Author: webrwanda

  • “ Isabukuru nziza Mugore mwiza, Ndagukunda! ” – Umugabo wa Miss Jordan Mushambokazi yamwibukije agaciro afite mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nibwo Miss Jordan Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yizihiza isabukuru y'imyaka 23 amaze abonye izuba. Umugabo we, Karim Mbonyumuvunyi, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo meza y'urukundo amubwira ko amukunda cyane ndetse amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Ni nyuma yuko yari amaze gushyira hanze ifoto yabo bombi.


    Nyuma yuko ashyize hanze iyi foto, Umugabo wa Jordan, yayiherekesheje amagambo agira ati ” To my beloved wife, no gift could ever be enough to express how much I cherish you each and every day. It's your birthday, but I'm the one who should be celebrating the most. My favorite person in the world was born on this day. HAPPY BIRTHDAY MY WIFE ❤️ I love you ❤️ @jordan_mushambokazi “.

    Ibi bibaye mu gihe hashize ukwezi, Karimo na Jordan bakoze ubukwe kuko hari ku ya 06 Kamena 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe.

    Couple ya Karim na Jordan ni imwe mu ma couples y'ibyamamare agezweho ndetse anakunzwe muri iki gihe.

    Source : https://yegob.rw/isabukuru-nziza-mugore-mwiza-ndagukunda-umugabo-wa-miss-jordan-mushambokazi-yamwibukije-agaciro-afite-mu-buzima-bwe/

  • Inkuru ireba Abanyarwanda bose: Nathan arabakeneye ngo abashe kuvuzwa| Ababyeyi be barahangayikishijwe n'uburwayi bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu witwa Ngabe Nathan umaze amezi 3 avutse yagize ikibazo gikomeye cy'uburwayi ubwo yari amaze ukwezi n'igice avutse.

    Nkuko tubikesha ISIMBI TV, Joseph, Papa wa Nathan, yavuze ko Nathan yavutse neza nk'abandi bana nta kibazo na kimwe afite gusa nyuma y'ukwezi n'igice Nathan yatangiye kurwara biba ngombwa ndetse ko bamujyana kwa Muganga. Muri urwo rugendo rutari rworoshye, Papa wa Nathan yakomeje gukora akazi ke nk'ibisanzwe nk'umukuru w'umuryango gusa akajya anabaza amakuru ya Nathan kugirango yumve uko amerewe.

    Sharon, Mama wa Nathan, yavuze ko umwana we yavutse bisanzwe nk'abandi bana gusa akivuka yari afite ikibazo ku buryo atashakaga konka ibere gusa nyuma y'igihe gito avutse abaganga bamwitayeho nyuma aza konka ibere nk'uko abandi bana bose bakivuka babikora. Mama wa Nathan yakomeje avuga ko Nathan yaje gufatwa n'uburwayi kugeza aho yakororaga isaha yose igashira ndetse akanahumeka nabi. Yamujyanye kwa Muganga bakajya bamwongerera umwuka gusa byaje kunanirana akomeza kuremba.

    Sharon yavuze ko Nathan yasuzumwe na Muganga w'umutima ari nawe wamubwiye ko umwana we arembye cyane ko afite ikibazo cy'imitsi yasobanye. Sharon acyumva iyo nkuru yaraturitse ararira ndetse nta kindi kintu yongeye kumva kuva ubwo. Muganga yahise agenda kuko yabonaga Sharon ameze nabi ku buryo nta kindi kintu yari bumubwire ngo acyumve.

    Papa wa Nathan yavuze ko nyuma yuko babwiwe ko Nathan yagize ikibazo cy'umutima ah imitsi ijyana amaraso ayunguruye yasobanye n'ijyana amaraso atayunguruye, yagerageje kwandikira ibitaro bitandukanye byo hanze y'U Rwanda kugirango arebe ko hari icyo babafasha. Mu bitaro byinshi yandikiye, ibitaro bimwe mu mu gihugu cy'Ubuhinde nibyo byabashije kubabwira ko byabafasha umwana agakira neza. Amafaranga babasabye ni miliyoni 20 z'amanyarwanda akaba avuga ko kuri ubu bamaze kubona miliyoni 6 hakaba hasigaye miliyoni 14.

    Papa wa Nathan yavuze ko buri wese waba ufite umutima ufasha yabafasha akabatera inkunga bakabasha kuvuza Nathan agakira dore ko bababwiye ko natavuzwa, mu kwezi kwa Kanama 2021 ashobora kwitaba Imana.

    Ku bifuza gufasha Nathan ngo avuzee numero mwakoherezaho inkunga yanyu ni 0788594089 ya Papa Nathan (Habimana Joseph). 

    Papa na Maman wa Nathan bavuze ko bakeneye ubufasha kugirango umwana wabo abashe kuvuzwa

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ireba-abanyarwanda-bose-nathan-arabakeneye-ngo-abashe-kuvuzwa-ababyeyi-be-barahangayikishijwe-nuburwayi-bwe/

  • M.I Entertainment yatandukanye n'itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 Nyakanga 2021, nibwo ubuyobozi bwa M.I Entrainment bwatangaje ko bwamaze gutandukana n'itsinda ry'abahanzikazi babiri Vestine na Dorcas ku mpamvu zitatangajwe.

    Binyuze ku rubuga rwa Instagram rwa Murindahabi Irene, nyiri M.I Entertainment nibwo yashyize hanze ibaruwa igenewe itangazamakuru igaruka ku gutandukana kwe n'aba bahanzi yafashaga mu kumenyekanisha ibihangano byabo.

    Iryo tangazo ritangira riragira riti 'MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n'umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n'abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.'

    Muri iri tangazo, Murindahabi Irene yashimye uburyo abakunzi b'umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse n'uburyo batahwemye kubashyigikira.

    M Irene ahagaritse gufasha aba bahanzikazi bakiri bato muri M.I Entertainment ariko asigaranyemo undi muhanzi umwe yafashije guhera akiri muto mu kumenyekana ariwe Niyo Bosco.

    Aba bahanzikazi bakomoka mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze batandukanye na M.I Entertainment bamaze gukorerwa indirimbo eshatu zakunzwe cyane harimo iherutse gusohoka yiswe 'Adonai'.

    The post M.I Entertainment yatandukanye n'itsinda rya Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/m-i-entertainment-yatandukanye-nitsinda-rya-vestine-na-dorcas-bazwi-mu-ndirimbo-zo-guhimbaza-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m-i-entertainment-yatandukanye-nitsinda-rya-vestine-na-dorcas-bazwi-mu-ndirimbo-zo-guhimbaza-imana

  • Abakobwa gusa: Ngubu ubutumwa udakwiye kwandikira umusore mukundana||bushobora gushyira akadomo ku rukundo rwanyu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba wandikiye umukunzi wawe ubutumwa kuri telefone no kumbuga nkoranyambaga burya haba hari icyo uba ushaka kumubwira.Gusa hari ibyo wakwandika ugasanga ubaye ubwa cya gisiga cy'urwara rurerure, ndetse ukaba washyira iherezo ku rukundo rwanyu.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imvugo udakwiriye gukoresha na gato mu butumwa bugufi uha umukunzi wawe.

    1.Ese koko urankunda?

    Ibibazo biragwira! Ntibikwiriye na gato ko wohereza ubutumwa bubaza iki kibazo kuko bica intege umukunzi wawe cyane ko burya abahungu bakunda guhabwa igihe cyabo bakanga cyane gusunikirwa mu kintu. Niba agukunda, azabikubwira abyiteguye kandi simpamya ko uburyo iteka azabivugamo ari mu gusubiza ubutumwa bwawe bumubaza icyo kibazo.

    2.Uri kunyicaho?

    Rwose! Ukabona umukobwa yandikiye umuhungu bakundana iri jambo ntanashaka kongera kwandika! Ubutumwa bubaza iki kibazo ntibuteye agahinda ahubwo buratangaje. Ukuri guhari ni uko niba koko umukunzi wawe ari kukwicaho, hari amahirwe make yo kugusubiza, bivuze ko waba uri guta igihe cyawe unitesha agaciro wowe ubwawe mukobwa. Aho kumwandikira ubutumwa bumeze uko, wamuhamagara ahubwo mukabiganiraho bikagira inzira.

    3.Kumwoherereza 'screenshoots' z'ibiganiro bya kera umwemeza ikosa.

    Uretse kuba ibi byagaragariza umukunzi wawe ko ubika inzika, byanaguteza ibibazo kuko kubika ibiganiro byarangiye kera bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko byatuma ugarura n'ibibazo byakemutse kera kandi abakobwa benshi muri kamere yabo bakunda gufata ama 'screenshootsi'. Sinkubujije kuzifata kuko uri umukobwa nyine, kandi sinakubuza ibiri muri kamere zawe ariko uririnde koherereza umuhungu mukundana screenshoots z'ibiganiro mwagiranye hambere kuko hari ikibaye ako kanya ushaka kumwereka uko ari mu mafuti gusa.

    4.Ndagukunda' (ku nshuro ya mbere).

    Biraryoha cyane kubwira umukunzi wawe ko umukunda kuko bimwongerera icyizere n'urukundo kuri wowe kandi bikamunezeza cyane. Jya ukunda kubimubwira muri kumwe muvugana ndetse no mu butumwa umwandikira nta kosa ririmo rwose. Ariko mukobwa, uzirinde kuba wabanza umuhungu ngo umutange umubwire ko umukunda mu butumwa umwandikira kuko burya bigaragara nk'aho uri kwiteretera umuhungu n'ubwo nabyo byadutse ariko ni imwe mu ntandaro zo gusuzugurwa no gufatwa nk'icyo imbwa ihaze mu gihe runaka. Byaba byiza cyane umubanje ari uko muri kumwe atari ubutumwa umwandikiye.

    5.Wari uri mu biki?

    Ubusanzwe iki kibazo kijya kumera nko kubaza umuntu uko yari ameze. Ariko kubera uburyo byaba bivuzwemo cyane ko ari mu butumwa aha umuntu atumva ijwi ubivuganye, hari ubwo umukunzi wawe ashobora kumva ko utangiye kumugenzura muri gahunda ze umubonerana cyangwa usa n'ushaka kumushinja amakosa yihariye yamuhugije. Menya imvugo ikwiriye yo gukoresha ku mukunzi wawe.

    6.Birarangiye !

    Yego, bibaho mu rukundo ko birangira cyangwa urugendo rw'urukundo rwanyu ruhagarara. Tutagendeye ku cyaba kibiteye, gutandukanira n'umusore mukundana mu butumwa bugufi ubwabyo ni agasuzuguro noneho bikaba agakabije iyo ari ibintu atari yiteguye ko byabaho. Twaza gahoro, umukobwa ni utuza agacisha make, mushakane mubiganireho murekane mubyumvikanyeho ariko mutarekaniye ku butumwa buvuga ngo 'Byarangiye!'

    7.Ndakubona !

    Ibi abakobwa bakunda kubikora nk'iyo bagiye ahantu bakahabona abakunzi babo nabo bariyo ariko bakirinda kubiyereka ahubwo bakohereza ubutumwa buvuga ibi. Mukobwa mwiza, niba ubonye umukunzi wawe ahantu utatekerezaga ko muhahurira, icya mbere ukwiriye gukora ni ukugera aho ari niba bigushobokera ukamusuhuza, ukamwiyereka akanamenya ko nawe uhari kuko kumuha ubutumwa umwereka ko ubona aho ari byatuma akeka ko umushyiraho za maneko ahubwo.

    8.Tugomba kuganira.

    Mukobwa mwiza, uri gukanga nde?! Niba utinyuka koherereza umuhungu mukundana ubutumwa buvuga uku, nta gikanganye wanamuha ubumumenyesha ko byarangiye rwose nicyo yaba ari gutekereza nk'inkurikizi zabyo n'ubwo atari cyo waba ugamije. Iri jambo riraremereye ni nk'impuruza ubundi kandi ryumvikana nk'iritagira ibiganiro byiza.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusa-ngubu-ubutumwa-udakwiye-kwandikira-umusore-mukundanabushobora-gushyira-akadomo-ku-rukundo-rwanyu/

  • Nyuma y’imyaka 3 Sankara yagarutse mu gasobanuye, yavuze aho yari yaraburiye(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime wakunzwe na benshi ariko akaba yari amaze igihe atumvikana, Sankara The Premier avuga ko ikintu cyatumye abura ari gahunda z’umuryango yari ahugiyemo zituma atinda ariko ubu ngo yagarutse.

    Sankara The Premier ubusanzwe yitwa Mutore Isaac, akaba umuvandimwe wa Bugingo Bony wamamaye nka Junior Giti, Nkusi Thomas uzwi nka Yanga na Mike bose bazwi mu gasobanuye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Sankara avuga ko yatangiye uyu mwuga muri 2012 abijyanywemo n’uko Junior(mukuru we) yabikoraga, avuga ngo niba Junior abikoze na we kuki atabikora, gusa ngo bose bafatiraga icyitegererezo kuri mukuru wabo, Yanga.

    Uyu musore wari umaze igihe atumvikana mu mwuga wo gusobanura filime aho abakunzi be bari barayobewe aho yagiye, yavuze ko kumara imyaka 3 adakora byatewe na gahunda z’umuryango yari ahugiyemo bituma atinda.

    Ati'Naje kugira ibintu ngomba kujya kwitaho mu muryango, icyo gihe nari muri Kenya, hari ibintu byo mu muryango narimo nirukamo, birantinza ariko ku bafana banjye filime zo zatangiye gusohoka, ntibagire ikibazo.'

    'Sinavuga ngo ni umuryango gusa, wenda hari ibindi bibazo umuntu aba afite ntabwo najya gusobanura ngo mvuge buri kimwe ariko nagombaga kugenda ariko naragarutse.'

    Uyu musobanuzi wari ukunzwe na benshi yavuze ko abakunzi be bakwizera ko agiye kubaha ibyiza birenze ibyo yabahaga mbere.

    Sankara avuga ko agarutse mu mwuga wo gusobanura filime ari wese

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-3-sankara-yagarutse-mu-gasobanuye-yavuze-aho-yari-yaraburiye

  • Perezida wa Haiti yishwe #rwanda #RwOT

     

    Perezida wa Haiti Jovenel Moïse yishwe n'abantu bataramenyekana bamugabyeho igitero mu ijoro aho atuye.

    Ibi biratangazwa na minisitiri w'intebe w'iki gihugu Claude Joseph nkuko BBC yabyanditse.

    Joseph yavuze ko aho perezida atuye hagabwe igitero n'abantu bataramenyekana ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo ku isaha ngengamasaha-GMT, muri Haiti hari saa saba z'ijoro mu murwa mukuru Port-au-Prince mu Rwanda hari saa moya z'igitondo.

    Biravugwa ko umugore wa perezida yakomerekeye muri icyo gitero.

    Joseph atangaza ko yafashe ingamba zose ngo leta ikomeze gukora.

    Jovenel Moïse w'imyaka 53 y'amavuko yari ku butegetsi kuva muri Gashyantare 2017 ubwo Michel Martelly wari perezida akuriweho.

    Ubutegetsi bwa Moïse bwaranzwe n'ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n'imyigaragambyo irimo urugomo y'abamagana leta.

    Mu ntangiriro y'uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y'imyaka itanu ya Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly yeguriyeho.

    Ariko, Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa kabiri mu 2017.

    Uko gucyerererwaho umwaka umwe kwatewe n'ibirego by'uburiganya mu matora, byaje gutuma ibyavuye mu matora ya 2015 biteshwa agaciro hagakorwa amatora bundi bushya, yatsinzwe na Moïse.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/perezida-wa-haiti-yishwe/

  • AS Kigali yongereye amasezerano umukinnyi umwe, isinyisha 2 barimo na rutahizamu watsinze byinshi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yamaze kongerera amasezerano Kalisa Rashid ukina mu kibuga hagati aho yasinye imyaka 2, ni mu gihe yasinyishije na rutahizamu Saba Robert wakiniraga Kiyovu Sports.

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rirashyushye, buri saha haraza amakuru y’abakinnyi amakipe yifuza nabo yasinyishije, ku ikubitiro, AS Kigali yatangiye yongera amasezerano y’abo yari ifite.

    Yahereye kuri Kalisa Rashid wasinye imyaka ibiri aho yahawe miliyoni 7 akazajya ahembwa ibihumbi 900.

    Nyuma yo kongerera Rashid, ikaba yahise inasinyisha rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona wakiniraga Kiyovu Sports ari we Saba Robert aho na we yasinye imyaka 2.

    Yasinyishije kandi Uwimana Guillain wakinaga mu kibuga hagati muri Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

    Saba yasinye imyaka 2 muri AS Kigali

    Kalisa Rashid yongereye amasezerano muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yongereye-amasezerano-umukinnyi-umwe-isinyisha-2-barimo-na-rutahizamu-watsinze-byinshi

  • Vestine na Dorcas batandukanye na M Irene #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakizamuka mu muruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, batandukanye na MIE yari imaze iminsi ibafasha.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Murindahabi Irene ari na we uyobora MIE yavuze ko nyuma yo gusesengura imikoranire ye na Vestine na Dorcas yahisemo kuyigarika guhera kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021.

    Murindahabi Irene ntabwo yigeze atangaza icyatumye asesa amasezerano yari afitanye n'aba bana b'abakobwa bamaze kwiharira igikundiro mu muzika wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu gihe bari bamaranye, yabafashije gukora indirimbo eshatu. Iya mbere ni Nahawe Ijambo yakunzwe n'abatari bake, Papa ndetse na Adonai baherukaga gushyira hanze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/07/vestine-na-dorcas-batandukanye-na-m-irene/

  • Covid-19: Urukiko rwemeye gusubika urubanza rwa Karasira Aimable kubera ibibazo birimo no kuba ataramera neza #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Aimable Karasira rwasubitswe kuko 'ataramera neza nyuma yo gukira Covid-19'. Hiyongeraho kandi ko uruhande rwe rwasabye inyandiko ya muganga itaraboneka, yerekana uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

    Karasira, uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, yafunzwe mu mpera z'ukwezi kwa gatanu ashinjwa 'guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi', icyaha umwunganira ahakana.

    Nyuma yanduye Covid-19 ataraburanishwa ashyirwa mu bitaro, nyuma yo kuyikira uyu munsi yari gutangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Kuri 'station' ya polisi ya Kicukiro aho afungiye niho yari kuburanira hifashishijwe ikoranabuhanga, nk'uko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa wari uhari abivuga. Umunyamakuru wa BBC we ntiyemerewe kwinjira mu cyumba cy'iburanisha ku mpamvu atabwiwe.

    Umwunganizi we Evode Kayitana yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye urukiko ko urubanza rw'umukiriya we rwimurwa kuko ataramera neza nyuma yo gukira Covid.

    Yavuze ze kandi ko yasabye inyandiko ya muganga yerekana uko amagara ye mu mutwe yifashe ariko iyo nyandiko itaraboneka.

    Kayitana avuga ko kuva mu 2003 Karasira yivuza ibibazo by'agahinda gakabije (depression) ariyo mpamvu basabye iyo nyandiko ngo barebe uko ubu ahagaze, kuko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ataburanishwa.

    Urukiko rwemeye ibisabwa n'abunganira uregwa, rwimurira urubanza tariki 23 z'uku kwezi.

    Byageze aha gute?

    Karasira wahoze ari umwalimu mu ishami ry'ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda aregwa kandi icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'amafaranga abarirwa muri za miliyoni basanze afite.

    Amasaha macye mbere yo gufatwa mu mpera z'ukwa gatanu, Karasira yari yatangaje ikiganiro kuri YouTube ashinja ingabo za FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n'umuvandimwe we mu 1994.

    UN/ONU, yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Abanyarwanda bamwe, barimo na Karasira, bavuga ko hari ubwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR-Inkotanyi mbere, mu 1994 na nyuma.

    Ubwo bwicanyi bundi buvugwa ni ingingo benshi badatinyuka kuvugaho mu Rwanda, bamwe bavuga ko ibiregwa Karasira bishingiye ku gutinyuka kuvuga kuri ubwo bwicanyi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/covid-19-urukiko-rwemeye-gusubika-urubanza-rwa-karasira-aimable-kubera-ibibazo-birimo-no-kuba-ataramera-neza/

  • Dusengere ahantu dukorera #rwanda #RwOT

    Ibisigaye bene Data mudusabire kugira ngo jambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe, kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose (2Abatesalonike 3:1-2).

    Iyo wumvise “abantu babi n’abanyamahane,” ushobora guhita, wibuka cyangwa utekereza umuntu umwe cyangwa wenda abantu benshi uzi.

    Aho ukorera hashobora kuba huzuye abantu cyangwa abakoresha batemera Imana. Birashoboka ko abantu bose mu biro aho ukorera banga Imana bakakwanga kuko uyizera. Nyamara Imana ntizakwemerera kuva aha hantu.

    Kuki Imana ikurekera aha hantu? Ihakurekera kuberako uri umucyo w’isi. Imana igushyira mu mwijima kuko umucyo wirukana umwijima. Akenshi Ishyira abizera mu nzira y’abatizera kugira ngo ibereke uko urumuri rusa. Ni yo mpamvu Yesu atugereranya n’umujyi uri kumusozi, kugira ngo tubashe kwerekana neza inzira ku bantu bari mu mwijima.

    Ntabwo uri umucyo gusa, ahubwo uri umunyu w’isi. Uzana ubwiza bw’Imana ku bantu bose muhuye. Iyi ni yo mpamvu akenshi ibigo biha akazi abakristo bitera imbere. Ikibabaje, akenshi babimenya mugihe umukristo atagihari. Abizera bajyana umugisha aho bagiye hose.

    Ni gute ushobora gusenga mugihe uri kumwe n’abantu barwanya Imana n’Ijambo ryayo? Senga nk’uko Pawulo yabigenje, kugira ngo wirinde kandi urinde ibitero byose by’abantu babi kandi bagoramye. Imana rero izakurinda ube mu mutekano, nubwo haba hari umuyaga.

    Umva ijwi ryimana:

    Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Baza Imana uburyo ushobora kwerekana umucyo wayo aho ukorera.

    Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nkuko wifuza kuvugana n’inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi ibasha kumva byose. Dore urugero rw’isengesho: “Mwami, mpangayikishijwe n’iyi nyandiko. Nkuragije aho nkorera ndetse n’ibihabera. Ndashaka kumurikira abantu urumuri rwawe binyuze mu buhamya bwanjye”.

    Kora uyu munsi:

    Noneho ufate umwanya wo gutekereza cyane mu byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yakubwiye? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.

    Wubahe Uhoraho:

    Inzira yacu y’umunsi irarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana yacu.

    “Ndashimira abo dukorana ndetse n’abagize uruhare mu kazi kanjye. Bahe umugisha! Kuko ubwami, ububasha n’icyubahiro ari ibyawe iteka ryose. Amen!”

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dusengere-ahantu-dukorera.html