Author: webrwanda

  • Ndimbati avuze ipeti yakuye mu gisirikare| Ageneye ubutumwa abasirikare bose babanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 04 Nyakanga 2021 nibwo umunyarwenya Ndimbati yashyize hanze ifoto ya kera aho yagaragaraga yambaye imyenda ya gisirikare. Ni ifoto yatunguye benshi.

    Nyuma yuko iyi foto igiye hanze benshi bibajije ibibazo bitandukanye ndetse hari n'ababajije ipeti Ndimbati yari afite icyo gihe. Mu kiganiro Ndimbati yagiranye na ISIMBI TV, yagize icyo abivugaho aho yavuze ko ipeti yari arifite gusa ntiyavuga iryariryo. Ndimbati kandi yabwiye abasirikare babanye ko akiri wawundi, wawundi wa kera bazi kandi ko atigeze atatira igihango.

    Ndimbati yakomeje avuga ko buri gihe tariki ya 04 Nyakanga iyo igeze apfukama agasenga akazamura amaboko ashima Imana ko yamurinze kandi ko ibyo yashakaga byose byagezweho.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-avuze-ipeti-yakuye-mu-gisirikare-ageneye-ubutumwa-abasirikare-bose-babanye/

  • Wari uziko hari ibintu bikomeye umukobwa abanza kugenzura mbere yo kwemerera umusore urukundo?birebe hano. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa bitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n'umugabo runaka, nyamara abagabo bo bibwira ko ntagaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho.

    1.Imyambarire

    Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n'ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

    2.Amarineti yambara

    Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk'uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk'umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n'abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk'umusirimu.

    3. Isaha yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk'umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

    4.Amenyo ye

    Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y'umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk'ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

    5.Uburyo ugerageza kumwegera

    Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

    6.Inyogosho

    Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y'akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk'ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk'inkomoko y'iyi sitire y'imisatsi.

    7.Amafaranga

    Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n'ibyahindutse kuko n'abagabo ntibagikeneye abagore b'ibyangamibyizi.

    8.Umwuka uhumeka

    Uretse n'abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n'umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n'umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n'izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

    9.Uko wakoze umubiri

    Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk'abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

    10.Inkweto yambara

    Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Ntamukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n'ureba ukomeze yahuza n'inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba inkwe iyo nkweto akagereranya n'amafaranga winjiza ku kwezi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-hari-ibintu-bikomeye-umukobwa-abanza-kugenzura-mbere-yo-kwemerera-umusore-urukundobirebe-hano/

  • Ayikuramo arongera ayisubizamo- Igiparu cya Shaddyboo ku gitego cya Kane #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryacyeye, Ikipe y’u Bwongereza yabonye itike y’umukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro rimaze iminsi riba ku mugabane w’u Burayi.

    Ni itike yabonetse ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe ubwo yatsindaga igitego nyuma yo gutera penaliti ariko umunyezamu wa Denmark akawukuramo.

    Shaddyboo usanzwe ari umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo akunze gushyirao, yagize icyo avuga kuri kiriya gitego, ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyatumye benshi basusuruka ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo yakoresheje isa nk’ishotorana iganisha ku bikorwa by’abakuze.

    Umunyamakuru Ramesh Nkusi na we ukunze kwisanzura kuri Twitter, yagize ati 'Inki se ? [abaza iyo Shaddyboo yavuze ko yayikuyemo akayisubizamo]'

    Undi na we witwa Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati 'Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da ?'

    Naho Nana Batinya ati 'Ayikuyemo se itagiyemo ? Wigeze uyibonamoo ?'

    Naho Kimasa ati 'ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ayikuramo-arongera-ayisubizamo-Igiparu-cya-Shaddyboo-ku-gitego-cya-Kane

  • Ibya M.Irene na Vestine&Dorcas byakomeye…Hashobora kwitabazwa RIB #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa ndende ya paji enye, Uzamukunda Elizabeth akaba umubyeyi wa Dorcas na Vestine, yavuze imuzi icyaha kihishe inyuma itandukana rya Irene Murindahabi n’aba bana b’abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Muri iyi baruwa, uyu mubyeyi avuga ko intandaro yabyo ari ukuba umuryango wa bariya bana bari bamaze iminsi babaza M. Irene ibijyanye n’uburyo ababyaza umusaruro.

    Avugamo ko M. Irene yatekeye umutwe bariya bana akabatwara YouTube Channel ndetse n’imbuga nkoranyambaga ubundi akajya abikoresha mu nyungu ze bwite.

    Hari n’aho avuga ko M. Irene yaba yaratse amafaranga abantu mu izina rya bariya bakobwa ubundi akayikubitira mu mufuka adahayeho n’igiceri cya 5 Frw bariya bana.

    Kuri paji ya gatatu y’uru rwandiko, uriya mubyeyi avugamo ko umunyamategeko w’umuryango wabo yandikiye M. Irenge integuza ko natarekura YouTube Channel no kugaragaza amafaranga yose yaba yarabungutsemo, ko natabikora mu minsi itatu, hazitabazwa RIB.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibya-M-Irene-na-Vestine-Dorcas-byakomeye-Hashobora-kwitabazwa-RIB

  • Abahinzi barinubira ko ibiciro by'ifumbire byazamutse #rwanda #RwOT

    Abahinzi mu Rwanda bahangayikishijwe n'izamuka ry'ibiciro by'ifumbire mvaruganda, kuko rishobora kubakoma mu nkokora bigatuma umusaruro w'ubuhinzi uba mucye.

    Ifumbire mvaruganda ikoreshwa cyane hano mu Rwanda, ibiciro byayo byazamutse kandi ngo igihugu nta yandi mahitamo cyari gifite ku mpamvu z'uko ifumbire mvaruganda ikoreshwa, ari iva hanze kandi ku masoko mpuzamahanga  ibiciro byaho naho byazamutse.

    Ibi kandi byiyongeraho no kuba  igaiciro kidorai cyazamutse.

    Uko niko umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), Dr Charles BUCAGU, yabwiye itangazamakuru rya Flash.

    Ati 'Iyo ugiye kureba ibiciro, ukabona ibiciro by'inyingeramusaruro byarazamutse cyane. Tumaze igihe mu biganiro n'ababitumiza  bakabizana. Amafumbire ava hanze yose, ntayo dukora mu gihugu. Ikindi nacyo cyatumye bizamamuka ni ikintu kijyanye n'idorari ryazamutse cyane kandi muzi ko abenshi batumiza hanze mu madorari, ubwo rero mu biganiro  twakoranye ugerageza kureba ibiciro bitavunanye cyane, bitazavuna abaturage.'

    Ugendeye kubiciro bishya by'inyongeramusaruro bigaragara ko igiciro cy'ifumbire mvaruganda izwi nka DAP cyageze ku mafaranga y'u Rwanda 633 ku kilo, kivuye ku  mafaranga  480, NPK 17.17.17   IKILO cyageze ku mafaranga 713 kivuye ku mafaranga 620.

     Ifumbire ya UREEyo yavuze ku mafaranga 462 ku kilo igera ku mafaranga 564.

    Hari abahinzi bagaragaza ko nta gikozwe ngo bafashwe kwigondera ibi biciro, bishobora bamwe bahitamo guhinga badakoreshe ifumbire mvaruganda, bigatuma umusaruro w'ubuhinzi ku masoko uba mucye, ndetse n'ibiciro by'ibikomoka ku buhinzi bikazamuka.

    Umwe yagize ati 'Mbese ingaruka biri bugire, abantu bari bubure ifumbire kubera ibiciro byazamutse. Urajya no kuyishaka bakakubwira ko yabuze itari kuboneka ku isoko, na Uree mu gitondo njyewe nagiye kuyishaka bambwira ko ntayo.'

    Undi ati 'Tuzemera tuyatange, ntaho byahenda  twayatanga , nonese twarorera guhinga?.'

     Undi muhinzi ati 'Twari tumaze iminsi tujya kuyibaza bakatubwira ko ntayihari, ngo yarashize ya  UREE, NPK. N'ifaranga rimwe iyo ryiyongereho, hari ikiba gihindutse. '

    Ibiciro by'ifumbire mvaruganda bizamutse mugihe n'ibiciro byariho abahinzi bari bamaze igihe bagaragaza bibagora kubyiogondera.

    Ni mugihe kandi kuri ubu n'ifumbire y'imborera nayo ibiciro byayo bimaze igihe byarazamutse kuko ngo kuri ubu Fuso yuzuye ifubire y'imborera igura ibihumbi ijana (100.000) mu gihe mbere yari hagati y'amafarangia ibihumbi 60 na 70 nk'uko Evaritse TUGIRINSHUTI ukuriye abahinzi b'ibigori mu Rwanda yabibwiye itangazamakuru ryacu.

    Uyu avuga ko Leta ikwiriye kugira icyo ikora mu maguru mashya, igafasha abahinzi kwigondera ibiciro bishya byinyongeramusaruro, bitabye ibyo ngo ingaruka byagira ni nyinshi ku buhinzi.

    Tugirinshuti yagize ati 'Ingaruka bitugiraho ya mbere ni uko inyongeramusaruro tuzakoresha ni nkeya. Icya kabiri ni uko umusaruro uzagabanuka kuko niba wakoreshaga inyingeramusaruro y'imifuka itatu (3) kuri hegitari, ukazakoresha umwe n'igice, umusaruro uzagabanuka. Ikindi ni uko hari abahinzi bashobora kuzahinga ibindi bihingwa bitari ibigori.'

    Inzego zishinzwe ubuhinzi zemera ko hari abahinzi bazakomwa mu nkokora n'izamuka ry'ibiciro by'inyongeramusaruro, icyakora ngo hagiye kubaho gukorana nibigro by'imari kugira ngo abahinzi bahabwe inguzanyo mu buryo bworoshye bityo babashe kwigondera ibi biciro bishya by'ifumbire.

    'Hari uburyo umuturage ashobora kubona inguznayo muri Banki, akongera  ruhare rwe  mu kwigurira ifumbire n'imbuto.' Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), Dr Charles BUCAGU

    U Rwanda rugaragaza ko kuba inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi inyinshi ari izitumizwa hanze bikoma mu nkokora iterambere ry'uru rwego.

    kuri ubu mu mu karere ka Bugesera hari kubakwa uruganda rw'ifumbire mvaruganda  rwagombaga kuba rwaruzuye umwaka ushize, ariko rukomwa mu nkokora n'ibihe bya COVID-19 no kuba abagombaga kurwubaka batarubahirije amasezerano. 

    U Rwanda kandi kubufatanye n'igihugu cya Slovakia ruranateganya kubaka uruganda rukora ifumbire y'imborera.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Abahinzi barinubira ko ibiciro by'ifumbire byazamutse appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/08/abahinzi-barinubira-ko-ibiciro-byifumbire-byazamutse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahinzi-barinubira-ko-ibiciro-byifumbire-byazamutse

  • Abakozi ba leta bihaye ikiruhuko bihanangirijwe – #rwanda #RwOT

    Ingamba zafashwe na Guverinoma ku wa 29 Kamena 2021 zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga ziyongera ku zari zisanzwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera, zigena ko abakozi bo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani bakorera mu rugo.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana naho mu bindi bice by’igihugu buri rwego rwa Leta rusabwa gukoresha abakozi batarenze 15% abandi bagakorera mu rugo.

    Byagaragaye ko hari bamwe mu bakozi ba leta bakoresha umwanya bakabaye bari mu kazi mu nyungu zabo bwite nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, mu butumwa aherutse kwandikira abayobozi mu bigo bya leta bitandukanye.

    Minisitiri Rwanyindo yibukije ko gukorera mu rugo atari ikiruhuko ahubwo akazi gakomeza nk’uko bisanzwe, ko ufite impamvu ituma ava mu rugo agomba kubisabira uruhushya.

    Ati “Abakozi basabwa gukorera mu rugo bagomba kumva neza ko atari ikiruhuko bahawe. Ntabwo ari umwanya wo kujya mu byabo bwite, ni umwanya wo kuguma mu rugo bakahakorera akazi.”

    “Bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bakozi, abayobozi babo cyangwa bagenzi babo bakorana bahamagara ugasanga bakuyeho telefoni cyangwa se abatakuyeho telefoni bakavuga ko basohotse batari mu rugo, ko bongera kuvuga ku bijyanye n’akazi basubiye mu rugo, bari hafi ya computer.”

    Yakomeje yibutsa inzego za leta n’iz’abikorera gukorera mu rugo bigamije kugabanya urujya n’uruza rw’abantu bifasha mu ngamba zo kurwanya Covid-19, kutabyuhahiriza bikaba bigira ingaruka ku izamuka ry’ubwandu bw’iki cyorezo.

    Ati “Iyo abakozi batubahirije amabwiriza yo kuguma mu rugo, uretse no kunyuranya n’imyifatire isabwa ku kazi bagomba gukurikiranwaho, baba bananije ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zafashwe hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, bityo bagatuma ubwandu bwa Covid-19 bukomeza kuzamuka nk’uko bigaragara muri iki gihe. Uzafatwa yarenze kuri ibi agomba guhanwa nk’undi muntu wese uteza ibyago igihugu, ikintu kitakabaye kiboneka ku mukozi wa Leta.”

    Ubuyobozi bwa buri rwego busabwe gukangurira abakozi barwo kwirinda gukora ibikorwa binyuranye n’ingamba z’Igihugu zo kurwanya Covid-19 ahubwo bakaba intangarugero aho batuye.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Musonera Gaspard, yabwiye IGIHE ko umusaruro w’umukozi muri iki gihe bakorera mu rugo ugenzurwa hagendewe ku kuba inshingano umukozi yari afite yazikoze neza kandi yazirangije ku gihe.

    Uko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera ni ko n’umubare w’abahitanwa ugenda uzamuka.Kuri ubu mu gihugu hose abamaze kwandura ni 45.039 mu bipimo 1.691.850 bimaze gufatwa. Abahitanwe na yo bamaze kuba 507 harimo 16 bapfuye kuri uyu wa Gatatu.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yibukije abakozi ba leta ko gukorera mu rugo bitandukanye n’ikiruhuko

  • Ubutwari bwa Muhirwa w’imyaka 17 watangije umuryango ufasha abanyeshuri b’abakene – #rwanda #RwOT

    Muhirwa avuga ko we ubwe ariwe witangirije uyu muryango, awushyira ahagaragara ku itariki 3 Ukuboza 2020, maze atangira kumenyekanisha ibyo ukora ahereye ku ishuri yigagaho rya Green Hills Academy kugira ngo benshi bawugane bafatanye gufasha abana baba mu miryango itifashije.

    Aganira na The New Times yagize ati “Abana benshi twize ku kigo kimwe ndetse n’inshuti zanjye muri rusange barifashije. Ariko nararebye nsanga abana bose turi mu kigero kimwe ntabwo twagize amahirwe angana. Nkahora nibaza impamvu ntacyo abantu bakora ngo bakore impinduka mpitamo kubyikorera ubwange ngo mpindure icyo nashakaga kubona bihinduka.”

    Uyu muryango watangiye uha abana udupfukamunwa n’ibindi bikoresho by’ibanze cyane ko watangiye mu gihe cya Covid-19, gusa ubu Muhirwa arifuza kwagura ibikorwa bya Youth for Youth, igatangira yishyurira amafaranga y’ishuri abana nibura 10 b’abahanga babuze uko biga.

    Yatanze urugero rw’abana bo ku Kigo cy’amashuri cyo ku Rusumo barangije amashuri abanza bafite amanota meza, bakabohereza kwiga mu bigo byiza ariko ntibabashe kubyigamo kubera ko ababyeyi babo badafite ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa.

    Muhirwa yagize ati “Birababaje kubura ayo mahirwe yo kwiga, atari ukubera ko utabishoboye ahubwo ari uko utabasha kwishyura amafaranga y’ishuri.”

    “Umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ni umwaka w’ingenzi, ndetse ni umwe mu myaka dushaka guheraho […] rero kugira ngo duteze imbere uburezi kandi twereke urundi rubyiruko rw’u Rwanda ko natwe abakiri bato dushobora gufasha bagenzi bacu, twafashe icyemezo cyo gufasha abana biga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kugira ngo bige neza.”

    Akomeza avuga ko ibi atari ibintu bakwifasha bonyine, akaba ari yo mpamvu ahamagararira abantu bose bafite umutima ufasha kwifatanya nabo bagahindura ubuzima bwa benshi.

    Ati “Bizaba byiza cyane nitubasha gufasha abanyeshuri barenze 10. Umuntu wese wifuza gufasha yabikorera ku mbuga nkoranyambaga. Tuzakoresha saveplus.io dutanga imfashanyo. Ifunguro wasangira n’inshuti zawe rimwe mwasohotse ryakwishyurira amafaranga y’ishuri umwana w’umukene. Ni ubwitange butagoye.”

    Uyu muryango ugitangira, abanyeshuri nibo bazanaga imfashanyo zitandukanye zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresho ndetse n’ababyeyi nabo bakitanga. Kugeza ubu Youth for Youth ifite amatsinda atatu, harimo abanyamuryango 40, abagize inteko nyobozi batanu ndetse n’abawuhagarariye 70.

    Elsie Ishami Muhirwa yavuze ko gufasha bisaba ubwitange butagoye ndetse ko ababyifuza baza bagafatanya kwishyurira abanyeshuri batifashije /Ifoto: The New Times

  • Polisi yahagurukiye abashoferi bambutsa abagenzi uturere – #rwanda #RwOT

    Abashoferi n’abagenzi berekanwe ni 18 bakaba barafashwe bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu turere tw’Iburasirazuba turimo Kayonza, Rwamagana na Nyagatare.

    Bamwe mu bashoferi bafashwe bavuga ko bari batse impushya bakazikoresha mu bundi buryo burimo kwambutsa abagenzi mu tundi turere ariko na bo bakabishyura akayabo k’amafaranga.

    Habarurema Joel usanzwe atwara imodoka bwite (tax voiture) mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatse uruhushya rwo gutwara umuntu umwe w’umunyamahanga i Kayonza, nyuma ni bwo uwo muntu yamubwiye ko gahunda yahindutse ahitamo gushaka abandi bantu bagera muri aka Karere akabatwara.

    Yavuze ko buri mugenzi yari kumwishyura 7000 Frw mu rugendo ubusanzwe rutwara atarenze 2000 Frw, agasaba imbabazi zo kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta.

    Ati “Inama nagira bagenzi banjye dukora umwuga umwe, ni uko twareka ibyo turimo tugakomeza tukirinda tugakora ingendo zemewe kuko Coronavirus imeze nabi.”

    Ruberintwari Gilbert utuye mu Karere ka Kayonza usanzwe ari umucuruzi, yatse uruhushya agiye gushaka icyangombwa cy’imodoka i Kigali, mu kugaruka afatwa yashyizemo abagenzi bane mu modoka kandi atabyemerewe, buri umwe akaba yari kumuha 5000 Frw.

    Ati “Ikosa nakoze ni ukubatwara ntamenye ko bemerewe kugenda kandi nanjye ntemerewe gutwara abantu, iyo nkomeza kugenda nkitahira nta kibazo nari bugire. Abantu nibareke kurenga ku mabwiriza uko bashatse, uwahawe uruhushya narukoreshe icyo yarwakiye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko aba bantu bafashwe biyongera ku bandi bafashwe berekeje i Musanze, avuga ko Polisi itazihanganira abantu bahabwa impushya bakazikoresha ibyo zitagenewe.

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bumva ko muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19 wabigiriramo inyungu, wabikoresha kugira ngo ukorere amafaranga cyangwa se ukore ibitemewe, abo bantu bagomba kumenya ko bitemewe. Ikindi ni abantu bahora batwara abantu mu bwihisho ntabwo na byo byemewe kandi abazajya babikora bikamenyekana bazajya babihanirwa.”

    Icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu mu Rwanda kuko abantu 45.039 bamaze kwandura barimo 760 babonetse kuri uyu 7 Nyakanga. Abantu 507 bamaze kwitaba Imana barimo 16 bitabye Imana ku munsi w’ejo hashize.

    Abantu 18 bafashwe bambuka uturere mu buryo butemewe n’amategeko

  • Huye: Miliyoni 98 Frw zimaze gucibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko muri rusange abanye-Huye bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19 ariko hari abagiye bafatwa bayarenzeho, bahabwa ibihano. Bose hamwe bamaze gucibwa amande agera kuri miliyoni 98 Frw.

    Ati “Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda abarenze ku mabwiriza bamaze gucibwa amande angana n’amafaranga miliyoni 98 Frw. Ayo ni amafaranga baba bakwiye gukoresha mu bibateza imbere ariko kubera kutubahiriza amabwiriza, ibihano bigomba kubaho.”

    Sebutege yavuze ko ikigamijwe atari uguhana ahubwo ari ugukangurira abantu kwirinda icyorezo no kubibutsa ko icya mbere ari ukugira ubuzima bwiza.

    Yavuze ko kugeza kuri uyu wa Gatatu imibare igaragaza ko abafite ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Huye ari abantu 127 naho abo imaze guhitana ari 19.

    Abahanwe ni abafatiwe mu makosa arimo gufungura utubari, gucururiza inzoga muri restaurant bakazihindura utubari, gutinda gutaha ku masaha yagenwe, kwambara nabi agapfukamunwa, gukora ibirori bitemewe, guhindura ingo utubari n’andi.

    Sebutege yongeye gusaba abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo kuko ari yo ntwaro yonyine ihari muri iki gihe yo kugitsinda.

    Kuri ubu mu Karere ka Huye Abajyanama b’Ubuzima bari gusura ingo zose bareba niba hari ufite ibimenyetso bya Covid-19 kugira ngo yisuzumishe amemye uko ahagaze.

    Hafashwe umwanzuro ko urugo rubonetsemo uwanduye, abarubamo bose basabwa kwishyira mu kato kugeza igihe bisuzumishirije.

    Abarwariye mu ngo basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza bahawe na muganga, ubuyobozi bubizeza ko abafite ubushobozi budahagije bwo kubaho buzajya bubunganira.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko biyemeje gufatanya n’ubuyoboz guhashya Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi io hafashwe ingamba zibagiraho ingaruka mbi.

    Mukamana Chantal ati “Twabigize ibyacu kuko iki cyorezo gikomeje kwica abantu benshi. Ubu ntitugikora buri munsi kubera ingamba zafashwe kandi nkatwe ducuruuza tubihomberamo. Icyo tugomba gukora ni ugukomeza kubabiriza amabwiriza kugira ngo dutsinde Covid-19 noneho ubuzima bwongere gukomeza nk’uko byari bisanzwe mbere.”

    Kugeza ubu Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni wo ufite abanduye Covid-19 kuko mu bagera ku 127 abagera kuri 70 ari abawutuyemo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ubwo yari mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gukumira icyorezo cya Covid-19

    [email protected]


  • Huye: Abakobwa babiri bacucuye umugabo bamusindishije – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni umukobwa w’imyaka 24, uwa 21 n’umusore w’imyaka 27 bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.000 kuri telefoni umugabo w’imyaka 40.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy’ubujura Polisi yabafashe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

    Ati“Tariki ya 24 Kamena [uwo mugabo] yagiye mu kabari kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko uwo mugabo amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni mu gihe ari kubishyura umwe abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

    Ati “Yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga, yibyeho ibihumbi 50 Frw ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we nawe akuraho ibihumbi 15 Frw.”

    Muri iryo joro haje umusore agiye kunywera muri ako kabari nawe ahabwa umubare w’ibanga. Yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160. Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264.500 Frw mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300.”

    SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari.

    Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena uwo mugabo akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise ajya gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze bahita batoroka ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo ubwo aribwo bwose.

    Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi.”

    Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utabari dufunze. Nzabarushimana akabari ke karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.Ni mugihe aba batatu bafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage amafaranga nyuma yo kumusindisha.