Author: webrwanda

  • Ubufaransa: Hari impungenge ko bamwe mu bakekwaho Jenoside bazapfa bataburanishijwe #rwanda #RwOT

    'Justice delayed, justice denied', ubutabera butinze busa n'ubudatanzwe. Umuvuduko muke Ubufaransa bufite mu kuburanisha abakekwaho Jenoside bari muri icyo gihugu, ugaragaza ko ubutabera buzatinda gutangwa.

    Me Gisagara Richard, ni umwe mu banyamategeko b'abanyarwanda bakorera umwuga wo kunganira abandi mu gihugu cy'Ubufaransa. Mu manza ebyiri zimaze kubera muri icyo gihugu (urwa Simbikangwa 2014, urwa Ngenzi na Barahira 2017), Me Gisagara yunganiye Ibuka France na CRF (Communaute Rwandaise de France).

    Uyu munyamategeko avuga ko n'iyo Macron yakubahiriza ibyo yavugiye I Kigali mu ruzinduko (muri Gicurasi 2021), umuvuduko Ubufansa buriho utatuma abakekwaho Joniside bariyo butazababuranisha bose.

    Agira ati, 'Kugeza ubu (2021) mu Bufaransa hamaze kuburanishwa abantu batatu gusa (mu manza ebyiri kuko rumwe rwarimo abantu babiri), ni bakeya cyane ugereranije n'imyaka 27 ishize. Hari dossiers nyinshi zikiri mu bushinjacyaham ariko icyo twizera ni uko Macron yavuze ko agiye gukora ibishoboka ubutabera bugatangwa. Turizera ko azatanga amikoro ahagije, kugira ngo Parquets zirangize anquetes (amaperereza) zatangiye kugira ngo bariya bantu nabo babashe kuburanishwa. Ariko ndebye rithme (umuvuduko) Ubufaransa bugenderaho, ntabwo bazaburanishwa bose'.

    Ibi Me Gisagara abishingira ku 'mwanya urubanza rufata kuko ruburanishwa nibura amezi atatu' , maze ati, ' Ntabwo hazaburanishwa abantu barenze 3 ku mwaka, bivuga ngo dossiers ziriho bizafata imyaka myinshi kugirango ziburanishwe'.

    Cyakora avuga ko baticaye ubusa, bakora ubuvugizi ngo byongererwe imbaraga. Ati, 'Twe ku ruhande rwacu tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo Leta ishyiremo ingufu zihagije, parquet babe bakongera umubare wabantu bakora anquetes, babe bakongera abacamanza, cyangwa se bakore na extradition abadashoboye kuburanishirizwa mu Bufaransa babe babohereze mu Rwanda. Benshi muribo barashaje, harimo abashobora kuzapfa bataburanye cyangwa se bagasaza cyane ku buryo abababuranira bazasaba ko bataburana nk'uko ababuranira Kabuga bari kubisaba muri iyi minsi'.

    Hari abamaze gupfa n'abo bigaragara ko bashaje
    Mu bakekwaho Jenoside ba ri mu Bufaransa, hamaze gupfa babiri bataburanye. Abo ni Michel BAKUZAKUNDI wapfuye muri Kamena uyu mwaka, na Claver Kamana wapfuye muri Kanama 2017.

    Aba bombi bapfuye ari abere kuko bataburanishijwe ibyaha bari bakurikiranweho.
    Bakuzakundi yaguye mu bitaro Jacques Monot I Montivilliers hafi ya Havre. Mu Ugushyingo 2017, umuryango CPCR uharanira abakekwaho Jenoside bari I Burayi baburanishwa, wari yaramaze kwegeranya ubuhamya ku byaha bye yakoreye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze itanga ikirego.

    CPCR ikerekana ko uru rupfu nyuma y'imyaka ine, ari ikimenyetso cy'uko ubutabera bw'Ubufaransa budafite ubushobozi buhagije bwo gucira imanza abakekwaho Jenoside mu gihe gikwiye. CPCR ikanavuga ko nta gitangaza ko ibyabaye kuri Bakuzakundi byazaba no ku bandi bakirwaye ndetse n'abageze mu za bukuru bagapfa mbere y'uko ubutabera butangwa.

    Alain Gauthier uyobora CPCR agira ati, 'Uko imyaka ishira indi igataha, niko bigorana ko ubutabera butangwa, kandi igihe cyamaze gutakara ntikizigera kigaruka. Ibi nibyo urupfu rwa Bakuzakundi rutwibutsa'.

    Kuva mu 1997, Bakuzakundi yari ku rutonde rw'abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, kandi muri Mata 1996 yafatiwe muri Cameroun arafungwa, arekurwa n'urukiko rw'ubujurire rwaho.

    Naho Claver KAMANA we yapfuye CPCR itaramutangira ikirego, nubwo ubuhamya bumushinja bwari bwaramaze kwegeranywa.

    Nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa, Kamana yasabiwe koherezwa mu Rwanda kuva 2008, inkuru yari yakiriwe neza n' abafite aho bahurira n'imanza za Jenoside., kuko ari we wa mbere wari ufatiwe uwo mwanzuro. Cyari ikimenyetso cy'uko Ubufaransa bwemera ko mu Rwanda hari ubutabera bukora, ariko arinda apfa nyuma y'imyaka 9 ataragezwa imbere y'ubutabera.
    CPCR nayo ikagaragaza impungenge igira iti, 'Ubu se abatangabuhamya nibakomeza kugenda babura (disparaitre), ibimenyetso bigasibangana, abaregwa bagapfa; ubutabera buzaba butanzwe?'

    Mu mpapuro zigera kuri 47 u Rwanda rwoherereje Ubufaransa rubusaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bariyo, batatu bonyine nibo bamaze kuburanishwa; kandi abasigaye biganjemo abarengeje imyaka 60.

    Gusa hari batanu bari kuri gahunda ya vuba, nka Claude Muhayimana (Ugushyingo 2021), Dr Sosthène Munyemana, Dr Eugène Rwamucyo, Laurent Bucyibaruta(2022) na Padiri Marcel Hitayezu(afungishijwe ijisho).

    Abandi biganjemo abo amaperereza yakozwe hakaba hasigaye gushyikirizwa inkiko, abamaze kugirwa abere, abo urukiko rw'ikirenga rwamaze guhakana ko bakoherezwa mu Rwanda; ndetse n'abo amadosiye yabo atarafungurwa.

    Muri abo bose abavugwa cyane ni Agathe Kanziga-Habyarimana , Colonel Laurent Serubuga, Wenceslas Munyeshyaka(yamaze guhanagurwaho icyaha, ariko inkiko zo mu Rwanda zamaze kumukatira adahari), Manasseh Bingwenzare, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva n'abandi.

    Mu nteko ya 29 y'Inama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yateranye tariki 15 kugeza 26 Mutarama 2018, Ubufaransa bwasabwe gucira imanza abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwabwo, cyangwa se bukabohereza mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ubufaransa-hari-impungenge-ko-bamwe-mu-bakekwaho-jenoside-bazapfa

  • Manchester City igiye gukora agahigo ko kugura umukinnyi uhenze mu mateka ya Premier League #rwanda #RwOT

    Nubwo hari abakinnyi bahenze muri Premier League bayisohokamo,nta mukinnyi winjiye mu Bwongereza ahenze kurusha Pogba ariyo mpamvu bivugwa ko Jack Grealish ariwe ugiye gukuraho agahigo agurwa na City.

    Amafaranga yatanzwe n'ikipe yo mu Bwongereza igura umukinnyi ni miliyoni 89 z'amapawundi yaguzwe Pogba mu myaka 5 ishize.

    Aka gahigo k'izi miliyoni kagiye gukurwaho kuko Manchester City igiye kugura Jack Grealish w'imyaka 25 miliyoni zisaga 100 z'amapawundi.

    Manchester City kandi,biravugwa ko ishaka kwishyura Spurs miliyoni 160 z'amapawundi kuri Harry Kane aho azahurira mu ikipe n'uyu Grealish.

    Villa irashaka kongerera amasezerano Grealish ariko ngo nibyanga akifuzwa n'amakipe akomeye azagurishwa kuri miliyoni zitari munsi ya 100 z'amapawundi.

    Hari amakuru avuga ko uyu mwongereza yashyize mu masezerano ingingo y'amafaranga ikipe imwifuza yatanga ngo ayerekezemo.

    Bivugwa ko Jack Grealish yasabye ko ikipe yatanga miliyoni guhera kuri 75 z'amapawundi yamwegukana.

    Umukinnyi waguzwe amafaranga menshi ava mu ikipe yo mu Bwongereza ajya hanze ni Philippe Coutinho watanzweho miliyoni £145m ava muri Liverpool yerekeza muri Barcelona muri Mutarama 2018.


    City irashaka kugura akayabo Grealish

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-igiye-gukora-agahigo-ko-kugura-umukinnyi-uhenze-mu-mateka-ya

  • Emmanuel Imanishimwe “Mangwende” yerekeje muri FAR Rabat yo muri MAROC (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i Saa Saba z’ijoro zo kuri iki Cyumweru, ni bwo Emmanuel Imanishimwe usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Maroc mu ikipe yaho ya FAR RABAT.

    Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc
    Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc

    Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko impande zombi zamaze kuvikana, gusa ntiyatangaje niba uyu mukinnyi yaramaze gusinya, gusa amakuru atugeraho akavuga ko impande zombi zamaze kumvikana ko azagurwa asaga Miliyoni 430 Frws.

    Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n
    Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n’umugore we n’umwana wabo

    Mu butumwa bwa Emmanuel Imanishimwe mbere yo kurira indege, yashimiye abayobozi b’ikipe ya APR FC bamufashije mu gihe amaze muri iyi kipe ndetse no kuba bamuhaye amahirwe yo kwerekeza muri Maroc.

    “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k’umutima.”

  • Rubavu: Abo mu Murenge wa Kanama baremeye abo mu Murenge wa Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Toni eshanu z’ibirayi ni zo abatuye mu Murenge wa Kanama bakusanyije kugira ngo zihabwe abatuye mu Murenge wa Rubavu.

    Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kanama, Nzamwita Phocas, avuga ko bakusanyije ibi biribwa bagamije kugoboka bagenzi babo.

    Ati “Ibi biribwa twatanze byatanzwe n’abahinzi, aborozi n’abacuruzi muri Mahoko, kandi mbere yo gufasha abandi twabanje gufasha abacu batari bafite ibiribwa.”

    Nzamwita avuga ko bakusanyije ibirayi nyuma y’umusaruro babonye utubutse. Ati “Twabonye toni 20 kuri hegitare kandi igice kinini ni icyaro hakorwa ubuhinzi aho dufite hegitare 600 z’ibirayi, turebye umusaruro twabonye, twifuje gusangira n’abadafite ibiribwa.”

    Abaturage mu Murenge wa Kanama bakusanyije ibiribwa byo guha abaturage babo batishoboye birimo kawunga 1,500kg, ibishyimbo 400kg, umuceri 250 kg, amata litiro 35 n’imbuto ziribwa 40 kg, hanyuma bakusanya na toni 5 z’ibirayi zihabwa abaturage bo mu Murenge wa Rubavu.

    Uwitwa Ndereya ni umwe mu baturage b’Umurenge wa Rubavu bashoboye guhabwa kuri iyo mfashanyo. Yavuze ko ubuzima bwari bumukomereye.

    Ati “Byari bikomeye kuko aha nta mitungo mpagira ndacumbitse, naje gushaka imibereho none Guma mu Rugo yahagaritse imirimo, urumva udakoze ntiwabona icyo kugutunga. Ubu ndanezerewe ko mbonye icyo kurya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko bashima abaturage barimo kunganira bagenzi babo ndetse n’imirenge irimo kunganira ibyo bafite Leta yatanze.

    Ati “Imbogamizi twari dufite ni uko abo twahaye mbere byashize, abandi batari bahawe, urumva ni ikibazo gusa dufite amahirwe kuko abadufasha barimo kwiyongera.”

    Umurenge wa Rubavu ni umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu yagaragayemo abaturage bari bakeneye ibiribwa kuko wiganjemo abaturage bakorera buri munsi mu mujyi wa Goma, ariko kubera gahunda ya Guma mu Rugo, benshi bakaba barasabwe kuguma mu rugo ntibakore bituma bagira ikibazo cyo kubura ibiribwa.

  • Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri Maroc #rwanda #RwOT

    Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe y'ingabo z'igihugu Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya FAR RABAT ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Maroc.

    Ni nyuma y'ubwumvikane hagati y'amakipe yombi yaba APR FC ndetse na FAR RABAT yashinzwe mu 1958 akaba ari ikipe y'ingabo z'igihugu zo muri Maroc yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2020-2021.

    Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ku isaha yi saa saba nibwo uyu mukinnyi w'imyaka 26 afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Morocco aho yabonye ikipe azakinira mu myaka itatu iri imbere.

    Mubutumwa imanishimwe yahaye Urubuga rwa APR FC yagize ati: Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk'aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen.

    James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n'ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k'umutima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/01/imanishimwe-emmanuel-yerekeje-muri-maroc/

  • U Burundi bwemeye inkingo Banki y'isi yabingingiye gufata #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima mu Burundi,Dr Thaddée Ndikumana yabwiye abanyamakuru ko izo nkingo basabwe na Banki y'isi ko bazihabwa, mu ibaruwa yabandikiye.

    Ati: “Imyanzuro yafashwe kugeza ubu ni uko imiryango ifunguye, badusabye ko twashaka aho tuzazishyira.”

    Yongeraho ko “leta nta ruhare izagira mu gusaba abenegihugu kwikingiza”, ko uzabishaka ariwe uzikingiza.”

    Leta y'Uburundi yabanje kwemera inkingo za Covid ivuga ko izabanza kureba uburyo zikora ahandi,mbere y'uko izemera mu gihugu.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Dr Ndikumana yemeje amakuru ko Covid yiyongereye mu ntara za Kirundo na Ngozi, intara zihana imbibi n'u Rwanda no muri Bujumbura.

    Yatangaje ko bagomba kuguruka ibigo byo kuvuriramo abarwaye Covid muri utwo turere iyi virus yazamutse.

    Abantu hafi 6,000 nibo bamaze gusanganwa indwara ya Covid kuva igeze mu Burundi, naho abandi umunani gusa nibo imaze guhitana, nkuko biri mu mibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y'Ubuzima mu byumweru 2 bishize.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-burundi-bwemeye-inkingo-banki-y-isi-yabingingiye-gufata

  • Inyandiko igenewe abatabona n’ururimi rw’amarenga bigiye kurushaho kwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nteganyanyigisho biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri.

    Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yavuze ko ubu barimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, nyuma ngo hakazakurikiraho gushaka abarimu bazayigisha hirya no hino mu gihugu ndetse no kubahugura.

    Mbarushimana yagize ati “Mbere ayo masomo yajyaga yigishwa, ariko tudafite integanyanyigisho zayo, abigaga ayo masomo bajyaga bakurikiza integanyanyigisho yakozwe n’abandi bafatanyabikorwa nka UNICEF, ariko iyo nteganyanyigisho nshya izaba ijyana na porogaramu z’imyigishirize mu Rwanda ku buryo abiga bazajya biga ibintu bikubiye mu nteganyanyigisho imwe ariko bakabyiga mu rurimi rutagira n’umwe ruheza’.

    Uwo muyobozi yavuze ko intego ari ugufasha abana bafite ubumuga kugira ubumenyi buzabafasha kwibeshaho ubwabo uko babishoboye.

    Mbarushimana ati “Ubu dufite abantu bize ibijyanye n’inyandiko zigenewe abatabona n’indimi z’amarenga zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva kandi ibyo ni bishya. Abo rero ni bo bazafasha mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, guhugura abarimu bazayigisha ndetse no gukurikirana ko ikoreshwa mu mashuri yigisha abana bafite ibyo bibazo”.

    Kanimba Donathile, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (Rwanda Union of the Blind ‘RUB’), avuga ko igihe cyari kigeze ngo ‘REB’ izane iyo nteganyanyigisho, kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma.

    Kanimba ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko zigenewe abatabona (braille) zituruka mu bihugu byinshi, ariko u Rwanda nta n’imwe rufite. Icyo rero cyari ikibazo. Urugero nko mu Kigo cya HVP Gatagara cyo mu Karere ka Rwamagana bafite inyandiko yagenewe abatabona iri mu Gifaransa n’Icyongereza bivanze, mu ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho, bafite iyo nyandiko iri mu Cyongereza, andi mashuri na yo afite inyandiko zitandukanye”.

    Ati “Nibamara kuzana iyo ‘curriculum’ nshya bizafasha kuko amashuri yose azajya yiga ‘braille’ imwe ahuriyeho, bityo igihe cy’ ibizamini bya Leta, abana babikore bifitiye icyizere, kuko byajyaga bibagora, ariko bizanafasha Inama y’igihugu ishinzwe ibizamini kuko bajyaga bayoberwa ‘braille’ bakoresha”.

    Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’ igihugu y’abafite ubumuga, yavuze ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ifite amagambo/ ibimenyetso birenga 2000, iteganyijwe gusohoka muri Nzeri 2021.

    Yagize ati “Umushinga w’iyo nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yadindijwe no kubura abantu babizobereyemo, ariko ubu hari uwo twabonye uzuzuza uwo mushinga.”

    Ati “Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu ‘REB’ twizeye ko iyo nkoranyamagambo izakoreshwa mu mashuri kandi ko itazafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva gusa, ahubwo izafasha n’abarimu babo mu kuzamura uburyo bigishamo. Iyo nkoranyamagambo kandi izaba iboneka no mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo uwo ari we wese uyishaka yayibona.”

    Aganira n’ikinyamukuru The New Times dukesha iyi nkuru, Padiri Jules Maurice Ntirenganya, Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana yavuze ko iyo ‘Curriculum’ nshya izafasha abana bose biga bafite ubumuga bwo kutabona, kuko izaba ari imwe mu mashuri yose, izabafasha no kujya baganira hagati yabo.

    Yagize ati “Ubu dufite abanyeshuri 162 biga ‘braille’, ariko ikibazo bahura na cyo ni ukubona ibitabo byanditswe muri ‘braille’. Iyo hatanzwe ibitabo mu mashuri bisaba ko tubyihindurira muri ‘braille’ twe ubwacu. Twizera ko iyo ‘Curriculum’ nshya izafasha mu kubona ibitabo byanditse muri ‘braille’ kuko bifasha abanyeshuri bacu”.

  • Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa APR FC yerekeje muri Maroc (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Morocco 🇲🇦 mu ijoro ryatambutse, akaba agiye mu ikipe ya FA Rabat.

    Ku kibuga cy'indege i Kanombe, Mangwende yaherekejwe n'umuryango we n'inshuti zawo. Mupe zi Eto'o ni we wari uhagarariye APR FC ari kumwe n'umukinnyi Blaise.

    Source : https://yegob.rw/imanishimwe-emmanuel-mangwende-wa-apr-fc-yerekeje-muri-maroc-amafoto/

  • King James na Shaddy Boo bafatiwe I Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo n'abandi bantu 8 bari kumwe, bafatiwe mu karere ka Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

    Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

    Bavuga ko bari bagiye muri ako karere mu bikorwa by'ubucuruzi mu gihe Polisi yo isobanura ko bafashwe bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yatangaje ko bari bari mu busabane.

    Ati 'Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.'

    Bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/king-james-na-shaddy-boo-bafatiwe-i-rutsiro-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Guma mu Rugo ibasigiye isomo ryo kwirinda no kurinda abandi Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya yasohotse mu gihe bamwe bakekaga ko bashobora kugumishwa mu rugo, cyangwa hagakomorerwa ibyiciro bimwe na bimwe.

    Uwitwa Niyonzima utwara abagenzi ku igare yagize ati: “Ubuzima twari tumazemo iminsi turimo bwo kubaho muri Guma mu rugo tudakora, ntibwari butworoheye. Kuko nk’uko mubizi, benshi mu batwara amagare, babona ikibatunga ari uko twakoze. Twari duhangayitse, twibaza tuti ese bazadukomorera, cyangwa bazakomorera abamotari nk’uko n’ubushize byakozwe; mbese byari byatuyobeye. Rero kuba badutekerejeho natwe tukemererwa kongera gukora nabyishimiye cyane”.

    Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye
    Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye

    Undi witwa Ndikumana Emile yagize ati: “Muri iyi minsi ya Guma mu rugo byari ibibazo bikomeye cyane ku muntu nkanjye w’umunyonzi, ubayeho mu buzima bwo gukodesha, utunze umugore n’abana. Bansabaga ifaranga ryo kugura icyo kurya nkabura aho nkwirwa, kuko bitashobokaga ko njya mu muhanda gutwara abagenzi ngo mbone amafaranga. Twariho mu buzima butoroshye, cyane ko ndi no mu bantu batigeze bahabwa imfashanyo muri ibi bihe. Rero kuba badukomoreye, birambohoye, kuko ngiye kongera gukora, nkabona igitunga umuryango”.

    Mu gihe Guma mu rugo imaze igihe kirenga ibyumweru bibiri, abemererwaga kugaragara mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Musanze batwaye moto n’amagare, ni ababaga batwaye imizigo gusa. Ibi na byo benshi ntibyari biboroheye.

    Umumotari witwa Nsabiyaremye Daniel yagize ati: “N’ubwo Inama y’Abaminisitiri ibanziriza iheruka guterana, yari yarashyizeho amabwiriza y’uko za moto n’amagare byemerewe gutwara imizigo, ariko ubwabyo na byo byari bigoranye kuko hari nk’ubwo umuntu yicaraga mu rugo ategereje uwamuhamagara ngo aze amutwaze umuzigo, hakaba hashira n’iminsi irenga itatu utabonye ikiraka”.

    N
    N’ubwo bari barahawe amahirwe yo gutwara imizigo, ngo ntibyabinjirizaga agafaranga nk’ako binjiza igihe batwaye abagenzi

    Undi ati: “Hari n’uwashoboraga kuguhamagara ukajya gukorera nk’ayo mafaranga magana atatu, nk’igihe uguye mu gakosa gato, ugacibwa amande y’amafaranga arenze ayo wakoreye, bikiyongeraho no kujyanwa muri sitade. Kuba rero twongeye kwemererwa gutwara abagenzi, ni amahirwe duhawe yo gukora ngo tubeho tudashonje”.

    Abamotari n’abatwara abagenzi ku magare, bemeza ko biteguye kwitwararika ntibarenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu ngamba bafite, harimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni, guhana intera hagati yabo igihe baparitse n’igihe batwaye abagenzi, kwambara neza agapfukamunwa no kubanza gusuzuma neza niba abo batwaye bubahirije amabwiriza yose y’ubwirinzi, kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.