Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Kalambi, Umurenge wa Mururu neza neza ahari iyo bariyeri ku wa 21 Mata 2025.
Hategekimana Deogratias warokotse ubwicanyi ndengakamere bwakorewe kuri iyi bariyeri, agakurikizwa amacumu, agenda akwepana na yo, yavuze ko tariki 7 Mata 1994 yasohotse yahuye inka, asanga mu mihanda nta n'inyoni itamba abantu bose bari mu nzu.
Yarakomeje agera mu isantere ya Gihango ahasanga abagabo yari yaraye aguriye inzoga bahindutse aba aribo bamwirukankaho n'amacumu bashaka kumwica.
Avuga ko bigoranye yabashije kugera muri Sitade ya Rusizi, aho we na bagenzi be batandatu bishyuye 5000Frw umugabo witwa Kamasasi utarahigwaga arabambutsa abageza I Bukavu.
Ati 'Aha iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye, hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi baturukaga impande n'impande. Mu bo twibuka uyu munsi harimo Buhoro Buzima Camille na Bavakure Vincent bishe bakabarundaho amashara bakabatwika'.
Hategekimana avuga ko ageze i Bukavu ahitwa Ngouba yahasanze inkambi yarimo Abatutsi bari baragiye babasha kwambuka, bahaba iminsi mike bimurirwa ahitwa Nyangezi ari na ho bavuye bagaruka mu Rwanda igihugu kimaze kubohorwa n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Ubu ntawe ukivuga ngo uriya ni inzoka. Ntawe ukivuga ngo uriya ni Umututsi, uko twicaye hano urareba mugenzi wawe ukamubonamo Umunyarwanda'.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yakomeje Abatutsi barokotse Jenoside i Gihango, abashimira uburyo bakomeje gutwaza mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ati 'Turabizeza y'uko ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe aha tuzafatanyiriza hamwe kubirinda. Tuzabafasha gukora inyigo y'ikimenyetso cyazandikwaho amazina y'Abatutsi bishwe kugira ngo mu gihe cyo kwibuka tuge twibuka tureba kandi dusoma amazina yabo'.
Abatutsi biciwe I Mururu muyahoze ari Segiteri Gihango bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe ruruhukiyemo abarenga 10.000
Hategekimana Deogratias yishimira ko Abanyarwanda batagikorerwa ivangura
Meya Sindayiheba yijeje abarokotse Jenoside kuzakomeza kubaba hafi
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda, Mineh Maina Wanjiru yatangaje ko iyo sosiyete yashyize imbaraga mu gufasha abantu kubona ibikoresho nk'ibyo bakenera mu buzima kandi badahenzwe.
Ati 'Ibyuma bya Engie Energy bishyushya amazi bifite ubushobozi bwo kubika agera kuri litiro 300 na 500 ku buryo ubifite ashobora gukomeza kugira amazi ashyushye no mu bihe by'imvura mu gihe nta zuba rihari.''
Yakomeje avuga ko ibicuruzwa byabo bishobora kwishyurwa mu byiciro, bityo ko abantu badakwiye gucikwa n'ayo mahirwe yo kugira ibyuma bishyushya amazi yo koga no gukoresha mu kazi gatandukanye.
Ibyo kuri ubu byiyongeyeho kuba umuntu urangiye umukiliya Engie Energy Access Rwanda akagura icyuma gishyushya amazi cya litiro 300 ahabwa ishimwe rya 50.000 Frw naho ubarangiye umukilkiya ugura icyuma gishyushya cya litiro 500 z'amazi we agahabwa 80,000 Frw.
Ikindi ni uko abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda bashobora kugura kimwe muri ibyo byuma bakajya babyishyura mu byiciro mu mezi atandatu.
Abagura ibyuma bishyushya amazi bya Engie Energy kandi bahabwa 'guarantee' y'imyaka itatu ku buryo hagize ikigira ikibazo bagisanwa ku buntu cyangwa kigasimbuzwa ikindi.
Kugeza ubu Engie Energy Access Rwanda ifite amashami 11 mu gihugu hose ariko abakeneye servise zayo bashobora no guhamagara kuri 2345.
Yabigarutseho ku wa 21 Mata 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye(UR-Huye).
Mu buhamya bwa Nzarubara wakurikiraniye hafi amateka ya UNR, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside, yaragaje ko yari yaramunzwe n'amacakubiri kuva kera na kare.
Yerekanye uburyo mu 1973, ubwo Abatutsi birukanwaga mu mashuri, muri UNR hirukanywe abasaga 200, ariko bikanagera mu bakozi b'abaturage basanzwe n'abakarani b'Abatutsi bakoreraga abacuruzi b'Abagereki n'Abarabu muri Butare.
Nzarubara yagaragaje ko muri Kaminuza habaga irondabwoko ryihishe mu mvugo nk'ubukonari' no 'kunnyuzura' abanyeshuri bashya, aho byakomeretsaga benshi mu Batutsi bahigaga.
Ubugome bw'Abarundi i Butare
Mu myaka ya 1993 na 1994, Nzarubara avuga ko igihugu cyasaga nk'icyavangiwe n'amanyamahanga hamwe na hamwe.
Nyuma y'urupfu rw'uwari Perezida w'u Burundi, Melchior Ndadaye, Abarundi babaga mu Rwanda batangiye gugaragaza urwango ku Batutsi.
Yifashishije ingero, Nzarubara yavuze ku Murundi wamusanganye n'abandi kuri hoteli i Butare, akabuka inabi ababaza impamvu bari kunywa byeri kandi Ndadaye yapfuye.
Ati 'Twamubajije aho duhuriye na Ndadaye kandi turi Abanyarwanda, aragenda, ariko tubona ko hahishemo ikintu.'
Yakomeje agira ati 'Amahanga yaratwubahutse cyane! Uzi kubona ujya i Kigali ugahura n'Umufaransa akakwaka indangamuntu mu gihugu cyawe? Uzi kubona Umurundi akwicira iwanyu?'
Ati 'Mu bicanyi bavugwa muri UNR harimo n'Abarundi. Mu nkiko Gacaca, twakusanije amakuru, uvugwamo cyane ni uwitwa Claver Alias Gahini (ryaturutse ku kwica abantu benshi), wakoreshaga icyuma bitaga 'Mucaku', ndetse n'abandi bahise bataha batamenyekanye ngo bahanwe.'
Interahamwe yahembwe gutura mu nzu ya Gicanda kubera kwica Abatutsi benshi
Nzarubara, yanavuze ku nterahamwe yitwaga Ayobangira Francois, wari umushakashatsi muri IRST, wakoze Jenoside muri UNR no nkengero zayo, agahembwa kujya gutura mu nzu y'Umwamikazi Gicanda Rosalie, wari umaze iminsi mike yishwe.
Mu bandi avuga bari bajijutse bagize uruhare muri Jenoside mu Mujyi wa Butare n'inkengero zawo havugwamo abarimu b'Abarundi bakoraga muri GSOB, EAV Kabutare, abanyeshuri bari baravuye muri GS de la Salle de Byumba bahunga intambara y'ubutegetsi bwa Habyarimana n'Inkotanyi, abaganga bo muri CHUB, Ibitaro bya Kabutare, abanyeshuri muri UNR n'abasirikare ba ESO.
Nzarubara Jean Marie Vianney yagaragaje ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kwicirwa n’abahanga ndetse n’abanyamahanga bari barucumbitsemo
Umuyobozi Mukuru wa UR, Ass.Prof. Didas Kayihura Muganga, yagaragaje ko biyemeje kuziba icyuho cy’abahekuye u Rwanda
Kibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari UNR byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, Meya wa Huye, Sebutege Ange n’Umuyobozi Mukuru wa UR, Ass. Prof. Didas Kayihura Muganga
Turahirwa Moses wa Moshions yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Turahirwa Moses, Umuyobozi w'inzu y'imideli ya Moshions, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, aho yavuze ati: 'Ni byo koko Turahirwa Moses yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk'uko byagaragajwe n'ibizamini byafashwe bigapimwa n'impuguke z'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Institute â” RFI).'
Ubajijwe niba ibyo biyobyabwenge byaba bifitanye isano n'imyitwarire ye imaze iminsi itavugwaho rumwe n'abantu batandukanye, Dr. Murangira yagize ati: 'Ingano y'ibiyobyabwenge byabonetse mu mubiri we ni nyinshi cyane, ibyo ntitwabihishira kuko bigira uruhare rugaragara mu myitwarire ye. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye.'
Ibi bibaye mu gihe atari ubwa mbere Turahirwa akurikiranyweho ibyaha bijyanye n'ibiyobyabwenge, kuko no mu 2023 yigeze gufatirwa mu byaha bisa n'ibi, ariko aza kurekurwa by'agateganyo n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kanye West yahishuye ubutinganyi bwe kera yagiranye namubyarawe w'umugabo
Kanye West yahishuye ubutinganyi bwe kera yagiranye namubyarawe w'umugabo
Kanye West yasobanuye ubutinganyi bw'imyaka myinshi yagiranye namubyarawe atavuze izina, mu byo yatangaje kuri sosiyete mediya.
Mu butumwa bwe kuri X, Ye yavuze ko indirimbo ye nshya 'Cousins' ivuga iby'uko we n'umusuku we ubu afungiranye bo bahangayikishije ibirebana n'ubusambanyi bari bato.
'Birashoboka ko mu buzima bwanjye bw'ubwibone, narumvise ko ari umwanzi wanjye kuko naramwerekanye ayo majurnari yari afite imyaka 6, maze dukora ibyo twari twabonye,' yarakomeje.
'Data yari afite amajurnari ya Playboy, ariko amajurnari nari nabonye mu kabati k'umupfuko wa mama yari atandukanye,' yongeraho, mbere y'kugira ati: 'Nitwa Ye, kandi narasunikanye umusuku wanjye kugeza nari nfite imyaka 14.'
Ye arakomeza avuga ko atifuza gucibwa, anasaba umusuku we kutavuga ibyo bakoze.
Urukoraniriro rushya ruvuga ko yakoresheje nitrous oxide na Percocet kugira ngo asinzire, kandi arifuza ko umugore azamubana.
Ye yari yaravuze muri tweet y'imbere ko album ye ikurura yitwa 'Cuck.'
Ibi byatangajwe biyongera ku rutonde rw'ibintu by'umuririmbyi bidakwiye.
Ibyo Ye yatangaje ku wa Mbere byaje kurangira ukwezi kimwe nyuma y'uko yambaye imyenda myirabura ya KKK maze abwira umubajwa ko atigeze ashaka abana na Kim Kardashian. Abo bantu bafitanye abana bane, kandi batandukanye mu 2022.
Yongeye gukomeza gutera inkunga Adolf Hitler n'Abanyanazi, harimo no guhangayikisha abakozi b'Abayahudi, kugurisha ishati ifite agakanka k'icytso cya Nazi ku rubuga rwe, no gutangira gukoresha ico cyatso nk'ishusho y'album ye nshya.
Ni nde uzaba Papa ukurikiraho? Abakandida bakomeye muri aya matora atunguranye
Ni nde uzatorwa nka Papa ukurikiraho? Iki ni icyemezo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku Kiliziya Gaturika n'abakirisitu bagera kuri miliyari 1.4 babatijwe ku isi hose.
Ariko nanone, aya matora arimo kutamenyekana no gutungurana kubera impamvu nyinshi zitandukanye.
Akanama ka Kardinali (College of Cardinals) kazateranira mu cyumba cya Sistine Chapel, aho bazaganira hanyuma bagatore mu ibanga izina rimwe kugeza habonetse uzatsinda amatora.
Kubera ko 80% by'abakardinali bashyizweho na Papa Fransisko ubwe, aba bazaba batoye Papa bwa mbere, kandi bafite amarembo afunguye yo gutanga uburyo bwagutse, bw'isi yose bwo kureba ibintu.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, abatora batari Abanyaburayi barenze kimwe cya kabiri.
Nubwo Papa Fransisko yashyizeho benshi muri aba kardinali, ntiyatoranyije gusa abibanda ku ntambwe z'iterambere ('progressive') cyangwa abacungira cyane ku mahame ('traditionalist'). Ibi bituma bigora cyane kurusha mbere guhanura uzatorwa.
Ese abakardinali bashobora gutora Papa w'Umunyafurika cyangwa w'Umuyaziya? Cyangwa bazahitamo umwe mu basanzwe bamenyerewe mu buyobozi bwa Vatikani?
Dore bamwe mu mazina amaze kuvugwa nk'abashobora gusimbura Papa Fransisko â” n'andi menshi ashobora kuzagaragara mu minsi iri imbere.
Pietro Parolin (Italiyani, 69):
Pietro Parolin
Uyu mukardinali uvugira bucece, yari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani ku butegetsi bwa Papa Fransisko, akaba ari we mujyanama mukuru wa Papa. Icyo cyubahiro cyatumye agira uruhare runini mu miyoborere ya Kiliziya.
Kubera iyo mirimo ye, benshi bamufata nk'ushobora kuba imbere mu bakandida. Hari abamubona nk'umuntu ushyira imbere politiki mpuzamahanga n'imitekerereze y'isi yose kuruta kugendera gusa ku mahame akomeye ya Kiliziya. Abamunenga babibona nk'ikibazo, ariko abamushyigikiye babifata nk'imbaraga.
Yigeze kunenga itegeko ryemeza gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina mu 2015 muri Irlande, abivuga ko ari 'intsinzi y'ubugoryi ku bantu'.
Nubwo abakinyi b'amahirwe bamushyigikiye, Parolin azi neza umugani wa kera w'Abataliyani ugira uti: 'Uwinjira muri konkilave nka Papa, asohokamo ari Kardinali.'
Nubwo 213 mu ba Papa 266 bashize bavaga mu Butaliyani, hashize imyaka 40 hatatorwa Umunyaitaliyani, kandi ukugenda kw'ubuyobozi bwa Kiliziya mu bihugu bitari i Burayi bishobora gutuma hatatorwa undi Papa w'Umunyaitaliyani ubu vuba.
Luis Antonio Gokim Tagle (Umufilipine, 67):
Luis Antonio Gokim Tagle
Ese Kardinali Tagle yaba Papa wa mbere w'Umuyaziya? Atandukanye na Parolin, Tagle afite imyaka myinshi y'ubuyobozi bwa gipadiri mu bantu, aho yari hafi y'imbaga kuruta kuba umunyadipolomasi.
Mu Gihugu cya Filipine, aho hafi 80% ari Abagatolika, Kiliziya ifite ijambo rikomeye. Ubu igihugu gifite abakardinali batanu, byatuma bagira ijwi rikomeye mu ruganiriro naramuka afashwe nk'umukandida.
Afatwa nk'umunyamurongo wo hagati muri Kiliziya. Bamwita 'Francis w'Aziya' kubera umutima we ku bibazo by'imibereho rusange n'impuhwe ku mpunzi â” ibintu yasangiye na Papa Fransisko.
Yamaganye gukuramo inda, abivuga ko ari 'ubwicanyi' â” igitekerezo kijyanye n'imyemerere ya Kiliziya. Yamaganye kandi euthanasia (kwica abarwayi bababaye cyane).
Ariko mu 2015, ubwo yari Arikiyepisikopi wa Manila, Tagle yasabye ko Kiliziya isubiramo imyumvire ikakaye ku babana bahuje ibitsina, abashakanye batandukanye n'ababyeyi batarashatse, avuga ko ubukakaye bwahaye abantu ibikomere bikomeye kandi bakabuzwa agaciro n'impuhwe.
Kandi ubwo hatorwaga Papa mu 2013, Tagle yari mu bazwi nk'abashoboraga gutorwa.
Birashoboka ko Papa ukurikiraho yaba Umunyafurika, kuko muri Afurika Abagatolika barushaho kwiyongera cyane.
Kardinali Ambongo ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi, akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho amaze imyaka irindwi ari Arikiyepisikopi wa Kinshasa.
Ni umunyamurongo gakondo, aho yanze gusabira umugisha abahuza ibitsina, avuga ko 'ubwo bwoko bw'ishyirahamwe butajyanye n'umuco kandi ari ububi'.
Nubwo Abakirisitu ari benshi muri RDC, bakomeje kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro nka Islamic State. Ambongo yagaragaje ko ari umurinzi ukomeye wa Kiliziya muri ibyo bibazo.
Ariko mu kiganiro mu 2020, yavuze ko yemera ubwisanzure mu madini, ati: 'Abaporotesitanti nibabe Abaporotesitanti, Abayisilamu babe Abayisilamu. Tuzakorana. Ariko buri wese agume mu murongo we.'
Iri jambo ryatumye bamwe bibaza niba koko Ambongo yiyumvamo inshingano yo kwamamaza ijambo rya Kiliziya ku isi hose.
Peter Kodwo Appiah Turkson (Umunyagana, 76):
Natorwa, Kardinali Turkson yaba abaye Umunyafurika wa mbere uba Papa mu myaka 1,500 ishize.
Yigeze kuvuga ko adashaka kuba Papa, ati: 'Sindi nzi niba hari umuntu ubyifuza.' Yavuze ko Papa adakwiye gutorwa hagendewe ku mibare, kuko 'ibyo bihungabanya ubwitonzi bw'amatora.'
Yabaye Umunyagana wa mbere wagizwe kardinali mu 2003 na Papa Yohani Pawulo II.
Turkson azwiho umwuka w'urubyiruko â” yigeze gukina gitari muri band ya funk.
Nubwo afite imyemerere gakondo, ntiyigeze ashyigikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina â” mu 2023 yabwiye BBC ko kuba uwo muntu bihariye atari icyaha.
Ariko mu 2012, yigeze kunengwa ubwo yavugaga amagambo yakangaga ko Islam izakwira i Burayi, nyuma aza gusaba imbabazi.
Kuba Papa ukurikiraho ni ibanga ryikomeye kandi ritunguranye. Nubwo hari abavuga ko umukandida runaka afite amahirwe menshi, nta muntu n'umwe ushobora kuvuga neza uko bizagenda â” nk'uko Abataliyani bavuga: 'Uwinjira nk'Umupapa, asohoka ari Kardinali.'
Kiliziya ishobora kwerekeza ahandi hantu h'amateka â” nk'Afurika cyangwa Aziya â” cyangwa ikagumana ku buryo busanzwe. Tuzareba uko bizagenda.
DJ Vee yibanda ku kwigira mu buryo bw'amafaranga, yanga gufashwa n'abagabo
Umu-DJ wo muri Kampala witwa DJ Vee, amazina ye nyakuri akaba ari Vivian Mutesi, yagaragaje uko yihagije mu buzima bwe no ku mpamvu adashobora kugendera ku bagabo ngo bamufashe mu byo akeneye by'ibanze.
DJ Vee yavuze ko yishoboye ku buryo ashobora kwigurira ibintu byose nkenerwa birimo ubukode bw'inzu, ibiribwa, imyambaro ndetse n'amafaranga yo gusokoza â” ibintu bikunze kuganirwaho cyane, ariko bamwe mu bagore batuye mu mujyi bakabitega ku bagabo.
DJ Vee yibanda ku kwigira mu buryo bw'amafaranga, yanga gufashwa n'abagabo
Yagize ati: 'Sinashobora gusaba umugabo ibintu nk'ibyo. Abakobwa baza mu tubari bagasanga turi mu kazi, bakagaya uko twirirwa turwana no gushaka amafaranga, nyamara twe turataha twitwaje amafaranga twakoreye, bo bagasigara bicaye banywa cocktail bategereje abagabo b'abaherwe.'
Ku bijyanye n'uko ahagaze mu rukundo, DJ Vee yavuze ko nta mukunzi afite kandi ko atarimo no gushaka uwo bakundana.
Abacungamutekano ba King Saha bashinjwa gukubita abari bitabiriye ibirori kuri Birinzi Beach
Umuhanzi King Saha ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa ko abacungamutekano be bakubise abantu ku munsi wa Pasika, kuri Birinzi Beach.
Nk'uko umwe mu bakomeretse abivuga, yakubiswe n'abacungamutekano ba King Saha bituma agira igikomere ku itama.
Yakomeje avuga ko n'umukozi ushinzwe ibyuma by'amajwi, Rasta Dombolo, nawe yakomeretse mu mirwano yari ikaze.
Uwo mukomeretse avuga ko mu kavuyo kavutse, hari n'ibintu by'agaciro n'ibicuruzwa byatakaye cyangwa bikibwa, birimo telefone na zahabu.
Abo bakomeretse basabye King Saha kugira icyo avuga kuri ibi birego hakiri kare kugira ngo ibintu bitarushaho kuba bibi, kandi amusaba kwishyura ibyangiritse.
Imirimo yo gutunganya igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka muri aka Karere yatangiye ku wa 17 Mata 2025.
Munyembaraga Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko kutagira igishushanyo mbonera bituma abaturage bashyingura mu masambu yabo nyamara gahunda iriho ari uko bashyingura mu marimba rusange.
Ati 'Abaturage bacu bagorwaga no kuba muri aka Karere nta marimbi ahari azwi, ku buryo abenshi bagishyingura mu buryo gakondo, kandi aho turi kwerekeza ntibikigezweho, ni ngombwa ko tugira ahagenewe amarimbi, ntekereza ko mu kugena iki gishushanyo mbonera hafi y'ahazagenwa imiturire hazashyirwa amarimbi.”
Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko bari gushaka uko byakemurwa burundu.
Ati 'Ikibazo cy'amarimbi kirahari mu Karere kandi gikomeye, hari Imirenge iyafite n'indi itayafite, mu gutegura iki gishushanyo mbonera bizadufasha mu kugena ahantu heza azajya muri buri murenge, haba mu gukosora no gutanga umurongo tuzagenderaho.”
Umukozi ushinzwe imikoreshereze y'ubutaka mu kigo cy'Igihugu gishinzwe ubutaka, kizafatanya n'Akarere gukora igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Burera, Rutagengwa Alex, ahamya ko baramutse batagize imbogamizi bahura na zo umushinga batangije mu mezi umunani uzaba ugeze ku musozo.
Babitangaje ku wa 21 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Abatutsi biciwe mu yahoze ari Segiteri Gihango.
Padiri Nahimana Thomas kuri ubu uba mu mahanga, ni umwe mu batifuriza ineza u Rwanda bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhigirwa Innocent avuga ko Padiri Nahimana yahawe ubusaseridoti ashingwa kuragira intama none ngo aho kuziyobora araziyobya.
Ati 'Mu magambo avuga harimo gupfobya Jenoside, akavuga ko nta Jenoside yabaye mu gihugu, ahubwo habayeho uburakari Abahutu batewe n'indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanutse. Kubera ko ahindagura hari n'aho avuga ngo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu'.
Muhigirwa yabwiye urubyiruko ko ibyo Padiri Nahimana atangaza atari byo kuko ngo nta Muhutu wigeze atwikirwa, cyangwa ngo yicwe azira ko ari Umuhutu.
Ati 'Hari urubyiruko rwakumva ko ari uwihaye Imana rugakeka ko ibyo uwihaye Imana avuga byose ari ukuri, nyamara na Padiri Seromba yasenyeyeho Abatutsi Paruwasi ya Nyange, na Padiri Fortunatus Rudakemwa na we yirirwa asebya igihugu. Mbwira urubyiruko ko baca ukubiri n'ibyo avuga, ahubwo bakandika bamuvuguruza kuko nibakomeza kubyumva bakabyizera nk'ukuri bizatuma bagira ivangura ry'amoko, bazamure ingengabitekerezo ya Jenoside bafungwe'.
Hategekimana Deogratias warokokeye i Gihango avuga ko ibyo Padiri Nahimana avuga ari ukugoreka amateka kuko avuga ko habaye Jenoside ebyiri.
Ati 'Ntabwo ari byo kuko mu Rwanda habaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi, yateguwe na Leta ya Kayibanda na Leta ya Habyarimana. Ihagarikwa n'Inkotanyi. None se Jenoside yindi avuga ko yakorewe Abahutu yateguwe na nde? Ishyirwa mu bikorwa na nde? Ihagarikwa na nde?'.
Ati 'Urubyiruko turabasaba ko bareba isoko y'amateka zizewe, hari ibitabo, hari inyandiko zanditswe, hari ubuyobozi bubari hafi kugira ngo ibyo badasobanukiwe basobanuze, kuruta uko bapfa kwakira no kwemera ibyo basomye byose ku mbuga nkoranyambaga'.