Author: webrwanda

  • Umukobwa yagiye mu muhanda yambaye imyenda ipfumaguye ashaka kwemeza abamureba |ibyo yahaboneye ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahuye n'akaga ubwo yajyaga mu muhanda yambaye imyenda ikoze nk'urushundura agamije kwemeza anamunona birangira ahawe urw'amenyo ,abandi bamwita umusazi.

    Ni mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo umugore atotezwa kubera ibyo yambaye byatunguye benshi.Uyu mugore nta mazina ye yatangajwe cyangwa inkomko ye. Yambaye imyenda ikoze mu tuyungiro cyangwa mu ncundura zifashishwa kuroba amafi yo mu mazi, uko aba agenda ni ukwerekana imyenda ye y'imbere kandi ahagaze mu maduka yinjiramo urujya n'uruza rw'abantu.

    Mbere yo gusohoka mu rugo rwe, birashoboka ko mu bitekerezo bye, yumvaga nta wamuveba akumva ko ibyo yambaye ari imyambaro igezweho (igezweho byo ariko si iyo kujyana ahabonetse hose) kandi nta kibi kirimo, ntabwo yari azi ko bimuzanira akaga mu nzira.

    Amakuru ya 365.co.za dukesha iyi nkuru nayo itabashije kumenya igihugu uyu mukobwa akomokamo, avuga ko uyu mukobwa yahuye n'inzitizi aho abagore bakuze n'abantu bamushungamirije bamubaza niba nta kibazo cy'uburwayi afite, asabwa gusubira mu rugo akitekerezaho. Mu mashusho kandi harimo abandi bumvikana bamutuka bamwita amazina nka dayimoni.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yagiye-mu-muhanda-yambaye-imyenda-ipfumaguye-ashaka-kwemeza-abamureba-ibyo-yahaboneye-ni-akumiro/

  • Umubyeyi n'abana be amasura arimo kubavaho|Twagize ubwoba bwinshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi n'abana be babiri bakomeje gutera abantu agahinda kubera uburwayi budasanzwe bafite aho amasura yabo agenda akururuka akagera hasi, ndetse ugasanga biteye ubwoba cyane.

    Mvuyekure Omar aganira na Afrimax Tv yavuze ko ubu burwayi bwamufashe akiri muto gusa uko yagiye akura bwagiye bwiyongera ndetse ngo kuri ubu ntakintu abasha gukora, yavuze ko yagiye kwivuza kwa muganga ariko bikaba iby'ubusa.

    Umufasha wa Omar avuga ko barushinganye abizi neza ko afite ubu burwayi , ndetse ntiyabitindaho kuko yamukundaga.Yavuze ko umwana wabo wimfura na we yavukanye ubu burwayi,ndetse n'umukurikira na we bikaba bityo,gusa abandi babiri bo bavutse ari bazima.

    Omar yongeye ko usanga abana n'abantu bakuru bamukoba bamwita' Giturugunyu' kubera ubu buraayi.Ati:'aho nyuze hose yaba abana ndetse n'abakuru barantuka ngo ndi Gitirugunyu kubera ubu burwayi'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-nabana-be-amasura-arimo-kubavahotwagize-ubwoba-bwinshi/

  • Amwe mu magambo n'ibikorwa abakobwa b'iki gihe basigaye bifashisha bakurura abasore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bivugwa hanze aha ngo umuco wo kureshya abagabo bikozwe n'igitsina gore si ibintu by'i Rwanda, nyamara benshi mu rubyiruko rw'ubu, rwagaragaje ko ahubwo ari bimwe mu bitanga amahirwe yo kubona inshuti ikwiyumvamo nawe uyiyumvamo.

    Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bikorwa ndetse n'amagambo akunze kwifashishwa n'abakobwa mu kureshya abagabo.

    1.Kuvuga make

    Mbega ukavuga inkuru uzica hejuru kuko bituma umuhungu yifuza kumenya ibikurikira, ubutaha akazabikubaza. kandi mu byo uvuga ukirinda kwivuga nabi.

    2.Gukoresha ijwi risendereye

    Ukarigira ijwi riri hasi ritari hejuru mu magambo, wumva ko harimo gutinda nako kudakabije bireshya umugabo cyangwa umuhungu.
    Gukoresha ibimenyetso by'umubiri
    Igihe cyose uri gushaka kugira icyo umubwira, ushobora nko kumwicira ijisho, kumukubita agashyi n'ibindi… ngo ibi bituma akugirira amatsiko kandi akagukurikirana.

    3.Kwiyitaho ku mubiri

    Ibi ntibivuze kwishyiraho makiyaje ikabije(Make_up) cyangwa kwambara imyenda ihambaye, iyo wambaye imyenda isanzwe bikubereye biba bihagije kugira ngo abone ko uteye amabengeza.

    4.Kwiyoroshya no kumusekera

    Imbere ye ukaba uwo uri we ntiwiyoberanye kugira ngo nibura abone ko umwiyumvamo, nawe kandi ko nta n'icyo umuhishe hakiyongeraho n'iyo nseko kuko kumwenyura biri mu bintu bikuru bireshya abagabo.
    Kumubwira ko ukunda imico ye kandi ukamushyigikira mu iterambere.

    Gerageza kenshi kumwereka ko umukundira imico ye yaba imyiza cyangwa imibi ukamugira n'inama zitandukanye zo mu buzima ngo kabone n'iyo ntabyo wowe waba ukurikiza.

    Hari byinshi tutavuze ariko twabahitiyemo iby'ingenzi bikunze kwifashishwa cyane mu gihe abakobwa bashaka kureshya abahungu muri iyi minsi.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-nibikorwa-abakobwa-biki-gihe-basigaye-bifashisha-bakurura-abasore/

  • Gicumbi: Umugabo ukekwaho kwica agatoroka yatawe muri yombi –

    Icyaha cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata aho ukekwa bivugwa ko yishe Narame Delphine w’imyaka 49 bikabera mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Musenyi, Umudugudu wa Rurama.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, RIB yashimiye abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.


  • Gasabo: Abarokotse Jenoside batishoboye basabye gufashwa inzu zishaje zigasanwa – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango wabimburiwe no gushyingura imibiri 98 y'abazize Jenoside mu rwibutso rw'i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by'aka Karere ka Gasabo.

    Abarokotse Jenoside bahawe inzu bashimira Leta kuko byabafashe cyane ariko bakagaragaza ko hari na bamwe muri bo bafite impungenge z'uko inzu bahawe zishobora kubagwaho bitewe n'uko zimaze gusaza cyane.

    Umwe mu barokotse jenoside muri aka Karere yagize ati 'Hari uburyo ubona inzu ukabona ko yamaze gusaza cyane ubona ko isatagurika mbese ubona ko isaha n'isaha yagwa.'

    Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo , Kabagambire Théogène, yavuze ko bishimira ubufasha bagiye bahabwa bwatumye abatari bafite aho kuba bahabona, gusa akemeza ko hari abahawe inzu mu myaka yatambutse zashaje zikeneye gusanwa.

    Ati 'Muri aka Karere ka Gasabo nakubwira ko hafi na 40% y'abatari bafite amacumbi bamaze kuyabona, abandi n'ubwo batayafite si ukuvuga ko badafite aho baba, ahubwo ni bamwe amacumbi yabo yamaze gushwanyagurika kubera ko nyuma ya Jenoside kubera ubushobozi bwari buke, bubakiraga udafite na kamwe ufite ka kandi gahengamye agapfa kubamo.'

    Yongeyeho ko Ibuka ifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere bari kugenda bareba ibisigara bya Leta bitari bituwemo kugira ngo abadafite inzu bubakirwe.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko gushakira amacumbi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babishyize mu byihutirwa.

    Ati ' Gushakira amacumbi abarokotse nacyo ni igikorwa cyacu nk'Akarere tuba tubifite no mu mihigo ku buryo buri mwaka twubaka inzu z'abarokotse jenoside batishoboye. Nk'ubu uyu mwaka turimo twubaka inzu 32 tuzabatuzamo muri uku Kwezi cyangwa ugutaha, ni gahunda duhorana yo gufasha abarokotse batishoboye.'

    Hirya no hino mu gihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bubakiwe inzu mu myaka yatambutse, bakunze kumvikana basaba ko bafashwa gusana kuko zimwe zatangiye kwangirika, bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (ibumoso) ari kumwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abarokotse-jenoside-batishoboye-bafite-inzu-zishaje-basabye-gufashwa

  • Hagaragajwe ko Abanyarwanda biyunze ku gipimo cya 94.7% – #rwanda #RwOT

    Ubumwe n'ubwiyunge ni ukuvuga ko abantu bose bashyira hamwe bagahuza intekerezo ndetse bakimira ikibatanya ahubwo bagasenyera umugozi umwe.

    Raporo y'igipimo cy'Ubumwe n'ubwiyunge igaragaraza ko Abanyarwanda bageze ku rwego rwiza muri uru rugendo rwo kwiyubaka nka bene Kanyarwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge Fidel Ndayisaba mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko bigaragara ko hari intambwe nziza imaze kugerwaho.

    Ubusanzwe ubumwe n'ubwiyunge bubarwa kandi bugapimwa hashingiwe ku nkingi esheshatu ari zo zagaragaje impinduka mu kugaragaza ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda mu gihe cy'imyaka itanu ishize.

    Muri iyi raporo igaragaza ko inkingi ijyanye no gusobanukirwa n'amateka no kubaka ahazaza h'u Rwanda biri ku kigero cya 94.6%, kwiyumva mu bunyarwanda byazamutse kurusha ibindi bigera ku kigero cya 98.6%.

    Ku nkingi y'Icyizere n'uruhare rw'abaturage mu miyoborere biri ku kigero cya 90.6%, umutekano n'imibereho myiza igeze kuri 93.7% ivuye kuri 90.7%.

    Rapora ku bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda kandi igaragaza ko Ubutabera, amahirwe n'uburenganzira byavuye kuri 91.4 % bigera kuri 93.1% naho inkingi y'imibanire myiza mu banyarwanda igeze ku kigero cya 97.1, aho byazamutse kuko byavuye kuri 96.1%.

    Mu rugendo rwo kwiyubaka Ndayisaba Fidele avuga ko inkingi zirimo, Ubutabera no guhabwa amahirwe angana n'iyo guterwa ishema no kuba Abanyarwanda.

    Ndayisaba yavuze ko ibyo abanyarwanda bagaragaza cyane harimo inzitizi zikigaragara nk'imbogamizi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Ikibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside ipfobya n'ihakana, ni kimwe mu byo abanyarwanda bagaragaza ko kibavangira kandi kibahangayikishije, gikwiriye kurwanywa kandi abantu bakakirwanya bivuye inyuma. Ikindi n'uko abanyarwanda bagagagaje ko bakeneye komorana ibikomere by'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.'

    Yavuze ko buri muntu wese akwiriye kugira uruhare mu gusigasira ibimaze kugerwaho mu bumwe n'ubwiyunge.

    Ati ' Buri wese mu bufatanye arasabwa kurinda ibyagezweho, icya kabiri hakenewe ubufatanye mu gukura mu nzira izi nzitizi kandi ibimaze gukorwa n'ibyo byinshi kandi bikaba bishoboka ko n'izi nzitizi zindi zisigaye mu nzira zishobora kubonerwa ibisubizo.'

    N'ubwo iyi raporo igaragaza ko hari urugendo rukomeye rumaze kugerwaho mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge, hakenewe imbaraga kugira ngo Abanyarwanda baharanire kugera ku kigero cya 100% mu bumwe n'ubwiyunge.

    Mu myaka itanu ishize, ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge byarazamutse cyane mu Banyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-abanyarwanda-biyunze-ku-gipimo-cya-94-7

  • Umusore yaciye ibintu kubera ukuntu yagiye gutera ivi yitwaje impeta 5 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na NBC News, uyu mukobwa wambitswe impeta witwa Brittney Miller,yavuze ko umukunzi we yatumye yizera ko bazasohokana bagiye gusangira pasika atari yiteze ko aza kumwambika impeta.

    Icyakora uyu mukunzi we witwa William Hunn yamujyanye ku kibuga cy'indege yakodesheje indege ya kajugujugu ayiparika ku gisenge cy'inzu aba ariho amwambika impeta,bitegeye umujyi.

    Ubwo aba bombi bari imbere y'iyi ndege,inshuti zabo zahise zihagera.Uyu mukobwa yabwiye kiriya kinyamakuru ati 'Ubwo nabonaga abo bose ku gisenge,umutima wanjye warahagurutse.Nahise ntekereza nti 'Ooh bigeye kuba,bigeye kuba.'

    Uyu mukobwa yahise abona uyu mukunzi we akuyemo impeta 5 niko kumubwira ati 'Namenye icyo urukundo aricyo duhuye.Wamfashije kumva ko ntabaho ntagufite.Ndashaka kumarana igihe nsigaje ku isi nawe.'

    Uyu musore ngo yamubwiye ati 'Wafata izi mpeta zose cyangwa uhitemo imwe.'Uyu mukobwa yahisemo impeta arayimwambika hakurikiraho ikirori kidasanzwe.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yaciye-ibintu-kubera-ukuntu-yagiye-gutera-ivi-yitwaje-impeta-5-amafoto

  • Nigeria: Abayisilamu 11 bafunzwe bazira kurya mu gisibo #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'abayisilamu 11 bafunzwe n'inama ya Hisbah muri leta Kano bazira kuba bananiwe kwihangana bakarya mu gisibo.

    Ikinyamakuru DGN Online kivuga ko abayisilamu bafunzwe ari abagabo 3 n'abagore 8.Bashinjwe ko batigeze bubahiriza amategeko ajyanye no kwiyiriza ubusa mu gisibo kuko buri muntu mukuru udafite ikibazo ategetswe kubyubahiriza.

    Umuyobozi wa Hisbah,Dr Aliyu Musa Kibiya,yavuze ko bari gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye niba aba bantu barishe amabwiriza y'igisibo kugira ngo babihanirwe.

    Yagize ati 'Turi gukora iperereza kugira ngo tumenye niba bafite impamvu zumvikana zibemerera kurya.Nidusanga bari mu kuri turabarekura.Icyo babuze n'ukugaragaza ibyo bakeneye.'

    Yavuze ko nta mugore wemerewe kugaragara mu ruhame ari kurya mu gisibo niyo haba hari izindi mpamvu ndetse ko abagaragaye bari kurya bagomba kubihanirwa.

    Ati 'Igisibo n'itegeko ku bayisilamu bakuze ariko bafite ubuzima bwiza by'umwihariko mu kwezi kwa Ramazani uretse abagenzi,abagore bari mu mihango n'abantu bashaje.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nigeria-abayisilamu-11-bafunzwe-bazira-kurya-mu-gisibo

  • Gasabo: Abarokotse Jenoside batishoboye basabye gufashwa inzu zishaje zigasanwa –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango wabimburiwe no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

    Abarokotse Jenoside bahawe inzu bashimira Leta kuko byabafashe cyane ariko bakagaragaza ko hari na bamwe muri bo bafite impungenge z’uko inzu bahawe zishobora kubagwaho bitewe n’uko zimaze gusaza cyane.

    Umwe mu barokotse jenoside muri aka Karere yagize ati “Hari uburyo ubona inzu ukabona ko yamaze gusaza cyane ubona ko isatagurika mbese ubona ko isaha n’isaha yagwa.”

    Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo , Kabagambire Théogène, yavuze ko bishimira ubufasha bagiye bahabwa bwatumye abatari bafite aho kuba bahabona, gusa akemeza ko hari abahawe inzu mu myaka yatambutse zashaje zikeneye gusanwa.

    Ati “Muri aka Karere ka Gasabo nakubwira ko hafi na 40% y’abatari bafite amacumbi bamaze kuyabona, abandi n’ubwo batayafite si ukuvuga ko badafite aho baba, ahubwo ni bamwe amacumbi yabo yamaze gushwanyagurika kubera ko nyuma ya Jenoside kubera ubushobozi bwari buke, bubakiraga udafite na kamwe ufite ka kandi gahengamye agapfa kubamo.”

    Yongeyeho ko Ibuka ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere bari kugenda bareba ibisigara bya Leta bitari bituwemo kugira ngo abadafite inzu bubakirwe.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko gushakira amacumbi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babishyize mu byihutirwa.

    Ati “ Gushakira amacumbi abarokotse nacyo ni igikorwa cyacu nk’Akarere tuba tubifite no mu mihigo ku buryo buri mwaka twubaka inzu z’abarokotse jenoside batishoboye. Nk’ubu uyu mwaka turimo twubaka inzu 32 tuzabatuzamo muri uku Kwezi cyangwa ugutaha, ni gahunda duhorana yo gufasha abarokotse batishoboye.”

    Hirya no hino mu gihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bubakiwe inzu mu myaka yatambutse, bakunze kumvikana basaba ko bafashwa gusana kuko zimwe zatangiye kwangirika, bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (ibumoso) ari kumwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene

  • Ubufaransa bwataye muri yombi Padiri Hitayezu ukekwaho gukora Jenoside #rwanda #RwOT

    Umupadiri w'Umunyarwanda Marcel Hitayezu, uba mu Bufaransa yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Hitayezu nk'umupadiri unafite ubwenegihugu bw'Ubufaransa, yakunze guhakana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri 2016 ubutabera bw'u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda cyo kumwohereza mu Rwanda.

    The post Ubufaransa bwataye muri yombi Padiri Hitayezu ukekwaho gukora Jenoside appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/16/padiri-hitayezu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=padiri-hitayezu