Author: webrwanda

  • Rubavu: Abagizweho ingaruka n'ibiza barasaba kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Imiryango 46 ku ikubitiro ni bo byagaragaye ko bagizweho ingaruka n'ibi biza by'imyuzure yatewe n'iyi migezi, mu gihe hegitari zirenga icyenda zari zihinzweho imyaka (ibirayi, ibitunguru, karoti, ibishyimbo n'urutoki) zangiritse bikabije.

    Iyi migezi yujujwe n'imvura yaguye ku gice cy'ishyamba, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 20 Mata 2025.

    Abagizweho ingaruka n'ibi biza barasaba Leta ko yabimura ntibakomeze guturana n'iyi migezi ishyira ubuzima bwabo mu kaga, nk'igisubizo kirambye.

    Umuturage umwe mu bagizweho ingaruka n'ibiza ati 'Imvura yaguye ari nyinshi ku gice cy'ishyamba, amazi yo muri iyi migezi arasandara aza mu ngo zacu, ni bwo natabajwe ngo duhunge, mpamagara umugore kuko ntari mu rugo telefone ntiyayifata, ariko na bo amazi mu nzu yari amaze kuba menshi bumva igitanda kibatuye hasi we n'umwana niko guca mu gikari barahunga.'

    Yakomeje avuga ko mu nzu yabo icyo baramuyemo ari imyenda yari imanitse hejuru, kuko ibyari hasi byose birimo ibyo kurya n'ibindi bikoresho byo mu nzu byatwawe n'aya mazi.

    Undi mubyeyi yavuze ko yari afite umurima yahinze urimo ibirayi bimaze ukwezi n'igice, none byose bikaba byatembanywe n'isuri.

    Aba baturage bose icyo bahuriraho ni uko basizwe iheruheru n'ibi biza byatewe n'imyuzure, bagasaba ubuyobozi ko bwabagoboka bukabimura, ndetse bakaba banafashijwe kubona ibikoresho by'ibanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko bahise batangira kubarura ibyangiritse kugira ngo bafashe aba baturage.

    Ati 'Twatangiye gukora ibarura ry'imyaka yangiritse kuko n'ubwo hegitari tuzizi ariko ntituzi umusaruro bakuragamo, kandi dukeneye no kumenya ibikoresho byo mu nzu byatwawe n'aya mazi. Gukomeza kugoboka abaturage ni gahunda ya Leta kuko umuturage ari ku isonga, abafite ikibazo kidasanzwe bakeneye ubufasha baraza gufashwa.'

    Mu rwego rwo kugabanya ibyago biva kuri iyi migezi, abaturage babyukiye mu muganda wo gusibura inzira z'iyo migezi zasibwe n'isuri nyinshi ikunda guturuka mu misozi y'ishyamba rya Gishwati ahari isooko y'iyo migezi.

    Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko muri aya mezi abiri aba yiganjemo imvura nyinshi, mu Rwanda habarurwa imiryango irenga 800 iri gukodesherezwa na Leta kuko yavanywe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Abagize imiryango 26 nyuma y'aho inzu zabo zari zuzuyemo amazi agabanyutse, bakoze isuku ndetse bazisubiramo naho indi miryango 20 iracyacumbikiwe n'abaturanyi.

    Inzu z’abaturage bo mu mirenge ya Nyakiliba na Kanzenze zari zarengewe

    Imyaka y’abaturage yarengewe

    Imvura yaguye mu ishyamba rya Gishwati yateje imyuzure mu mirima y’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagizweho-ingaruka-n-ibiza-barasaba-kwimurwa

  • U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano mu bya dipolomasi – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe i Islamabad, mu ruzinduko rw'akazi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yari ari kugirira muri Pakistan guhera ku wa 20 Mata 2025.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 21 Mata 2025, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro yagiranye na Ishaq byagarutse ku ngingo zitandukanye ndetse ko impande zombi zasinyanye amasezerano yo guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

    Ati 'Mu biganiro nagiranye na Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Pakistan, Ishaq Dara, twagize amahirwe yo gusuzuma umubano n'imikoranire hagati y'ibihugu byombi ndetse twasinye amasezerano yo guhugurana mu bya dipolomasi.'

    Yakomeje avuga ko mu bindi baganiriye harimo uburyo bari businyane amasezerano no mu zindi nzego zitandukanye cyane ko azagira inyungu ku baturage bo mu bihugu byombi.

    Ati 'Ndi kumwe n'inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere ndetse n'abayobozi baturutse muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda. Turi kureba uburyo twasinyana andi masezerano mu nzego zitandukanye kandi akazagira akamaro ku baturage bacu.'

    Nduhungirehe yasobanuye ko amasezerano hagati y'ibihugu byombi yerekana ko u Rwanda rwifuza gukorana ubucuruzi n'iki gihugu ndetse no gufasha Abanya-Pakistan gushora imari mu Rwanda, na cyane ko rubarizwamo amahirwe menshi y'ishoramari.

    Minisiriri Ishaq yavuze ko mu gukomeza umubano w'ibihugu byombi mu 2021 Pakistan yashyizeho ambasade yayo mu Rwanda mu gihe muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe arasiga hafunguwe na Ambasade y'u Rwanda.

    Ati 'Umubano w'ibihugu byombi ukomeje gutera imbere ndetse tuzakomeza kuwuzamura no mu myaka iri imbere. Mu nzego z'ubufatanye twahisemo harimo ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye mu bya gisirikare no mu bya dipolomasi.'

    Mu gihe Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by'u Rwanda nk'icyayi, ikawa, avoka n'ibindi bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, u Rwanda rwo rutumizayo ibikoresho by'ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry'ubuhinzi n'ibindi.

    U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano mu bya dipolomasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-pakistan-byasinyanye-amasezerano-mu-bya-dipolomasi

  • Imirwano hagati ya AFC-M23 na FARDC yongeye kwaduka i Nyangenzi muri Kivu y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka i Nyangenzi muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko ku wa mbere w'iki cyumweru hiriwe imirwano ikaze hagati y'ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n'abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ririmo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho.

    Nk'uko ayo makuru abitangaza, iyo mirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo (8:00 AM) ikomeza kugeza saa moya n'igice z'ijoro (7:30 PM), isaha yo muri Minembwe na Bukavu.

    Iri huriro ry'ingabo za Congo ryatangaje ibi bitero byaturutse ku mpande enye zitandukanye, zose zigana ku gace ka Nyangenzi kari mu maboko y'umutwe wa AFC-M23 kuva mu mpera z'ukwezi kwa kabiri.

    Inzira uko ari enye zagabweho ibitero harimo iya Kaliveli, aho ingabo za Leta zaturutse mu misozi igana i Mushyenyi, n'iya Businga iri ku ruhande rwa Ngomo werekeza Uvira.

    Indi nzira ni iya Weza, ahari ikigo cy'ishuri ry'Itorero Gatolika, ndetse n'iya Kalengera, yinjira mu misozi miremire ya Nyangenzi.

    Iyi mirwano yakoreshejwemo imbunda ziremereye n'izito, harimo n'amasasu yumvikanaga muri kilometero nyinshi uvuye aho imirwano yari iri kubera.

    Imirwano hagati ya AFC-M23 na FARDC yongeye kwaduka i Nyangenzi muri Kivu y'Amajyepfo

    Bivugwa ko AFC-M23 yashoboye gusubiza inyuma ingabo za Leta, ikazisunikira kure ya centre ya Nyangenzi, ahabarirwa intera iri hagati ya kilometero 10 na 15.

    Nubwo nta tangazo ryemewe ryatanzwe n'impande zombi ku byabaye, amakuru y'ibanze avuga ko hari abarwanyi ba Wazalendo bishwe, babarirwa mu mirongo, mu gihe abakomeretse bo barenga magana abiri.

    Ku ruhande rw'abaturage, ntawigeze ahunga, ariko ibikorwa by'ubucuruzi byari byarahagaze ku munsi w'ejo, bikaba byongeye gusubukurwa kuri uyu wa kabiri.

    Ibi ni ibitero bya kane AFC-M23 isubijeyo ingabo za Leta kuva yigarurira aka gace. Kugeza ubu, AFC ikomeje kwihagararaho kuri Nyangenzi no mu tundi duce twegeranye, mu gihe Leta ya RDC ikomeje gushaka kugarura ako gace mu maboko yayo.

    Intambara ikomeje kugenda ifata indi ntera, bigaragaza ko umutekano w'aka karere ukomeje kuba muke kandi ushobora gukomeza kuzamba mu gihe nta gisubizo cya politiki kiraboneka.

    Source : https://kasukumedia.com/imirwano-hagati-ya-afc-m23-na-fardc-yongeye-kwaduka-i-nyangenzi-muri-kivu-yamajyepfo/

  • Kevin De Bruyne yatunguwe n'icyemezo cya Man City: 'Ntiyongerewe amasezerano mashya' #rwanda #RwOT

    Hari byinshi byatangaje abakunzi b'umupira w'amaguru nyuma y'itangazwa ry'uko Manchester City itigeze yegera Kevin De Bruyne kugira ngo baganire ku masezerano mashya mu mwaka wose ushize. Uyu mukinnyi w'imyaka 33 y'amavuko yatangaje ko byamutunguye nawe, ariko yemera ko ari icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'ikipe.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Nta na rimwe bigeze bampa andi masezerano muri uyu mwaka.' Ni icyemezo City yafashe. Byarantunguye cyane ariko ngomba kubyemera', De Bruyne yabibwiye ikinyamakuru Daily Mail.

    Uyu Munya-Belgian akaba atari kumva icyatumye ikipe imureka gutya, mu gihe we yumva ko agifite ubushobozi bwo guyikinira ku rwego rwo hejuru.

    'Mu kuri, kwe yavuze ko acyeka ko ashobora kugira imikorere myiza nk'uko bigaragara, ariko adasobanukiwe ko amakipe afata ibyemezo yishakiye.'

    Ni inkuru itunguranye kandi ifite aho ihurira n'ukuri k'ubuzima bw'umupira bushobora guhinduka vuba, ndetse n'uko abakinnyi n'amakipe bakenera kurebana mu maso igihe icyerekezo gihindutse

    De Bruyne yakomeje ashimangira ko nubwo atagifite imyaka 25 yo gukomeza gukina ruhago, ahubwo agifite imbaraga zo guhatana kandi akiri ku rwego rwo hejuru.

    Yakomeje agira ati: 'Simfite imyaka 25 ukundi, ariko ndacyumva nshoboye gukora akazi kanjye nk'ukiri muto  ndafunguriwe kuri byose biza, kuko ndi kureba ibintu byose uko bihagaze.'

    Icyakora, De Bruyne yavuze ko igihe kigeze ngo atangire gutekereza ku hazaza he mu buryo bwagutse, harebwa n'inyungu z'umuryango we.

    Yongeraho ko areba impamvu z'imikino, umuryango n'ibindi byose hamwe, n'ibimufite icyo bimariye nwe n'umuryango we.' numva rwose ko ngifite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwiza.'

    Ibi bije mu gihe hari amakuru y'uko amakipe yo muri Arabie Saoudite, Amerika ndetse no mu Bushinwa ashobora kuba ari kumwitegereza, cyane ko ari umwe mu bakinnyi b'abahanga bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu myaka ya vuba aha.

    De Bruyne amaze imyaka irenga 8 ari ku rwego rwo hejuru muri Manchester City, aho yegukanye ibikombe byinshi birimo Premier League, FA Cup, League Cup ndetse na UEFA Champions League.

    Kevin De Bruyne yatunguwe n'icyemezo cya Man City: 'Ntiyongerewe amasezerano mashya'

    Ni umukinnyi ukundwa cyane n'abafana kubera uburyo asoma umukino, atanga imipira ivamo ibitego ndetse no kuba ari umuyobozi mwiza mu kibuga.

    Kuba atarongerewe amasezerano birigutanga icyuho gikomeye kuri City, cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba z'iyi kipe.

    Hari impungenge ku bakunzi b'iyi kipe ku hazaza h'uyu mukinnyi, by'umwihariko niba ashobora kwerekeza mu yindi shampiyona cyangwa se kwerekeza hanze y'u Burayi.

    Ni inkuru itunguranye kandi ifite aho ihurira n'ukuri k'ubuzima bw'umupira bushobora guhinduka vuba, ndetse n'uko abakinnyi n'amakipe bakenera kurebana mu maso igihe icyerekezo gihindutse.

    Source : https://kasukumedia.com/kevin-de-bruyne-yatunguwe-nicyemezo-cya-man-city-ntiyongerewe-amasezerano-mashya/

  • Cuti Romero yifuza gukina muri Espagne kugira ngo yuzuze inzozi ze #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe ya Tottenham Hotspur, Cristian 'Cuti' Romero, yatangaje ko afite inzozi zo gukina muri shampiyona y'igihugu cya Espagne (La Liga), kugira ngo yuzuza intego yihaye yo kuba yarakinnye muri shampiyona zikomeye zose ku isi mu rugendo rwe nk'umukinnyi wabigize umwuga.

    Mu kiganiro yagiranye na Los Edul, Romero yagize ati: 'Shampiyona nshaka gukinamo ni Espagne kugira ngo nzabe narakinnye muri shampiyona zose zikomeye ku isi mu mwuga wanjye.'

    Yongeyeho ati:
    'Intego yanjye ni ugushaka ahandi hashya nshobora gukomeza kwiteza imbere. Turi muri 1/2 cya Europa League, ndashaka kurangiza neza uyu mwaka ndi muri Spurs. Nyuma yaho, tuzareba ibizaba.'

    Uyu mukinnyi w'imyaka 26 y'amavuko ukomoka muri Argentine amaze imyaka itatu akinira Tottenham, aho yayigezemo avuye mu ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani.

    Mbere yaho, Romero yakiniye Juventus na Genoa mu Butaliyani, anakinira Real Club Deportivo Mallorca nk'intizanyo mu ntangiriro z'umwuga ubwo yari agitangira umwuga we wo gukina ruhago nkuwabigize umwuga.

    Kuba ashaka gukina muri Espagne bishobora gufungura inzira yo kwinjira muri shampiyona izwiho gukinwamo n'amakipe akomeye nka Real Madrid, FC Barcelona, Atlético Madrid n'izindi zifite amateka akomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Uretse kuba ashaka guhindura ikipe, Romero avuga ko yifuza gukomeza gutera imbere mu mwuga we no kugera ku rwego rwo hejuru kurushaho.

    Romero ni umwe mu bingenzi z'ikipe y'igihugu ya Argentine, aho yafatanyije na Lionel Messi n'abandi begukana igikombe cy'isi mu 2022.

    Ubu ari mu bakinnyi bafatiwe runini muri Tottenham, ariko amajwi ye yerekana ko hashobora kuba impinduka mu mpeshyi itaha.

    Kugeza ubu, Spurs bari mu rugamba rwo gushaka gutwara igikombe cya Europa League, aho bigeze muri kimwe cya kabiri (1/2). Romero avuga ko yifuza kurangiza uyu mwaka ari ku rwego rwo hejuru, mbere yo gufata icyemezo ku hazaza he.

    Cuti Romero yifuza gukina muri Espagne kugira ngo yuzuze inzozi ze!

    Source : https://kasukumedia.com/cuti-romero-yifuza-gukina-muri-espagne-kugira-ngo-yuzuze-inzozi-ze/

  • Manchester United iyoboye amakipe mu rugamba rwo gushaka Matheus Cunha wa Wolves #rwanda #RwOT

    Manchester United ni yo kipe iri imbere y'izindi mu rugamba rwo gushaka umukinnyi wo hagati asatira izamu, Matheus Cunha, ukinira Wolverhampton Wanderers. Iyi kipe yo muri Premier League yihutiye gutangira ibiganiro ku ruhande rw'uyu mukinnyi kugira ngo itanguranwe n'andi makipe amwifuza, dore ko hari ingingo y'irekurwa ku masezerano ye ingana na miliyoni £62.5 ishobora gukurura andi makipe yo ku rwego rwo hejuru.

    Amakuru yizewe avuga ko ibiganiro hagati y'impande zombi byatangiye kandi ko hari icyizere cyinshi nyuma y'iyo ntangiriro.

    Manchester United ngo yerekanye umushinga ifite mu gihe kiri imbere, wibanda ku kubaka ikipe ikomeye izasubira ku rwego rwo guhatanira ibikombe mu buryo buhoraho.

    Manchester United iyoboye amakipe mu rugamba rwo gushaka Matheus Cunha wa Wolves 

    Uyu mushinga ngo wagaragaje icyerekezo gishya cy'iyi kipe, by'umwihariko mu mikinire n'imikoreshereze y'abakinnyi bakiri bato bafite impano.

    Matheus Cunha w'imyaka 25 yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Wolves muri uyu mwaka w'imikino, aho yigaragaje nk'umukinnyi wihuta, uzi gucenga ndetse no gutsinda ibitego mu buryo butandukanye.

    Uyu musore ukomoka muri Brazil amaze igihe kinini akurikirwa n'amakipe akomeye yo mu Bwongereza ndetse no ku mugabane w'u Burayi.

    Manchester United irashaka gukomeza kongera imbaraga mu busatirizi, cyane cyane nyuma y'igihe kirekire cyagaragayeho ibura ry'umusaruro ugaragara mu kibuga.

    Abatoza ba United bemeza ko Matheus Cunha ashobora kuba igisubizo cy'ibibazo byabo byagaragaye ku murongo w'imbere, dore ko ari umukinnyi ushobora gukina mu myanya myinshi y'ubusatirizi.

    Matheus Cunha w'imyaka 25 yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Wolves muri uyu mwaka w'imikino, aho yigaragaje nk'umukinnyi wihuta, uzi gucenga ndetse no gutsinda ibitego mu buryo butandukanye

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ibiganiro bizakomereza ku buryo bwo kwishyura ayo mafaranga ya miliyoni £62.5, ndetse n'amasezerano Matheus Cunha yazasinywa igihe ibintu byose byaba byumvikanyweho.

    Nubwo andi makipe nka Atletico Madrid na PSG bivugwa ko yamushidikanyagaho, Manchester United ni yo isa n'iyamwegereye cyane muri iki gihe.

    Iki ni ikimenyetso cy'uko Manchester United ishaka gusubira ku rwego rwo hejuru, ishyira imbere kugura abakinnyi bujuje ibisabwa, kandi biteguye guhangana n'umuvuduko n'imbaraga bisabwa muri Premier League.

    Source : https://kasukumedia.com/manchester-united-iyoboye-amakipe-mu-rugamba-rwo-gushaka-matheus-cunha-wa-wolves/

  • Nyuma y'urupfu rwa Papa Francis hagiye gukurikiraho iki? – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwe rwabaye ku itariki 20 Mata ku Cyumweru cya Pasika nyuma y'uko yari yasomye misa ya Pasika afite intege nke.

    Nyuma y'urupfu rwe nk'undi uwo ari we wese hatangira gutegurwa imihango yo kumuherekeza bwa nyuma ariko no gushaka umusimbura we.

    Papa Francis yari amaze imyaka 12 ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba yari uwa 266 mu bayoboye Kiliziya.

    Iyo Papa apfuye yari akiri mu nshingano urupfu rwe rwemezwa n'umwe mu bakaridinali bakora mu ishami rishinzwe urugo rwe rizwi nka 'Camerlengo' noneho akabimenyesha abandi bakaridinali bakabona kubitangariza Isi yose.

    Ibyo byose ariko ni imihango ikurikiraho kuko urupfu rwe ruba rwabanje kwemezwa n'abaganga.

    Nyuma yo gutangaza urupfu rw'umushumba wa Kiliziya Gatolika hakurikiraho ikiriyo kimara iminsi icyenda kizwi nka 'Novendiale'.

    Icyo gihe umubiri wa Papa witabye Imana uba wajyanywe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero wambitswe imyenda y'abapapa ndetse wahawe umugisha noneho abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi bakaza kumusezeraho bwa nyuma.

    Umuhango nyir'izina wo kumushyingura ukorwa hagati y'iminsi ine n'itandatu kumusezeraho bibaye ukayoborwa n'inama y'abakaridinali.

    Abapapa ba Kiliziya Gatolika bashyingurwa ahitwa 'Grotte du Vatican' ahari muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero isanzwe ari ingoro ya Papa.

    Gusa, birashoboka ko Papa Francis atariho we azashyingurwa kuko mu 2023 yabwiye Televiziyo yitwa Noticieros Televisa yo muri Mexique ko yifuza kuzashyingurwa muri Bazilika akunda kuruta izindi yitwa Sainte Marie Maggiore na yo iri i Roma.

    Papa Francis kandi yasabye ko azashyingurwa mu isanduku isanzwe ikozwe mu giti kimwe n'ikinyabutabire cya 'zinc' mu gihe abandi bagiye bashyingurwa mu isanduku ikozwe mu moko abiri atandukanye y'ibiti hamwe na 'zinc'.

    Muri icyo gihe cyo gusezera kuri Papa, Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi buba buri mu maboko y'abakaridinali mu gihe kizwi nka 'Sede Vacante' bivuze umwanya utarimo umuntu.

    Hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu Papa witabye Imana amaze gushyingurwa, abakaridinali bakora inama izwi ku izina 'Conclave' ibera mu muhezo mu cyumba kizwi nka 'Chapelle 16' kiri muri Basilika ya Mutagatifu Petero.

    Papa atorwa n'abakaridinali 120 bari munsi y'imyaka 80.

    Magingo aya Kiliziya Gatolika ifite abakaridinali 138 hirya no hino ku Isi bakiri mu nshingano ariko bose hamwe n'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ni 240.

    Ni ukuvuga ko Papa mu gihe atora abandi bakaridinali yita ku ihame ry'uko buri gihe Kiliziya Gatolika iba ifite abagera ku 120 batarengeje imyaka 80.

    'Conclave' ntabwo iba rimwe ngo ihite irangira kuko abakaridinali bakomeza guhurira muri 'Chapelle 16' bagakora amatora kugeza igihe Papa mushya abonekeye.

    Nta minsi igenwe 'Conclave' gusa inyinshi mu zagiye ziba zamaraga hagati y'umunsi umwe n'itanu, aho buri munsi haba hakorwa amatora inshuro enye, abiri mu gitondo n'andi abiri nyuma ya saa sita.

    Hashobora kuba amatora inshuro runaka hakabura umwe mu bakaridinali ugira ⅔ by'amajwi ngo atsinde bagasubiramo kugeza abonetse.

    Iyo abakaridinali bakoze amatora inshuro 33 zose nta Papa mushya uraboneka, bahita bafata abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi noneho bagakora irindi tora ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.

    Muri icyo gihe ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero haba huzuye abakirisitu Gatolika benshi bategereje kumenya Papa mushya ugiye kuyobora Kiliziya.

    Buri uko abakaridinali barangije itora ariko ntihagire ugira ⅔ by'amajwi ngo yemezwe nka Papa, bafata impapuro batoreteyeho bakazicagagura bakazivanga n'amarangi y'umukara bakazitwika noneho ahazamukira umwotsi ukahagera ari umukara.

    Uwo mwotsi w'umukara ugaragara uva muri 'Chapelle 16' uba utanga ikimenyetso kuri ba bakirisitu bari ku mbuga n'abandi ko nta Papa ubashije gutorwa mu itora rirangiye. Ibyo bikorwa inshuro runaka kugeza igihe Papa atorewe.

    Iyo Papa atowe noneho bafata za mpapuro batoreyeho bakazitwika bazivanze n'amarangi y'umweru noneho hakazamuka umwotsi w'umweru bisobanuye ko Papa noneho maze gutorwa.

    Ibyo iyo birangiye umuyobozi w'inama y'abakaridinali asohoka muri 'Chapelle 16' agahagarara ku ibaraza aho ba bakirisitu bamubona akavuga amagambo yo mu Kilatini ngo 'Habemus Papam' bisobanuye ngo 'ubu dufite Papa' agahita atangaza amazina ye asanzwe ndetse n'izina yihitisemo ry'abapapa.

    Icyo gihe Papa umaze gutorwa ahita yambara ikanzu yera na we akaza kuri rya baraza akageza ijambo rye rya mbere ku bakiristu Gatolika aba agiye kuyobora mu buzima asigaje.

    Mu gihe cyo gutora Papa i Vatican haba hateraniye abakirisitu Gatolika benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-urupfu-rwa-papa-francis-hagiye-gukurikiraho-iki

  • Igishushanyo mbonera gishya mu byitezwe kugabanya ibiza byibasira ab'i Rutsiro – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'Abadepite babarizwa muri Komisiyo ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ryavuze ko uturere twa Rutsiro na Burera turi muri dutandatu tuzungukira muri gahunda yaguye y'igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y'ubutaka kizarangira 2025.

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana, yabwiye The New Times ko ibiza cyane cyane inkangu, ari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kudindiza iterambere ry'aka karere.

    Ati “Akarere kacu gakunze kwibasirwa n'ibiza cyane cyane inkangu. Ibyo biza ntibyangiza gusa ahubwo binatuma abashoramari bashobora kuhaza bacika intege, bikadindiza iterambere ryacu.”

    Uwizeyimana yavuze ko icyo igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, kizabafasha guhindura byinshi harimo kugena ahantu hizewe ho gutura n'aho kubaka ibikorwa remezo.

    Ati “Kizadufasha kugena naho ibikorwa remezo bizubakwa, tugena ahantu hizewe h'imiturire hatari mu manegeka. Bizanafasha mu gukurura ishoramari no guteza imbere imishinga itangiza ibidukikije no kurwanya ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.'

    Uwizeyimana kandi yongeyeho ko iyo gahunda yitezweho kuzafasha koroshya imikorere mu nzego z'ubuyobozi no kunoza umubano n'abaturage.

    Joshua Ashimwe, uyoboye itsinda rishinzwe gutegura igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka muri utwo turere, yavuze ko hari gukorwa isesengura ryimbitse ku byago by'ibiza birimo inkangu, inkuba b'ibindi, kugira ngo rizashingirweho mu igenamigambi.

    Mu karere ka Rutsiro hegitari 800 zizagenerwa ibijyanye n'imyubakire hagamijwe kurwanya ubwubatsi butemewe.

    Ati “Mu rwego rwo gukumira ibiza muri utu turere, turi gukora ubushakashatsi butomoye ku misozi ihanamye no ku butaka buhora bwibasirwa n'isuri. Intego ni ukugira ngo dushyireho ingamba zo gukumira ibiza muri ibyo bishushanyo mbonera”.

    Ibiza ni bimwe mu bikunze guhomya u Rwanda cyane kuko raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yatangaje iherutse kugaragaza ko ubudahangarwa bw'u Rwanda mu guhangana n'ibiza buziyongera aho buzava kuri 46% mu 2024 bugere kuri 60% mu 2030.

    Mu Karere ka Rutsiro hari gutunganywa igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y’ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishushanyo-mbonera-gishya-mu-byitezwe-kugabanya-ibiza-byibasira-ab-i-rutsiro

  • Gisagara: Hagarutswe ku bugome bw'Abarundi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko Abatutsi biciwe muri komini Muganza na Kibayi, ibice biherereye mu mirenge ya Mukindo, Muganza na Mugombwa mu Karere ka Gisagara

    Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3777 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ishyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugombwa, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 34.

    Bamwe mu barokokeye mu mirenge ya Muganza-Mugombwa na Mukindo, barimo Mukantwari Louise na Uwimana Blandine, bavuga ko ubwicanyi bwakorewe muri za komini Muganza na Kibayi bwari indengakamere.

    Impamvu ni uko ubwicanyi bwatijwe umurindi n'abayobozi barimo ba burugumesitiri wa Muganza Ndayambaje Elie n'uwa Komini Kibayi witwa Kajyambere n'Abarundi bari bahungiye mu Rwanda.

    Mukantwari yavuze ko aba bayobozi bayoboye ubwicanyi ndetse bakajya no guhuruza impunzi z'Abarundi bari mu nkambi y'ahitwa i Saga.

    Ati 'Impunzi zagize uruhare rukomeye mu kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mugombwa, no mu nkengero zaho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko imiyiborere mibi yatumye Abatutsi batagira ingano bicwa, agaya by'umwihariko Abarundi bari mu icumbi, aho kuribamo bitwararitse, bagahitamo kwica.

    Ati 'Turagaya ubuyobozi bubi bworetse igihugu, ariko tukanagaya bariya baturanyi b'Abarundi, bari baraje twarabahaye icumbi, ariko bakarenga bagahitamo kwica Abatutsi.'

    Yakomeje asaba abaturage kudakerensa imbabazi zatanzwe n'abarokotse kuko ari impano ikomeye batanze, cyane ko zatumye ubumwe n'ubudaheranwa bugerwaho mu Rwanda.

    Ni ibintu yahereyeho asaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri kuyatanga, kugira ngo na bo batange umusanzu mu rwego rwo gukomeza ubumwe bw'Abanyarwanda no kuruhura imitima y'ababuze ababo.

    Imibiri 3777 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Mugombwa, irimo 3765 yimuwe ivanwa mu mva yo mu Murenge wa Mukindo, mu Kagari ka Nyabisagara, ndetse n'indi 12 yabonetse mu mirenge ya Mugombwa na Muganza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yagaye Abarundi barenze ku mpuhwe bagiriwe zo guhabwa ubungiro, bo bakajya mu byo kwica Abatutsi

    Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Gisagara yashegeshe akarere, asaba abarokotse kugaruka ku ivuko bakahateza imbere

    Imibiri 3777 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni yo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugombwa

    Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zari zitabiriye iki gikorwa

    Hagawe ubuyobozi bwariho bwaterereje Abatutsi impunzi z’Abarundi zikabatsemba

    Abanya-Gisagara basabwe guha agaciro imbabazi zatanzwe n’abarokotse Jenoside

    Abanya-Gisagara basabwe guha agaciro imbabazi zatanzwe n’abarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hagarutswe-ku-bugome-bw-abarundi-bijanditse-muri-jenoside-yakorewe

  • Mushikiwabo, William Ruto na Trump; mu banyapolitiki bashenguwe n'urupfu rwa Papa Francis – #rwanda #RwOT

    Ibi Mushikiwabo yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyamabga rwa X kuri uyu wa 21 Mata 2025, nyuma y'urupfu rwa Papa Francis war Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Yanditse ati 'Mushumba Nyir'ubutungane wabashije kuzuza inshingano zawe neza nk'umukirisitu nyakuri. Wategaga amatwi, ukagwa neza kandi ukicisha bugufi. Uruhukire mu mahoro.'

    Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we kuri X yifurije Papa Francis kuruhukira mu mahoro ndetse ashima umurage asize wo kwimakaza ubutabera.

    Yanditse ati 'Ndazirikana Papa Francis nk'umugabo wari ubereye Kiliziya kandi w'umunyakuri. Yibukije Isi ko ubutegetsi budatanga ubutabera ari ubwoko bw'ihohotera. Naruhukire mu mahoro.'

    Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, na we yavuze ko yifatanyije na Kiliziya Gatolika n'abakirisitu bose muri rusange mu kunamira Papa Francis witabye Imana ndetse agaragaza ko Isi ihombye ingirakamaro mu myizerere.

    Ati '[Kwitaba Imana kwa Papa Francis] ni igihombo gikomeye mu kwemera Gatolika no ku bukirisitu mu Isi. Papa Francis azibukirwa ku kumara ubuzima bwe yariyeguriye gukorera Imana, Kiliziya n'inyokomuntu.'

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na we abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social yanditse ati 'Ruhukira mu mahoro Papa Francis. Imana imuhe umugisha n'abamakundaga bose.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer na we yagize ati 'Yakoze uko ashoboye kose ngo Isi ibe ahantu hanogeye buri wese kandi abantu bazabimwibukiraho igihe kirekeire. Mu izina ry'Abongereza bose ntanze ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya Gatolika yose.'

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yanditse ati 'Mu gihe cyose yamaze ku bushumba, Papa Francis yahoraga ku ruhande rw'abatishoboye n'abafite intege nke. Yabitagaho cyane kandi akabikora mu bwiyoroshye. Mu ri ibi bihe by'intambara n'imidugararo yabashaga kwishyira mu mwanya w'abanya ntege nke.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi na we yanditse kuri X ati 'Mbabajwe bikomeye n'urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Muri iki gihe cy'agahinda, mbikuye ku mutima nihanganishije Abagatolika ku Isi. Papa Francis azibukirwa ku kugwa neza, kwicisha bugufi n'ukwemera gushyitse.'

    Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mahamoud Ali Youssouf we yagarutse ku buryo Papa Francis yagaragaje umuhate wo gukorana na Afurika.

    Yanditse ati 'Papa Francis yagaragaje umuhate wo gukorana n'Umugabane wa Afurika. Yabaye ijwi ry'abadafite kivugira, yimakaza amahoro n'ubwiyunge kandi yifatanya n'abari mu makimbirane n'ubukene.'

    Abanyapolitiki batanze ubutumwa bwo kuzirikana Papa Francis no kwihanganisha Kiliziya Gatolika ni benshi mu bice bitandukanye by'Isi.

    Harimo abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bari mu nshingano n'abazishoje, ubutuma bwa za perezidansi zitandukanye, za ambasade, ubw'imiryango itegamiye Leta n'abandi batandukanye.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis

    Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi ari mu babajwe n’urupfu rwa Papa Francis

    Trump yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-william-ruto-na-trump-mu-banyapolitiki-bashenguwe-n-urupfu-rwa-papa