Author: webrwanda

  • Musore/Mugabo, dore ibimenyetso bizakwereka umukobwa w'isugi utiriwe uryamana na we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gupima ubusugi bw'umukobwa ntago bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindigipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi. Ibi biterwa n'uko abakobwa bo ubwabo batazi kwihishira n'iyo abigerageje umubiri we uramutamaza. Dore imwe mu myifatire iranga abakobwa batakiri amasugi.

    1. Iyo umubajije ko ari isugi ararakara: Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w'isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi. Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane kuburyo hari n'igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho iby'ubusugi aba adakuze bihagije. Nanone kandi ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina usanga abakobwa b'amasugi ntacyo babivugaho. Iyo umukobwa atajyaga abivugaho noneho nyuma agatangira kujya agira ibiganiro nk'ibyo aba yatakaje ubusugi.

    2. Bakunda kwigunga. Abakobwa bose bigunga siko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga kuburyo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.

    3. Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza, n'ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare. Bamwe bisiga ibirungo bikabije abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.

    4. Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n'inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.

    5. Umukobwa ukiri isugi ntago yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya ntamukobwa w'isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n'abantu bose n'uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk'umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-dore-ibimenyetso-bizakwereka-umukobwa-wisugi-utiriwe-uryamana-na-we/

  • Wizkid yahishuye ikintu gisekeje yifuza ku mukobwa azagira umugore . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye ku izina rya Wizkid akoresha mu buhanzi ni umuhanzi ukora injyana ya Afro Beat ukomoka mu gihugu cya Nigeria umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga ndetse amaze no kwibikaho ibihembo byinshi. Kuri ubu yatangaje abantu batari bacye ubwo yavugaga ibyo yifuza k'umugore we wahazaza.

    Uyu muhanzi uzwiho kuba yikundira igitsinagore ndetse n'igitsinagore nacyo cyikamwikundira yamaze kumara amatsiko inkumi zimwifuza byumwihariko umukobwa waba yifuza ko yamugira umugore.Akoresheje urubuga rwa Snapchat Wizkid yagize ati'Ndasuhuza umukobwa tuzamarana ubuzima bwanjye bwose busigaye nubwo ntamuzi'.

    Yakomeje agira ati'Uwo ariwe wese sindamumenya gusa agomba kumenyako azangurira impeta maze akayinyambika yateye amavi yombi ndetse akansaba ko namubera umugabo.Agomba kubinkorera kuko nanjye sinzanzwe'.

    Source : https://yegob.rw/wizkid-yahishuye-ikintu-gisekeje-yifuza-ku-mukobwa-azagira-umugore/

  • #EURO2020 : Abongereza n’Abataliyani barahurira ku mukino wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakinwe umukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza, umukino wabereye kuri Stade Wembley uhuza u Bwongereza na Danmark.

    Danmark ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Mikkel Damsgaard kuri Coup-Franc, umunyezamu Pickford awukoraho ariko uranga ujya mu izamu.

    Ku munota wa 39 w’umukino, ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Bukayo Saka ashaka Sterling, kapiteni wa Danmark Kjaer yahise awukoraho ujya mu uzamu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Amakipe yombi yakomeje gushakisha uburyo kubona igitego cya kabiri, ari nako akora impindukaz itandukanye ariko iminota 90 y’umukino irangira bikiri igitego 1-1.

    Mu minota 30 y’inyongera, Raheem Sterling wari wagoye ab’inyuma ba Danmark, yaje gukorerwaho Penaliti, Harry Kane ayiteye umunyezamu ayikuramo ariko ntiyagumana umupira, Harry Kane ahita yongera arawutera kiba igitego cya 2.

    Umukino waje kurangira abongereza begukanye intsinzi imbere y’abafana babo, bakaba bagomba kuzahurira ku mukino wa nyuma n’ubutaliyani bwasezereye Espagne, umukino utegerejwe ku Cyumweru.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    U Bwongereza: Pickford, Walker, Stones, Maguire, Shaw, Phillips, Rice, Saka, Mount, Sterling, Kane.

    Denmark: Schmeichel, Christensen, Kjaer, Vestergaard, Stryger Larsen, Hojbjerg, Delaney, Maehle, Braithwaite, Dolberg, Damsgaard.

    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi b
    Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi b’u Bwongereza bazonze ikipe ya Denmark

    Harry Kane yatsinze igitego cyahesheje intsinzi u Bwongereza
    Harry Kane yatsinze igitego cyahesheje intsinzi u Bwongereza

    Abongereza bishimiye gukabya inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w
    Abongereza bishimiye gukabya inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu mateka yabo

    Umutoza w
    Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, yishimiye intsinzi

    Umunyezamu wa Denmark, Kasper Schmeichel, ntako atagize ariko biba iby
    Umunyezamu wa Denmark, Kasper Schmeichel, ntako atagize ariko biba iby’ubusa barasezererwa
    Abakinnyi ba Denmark bashimiye abafana benshi bari baje kubashyigikira
    Abakinnyi ba Denmark bashimiye abafana benshi bari baje kubashyigikira

    Amafoto: UEFA EURO 2020

  • Burundi: Inzego z'iperereza n'iz'umutekano zirimo n'iz'u Rwanda zahagurukiye ikibazo cy'Umutekano muke #rwanda #RwOT

    Inama ya kane y'abayobora inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere k'Afurika y'ibiyaga bigali yasoje imirimo yayo i Bujumbura mu Burundi. Yasabye ko habaho guhagurukira ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bihugu.

    Mu myanzuro iyo nama yahuje intumwa z'Uburundi, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, yafashe, harimo gushyiraho itsinda rizunganira ibikorwa bya gisirikali byo guhangana n'imitwe yitwara gisirikali, imyinshi ifite ibirindiro muri Kongo.

    Itangazo VOA ikesha ibiro by'intumwa zidasanzwe mu karere k'ibiyaga bigali byafashije gutegura izi nama, rivuga ko abari bayirimo biyemeje kongera ingufu mu kuburizamo ibitero n'ivuka ry'indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n'ituze mu bihugu byo mu karere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bakuru b'inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere bemeranyije kuri gahunda y'ibikorwa by'imyaka ibiri, hagamijwe gukuraho icyo ari cyose giteza umutekano muke mu karere.

    Muri ibyo bikorwa harimo kwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by'imitwe yitwara gisirikali no kuyicyura mu bihugu ikomokamo, guhagarika uburyo bwose iyo mitwe ibonamo imfashanyo n'inkunga za gisirikali ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe. Inama ikurikira ya gatanu izabera i Kigali mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/burundi-inzego-ziperereza-nizumutekano-zirimo-nizu-rwanda-zahagurukiye-ikibazo-cyumutekano-muke/

  • Inkuru mbi ku bakunzi b'abahanzikazi Vestine na Dorcas – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi Vestine na Dorcas bari bamaze igihe gisaga umwaka umwe bari mu bujyanama bwa M. Irene Entertainment (MIE) ya Irene Murindahabi bamaze kuva muri ubu bujyanama.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021, Irene Murindahabi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru risezerera Vestine na Dorcas muri MIE. Nkuko bigaragara muri iri tangazo ryagiye hanze, Ubuyobozi bwa MIE bwavuze ko buhagaritse ibikorwa byose bwakoranaga n'abahanzikazi Vestine na Dorcas kubera impamvu tuzamenyeshwa mu minsi iri imbere.

    Haribazwa ikizakurikiraho kuri Vestine na Dorcas nyuma yo kuva mu bujyanama bwa MIE ndetse iyi ni inkuru itari nziza ku bakunzi ba Vestine na Dorcas ndetse n'abakunze indirimbo zabo zirimo Nahawe Ijambo n'izindi.

    Iri tangazo rigiye hanze mu gihe hashize iminsi mike Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ” Adonaï “.

    Vestine na Dorcas bari kumwe na Irene Murindahabi uyobora MIE

     

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021, Vestine na Dorcas ntibakibarizwa muri MIE

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-ku-bakunzi-babahanzikazi-vestine-na-dorcas/

  • Inama yari ihuje inzego z'iperereza n'iz'umutekano zirimo n'iz'u Rwanda I Burundi yasojwe #rwanda #RwOT

    Inama ya kane y'abayobora inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere k'Afurika y'ibiyaga bigali yasoje imirimo yayo i Bujumbura mu Burundi. Yasabye ko habaho guhagurukira ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano muri ibyo bihugu.

    Mu myanzuro iyo nama yahuje intumwa z'Uburundi, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda na Tanzaniya, yafashe, harimo gushyiraho itsinda rizunganira ibikorwa bya gisirikali byo guhangana n'imitwe yitwara gisirikali, imyinshi ifite ibirindiro muri Kongo.

    Itangazo VOA ikesha ibiro by'intumwa zidasanzwe mu karere k'ibiyaga bigali byafashije gutegura izi nama, rivuga ko abari bayirimo biyemeje kongera ingufu mu kuburizamo ibitero n'ivuka ry'indi mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano n'ituze mu bihugu byo mu karere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo bakuru b'inzego z'iperereza n'umutekano mu bihugu byo mu karere bemeranyije kuri gahunda y'ibikorwa by'imyaka ibiri, hagamijwe gukuraho icyo ari cyose giteza umutekano muke mu karere.

    Muri ibyo bikorwa harimo kwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by'imitwe yitwara gisirikali no kuyicyura mu bihugu ikomokamo, guhagarika uburyo bwose iyo mitwe ibonamo imfashanyo n'inkunga za gisirikali ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe. Inama ikurikira ya gatanu izabera i Kigali mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/inama-yari-ihuje-inzego-ziperereza-nizumutekano-zirimo-nizu-rwanda-i-burundi-yasojwe/

  • Donald Trump yareze mu rukiko Kompanyi; Twitter, Facebook na Google ku munigana ijambo #rwanda #RwOT

    Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, uwahoze ari umukuru w'Igihugu Donald Trump, yatangaje ko yashyikirije urukiko ikirego ku bigo bikomeye bitatu by'ikoranabuhanga. Avuga ko bimunigana ijambo ku buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Nk'uko yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru, Trump yareze Facebook, Twitter na Google, n'abayobozi babyo bakuru. Yaregeye urukiko rwo ku rwego rw'Igihugu muri leta ya Florida, mu majyepfo y'Igihugu, aho asigaye atuye nyuma yo kuva ku butegetsi. Yavuze, ati: 'Turasaba urukiko ko ruhagarika ko ducecekeshwa no kudushyira ku rutonde rw'umukara.'

    By'umwihariko nkuko VOA ibitangaza, sosiyete Twitter na Facebook zafunze imbuga za Trump nyuma y'igitero cy'abayoboke be kuri Capitol (ingoro y'inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Congress). Ni igitero cyabaye ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2021.

    Izi Kompanyi mu gufunga imbuza za Trump, zasobanuye ko zabikoze kubera impungenge z'uko Trump yakoresha imbuga ze kugirango ahamagarire abantu ibindi bikorwa by'urugomo. Kugeza ubu, ntashobora kugira icyo atangaza kuri Twitter na Facebook.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/donald-trump-yareze-mu-rukiko-kompanyi-twitter-facebook-na-google-ku-munigana-ijambo/

  • Ndaremerewe: Nakundanye n'umusore murihira ishuri ngo yige none menye ko afite umugore n'umwana kandi twiteguraga kurushinga vuba! Mbigenze nte? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakunzi bacu yaratwandikiye ashaka ko tumugira inama. Yatwandikiye ibi bikurikira:

    Mwaramutse!
    Nakundanye n'umusore tumaranye imyaka 2 nta kazi yarafite nijye wakoraga gusa murihira imyuga ariga arayirangiza kandi nkamumenyera buri kimwe none ikibazo n'uko namenye ko afite umugore n'umwana kandi twari kuzabana mu kwezi Kwa Cumi.

    Nukuri mungire inama!

    Source : https://yegob.rw/ndaremerewe-nakundanye-numusore-murihira-ishuri-ngo-yige-none-menye-ko-afite-umugore-numwana-kandi-twiteguraga-kurushinga-vuba-mbigenze-nte/

  • APR FC yamaze kongera amasezerano 3 isinyisha uwo imaze igihe yirukaho #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze kongera amasezerano abakinnyi bagera kuri batatu ndetse inagura Mugisha Gilbert yari imaze igihe ishaka.

    APR FC ikomeje kwiyubaka, nyuma yo gusinyisha Nsabimana Aimable na Kwitonda Alain(Bacca), uyu munsi yongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo.

    Manishimwe Djabel winjiye muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports muri 2019, yari asoje amasezerano ye akaba yongereye indi myaka 2 akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wafashije iyi kipe cyane muri iyi myaka ibiri itambutse, yahawe miliyoni 25.

    Rwabuhihi Aime Placide, myugariro wari usoje amasezerano aho yari yasinye imyaka 2 avuye muri Kiyovu Sports, we yasinye imyaka 3 aho bivugwa ko yahawe miliyoni 15.

    APR FC kandi ikaba yongereye amasezerano Nizeyimana Djuma na we wari wasinyiye iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

    Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe yasinyishije Mugisha Gilbert yashatse kuva muri 2019 ariko ntibyakunda kuko yari agifite amasezerano ya Rayon Sports, uyu mukinnyi amakuru avuga ko yishyuwe miliyoni 17 mu gihe cy’imyaka 2 akazajya ahembwa ibihumbi 900.

    Manishimwe Djabel yongereye imyaka 2

    Rwabuhihi Aime Placide yongereye imyaka 3

    Nizeyimana Djuma yongereye amasezerano na we

    Bwa nyuma na nyuma Mugisha Gilbert yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yamaze-kongera-amasezerano-3-isinyisha-uwo-imaze-igihe-yirukaho

  • Ukuri ku bivugwa ko ikiganiro Urukiko cyanyur… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikiganiro cya Siporo kuri Radio 10 'Urukiko' cyari kiyoboye ibindi mu gukundwa mu Rwanda gisheshwe abagikoraga bakimurirwa mu bindi biganiro, abandi bagahabwa izindi nshingano muri iki gitangazamakuru ariko ntibishimire uyu mwanzuro, biravugwa ko iki kiganiro  kigiye kwimukira kuri Radio ya KFM.

    Urukiko rwa Radio10, nicyo kiganiro cy'imikino cyari gikunzwe na benshi mu Rwanda kuko cyumvwa n'ingeri zitandukanye kandi ahantu hatandukanye kubera inkuru zivugwa muri iki kiganiro gikorwa amasaha atatu.

    Iki kiganiro cyakorwaga n'abanyamakuru b'inzobere, bayobowe na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Clever ndetse na Axel Horaho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, nibwo byamenyekanye ko ubuyobozi bwa Radio10 bwakoze impinduka ku banyamakuru bakoraga ikiganiro cy'Urukiko kuri iki gitangazamakuru.

    Sam Karenzi wari uhagarariye igisata cy'imikino kuri Radio10, yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wa Radio (Directeur), Kalisa Bruno Taifa wakoraga mu kiganiro Urukiko yimuriwe mu kiganiro cy'imikino kiba ku mugoroba cyitwa Ten Zone, Mugenzi Faustin wakoraga muri Ten Zone yimurirwa mu Urukiko, mu gihe Kazungu Clever yasezeye burundu kuri Radio 10.

    Izi mpinduka zikozwe ku banyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko nyuma y'igihe kitari gito bari ku gitutu cy'abashegeshwe n'inkuru zatambukaga muri iki kiganiro.

    Bivugwa ko ubuyobozi bw'iki gitangazamakuru nabwo bwabisabwe n'abayobozi ba Minisiteri ya Siporo, kubera ko iki kiganiro hari ibyo kitubahiriza, gusa nta makuru abyemeza yigeze atangazwa n’iki kigo.

    Izi mpinduka ntabwo zigeze zishimisha na gato aba banyamakuru, byanatumye batangira gutekereza gusezera kuri iki gitangazamakuru bose.

    Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko uko ari bane bose bagiye kwimukira kuri KFM bakajyana n'ikiganiro cyabo.

    Mu kumenya amakuru y'impamo, InyaRwanda.com yaganiriye na Sam Karenzi uhagarariye aba banyamakuru, yemera ko bagiranye ibiganiro na KFM ariko avuga ko bitararangira.

    Yagize ati 'Nagiranye ibiganiro na KFM, gusa ntabwo birarangira, ntakiragerwaho, turacyari abakozi ba Radio 10. Hari benshi bifuza ko dukorana gusa ntabwo turafata umwanzuro w’aho tugomba kugana, aho ibiganiro bizagenda neza niho tuzajya'.

    Andi makuru InyaRwanda.com yamenye ni uko izi mpande zombi zamaze kumvikana ndetse ikiganiro Urukiko kikaba kizatangira kunyura kuri KFM guhera tariki ya 01 Kanama 2021.

    Ikiganiro Urukiko cyatangiye gutambuka kuri Radio10 mu ntangiriro za 2020, gikorwa n'abanyamakuru bashya bose bahuriye kuri iki gitangazamakuru bavuye ahandi, bazana umuvuno utandukanye n'uwari umenyerewe mu bindi biganiro by'imikino bitandukanye.

    Ikiganiro Urukiko cyatambukaga kuri Radio 10  biravugwa ko kimukiye kuri KFM

    Axel Horaho, Bruno Taifa, Kazungu Ceer na Sam Karenzi bashobora kwisanga kuri KFM mu kiganiro Urukiko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107339/ukuri-ku-bivugwa-ko-ikiganiro-urukiko-cyanyuraga-kuri-radio-10-cyimukiye-kuri-kfm-107339.html