Author: webrwanda

  • Wa mukobwa uri mu ndirimbo Nshya ya Juno yatanze ubuhamya n'uko yaririmbaga muri Korali[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihe gitambutse hasakaye amafoto y'uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho hari ifoto yahujwe n'iya Ezee igaragaza umukobwa uri muri Korali arimbo kuririrmba. Mu kiganiro yahaye INYARAWANDA dukesha iyi nkuri yatanze ukuri kose kuri iyi foto ndetse anavuga ko ku mafaranga Jubo Kizigenza yamwishyuye kugirango agaragare mu mashusho y'indirimbo ye 'Please Me'.

    Ezee yavuze byinshi abantu bibaza ndetse n'ibyakurikiye indirimbo 'Please Me' ya Juno Kizigenza birimo ibitutsi, amagambo menshi n'ibindi ariko we akavuga ko atari byo aha agaciro ahubwo aha agaciro iterambere ry'aho ashaka kugera.

    Ezee yavuze ko yari asanzwe yiyambazwa mu mashusho y'abahanzi batandukanye mu ndirimbo zirimo nka Tricky by Logan Joe ndetse na Kantona by Kenny K Shot kandi ko ari ibintu rwose yari amenyereye. Nk'umukobwa ufite intumbero ku kintu runaka we icyo aha agaciro, avuga ko nta kibazo abibonamo kuko ari akazi.

    Ezee mu busanzwe avuga ko yakuriye muri korali kuva akiri umwana ndetse ko yari mu b'imbere batera kuko we bakundaga no kumushyira imbere y'abandi bose kubera ko yari umwana muto, gusa yahishuye ko cyari igitutu cy'ababyeyi.

    Yagize ati “Yego naririmbaga muri Korali, urumva ababyeyi nyine akenshi nahatirizwaga n'ababyeyi nyine kuko nari ndi muto nyine ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w'ababyeyi bashaka kuko n'ubwo bwenge bwo guhangana n'ababyeyi ntabwo nari kugira. Yego rwose ariya mafoto mwabonye ni njye wayapositinze kuko njye ndabyishimira kuko nko ku cyumwero naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana gutya”.

    Muri iki kiganiro tugiye kugaruka kuri byinshi kuri uyu mukobwa ndetse anatubwire nyuma yo kugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Juno Kizigenza byari bimeze gute, ni amafaranga angahe yishyuwe na Juno na cyane ko akazi yakoze kuri iyi ndirimbo hari n'abavuga ko yari kwandika ko bayifatanyije.

    Ati “Kuri njyewe ni ibintu bisanzwe kugaragara mu mashusho ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu nkatwe tuba tutarabaye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze za ba Chris Brown na ba nde bose ni ibintu rero bisanzwe”.

    Akomeza agira ati 'Abantu barantutse, banditse ibintu bidahuye ariko kuri njye numvaga bari gutakaza igihe cyabo kuri njye wari uri kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Rero ntabwo nkeneye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, ku bantu bose bantekereje nabi, gusa njyewe icyo ndeba hari abambwiye ngo wakoze neza komerezaho”.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-mukobwa-uri-mu-ndirimbo-nshya-ya-juno-yatanze-ubuhamya-n-uko-yaririmbaga

  • Dore ibintu 2 utagomba kwihanganira ubibwiwe n'umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    Bavuga ko umunwa uvuga ubwinshi bw'umutima, niba rero uri kumwe n'umuntu utagukunda by'ukuri, uzabimenyera mu magambo ye. Ku bakobwa bafite abasore bakundana nabo dore ibintu 2 utagomba kwihanganira nabikubwira:

    1. Ndakuyoboye

    Nubwo ibi bikunze kubaho, abahungu babwira abakunzi babo cyane cyane mu gihe cyo bari mu ntonganya, ariko ni gute wabwira umukobwa mukundana ko umuyoboye? Kuba uyoboye ntabwo bivuze ko udakunda, ariko ujya gusa naho ari muri urwo rukundo ku mpamvu yawe iyo ari yo yose, niba iyo mpamvu ibuze cyangwa ishize, uzamureka.

    Nk'umukobwa uzi ubwenge, iyo umuhungu akubwiye ko akuyoboye, ni ukuvuga ko yakwirukana igihe icyo ari cyo cyose, ikintu cyiza ushobora gukora ni uguhita utandukana nawe kuko byumvikana ko amaherezo azagushengura umutima. Ntukemere ko hagira umuntu ubana nawe, kuko ari we wenyine uyobora. Kuberako bisaba ibirenze ibyo.

    2. Reka kungenzura

    Umusore akimara kukubwira ngo uhagarike kumugenzura, ugomba kumenya ko ibendera ry'umutuku rimaze kuzamuka. Abahungu benshi babwira abo bakundana kureka kubiruka inyuma babikora kuko bashaka ko abakobwa bakundana babaha amahirwe yo kubaca inyuma. Niba umuhungu agukunda koko, ntazakubwira ibyo.

    Ashobora kukubwira aya magambo gusa niba aguca inyuma cyangwa se ashaka gutangira kuguca inyuma. Mugihe kizaza, ushobora kwikiza abagabo babi nk'abo uhita utandukana nawe.

    N'ubwo abantu bavuga amagambo ababaza cyane iyo barakaye, ihangane niba babivuze rimwe gusa kubera uburakari, kandi nawe ushobora kubibera gihamya ko yari yarakaye.Ariko niba akunze kubivuga kenshi, umenye ko umutima we utagishoboye kubana nawe!

    Src:www.LoveTips.com

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibintu-2-utagomba-kwihanganira-ubibwiwe-n-umukunzi-wawe

  • Perezida Biden yategetse ko uwemeye gukingirwa Covid-19 ahabwa 100,000FRW #rwanda #RwOT

    Biden yashyizeho ibwiriza rishya ritegeka kwikingiza ku bakozi ba leta ya Amerika, urwego rukoresha benshi mu gihugu basaga miliyoni ebyiri.

    Iri bwiriza risaba abakozi kwerekana icyemeza ko bakingiwe cyangwa se bagategekwa gupimwa no kwambara agapfukamunwa.

    Rimeze nk'iriha urugero abikorera ibyabo bizeye gusubira mu bikorwa mirimo yabo.

    Avugira muri White House kuwa kane, Biden yavuze ko amabwiriza mashya hamwe n'impongano ku bashaka gukingirwa bitewe no kwiyongera kw'ubwoko bwa Delta bwandura vuba cyane, bwatumye “icyorezo kimera nabi mu batarakingiwe”.

    Mu kwezi gushize, ubushakashatsi muri Amerika bwerekanye ko hejuru ya 99% y'abicwa na Covid ari abantu batakingiwe.

    Munsi gato ya kimwe cya kabiri cy'abatuye Amerika nibo bakingiwe byuzuye, nk'uko bivugwa n'imibare iheruka ya Centers for Disease Control (CDC). Hafi 70% by'abantu bafite imyaka y'ubukure bafashe nibura doze ya mbere.

    Biden avuga kuri ayo mabwiriza mashya ku bakozi ba leta yagize ati: “Ntabwo ukeneye gupfa.”

    Ibi bije mu gihe imfu zitewe na Covid muri Amerika zazamutse zikagera ku 2,000 mu cyumweru. Abandura bashya bakagera ku bipimo biri hejuru cyane mu mezi atatu ashize, aho bageze ku 60,000 ku munsi.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru Amerika yavuguruye amabwiriza ku bantu bakingiwe byuzuye ahantu higanje ubwoko bwa Delta, aho basabwe kongera kwambara udupfukamunwa bari ahantu hafunze.

    New York, California n'izindi leta nyinshi zongeye gusubizaho amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ahantu mu nzu zihuriramo abantu benshi.

    Ikigero cyo gukingira Covid muri Amerika cyaragabanutse, cyane cyane muri leta zo mu majyepfo n'iburengerazuba.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-biden-yategetse-ko-uwemeye-gukingirwa-covid-19-ahabwa-miliyoni-frw

  • Abaganga n'abaforomo/kazi b'abashomeri muri Kenya bemerewe kujya gukorera muri UK #rwanda #RwOT

    Kenya yagiranye amasezerano n'Ubwongereza azemerera abaforomo/kazi n'abandi baganga badafite akazi kujya gukorera mu Bwongereza.

    Minisitiri w'umurimo wa Kenya Simon Chelugi na Minisitiri w'ubuzima w'Ubwongereza Sajid Javid basinye ayo masezerano ku munsi wa gatatu w'uruzinduko rwa Perezida Uhuru Kenyatta i Londres.

    Ibi ni ku bakozi mu buvuzi b'Abanyakenya babifitiye ubumenyi ariko badafite akazi, bikagenzurwa neza mu nyungu za Kenya, nk'uko itangazo rya leta y'Ubwongereza ribivuga.

    Ibi byasabwe na Kenya bizaha abakozi b'ubuvuzi n'abakuru b'uru rwego ba Kenya koroherezwa mu mikorere y'abashinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza.

    Amakuru yose y'ibizakorwa muri aya masezerano azatangazwa mbere y'ukwezi kwa cumi.

    Ihuriro ry'abavuzi muri Kenya mu myaka ishize ryatangaje impungenge zaryo ku rugero rukabije rw'ubushomeri mu baganga n'abaforomo/kazi mu gihugu.

    Aya masezerano ni inkuru nziza ku bakozi benshi mu buvuzi muri Kenya basanzwe bakorera mu buryo bubi, bahembwa macye, hamwe na bashobora no kudahembwa mu gihe cy'amezi.

    Gusa kandi hari ubwoba ko ibi bishobora gutera kugenda kw'abahanga benshi.

    Ubu, hari abakozi hafi 900 b'Abanyakenya bakora mu rwego rw'ubuvuzi rwa leta y'Ubwongereza, nk'uko abategetsi mu Bwongereza babivuga.

    Ibi bihugu byombi byanatangije ikiswe Kenya-UK Health Alliance kizazamura ubufatanye mu bushakashatsi hagati ya za kaminuza mu bihugu byombi n'ibitaro byigisha abavuzi.

    Ubu bufatanye buzafasha kuzamura ubuvuzi bwa cancer muri Kenya.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abaganga-n-abaforomo-kazi-b-abashomeri-muri-kenya-bemerewe-kujya-gukorera-muri

  • Umukobwa wabumbaga amatafari akayagurisha kugira ngo yige yarangije kaminuza #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Sharon Mbabazi wo mu gihugu cya Uganda yakoze benshi ku mutima nyuma yo kurangiza Kaminuza abifashijwe no kubumba amatafari menshi yarangiza akayagurisha abayakeneye.

    Sharon yabumbye amatafari kenshi kugira ngo abone amafaranga y'ishuri,hashyizwe amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yarangije muri kaminuza yitwa Muteesa I Royal University.

    Nubwo bamwe bava mu ishuri kubera amafaranga y'ishuri,Sharon we yirwanyeho ntiyarivamo kugeza arangije kaminuza ndetse nta n'uwamuteye inkunga.

    Uwashyize hanze amafoto y'uyu mukobwa yavuze ko abantu bakwiriye kwiga ko kwihangana ari urufunguzo rw'intsinzi.

    Uwitwa Elphas Saizi, washyize hanze iyi nkuru,yavuze ko Sharon yabuze nyina akiri muto ku myaka 5 hanyuma ahita atangira kwirwanaho ari nabwo yize kubumba amatafari akayagurisha.

    Uyu mugabo yashyize hanze ifoto ya Sharon ari imbere y'amatafari n'indi yarangije kaminuza bituma agira inama abantu yo kwiga kwihangana.

    Mu kiganiro yahaye abanyamakuru,yavuze ko abanyeshuri biganye bajyaga bamusuzugura bakamwita umukene ndetse ngo ntibifuzaga kuba inshuti ze kubera ko asa nabi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-wabumbaga-amatafari-akayagurisha-kugira-ngo-yige-yarangije-kaminuza

  • Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 965 barayandura #rwanda #RwOT

    Abantu 965 nibo banduye icyorezo cya COVID-19 mu masaha 24 ashize, bangana na 9.7%.Kigali na Muhanga niho hari imbere mu habonetse abarwaye benshi.

    Abantu 23 ni bo basezerewe mu bitaro, mu gihe n'abahawe ibitaro na bo bagera kuri 23.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize 56.6% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w'ubwandu bw'iki cyorezo, Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n'utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown); guhera ku italiki ya 27 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2021.

    Ni mu gihe hari n'indi mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane.

    Muri iki gihe cya Guma Mu Rugo, Inzego z'ubuzima zikomeje ibikorwa byo gupima no gukingira COVID-19 hagamijwe guharanira kwita ku banduye ndetse no gukumira ko ubwandu bushya bukomeza gukwirakwizwa. Ibi bikorwa byongerewemo imbaraga nyinshi mu Mujyi wa Kigali n'utwo turere tundi turi muri gahunda ya Guma Mu Rugo.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw'icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari utugari dutandukanye ubwandu bukiri hejuru ya 5% mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-11-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-965-barayandura

  • Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk'”Igisupusupu” agiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi, nk'uko amakuru dukesha IGIHE abivuga.

    Nsengiyumva watawe muri yombi ku wa 30 Kamena yaburanaga ifungwa n'ifungurwa, ariko urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Icyemezo cyo gufunga mu buryo bw'agateganyo Nsengiyumva cyafashwe hashingiwe ku kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri ku muntu wabihamijwe.

    Uyu muhanzi uri mu bigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki mu 2019, binyuze mu bihangano bye bibyinitse, ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

    RIB yatangaje ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

    Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n'igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k'uri munsi y'imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Icyaha cyo gukoresha imirimo y'agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n'ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk'umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze 15 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

    Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ''Mariya Jeanne'' yamenyekanye nka ''Igisupusupu'', ''Icange Cange'' na ''Rwagitima''.

    Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk'umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umuhanzi-nsengiyumva-francois-uzwi-nk-igisupusupu-agiye-gufungwa-iminsi-30-y

  • Haruna Niyonzima na Emery Bayisenge bamaze kwerekeza muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yabwiye Radio B&B FM UMWEZI ko aba bakinnyi bombi bamaze kumvikana n'iyi kipe ndetse ko kuri Haruna we nta gihindutse byarara birangiye.

    Shema yagize ati 'Haruna bitarenze uyu munsi muraza kubibona birangiye neza.Yari yadusabye ko ibyo muri Tanzania birangira.'

    Abajijwe niba yaha abafana ba AS Kigali icyizere kidakoka ko azakinira iyi kipe,Shema yagize ati 'Cyane.'

    Haruna Niyonzima yari yasubiye muri Young Africans mu Ukuboza 2019 ubwo yari asoje igice cy'umwaka yari yasinye muri AS Kigali bivuze ko yongereye amasezerano y'umwaka usanga undi wari urangiye muri iyi kipe yambara umuhondo n'icyatsi.

    Haruna Niyonzima, yari amaze imyaka isaga 10 muri Tanzania, kuko yageze muri Young 2011ageza 2017 aza kuhava yerekeza muri SC Simba yavuyemo nyuma y'imyaka 2 yerekeza muri AS Kigali yakiniye igice kibanza cya Shampiyona akongera agasubira muri Young Africans.

    Haruna yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y'uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine ayivamo muri 2011 yerekeza muri Tanzania.

    Iyi kipe ya AS Kigali iteganya guhinduka Kigali FC, iri kwiyubaka n'inyuma y'ikibuga kuko yazanye ikirango gishya kirimo Kigali Convention Centre iranga umufatanyabikorwa wayo mukuru ari we Umujyi wa Kigali.

    Ikirango gishya cya AS Kigali cyamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, kiri mu ibara ry'ubururu mu ruziga rurimo imirongo y'umuhondo n'ishusho ya Kigali Convention Centre hagati.

    Munsi y'iyo shusho ya Kigali Convention Centre, hagaragaza ko ikipe yashinzwe mu 1999 mu gihe kandi inyuma yaho imitako izwi nk'imigongo isanzwe imenyerewe mu kurimbisha ibintu bitandukanye mu muco wa Kinyarwanda.

    AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2020/21, izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikanya.

    Abakinnyi AS Kigali imaze gusinyisha:

    Fiacre Ntwari
    Denis Rukundo
    Rugwiro Herve
    Mugheni Fabrice
    Butera Andrew
    Robert Saba
    Ghilain Uwimana
    Niyibizi Ramadhan
    Bayisenge Emery

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-na-emery-bayisenge-bamaze-kwerekeza-muri-as-kigali

  • Umwalimu w'amashuri abanza yarahiriye kuba perezida wa Peru #rwanda #RwOT

    Pedro wavukiye mu gace k'icyaro kari mu dukennye cyane mu gihugu, yakuze afasha ababyeyi be batize imirimo y'ubuhinzi. Ari umunyeshuri muto, yagendaga n'amaguru amasaha arenga abiri kugira ngo agere ku ishuri.

    Nyuma yaje kuba umwalimu ku ishuri ribanza, akazi yakoze imyaka 25, n'umukuru w'urugaga rwabo. Mu gutumbagira akagera ku butegetsi, nubwo nta nararibonye na nke ku butegetsi, mu 2021 yatorewe kuba perezida wa Peru atowe cyane n'abo mu cyaro aho yakuriye.

    “Ntihazongere kuba umukene mu gihugu gikize!” niyo yari intero ye mu kwiyamamaza, mu kuvuganira abaturage ba Peru barakajwe n'ubukene. Rimwe yagize ati: “Nzi ibyo ari byo gukubura ishuri.”

    Pedro Castillo wiyita umuntu wa rubanda, ni gacye cyane yabonetse atambaye ingofero yera y'umuco w'iwabo ahitwa Cajamarca, cyangwa adafite 'crayon/pencil' nini cyane, ikirango cy'ishyaka ry'abemera politiki ya Karl Marx rya Peru, inasobanura akahise ke mu burezi.

    Avuga ko iki gihugu kitigeze kiyoborwa mu nyungu za rubanda nyamwinshi, kandi yasabye ko haba “impinduka zikomeye” mu kurwanya ubukene n'ubusumbane, zirimo guhindura itegeko nshinga.

    Abatavuga rumwe na we bagerageje kumugaragaza nk'umuhezanguni ufite ihuriro n'imitwe y'inyeshyamba zifite amatwara ya gikomunisti, ibyo we ahakana. Abamunenga kandi bavuga ko imwe mu migambi ye ishyira mu kaga iki gihugu kiri mu bifite ubukungu butajegajega muri Amerika y'Epfo.

    Igihe kirageze'

    Ni umwana wa gatatu mu bana icyenda iwabo, ubu afite imyaka 51, yigishije mu ishuri ribanza kuva mu 1995 kugeza mu 2020. Yagaragaje akayihayiho ka politiki mu 2002 ubwo yiyamamarizaga kuba umuyobozi w'akarere (mayor) agatsindwa, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 mu myigaragambyo igendanye n'imishahara y'abalimu.

    Nubwo atari azwi cyane mu mijyi, uyu mwaka yiyamamarije kuba perezida, mu buryo butunguranye atsinda icyiciro cya mbere, ahigitse abandi bakandida 17. Arakomeza atsinda Keiko Fujimori, wahabwaga amahirwe unashyigikiwe n'abakuriye abacuruzi, akaba n'umukobwa w'uwahoze ari perezida wa Peru Alberto Fujimori.

    Intsinzi ye, amurushije amajwi 40,00 gusa, yemejwe nyuma y'icyumweru babara amajwi aho ababishinzwe bongeye gusubiramo amajwi yari yabonywe na Fujimori.

    Yagize ati: “Igihe kirageze ngo duhamagarire inzego zose kubakira hamwe…Peru idaheza, Peru idasumbanya, Peru yisanzuye.”

    Pedro Castillo yabashije kunyura benshi mu batuye iki gihugu barambiwe n'inkuru za ruswa zikomeye zaranze politiki mu myaka myinshi.

    Peru ifite igipimo kinini kurusha ibindi ku isi cy'abicwa na Covid-19 ubaze ku mubare w'abatuye igihugu, n'ukuzahara k'ubukungu kwashyize miliyoni nyinshi mu bukene.

    Arateganya kuzamura imisoro y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kugira ngo ashyira imari mu bikorwa rusange, nk'uburezi n'ubuzima aho iki cyorezo cyagaragaje ibibazo birimo, akanahanga imirimo ibarirwa muri za miliyoni ku mwaka.

    Yagiye yoroshya zimwe mu mpande yari ariho zihejeje inguni, nk'aho yavugaga ko azegurira leta ibice bikomeye by'ubukungu, nk'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibitoro, ingufu z'amazi na gazi akanizeza kubaha iby'abantu ku giti cyabo.

    Kimwe mu bikomeye yizeje cyari ugusaba ko habaho referandumu kugira ngo Inteko ishingamategeko yandike irindi tegeko nshinga risimbura iryo mu 1993 ku bwa Alberto Fujimori.

    Castillo yasabaga ko hashyirwaho itegekonshinga rifite “ibara, impumuro n'icyanga cya rubanda”.

    Ariko bizamusaba kubiharanira mu mitwe yombi y'inteko ishingamategeko aho badakozwa izo mpinduka.

    Castillo, w'umunyagatolika arwanya yeruye gushyingira abahuje igitsina kimwe no gukuramo inda. Yashakanye na Lilia Paredes, nawe w'umwalimukazi, bafite abana babiri.

    Umuryango we wimukiye mu murwa mukuru, Lima, mbere gato y'uko arahira kuwa gatatu w'iki cyumweru, aho irahira rye ryanahuriranye n'isabukuru y'imyaka 200 y'ubwigenge bwa Peru.

    Uyu mugabo yavuze ko ataje kwigwizaho ubukire, ahubwo ko ashaka ko umushahara we uzaba ungana n'uwo yahembwaga nka mwalimu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umwalimu-w-amashuri-abanza-yarahiriye-kuba-perezida-wa-peru

  • Umuhanzi Umutare Gaby nyuma y'imyaka 4 yagarutse mu muziki mu ndirimbo nshya[Video] #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu gucisha make no kubaha buri wese kuko umuntu agirwa n'abandi.

    Hari aho agira ati 'Mbona rirasa nta bundi bufindo, n'ubwo iminsi idasa tubana nayo. Utamenyera iposho andinde n'ijambo, uwo arutwa n'umugambanyi wangaburira. Mutima soma ku tuzi umanure agahinda, nzakurinda umwijima. Abantu niwe muntu, kandi umuntu niwe bantu.'

    Umutare Gaby usigaye abarizwa muri Australia n'umuryango we, yaherukaga mu muziki mu myaka ine ishize aho yasize ku isoko indirimbo eshanu: 'True Love', 'Urangora', 'Mesa kamwe', 'Ntunkangure' ndetse na 'Ntawundi' igaragaramo umunyamideli Shaddyboo, yabaye intangiriro y'umuziki we.

    Uyu muhanzi yagiye mu mahanga asize umuvandimwe we Andy Bumuntu yinjiye mu muziki, ndetse ari mu bahagaze neza. Kuva yakora ubukwe, Umutare ntiyongeye kumvikana mu muziki kugeza ubwo mu ntangiriro za Nyakanga 2021, yatangazaga ko igihe kigeze kugira ngo agaruke mu muziki.

    Mu minsi icyenda ishize, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko igihe gikwiye cyari iki ngo agaruke mu muziki. Ni indirimbo avuga ko 'yitezeho gucengera no mu misokoro y'abantu'.

    Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko aho abagabo basezeraniye ariho bahurira. Ati 'Ng'ibyo ibyo nabasezeranyije bantu banjye.'

    Muri iyi ndirimbo avuga ko 'abantu ari we muntu kandi umuntu ari we bantu'. Akabuza abantu kwigira nyirandabizi, ko hakenewe ibikorwa kurusha amagambo.

    Mu gice cyibanza kigaragaramo umugore we, amubwira ko azamurinda agahinda. Ati 'Mutima mutima soma kutuzi umanura agahinda. Ibindi nawe uzirwanaho.'

    Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na The Major ukorera muri studio 'Back Stage Studio' naho 'Official Lyric video' yakozwe na Bjc Official.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-umutare-gaby-nyuma-y-imyaka-4-yagarutse-mu-muziki-mu-ndirimbo-nshya