Author: webrwanda

  • Iterambere rya muntu rihera mu ntekerezo ze!… – #rwanda #RwOT

    'Ku muntu udafite intego buri mahirwe yose abona ari ibyago naho k’ufite intego buri byago byose abibonamo amahirwe' Winston Churchill. Ku Isi uko abantu benshi babaho hari abahora bafite impamvu runaka bitwaza ko icyabateye kujya mu kibazo runaka ari ukubera impamvu y’umuntu runaka cyangwa ibikorwa by'itsinda runaka nyamara akenshi ukaba wasanga harimo uruhare rwabo.

    Nonese wakumva iki bavuze ngo 'Ntakibi nko gusiga Isi uko wayisanze'

    Uko umunsi wira undi ukaza ni nako umuntu aba ari kugenda asaza ndetse n'ahari kuzava inzira ugasanga hari kugenda hamucika, ndetse rimwe na rimwe hari n’utekereza gukora ikintu runaka ariko akaba yakwiganyira akibwira ko hari igihe runaka kizagera akagira ibyo ageraho ariko nyamara ugasanga umwaka urirenze n’undi uraje nta kigezweho.

    'Nta muntu washobora gusubiza inyuma igihe ngo yongere atangirire ubuzima aho yahereye, gusa ashobora gutangira uyu munsi agakora impera nziza' Maria Robinson

    'Ikintu cyose umuntu ashobora gutekereza kandi akakizera ashobora kukigeraho' Napoleon Hill. Akenshi iterambere rya muntu rirangwa no guca mu bivunanye ari nayo mpamvu abantu bagera ku byo biyemeje cyangwa ku iterambere baba ari bacye kuko benshi bagera mu nzira bikarangira bacitse intege.

    Umuhanga mu mitekerereze ya muntu Madamu Carol Dweck, mu bushakashatsi yakoze ku bijyanye n'imitekerereze ya muntu, yagaragaje ko abantu baba mu bice bibiri, hari abafite imitekerereze ikura (Growth Mindset) hakaba n'abandi bafite imitekerereze idakura (Fixed Mindset). Avuga ko ahanini ibi bigaragara mu gihe umuntu runaka ahuye n'ikibazo, aho bizagaragazwa n'uburyo azikura mu kibazo.

    Mbere yo gukora ubushakastsi bw'imitekereze y'abantu itandukanye, Dweck yatangaje ko yabanje gutekereza ku bana babiri bahawe ikibazo cyo gukoraho gikomeye, muri aba bana hari uzabona ikibazo nk'inzira yo kwiga ndetse hari n’undi uzakibona nk'uruzitiro ndetse yirinde no gutekereza.

    Uyu muhanga yemeze ko ibi ari nako bimeze mu buzima bwa muntu aho benshi bacika intege igihe bageze ahantu habasaba kwihangana ndetse no gukoresha ubwenge bwisumbuyeho.  

                     

    Ingingo 6 ushobora kuba utazi ko arizo mwanzi w'iterambere ryawe

    1.      Kwiganyira no guhora wumva ko ugifite umwanya (Gutekereza ikintu runaka ntuhite wibaza uko wahita utangira kugikoraho)

    Umunebwe ahorana intero mu ntekerezo ze zimubwira ko nta mpamvu yo gukora ikintu runaka abona yazakora umunsi ukurukiye, ibi iyo byamaze kukubata uhora wumva ko ufite umwanya uhagije ndetse ko nta n’ikintu na kimwe kikwirukansa.

    Nk’uko bigaragara mu mu gitabo 'The Magic of Thinking Big', kugira ngo umuntu atere imbere agomba kwikuramo indwara y'urwitwazo 'Excusitis'. Muri iki gitabo bagaragaza ko mu nzitizi z’iterambere harimo guhora wumva ko ukiri muto ndetse ko uzatera imbere kubera amahirwe. Iki gitabo cyanditswe na David J. Schwartz kivuga ko kubyikuramo bisaba kumva ko igihe cyagiye kitajya kigaruka.

    2.    Guhorana n'abantu urusha intekerezo cyangwa abo muzinganya

    Kwiga ni uguhozaho kandi umunyarwanda yaravuze ati 'Nyereka abo mugendana nzahita menya uwo uri we'. Aha baba bashaka kuvuga ko abantu mugendana cyangwa mubana ahanini bagira ingaruka nini mu iterambere ry'ubuzima bwawe. Mu gihe uzaba ugendana n’abanyabwenge nawe uzaba uri umunyabwenge wundi kandi nta ko bisa kugendana n’abantu bahora baguha umukoro mu byo ukora n’ibyo utekereza. Iga kugira inshuti nziza.

    3.    Kutagira inyota yo kwiga ibintu bishya

    'Uburere buruta ubuvucye', kubaho wiga kandi wiga iby’ingenzi ni ryo pfundo ry'ubuzima. Hari abantu bahora bumva ko ibyo bazi bihagije kandi bizabageza ku byo bifuza byose. Gusa uku ni ukwibeshya gukomeye ndetse bifatwa nk'ubwiyemezi 'Arrogant'.

    Nonese waba uzi ko umukire wa 3 ku Isi bwana Bill Gates nibura mu mwaka asoma ibitabo bigera kuri 50 agamije kwiyungura ubumenyi? Zimwe mu nzitizi ushobora kuzahura nazo harimo kumva ko uzi ubwenge usumba ubw’abandi cyangwa kumva ko wihagije mu byo ukora ndetse no kudaha agaciro abandi n’ibyo bakora. Guhorana inyota yo kunguka ubumenyi no kubwungura abandi birafasha cyane.   

    4.     Kwitarutsa ishingano z’ubuzima bwawe ukumva ko hari abantu bakubereyeho

    Buri wese ku Isi ni umuyobozi w'ubuzima bwe. Gusa benshi bazi ko hari umuntu runaka umubereyeho cyangwa ushinzwe kumuhitaramo ikiza. Bijya biba amahire iyo wakuze ufite ababyeyi bakumva kandi bagukunda, aba nibo twakwita ko baba ari abayobozi bawe, gusa hari igihe kigera mugatadukana ugatangira ubuzima bawe ndetse aha ni naho twakwita ko impinduramatwara y'ubuzima iba itangiye. 

    Iyo muntu amaze gukura, amahitamo ye akenshi ni yo amukiza kandi akagira icyo amugezaho. Mu gihe cyose wumva ko kugira ngo ugire icyo ugeraho utazabigiramo uruhare ugategereza ko umuntu runaka ari we ubigiramo uruhare, uzaba urimo kwibeshya.

    5.    Kutigomwa mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho

    Kwigomwa mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho, ibi biba byiza kuko iki gihe uba wirinze ikintu cyose cyakurangaza. Umunyarwanda yabivuze neza ati 'Isuri isambira byinshi ikagezayo bicye'. Aha icyo bisobanuye ni uko mu gihe ufite ibintu runaka ushyizeho umutima hari ibyo uba ugomba kwigomwa.

    6.      Kutamenya uwo uri we n’icyo ushaka (kubaho utazi ikintu runaka ushoboye urusha ibindi cyangwa ibintu udafitemo ubumenyi)

    Mu buzima buri muntu wese agira umwihariko we akanagira aho afite imbaraga ndetse n’aho afite nkeya, aha biba byiza iyo wamenye icyo ushoboye ndetse n’icyo ushaka gukora n'igihe ushaka kugikoramo. Inzitizi benshi bagira iyo bari mu nzira y'iterambere harimo kumva ko bashoboye byose ndetse ko bari hejuru y’abandi bose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104931/iterambere-rya-muntu-rihera-mu-ntekerezo-ze-ingingo-6-ushobora-kuba-utazi-ko-ari-zo-mwanzi-104931.html

  • Amayeri ya Burugumesitiri Kagabo mu gutsemba Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe –

    Ubwo indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvénal yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994, bucyeye bw’aho ku wa 7 Mata mu gihugu hose hashyizweho za bariyeri hagamijwe guhiga Abatutsi no kubamaraho.

    Kimwe n’ahandi muri Komini Ntongwe, ubu ni mu karere ka Ruhango mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe hatangiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Ni iminsi y’umwijima ku Batutsi bari batuye muri utu duce ariko tariki ya 21 Mata yabaye rurangiza kuko ifatwa nk’umunsi w’imperuka ku Batutsi bahigwaga.

    Mu buhamya bwa Samuel Dusengiyumva, umwe mu bahakamoka baharokokeye, agaragaza amabi yakozwe n’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles.

    Komini Ntongwe yari ifite umutwe w’Interahamwe n’aba CDR bari bakomeye cyane kuva mu 1991 hakaba kandi hari hanakambitse impunzi z’Abarundi zari zifite inkambi ahitwa i Nyagahama.

    Nyuma yaho Burugumesitiri Kagabo yatangiye kugenda mu masegiteri agize komini agira inama Abatutsi guhungira i Ntongwe kuko yababwiraga ko aribwo buryo bwiza bwo kubacungira umutekano. Icyo gihe yababwiye ko yahawe abasirikare n’abajandarume bo kubarinda ibitero by’Interahamwe na CDR.

    Ibi si ko byagenze ahubwo byaje kugaragara ko bwari uburyo bwiza bwo kubegeranya kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere.

    Muri iyo minsi Burugumesitiri Kagabo Charles yicishije mugenzi we wa Komini Mugina wageragezaga gukumira ubwicanyi.

    Mu duce twaguyemo Abatutsi benshi harimo na Nyamukumba ahaguye Abatutsi benshi cyane nyuma y’igitero gikaze cyarimo amasasu na za grenade.

    Aha Burugumesitiri Kagabo Charles yegereye abari bakuze mu mpunzi z’Abatutsi abagira inama yo guhungira kuri Su-Perefegitura ya Ruhango ababeshya ko aho bahajyanye abasirikare bahagije bo kubarinda.

    Bakihagera hahise hagera igitero kinini kivuye ahitwa kuri Adento ndetse n’ibindi bitero byaturukaga ahitwa i Nyagahama mu nkambi y’Abarundi n’i Nyarugenge.

    Ibi bitero byose byagabwe ku Batutsi bari kwerekeza mu Ruhango bibasanga mu gico bari baciriwe muri Nyamukumba, maze bamaze umwanya munini baraswa n’abasirikare n’abajandurume Interahamwe n’aba CDR babiraramo bahorahoza abari bagihumeka.

    -  Impunzi z’Abarundi mu bwicanyi bw’Abatutsi b’i Ntongwe

    Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda mu 1991, leta ya Habyarimana izishakira inkambi muri Ntongwe.

    Izi mpunzi zagize uruhare rukomeye muri Jenoside kuko ziri mu batinyutse kurya imibiri y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa.

    Abatanga ubuhamya navuga ko izi mpunzi zari zaratujwe i Nyagahama ariko byaje kugaragara ko zari zarajyanywe i Ntongwe kugira ngo zizafashe Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Nyuma y’ubwo bwicanyi, izo mpunzi zasubiye mu gihugu cyabo ndetse kugeza magingo aya nta n’umwe muri bo wagejejwe imbere y’ubutabera.

    Burugumesitiri Kagabo Charles wabaye umucurabwenge n’umuhuzabikorwa mu mugambi wo kurimbura Abatutsi yabonye bikomeye arahunga, ava i Ntongwe yerekeza mu cyahoze ari Zaïre ubu ni muri DRC bikekwa ko ariho akiri.

    Tariki ya 21 Mata 1994 kandi ifatwa nk’isharira kuko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha mu yahoze ari S/Perefegitura ya Kaduha bagabweho ibitero by’abasirikare n’Interahamwe zirabica. Mu Rwibutso rwa Kaduha hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47.

    Kuri uyu munsi mu myaka 27 ishize kandi ni bwo Abatutsi bari barahungiye i Murambi ya Gikongoro bavuye mu bice bitandukanye by’ubufundu n’ubunyambiriri ndetse n’ab’i Nyanza ya Butare na bo bishwe.

    Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguwemo imibiri irenga 63.150, mu rwa Murambi haruhukiye ibihumbi birenga 50 mu gihe mu rwa Nyanza ya Butare hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 28 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kinazi barenga 63.150

  • Aya niyo magambo umukobwa wese yifuza kumva avuye mu kanwa k'umusore akunda! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo rukomezwa n'ibintu byinshi bitandukanye birimo n'amagambo abakundana babwirana cyane cyane amagambo abasore babwira abakobwa kuko burya abakobwa bose bashimishwa n'amagambo meza asize umunyu.

    Amagambo meza ashimisha abakobwa akabatera akamwenyu iyo avuzwe n'abasore:

    1.'Ni wowe wenyine nkunda': Iri jambo rinyura abakobwa cyane ko ijambo ndagukunda ryacitse amazi ariko iyo ari ndagukunda wowe wenyine birabanyura bakumva ko utari kumubangikanya n'abandi.

    2.'Nguha agaciro': Ikintu cy'ibanze mu rukundo ni ukubahana no guhana agaciro. Rero iyo ubwiye umukobwa ko umuha agaciro biramushimisha kuko aba amenye uko umufata.

    3.'Ntabanga hagati yacu': Iyo abakundana batangiye kugira ibyo bahishanya niho havamo gutangira gushwana. Ariko iyo ubwiye umukobwa ko nta banga rigomba kuba hagati yanyu bimuha icyizere ko mwabwirana byose mukisanzuranaho.

    4.'Nta rundi rukundo mfite mu buzima rutari wowe': Iri jambo ni ryiza kuribwira umukobwa ukunda kuko bimufasha kumva neza ko ariwe gusa ufite ukunda.

    5.'Nkunda ababyeyi bawe': Ni gacye cyane uzasanga umusore akunda ababyeyi b'umukobwa bakundana. Biba byiza iyo ukunda ababyeyi be ndetse ukabimubwira akabimenya dore ko abakobwa bashimishwa n'umubano mwiza hagati y'ababyeyi babo n'umusore bakundana.

    6.'Uri Mwiza': Kubwira umukobwa ko ari mwiza biramushimisha gusa biba akarusho iyo bivuye mu kanwa k'umusore yihebeye.

    7.'Ibyishimo byawe ni ingenzi kuri njye': Niba koko wifuza ko umukobwa mukunda agira ibyishimo bimumenyeshe unamubwire ko ari cyo ushyize imbere kuko bituma umukobwa yishima cyane.

    8.'Nturi umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti yanjye magara': Ni byiza iyo mukundana kandi munafite ubushuti bukomeye. Bwira umukobwa ukunda ko ari n'inshuti yawe magara yumve ko afite akamaro mu buzima bwawe.

    9.'Unyitaho nkanyurwa': Burya n'ubwo abakobwa bashimishwa n'uko abasore babitaho ariko nabo birabashimisha kumenya ko abasore bakundana banyurwa n'uko babitaho kuko bazi ko abasore benshi ibyo batabyitaho.

    10.'Ni wowe mbona gusa': Birazwi ko abasore akenshi batereta umukobwa urenze umwe rero iyo umukobwa yumvise umusore bakundana amubwiye ko ariwe gusa abona bimunyura ku mutima kuko amenya ko utamuca inyuma.

    11.'Simbona ubuzima tutari kumwe': Aya magambo atuma umukobwa yumva ko umukunda kandi wifuza kumara ubuzima bwawe bwose muri kumwe.

    Niba uri umusore wifuza ko umukobwa mukunda arushaho kwishima no kugukunda gerageza ujye umubwira amwe muri aya magambo buri munsi.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/aya-niyo-magambo-umukobwa-wese-yifuza-kumva-avuye-mu-kanwa-kumusore-akunda/

  • Wa muhanzikazi wamaze icyumweru kwa Diamond Platnumz yahaswe ibibazo| Ibyo guterwa inda na Diamond| Ukuri kose yagushyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twababwiye inkuru y'umuhanzikazi Spice Diana wari amaze icyumweru muri Tanzania aho yari yaragiye gusura Diamond Platnumz. Nyuma yuko iyi nkuru ibaye kimomo ni byinshi byagiye bivugwa ndetse hari n'abakemanze ko we na Diamond Platnumz baba bafitanye umubano wihariye.

    Spice Diana yari amaranye icyumweru na Diamond Platnumz

    Nyuma yo kuva muri Tanzania, Spice Diana yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bamuhata ibibazo ahanini bishingiye ku mubano we na Diamond Platnumz byanavuzwe ko banaryamanye. Spice Diane yabasubije ko adatwite ndetse ko nta n'umubano wihariye afitanye na Diamond Platnumz.

    Yagize ati 'Nari ndi muri Tanzania mu bijyanye na Business hamwe na Diamond na Wasafi. Dufite imishinga itandukanye izaza vuba'.  Yakomeje avuga ko bazayimenyesha abantu vuba anatangaza ko adatwite nk'uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa. Spice Diana yongeyeho ko mu minsi micye abantu bazatangira kubona imishinga ye na Diamond Platnumz.

    Spice Diana

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-muhanzikazi-wamaze-icyumweru-kwa-diamond-platnumz-yahaswe-ibibazo-ibyo-guterwa-inda-na-diamond-ukuri-kose-yagushyize-hanze/

  • Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Gentille Nolla wamenyekanye cyane ku izina rya Fofo muri filime y'uruhererekane yitwa Papa Sava, kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gushyigikira ibikorwa by'umukunzi we, uzwi nka Paterne HP Mr Ok, usanzwe ari umuhanzi. Ibi bikorwa Fofo yagiyemo ni ibyo kumenyekanisha indirimbo nshya y'umukunzi we.

    Fofo

    Nkuko Fofo yabitangarije Times FM yo muri Tanzania yavuze ko impamvu ari muri iki gihugu ari ukubera ko yaje gufasha umukunzi we kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Bado kidogo'. Amashusho Fofo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram mu mpera z'icyumweru gishize amugaragaza ari muri studio za Times FM aho yavuze ko yaje gushyigikira umukunzi we (yise husband) kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Bado kidogo'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-rwogere-fofo-wo-muri-papa-sava-yuriye-indege-ajya-gushyigikira-ibikorwa-byumukunzi-we/

  • Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y'umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w'i Nyamasheke. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize ,higeze gusakara amakuru y'umusore ukomoka muri Nyamasheke ,warogeshejwe n'umukobwa bakundanaga ,amuziza ko yamuririye amafaranga ndetse n'isake ariko ntamushake.

    Uyu musore witwa Miss Munyago asobanura ko kuri ubu arimo kwivuza nyuma yo kurogwa kugira ibitsina bibiri .Aganira na Isano TV yatangiye asobanura uko byamugendeye aho yavuze ko yariye amafaranga ibihumbi 200 byumukunzi we, ndetse nk'uko I Nyamasheke babigenza iyo umusore yasuye umukobwa bamubagira inkoko yisake ,nyuma yo kumwanga rero bikaba byaratumye amurogeza kuba umukobwa.

    Yagize ati:'narabyutse nsanga mfite igitsina cy'umugabo n'icyumukobwa.nasanze nahindutse aho natangiye kumera amabere ndetse ntangira kujya no mu mihango.'

    Uyu Miss Munyago w'i Nyamasheke yakomeje avuga ko kugira ngo uyu mukobwa  amuroge yamutwaye ifoto ye,n'umusatsi .Gusa ngo kuri ubu arimo kwivuza ndetse yatangiye gusubira kuba umuhungu nkuko yahoze.

    Kanda hano hasi urebe video y'uyu musore:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/akumirobamuroze-kugira-ibitsina-bibiri-nyuma-yo-kurya-isake-yumukobwaubuhamya-bwa-miss-munyago-wi-nyamasheke/

  • Abantu benshi bashimishijwe cyane n'ubukwe bw'umusore umaze imyaka 14 mu kagare k'abamugaye n'inkumi y'ikizungerezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bishimiye ubukwe bwa David Masha umaze imyaka myinshi agendera mu kagare wakoze ubukwe n'inkumi y'ikizungerezi.

    David Masha ni umusore wo mugihugu cya Tanzania,umaze imyaka igera kuri 14 atabasha guhagarara kubera impanuka yakoze mu mwaka wa 2007.

    David yakoze impanuka, ubwo yasabaga lifuti, umushoferi wari utwaye imodoka yasinze nuko bakora impanuka, abarimo bose bahasiga ubuzima hasigara uyu musore warokotse agasigarana ibikomere ku mubiri harimo no kuba yarahise amugara amaguru kuri ubu akaba agendera mu kagare.

    Masha yakoze ubukwe mucyumweru gishize, akora ubukwe bwiza cyane bwatangaje benshi bunishimirwa n'aba bonye iyi couple nubwo hari abavuzeko uyu mukobwa akurikiye ifaranga.

    David, ubwo yavugaga ku kuba uyu mukobwa amukurikiyeho ifaranga yavuzeko nta mafaranga afite kuburyo uyu mukobwa aricyo yaba amukurikiyeho.

    Yagize ati 'Abavugako umukunzi wanjye twakoze ubukwe kubera amafaranga baribeshya cyane, kuko ntakazi ngira, ntabutunzi ngira ndetse n'ubukwe bwakozwe n'abantu bumvishe agahinda kajyanye n'impanuka nakoze muri 2007.'

    Ubwo uyu mugeni yaganiraga n'ikinyamakuru millardayo nawe yagize ati 'Ntabwo nakundiye David amafaranga, ntayo afite ntamitungo ifatika afite, burya urukundo rujya aho rushaka, sinarikumwanga kuko atagira amaguru, nasanze uyu ariwe Imana yangeneye'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-bashimishijwe-cyane-nubukwe-bwumusore-umaze-imyaka-14-mu-kagare-kabamugaye-ninkumi-yikizungerezi/

  • Amakipe 2 yo mu Bwongereza yamaze kwikuramu irushanwa rya European Super League #rwanda #RwOT

    Aya makipe yombi yahise yikura muri iri rushanwa nyuma y'aho abafana bayo bigaragambije cyane mu mihanda n'ahandi.

    Abafana ba Chelsea bigaragambirije ku kibuga Stamford Bridge kugeza ubwo ubuyobozi bwemeye kwikura mu irushanwa.

    Biravugwa ko Atletico Madrid nayo yavuye muri iri rushanwa rya ESL mu gihe na Barcelona itegereje abafana bayo ko bafata umwanzuro.

    Hari hamaze kwiyandikisha amakipe 12 ariko ubu byasubiwemo nyum y'aho iri rushanwa ryamaganwe na UEFA na FIFA ndetse n'abandi bakuru b'ibihugu batandukanye.

    Irushanwa rya European Super League ryatumye umuyobozi wa Manchester United,Ed Woodward yegura ku mirimo ye ndetse na mugenzi Agnelli wa Juventus nawe yasezeye.

    Biravugwa ko aya makipe atari kumvikana n'abakunzi bayo ku kwikura muri iri rushanwa ariyo mpamvu aba bayobozi basezeye.

    Amakipe 12 arimo AC Milan, Arsenal,Atlético Madrid, Chelsea, Barcelona, Inter Milan, Juventus, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham niyo yari yasinye muri Super League.

    Iri rushanwa ryari rigamije guca intege UEFA Champions League kuko ryagombaga kuzajya ribera rimwe nayo rigakinwa n'amakipe 20 arimo 15 ahoraho.

    Imbere y'umukino wahuje Chelsea na Brighton muri iri joro muri Premier League, abafana ba Chelsea bagera hafi 1000 bari bahuriye imbere y'ikibuga cyayo Stamford Bridge bigaragambya ariko The Sun yavuze ko yikuye mu irushanwa.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipe-2-yo-mu-bwongereza-yamaze-kwikuramu-irushanwa-rya-european-super-league

  • Chad: Perezida Idriss Déby Itno yapfuye arashwe nyuma yo gutsindira manda ya 6 #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Chadcyatangaje ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko ibyavuye mu matora by'agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya gatandatu yiyamamarije.

    Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n'inyeshyamba.

    Ingabo za Chad zikomeje kurwana n'inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N'Djamena.

    Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w'ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n'inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

    Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

    Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n'inteko ishingamategeko, n'Ishyirwaho rya leta y'inzibacyuho.

    Iyo nzibacyuho y'amezi 18 izayoborwa n'akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.

    Gusa umwalimu muri kaminuza akaba n'umusesenguzi wa politike Dr Evariste Ngarlem Toldé yabwiye BBC ko ibyo igisirikare cyakoze binyuranyije n'itegekoshinga rya Chad.

    Itegekoshinga rivuga ko iyo perezida adahari, umukuru w'inteko ishingamategeko ari we ujya ku butegetsi, agategura amatora we atagomba kubamo umukandida, nk'uko Bwana Ngarlem abivuga.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/chad-perezida-idriss-deby-itno-yapfuye-arashwe-nyuma-yo-gutsindira-manda-ya-6

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika #rwanda #RwOT

    Iyi nama yayobowe na Perezida w'icyo gihugu Joao Lourenzo, yitabirwa kandi n'abandi bakuru b' ibihugu barimo Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Touadéra wa Centrafrika na Gen Major Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudani.

    Mbere gato y'iyi nama, Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Angola Joao Lourenzo bagirana ibiganiro.

    Iyi nama ibaye nyuma y'ibyumweru bitatu perezida wa Centrafrika, Prof Faustin Archange Touadera arahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri.

    Ni nyuma y'amatora yabaye mu mpera za 2020, aho inyeshyamba zirwanya iki gihugu zari zarahiriye kuyaburizamo ariko abafatanyabikorwa ba Centrafrika barimo n'u Rwanda bakoherezayo ingabo zo kwimakaza umutekano.

    Izo ngabo zanagize uruhare rukomeye mu kuburizamo ibitero by'inyeshyamba mu minsi mike yakurikiye ayo matora.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-icglr-yiga-ku-mutekano-wa-centrafrika