Author: webrwanda

  • U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni 30$ azakoreshwa muri gahunda y'ikingira rya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'ikingira izatwara miliyoni 120$ muri rusange, ariko mu cyiciro cya mbere cyayo, miliyoni 47$ nizo zikenewe kugira ngo nibura 30% by'Abanyarwanda bazabe bahawe urukingo bitarenze uyu mwaka.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko “Banki y'Isi ishimishijwe no gutera inkunga u Rwanda mu gikorwa kitoroshye cyo gukingira 60% by'Abanyarwanda bitarenze umwaka wa 2022”.

    Yongeyeho ati “Ibikorwa byo gukingira ni ingenzi cyane mu kurengera ubuzima no gufungura ibikorwa by'ubukungu mu buryo bwagutse, ibizasubiza igihugu mu buzima busanzwe n'umurongo w'iterambere cyahozemo. Dutewe ishema no kugira uruhare muri uwo mugambi”.

    Iyi nguzanyo yujuje miliyoni 45$ mu mafaranga Banki y'Isi imaze guha u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Byitezwe ko mu bindi aya mafaranga azakoreshwa harimo kongera ubushobozi bw'ibitaro byo mu Rwanda mu buvuzi bwongerera umurwayi umwuka wa Oxygène, gusuzuma abafite indwara zidakira n'ibindi.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo 348 629, muri iyi minsi abahawe urukingo rwa Pfizer barimo guterwa urwa kabiri, mu gihe abahawe urwa AstraZeneca bazategereza nyuma y'amezi atatu, bakabona guterwa urwa kabiri.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-inguzanyo-ya-miliyoni-30-azakoreshwa-muri-gahunda-y-ikingira

  • Dj Bissosso yatunguranye mu kiganiro akuramo umwenda umwe yari yambaye asigarana uw'imbere gusa (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Bissosso yakuyemo umwenda yari yambaye maze asigarana uw'imbere gusa. Aha hari mu kiganiro gisanzwe kizwi ku izina rya Friday Flight gica kuri Televiziyo y'U Rwanda (RTV) ku mugoroba wo ku wa gatanu. Iki kiganiro gisanzwe gikorwa na Anita Pendo, Gitego ndetse na Dj Bissosso. Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza, Dj Bissosso yakuyemo ikabutura y'umutuku yari yambaye maze asigarana collan y'umukara yari yambariyeho avuga ko collan ariyo sawa.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dj-bissosso-yatunguranye-mu-kiganiro-akuramo-umwenda-umwe-yari-yambaye-asigarana-uwimbere-gusa-amashusho/

  • Abongereza banyoye agasembuye karahava nyuma yo kuva muri Guma mu rugo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amamiliyoni y'abakunzi b'agasembuye mu Bwongereza biraye mu tubari baranywa barasinda bamwe bahita bajya kubyinira mu mihanda bizihiwe.

    Mu mujyi wa Birmingham bamwe mu basinzi bagiye baryama mu mihanda batereka ku ruhande amacupa y'inzoga.

    Ahitwa Soho mu mujyi wa London rwagati niho aba banywi bahuriye bahakorera ikirori kidasanzwe cyo kwishimira weekend ya mbere bavuye mu rugo bishimira icyo kunywa karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

    Si aho gusa kuko imijyi yose y'Ubwongereza yari yuzuyemo abakunzi b'agasembuye aho mu mujyi wa Manchester,bagaragaye bamanitse amaboko bari kubyina bikomeye.

    Kuwa 12 Mata nibwo utubari twafunguwe mu Bwongereza,abashoboye icupa bahita bajya kunywa ari nako baha akazi gakomeye abapolisi.









    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abongereza-banyoye-agasembuye-karahava-nyuma-yo-kuva-muri-guma-mu-rugo-amafoto

  • Umwamikazi Elizabeth II yicaye wenyine mu bwigunge ubwo hashyingurwaga umugabo we Igikomangoma Philip [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Prince Charles umwana mukuru wa nyakwigendera,yagaragaye ari kurira we n'abavandimwe be ubwo bari baherekeje isanduku irimo umurambo wa se.

    Prince William na Prince Harry byavugwaga ko badacana uwaka nyuma y'aho uyu Harry n'umugore we Meghan bavuye I Bwami,bagaragaye bari kumwe ndetse ubwo bavaga gusezera kuri sekuru barimo baganira.

    Umurambo wa Philip watwawe muri Land Rover yikoreye mbere y'uko apfa ku myaka 99.

    Umwamikazi Elizabeth II yagaragaye yicaye wenyine ndetse yavuze amagambo yo gusezera ku mugabo we yise 'imbaraga ze n'uburinzi'nyuma yo kumarana imyaka 73 babana.

    Igikomangoma Philip, yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu, mu ngoro iri ahitwa Windsor.

    Igikomangoma Philip yashyingiranwe n'igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y'imyaka 5 ngo agirwe umwamikazi w'Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw'Ubwongereza.

    Philip yavuye mu bitaro muri Werurwe uyu mwaka nyuma y'ukwezi yamaze ari kuvurwa ndetse yanongeye kuvurwa ikibazo cy'umutima mu bindi bitaro byo mu mujyi wa London bya St Bartholomew's.

    Prince Philip n'umwamikazi Elizabeth II bafitanye abana 4,abuzukuru 8 n'abuzukuruza 10.

    Imfura ni Prince Charles wa Wales wavutse muri 1948, akurikirwa na Princess Anne, wavutse 1950,Prince Andrew wavutse muri 1960 na Prince Edward wavutse muri 1964.

    Prince Philip yavukiye ku kirwa cyo mu Bugereki cyitwa Corfu kuwa 10 Kamena 1921.Se ni Prince Andrew w'Ubugereki na Denmark,umuhungu muto w'umwami George I wa Hellenes.

    Nyina yitwa Princess Alice, yari umukobwa wa Lord Louis Mountbatten n'umwuzukuruza wa Queen Victoria.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-elizabeth-ii-yicaye-wenyine-mu-bwigunge-ubwo-hashyingurwaga-umugabo

  • Nyabihu: Abasaga 60 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19. #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe abakirisitu 62 bari gusengera mubuvumo barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Bafatiwe mu buvumo buherereye mu ishyamba rya Gishwati buherereye mu mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

    Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge itandukanye y'akarere ka Nyabihu nka Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19.

    Yagize ati 'Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni abantu 62 barimo abagore 45 n'abagabo 14 n'abana 3 bafashwe na Polisi ifatanyije n'inzego z'ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk'abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y'umuntu n'undi''.

    Umuyobozi w'umurenge kandi yasoje avuga ko nk'ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk'uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

    Kuva icyorezo cya Covod-19 cyagera mu Rwanda, akarere ka Nyabihu nikamwe muturere tudakunze kugaragaramo abantu barenga kumabwiriza yashyizweho na leta. nimugihe abatuye mukarere ka Rubavu bo bakunze gufatwa burimunsi barenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    The post Nyabihu: Abasaga 60 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/17/nyabihu-abasaga-60-bafatiwe-mu-buvumo-barimo-gusenga-barenze-kumabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/

  • Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 5000 tw’urumogi –

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gakomero.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Ati “Abapolisi bo mu ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru ko abo bantu bakorana mu gukwirakwiza urumogi ndetse ko ari abacuruzi barwo banini baruranguza.”

    “Ku isaha ya saa mbili z’umugoroba nibwo hakozwe igikorwa cyo kubafata, bafashwe hari umuntu bagiye kuruha wo mu Kagari ka Gasiza, bafatiwe mu cyuho bafite turiya dupfunyika ibihumbi bitanu.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufasha Polisi n’izindi nzego mu bikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

    Ati “Abaturage bamwe bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, kuri ubu nibo badufasha gufata abarukoresha mu buryo butandukanye. Baduha amakuru adufasha gukurikirana abacyekwa bose ndetse bagafatirwa mu cyuho barufite, abaturarwanda bagomba kumenya ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda bityo bagomba kwitandukanya nabyo.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.


  • Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 5000 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gakomero.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Ati 'Abapolisi bo mu ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru ko abo bantu bakorana mu gukwirakwiza urumogi ndetse ko ari abacuruzi barwo banini baruranguza.'

    'Ku isaha ya saa mbili z'umugoroba nibwo hakozwe igikorwa cyo kubafata, bafashwe hari umuntu bagiye kuruha wo mu Kagari ka Gasiza, bafatiwe mu cyuho bafite turiya dupfunyika ibihumbi bitanu.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufasha Polisi n'izindi nzego mu bikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

    Ati 'Abaturage bamwe bamaze gusobanukirwa ububi bw'ibiyobyabwenge, kuri ubu nibo badufasha gufata abarukoresha mu buryo butandukanye. Baduha amakuru adufasha gukurikirana abacyekwa bose ndetse bagafatirwa mu cyuho barufite, abaturarwanda bagomba kumenya ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda bityo bagomba kwitandukanya nabyo.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Amategeko y'u Rwanda agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafatanywe-udupfunyika-5000-tw-urumogi

  • Ndimbati mu bitabiriye ubukwe bwa Myasiro(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru mu ikipe ya Nyirangarama Athletic Club, Myasiro Jean Marie Vianney yasezeranye imbere y’ amategeko n’umukunzi we Niyomufasha Jose.

    Ku wa Kane nibwo Myasiro yari yashinze ivi hasi asaba Josée ko yazamubera umugore ubundi amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma y’amezi 5 bakundana.

    Uyu munsi bakaba basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, ubukwe nyirizina bukazaba tariki ya 28 Kamena 2021.

    Uyu muhango ukaba witabiriwe n’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati.

    Myasiro yarahiriye ko bazabana akaramata Urupfu ari rwo ruzabatandukanya

    Josée yarahiriye kubana na Myasiro mu byiza n’ibibi

    Bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko

    Babisinyiye

    Bahawe icyemezo cy’uko bamaze gusezerana

    Myasiro na Josée bamaze kuba umwe

    Ibyishimo byari byose

    Ndimbati (wambaye umupira) ni umwe mu batashye ubu bukwe

    AMAFOTO: Yves UTUJE / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-mu-bitabiriye-ubukwe-bwa-myasiro-amafoto

  • Paul Pogba yahishuye ikintu kimwe rukumbi Bruno Fernandes adashoboye mu ikipe #rwanda #RwOT

    Fernandes w'imyaka 26, yakoze ibitangaza muri Red Devils kuva yayigeramo muri Mutarama 2020 aho amaze gutsinda ibitego 36 anatanga imipira ivamo ibitego 22 mu mikino 71 amaze gukina.

    Ubwo Pogba yaganiraga na MUTV yavuze ko Bruno ari umukinnyi ufasha ikipe muri byose ariko atari mwiza mu kugarira.

    Yagize ati 'Nishimira gukinana na Bruno.N'umwe mu bakinnyi bumva neza umukino ndetse anazi guhagarara neza cyane bituma atanga neza imipira,anatsinda ibitego.Aba ari ahantu hose,yakora kimwe mu by'ukuri uretse kugarira!.

    Ni byiza gukinana nawe mu by'ukuri no kumwumva.Aranyumva cyane,yanafata umwanya wanjye kandi nanjye nafata uwe.Ni mwiza ku ikipe,ayobora ikipe ndetse ayigirira akamaro.'

    Pogba yashimagije uyu mukinnyi waje muri United aturutse muri Sporting Lisbon ndetse bihuza n'ibyo Paul Scholes yagiriyemo inama Solskjaer ko agimba gushaka uko aba bakinnyi bombi bahuza.

    Ati 'Akwiriye gutuma Pogba ahuza na Bruno mu mikinire.Abishoboye byakorohereza cyane ba rutahizamu.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/paul-pogba-yahishuye-ikintu-kimwe-rukumbi-bruno-fernandes-adashoboye-mu-ikipe

  • Breaking News: johnathan mckinstry amaze gusezererwa n'ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mugihugu cya Uganda. #rwanda #RwOT

    Uwahoze atoza Ikipe y'igihugu ya Uganda johnathan mckinstry

    Johnathan Bryan Mckinstry nyuma yo kugira umusaruro nkeno mwirushanwa nya Africa ryabakina imbere mubihugu byabo CHAN ndetse no kunanirwa kujyana ikipe y'igihugu ya Uganda (Uganda Cranes ) biravugwa ko yaba yamaze kwirukanwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mugihugu cya Uganda FUFA.

    McKinstry names Cranes final squad to vie for CECAFA - Nile Post
    Ikipe y'igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) n'umutoza wayo Johnathan Bryan Mckinstry.

    Uyu mutoza wahoze atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda AMAVUBI tubibutseko yirukanywe nishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA bidakurikije amategeko ndetse bituma ahabwa akayabo kamafaranga asaga milion 200M zose z'amanyarwanda kubera amakosa yo kumwirukana bidakurikijwe amategeko.

    The post Breaking News: johnathan mckinstry amaze gusezererwa n'ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mugihugu cya Uganda. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/17/breaking-news-johnathan-mckinstry-amaze-gusezererwa-nishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mugihugu-cya-uganda/