Author: webrwanda

  • Uruhinja rw' amezi 5 rwishwe na Covid_19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

      Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda cyishe umuntu umwe akaba ari umwana w'umukobwa w'amezi atanu (5) wo mu Karere ka Gisagara , aba umuntu wa mbere muto cyane upfuye yishwe n'iki cyorezo mu Rwanda.
      Umubare w'abamaze kwicwa na Covid _19 mu Rwabda ni 322.
      Kuri iyi tariki kandi twavuze haruguru mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 68 hakira abantu 210. Kugeza ubu abakirwaye ni 1,475 barimo bane barembye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/17/uruhinja-rw-amezi-5-rwishwe-na-covid_19-mu-rwanda/

  • Waruziko impumuro y'inkoko nzima ifite ubushobozi bwo kugabanya indwara ya Malariya? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bagaragaje ko impumuro y'inkoko nzima yirukana imibu, ku buryo umuntu ayishyize mu cyumba araramo atakwikanga imibu yamurya cyangwa yamuduheraho.

    Inkoko ngo si izo gutanga amagi n

    Inkoko ngo si izo gutanga amagi n'inyama gusa ngo zanagabanya Malaria ku isi.

    Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku ndwara ya Malariya cyitwa Malaria Journal, bugaragaza ko ubwo buryo bukoreshwejwe neza bwatuma abantu bo ku isi babarirwa muri Miliyari 3.2 barokoka ibyago byo kwibasirwa na Malariya.

    Abahanga bo muri Kaminuza yo muri Sweden yitwa 'Swedish University of Agricultural Sciences' n'abo muri Kaminuza yo muri Ethiopia yitwa Addis Ababa University, nibo bakoze ubwo bushakashatsi.

    Mu kubugerageza, hifashishijwe abakorerabushake. Mu cyumba hajyagamo umukorerabushake umwe, ufite imyaka iri hagati ya 27 na 36, akaryama mu nzitiramibu idateyemo umuti, bagashyiraho akuma gafata imibu mu rwego rwo kureba umubare w'imibu iri muri icyo cyumba.

    Mu byumba bimwe bashyizemo inkoko ahandi ntibazishyiramo. Abashakashatsi ngo baje kubona imibu micye cyane mu cyumba kirimo inkoko kubera impumuro yayo ituruka mu mababa yayo. Mu gihe ngo abaryamye mu nzitiramibu gusa basanze imibu yuzuyemo.

    Dail Mail yanditse iyi nkuru itangaza ko ngo ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kwirukana imibu no kwirinda indwara zikwirakwizwa nayo cyane cyane Malariya.

    Abo bashakashatsi bavuga ko mu gihe imibu ihitamo kuruma abantu, ngo yanaruma inka, ihene cyangwa intama mu gihe zihari. Ariko ngo ntiyaruma inkoko kuburyo ngo yanga no kuguruka ahantu ziri.

    Imibu ngo ikoresha uburyo bwayo bwo kwihumuriza ikamenya gutandukanya ibyo yaruma n'ibyo itaruma.

    Rickard Ignell, ukuriye ubwo bushakashatsi, avuga ko abatuye muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, bazengerejwe na Malaria igihe kirekire. N'imibu nayo kandi ngo iri kugenda irushaho guhangana n'imiti iyica.

    Agira ati 'Ni yo mpamvu dukeneye gushaka ubundi buryo bwo guhangana nayo. Mu bushakashatsi bwacu twabashije kumenya umwuka n'ahantu hashobora kwirukana imibu itera Malaria bityo tukayibuza kuba yahura n'abantu.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/waruziko-impumuro-yinkoko-nzima-ifite-ubushobozi-bwo-kugabanya-indwara-ya-malariya/

  • Muhanga: Hari impungenge kubanyeshuri bashobora kugarukana ubwandu bwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri bifite abanyeshuri biga bacumbitsemo, bafite impunge zuko icyorezo cya COVID-19 gishobora kubona urwaho bitewe nuko bamwe muri aba banyeshuri bashobora kugaruka mu bigo banduye.

    Izi mpungenge, bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko bazikomora ku kuba abanyeshuri bamwe baza baturuka mu mirenge yo mu turere dutandukanye tw'Intara y'Amajyepfo yashyizwe mu kato kubera ubwiyongere bw'iki cyorezo.

    Umwe mu bayobozi w'ikigo cy'ishuri utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bafite ubwoba bwuko mu bana bagarutse ku ishuli hashobora kuziramo abavuye muri imwe mu mirenge yashyizwe mu kato ntibagaragaze ibimenyetso byuko banduye, bityo bigatuma banduza abandi cyane ko abaje hari abatabanza gupimwa Covid-19.

    Yagize ati' Abana bagiye kugaruka ku ishuli, ariko dutewe ubwoba n'aba bana baje kuko hari abashobora kuva mu turere dufite imirenge yashyizwe mu kato bityo bakaza badafite ibimenyetso, bakaba bakwanduza abandi banyeshuri kuko bashobora kuba batapimwe mbere yo kugaruka ku ishuli'.

    Umuyobozi w'ishuli ryisumbuye rya Buringa, Ngaboyamahina Eraste, avuga ko biteguye kwakira abanyeshuri n'ubundi bagomba kugaruka kwiga, ariko akavuga ko impungenge ari nyinshi kubera ko abana bava kure kandi bagahura n'abandi mu modoka batega.

    Yagize ati' Twiteguye kwakira abanyeshuri bacu, ariko dufite impungenge zuko bashobora kugaruka baranduye nabo batabizi cyangwa se bakava mu mirenge iri mu kato ndetse no gutega imodoka baza bashobora kwanduzanya kubera ko banduye batabizi, gusa tuzabafasha n'abazagaragarwaho uburwayi, ibizatunanira tuzifashisha inzego zidukuriye kugirango hashakishwe umuti'.

    Mukandori Mediatrice, afite imyaka 37 aturiye kimwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri, avuga ko nabo bafite impungenge ku igaruka ku ishuli ry'abanyeshuri kuko uwaza yanduye yakwanduza benshi kubera uburyo babana mu kigo.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune avuga ko nta mpamvu y'izi mpungenge kuko abanyeshuri bava mu mirenge cyangwa imiryango iri mu kato babanza gupimwa kugirango batazaba ikibazo. Ariko na none hari ibigo byagaragaweho kugira abanduye kandi barafashijwe. Avugaa ko inzego z'ubuzima ziteguye kubafasha hagamijwe gukomeza kubarinda iki cyorezo, gusa nabo ngo barakangurirwa gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza ashyirwaho.

    Yagize ati' Ntabwo bakwiye kugira impungenge kuko abanyeshuli barimo kuva mu mirenge iri mu kato babanza gupimwa hagamijwe kureba niba bafite COVID-19, ariko na mbere hari ibigo byagiye bigaragarwaho kugira abanduye kandi barafashijwe, nubu rero inzego zirabikurikirana kugirango aho intege zabo nkeya ziri bafashwe, ariko bakomeze bakangurire abanyeshuri kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe gukumira iki cyorezo kandi abarimu n'abakozi bagomba kujya bapimwa'.

    Nyuma yo gusubukura amasomo hari bimwe mu bigo byo muri aka karere ka Muhanga byagarayemo abanyeshuli banduye COVID-19 birimo College saint Jean Nyarusange, TTC Muhanga ndetse n'ibindi bitandukanye ari nabyo biherwaho bagira impungenge.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-impungenge-kubanyeshuri-bashobora-kugarukana-ubwandu-bwa-covid-19/

  • Gicumbi: Umugabo ukekwaho kwica agatoroka yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Icyaha cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata aho ukekwa bivugwa ko yishe Narame Delphine w'imyaka 49 bikabera mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Musenyi, Umudugudu wa Rurama.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, RIB yashimiye abaturage batanze amakuru n'abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Turamenyesha abaturarwanda ko Nikobahoze Straton washakishwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha yafashwe muri uyu mugoroba.

    RIB irashimira abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba. https://t.co/FuS3vutwPg

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 16, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-ukekwaho-kwica-agatoroka-yatawe-muri-yombi

  • PSG yatangiye guhugura abazatoza irerero ryay… – #rwanda #RwOT

    Abatoza batangiye amahugurwa uyu munsi 

    “Twishimiye kugirana umubano na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda, ni iby’agaciro kubona ubufatanye ku mpande zombi ndetse n’aya mahugurwa azamara iminsi 3 abatoza b’abanyarwanda bongererwa ubushobozi.” Uwayezu François Regis umunyamabanga wa FERWAFA. 

    Uwayezu Regis ari kumwe na Benjamin Houri 

    Benjamin Houri na we yatangaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda. Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba ndi hano, irerero rya PSG rifite akamaro gakomeye cyane kuko ryerekana amahirwe ndetse n’uburyo bwo kubona abakinnyi beza mu irerero. PSG ifite uburyo bwagutse dushaka kubasangiza kandi intego zacu kuri ubu ni ukongera ubumenyi ku mupira w’amaguru, ndetse na mwe mukazamura urwego rw’abakinnyi”.

    Abatoza bitabiriye aya mahugurwa ni: Bazirake Hamimu, Dushimimana Djamila, Hakizimana Fidèle, Hakizimana Jean Baptiste, Mbabazi Alain, Nonde Mohamed, Murekatete Hamida, Ndacyayisenga Daniel, Niyibizi Enock, Nsengiyumva Jean Damascène, Nsengiyumva François, Ntakirutimana Bonaventure, Ntibatega Mohamed, Nyinawumuntu Grace, Rumanzi David, Tegibanze Eric, Umunyana Seraphine na Uwineza Pacifique.

    Abatoza bari mu kibuga 

    Irerero rya PSG rizubakwa mu Rwanda rizaba rifite abatoza 4 bazava mu batoza batangiye amahugurwa, kandi bazamenyekana mu mpera zayo. Amahugurwa ari kubera kuri sitade Amahoro i Remera, ndetse yateguwe na PSG, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104826/psg-yatangiye-guhugura-abazatoza-irerero-ryayo-mu-rwanda-104826.html

  • Ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro Ayabatwa butubahirije amategeko ndetse bukoreshwa no mubikorwa by'iterabwoba bwashyizwe ku karubanda #rwanda #RwOT

    Tribert Rujugiro Ayabatwa, umucuruzi w'umunyarwanda wahunze akaba m'umutwe w'iterabwoba wa RNC uhora mu bikorwa bihungabanya umutekano w'u Rwanda, yagaragaye muri raporo nshya igaragaza uburyo ubucuruzi butemewe muri Afurika y'iburasirazuba butera inkunga ubuhezanguni, bugatera inkunga ibikorwa by'ubugizi bwa nabi budasize na Ruswa.

    RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y'Epfo, ni umutwe w'iterabwoba wari inyuma y'ibitero bya grenade byahitanye abantu mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, hagati ya 2010 na 2013. Rujugiro, umucuruzi utarishuraga imisoro uko bikwiye, yavuye mu Rwanda mu 2010 nyuma y'ibibazo bitandukanye harimo kutishyura imisoro ndetse adasize na za ruswa.

    Rujugiro kandi aravugwaho mu kwihisha inyuma y'ibikorwa bitemewe birimo no gucuruza ibiyobyabwenge bidasigana n'Itabi ahinga, mu karere, 'Iyi raporo ikaba yaragarutse ku iIsano riri hagati y'ubutagondwa n'ubucuruzi butemewe muri Afurika y'iburasirazuba.
    Raporo ivuga ko ku isi hose, imitwe y'intagondwa zifite kandi zikomeje kungukira mu bucuruzi butemewe burimo n'ibiyobyabwenge. Raporo ivuga ko iyo shusho igaragara no muri Afurika y'Iburasirazuba no mu turere tuyikikije, aho wasangaga itabi ritemewe ritera inkunga imitwe y'inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ari nako ibikorwa bya ruswa mu karere kose ikomeje kuzamuka.

    Rujugiro asanzwe azwiho icyaha cyo kunyereza imisoro akaba yaranagejejwe imbere y'urukiko rwo muri Afurika y'Epfo mu mwaka wa 2009, ashinjwa kandi 'gutera inkunga imitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda.' Muri Uganda, Rujugiro ni nyir'uruganda rukora itabi hamwe akaba afatanyije na murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, wahawe imigabane ingana na 15% muri sosiyete kandi yemera kurinda umutungo wa Rujugiro muri Uganda.
    Muri Afurika y'Iburasirazuba, itabi ritemewe ritwara leta miliyoni 100 z'amadolari y'imisoro buri mwaka. Isosiyete ya Rujugiro muri Uganda igamije kwimika RNC ngo iganze mu bugande, mu ntego zabo zo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Mu mwaka w'Ukuboza 2018 raporo y'umuryango w'abibumbye igaragaza Rujugiro na P5, RNC na FDLR ikanerekano isano rya hafi hagati ya Rujugiro n'ubutegetsi bwo muri Uganda no mu Burundi

    RNC isanzwe ari umutwe w'iterabwoba ufite ibirindiro muri Kongo na Uganda, washinzwe n'abatavuga rumwe n'u Rwanda mu mwaka wa 2010 kugira ngo bahirike burundu guverinoma y'u Rwanda yashyizweho n'abaturage. Mu mwaka wa 2012, Mastermind Tobacco Kenya yatanze ikirego kirega Leaf Tobacco and Commodities (LTC), ishami rya PTG, ishinja isosiyete ya Rujugiro kuba yariganye ikirango cyayo cyamamaza Supermatch, kandi ikagurisha iryo tabi ku giciro gihendutse ku isoko rya Kenya.

    Umubano hagati y'u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamba guhera 2017 nyuma yahoo bigaragariye ko Uganda ifasha imitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda. Uganda ikomeje gushyigikira iyinjizwa ry'abarwanyi cyane cyane mu gufata Abanyarwanda berekeza muri Uganda no kubahatira kujya mu mitwe yitwaje intwaro ugamije guteza intambara mu Rwanda.

    Iyi Raporo irasaba kandi ko hajyaho ingamba zubahiriza amategeko hagamijwe gukumira ubucuruzi butemewe no gufata ababukoze itibagiwe gushyiraho uburyo bwo kugenzura kugirango hubahirizwe amabwiriza agenga inganda n'isoko kugirango hirindwe umusaruro n'ikwirakwizwa ry'ibicuruzwa bitemewe.

    The post Ubucuruzi bwa Tribert Rujugiro Ayabatwa butubahirije amategeko ndetse bukoreshwa no mubikorwa by'iterabwoba bwashyizwe ku karubanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubucuruzi-bwa-tribert-rujugiro-ayabatwa-butubahirije-amategeko-ndetse-bukoreshwa-no-mubikorwa-byiterabwoba-bwashyizwe-ku-karubanda/

  • Uyu musore yakoze agashya ajya guterera ivi inkumi yitwaje impeta eshanu zose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guterera ivi umukobwa akamusaba kukubera umugore ni igikorwa gisanzwe ndetse kimaze kwamamara hirya no hino ku isi gusa uyu musore wo muri US yakoze agashya ajya gutera ivi yitwaje impeta 5 zose.

    Mu kiganiro yagiranye na NBC News, uyu mukobwa wambitswe impeta witwa Brittney Miller,yavuze ko umukunzi we yatumye yizera ko bazasohokana bagiye gusangira pasika atari yiteze ko aza kumwambika impeta.

    Icyakora uyu mukunzi we witwa William Hunn yamujyanye ku kibuga cy'indege yakodesheje indege ya kajugujugu ayiparika ku gisenge cy'inzu aba ariho amwambika impeta,bitegeye umujyi.

    Ubwo aba bombi bari imbere y'iyi ndege,inshuti zabo zahise zihagera.Uyu mukobwa yabwiye kiriya kinyamakuru ati 'Ubwo nabonaga abo bose ku gisenge,umutima wanjye warahagurutse.Nahise ntekereza nti 'Ooh bigeye kuba,bigeye kuba.'

    Uyu mukobwa yahise abona uyu mukunzi we akuyemo impeta 5 niko kumubwira ati 'Namenye icyo urukundo aricyo duhuye.Wamfashije kumva ko ntabaho ntagufite.Ndashaka kumarana igihe nsigaje ku isi nawe.'

    Uyu musore ngo yamubwiye ati 'Wafata izi mpeta zose cyangwa uhitemo imwe.'Uyu mukobwa yahisemo impeta arayimwambika hakurikiraho ikirori kidasanzwe.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-musore-yakoze-agashya-ajya-guterera-ivi-inkumi-yitwaje-impeta-eshanu-zose/

  • Covid-19 yishe umwana w'umukobwa w'amezi 5 mu Rwanda hakira abandi 210 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje kokuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021,umwana w'umukobwa w'amezi atanu wo mu karere ka Gisagara, yishwe na Covid-19 aba umuntu wa mbere muto cyane upfuye yishwe n'iki cyorezo mu Rwanda.Umubare w'abamaze guhitanwa n'iko cyorezo mu Rwanda ni 322.

    Kuri uyu wa Gatanu, habonetse abarwayi bashya 68 hakira abantu 210. Kugeza ubu abakirwaye ni 1,475 barimo bane barembye. Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 275.

    Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:

    Abanduye bashya:68
    Abanduye bose:23,812
    Hakize:210
    Abakize bose:22,015
    Abakirwaye:1,475
    Abarembye:4
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora Inkingo, Pfizer, Albert Bourla yavuze ko bishoboka cyane ko abahawe urukingo rwa COVID-19 rwakozwe n'iki kigo bashobora kuzakenera guhabwa dose ya gatatu.

    Mu busanzwe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye (OMS) rigaragaza ko umuntu agomba guhabwa dose ebyiri z'urukingo rwa Pfizer kugira ngo yizere ko umubiri we wahawe ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus.

    Daily Mail yatangaje ko mu nama yabaye ku wa 16 Mata hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Albert Bourla, yavuze ko ibi bishobora kuzahinduka ahubwo uwahawe dose ebyiri z'uru rukingo agakenera iya gatatu.

    Albert Bourla yavuze ko iyi dose ya gatatu umuntu ashobora kuzajya ayihabwa nyuma y'amezi ari hagati y'atandatu na 12 ahawe iya kabiri. Iyi dose ngo izajya yunganira izindi ebyiri umuntu yahawe mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri.

    Albert Bourla yavuze ko iki cyemezo kigamije kwirinda ko hagira umubare munini w'abantu bashobora kujya mu byago byo kwandura COVID-19 mu gihe baba bizeye ko dose ebyiri bahawe zibarinze mu buryo bwuzuye.

    Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko Pfizer itanga icyizere mu kurinda COVID-19 ku kigero cya 90%, ibi bikaba mu gihe cy'amezi atandatu nyuma yo guhabwa dose ya kabiri, gusa ngo hakenewe gukorwa ubushakashatsi kugira ngo barebe niba umubiri ugumana ubwirinzi na nyuma y'aya mezi atandatu.

    Uretse ibijyanye na dose ya gatatu, Albert Bourla yavuze ko atekereza ko bishobora no kuzaba ngombwa ko umuntu ashobora kuzajya ahabwa urukingo rwa Coronavirus buri mwaka.

    Ibi ngo abishingira ku kuba hari virusi zikenera ko umuntu ahabwa urukingo inshuro imwe bikaba bihagije hakaba n'izindi zizasaba ko umuntu ahabwa urukingo inshuro nyinshi.

    Ati 'Hari inkingo nk'iz'imbasa aho dose imwe iba ihagije […]hari inkingo nk'iz'ibicurane umuntu aba akeneye buri mwaka. Coronavirus isa nka virusi y'ibicurane kuruta uko isa na virusi y'imbasa.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yishe-umwana-w-umukobwa-w-amezi-5-mu-rwanda-hakira-abandi-210

  • U Bufaransa: Padiri Marcel Hitayezu ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Hitayezu wahoze ari Padiri wa Paruwasi Mubuga muri Karongi, Le Figaro ivuga ko yafashwe kuwa Gatatu tariki 14 Mata 2021, abazwa ku byaha ashinjwa bishingiye ku kwima ibiribwa abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mubuga ahubwo akabihereza interahamwe zaje kwica. Hitayezu ahakana ibyaha aregwa.

    Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Hitayezu wavutse mu 1956, yabajijwe n'umucamanza mu rugereko rwihariye rw'urukiko rwa Paris rushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Hitayezu yari asanzwe ari umupadiri ahitwa Montlieu-la-Garde (Charente-Maritime) muri diyosezi ya La Rochelle.

    Uyu mupadiri ashinjwa kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarimye ibiribwa n'amazi abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mubuga akabihereza Interahamwe zari zije kubica.

    Hitayezu ari mu bantu bashakishwa n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda ndetse wanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ngo yoherezwe kuhaburanira, icyakora mu 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze kumwohereza.

    Mu 2019 nibwo dosiye ya Hitayezu yongeye gusubukurwa. Uyu mupadiri yavuye mu Rwanda mu 1994 ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuye mu 1998/1999 ajya mu Bufaransa.

    Alain Gauthier washinze umuryango 'Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)', ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha yavuze ko ari amakuru meza kuba Padiri Hitayezu yatangiye gukurikiranwa.

    Yakomeje avuga ko bikwiriye kuba isomo kuri Kiliziya Gatolika ikareka guha rugari abantu bayo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu Bufaransa ni naho haba Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/u-bufaransa-padiri-marcel-hitayezu-ushinjwa-kugira-uruhare-muri-jenoside-yatawe

  • RIB yagaragaje ko kugeza Munyenyezi mu Rwanda ari ubutabera ku barokotse Jenoside #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 nibwo Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kumarayo imyaka 10 ari muri gereza aho yari akurikiranweho icyaha cyo kubeshya inzego z'abinjira n'abasohoka.

    Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe saa Moya na 17 z'umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021; yazanywe n'indege ya KLM.

    Uyu mugore ugaragara nk'ukuze, yari yambaye amadarubindi, amatiriningi afite ibara rya kaki n'inkweto nshya za Under Armour. Yari anambaye agapfukamunwa kamaze kuba umwambaro rusange ku Isi yose.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2003 aho yageze asaba ubuhungiro agaragaza ko ngo ari impunzi ya politiki.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi ari kumwe n'abana be bahungiye mu gihugu cya Kenya, bigeze mu 1995 yandika urwandiko rusaba ubuhunzi muri Amerika ariko abikora yigize nk'umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gusa muri Gashyantare 2013, Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bw'iki gihugu nyuma y'uko urukiko rwo muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Nyuma yo kugeza mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mugore yari arangije igihano cy'imyaka 10, hanyuma leta ya Amerika isanga ko itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda.

    Dr Murangira yavuze ko kumugarura mu Rwanda ari inyungu ku butabera, kuko aje asanga dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha akekwaho.

    Yagize ati 'Kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze kandi ni inyungu ku butabera bw'u Rwanda, kuko aje asanga hari dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha akekwaho ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, ku bw'iryo rero RIB yahise imufata ubu ikaba imukurikiranyeho ibyaha birindwi.'

    Dr Murangira avuga ko ibyo byaha birimo kwica nk'icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura jenoside, gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu, ubufatanyaha mu gusambanya ku gahato nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Dr Murangira avuga ko hari abatangabuhamya babonye Munyenyezi kuri bariyeri agenzura irangamuntu, agatoranyamo abatutsi kugira ngo bicwe.

    Avuga ko tariki 25 Mata 1994, kuri bariyeri yari kuri Hotel Ihuriro yatoranyaga Abatutsi akabageza ku Nterahamwe kugira ngo zibasambanye.

    Yatangaje ko Munyenyezi ubwe yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol mu kurasa umubikiriya, nyuma yo kumuha Interahamwe zikamusambanya.

    Yatangaje ko Munyenyezi agiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Munyenyezi akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yaho yari atuye, ahakoreraga Interahamwe nyinshi hamwe n'umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline, wari Minisitiri w'Umuryango ndetse n'uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n'abandi.

    Arsène Shalom Ntahobari nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Nyiramasuhuko Pauline nawe ahamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rib-yagaragaje-ko-kugeza-munyenyezi-mu-rwanda-ari-ubutabera-ku-barokotse