Author: webrwanda

  • Maj Gen Albert Murasira yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Muchinguri Kashiri uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Maj Gen Albert Murasira kuri uyu wa 2 Kanama 2021.

    Muchinguri Kashiri yavuze ko ibiganiro bye na Maj Gen Albert Murasira byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ikibazo cy’iterabwoba ku Mugabane wa Afurika.

    Ati “Ndi muri Kigali ku butumire bwa Minisitiri w’Ingabo kugira ngo twongere turebe uburyo bwo kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi. Bimwe mu byo twaje gukora uyu munsi ni ugusangira amakuru ajyanye n’ibibazo ibihugu byacu byombi bihura nabyo, birimo n’ibijyanye n’iterabwoba mu bihugu byacu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika.”

    Muchinguri Kashiri yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano mwiza ukomoka ku masezerano y’ubufatanye yasinywe mu 1997.

    Minisiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira aganira na mugenzi we wa Zimbabwe

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri z’Ingabo ku mpande zombi

    Abitabiriye ibi biganiro bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Minisiteri y’Ingabo


  • Ngoma: RIB yataye muri yombi batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi barimo umugabo w’imyaka 33 wayoboraga koperative, uwari umuyobozi wungirije, umunyamabanga n’umubitsi. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza.

    Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga ya koperative angana na miliyoni eshatu, bavuga ko yakoreshejwe ariko ntibagaragaza uburyo yakoreshejwemo.

    KOTAVEM imaze imyaka irindwi ikora, igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 90, mu ntangiro buri mu nyamuryango yatanze amafaranga ibihumbi 20 byo kwinjira ndetse buri kwezi batanga umusanzu wa 500 Frw. Abanyamuryango 60 batangiranye nayo batanga umusanzu w’ibihumbi bitatu buri kwezi.

    Aba banyamuryango bagiye kumenya ko amafaranga yabo yibwe, ubwo bajyaga kureba ayo bafite kuri konti bagasangaho 1 600 Frw batazi uko andi yakuweho.

    RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura, awukoresha mu nyungu ze bwite.

    Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Bahanishwa kandi igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’umutungo banyereje.


  • Uwabuza Abanyekongo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda yaba afite ikibazo – Guverineri Habitegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Habitegeko François
    Guverineri Habitegeko François

    Ikibazo cy’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batemererwa kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko Abanyarwanda babijyana muri Congo cyagiye kigaragazwa, bakavuga ko Abanyarwanda ibicuruzwa byose bashaka babijyana muri Congo ariko bo iyo babizanye mu Rwanda ntibemererwe.

    Mu nama yabaye tariki 29 Nyakanga 2021 yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu yateguwe n’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) mu mujyi wa Goma, iki kibazo cy’ibicuruzwa by’Abanyekongo bashaka kubizana mu Rwanda cyagarutsweho, ndetse muri iyi nama hagaragazwa n’ikibazo cy’amafaranga yakwa Abanyarwanda bajyana ibicuruzwa muri Congo kandi adafite ubusobanuro.

    Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko hari imbogamizi bahura na zo zirimo kuba hari imisoro itubahirizwa ku bicuruzwa kandi hari urutonde rw’ibicuruzwa n’ingano yabyo bitemerewe gusoreshwa ku mupaka.

    Inama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu yasabye ko ikibazo cy’Abanyekongo batemererwa kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi yagikurikirana.

    Iki kibazo cy’ibicuruzwa ntikiboneka mu Karere ka Rubavu gusa kuko n’abaturage ba Congo bitabira isoko mpuzamahanga mu Karere ka Karongi bavuga ko bahura n’icyo kibazo, aho ngo batemererwa kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.”

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko ntawe ugomba kubuza Abanyekongo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda, aho usanga bamwe baza mu Rwanda ariko ntibagire icyo bazana.

    Agira ati “Ibyo bazana ntitwabisubiza inyuma, babizanye uwabasubiza inyuma ni we waba ufite ikibazo.”

    Mu gihe abaturage bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bakoresha Laisser passer na Passeport hakuweho gukoresha indangamuntu, Guverineri Habitegeko avuga ko u Rwanda atari rwo rubitegeka.

    Ati “Ntidutegeka ko bazana laisser passer na passeport, nibaza tuzabakira, ndetse n’ikizami cya Covid-19 batagikoze twamupima, twifuza ko barema amasoko yacu, bakagura ibicuruzwa byacu ariko bazanye nibyo bakora bahawe ikaze.”


  • #COVID19: Abantu 10 bitabye Imana, abakingiwe ni 5,685 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore 6 n’abagabo 4.

    Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 19 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 24, abarembye ni 49.

  • Perezida Kagame na mugenzi we Samia Suluhu basangiye ifunguro [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uri mu ruzinduko rw'iminsi 2 mu Rwanda.Aba bombi basangiriye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,nibwo aba bayobozi basangiye nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame na mugenzi we Samia,basinye amasezerano atanu arimo ay'ubufatanye mu ikoranabuhanga n'itumanaho. Basinyanye kandi ay'ubufatanye mu bijyanye n'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, uburezi n'amabwiriza agenga ibijyanye n'imiti.

    Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by'inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

    Ati 'U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n'amateka n'ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry'ubufatanye bwacu.'

    Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

    Ati 'Gusinyana aya masezerano ni ukwiyemeza ko uru ruzinduko rutuganisha ku musaruro ufatika kandi rukongera kuvugurura ubufatanye n'umubano w'ibihugu byombi.'

    'Ibi kandi bitanga izindi mbaraga nshya ku bikorwaremezo n'imishinga y'ishoramari mishya igamije inyungu ku mpande zombi by'umwihariko mu bijyanye n'umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya umusaruro w'amata n'ibijyanye n'imikorere ivuguruye y'icyambu.'

    'U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n'abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n'Umuryango wa Afurika y'Iburasizuba no mu bindi.'

    Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw'ubutumire, avuga ko amufata nk'umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.

    Ati 'Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y'u Rwanda.'

    Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y'Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli.

    Ati 'Nashakaga gukoresha uyu mwanya mu izina rya Leta n'Abanya-Tanzania bose ngo ntange ubutumwa bwo kubihanganisha mwebwe Perezida, Leta n'abaturage b'u Rwanda kubera amahano ya Jenoside yabaye muri Mata.'

    'Ndongera gushimira wowe Perezida Kagame n'abaturage b'u Rwanda muri rusange kuba mwarabanye natwe mu gihe igihugu cyacu cyanyuraga mu kiriyo cyo kubura umuyobozi wacu Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Turabashimira cyane ku bufatanye no kudufata mu mugongo.'

    Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y'ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.

    Ati 'Ibiganiro byacu byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi hagati yacu. Nk'uko mubizi ku Isi, ubu umubano w'ibihugu uri cyane mu bijyanye n'ubucuruzi ku bw'ibyo ni ngombwa ko natwe tujya muri icyo cyerekezo hamwe n'ibindi bintu bitandukanye muri politike yacu mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi.'

    'Ariko igikomeye twemeranyije ni ugukomeza ubufatanye kurushaho. Tanzania n'u Rwanda turi mu bucuruzi, umubano mwiza dusanganywe haracyari ahantu henshi dushobora kuwukoresha mu guteza imbere ubucuruzi mu nyungu z'impande zombi uko ari ebyiri.'

    Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan,yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa.

    Nyuma y'aho yatanze ubutumwa bugira buti 'Iyi yari inkuru ibabaje kandi iteye agahinda. Nifuzaga ko byari kuba inkuru gusa, ariko nsanze ari impamo byarabaye. Abayobozi b'Afurika bagomba kumenya ko kubiba amacakubiri mu baturage atari inzira yo kunyuramo. Imana ihe umugisha bose [abazize Jenoside yakorewe Abatutsi] kandi ibemerere kuruhukira mu mahoro.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-na-mugenzi-we-samia-suluhu-basangiye-ifunguro-amafoto

  • Umushoferi w'umukene yasibye ikizami cy'akazi akora igikorwa cyazamuye imbamutima za benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushoferi w'umukene yakoze benshi ku mutima ubwo yirengagizaga ikizamini cy'akazi akajya kurokora ubuzima bw'umuntu wari wakoze impanuka y'imodoka.

    Uyu wari ugiye mu kizamini cy'akazi yahise ahura nikindi kizamini gikomeye, cyo guhitamo gukomeza kujya mukizami cy'akazi cyangwa se gufata umwanya we akawuharira mugukiza ubuzima bw'uwari wafatiwe mu mpanuka. Kugira ngo wumve ko Aaron uyu yari ari habi, nuko wabanza ukamenya ko yari avuye muri gereza, bivuze ko yari akeneye akazi kurusha ibindi byose umuntu yakenera. Icyakora uyu yitesheje amahirwe y'akazi yari agiyemo yiyemeza gukiza uwari uri mukaga.

    Uyu aho gukomeza aho ikizamini cyari bubere, yahisemo gusubika urugendo ajya gufasha shoferi wari wakoze impanuka. Aganira n'itangazamakuru, Aaron yavuze ko mu gitondo akibyuka atariwe warose bucya ngo ajye gukora ikizami cy'ikiganiro cyizwi nka 'interview' uyu ubwo yari ari mu modoka ya bus yerekeza mukizami cy'akazi nibwo banyuraga ku modoka yakoze impanuka akiyemeza kuva muri ya bus akajya gutabara uwakoze impanuka, iyo bus yahise imusiga kuburyo bitari gukunda ko yagera aho yagombaga gukorera ikizamini ku gihe.

    Akigera kuriyo modoka yaguye, yakuyemo umushoferi wayo amuzana hanze, agerageza gupfuka ibikomere byavaga amaraso menshi ndetse aramuturisha amubwira ko ntacyo ari bube. Yakomeje amubwira ati: 'umuryango wawe uragukeneye, komeza ufungure amaso kugira ngo uze kubasha kuwubona' ubwo yajyaga gutabara uyu mushoferi, amahirwe yakazi yaragiyemo yahise arangirira aho, uwo munsi ngo yari afite amadorali abiri yonyine ku mufuka (asaga ibihumbi 2000 by'amanyarwanda)..

    Mu minsi micye abamubonye ku makuru batewe n'amarira y'ibyishimo nukuntu umuntu yitangiye undi akemera akabura akazi, bahise bamuteranyiriza amafaranga yo kumufasha agera ku bihumbi 50,000 by'amadorali (miliyoni zisaga 50 Rwf).

    Sibyo gusa kuko ubu Aaron amaze guhamagarwa n'ibigo byinshi bimwemerera akazi ndetse ubu niwe wenyine uzicara agahitamo aho azajya gukora

    Source : https://yegob.rw/umushoferi-wumukene-yasibye-ikizami-cyakazi-akora-igikorwa-cyazamuye-imbamutima-za-benshi/

  • Dore akamaro ushobora kuba atari uzi ko gutongana n'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu mibanire bemeje ko ingo zibanye neza kandi zikomeye mu buryo bwose, ari za zindi zigira ibihe byo kutumvikana, rimwe na rimwe, bitandukanye n'ibyo bamwe bibwiraga mbere yo gusoma iyi nkuru. Mu rukundo rwanyu ntimukwiriye kugira isoni zo kuganira ku kintu runaka, ngo mube mwanagishwanaho by'akanya gato. Hari ibintu bizasaba ko mubiganira ho muri mwenyine kandi icyo gihe igitekerezo cya mugenzi wawe, ntigikwiriye guhita kikwemeza ko ibyo yakubwiye byose, ari ukuri.

    Niba utaremera neza ko intonganya ari nziza hagati yanyu mwembi, iyi nkuru ni iyawe!

    1.Bikomeza urukundo rwanyu

    Iyo abantu barenze babiri bazi kwicara bakaganira ku ntego zabo no ku bibazo bafite bakabikemura neza, bituma umubano wabo ukomera cyane. Aha niho uzumva utuje kubera byose wabyikemuriye.

    2.Bigabanya guhangayika

    Guhangayika no kugira ibyiyumviro bibi mu rukundo ntabwo bizana igisubizo cyiza. Iyo mwagize intonganya hagati yanyu zikarangira mwumva mutuje ndetse mwumva muguwe neza kuko buri wese aba yagaragaje uruhande abogamiye mo noneho mugashaka umuti.

    3.Bigaragaza ingano y'ubushake buri hagati yanyu mwembi

    Ukuri ni uko, ubushake mugira mu kwikemurira ibibazo bigaragaza ko mwembi muhangayikishijwe n'umubano waanyu.

    4.Bituma mwumva ko mushoboye

    Iyo mwembi mwagize intonganya ariko bikarangira muri kumwe, bituma mwumva mukomeye, ndetse mukumva mutekanye kandi mushoboye kuko mwashoboye kwikemurira icyari kibahangayikishije. Muziyizera kurushaho kandi mwumve ko umubano wanyu ntawawubasha.

    5.Intonganya zituma mumenya ingano y'ikibazo mufitanye

    Niba mutajya muganira ku bibazo mufitanye mwembi, bizababangamira kandi bize mu gihe mutazi. Nimubasha kwicara mukaganira ku kibazo cyanyu mufitanye cyangwa gihari hagati yanyu muzabona igisubizo cyiza.

    Source : https://yegob.rw/dore-akamaro-ushobora-kuba-atari-uzi-ko-gutongana-numukunzi-wawe/

  • Dore bimwe mu bice bikurura abagabo ku gitsina gore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bakururwa n'ibice ahanini bigaragarira amaso nkuko twabibwiwe n'abenshi mu bagabo hanze aha dore bimwe muri byo:

    1. Amabere  

    Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru kuburyo n'iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n'umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere bakunze kwita 'Sexy' mu rwego rwo kwigarurira imitima y'abagabo.

    2. Ikibuno
    Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n'uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n'imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara.

    3. Amaguru
    Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n'uko ateye. Hari amaguru agaragara nk'afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n'andi yorohereye bakunze kwita amaguru y'ibitesi.

    Ibi nibimwe mu bikurura abagabo ku gitsina gore gusa nibyinshi umuntu akundira undi .

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bice-bikurura-abagabo-ku-gitsina-gore/

  • Byari byateguwe! Imvo n’imvano y’imyigaragambyo y’abafana ba Rayon, Nishimwe Blaise umutego kuri Komite Nyobozi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo ku biro by’ikipe ya Rayon Sports habereye igisa n’imyigaragambyo cyakozwe na bamwe mu bafana b’iyi kipe bazwi nk’aba-hooligans, bashakaga kubonana na perezida w’iyi kipe nubwo bitabakundiye, kikaba ari igikorwa cyabaye cyateguwe bakoresha aba bafana bishyuwe ibihumbi 10.

    Bamwe mu bafana b’iyi kipe bari bahari, bari bayobowe na Rwarutabura, Nkundamatch, Malaika, Sarpong n’abandi.

    Kimwe mu bitekerezo cyari kiri mu mitwe y’aba bafana ni ugusaba Uwayezu Jean Fidele na komite ye kwegura nk’uko bamwe muri bo babyemereye ISIMBI.

    Rwarutabura yagize ati 'ni agahinda, urabona ikipe yacu irimo kugenda ijya mu marembera, nkatwe nk’abafana bakuru turarambiwe nta mukinnyi dufite, n’uwo tubonye baramujyanye niba bashaka ko tujya mu cya kabiri situbizi, twashakaga kuvugana na perezida ngo atubwire icyamunaniye, niba ari amafaranga turayatanga cyangwe se n’ikipe niba yamunaniye abitubwire yegure.”

    Malaika avuga ko baje bashaka kuvugana na perezida ariko akaba yahise ajya mu biro akikingirana yanga kuvugana nabo kugeza barambiwe.

    Ati “impamvu twaje hano ni uko twashakaga kuvugana na perezida, ni uko twahageze ntashake kutuvugisha muri make yatubonye ajya mu biro arakinga. Twashakaga kumubaza aho ikipe yacu irimo kugana kuko tubona igana habi, birangiye tutaganiriye yanze kuduha umwanya. Turifuza ko yegura”

    Rwarutabura na Nkundamatch bari babukereye

    Hari haje bamwe mu bafana b’imena kweguza Uwayezu Jean Fidele

    Ni igikorwa cyari cyateguwe hifashishwa abafana bishyurwa ibihumbi 10 mu gukoma mu nkokora inama ya Komite Nyobozi n’abakuriye Fan Clubs

    Mu gushaka kumenya imvo n’imvano y’iyi myigaragambyo, ISIMBI yagerageje kuvugana n’abantu batandukanye ariko batifuje ko amazina yabo atambuka mu itangazamakuru.

    Bavuze ko ari igikorwa cyatangiye gutegurwa mu mpera z’icyumweru gishize, hari nyuma yo kumenya ko amatsinda y’abafana b’iyi kipe(fan clubs) yarimo akusanya amafaranga yo kwishyura ideni rya miliyoni n’igice iyi kipe yari ifitiye umukinnyi Nishimwe Blaise kugira ngo atagenda nk’uko yari yanditse asaba gusesa amasezerano.

    Uku kwitanga amafaranga byagombaga kurangirana na tariki ya 2 Kanama 2021(uyu munsi) ari nabwo aya mafaranga yagombaga gushyikirizwa iyi komite nayo ikayaha umukinnyi.

    Nyuma yo kumenya iyi gahunda, abafana barimo Kamayirese Jean d’Amour usanzwe ushinzwe imyinjirize y’abafana ba Rayon Sports kuri Stade na Mike Runigababisha wari ukuriye ihuriro rya Fan Clubs(Fan Base) bashatse uburyo baburizamo iki gikorwa aho bashakaga ko uyu mukinnyi na we asohoka muri iyi kipe kugira ngo hagaragare intege nke za komite, gusa amakuru avuga ko babifashijwemo na bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe.

    Bakoze inama yabereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo mu Miduha aho Mike asanzwe afite akabari, bahisemo gukoresha aba bafana aho D’Amour ari we wahawe inshingano zo kubibumvisha.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko gahunda nyirizina yanogejwe ku Cyumweru(ejo hashize), Nyabugogo aho D’Amour yahuye n’aba bafana ku ibagiro rye aho yabahaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ndetse anabizeza ko mu munsi w’ejo(uyu munsi) na we ari bube ari kumwe nabo.

    D’Amour avugwa muri gahunda zo guhuza abafana ngo bajye kwigaragambya

    D’Amour nk’umuyobozi wa Fan Club yitwa Indatwa ni umwe muri batatu bari batoranyijwe kujyana ayo mafaranga(bordereau cyangwa inyemezabwishyu) ariko ntiyaje kuhakandagira nk’uko umwe mu bantu bahaye amakuru ISIMBI yabivuze.

    Ati 'urumva D’Amour we yari umwe mu bantu bagombaga kujya mu nama na komite ya Rayon Sports nk’umwe mu bayobozi ba Fan Club, ndetse yari yanijeje abo ba Rwarutabura ko ari buhaze ariko ntabwo yigeze ahakandagira, nibwo rero bo baje bavuga ko baje kweguza ubuyobozi bwa Rayon Sports.'

    Umwe muri aba bafana kandi akaba yemereye umwe mu bantu bo muri Rayon Sports ko yishyuwe ibihumbi 10 kugira ngo aze kandi atari kubireka n’ubukene Guma mu Rugo yabateje.

    Nishimwe Blaise umutego kuri Komite ya Rayon Sports

    Ibyabaye uyu munsi bisa nk’aho ari imitego ibiri yatezwe abantu bamwe n’ubwo umwe waburijwemo.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko n’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports(Fan Clubs) atishimiye uburyo iyi kipe imaze iminsi iyobowe n’uburyo abakinnyi babacika umusubirizo ntacyo ubuyobozi bubikoraho.

    Ubu iyi kipe mu mategeko Fan Clubs nizo zifite ijambo kurusha abandi bose, amakuru avuga ko bakusanyije aya mafaranga yo guha Blaise ariko bakanabwira ubuyobozi ko uyu mukinnyi naramuka abacitse bazahita begura.

    Uyu munsi nibwo Komite Nyobozi ya Rayon Sports yagiranye inama na bamwe mu bayobozi ba za Fan Clubs nk’uko twabigarutseho hejuru bazanye amafaranga yo kwishyura Blaise, ariko aba bayobozi bari bahawe ubutumwa buvuye muri Fan Clubs bahagarariye ko batanze amafaranga yo kwishyura Blaise agomba kwishyurwa kandi akaguma mu ikipe, mu gihe uyu mukinnyi yabananira agasohoka iyi komite nayo ikaba igomba guhita yegura, ni nyuma kandi ngo kwihanganira uburyo batanze amafaranga Mugisha Gilbert yari yasabye kugira ngo agume muri Rayon Sports ariko bikarangira agiye muri Mukeba APR FC.

    Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Fan Clubs zari zimaze gukusanya miliyoni n’ibihumbi 450(yamaze kwishyurwa), ni mu gihe ayatarishyurwa yari ibihumbi 550, ideni rya Nishimwe Blaise rikaba ryari miliyoni n’igice.

    Nta kintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze kuri iki kibazo mu nshuro zose ISIMBi yagerageje kubuvugisha kuko batabonekaga ku murongo wa telephone.

    Ikibazo cya Nishimwe Blaise ni cyo gitumye muri Rayon hongera kumvikana umwiryane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byari-byateguwe-imvo-n-imvano-y-imyigaragambyo-y-abafana-ba-rayon-nishimwe-blaise-umutego-kuri-komite-nyobozi

  • Avugwa mu mikino mu Rwanda: FERWAFA yongereye abanyamahanga bemerewe kwinjira mu kibuga inatangaza igihe shampiyona izatangirira//Abayobozi ba Musanze FC beguriye rimwe #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza abanyamahanga 5 ku rupapuro rw'umukino mu cyiciro cya 1 mu bagabo bava kuri 3, mu gihe mu cyiciro cya mbere mu bagore ubu bemerewe abanyamahanga 3, ndetse no mu cyiciro cya 2 mu bagabo ni abanyamahanga 3.

    FERWAFA yavuze kandi ko abakinnyi bemerewe kuza mu Rwanda ari abatarengeje imyaka 30 kandi bakiniye ikipe y'igihugu nibura imyaka 3 ishize gusa yavuze ko ibi bitareba abakinnyi bari mu Rwanda ubu.

    FERWAFA yamaze gutangaza ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, izatangira tariki ya 16-10-2021.

    Trump wayoboraga Musanze FC yeguye na komite ye

    Uwari Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide 'Trump', yeguye ku buyobozi hamwe na bamwe mu bo bari bafatanyije bitewe no kuba nta bushobozi buhagije buhari bwayifasha gukomeza kwitwara neza.

    Tuyishime Placide nka Perezida, Rwabukamba Jean Marie Vianney 'Rukara' nka Visi Perezida wa mbere, Rwamuhizi Innocent nka Visi Perezida wa kabiri, Nsanzumuhire Dieudonné wayoboraga abafana na Habineza Haruna wari umujyanama, bose beguye.

    Abayoboraga Musanze FC bavuze ko badashobora kuyobora ikipe ifite ingengo y'imari ya miliyoni 100 Frw nyamara mu mwaka ushize w'imikino yarakoresheje asaga miliyoni 200 Frw.

    Mu ibaruwa, abeguye banditse ko ubushobozi bugenda bubabana buke ndetse n'Akarere kakagabanya ingengo y'imari gashyira mu ikipe nyamara kuri ubu amafaranga akenewe ari menshi.

    U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kwakira shampiyona Nyafurika ya Volleyball

    U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball izahuza amakipe y'ibihugu mu bagabo n'abagore hagati ya tariki ya 5 n'iya 20 Nzeri 2021.

    Iyi mikino izatanga itike y'Igikombe cy'Isi kizabera mu Burusiya hagati ya Kanama na Nzeri 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/avugwa-mu-mikino-mu-rwanda-ferwafa-yongereye-abanyamahanga-bemerewe-kwinjira-mu