya Amerika cy'agahenge k'iminsi 30 Ukraine yari yemeye mbere.

    Biragaragara ko Moscow na Kyiv zishaka kwerekana ko zifite ubushake bwo kugarura amahoro imbere ya Washington. Ikibazo gikomeye ni ukumenya niba Kremlin izemera icyifuzo cya Zelensky cyo kongera igihe cy'aka gahenge k'amasaha 30 kakaba iminsi 30 — ari na yo nzira ishobora gufungura amahirwe yo kugarura amahoro.

    Abaturage bake ba Ukraine bemera ko ibyo bishoboka.

    Putin yatangaje agahenge k'agateganyo ubwo yari mu nama n'umugaba mukuru w'ingabo ze, Valery Gerasimov.

    'Dushingiye ku mpamvu z'ubutabazi… uruhande rw'Uburusiya rutangaje agahenge k'Izuka. Ntegetse ko ibikorwa bya gisirikare byose bihagarara muri iki gihe,' Putin yabwiye Gerasimov.

    perezida Putin

    'Turizera ko Ukraine nayo izakurikiza urugero twatanze. Ariko kandi, ingabo zacu zigomba kuba ziteguye kwirinda ku buryo bwose bushoboka, mu gihe habaho kurenga ku gahenge cyangwa kugabwaho ibitero n'umwanzi.'

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje ko ingabo zayo zizubahiriza agahenge igihe cyose kazarangwa n''ubwubahane hagati y'impande zombi.'

    Si ubwa mbere agahenge gatunguranye gatangajwe  ubushize, ubwo hasabwaga agahenge mu gihe cya Noheli y'Abadorthodox muri Mutarama 2023, byarangiye nta n'umwe ubahirije amasezerano.

    Mu gusubiza ku itangazo rya Putin, umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bwongereza yavuze ati: 'Iki ni cyo gihe kuri Putin cyo kugaragaza ko ashishikajwe n'amahoro koko, akarangiza ubu bushotoranyi bwe ndengakamere kandi akemera agahenge gahoraho, nk'uko leta ya Ukraine ibimusaba  si agahenge k'umunsi umwe gusa k'Izuka.'

    Uburusiya bwatangije intambara isesuye kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022. Bivugwa ko abantu ibihumbi amagana  benshi muri bo ari abasirikare  bamaze kwicwa cyangwa gukomereka ku mpande zombi.

    Leta ya Amerika imaze igihe igirana ibiganiro n'Uburusiya mu rwego rwo kurangiza iyi ntambara, ariko kugeza ubu ntibigenda neza.

    Mu kwezi gushize, Moscow yanze icyifuzo cy'agahenge gahoraho kandi katagira ibyo gisaba cyari cyumvikanyweho hagati ya Amerika na Ukraine.

    Ku wa Gatanu ushize, Perezida wa Amerika Donald Trump yaburiye ko Washington 'izihagarika' uruhare rwayo mu biganiro by'amahoro kuri Ukraine niba nta kigenda kiboneka vuba.

    Yabivuze nyuma y'uko Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, avuze ko Amerika 'itarimo gupfusha igihe iki gikorwa mu byumweru n'amezi' kuko ifite 'ibindi byihutirwa igomba kwitaho.'

    Yongeyeho ati: 'Dukeneye kumenya vuba  ndavuga muriyi minsi  niba ibi bishoboka cyangwa niba bidashoboka. Niba bidashoboka, tuzahita dukomeza ku bindi.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/agahenge-kabyaye-urupfu-putin-arongeye-arasa-ukraine/

  • King Saha yihanangirije abahanzi batukana: 'Umuziki si urwitwazo rwo guta umuco!' #rwanda #RwOT

    Bobi Wine Umwe mu bantu bagira impuhwe kandi biyoroshya, nk'uko Bruno K abivuga

    King Saha asobanura impamvu nta ndirimbo ye n'imwe irimo amagambo atarimo ikinyabupfura gicye

    Umuhanzi Mansur Semanda uzwi cyane ku izina rya King Saha yashyize hanze ibanga rituma indirimbo ze zose zidashobora kubonekamo amagambo y'agasuzuguro cyangwa atari ayo mu muco nyafurika.

    Avuga ko atari umuhanzi uvuga amagambo y'urukozasoni nk'uko bamwe mu bo bakorana umwuga babigenza, kandi ko aha agaciro gakomeye indangagaciro z'imibereho ya Afurika ndetse akubaha cyane abamwumva.

    Uyu muhanzi ukorera muri Kings Love Empire avuga ko intego ye ari ugusiga amateka akomeye mu ruganda rw'umuziki, agasigira abazaza umurage mwiza.

    King Saha

    Source : https://kasukumedia.com/king-saha-yihanangirije-abahanzi-batukana-umuziki-si-urwitwazo-rwo-guta-umuco/

  • Musanze: Amazi y'imvura idasanzwe yafunze umuhanda amasaha abiri – #rwanda #RwOT

    Imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Busogo no mu gice cya Nyabihu bihana imbibi ku wa 19 Mata 2025, hagati ya saa kumi n'imwe n'igice na saa Mbili z'ijoro.

    Umuturage utuye mu isantere y'ubucuruzi ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo yabwiye IGIHE ko muri iki gice haguye imvura nyinshi masaha y'umugoroba ihita saa mbiri z'ijoro.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza yabwiye IGIHE ko iyi mvura yari nyinshi bituma amazi yuzura mu muhanda ariko aho ihitiye yagabanyutse abanyamaguru n'ibinyabiziga bikomeza kugenda.

    Ati 'Imvura yaguye yatumye amazi yuzura mu muhanda ari menshi ku gice cy'urugabaniro rw'uturere twa Musanze na Nyabihu. Yagabanyutse ku buryo ibice by'umuhanda byombi biri gukora n'imodoka ziri gutambuka nta nkomyi, ndetse n'abantu bari gutambuka.'

    Yahamije ko aya mazi yari yuzuye mu muhanda atewe n'imvura nta kintu na kimwe yangije.

    Imvura yaguye i Musanze yatumye umuhanda wuzura ariko Polisi y’u Rwanda yavuze ko ntacyo amazi yangije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-amazi-y-imvura-idasanzwe-yafunze-umuhanda-amasaha-abiri

  • Ibibazo bivugwa mu Banyamulenge baba mu Burayi byahuye bite na politiki? – #rwanda #RwOT

    Ibyo bice bishingiye ku gucikamo ibice kw'abagize Umuryango w'Abanyamulenge baba mu Bwongereza witwa Banyamulenge Community Association (BACA), aho bamwe bawiyomoyeho barema uwabo witwa BACU (Banyamulenge Community in the UK).

    Iyo BACU ni yo irimo benshi mu bashinjwa 'kugambanira ubwoko'.

    Bamwe mu baba mu mahanga ngo basigaye barigaruriwe n'abantu ba hafi ba Tshisekedi, kugira ngo abone uko abacamo ibice bityo imisanzu yatangwaga muri Twirwaneho ihagarare cyangwa igabanyuke, bimubere inzira yoroshye yo gutsinda urugamba.

    Hashize icyumweru IGIHE itambukije inkuru ivuga kuri ibyo bibazo. Abavuzwe mu nkuru, bavuga ko ibyo bagenzi babo babashinje atari ukuri, ahubwo ko ari ibibazo bishingiye ku madini, byatumye bamwe bahindukira bakabyinjizamo politiki.

    Benshi mu bavuzwe, basengera mu rusengero rwitwa New Jerusalem Gospel Church rukorera mu Mujyi wa Sheffield mu Bwongereza. Umuyobozi warwo, Pasiteri Ruvimba Justin yabwiye IGIHE ko mu 2023 aribwo iryo torero ryemewe mu mategeko y'u Bwongereza, ritangira kumenyekanisha ubutumwa bwiza ku Isi.

    Gusa itangira ryaryo ntabwo ryaje gutyo gusa, kuko ryari ryiyomoye ku yandi matorero. Ati 'New Jerusalem Gospel Church yatangijwe n'abakirisitu bizera Imana, benshi bari bagaye imikorere y'aho bari basanzwe basengera, ni ukuvuga mu yandi matorero. Ibi byakozwe nyuma y'ibiganiro byinshi byari bigendereye ku gukosora ibyo benshi bemeraga ko bikeneye gukosorwa. Nyuma y'aho bigaragarariye ko gukosora bigoye, bahisemo gutangiza itorero rishya.'

    Yavuze ko imikorere yaryo ntaho ihuriye n'ibikorwa 'ibyo aribyo byose birebana na politiki. Umurimo wacu wa mbere ni ukwigisha Ubwami bw'Imana'.

    Pasiteri Ruvimba, Nzabakiza Bienvenue umwana w'Umupasiteri witwa Pasiteri Mudage, Pasiteri Gikeka Nzayi Dieudonné, Pasiteri Ruganza Emmanuel, Steve Mbasha, bari mu bavuze ko ntaho bahuriye na politiki.

    Pasiteri Ruganza ati 'Kuri njye ni igitutsi, nasizwe icyasha.'

    Pasiteri Ruvimba yavuze ko we n'abandi bagenzi be, nubwo bari mu mahanga, bagira ibikorwa byo gufasha Abanyamulenge bakiri muri Congo. Yabwiye IGIHE ko ku giti cye aherutse kohereza 1000$ muri RDC yo gufasha imfubyi.

    Yavuze ko we na bagenzi be, barwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi ukora ubwo bwicanyi, kandi ko ababashinja kuba mu kwaha kwe, bahengereye ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugira ngo babaharabike.

    Ati 'Ntabwo turi abanzi b'igihugu cyacu n'ubwoko bwacu ahubwo natwe twamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi bwica benewacu n'Abatutsi bose bari mu Burasirazuba bwa Congo.'

    Ubuyobozi bwa Twirwaneho mu Burayi buti 'ntitubemera'

    Twirwaneho ni umutwe watangiwe na Gen Makanika uherutse kwicwa n'Ingabo za FARDC, ufatwa nk'intwari y'Abanyamulenge. Ugizwe n'Abanyamulenge barwanira uburenganzira bwabo by'umwihariko bamagana ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa ubwoko bwabo.

    Umuyobozi w'Abarwanashyaka ba Twirwaneho mu Burayi, Amon N. Kijana, yavuze ko Abanyamulenge baba mu Bwongereza, bacitsemo ibice bibiri, bamwe bajya ku ruhande batangira gukoreshwa na Tshisekedi.

    Ngo hari bamwe bikuye mu Muryango wari ubahuje witwa BACA, bagatangiza undi bise BACU.
    Ati 'Biyunga n'agakundi k'abantu bakoreshwa na Leta ya Tshisekedi, bihuriza mu muryango bashimuse bise Gakondo Nyakuri. Iryo zina Gakondo, risanzwe ari ihuriro ry'amatsinda [Mitualité] y'Abanyamulenge ku Isi.'

    Yakomeje avuga ko abari ku ruhembe barimo Prosper Baseka, bise iryo huriro 'Gakondo' kugira ngo bayobye abaturage ko na bo ari Gakondo isanzwe izwi n'Abanyamulenge ku Isi.

    Usibye ngo Baseka utuye mu Bubiligi, hari n'abandi bafatanya barimo uwitwa Jacques Bigirumwami Kongolo, bose 'biyemeje kurwanya Twirwaneho babifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kinshasa'.

    Kongolo aherutse guhabwa akazi na Tshisekedi nyuma yo kumara igihe kinini mu buhungiro muri Ethiopia.

    Kijana asobanura ko uyu Baseka afitanye imikoranire n'Abapasiteri bavuga ko badafite aho bahuriye na politiki. Ati 'Umuyobozi wabo Prosper Baseka, yari kumwe n'abo ba Pasiteri bakubwiye ko batari muri politiki, ngo nabo ni Twirwaneho.'

    Yavuze ko ihuriro aba bapasiteri n'abandi bakorana barimo ritabarizwa muri Twirwaneho 'nta nubwo bazwi nk'Abarwanashyaka tuyoboye', ndetse ko ngo baherutse kwitabira igikorwa cy'abashyigikiye Tshisekedi.

    Ati 'Nibareke kuvanga ibikorwa bya politiki. Niba baritabiriye kiriya gikorwa cyabereye mu Bwongereza, ntabwo bari mu itorero ahubwo bari muri politike.'

    Inkuru bifitanye isano: Bombori bombori mu Banyamulenge bari muri Diaspora: Amafaranga ya Tshisekedi yatumye bamwe bahinduka ibikoresho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bivugwa-mu-banyamulenge-baba-mu-burayi-byahuye-bite-na-politiki