Author: webrwanda

  • Agahinda n'urwibutso Samantha afitiye umwana we uherutse kwitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Ingabire Pascaline uzwi kandi nka Samantha, yandikanye agahinda kadashira agaragaza ishavu yatewe n'urupfu rw'umwana we w'umukobwa wari umaze umunsi umwe n'amasaha 14, avuga ko azahora azirikana ibihe byiza yagiranye nawe akimutwite.

    Samantha yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru. Uyu mwana w'umukobwa wavukiye amezi arindwi yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021.

    Samantha abinyujije kuri WhatsApp ye avuga ko mu bibi no mu byiza abantu bakwiye guhora bashima Imana, kuko imigambi y'Imana ihora ari myiza ku bwoko bwayo.

    Yashimye Imana yamutije umwana we mu gihe cy'umunsi umwe n'amasaha 14. Kuko yanezerewe nk'abandi babyeyi bibarutse mu gihe azirikana ko hari abandi 'batabasha kubibona'.

    Uyu mubyeyi yifurije iruhuko ridashira umwana we yise Saro Thea Maella. Avuga ko azahora amukunda, kandi ko anezezwa n'ibihe bagiranye akimutwite.

    Samantha yavuze ko azahora aryoherwa n'umunezero 'nagiraga iyo nakumvaga ukina mu nda' n'umunezero yagiraga iyo yabaga ari kumuganiriza ari mu nda 'utari bunsubize.'

    Ingabire Pascaline yavuze ko azabaho iteka anezezwa n'uko uhuje umunsi w'amavuko n'umwana we.

    Avuga kandi ko azahora anezezwa n'amasaha make yabashije kubona ubwiza bw'umwana. Ati 'Ikiruta byose nzahora nezezwa n'uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge. Uzahora uri Urukundo rwa Mama.'

    Umwana wa Samantha azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 mu irimbi rya Rusororo.

    Saa 10 ni ukujya gufata umubiri (CHUK), saa 10h:30'-11h00' kujya Rusororo, 11h30' isengesho, 11h45' gushyingura, 13h00 gukaraba mu rugo (Kicukiro) naho 13h30 Umukuru w'Umuryango azavuga ijambo.

    Umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline yavuze ko azahora azirikana ubuzima yabanyemo n'umwana akimutwite n'umunsi umwe n'amasaha 14 bamaranye

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico. Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Samantha


    SRC: Inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/agahinda-nurwibutso-samantha-afitiye-umwana-we-uherutse-kwitaba-imana/

  • Umusore mukuru arashakisha akana k'agakobwa batahanye ubukwe bambariye abageni cyera|abantu byabatunguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka muri Nigeria yatunguye abantu ubwo yajyaga ku mbuga nkoranyambaga maze akavuga ko arimo gushakisha umwana w'umukobwa bari kumwe bataha ubukwe bwa se wabo mu myaka 26 ishize ubwo bari bambariye abageni bakiri abana.

    Uyu musore witwa Damilola avuga ko uwo munsi yari yambariye se wabo nk'umwana muto cyane ugenda imbere y'abageni ndetse nuwo mukobwa (ring bearers) ariko akomeza yemeza ko kuva uwo munsi ubukwe bwarangira atongeye guca iryera uwo mukobwa. Uwo musore avuga ko yifuza kubona uwo mukobwa ngo arebe uko asigaye angana ndetse nibyo asigaye abamo.

    Yagize ati: 'mu myaka 26 ishize njyewe nuwo mukobwa witwa 'Erioluwa' twari abana bato bagenda imbere y'abageni mubukwe bwa marume, sinibuka urusengero bwabereyemo gusa kuva ubwo uwo mukobwa sinigeze nongera guhura nawe. Gusa natekereje kuzana iyi foto kugira ngo nihagira umumenya cyangwa akamubona cyangwa nyirubwite akayibona ko yazambwira aho asigaye aba nibyo abamo ndetse byaba ngombwa tugahura, maze kuzuza imyaka 30 ndetse ndifuza kongera guhura nawe byibuze rimwe'.

    Ngiyi ifoto uyu musore yashyize hanze.

    Abantu bakibona ibyo yanditse babaye nk'abasaze ndetse benshi bavuga byinshi kuri ubwo butumwa. Bamwe bishimiye uwo musore kuba agitekereza kuri uwo mukobwa ndetse bemeza ko bibaye ngombwa bahura byanashoboka bagakundana bakabana ngo byaba ari agahebuzo cyane.

    Abandi nabo basetse cyane ariko kandi bamubwira ko yakagombye kubaza nyirarume n'umugore ndetse ko bashobora kuba bazi neza ako kana k'agakobwa gato kari kabambariye bityo bakaba bamufasha kumugeraho.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-mukuru-arashakisha-akana-kagakobwa-batahanye-ubukwe-bambariye-abageni-cyeraabantu-byabatunguye/

  • Umukinnyi Meshak Rwampungu wasingiwe ubumuga n'impanuka yatangije 'Salon de Coifure muburyo bwo kwiubaka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Meshak Rwamungu ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahitanye batanu barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.

    Tariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b'ikipe y'umupira w'intoki wa Basketball ya KBC, igongana na Fuso. Uretse batanu bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.

    Nyuma y'impanuka, kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo (operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo. Kumubaga umugongo byo nyine byasabaga 3, 5000, 00 Frw

    Mumakuru dukensha InyaRwanda yasuye Meshak Rwamungu aho yafunguye 'Salon de Coifure' yogosha abantu iherereye i Remera urenze Control Technique, ibumoso hateganye na Hotel ya Ferwafa barikubaka.

    Mechack ni umwogoshi (Barber) wabigize umwuga kuko ubu abifitiye na 'Certificat' igaragaza ko yabyize yifashishije internet. Salon ye ifite umwihariko wo kogosha abana bato aho babogosha bicaye mu ntebe z'imodoka z'abana, iyo uhageze uhita ubona ko hari ibintu byumihariko.

    Ndetse wareba nyuma y'ibyago Mechack yahuye nabyo ubona ko urubyiruko rwamwigiraho byinshi, ndetse n'abantu muri rusange, kudacika intenge no kwishakamo ibisubizo.

    Mechack nubwo yatangiye iyi salon ndetse n'igitekerezo kiwe kikaba ari kiza bidasanzwe, gusa ubona ko akeneye imbaraga z'abantu.

    Salon ye irimo ibikoresho bikeya. Yavuze ko atari gutegereza ngo atangire ari uko yabonye ibikoresho byose, yabaye atangiriye ku byo yabashije kubona, akeneye abantu cyane ngo bamufashe mu rugendo yatangiye.

    Yavuze ko nyuma yo kurokoka impanuka, yiyemeje gushaka icyo gukora yanga 'kuba umutwaro ku muryango nishakamo ibisubizo'.

    Afunguye Salon nyuma y'igihe abitangiriye mu rugo iwe. Avuga ko atoroherwa n'uburyo bw'ingendo, kuko we adashobora gutega moto.

    Ati 'Ibintu ni bishya kuri njyewe, bisankaho umubiri ari mushya. Ndetse n'ukuntu isi iteye bisankaho bitorohera umuntu ukoresha igare mu gushaka imibereho!'


    Mechak yasoje amashuri yisumbuye i Rwamagana kuri Agahozo Shalom Youth Village. Yakomeje amashuri ya Kaminuza ya ULK (Kigali Independent University) aho yigaga ibijyanye na Computer science aho yari arimo asoza umwaka wa mbere.

    Uretse kuba Mechack yarakoranaga umurava mu buzima bwe bwa buri munsi, yari umukinnyi akinira ikipe ya Kigali Basketball club (KBC) muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

    Iyi kipe yaje gusenyuka mu 2015. Mu bakomeretse, uwakomeretse bikabije ni Mechack.

    Yamaze hafi amezi atatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abaganga bakomeje kumwitaho gusa imvune yariyagize yamuviriyemo ubumuga bwa burundu, kuko yangiritse uruti rw'umugongo (Urutirigongo) byatumye amaguru aba Paralize. Ubu akaba akoresha akagare.

    Yavuye mu bitaro akomeza ubugororangingo (Physiotherapy Session) byamufashije kuba gukomera, gusa akaba akiri mwigare.

    Mechack ntabwo yacitse intege, nyuma y'ibyago byamubayeho byose, nubwo ubuzima kuriwe avugako ibintu aribishya kuri we:

    Mechack ubu ni kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'umukino wa Wheelchair Basketball. Nubwo uyu mukino umaze igihe gito utangiye Mechack ari mu bagize uruhare mu iterambere ryawo aho ugeze ubu, byaba mu buryo bwo kuwumenyakanisha n'ibindi.

    Mechack akiri umunyeshuri Muhahozo Shalom-youth Village akiri muzima




    Ifoto ya Mechak ari mubitaro 2015

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-meshak-rwampungu-wasingiwe-ubumuga-n-impanuka-yatangije-salon-de

  • Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash yahuye n’isanganya #rwanda #RwOT

    Iri sanganya ryabaye kuri Fatakumavuta umenyerewe kuri Flash FM na Flash TV, yatewe n’abajura batatu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021.

    Aba bajura binjiye mu rugo rwe aho asanzwe atuye n’umuryango we undi abumvise ahita abyuka ajya guhangana na bo arika bahita burira igipangu baracika.

    Ngo bakimara kurira igipangu yakomeje gutegereza ngo yizere ko bagiye ariko ngo bakomeje gutegerereza hanze y’igipangu abasangayo asanga bamwiteguye umwe muri bo ahita amukubita ibuye mu mutwe.

    Yagize ati 'nanjye mu kwihangana nafashe umw ndamukomeza bihuza nuko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.'

    Fatakumavuta avuga ko yizeye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruza gufata n’abandi basigaye kuko uwo wafashwe yatanz amakuru ahagije.

    Uyu munyamakuru umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda kubera ibiganiro agira, ubu afite igipfuko mu mutwe aho bamukomerekeje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-w-imyidagaduro-kuri-Flash-yahuye-n-isanganya

  • Samantha bwa mbere yavuze ku mfura ye yapfuye nyuma y’iminsi 2 ivutse #rwanda #RwOT

    Mu magambo yumvikanamo amarangamutima menshi, umukinnyi wa filime nyarwanda, Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha, yavuze ku mwana we w’imfura witabye Imana nyuma y’iminsi 2 gusa avutse.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira tariki ya 17 Mata 2021 nibwo Samantha yibarutse umwana we w’imfura, gusa ibi byinshimo ntibyamaze kabiri kuko ku Cyumweru tariki ya 18 Mata uyu mwana yaje kwitaba Imana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Samantha yavuze atazibagirwa ibihe yagiranye n’umwana we yari yaramaze guha izina rya Saro ubwo yari akiri mu nda ye.

    Ati”ukomeze kuruhuka mu mahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) nzahora ngukunda, nzahora nezezwa n’ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa n’umunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n’umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize.”

    Yakomeje avuga ko azahora anezezwa n’uko bahuje itariki y’amavuko kandi ubu akaba azi ko ari aheza.

    Ati”Nzahora nezezwa n’uko duhuje umunsi w’amavuko, nzahora nezezwa n’amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe, ikiruta byose nzahora nezezwa n’uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge, uzahora uri urkundo rwa mama.”

    Uyu mwana wa Samantha yavukiye mu bitaro bya CHUK, akaba yaravutse atarageza igihe kuko yari afite amezi 7, bivuze ko ubusanzwe yaburaga amezi 2 ngo avuke.

    Umwana we yitabye Imana nyuma y’igihe gito avutse

    Samantha avuga ko atazigera yibagirwa umwana we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/samantha-bwa-mbere-yavuze-ku-mfura-ye-yapfuye-nyuma-y-iminsi-2-ivutse

  • Muhanga: Ikipe ya As Muhanga iravuga ko yiteguye neza imikino iyitegereje #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe ya As Muhanga, Nduwantare Ismael aratangaza ko yifuza gukina imikino 2 ya gicuti ndetse bikunze bakaba bayikina hagati ya Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport. Yemeza ko bameze neza kandi biteguye guhangana n'amakipe barikumwe mu itsinda rya mbere.

    Ibi, uyu mutoza yabitangarije intyoza.com kuri uyu wa 21 Mata 2021 arangije imyitozo kuri sitade y'akarere ka Muhanga iherereye mu mujyi wa Muhanga. Yagize ati' Nibyo tumaze amezi 4 tutari kumwe, ariko nabahaga ibyo bagomba gukora kandi murabona ko bameze neza cyane. Ntabwo bigoranye n'abagize umubyibuho bameze neza bagarutse ku murongo kandi tubitezeho kudufasha kuko maze kugera ku mwitozo wa 11 ngomba guha abakinnyi banjye muri rusange'.

    Yongeyeho ati' Turikumwe n'amakipe nayo yiteguye ndetse arimo gukina imikino ya gicuti ariko natwe turimo kuyiteganya nubwo bidahise bikunda ko tuyibona, ariko hari iyo tuzakina mu mpera z'iki cyumweru izadufasha kureba abakinnyi dufite niba bazabasha kuduha intsinzi kuko natwe niyo dukeneye kuko irushanwa rizakinwa igihe gito kandi buri kipe irashaka intsinzi'.

    Yakomoje ku makipe barikumwe mu itsinda rimwe

    Nduwantare Ismael yavuze ko imikino yose bazakina izaba isa, ko badateze kwitegura ko ikipe iyi niyi yoroshye, bityo bazashakisha uko bitwara neza bakabona intsinzi bagashimisha abakunzi b'iyi kipe ndetse bakerekana umukino mwiza utanga amanota.

    Yagize ati' Turimo kwitegura kandi twebwe imikino yose kimwe, kuko dushaka kuyibonamo amanota ariko na none turifuza gukina umukino ushimisha abakunda umupira w'amaguru harimo abafana bacu, ariko ukazatanga amanota kuko uko tuzakina kuri imwe niko tuzanakina ku yindi'.

    Capitain w'ikipe ya As Muhanga, Hakundukize Adolphe yavuze ko mu biganiro bagirana n'abatoza bose bafite intego imwe yo gutsinda bakabona amanota kandi bazitanga bagashimisha abakunzi b'iyi kipe nkuko bagiye babashimisha mu bihe byatambutse.

    Iyi kipe ya As Muhanga irateganya gukina imikino ya Gicuti irimo uzabahuza na Kiyovu sport ndetse na Mukura Victory sport nubwo amatariki ataramenyekana. Bavuga ko nta bibazo bidasanzwe ikipe ifite, uretse umukinnyi Nizigiyimana Junior ukina hagati mu kibuga wabazwe mu ivi, aho nawe yatangiye gukora agendeye ku byo muganga yamusabye gukora.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ikipe-ya-as-muhanga-iravuga-ko-yiteguye-neza-imikino-iyitegereje/

  • Burundi: Ishyirahamwe ryashakiraga abasore n'inkumi abo babana ryafunzwe nabi #rwanda #RwOT

    Abagabo 2 bari bayoboye iryo shyirahamwe bafashwe bajyanwa gufungwa kubera ubu bucuruzi bwateshaga agaciro umuco w'Abarundi.

    Iri shyirahamwe 'Favorite Partner Company'' ryahagaritswe n'igipolisi cy'Uburundi ryari ryashinzwe mu kwezi gushize. Iri shyirahamwe ryari ryihaye intumbero yo guhuza abasore n'abakobwa bakeneye kubakana.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, umutekano n'iterambere rusange, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko ibyo binyuranyije n'umuco n'ikirango cy'Uburundi, kandi ko bigamije no gusenya ingo no gushishikariza abantu gukora umwuga wo gusambana.

    Iryo shyirahamwe ryo ryavuze ko ryari ryahawe uburenganzira bwo gukora n'inzego zibishinzwe kandi ko ryatanga n'imisoro.

    Polisi ivuga ko ibyo ryasabiye uruhushya atari byo ryagiye gukora, rikongeraho ko ibyo ryakoze bijyanye no guhungabanya umutekano w'igihugu.

    N'ubwa mbere mu Burundi hari habaye ishyirahamwe ryiyemeza kujya ahabona, rigakora igikorwa co guhuza inkumi n'abasore.

    Iri shyirahamwe ryahuzaga umuhungu cyangwa umukobwa uryitabaje akeneye uwo bakubakana urugo.

    Kugira ngo babahuze,umuntu yabanzaga kwishyura ibihumbi icumi by'amarundi byo kwiyandikisha, hanyuma ukavuga icyo wifuza ku wo wifuza ko murushinga.

    Iyo babaga bamaze kubona abo bohuza,mbere yo kubahuza babanzaga kwishyura amafaranga ibihumbi ijana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-ishyirahamwe-ryashakiraga-abasore-n-inkumi-abo-babana-ryafunzwe-nabi

  • Amashuri makuru yo mu Rwanda agiye gutangira kwigisha ururimi rukoreshwa muri Turikiya – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, mu kiganiro yagiranye n'Ibiro Ntaramakuru by'Abanyaturikiya, Anadolu Agency.

    Çevik yatangaje ko Yunus Emre Institute igiye kohereza i Kigali abarimu bakigisha amasomo n'Igiturikiya.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uruzinduko rw'iminsi itanu rwabaye kuva tariki 12 kugeza 17 Mata 2021, itsinda ry'Abanyaturikiya riyobowe n'Umuyobozi w'ururimi kavukire muri Yunus Emre Institute, Yavuz Kartallioglu, ryagiriye uruzinduko i Kigali, maze rikagirana ibiganiro n'abayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda kuri ubu bufatanye.

    Çevik yagize ati 'Abazumva bashaka kwiga Igiturikiya ku mpamvu zerekeranye n'amasomo cyangwa ubucuruzi bazabasha kukigira mu Rwanda ndetse porogaramu zo gutangira kucyigisha zishobora gutangira muri uyu mwaka wa 2021.'

    Yongeyeho ko ibi atari ibintu bitunguranye kuko mu 2019 Kaminuza y'u Rwanda yari yarasinyanye amasezerano na Yunus Emre yo kwigisha Igiturikiya.

    Yagaragaje kandi ko kwigisha uru rurimi bizongera umubano mwiza hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

    Ibi bije nyuma y'aho iki gihugu kimaze igihe gifatanya na Guverinoma y'u Rwanda mu bijyanye n'uburezi, aho mu ntangiro z'uyu mwaka cyahaye abanyeshuri bo mu Rwanda 200 amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya Mbere cya Kaminuza (Bachelor Degree), icya Kabiri (Masters) ndetse n'icya Gatatu (PhD).

    Çevik yavuze kandi ko ibigo byo muri Turikiya biri gutanga amahugurwa n'imyitozo mu Rwanda mu bijyanye n'umutekano.

    Ati 'Vuba aha Ikigo cya dipolomasi cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turikiya cyahaye amahugurwa ajyanye na dipolomasi hifashishijwe ikoranabuhanga abadiplomate bashya 41 b'abanyarwanda.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi igihugu cye gifite gahunda yo gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro.

    Mu myaka itandatu Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w'ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, aho bimaze gusinyana amasezerano 20, mu bijyanye n'uburezi, ubucuruzi, ishoramari n'ibindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-makuru-yo-mu-rwanda-agiye-gutangira-kwigisha-ururimi-rukoreshwa-muri

  • Abantu 117 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 19 barayikira #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nta muntu mushya wishwe n'iki cyorezo, aho abamaze gupfa bagumye kuri 327.

    Abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,206 barimo batandatu barembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Guhera taliki ya 2 Mata 2021 hatangiye igikorwa cyo gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 ikazageza ku ya 21 Mata. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'igihugu zirakomorewe. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zarasubukuwe ndetse n'ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z'ijoro (8:00).

    Tariki ya 7 Mata 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko higanje ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu gihugu uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-117-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-19-barayikira

  • Dosiye ya Munyenyezi yashyirikijwe Ubushinjacyaha – #rwanda #RwOT

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    RIB yatangaje Munyenyezi w'imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ni ibyaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n'Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati 'Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z'umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.'

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dosiye-ya-munyenyezi-yashyirikijwe-ubushinjacyaha