Author: webrwanda

  • RIB yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by'ikoranabuhanga muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe ubwo bari bamaze kwiba abantu bacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, Camera, CPU za mudasobwa n'indangururamajwi.

    Aba bagabo ibikorwa by'ubujura babitangiye muri Mutarama aho bari barakoze umutwe w'abajura bakiba babanje gucura imfunguzo z'inzu.

    Umwe muri bo akomoka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo. Yemera ko bagiye biba ahantu hatandukanye, babanje kugenzura no gushaka amakuru y'uburyo baziba nyuma bagacurisha imfunguzo z'aho hantu.

    Ati 'Twibye mu mujyi aho bacuruza ibikoresho bifotora, twabikoze muri uyu mwaka mu bihe bitandukanye, aho nagendaga na mugenzi wanjye, tukaka serivisi z'aho bacuruza ibyo bikoresho tukabiba imfunguzo mugenzi wanjye akajya gucurisha imfunguzo, nimugoroba tukagaruka tukabiba.'

    Yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n'ubukene, ko yemera icyaha akagisabira imbabazi, akagira inama urubyiruko bagenzi be kutagwa mu bishuko.

    Umwe mu bibwe witwa Bugingo Nicolas, usanzwe utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, yavuze ko yibwe ibikoresho bitandukanye birimo CPU za mudasobwa na Camera.

    Ati 'Umujura yarinjiye, arafungura bisanzwe, kuko ni wa muntu ukwiba, niba mukorana n'abantu mushobora gukekana, kuko arinjira agatwara ibintu byose, ntabwo atoranya.'

    Bugingo yavuze ko ibikoresho yibwe byari bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni enye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aba bagabo uyu mugambi bari barawucuriye muri gereza aho bari barafungiwe n'ubundi ibi byaha.

    Ati 'Bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n'ubujura buciye icyuho'.

    Icyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi n'icumi.

    Ni mu gihe icy'ubujura buciye icyuho cyo bagihamijwe bahabwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri.

    Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

    Ibikoresho byibwe birimo za camera na mudasobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafashe-abagabo-batatu-bakekwaho-kwiba-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-muri

  • Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y'Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n'inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose #rwanda #RwOT

    Abakozi 20 b'Umuryango w'Abibumbye bakorera mu gihugu cya Sudan y'Amajyepfo batabawe n'Ingabo z'u Rwanda zikorera muri icyo gihugu nyuma yuko batezwe igico n'inyeshyamba zo muri ciyo gihugu ahitwa Lingiro, ibirometero 58 uturutse mu majyaruguru ya Torit.

    Avugana n'itangazamakuru Major Aime Uwimana wari uyoboye ingabo z'u Rwanda zakoze ubutabazi yagize ati ' Twasanze ubwoba bwabishe batitira, bamwe bari bakomeretse. Batubwiye ko bari bamaze iminsi itanu badasinzira bakaba biruhukije bakitubona'

    Aba bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bari bavuye Torit bazaniye bagenzi babo ibiryo n'amafaranga baba Longiro, nuko bageze hagati yahitwa Loronyo na Longiro bagabwaho igitero n'abantu 30 bari bitwaje intwaro.

    John Mowej, umwe mubarokotse iki gitero yagize ati 'Badutunze imbunda nuko badutegeka gusohoka mu modoka tukaryama hasi. Nyuma yaho twumva barashe hejuru badusaba kureba hasi twubitse inda'
    Abo bicanyi babashije gukomeretsa umukozi umwe wabashije guhita avurwa n'ingabo z'u Rwanda ndetse biba amafaranga n'ibyo kurya bari bagemuriye bagenzi babo.
    John Mowej yakomeje agira ati 'Nyuma yo kutwambura ibyo twari dufite byose, bahise batubwira ngo dusubire mu modoka zacu ndetse banatubwira ko nitudakurikiza ibyo bavuga baza kuturasa. Nyuma yaho twaje kumva amasasu nuko dukekako muri twe hari abarashwe ariko tuza kumenya ko twese tukiri bazima'

    Agaruka ku mbogamizi zo gutabara, Major Aime Uwimana yavuzeko imihanda yangiritse cyane kubera imvura ndetse n'ikipe y'ubutabazi yari yagiye gutabara ikaba yari yaheze mu nzira; mu gihe twagarukaga twabonye ko abanzi baduteze igico hafi nahitwa Loronyo.Ndashimira ingabo nari nyoboye zakoze ibishoboka byose ngo ubutumwa twari twihaye bwo gutabara bariya bakozi bube bwagezweho.

    Ingabo z'u Rwanda zizwiho ubuhanga n'umurava igihe cyose ziri mu butumwa bw'amahoro aho zidahwema gushimirwa zambikwa imidari.

    The post Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y'Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n'inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-ziri-mu-butumwa-bwa-loni-muri-sudan-yamajyepfo-zatabaye-abakozi-20-ba-loni-bari-bari-batewe-ninyeshyamba-zikabacucura-ibyo-bafite-byose/

  • Jose Mourinho wananiwe amakipe akomeye yatangiye gushakishwa n'amakipe aciriritse #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza wananiwe amakipe afite izina rikomeye ari kwifuzwa n'ikipe ya Valencia kugira ngo yerekeze ku kibuga cyayo Mestalla gusimbura umutoza w'iyi kipe Javi Gracia.

    Mourinho w'imyaka 58 yirukanwe kuwa Mbere w'iki cyumweru kubera umusaruro muke cyane ko Tottenham yamusabaga kuyigarura mu makipe 4 ya mbere ariko akaba yari amaze iminsi atitwara neza.

    Mourinho yahise asimbuzwa umusore ukiri muto cyane Ryan Mason ugiye gutoza iyi kipe mu gihe kingana n'amezi asigaye ngo umwaka w'imikino urangire.

    Ibinyamakuru byo muri Espagne biratangaza ko nyiri ikipe ya Valencia witwa Peter Lim yamaze guhamagara uhagarariye Jose Mourinho witwa Jorge Mendes kugira ngo ajye kuyitoza.

    Mourinho arifuzwa muri Espagne aherukamo muri 2010 kugeza 2013 ubwo yatozaga ikigugu Real Madrid.

    Indi kipe Mourinho arimo kuvugwamo ni Celtic yo muri Scotland nayo iri gushaka umutoza mushya.

    Mourinho watoje ibigugu nka Manchester United na Chelsea ndetse na Inter Milan ari kwifuzwa n'amakipe mato nyuma y'aho bigaragariye ko urwego rwe rumaze kugabanuka ndetse atakibasha guhangana n'amakipe akomeye.

    Valencia irashaka kwirukana Gracia uri gutsindwa cyane muri La Liga aho kuri ubu ari ku mwanya wa 14 n'amanota 35 mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 31.

    Umunya Singapore Lim arifuza kuzana muri Valencia izina rikomeye nka Mourinho kugira ngo ikipe yongere igaruke mu mikino yo ku mugabane w'I burayi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-wananiwe-amakipe-akomeye-yatangiye-gushakishwa-n-amakipe

  • Dosiye ya Munyenyezi Beatrice ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yashyikirijwe ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy'imyaka 10 yari yarakatiwe n'urukiko kubera kubeshya igihe yakaga Ubwenegihugu urwego rw'abinjira n'abasohoka ku kuba yaba yaragize uruhare muri jenoside mu Rwanda.

    Avugana n'abanyamakuru kuwa Gatanu, Thierry Murangira umuvugizi w'umusigire wa RIB yavuze ko Leta y'Amerika yasanze “itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda”.

    Yavuze ko “kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze, kandi n'inyungu ku butabera kuko aje asanze hari dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha yakyekwagaho”, akavuga ko RIB imukurikiranaho ibyaba birindwi bijyanye na jenoside.

    Munyenyezi w'imyaka 51 ufite abana batatu, wabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire, yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.

    Nkuko byari byitezwe, akigera mu Rwanda yahise afatwa arafungwa kuko yari asanzwe ashinjwa uruhare muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y'u Rwanda.

    Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b'impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk'impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw'abababaye.

    Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

    Muri Amerika yahamwe n'icyaha cyo kubeshya urwego rw'abinjira n'abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

    Umugabo wa Munyenyezi – Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n'ibyaha bya jenoside bakatirwa gufungwa n'urukiko rwa Arusha.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dosiye-ya-munyenyezi-beatrice-ushinjwa-kugira-uruhare-muri-jenoside

  • Samantha bwa mbere yavuze ku mwana we wapfuye nyuma y’iminsi 2 avutse #rwanda #RwOT

    Mu magambo yumvikanamo amarangamutima menshi, umukinnyi wa filime nyarwanda, Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha, yavuze ku mwana we witabye Imana nyuma y’iminsi 2 gusa avutse.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira tariki ya 17 Mata 2021 nibwo Samantha yibarutse, gusa ibi byinshimo ntibyamaze kabiri kuko ku Cyumweru tariki ya 18 Mata uyu mwana yaje kwitaba Imana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Samantha yavuze ko atazibagirwa ibihe yagiranye n’umwana we yari yaramaze guha izina rya Saro ubwo yari akiri mu nda ye.

    Ati”ukomeze kuruhuka mu mahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) nzahora ngukunda, nzahora nezezwa n’ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa n’umunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n’umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize.”

    Yakomeje avuga ko azahora anezezwa n’uko bahuje itariki y’amavuko kandi ubu akaba azi ko ari aheza.

    Ati”Nzahora nezezwa n’uko duhuje umunsi w’amavuko, nzahora nezezwa n’amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe, ikiruta byose nzahora nezezwa n’uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge, uzahora uri urkundo rwa mama.”

    Uyu mwana wa Samantha yavukiye mu bitaro bya CHUK, akaba yaravutse atarageza igihe kuko yari afite amezi 7, bivuze ko ubusanzwe yaburaga amezi 2 ngo avuke.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019.

    Umwana we yitabye Imana nyuma y’igihe gito avutse

    Samantha avuga ko atazigera yibagirwa umwana we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/samantha-bwa-mbere-yavuze-ku-mwana-we-wapfuye-nyuma-y-iminsi-2-avutse

  • Rayon Sports yihanije Bugesera FC mu mukino wo kwitegura isubukurwa rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Rayon Sports iheruka gukina umukino w'irushanwa kuwa 04 Ukuboza 2020 ubwo yanganyaga igitego 1-1 na Rutsiro FC muri shampiyona yateshejwe agaciro,Kuri uyu wa Gatatu yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti.

    Ibi bitego 2-0 Rayon Sports yatsinze Bugesera FC birimo icyabonetse ku munota wa 63 gitsinzwe na Manace Mutatu Mbedi mu gihe Sugira Ernest yatsinze icya kabiri ku munota wa 83 ku mupira yahawe na Samuel Ndizeye.

    Icyakora,uyu mukino warangiye amakipe yombi asigaranye abakinnyi 10 kuko Rafael Olisu yahawe ikarita itukura ku ruhande rwa Bugesera mu gihe Mudacumura Jackson nawe yayihawe ku ruhande rwa Rayon Sports.

    Harabura iminsi 9 kugira ngo hatangire imikino y'amatsinda ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru.

    Ku munsi w'ejo,nibwo FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura muri iyi mikino izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

    Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk'irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

    Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

    Ku munsi wa mbere w'iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

    APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

    Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y'uko icakirana n'umukeba w'ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.Kuwa 08 Gicurasi izakina na Rutsiro FC.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahanije-bugesera-fc-mu-mukino-wo-kwitegura-isubukurwa-rya

  • Rwanda: Dore umunyamakuru mukunda muri benshi akaga yahuye nako #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'Imyidagaduro Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Bosqizo cyangwa Fatakumavuta, yatewe n'abajura baramukomeretsa mu mutwe.Iri sanganya ryabaye kuri uyu munyamakuru umenyerewe kuri Flash FM na Flash TV, yatewe n'abajura batatu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021.

    Aba bajura binjiye mu rugo rwe aho asanzwe atuye n'umuryango we undi abumvise ahita abyuka ajya guhangana na bo arika bahita burira igipangu baracika.

    Ngo bakimara kurira igipangu yakomeje gutegereza ngo yizere ko bagiye ariko ngo bakomeje gutegerereza hanze y'igipangu abasangayo asanga bamwiteguye umwe muri bo ahita amukubita ibuye mu mutwe.

    Yagize ati 'nanjye mu kwihangana nafashe umwe ndamukomeza bihuza nuko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.'

    Fatakumavuta avuga ko yizeye ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruza gufata n'abandi basigaye kuko uwo wafashwe yatanze amakuru ahagije.

    Uyu munyamakuru umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda kubera ibiganiro agira, ubu afite igipfuko mu mutwe aho bamukomerekeje.


    Bamukomerekeje mu mutwe bikomeye bisaba ko abaganga bamudoda

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/rwanda-dore-umunyamakuru-mukunda-muri-benshi-akaga-yahuye-nako/

  • Amashuri makuru yo mu Rwanda agiye gutangira kwigisha ururimi rukoreshwa muri Turikiya –

    Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyaturikiya, Anadolu Agency.

    Çevik yatangaje ko Yunus Emre Institute igiye kohereza i Kigali abarimu bakigisha amasomo n’Igiturikiya.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itanu rwabaye kuva tariki 12 kugeza 17 Mata 2021, itsinda ry’Abanyaturikiya riyobowe n’Umuyobozi w’ururimi kavukire muri Yunus Emre Institute, Yavuz Kartallioglu, ryagiriye uruzinduko i Kigali, maze rikagirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu bufatanye.

    Çevik yagize ati “Abazumva bashaka kwiga Igiturikiya ku mpamvu zerekeranye n’amasomo cyangwa ubucuruzi bazabasha kukigira mu Rwanda ndetse porogaramu zo gutangira kucyigisha zishobora gutangira muri uyu mwaka wa 2021.”

    Yongeyeho ko ibi atari ibintu bitunguranye kuko mu 2019 Kaminuza y’u Rwanda yari yarasinyanye amasezerano na Yunus Emre yo kwigisha Igiturikiya.

    Yagaragaje kandi ko kwigisha uru rurimi bizongera umubano mwiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ibi bije nyuma y’aho iki gihugu kimaze igihe gifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, aho mu ntangiro z’uyu mwaka cyahaye abanyeshuri bo mu Rwanda 200 amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya Mbere cya Kaminuza (Bachelor Degree), icya Kabiri (Masters) ndetse n’icya Gatatu (PhD).

    Çevik yavuze kandi ko ibigo byo muri Turikiya biri gutanga amahugurwa n’imyitozo mu Rwanda mu bijyanye n’umutekano.

    Ati “Vuba aha Ikigo cya dipolomasi cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya cyahaye amahugurwa ajyanye na dipolomasi hifashishijwe ikoranabuhanga abadiplomate bashya 41 b’abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi igihugu cye gifite gahunda yo gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha amasomo y’ubumenyingiro.

    Mu myaka itandatu Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, aho bimaze gusinyana amasezerano 20, mu bijyanye n’uburezi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.


  • Agahinda nurwibutso Ingabire Pascaline afite… – #rwanda #RwOT

    Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru. Uyu mwana w'umukobwa wavukiye amezi arindwi yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021.

    Ingabire Pascaline yifashishije WhatsApp avuga ko mu bibi no mu byiza abantu bakwiye guhora bashima Imana, kuko imigambi y'Imana ihora ari myiza ku bwoko bwayo.

    Yashimye Imana yamutije umwana we mu gihe cy'umunsi umwe n'amasaha 14. Kuko yanezerewe nk'abandi babyeyi bibarutse mu gihe azirikana ko hari abandi 'batabasha kubibona'.

    Uyu mubyeyi yifurije iruhuko ridashira umwana we yise Saro Thea Maella. Avuga ko azahora amukunda, kandi ko anezezwa n'ibihe bagiranye akimutwite.

    Ingabire yavuze ko azahora aryoherwa n'umunezero “nagiraga iyo nakumvaga ukina mu nda' n'umunezero yagiraga iyo yabaga ari kumuganiriza ari mu nda 'utari bunsubize.'

    Ingabire Pascaline yavuze ko azabaho iteka anezezwa n'uko uhuje umunsi w'amavuko n'umwana we.

    Avuga kandi ko azahora anezezwa n'amasaha make yabashije kubona ubwiza bw'umwana. Ati 'Ikiruta byose nzahora nezezwa n'uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge. Uzahora uri Urukundo rwa Mama.'

    Umwana wa Ingabire Pascaline azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 mu irimbi rya Rusororo.

    Saa 10 ni ukujya gufata umubiri (CHUK), saa 10h:30'-11h00' kujya Rusororo, 11h30' isengesho, 11h45' gushyingura, 13h00 gukaraba mu rugo (Kicukiro) naho 13h30 Umukuru w'Umuryango azavuga ijambo.

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico. Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline yavuze ko azahora azirikana ubuzima yabanyemo n'umwana akimutwite n'umunsi umwe n'amasaha 14 bamaranye

    Agahinda ka Ingabire Pascaline wapfushije umwana wari umaze umunsi umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104959/agahinda-nurwibutso-ingabire-pascaline-afite-ku-mwana-we-witabye-imana-amaze-umunsi-namasa-104959.html

  • Amateka ya Gen. Mahmud Idriss Dby Itno wasim… – #rwanda #RwOT

    Gen.Mahmud ibn Idris Deby Itno, ni we uyoboye Leta iyobowe n'igisirikare cy'ingabo z'igihugu cya Tchad. Kuva byatangazwa ko se Marishali Idris yitabye Imana kuwa 20 Mata 2021, niwe uri gukora no kuzuza inshingano zose zirebana n'umukuru w'igihugu.

    Mahmud Deby w'imyaka 37, yatangiriye amasomo ya gisirikare mu ishuri rya 'Joint Grouping' mu gihugu cy'ibisekuru n'ababyeyi be cya Tchad. Akomereza imyitozo n'amasomo ya gisiririkare mu gihugu cy'u Bufaranga, mu ishuri rya gisirikare ryo mu gace ka Aix-en Provence. Akimara gusoza yahise yoherezwa kuba umwe mu bayobozi bakuru b'ishuri ry’aba ofisiye, bidatinze agirwa umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutekano w'igihugu cya 'SERS'.

    Intambara ya mbere yarwanye ni Iyo muri Mata mu mwaka wa 2006 afite imyaka 22 yonyine, ubwo inyeshyamba zateraga umurwa mukuru wa Tchad, N'Djamena. Nyuma aza kugirwa umuyobozi mukuru w'umutwe w'ingabo zishinzwe imyitwarire n'iyubahirizamategeko mu gisirikare.

    Yahise azamurwa ashyirwa ku ipeti rya Majoro, hadaciyeho iminsi myinshi aza gutangira kujya ayobora intambara ingabo z'igihugu zahanganagamo n'inyeshyamba. Urugero ni mu mwaka wa 2009 muri Gicurasi ubwo yayobora igitero zimusiga ingabo z'igihugu cya Tchad, zagabye kuri UFR inyeshyamba zari zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Tchad bakazigwa gitumo, zikaraswa bikomeye.

    Intsinzi n'ibigwi yari amaze kubaka byatumye agirirwa icyizere, yoherezwa mu mwaka wa 2013 nk'umuyobozi wungirije w'ingabo, zari ziyobowe na Jenerali Oumar Bikimo zagiye gutanga umusada mu gihugu cya Mali.

    Ubwe yayoboye abasirikare bagaba igitero gikomeye ku nyeshyamba zari zarigize ntatsimburwa mu Majayaruguru y'igihugu cya Mali mu misozi ya Adrar al-lfoghas. Inyeshyamba bazirasa urufaya barazitsinda karahava, n’ubwo urwo rugamba rwapfiriyemo abasore ba Tchad bagera kuri 26 barimo na Abdel Aziz Hassane umuyobozi w'ingabo zitabazwa aho rukomeye za Tchad, Special Forces.

    Yahise agirwa umuyobozi mukuru w’abasirikare bahoraga bahanganye n'inyeshyamba mu Majyaruguru ya Tchad, byongeye akaba ari nawe wari ukuriye ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida Marishali Idris. Kuva urupfu rwa se rwatangazwa, bikanemezwa ko byakozwe n'inyeshyamba za FACT kuwa 20 Mata 2021, byahise bitangazwa ko ariwe ugomba kuyobora akanama k’abasirikare cumi n'abatanu nawe arimo bagiye kuyobora igihugu.

    Mu gihe cy'amezi cumi n'umunani y'inzibacyuho Gen. Kaka akaba ariwe ugiye gukomeza ibikorwa byari byaratangijwe na se birimo no guhashya inyeshyamba zirimo n'izivuganye se, ubwo ibijyanye n'inshingano z'umukuru w'igihugu cya Tchad zikaba ziri mu biganza by'amaraso ya Marishali Idris – Ibiganza by'umuhungu we Jenerali Mahamat Kaka. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104948/amateka-ya-gen-mahmud-idriss-deby-itno-wasimbuye-se-akaba-ayoboye-inzibacyuho-izamara-amez-104948.html