Author: webrwanda

  • Ibaruwa ifunguye nyina na Vestine na Dorcas yanditse agaragaza ubuhemu, uburiganga n’amanyanga bakorewe na M Irene #rwanda #RwOT

    Uzamukunda Elizabeth akaba umubyeyi wa Vestine na Dorcas baherutse kurekurwa M Irene Entertainment(MIE) yavugaga ko ireberera inyungu zabo, yanditse ibaruwa avuga uburyo abana be bashutswe na Murindahabi Irene(M Irene) uhagarariye MIE.

    Ku munsi w’ejo nibwo MIE yasohoye itangazo ivuga ko yahagaritse imikoranire na Vestine na Dorcas yari amaze iminsi afasha ku bw’impamvu yavuze ko azatangaza mu minsi iri imbere.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu ibaruwa yasinyweho na nyina waba bana biyeguriye umuziki wo kuranywa no guhimbaza Imana, Uzamukunda Elizabeth yavuze ko bashutswe na M Irene usanzwe ari umunyamakuru.

    Muri iyo baruwa agarazamo ubuhemu bwose yakoreye aba bana, ko yagiye ahabwa amafaranga mu izana ryabo akayirira, kubambura YouTube Channel, gutera ubwoba ababyeyi be n’ibindi.

    Ibaruwa y’ababyeyi ba Dorcas na Vestine basobanura ikibazo bafitanye na MIE

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibaruwa-ifunguye-nyina-na-vestine-na-dorcas-yanditse-agaragaza-ubuhemu-uburiganga-n-amanyanga-bakorewe-na-m-irene

  • Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y'u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yaraye igeze ku mukino wa nyuma w'amarushanwa ahuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w'i Burayi, ni amarushanwa azwi nka EURO yagombaga kuba mu mwaka wa 2020 ariko kubera koronavirusi aba muri uyu mwaka wa 2021.

    Ni ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yabigezeho imaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Denmark ibitego bibiri kuri kimwe habanje kwitabazwa iminota 120 kuko mu minota 90 y'umukino iba iteganyijwe amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe.

    Ikipe y'igihugu ya Denmark niyo yinjiye mu mukino neza, aho ubwo hari ku munota wa 30 w'umukino nibwo umukinnyi Mikkel Damsgaard yafunguye amazamu ku mupira w'umuterakano yateywe nyuma y'ikosa ikipe y'u Bwongereza yari ikoze.

    Nyuma y'iminota icyenda gusa nibwo ikipe y'u Bwongereza yabonye igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Simon Kjaer ubwo hari ku mupira wari uhinduwe neza na Bukayo Saka birangira uyu mukinnyi yitsinze, icyo gitego kimwe kuri kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy'umukino ndetse no mu minota 90 ntacyahindutse.

    Nyuma yaho amakipe yombi asoje umukino anganya igitego kimwe kuri kimwe, hitabajwe iminota 30 y'inyongera ngo haboneke ikipe yegukana itsinzi yo kuri uwo mugoroba, iyi minota yahiriwe n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza kuko ubwo hari ku munota wa 104 nibwo rutahizamu Harry Kane yaboneye ikipe itsinzi yo kubageza ku mukino wa nyuma.

    Gutsinda kw'ikipe y'u Bwongereza byatumye igera ku mukino wa nyuma aho bagomba guhura n'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yo yasezereye ikipe ya Esipanye muri 1/2 cy'iri rushanwa, biteganyijwe ko umukino wa nyuma wa EURO 2020 uzaba ku cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ku isaha ya saa tatu z'ijoro.

    The post Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y'u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-harry-kane-yafashije-ikipe-yu-bwongereza-gusanga-u-butaliyani-ku-mukino-wa-nyuma-wa-euro-2020/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rutahizamu-harry-kane-yafashije-ikipe-yu-bwongereza-gusanga-u-butaliyani-ku-mukino-wa-nyuma-wa-euro-2020

  • Jacob Zuma yijyanye gutangira igifungo cy’amezi 15 yakatiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zuma yatangiye igifungo cy
    Zuma yatangiye igifungo cy’amezi 15

    Ubutumwa abagize iyo ‘Fondation’ banyujije ku rubuga rwa ‘Twitter’ bugira buti, “Perezida Zuma yiyemeje gushyira mu bikorwa itegeko ryo gufungwa. Ubu ari mu nzira ajya kuri gereza”.

    Ibyo babitangaje hasigaye iminota mikeya ngo isaha ntarengwa yari yahawe igere, kuko Polisi yari yatangaje ko natijyana gufungwa ubwe, Polisi ijya kumwifatira saa sita z’ijoro ku wa gatatu.

    Polisi yo muri Afurika y’Epfo na yo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’icyo gihugu ubu afunzwe.

    Jacob Zuma yakatiwe igihano cyo gufungwa tariki 29 Kamena 2021, bikozwe n’Urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu, icyo kikaba ari icyemezo kitajujiririrwa, icyemezo cy’urukiko cyavugaga ko Jacob Zuma yagombaga kuba yarijyanye gufungwa bitarenze ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, bitaba ibyo Polisi ikajya kumufata ku wa gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, saa sita z’ijoro zo muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga saa yine kuri GMT (22 h 00 GMT).

    Iminota mirongo mbere y’uko iyo saha igera, imodoka zigera ku icumi zagaragaye zituruka mu rugo rwa Jacob Zuma ahitwa i Nkandla.

    Urwo rukiko kuko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, rwatangaje ko ku itariki 12 Nyakanga 2021 ruzongera gusuzuma igihano Zuma yahawe. Zuma yari yasabye ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyakwigizwa nyuma y’iyo tariki ya 12 Nyakanga 2021, ariko icyemezo kizafatwa ku wa gatanu, gifashwe n’urukiko rwa Pietermaritzburg (Mu Burasirazuba).

    Jacob Zuma yavuze ko abacamanza bamuburanishije baranzwe no kubogama, bityo ko igihano yahawe cyakorerwa irindi suzuma.

    Yanavuze ko ukurikije uko ubuzima bwe butameze neza, kumukatira igihano cyo gufungwa muri iki gihe cya Covid-19 ntaho bitaniye no kumukatira igihano cyo kwicwa (cy’urupfu).

    Ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, Jacob Zuma ngo yari yabwiye abamushyigikiye ko polisi niramuka ishatse kumufata hazabaho imvururu.

    Mu byo Jacob Zuma ashinjwa, harimo kuba yarasahuye umutungo wa Leta mu myaka icyenda (9) yamaze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.


  • Nyagatare: Abaturage barasabwa kudahinga imyaka miremire mu bibanza byo mu mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyaka miremire nk
    Imyaka miremire nk’imyumbati ntiyemewe mu mjyi rwagati

    Guhera mu mwaka wa 2015, Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yafashe umwanzuro wo kubuza abantu guhinga imyaka miremire mu mujyi wa Nyagatare hagamijwe kwirinda abajura.

    Icyo gihe abaturage bemerewe guhinga ibishyimbo n’ubunyobwa cyangwa ibirayi bagacika ku bigori, amasaka n’imyumbati kuko abajura bakwihishamo bwakwira bakiba. Nyamara bimwe mu bibanza mu mujyi wa Nyagatare bihinzemo ibigori n’imyumbati.

    Ingabire avuga ko n’ubwo babihinze bitemewe kandi hari n’ababihaniwe, ati “Ni byo koko birabujijwe ahubwo ubu uwo mwanzuro wo guhinga imyaka migufi waravuguruwe, hemezwa ko ahubwo hahingwa imboga n’imbuto. Hari abo twahannye ariko ibihano si byo dushyira imbere”.

    Uwamahoro Francine wo mu mudugudu wa Nyagatare ya gatatu, na we yemeza ko imyaka miremire ari indiri y’abajura bityo kuyibabuza ntacyo bitwaye, ariko na none ngo babareka bakayihinga mu nkengero z’umujyi.

    Ati “Ibigori, imyumbati n’amasaka birabangamye mu mujyi rwose, abajura bihishagamo bakatwiba. Ntibwacyaga batagize aho biba. Ubu ubujura bwaragabanutse kuva aho bihagarikiwe, ariko na none badufashije mu nkengero z’umujyi twahahinga nibura ibigori”.

    Abarebwa n’icyemezo cyo kudahinga imyaka miremire ni abatuye mu midugudu ine y’Akagari ka Nyagatare, harimo Mirama ya mbere, akagari kose ka Barija ukuyemo umudugudu wa Burumba ndetse n’umudugudu wa Nsheke akagari ka Nsheke

    Ingabire asaba abaturage kumva ko kubuzwa guhinga imyaka miremire ari bo bifitiye akamaro kuko umujura atiba utarayihinze gusa, ahubwo n’uwayihinze bimugeraho.

    Agira ati “Abaturage bakwiye kubyumva ku bw’inyungu zabo, iki gihembwe cy’ihinga gitaha tuzaganira na bo, ubukangurambaga busaba guhozaho. Icyakora n’ibihano turaza kubyongera aho gucibwa amande gusa noneho uwabihinze abuzwe no gusarura”.

    Ubundi ibihano bihabwa uwahinze imyaka miremire mu mujyi acibwa amande angana n’Amafaranga y’u Rwanda 10,000 kugera ku 20,000.


  • Abashoferi 4 bafashwe bajyanye abagenzi mu Ntara barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zafashwe zijyanye abagenzi mu turere mu buryo butemewe
    Imodoka zafashwe zijyanye abagenzi mu turere mu buryo butemewe

    Bafatiwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga tariki 06 Nyakanga 2021, bafatanwa abagenzi 14, berekezaga mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

    Habarurema Joel ni umwe mu bashoferi bane bafatanywe abagenzi. Avuga ko yari afite uruhushya yasabiwe na Yego Cabs ariko agatwara abagenzi badafite impushya zibemerera kuva mu Mujyi wa Kigali zibemerera kujya mu Ntara.

    Ati “Bamfatiye mu Karere ka Rwamagana ahitwa i Ntunga mvuye mu Mujyi wa Kigali ngiye mu Karere ka Kayonza, nari mfite abagenzi 4 buri umwe namuciye amafaranga ibihumbi birindwi kandi bose nta n’umwe wari ufite uruhushya”.

    Uwitwa Mutoni Alexia wari muri abo bagenzi 14 bafashwe berekeza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko yiga muri kaminuza, abonye batakirimo kwiga yigira inama yo gushaka uko yataha.

    Ati “Nabonye tutakirimo kwiga nigira inama yo gushaka uko naba nsubiye iwacu mu Karere ka Kayonza. Nta ruhushya nasabye Polisi kuko abantu bambwiye ko hafi ya gare bahasanga imodoka zifite impushya zikabatwa”.

    Abo bashoferi n’abagenzi bose bemera ko ibyo bakoze ari amakosa kandi bishobora gukwirakwiza covid-19 bakaba babisabira imbabazi bagira n’abandi inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bemeye ko bakoze amakosa
    Bemeye ko bakoze amakosa

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko mu bafashwe harimo abafite imodoka zifite impushya zemerewe gutwara abagenzi gusa bakaba bazikoresheje mu buryo butari bwo.

    Ati “Hari imodoka zizwi nka Yego Cabs zifasha abantu gukora ingendo, ba nyirazo batanga urutonde rwazo zikaba zizwi kandi na zo zigatwara abantu bafite uruhushya, bahawe na Polisi ariko iyo ubirenzeho urafatwa”.

    Uretse abo bafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba, ku mugoroba wo ku wa 03 Nyakanga 2021, undi mushoferi yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge atwaye abagenzi mu modoka yo mu bwoko bwa Coaster abajyanye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu yanyuranyije n’amabwiriza.


  • Afurika y'Epfo: Jacob Zuma wahoze ari Perezida, yemeye kwishyikiriza Polisi nta mananiza #rwanda #RwOT

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida w'Afurika y'Epfo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko.

    Kuri uyu wa Gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza ya Estcourt Correctional Centre iri hafi y'urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal.

    Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi  Zuma, w'imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze kuri uyu wa Gatatu.

    Mu cyumweru gishize, Jacob Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa.

    Icyo gifungo nticyari cyarigeze gitangwa ku wahoze ari Perezida w'Afurika y'epfo, akaba yari yahawe igihe ntarengwa cya saa sita z'ijoro ku wa gatatu ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi.

    Icyo gihe ntarengwa cyashyizweho nyuma yuko Bwana Zuma yanze kwishyikiriza polisi ku cyumweru.

    The post Afurika y'Epfo: Jacob Zuma wahoze ari Perezida, yemeye kwishyikiriza Polisi nta mananiza appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/08/afurika-yepfo-jacob-zuma-wahoze-ari-perezida-yemeye-kwishyikiriza-polisi-nta-mananiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-yepfo-jacob-zuma-wahoze-ari-perezida-yemeye-kwishyikiriza-polisi-nta-mananiza

  • Igikorwa Sadio Mane yakoreye abaturage bo mu… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe ibindi byamamare biruhukira mu mijyi ikomeye ku Isi irimo za Dubai na Losa Angeles n'ahandi, siko bimeze ku munya-Senegal w'umutima ukunda, Sadio Mane, kuko ubwo yabonaga ikiruhuko yahisemo kujya iwabo mu cyaro aho avuka ajya gusangira imyembe n'abasore bakuranye ndetse banabanye mu buzima bugoye mu mabyiruka yabo.

    Uyu mukinnyi kandi igihe cyose aharanira gukora igikorwa cyateza imbere icyaro yavukiyemo cya Bambali, kuko yamaze kuhubaka amashuri n'ibitaro.

    Mane w'imyaka 29 y'amavuko uhembwa arenga ibihumbi 100 by'amadolari, aka kayabo ahembwa yiyemeje kujya agasangira n'abanya-Senegal kuko Imana yamukuye kure mu buryo nawe atari yiteguye.

    Amafoto agaragaza Mane ari gusangira imyembe n'inshuti ze mu gace ka Bambali yakwirakwijwe henshi ndetse benshi bashima uyu mukinnyi ukuntu yicisha bugufi ndetse akaba afite umutima w'urukundo.

    Mane udakunda kugaragara yishimisha mu mafaranga menshi ahembwa, yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika ndetse anatwara ibikombe bikomeye i Burayi arikumwe na Liverpool akinira.

    Ubwo yabazwaga impamvu atagura imodoka zihenze ngo anajye kuruhukira ahakomeye nk'abandi bakinnyi, Mane yasubije ati 'Ntabwo rwose nita cyane ku kugura imodoka zihenze cyangwa ibikoresho bikomeye. Icyo nshyize imbere ni ukureba niba abantu banjye muri Sénégal bajya kuryama babonye icyo barya, serivisi nziza z'ibitaro n'amashuri.

    Sinzigera nduhuka kugeza igihe nzaba ndi umusemburo mwiza mu muryango wanjye. Kandi ndanezerewe rwose kandi nishimiye abandi bakinnyi b'umupira w'amaguru bagura imodoka nziza n'igorofa mu mafaranga yabo'.

    Hashize igihe gito, Mane atanze asaga ibihumbi 530 by'amapawundi mu kubaka ibitaro byo mu gace akomokamo ka Bambali.

    Ibiruhuko bya Sadio Mane muri Senegal

    Igikorwa uyu mukinnyi yakoze cyazamuye imbamutima za benshi


    Mane ntiyigeze yirengagiza abaturage bo mu cyaro avukamo

    Mane asanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107345/igikorwa-sadio-mane-yakoreye-abaturage-bo-mu-cyaro-avukamo-cyazamuye-amarangamutima-ya-ben-107345.html

  • Huye: Batatu bafashwe bacyekwaho kwiba umuturage 300.000Frw bamaze kumusindisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27, bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba ayo mafaranga kuri telefoni y’uwitwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy’ubujura, Polisi yabafashe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

    Yagize ati “Tariki ya 24 Kamena 2021, Hategekimana Daniel yagiye mu kabari na ko kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya Covid-19, yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee, bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni, mu gihe arimo kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

    Ati “Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho ibihumbi 50 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari na we ahabwa umubare w’ibanga, yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160.

    Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300”.

    SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari. Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena 2021, Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise aza gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze bahise batoroka ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose.

    Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya, bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi”.

    Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utubari dufunze.

    Akabari ka Nzabarushimana karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu gihe abo batatu bafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Igipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94.7% (ubushakashatsi bwa NURC) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagaragajwe ko ubwiyunge bushyigikiwe kandi buzamurwa n’inkingi zirimo, gusobanukirwa amateka y’Igihugu no gutekereza ahazaza h’u Rwanda, kwiyumva mu bunyarwanda (Ndi Umunyarwanda), icyizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere, umutekano n’imibereho myiza, ubutabera, ndetse n’imibanire.

    Bikurikire muri iyi Video:

  • Ngoma: Umunyeshuri akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisobanurwa na Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, ahabereye icyo cyaha, ngo babibwiwe n’umugore wari usanze uwo mwana mu murima we w’ikawa.

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mwana wishwe ari uw’umukobwa wari utwite wo mu ngo zegereye aho bamusanze yapfuye.

    Nk’uko bitangazwa n’Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) “Umukobwa yiyemerera ko yabyaye umwana ahagana saa cyenda z’ijoro, nyuma akamujugunya mu murima w’ikawa, amaze kumwica”.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avugana n’Ikinyamakuru ‘The New Times’ yemeje ko ayo makuru ari yo, ariko ko iperereza rigikomeje.

    Yagize ati “Ni umukobwa ufite imyaka 18 wabyaye umwana w’umuhungu, ako kanya ahita amwica mu buryo buteye agahinda”.

    Kugeza ubu amazina y’uwo mukobwa ntiyatangajwe, arimo arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro kuko yabyaye nta muntu n’umwe umufashije, nyuma agahita ajya mu mirimo isanzwe ya buri munsi kugira ngo hatagira ukeka ibyo yakoze.

    Murangira ati “Namara gukira neza, azagezwa kuri Polisi, hakurikireho gukurikiranwa mu butabera nk’uko biteganywa n’amategeko”.

    Umurambo w’uwo mwana wishwe wo wajyanywe kuri Laboratwari y’u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory” gukorerwa ibizamini.

    Uwo mukobwa ngo yigaga mu mwaka wa gatandatu kuri Groupe Scolaire de Mvumba, kandi nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murama, yakomeje kujya ku ishuri no mu gihe cyose yari atwite, ndetse ngo yanakoze ibizamini nk’abandi. Gusa ngo ababyeyi bavuga ko batigeze bamenya ko umukobwa wabo atwite.

    Mugirwanake ati “Ababyeyi b’uwo mukobwa bavuga ko yashoboye guhisha ko atwite ntihagira ubimenya”.

    Mugirwanake yavuze ko ari ubwa mbere icyaha nk’icyo kibaye mu Murenge wa Murama, ariko ngo hari n’abandi bakobwa bagiye babyarira mu rugo nyuma bagakomeza ubuzima bwabo, ibyo rero ngo bigaragaza ko hakenewe gushyira imbaraga mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.