Author: webrwanda

  • Musore/Nkumi: Ngizi impamvu ukwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka umugore/umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bumva ko kubaho muri iki gihe uri umusore cyangwa umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ari ibintu bigayitse, bamwe bumva ko kwigamba mu bandi ko watakaje ubumanzi cangwa ubusugi ari kimwe mu bituma abo mugendana bumva ko uri umusore cyangwa umukobwa w'igihangange.

    Gusa hari byinshi uba wiyicira iyo utangiye kwijandika mu bikorwa by'ubusambanyi ndetse bigira ingaruka ku buzima bwawe.

    Dore impamvu ukwiriye kubyirinda:

    1.Bigabanya ibibazo byo gucana inyuma

    Mu buzima uko umuntu agenda korana imibonano mpuzabitsina n'abantu batandukanye niko agenda araruka, biragorana cyane kubona umuntu nk'uwo yubaka urugo rugakomera kubera guhora agatima karehareha yumva yajya no kumva uko ahandi bimeze. Iyo wirinze ubsambanyi ukiri ingaragu bigufasha mu buzima bwo gushing urugo kuko nta mutima urehareha ugira.

    2.Bigabanya kutanyurwa mu gutera akabariro

    Kwirinda gutera akabariro utarashaka ni byiza kuko bituma uba umuntu uhamye, bikurinda gushing urugo ukajya ugereranya uwo mwashakanye n'abandi mwigeze kuryamana bigatuma urugo rukomera kandi rugashinga imizi. Iki nacyo ni kimwe mu byiza bigomba gutuma wirinda ugakomera ku bumanzi cyangwa ubusugi bwawe mpaka ushinze urugo.

    3.Birinda amarangamutima yawe

    Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi utarashaka hari ingaruka bigira nk'uko inzobere zibitangaza, ni byiza kubyirinda ukazabikorana n'uwo muzashakana kuko ari kimwe mu bizagufasha mu buzima bwawe.

    4.Bituma urugo rwawe rwubakira ku cyizere cy'igihe kirekire

    Iyo utigeze ugira ubutiriganya bwo gusambana bituma uba mu buzima n'uwo mwashakanye, bituma urugo rwanyu rutazamo za kidobya zitandukanye zatuma rugera aharindimuka. Bituma mwizerana kuva mushakanye kugeza ku mpera z'ubuzima bwanyu mugatandukanywa n'urupfu.

    5.Ni igipimo cy'urukundo rw'ukuri

    Niba ufite umukunzi, kimwe mu bizakwereka ko agukunda koko ni ukuba atajya aca y'uko ashaka ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu gihe uzajya uhatira umukunzi wawe mutarashinga urugo gukora imibonano mpuzabitsina azahita abona ikintu ugambiriye bituma icyizere yari afite kuri wowe kiyoyoka burundu ndetse kigende nka Nyomberi, bizatuma akuzinukwa.

    Rero ushaka wazirinda guhatira umukunzi wawe iki gikorwa kuko gishobora gutuma akureka kandi umukunda by'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/musore-nkumi-ngizi-impamvu-ukwiye-kwirinda-gukora-imibonano-mpuzabitsina-utarashaka-umugore-umugabo/

  • New Melody yashyize hanze indirimbo nshya “Ndakwiringiye” ihumuriza abari mu bibazo #rwanda #RwOT

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, New Melody, ryashyize hanze indirimbo ryise “Ndakwiringiye”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, yumvikanamo umuntu ufite ibibazo byamurenze ariko agasenga yizeye ko gutabarwa kwe kuri ku Mana.

    New Melody yasohoye “Ndakwiringiye” mu gihe Isi n’u Rwanda bimaze igihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho usanga buri muntu wese yibaza igihe kizarangirira. Kubera ibibazo kimaze guteza Isi usanga benshi baramaze kwiheba.

    Mu kiganiro na IGIHE.COM dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko ibihe byose baba barimo iyo biringiye Imana babasha kubivamo neza.

    Yagize ati 'Ni indirimbo ikubiyemo isengesho risenganywe kwizera, tugendereye kubwira utwumva wese ko igihe cyose waba uhagazemo niba wiringiye Uwiteka ntuzakorwa n’isoni. Zaburi 125.'

    Yakomeje ati 'Byaba ibi bihe turimo bigoye, inzara n’izindi ngorane zigose ubuzima bwawe, Uwizera wese arahirwa kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45'

    New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisito.

    Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 40. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Nimuze Dushime”, “Ibyo wakoze”, “Igihe nagutegereje”, “Akira ihumure” n’izindi.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/New-Melody-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Ndakwiringiye-ihumuriza-abari-mu.html

  • Gare ya Muhanga irakomeza gufungwa n’ubwo ingendo henshi zasubukuwe – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Muhanga ntiyemerewe kwakira imodoka n
    Gare ya Muhanga ntiyemerewe kwakira imodoka n’abagenzi kuko iri mu murenge uri muri Guma mu Rugo

    Guverineri Kayitesi atangaza ko imodoka zemerewe guca mu mujyi wa Muhanga zijya mu bindi bice ariko zitemerewe kuhahagarara zikuramo cyangwa zinjizamo abantu kuko nta muntu wemerewe kujya no kuva muri iyo mirenge.

    Intara y’Amajyepfo ifite imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo ibarirwa muri 25 kubera ubwandu bwinshi bwa Covid-19, nk’uko byagaragajwe n’imibare y’ibipimo byagiye bifatwa muri iyo mirenge.

    Umujyi wa Muhanga uri hagati mu Gihugu ukananyurwamo n’abagana Intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali, uri muri Guma mu Rugo mu mirenge yawo yose iwugize ariko hakaba abibaza uko amabwiriza azakomeza kubahirizwa igihe imodoka zizaba ziwucamo zigana mu bindi bice.

    Hari abavuga ko abaturage bashobora kwihereza ingendo kuko ntawamenya niba utwaye ikinyabiziga yaba avuye Muhanga, hari n’abavuga ko abantu banyura mu yandi mayira bakajya mu mujyi wa Kigali kuko byoroheye uri i Muhanga kujya gutegera imodoka ku Kamonyi no mu tundi duce.

    Guverineri Kayitesi avuga ko inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zo kugenzura ko amabwiriza akomeza gukurikizwa kandi abaturage ubwabo basabwa gukomeza kuguma mu rugo kuko ari bo bifitiye akamaro.

    Agira ati “Turakomeza gusobanurira abaturage ko amabwiriza akomeza kubahirizwa uko ari kugira ngo hatagira abashaka izindi mpamvu. Nk’ubu gare ya Muhanga irafunze kuko nta wemerewe kwinjira no kuva mu Murenge wa Nyamabuye iherereyemo, aho abantu bemerewe kugenda baragenda ariko mu mirenge iri muri Guma mu Rugo bikomeze kubahirizwa kugira ngo turebe ko ubwandu bwagabanuka”.

    Yongeraho ati “Abaturage bari muri Guma mu Rugo bifuza gukora ingendo na bo barubahiriza ibisabwa bake impushya zibibemerera, abashaka kugenda barasaba izo mpushya abatazifite ntabwo bemerewe kugenda. Guma mu Rugo yashyizweho ku neza y’abaturage kugira ngo ubwandu buri hagati yabo bukomeze gukurikiranwa nta kubukwirakwiza”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko kwitwararika ari yo nzira yo gukurwa muri Guma mu Rugo nk’uko byagenze mu tundi turere n’umujyi wa Kigali.


  • Dore imboga zagufasha kurwanya constipation #rwanda #RwOT

    Constipation cg kwituma impatwe, akenshi biterwa n’ibyo wariye cg se uburyo uryamo; kurya ibiryo byahinduwe cyane (over-processed foods), ibikennye kuri fibres, ndetse no kutanywa amazi biri mu byongera ibibazo byo kwituma impatwe.

    Umuntu usanzwe yagombye kwituma byibuze rimwe ku munsi. Igihe ujya kwituma bikugoye cg se ukamara igihe utarajyayo, ni uko igogorwa riba ritagenda neza, cg se ufite Ikindi kibazo mu mara, kenshi bituruka kuba ufata urugero ruri hasi rwa fibres.

    Hari imboga z’ingenzi ugomba kurya kenshi zikaba zagufasha guhangana n’ibibazo byo kutituma neza cg se kwituma impatwe

    Imboga zagufasha kurwanya constipation

    Epinari (Spinach)

    Epinari ni isoko nziza ya fibres, ubutare, manyesiyumu na kalisiyumu. Manyesiyumu iboneka muri epinari ifasha urwungano ngogozi kwinjiza amazi aba ari mubyo wariye, bityo bikorohera ibyo wituma guhita neza.

    Izi mboga zikungahaye cyane kuri fibres, zigira uruhare runini mu kurinda kwituma impatwe.

    Avoka

    Avoka zikungahaye cyane kuri potasiyumu, umuringa, vitamin zitandukanye nka; B6, C, E na K, ibibanziriza ubutare na fibres zifitiye umubiri akamaro.

    Potasiyumu iboneka muri avoka, ifasha mu kuringaniza amazi mu mubiri no kurinda amara kwifunga. Vitamini C ifasha mu ikorwa rya collagen ifasha mu gukomeza amara, no gutuma urugendo rw’ibinyura mu mara rugendeka neza uko bikwiye.

    Ibijumba n’ibirayi

    Ibijumba n’ibirayi ni ibinyamafufu bikungahaye cyane kuri fibres. Bibonekamo kandi potasiyumu ihagije na vitamin C.

    Kubera fibres nyinshi ziboneka mu gishishwa, ni byiza kubitekana n’igishishwa utabihase.

    Amashaza

    Amashaza uretse proteyine zibonekamo, anakize kuri fibres zifitiye umubiri akamaro.

    Izi fibres zifasha koroshya inzira y’igogorwa no gutuma ibyo wariye bitagutindamo. Bityo bikakurinda kwituma impatwe

    Broccoli

    Broccoli ni imboga z’ingenzi cyane ku ifunguro ryawe rya buri munsi mu kugufasha kurwanya constipation.

    Ni isoko nziza ya vitamin A, B6, C n’imyunyungugu ya manyesiyumu n’ubutare. Fibres hamwe na manyesiyumu zifasha umubiri kwituma neza no mu buryo bworoshye.

    Mu kurya broccoli, ni ngombwa kuzirya ari mbisi, niba udashoboye kuzirya ari mbisi, kutazihisha cyane nibyo byiza.

    Mu gihe wifuza kugabanya ibibazo byo kwituma impatwe, ongera urugero ufataho izi mboga, bizakurinda constipation cg kwituma impatwe.

    source: umuti health.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-imboga-zagufasha-kurwanya-constipation.html

  • Samia Suluhu Hassana ategerejwe i Kigali , Menya bimwe kuri uyu mutegetsi _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Samia Suluhu Hassan ni perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w'umugore wa Tanzania. Mu mezi ane gusa ku butegetsi hari ibigaragara yahinduye, ahanini ku cyorezo cya Covid-19 no mu bubanyi n'amahanga.

    Uyu munsi ateregejwe i Kigali mu Rwanda, igihugu cya gatanu — nyuma ya Uganda, Kenya, Mozambique, Burundi — agiye gusura muri iki gihe amaze ku butegetsi.

    Samia w'imyaka 61, ubu niwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki — kuko perezida wa Ethiopia ahanini ari uw'icyubahiro.

    Yaje yiyongera ku rutonde rutoya rw'abagore bategetse ibihugu byabo kuri uyu mugabane.

    Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, yasimbuye Perezida John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by'umutima.

    Mama Samia nk'uko bakunze kumwita, ni Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

    Ibindi kuri Mama Samia?

    Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk'uwaba Visi Perezida ku itike y'ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n'imodoka z'abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

    Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha — ariko, nk'uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita 'Mama'.

    Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane — bitandukanye n'ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ku mwanya wa visi perezida.

    Abatanzania benshi bamumenye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w'akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

    Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n'Abanyatanzania benshi bafite amatsiko yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n'ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

    Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo mu 2015 — avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y'iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk'igihugu.

    Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza — no mu gihe mu nteko y'icyo gihe hari harimo umwuka mubi w'imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n'abantu bose.

    Mama Samia yashakanye n'umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane.

    Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

    Samia afite impamyabumenyi mu yo ku rwego rwa 'postgraduate diploma' yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

    Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga.

    Ati: 'Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n'inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n'ubuzima bwa politike, kwiga n'izindi nshingano zo mu kazi'.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/02/samia-suluhu-hassana-ategerejwe-i-kigali-menya-bimwe-kuri-uyu-mutegetsi-_-inkuru-irambuye/

  • Icyifuzo cya AS Kigali cyahawe umugisha, FERWAFA ihabwa umukoro #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yanditse isaba ko yakwemererwa gutangira imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izitabira, iyi kipe yabyemerewe ariko FERWAFA isabwa kugenzura ko yubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    AS Kigali ni imwe mu maklipe agomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’umwaka wa 2021-2021, ikaba igomba kwitegura hakiri kare, ni mu gihe APR FC izakina CAF Champions League iteganya kujya muri Maroc ariko bishobora kudakunda kubera ikipe y’igihugu.

    AS Kigali ikaba yari yandikiye FERWAFA ngo iyisabire uburenganzira muri Minisiteri ya Siporo ibe yatangira imyitozo yitegura iri rushanwa.

    Mu ibaruwa MINISPORTS yasubije FERWAFA, yayimenyesheje ko icyifuzo cya AS Kigali cyemewe ariko bagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Bagize ati 'dushingiye ku ibaruwa yanyu no 493/ferwafa/2021 yo ku wa 23 Nyakanga 2021, isabira AS Kigali uruhushya rw’umwihariko rwo gutangira imyiteguro ya CAF Confederations Cup 2021-2022 aho imikino izatangira muri Nzeri 2021.'

    'Mbandikiye iyi baurwa ngira ngo mbamenyeshe ko MINISPOTS itanze ubwo burenganzira bwo gutangira imyitozo ku ikipe ya AS Kigali. Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, turasaba ubuyobozi bw’ikipe gukurikiza amabwiriza yose y’ubuvuzi mu rwego rwo kurwanya iyandura n’ikwirakwira rya COVID-19, kutayubahiriza bishobora gutera isubikwa ry’imyitozo.'

    Iyi baruwa yasinyweho n’Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yayisoje agira ati 'mfashe uyu mwanya ngo nsabe FERWAFA kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuvuzi.'

    AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona 2021-22 akaba ari nayo mpamvu yabonye itike yo kuzakina irushanwa rya CAF Confederations Cup yari yakinnye umwaka ushize ikaviramo mu ijonjora rya kabiri.

    Iyi kipe yariyubatse yashyizemo amaraso mashya y’abakinnyi bazayifasha muri iyi mikino barimo Haruna Niyonzima, Kakule Mugheni Fabrice, Saba Robert, Rugwiro Herve n’abandi.

    AS Kigali yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyifuzo-cya-as-kigali-cyahawe-umugisha-ferwafa-ihabwa-umukoro

  • Fan Clubs za Rayon Sports zamaze gukusanya amafaranga ya Blaise, uko bitanze #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise yanditse ibaruwa asaba gutandukana n’iyi kipe kubera amafaranga yaguzwe atahawe yose, amatsinda y’abafana(Fan Clubs) zamaze gukusanya aya mafaranga aho harimo kubura ibihumbi 50 gusa, ndetse arashyikirizwa ubuyobozi uyu munsi.

    Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yari yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba ko bakora amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atigeze yubahirizwa, kuko yabwiwe kwishyurwa igice cy’amafarana yaguzwe(recruitement) mu mezi atatu uhereye igihe yasinyiye ariko ntibyakorwa.

    tariki ya 29 Nyakanga, Rayon Sports yasubije uyu musore imumenyesha ko impamvu atahawe amafaranga nk’uko byari biteganyijwe byatewe n’icyorezo cya Coronavirus ariko yizezwa ko uko kizagenda gicisha make azahabwa amafaranga ye, ariko ibyo gukora amasezerano mashya asabwa kubahiriza ayo yari afitanye n’iyi kuko nta mpamvu ifatika babona yo gusesa amasezerano.

    Uyu mukinnyi byavugwaga ko yashakaga inzira zose zatuma atandukana n’iyi kipe akajya muri mukeba APR FC, amatsinda y’abafana b’iyi kipe(fan clubs) zahise zitangira kwishakamo ibusubizo.

    Nishimwe Blaise amakuru avuga ko muri Nzeri 2020 Rayon Sports yamuguze miliyoni 4 agasinya imyaka 3, agisinya yahawe miliyoni 1.5 no muri Kamena 2021 ahabwa indi miliyoni, bivugwa ko yarimo yishyuza Rayon Sports miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nk’uko ISIMBI yabashije gutera akajisho k’urutonde rwa Fan Clubs n’abafana ku giti cyabo bemenye kwitanga amafaranga yo kurangiza iki kibazo cya Blaise, umunsi wa nyuma bihaye ni uyu munsi kandi miliyoni 1 n’ibihumbi 450 yamaze kuboneka, ni mu gihe hari abatarayatanga.

    Urutonde rw’abitanze

    1.Gisaka Fan club 50k✅
    2.the blue family 100k✅
    3.ijwi rya aba rayon 100k✅
    4.ISARO Fan Club 50k✅
    5.New Vision Fan Club 50k
    6. Friends Fan Club 50k
    7.RUHANGO FAN CLUB:50K✅
    8.Ibyishimo by’abareyo 50k✅
    9.Winning Team Fan Club 50k
    10.Gikundiro Forev. 100K✅
    11.Dream Unity 100k✅
    12.Mugisha 50k✅
    13.Ubumwe bw’abarayon 50k

    14.Rukundo Patrick 50k✅
    15.Rubavu F.C 50k.✅
    16.lntwari fan club 50k✅
    17.Ijwi ry’Abarayon Senior : 50k✅
    18.Group umu rayon w,ukuri 50k✅
    19.ururembo(Hajyati)50k✅
    20Rayon Sports Super Fans 50k
    21.Indatwa 50k
    22.Muhirwa prosper 50k✅
    23.Munyakazi Sadathe 100K✅
    24.Furaha J.M.V 50k✅
    25.TBW 200k
    26.Isibo Fan club 50k
    27.Cyiza Richard 50k✅
    28.Ndahiro.O. 50k✅
    29.Dr Uwiragiye Norbert 100k✅
    30.Rocket fan club 100k✅

    Kugeza ubu amafaranga amaze gukusanywa agera kuri miliyoni n’ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe abitanze amafaranga bataratanga agera ku bihumbi 550.

    Nishimwe Blaise amafaranga ye yamaze gukusanywa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fan-clubs-za-rayon-sports-zamaze-gukusanya-amafaranga-ya-blaise-uko-bitanze

  • IST Austria Scientific Internships for Bachelors and Masters #rwanda #RwOT

    Deadline : Open Apply for the IST Austria Scientific Internships for Bachelors and Masters Students. These internships are dedicated to Bachelor's or Master's students who would like to gain more research experience in their fields of study. These internship aim to offer participants an opportunity to gain more research experience. Interns will have the opportunity to […]

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/02/ist-austria-scientific-internships-for-bachelors-and-masters/

  • Igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu mavuriro yigenga cyahanantuwe gishyirwa ku mafaranga 5000 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima-RBC cyatangaje ko guhera kuwa 09 Kanama 2021 mu mavuriro yigenga kwipimisha mu buryo bwihuse( rapid test) icyorezo cya Covid-19 bizashyirwa ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu. Ni igiciro cyari kimaze igihe ku mafaranga 10,000 y'u Rwanda.

    Ihananturwa ry'iki giciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihutse( Rapid Test) rije nyuma y'aho Minisiteri y'Ubuzima n'ikigo cyayo RBC byari byijeje Abanyarwanda ko mu rwego rwo korohereza buri wese kumenya uko ahagaze kuri iki cyorezo hagiye kugabanywa igiciro cyo kwipimisha.

    Uretse kandi kumanura iki giciro kigashyirwa ku bihumbi bitanu, mu bihe bishize Minisiteri y'Ubuzima yijeje Abanyarwanda ko mu minsi mike iri imbere abantu bazoroherezwa mu kubona ibikoresho byo kwipima ubwabo Covid-19 ku buryo buri wese abasha kwipima aho yaba ari hose akamenya uko ahagaze kuri iki cyorezo bidasabye ko ajya kwa muganga.

    Mu itangazo rya RBC rigabanya igiciro cyo kwipimisha iki cyorezo, aho mu mavuriro yigenga cyashyizwe ku bihumbi bitanu, yanatangaje ko urutonde rw'amavuriro yigenga ashobora gupima Covid-19 ruzatangazwa bidatinze.

    Itangazo rya RBC;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/igiciro-cyo-kwipimisha-covid-19-mu-mavuriro-yigenga-cyahanantuwe-gishyirwa-ku-mafaranga-5000/

  • Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 648 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru COVID-19 yishe abantu 13 mu Rwanda, abamaze gupfa muri rusange bagera kuri 821. Abatabarutse n'abagore 9 n'abagabo 4.

    Abarwayi bashya babonetse ni 648 bangana na 8.5% by'ibipimo byafashwe mu masaha 24.Akarere ka Gicumbi niko kabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 90

    Uyu munsi abantu 10 basezerewe, mu gihe 24 bahawe ibitaro. Abanduye bose bararenga 71,000.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda by'umwihariko abatangiye kubahiriza amabwiriza mashya nyuma yo kuvanaho Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n'uturere umunani.

    Amabwiriza n'ingamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 1 Kanama 2021, ateganya ko ibikorwa bitandukanye birimo iby'abikorera n'iby'inzego za leta bifunguye birimo ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'utundi turere.

    CP Kabera kuri uyu wa Gatandatu yabwiye RBA ko n'ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe, abaturage bakwiye kumenya ko hari izindi ngamba ziriho kandi bagomba kuzubahiriza kuko icyorezo ntaho cyagiye.

    Ati 'Navuga ko bigikomeye kuko Covid-19 iracyahari. Gahunda ya Guma mu rugo abari bayirimo n'abari bari muri gahunda ya guma mu karere bumve ko kuba hari ibihindutse, bakaba bagiye gukora ibintu bitandukanye, bitavanyeho ko icyorezo kigihari cyangwa se ingamba zo kukirinda zivuyeho, ziracyahari, zahindutse gusa ariko ziracyahari kandi barasabwa kuzubahiriza.'

    Yakomeje agira ati 'Polisi iriteguye nk'ubusanzwe kugira ngo ibafashe, ariko turagira ngo tubabwire ko inshingano nyinshi ziri kuri bo kubera ko nibo ba mbere bagomba kwirinda, polisi ikagenzura ko bubahiriza amabwiriza.'

    CP Kabera yavuze ko akenshi byagaragaye ko iyo ibihe bihindutse, hakavanwaho gahunda ya Guma mu rugo cyangwa guma mu karere, abantu bahita birara bakananirwa kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Ati 'Iyo urenze ku mabwiriza, bishobora kukugiraho ingaruka ukarwara cyangwa ukaba wanabibazwa.'

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu yavuze ko abantu basabwa kwirinda kwitiranya ibintu, by'umwihariko ntibumve ko kuba ingendo zifunguye bivuze ko bajya gusura imiryango yabo iri hirya no hino kugira ngo bakore ubusabane.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-13-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-648-barayandura