Author: webrwanda

  • Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ProTouch ProCycling yo muri Afurika y’Epfo.

    Mugisha Moise w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda barimo kuzamuka neza muri uyu mukino, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya SACA, ariko mu minsi yashize bakaba baragiranye ibibazo n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien byanatumye atitabira Tour du Rwanda 2021.

    Uyu mukinnyi uheruka mu Mikino Olempike mu kwezi gushize i Tokyo mu Buyapani, nubwo atasoje isiganwa kubera impanuka yakoze, yamaze gusinyira iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo.

    Umuyobozi ushinzwe siporo muri iyi kipe ya ProTouch, Tony Harding yavuze ko bishimiye cyane gusinyisha Mugisha kuko bizeye ko hari icyo azabafasha mu ikipe yabo.

    Ati “twishimiye kugira umukinnyi nka Mugisha Moise mu ikipe yacu. Twizeye ko hari imbaragaga azongera ku bindi by’iciro by’abakinnyi bacu muri rusange.”

    Muri 2020 Mugisha Moise yasoje ku mwanya 2 muri Tour du Rwanda yegukanywe n’umunya-Eritrea, Natnael Tesfatsion, muri uwo mwaka kandi yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya.

    Uyu mwaka muri Werurwe Mugisha Moise ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri aho yegukanye imidali 2, umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].

    Mugisha Moise yamaze gusinyira ikipe ya ProTouch, ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bahagaze neza

    Ikipe yamaze kumutangaza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-moise-yamaze-gusinyira-ikipe-ikomeye-muri-afurika

  • Minisitiri Gatabazi yavuze kuri Gitifu washyize Akagari muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney

    Tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare ashyira muri Guma mu Rugo Akagari ka Gatare kari mu Murenge ayobora.

    Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abandi batanga ibitekerezo ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ndetse abantu batangira kuvuga ko uyu muyobozi ashobora gufatirwa ibihano, abandi bakavuga ko ashobora no kwirukanwa.

    Ministiri Jean Marie Vianney Gatabazi aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo umuyobozi yakoze nta gikuba yaciye.

    Agira ati “Umuyobozi akurikije ibibazo biri aho ayobora agomba gufata inshingano, kuri we yabonye ko ibyiza ari ugushyira Akagari muri Guma mu rugo, kubera ko afite imibare n’uburambe bwaho kandi bimuteye impungenge, ubundi birashoboka ko ahantu abayobozi batuye, bayobora, gushyiraho ibyemezo biba byafashwe n’Inama y’ Abaminisitiri nk’isuku, umuganda, kandagira ukarabe, guhana intera bishoboka ariko gushyira agace muri Guma mu Rugo biri ku rundi rwego.”

    Ministiri Gatabazi avuga ko umuntu agira ubushake, kwitanga ariko icy’ingenzi ngo ni uko hagomba kubaho no kugisha inama.

    Agira ati “Icyiza ni uko bitashyizwe mu bikorwa, umuyobozi aba akeneye inama, nta gikuba cyacitse ku buryo twavuga ko yafatirwa ibihano, iyo akoze ikintu kitari cyaganirwaho agirwa inama.”

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 6 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 44,227 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Gatatu abasezerewe mu bitaro ari 24 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 20, abarembye ni 45.

  • Inkuba yishe abantu 17 mu bari batashye ubukwe #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by'ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n'inkuba, nkuko abategetsi babivuze.

    Abandi 14, barimo n'umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori.

    Abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y'abageni, ubwo bakubitwaga n'inkuba.Abantu bahatuye bavuze ko habayeho imirabyo myinshi yerekeza kuri iryo tsinda.

    Buri mwaka, abantu babarirwa mu magana bicwa n'inkuba muri Aziya y'amajyepfo.

    Mu 2016, Bangladesh yatangaje ko inkuba ari ibyago kamere biyugarije, ubwo abantu barenga 200 bapfaga mu kwezi kwa gatanu konyine, barimo na 82 bapfuye mu munsi umwe.

    Inzobere zivuga ko gutema amashyamba byagize uruhare mu kwiyongera kw'inkuba zikubita zikica abantu kuko hatakiriho ibiti birebire mbere byashoboraga gucubya izo nkuba.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/05/inkuba-yishe-abantu-17-mu-bari-batashye-ubukwe/

  • Ihurizo kuri APR FC #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC ishobora kutekerekeza muri Maroc kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino, ni nyuma y’uko hajemo gahunda z’ikipe y’igihugu kandi ikaba ari imwe mu makipe atangamo abakinnyi benshi.

    Kuri gahunda y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, yagombaga kujya muri Maroc ku bufatanye n’ikipe ya gisirikare muri iki gihugu ya FAR Rabat kwitegurirayo umwaka utaha w’imikino harimo shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Gahunda y’iyi kipe yajemo agatotsi nyuma y’uko n’ikipe y’igihugu igomba kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

    Iyi kipe yagombaga kugenda muri uku kwezi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko banatekereje kuba bajyana abakinnyi batazahamagarwa ngo abandi bazabasangeyo ariko basanga bitapfa gukunda kuko umukino wa nyuma w’Amavubi muri iyi mikino azawukina habura iminsi 6 gusa kugira ngo shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022 utangire, ikindi ntibakimana abakinnyi mu ikipe y’igihugu.

    Ibi rero bikaba bishobora gutuma iyi kipe itajya gukorera umwiherero muri iki gihugu cyane ko ikipe y’igihugu nta gihindutse izahamagarwa mu cyumweru gitaha.

    Shampiyona ikaba izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri gahunda bikaba bigaragara ko Amavubi azaba amaze gukina imikino 4 yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Tariki ya 1 Nzeri u Rwanda ruzasura Mali, tariki ya 5 Nzeri rwakire Kenya i Kigali, tariki ya 6 Ukwakira rwakire Uganda mu gihe tariki ya 10 Ukwakira ruzasura Uganda.

    APR FC ishobora kuterekeza muri Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-apr-fc

  • Umutoza mushya w'Amavubi ya “Volleyball” yahamagaye abakinnyi 36 bo kwitegura igikombe cy'Afurika 2021 #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w'ikipe yigihugu ya Volley ball,Umunya Brasil Paulo De Tarso Milagres, yahamagaye abakinnyi 36 bazitabira umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021.

    Ku munsi w'ejo nibwo ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball,FRVB,ryatangaje ko uyu munya Brazil,Paulo De Tarso Milagres,wigeze kunyura mu Rwanda,yahawe akazi ko gutoza ikipe y'igihugu.

    Bwana Paulo De Tarso Milagres,yahamagaye aba bakinnyi afatanyije n'abatoza bamwungirije, Nyirimana Fidèle na Ntawangundi Dominique.

    Muri 36 bahamagawe, 35 bakina mu Rwanda mu gihe Dusenge Wickliff wa Canal Sport Club mu Misiri, ari we wenyine ukina hanze wahamagawe.

    Ikipe y'Igihugu izabanza gukorerwa isuzuma ry'ubuzima tariki ya 6 n'iya 7 Kanama mu gihe izakora umwiherero hagati ya tariki ya 8 n'iya 25 Kanama 2021.

    Biteganyijwe ko izakina imikino ya gicuti hagati tariki ya 1 n'iya 5 Nzeri mbere y'uko irushanwa nyir'izina riba hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021.

    Abakinnyi bahamagawe:

    1. Nsabimana Mahoro Yvan (UTB)
    2. Cyusa Irené Jacob (REG)
    3. Sibomana Jean Paul (REG)
    4. Ngaboyintwali Cedric (APR)
    5. Ndayisaba Sylvestre (Gisagara)
    6. Nizeyimana Alphonse (KIREHE)
    7. Karera Emile Dada (UTB)
    8. Niyonkuru Gloire (REG)
    9. Manzi Sadru (APR)
    10. Rwigema Simon (REG)
    11. Niyigena Jules (Gisagara)
    12. Dusabimana Vincent (REG)
    13. Twagirayezu Emmy (REG)
    14. Sibomana Placide Madison (UTB)
    15. Nkurunziza John (UTB)
    16. Kanamugire Prince (APR)
    17. Mbonigaba Vincent (APR)
    18. Muvara Thierry Ronald (Gisagara)
    19. Twagirayezu Peacemaker (REG)
    20. Tuyizere Jean Baptiste (REG)
    21. Dusenge Wickliff (Canal Sport Club – Misiri)
    22. Niyogisubizo Samuel Tyson (UTB)
    23. Gatsinzi Venuste (APR)
    24. Yakan Guma Laurence (Gisagara)
    25. Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
    26. Mutabazi Yves (Gisagara)
    27. Ndamukunda Flavien (Gisagara)
    28. Murangwa Nelson (UTB)
    29. Ntagengwa Olivier (UTB)
    30. Habanzintwali Fils (APR)
    31. Ndahayo Dieu est là (APR)
    32. Muvunyi Fred (UTB)
    33. Kwizera Eric (REG)
    34. Ngabo Roméo (REG)
    35. Mukunzi Christophe (UTB)
    36. Niyomugabo Félix (IPRC Ngoma)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-w-amavubi-ya-volleyball-yahamagaye-abakinnyi-36-bo-kwitegura

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA URI MURI GASABO #rwanda #RwOT

    KUGIRA NGO HARANGIZWE KU GAHATO URUBANZA No RCOM 01026/2020/TC RWACIWE KUWA 30/11/2020 AHO KARIBUTWA EMMANUEL NA BAGENZI BE BATSINZEMO UNLIMITED WEALTH COMPANY;

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO GUHERA KUWA GATATU TARIKI YA 04/08/2021 SAA TANU ZA MU GITONDO (11 1-1: 00') KUGEZA KU ITARIKI YA 11/08/2021 SAA TANU ZA MU GITONDO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA UMUTUNGO WA UNLIMITED WEALTH COMPANY UGIZWE N'UBUTAKA BURI MU KIBANZA GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUGANDO, AKAGARI KA MUSAVE, UMURENCE WA BUMBOGO, AKARERE KA GASABO, UMUJYI WA KIGALI.

    GUSURA UMUTUNGO BIKORWA BURI MUNSI GUHERA SAA INE ZA MU GITONDO KUGEZA SAA CYENDA Z'AMANYWA

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YAHAMAGARA KURI TELEFONI + 250 788734008
    BIKOREWE I KIGALI, KUWA 04/08/2021
    Me KAGAME K Festo
    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA

    ITANGAZO MURI PDF

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uri-muri-gasabo

  • RCS yafunguye ba bagore bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa [RCS] rwatangiye rwashyize mu bikorwa umwanzuro wa Perezida wa Repubulika,Kagame Paul,rufungura abagore 10 baherutse guhabwa imbabazi nawe ku cyaha cyo kwikuramo inda kimwe n'abandi bagororwa 4 781 bafunguwe by'agateganyo ku iteka rya Minisitiri.

    Ubutumwa bwanyijijwe na RCS kuri Twitter, bugira buti 'Kuri uyu wa 04/08/2021, Abagore 10 bahamijwe n'inkiko icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ndetse n'abandi bagororwa 4 781 bafunguwe by'agateganyo n'Iteka rya Minisitiri batangiye gusubizwa mu miryango yabo.'

    Iki kigo cyashyize hanze n'amafoto ya bariya bagore 10 bari bafungiye muri Gereza y'Abagore ya Ngoma bari gutaha ndetse bagaragaza ibyemezo by'uko barekuwe.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bose bari bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021, kandi yemeje ifungurwa ry'abagororwa 4,781 nk'uko byemejwe na Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rcs-yafunguye-ba-bagure-bahawe-imbabazi-na-perezida-wa-repubulika-amafoto

  • Miss Umuratwa Anitha yagiye muri Poland guhat… – #rwanda #RwOT

    Umuratwa yahagarutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021. Aherutse kubwira INYARWANDA ko afite acyizere cyo guhesha ishema igihugu uko bikwiye.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aherutse gusaba Abanyarwanda kumushyigikira bakanda (Like) ku mafoto ye ari ku mbuga nkoranyambaga za Miss Supranational no kumanura (Download) Application ya Miss Supranational, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

    Miss Umuratwa agiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma ya Miss Umunyana Shanitah uheruka yo mu 2019.

    Agiye muri Poland kandi nyuma y'uko kuva mu ntangiriro z'iki Cyumweru abakobwa bemeje kuzitabira Miss Supranational bari mu matsinda bakoze ibiganiro byiswe 'Supra Chart' na Anntonia Porsild wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019.

    Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ababikurikiga babaga bemerewe kubaza ikibazo cyose bashaka umukobwa uhataniye ikamba. Buri tsinda ryabaga rifite ingingo runaka yo kuganiraho, rigizwe n'abakobwa bari hagati ya barindwi n'umunani.

    Byari bigamije gutinyura aba bakobwa kuvugira mu ruhame, kumenya gutanga ibitekerezo mu buryo bwihuse ku ngingo ashobora kubazwa n'ibindi bitandukanye bimusigira ubumenyi.

    Nsengiyumva Alphonse utegura Miss Supranational Rwanda, aherutse kubwira INYARWANDA ko atahita yemeza niba Umuratwa Anitha azitwara neza muri iri rushanwa, kuko uyu mukobwa yagiye ahura n'imbogamizi mu myiteguro ye.

    Ati 'Naba nkubeshye kubera ko yahuye n'imbogamizi nyinshi ariko ari gukora ibishoboka. Mu kwezi ko kwitegura twahise tujya muri Guma mu Rugo. Hari amashusho, hari amafoto yagomba gufata byagiye bigorana.'

    'Hari amakanzu yagombaga kujyana, abatayeri bagombaga kumudodera bose bari muri Guma mu Rugo. Ni ukuvuga ngo ni ibintu bigoranye. Reba iminsi yamaze muri Tanzania nayo yikubye kabiri kuyo twari duteganyije, bivuze ngo agarutse iminsi yo guhita agenda yageze, ariko ari gukora ibishoboka kugira ngo bigende neza.'

    Irushanwa rya Miss Supranational rizamara hafi ibyumweru bitatu, dore ko rizasozwa tariki 22 Kanama 2021. Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu 2020 ryasubitswe kubera Covid-19. 

    Rizabera mu Mujyi wa Nowy Sacz muri Poland. Umunya-Thailand Anntonia Porsild azatanga ikamba rya Miss Supranational yari amaranye umwaka urenga.

    Miss Umuratwa yajyanye icyizere muri Poland aho ahagarariye u Rwanda 

    Umuratwa yaherekejwe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege n'abo mu muryango we

    Umuratwa avuga ko afite icyizere cyo kwitwara neza muri iri rushanwa 

    Miss Umuratwa Kate agiye gukorera mu ngata Miss Umunyana wahagarariye u Rwanda mu 2019

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108308/miss-umuratwa-anitha-yagiye-muri-poland-guhatanira-ikamba-rya-miss-supranational-108308.html

  • Gisagara: Hatangiye ubukangurambaga bwo guhwitura abasaga 11.000 batarasubira ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, kikaba kiri gukorwa n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’Ikigo cy’Urubyiruko muri ako karere kizwi nka ‘Yego Center’.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yabwiye IGIHE ko babonye ko hari abana bari gutinda gutangira igihembwe cya gatatu, biyemeza gukora ubukangurambaga ngo basabe ababyeyi kubohereza kwiga hakiri kare.

    Yavuze ko kugeza ubu habarurwa abana 11.853 batarasubira ku ishuri barimo abagera ku 9.902 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza na 1.951 biga mu mashuri y’incuke.

    Gasengayire yavuze ko mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hitezwe ko hagomba kwiga abanyeshuri 49.008 ariko hamaze kugera 39.106. Naho mu mashuri y’incuke hitezwe 6.417 ariko hamaze kuza 4.466 gusa.

    Ati “Twifuza ko abana bose bakabaye baratangiye ishuri ku wa Mbere ariko byagaragaye ko hari abakiri mu rugo. Ni yo mpamvu twatangiye ubukangurambaga kugira ngo abana bose bajye ku ishuri batangire kwiga hakiri kare ntawe ucikanwe.”

    Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko hari bamwe mu bana batinze kujya ku ishuri kubera impamvu zirimo ko bagize ubunebwe babonye bakuru babo basigaye mu rugo no kuba hari abagishakirwa ibikoresho.

    Mukaneza Assoumpta ati “Ni byo amashuri yaratangiye ariko hari abana kujya kwiga bitera ubunebwe kubera ko babona bakuru babo bari basanzwe bajyana basigaye mu rugo. Turagerageza ku buryo ejo bazajya ku ishuri kuko batubwiye ko amasomo ari kubacika.”

    Niyigena Ferdinand we yavuze ko byatewe n’uko yabanje kujya kumushakira ikayi n’ikaramu.

    Ati “Njyewe ntabwo nanze ko umwana yiga ahubwo nabanje gutegereza ko isoko rirema kugira ngo ngurishe igitoki mubonere ikayi n’ikaramu byo kujyana kwiga. Ejo rwose azajya ku ishuri hamwe n’abandi.”

    Ubukangurambaga bwakozwe mu Karere ka Gisagara bwajyanye no kwibutsa abantu bose kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi abangavu basabwa kwirinda ibishuko bishobora kubashora mu busambanyi bagaterwa inda imburagihe.

    Abaremye isoko mu Murenge wa Save basabwe kwitabira kohereza abana ku ishuri

    Abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abaturage basabwe no kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Buri wese mu kazi akora yasabwe kwibuka kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Mu Karere ka Gisagara hatangiye ubukangurambaga bwo guhwitura abanyeshuri basaga ibihumbi 11 batarasubira ku ishuri mu gihembwe cya gatatu

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yavuze ko biyemeje gukora ubukangurambaga ngo basabe ababyeyi kohereza abana kwiga hakiri kare

    [email protected]