Author: webrwanda

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘My Vow’ ya Meddy im… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA MY VOW YA MEDDY

    Iyi ndirimbo haba mu kurebwa no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa indirimbo ‘My Vow’ yari yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye kuri Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha ‘My Vow’ n’izindi yakoze mu bihe bishize.

    Ku rutonde rwa InyaRwanda Music Top 10, indirimbo My Vow yakurikiwe n'indirimbo ‘No Cap’ y'umuraperi Ish Kevin ukomeje kwandika amateka mu muziki wo mu Rwanda dore ko ari nawe muraperi ufite indirimbo yarebwe cyane mu Rwanda yitwa 'Amakosi'

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane. Mu ndirimbo zahawe amahirwe n’abakunzi ba muzika ku isonga hari ‘Mu Vow’ ya Meddy.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA MY VOW YA MEDDY

    REBA HANO MY VOW YA MEDDY IKOMEE GUHIGA IZINDI ZOSE MU RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108596/inyarwanda-music-top-10-my-vow-ya-meddy-imaze-ibyumweru-3-ku-mwanya-wa-mbere-kuva-yasohoka-108596.html

  • Zari inzozi ze kurushinga ku isabukuru ye, Miss Muthoni Fiona yakoze ubukwe na Arthur Nkusi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka irenga ine bakundana, abanyamakuru Arthur Nkusi na Miss Naringwa Muthoni Fiona bakoze ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Nkusi Arthur yakoze ubukwe n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 akaba n’umunyamakuru wa CNBC TV, Naringwa Muthoni Fiona.

    Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

    Ni ubukwe bwahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Miss Naringwa Fiona Muthoni wahoze wifuza kuzakora ubukwe ku isabukuru ye nk’uko umwe mu nshuti z’uyu mukobwa yabibwiye ISIMBI, akaba yakabije inzozi ze.

    Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye kuko abari muri ubu bukwe batumiwe, bari bake cyane kandi babuzwa gufotora abageni, nta foto yabo yigeze isohoka.

    Bakoze ubu bukwe nyuma y’uko tariki ya 11 Kanama 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.

    Bashakanye nyuma y’imyaka myinshi badashaka kuvuga ku rukundo rwabo, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Arthur Nkunsi usanzwe ukorera Kiss FM yemeje ko ari mu rukundo n’umunyamakuru wa CNBC, igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona.

    Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

    Ni ubukwe ababutashye ntabwo bari bemerewe gufotora abageni

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zari-inzozi-ze-kurushinga-ku-isabukuru-ye-miss-muthoni-fiona-yakoze-ubukwe-na-arthur-nkusi

  • “Muzabona abagabo beza bahora babatetesha”: M… – #rwanda #RwOT

    Inkunga MTN Rwanda yahaye aba bangavu, yayinyujije mu muryango Empower Rwanda washizwe n'abanyarwanda, ukaba ugamije guteza imbere umudamu cyangwa umutegarugori n'umwana w'umukobwa. Uyu muryango uharanira uburenganzira bwabo ariko ukanabafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kubaho mu buzima bwiza. By'umwihariko uyu muryango wita cyane ku bana b’abakobwa bahuye n'ibibazo byo kuba ababyeyi bakiri bato [bahohotewe], ukabitaho ukabatera ingabo mu bitugu kugira ngo babashe kurera abana no kwiteza imbere.

    Bamwe mu bangavu bahawe inkunga na MTN Rwanda

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, MTN Rwanda nibwo yatanze inkunga ya Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10,000,000 Frw) yo gufasha abangavu bahuye n'ibibazo nk'ibi bibumbiye mu matsinda batuye muri Gatsibo na Rwamagana. MTN Rwanda yakoze iki gikorwa cy’ubugiraneza ibinyujije mu muryango Empower Rwanda mu muhango wabereye muri utu turere twombi tw’Iburasirazuba.

    Kabatesi Olivia Umuyobozi Mukuru w’umuryango Empower Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia yavuze ko ari bo bafashe iya mbere bakiyambaza sosiyete ya mbere y'itumanaho mu Rwanda, MTN, kugira ngo babashe gushyigikira aba bangavu muri ibi bihe bitoroshye. Ati: 'By’umwihariko rero ndagira ngo nshimire MTN Rwanda muri iki gikorwa twarabaganye tubasaba inkunga yo kuba twafasha bano bana muri ibi bihe bya Covid-19 yugarije isi yose”.

    “Ni icyorezo cyagize ingaruka ku bantu benshi ariko by’umwihariko kigeze ku basanzwe bafite ibibazo kurusha abandi kibakiniraho, aba bana rero ni bo navuga bababaye kurusha abandi. Mu rwego rwo kubafasha kugira ngo bashobore kongera kubaho bashobore kurera ziriya mpinja zabo mubona bafite, twaravuze tuti se ni iki twakora mu rwego rwo kubafasha kuba bagira icyo bikorera kibinjiriza kugira ngo bashobore kubaho, bashobore kurera abana babo ariko bashobore no gusubira mu ishuri'.

    Aba bana b’abakobwa bahawe ihene ziri mu kigero cyo kwima

    Yakomeje avuga ko aba bana bakeneye gusubira mu ishuri ndetse no gushyira abo babyaye mu ishuri akaba ariyo mpamvu bahisemo kwiyambaza MTN kugira ngo batabare aba bana b’abakobwa. Miliyoni 10 Frw MTN yatanze nk'inkunga ibinyujije muri uyu muryango, zaguzwemo ihene ziri mu kigero cyo kwima zahawe aba bakobwa ndetse banagurirwa imashini zidoda bakaba bagiye kwigishwa kuzikoresha mu gihe cy'amezi 6 bityo bikabafasha kwihangira imirimo bakiteza imbere.

    Bahawe imashini nshya zizabafasha kwiteza imbere

    Kabatesi Olivia yavuze ko aya matungo magufi [ihene] azafasha aba abana b’abakobwa kurinda abana babo imirire mibi no kugwingira kuko bazabasha kubona amahenehene afite intungamubiri nyinshi ku mwana.

    Aba bakobwa bavuze ko batazapfusha ubusa amahirwe bagize

    Alain Numa wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa cyabereye mu turere tubiri yavuze ko nk'Ikigo yaje ahagarariye gikora ubucuruzi nta gishya bakoze kuko inkunga yatanzwe yavuye mu mafaranga y'abo [abaturarwanda bakoresha itumanaho rya MTN]. Yagiza ati: '(….) tunabashimira ko muhamagara ari nayo mpamvu twaje ahangaha! Hari benshi bashobora kwibaza bati ese MTN, itumanaho, telefone, ikarita hakazamo n'ihene bihurira hehe? Nta gishya, twakoze mu mafaranga yanyu turayagarura tuyacishije mu buryo bwo bufasha”.

    Alain Numa ni we wari uhagarariye MTN Rwanda muri iki gikorwa

    Yakomeje avuga ko mu byo iyi sosiyete ikora ahanini inakenera imbaraga za Leta ndetse n'ibitekerezo. Yavuze ko mu minsi ishize hari igihe bagendereye akarere ka Rwamagana kakababwira ko hari ikibazo kimaze gufata indi ntere cy'abangavu bafashwe ku ngufu bagaterwa inda batarageza ku myaka 18. Iki kibazo ngo bakigize icyabo maze baza kwihuza n'umuryango Empower Rwanda ngo barebe uko bafasha aba bangavu.

    Yabisobanuye muri aya magambo ati: 'Na none ibikorwa bya Empower Rwanda birivugira, ntabwo wakwifatanya n'abandi usize Empower Rwanda. Twarabegereye, twegera Empower Rwanda tuti ikibazo twumvise kiri ahangaha n'ubwo tutagikemura ariko nk'ikigo gikuru cy'itumanaho cya mbere mu gihugu turavuga tuti reka dufatanye turebe icyo twakora'.

    Yakomeje avuga ko iyi nkunga yatanzwe itakuraho ikibazo ariko na none ashimangira ko igikenewe ari ubuvugizi ari nayo mpamvu bazakora ubuvugizi mu bakiriya babo barenze miliyoni esheshatu. Yahumurije aba bana b’abakobwa ababwira ko imbere ari heza ati: 'Ibyabaye byarabaye ariko ikiri imbere ni iki, muzabona abagabo beza, bahagaze neza baruta natwe uburebure, bahora babatetesha babibagize iriya mibabaro. Namwe mufate ihene, mufate imashini mudode, mudodere amashuri, mudodere kaminuza ….namwe mukire'.

    Alain Numa yabwiye aba bakobwa ko bazabona abagabo beza babatetesha bakabibagiza agahinda bagize

    Umwe mu bagenerwa bikorwa Mukarugwiza Dafroza wahagarariye abandi muri Rwamagana yashimye cyane umuryango Empower Rwanda avuga ko wabafashije kwishyira hamwe bakiga kumenya kwizigama no gukora imishinga ibyara inyungu. Yakomeje ati' Ibyo byose bikimara kutugezwaho twigaruriye icyizere. Mpagaze hano mu izina rya bagenzi banjye tubashimira. Batuguriye ihene, batuguriye imashini ndetse n'ibindi byinshi badufasha no kwihuza tukaganira kugira ngo ejo hazaza hacu habe heza ndetse twirinde n'umuntu wakongera kudushora mu kibi cyatuma dusubira hasi'.

    Mukarugwiza Dafroza

    Mukeshimana Divine wo mu karere ka Gatsibo watewe inda afashwe ku ngufu ku myaka 14, nawe ntiyagiye kure ya mugenzi we, akaba yashimiye Empower Rwanda na MTN Rwanda babafashije kuva mu bwigunge. Mu magambo ye yashimangiye ko inkunga bahawe irimo imashini izabafasha kwiha icyo bashaka bityo ntibongere gushukwa ukundi kuko ibyababayeho babikuyemo isomo rikomeye. Yagiriye inama abangavu bagenzi be abasaba kwitwararika ngo nabo ka kaga katazabageraho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari witabiriye uyu muhango wabereye ku karere ayoboye, yavuze ko yishimiye ubufatanye bw'abafatanya bikorwa b'aka karere [Empower Rwanda na MTN Rwanda] muri ki gikorwa bakoze cyo kuremera aba bana b'abakobwa bagize ikibazo bakabyara by'imburagihe bakiri batoya kandi batanabiteguye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yashimiye cyane MTN Rwanda

    Yibukije aba bana ko batagomba guheranwa n’aya mateka kuko eje habo ari heza ari na cyo kintu gikomeye bagakwiye kurebaho. Yagize ati: 'Abakobwa turi kumwe hano mwagize amateka atoroshye ariko na none agomba guhinduka'. Yabasabye kutazapfusha ubuza aya mahirwe bagize.

    Yagize ati: “Iyi hene baguhaye uzayorore neza, ibyare rimwe ibyare kabiri, ibyare gatatu, ubwo uzaba uciye ukubiri no gusaba amavuta, uzaba uciye ukubiri no gusaba ama unite na telefone, uzaba uciye ukubiri no gusaba ikanzu nzinza n'ijipo nziza kubera y’uko uzaba ubasha kubyibonera. Wa wundi wese watekerezaga kugushuka umubwire ngo bye bye”. Yabasabye kandi kuziga neza imashini bahawe maze yemeza ko akarere kazabafasha gushakirwa amasoko yo kudodo maze bakabona amafaranga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ubwo yafunguraga ishuri rigiye kumara ameze 6 ryigisha aba bana kudoda

    Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye umuryango Empower Rwanda n'umufatanyabikorwa MTN ku nkunga batanze igiye gufasha aba bana. Yavuze ko aba bana ari bo bazavamo abayobozi b’ejo maze abasaba kudatakaza icyizere. Yagize ati: 'Mwebwe nk'urubyiruko rw'u Rwanda ni mwe Rwanda rw’ejo'. Yunzemo ati: 'Ni amahirwe mwagize ntabwo mukwiriye kuyapfusha ubusa'. Aha yabibutsaga ko bari muri bacye batoranyijwe maze bagahabwa inkunga, abasaba kuyibyaza umusaruro bakiteza imbere.

    Hatanzwe ihene 100 mu karere ka Gatsibo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108590/muzabona-abagabo-beza-bahora-babatetesha-mtn-yateye-inkunga-ya-miliyoni-10-frw-abangavu-ba-108590.html

  • RIB yanyomoje bimwe mu bihuha byavuzwe kuri wa mugabo wiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha rwanyomoje amwe mu makuru yavuzwe ku rupfu rw'umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, wiyahuye ku nyubako y'Inkundamahoro,avuye muri etaje ya 6 agwa hasi ahita apfa.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwa hasi arapfa.

    Mu kiganiro Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yahaye UKWEZI TV dukesha iyi nkuru,umugore wa nyakwigendera n'abavandimwe be, bababwiye ko Twibanire yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje mbere kwiyahura ntibikunde.

    Ati “Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk'uko amashusho yafashwe na Camera (CCTV footage) yabigaragaje.

    Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n'ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.'

    Dr Murangira B. Thierry, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko hari uwo yagwiriye kuko camera z'inyubako y'Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe zagaragaje ko ntawe yagwiriye.

    Ati 'Amashusho ya camera agaragaza ko nta muntu nyakwigendera yagwiriye nk'uko byari byakwirakwijwe hirya no hino mu bitangazamakuru.'

    Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro I Nyabugogo hiyahuriye Umunyamategeko,Me Bukuru Ntwali,wigeze gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yanyomoje-bimwe-mu-bihuha-byavuzwe-kuri-wa-mugabo-wiyahuriye-ku-nyubako-y

  • Uganda n'Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y'ubufatanye #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru 'Command One Post' gikorera mu kwaha k'urwego rw'ubutasi rwa Uganda, CMI, Umubiligi Filip Reyntjens afatanyije na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, basabye Leta y'uBubiligi guhagarika inkunga bugenera uRwanda, ngo kuko Paul Rusesabagina 'yafashwe akanafungwa mu buryo bunyiranyije n'amategeko'.

    Aya magambo ntiyatinze kuba amahomvu, nk'uko bisanzwe bibagendekera mu migambi inyuranye yo guharabika no kugambanira uRwanda, uko buri gihe ibakoza isoni.

    N'ubu rero niko bigenze, kuko nyuma y'iminsi mike gusa Rentjens n'ibikoresho bya Perezida Yoweri k. Museveni, Ububiligi n'uRwanda byasohoye itangazo muri izi mpera z'icyumweru, risobanura amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rw'ubuzima.

    Iryo tangazo ryasinyweho n'impande zombi, rivuga ko uBubiligi bwiyemeje gushyigikira no gutanga inkunga igaragara mu mushinga munini cyane w'uRwanda, ugamije gukora inkingo za Covid-19 n'indi miti, ndetse n'ibikoresho byo kwa muganga. Ubu bufatanye buzanyuzwa mu Kigo cy'Ababiligi gishinze Ubufatanye Mpuzamahanga, ENABEL.

    ENABEL itangaza ko u Rwanda kugeza ubu ruri mu bihugu bya mbere 3 ikorana nabyo neza cyane, kurutera inkunga mu kubaka uruganda rukora inkingo za Covid-19, bikaba bigamije gufasha Abanyafurika kwishakamo ibisubizo ubwabo.

    ENABEL kandi,kimwe n'abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga b'uRwanda, ntibahwemye kuvuga ko Leta y'uRwanda yakomeje kugaragaza ubushake n'ubushobozi bwo gukoresha neza inkunga rugenerwa, ari nayo mpamvu imishinga yarwo yose itajya isubizwa inyuma.Ntiyari gukomwa mu nkokora rero na Reyntjens na Gen Kandiho, bashingira gusa ku ishayari bafitiye uRwanda.

    Filip Reyntjens na Gen Kandiho, igikoresho cya Perezida Museveni mu bugome bukorerwa uRwanda n'Abanyarwanda, bakozwe n'ikimwaro nk'uko byabokamye. Bitiranyije uRwanda na Uganda yamunzwe na ruswa, ku buryo abaterankunga bayo batangiye kuvanamo akabo karenge, kuko imfashanyo zose zigira mu mifuka ya Perezida Museveni n'umuryango we.

    Filipp Reyntjens ni umuntu wabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, akarangwa no kuyipfobya no kuyihana. Nta gitangaje ariko, kuko yari umwe mu bajyanama ba Leta ya Juvenal Habyarimana, banamushoye mu makosa akabije y'ivanguramoko, cyane cyane mu burezi no mu kazi ka Leta.

    Reyntjens yanga Abatutsi cyane Théoneste Bagosora, Agatha Kanziga n'abandi bajenosideri, dore ko ariwe muvugizi wabo w'ibanze. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye umutangabuhamya ushinjura abajenosideri bose mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko nabyo ntibyamuhira kuko hafi y'abo yashinjuye bose bakatiwe ibihano biremereye.

    Filip Reyntjens kandi yagaragaye kenshi muri Uganda ashakisha abanyakinyoma bake no gukoreshejwe na Jean-Louis Bruguière, wa mucamanza w'Umufaransa wari warahagurukiye gushinja ku ngufu Abayobozi b'uRwanda ihanurwa ry'indege ya Habyarimana. Bruguière nawe yarinze apfa atageze ku mugambi we mubisha.

    Ibi byose rero byagombye kubera isomo abagambanira u Rwanda , kuko nta n'umwe byigeze bigwa amahoro. Ibihe byarahindutse, si nka kera ubwo umuntu yabykaga akigira 'impuguke' mu bibazo by'uRwanda, nka Filipp Reyntjens bavugaga rikijya.

    Ibikorwa by'uRwanda birivugira, n'iyo wakoresha imbaraga z'umurengera mu kuruvuga uko rutari, ikinyoma kigutamaza ukigitekereza.

    The post Uganda n'Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y'ubufatanye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uganda-numubiligi-filip-reyntjens-basabaga-u-bubiligi-guhagarika-inkunga-butera-u-rwanda-basebye-ubwo-ibihugu-byombi-byasinyanaga-amasezerano-yubufatanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-numubiligi-filip-reyntjens-basabaga-u-bubiligi-guhagarika-inkunga-butera-u-rwanda-basebye-ubwo-ibihugu-byombi-byasinyanaga-amasezerano-yubufatanye

  • Rayon Sports iravugwa mu biganiro na rutahizamu ukomeye mu karere #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kurangiza amasezerano n'ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania,Fiston Abdul Razak ashobora kwerekeza mu gihugu cy'u Rwanda muikipe ya Rayon Sports,nkuko bvugwa niki kinyamakuru

    Biravurwa ko uyu mukinnyi w'umusatirizi w'intamba mu rugamba, Fiston Abdul Razak yamaze gutangira ibiganiro n'abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse ko mu minsi mike ashobora kuyerekezamo.

    Yaba uyu mukinnyi cyangwa Rayon Sports ntawe uremeza ko uyu mukinnyi ashobora kuyerekezamo gusa iyi kipe yashatse inshuro nyinshi uyu musore wakinnye mu Barabu.

    Fiston Abdul Razak yigeze kuja mu ikipe ya Rayon Sports akoramo imyitozo ariko ntiyigeze ayikinira na rimwe.

    Fiston Abdul Razak aramutse aje muri Rayon Sports yahasanga umutoza w'Umurundi Masudi Juma wamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Uruganda rwa SKOL rwemereye Rayon Sports abakinnyi bakomeye ndetse bishoboka ko uyu Murundi yayizamo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-iravugwa-mu-biganiro-na-rutahizamu-ukomeye-mu-karere

  • Perezida Kagame ntiyumva ukuntu Arsenal yakwinjira muri shampiyona itsindwa n’ikipe ikizamuka #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ubwo iyi kipe ya Arsenal yari imaze gutsinwa na Brentford FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo iyi kipe y’ubukombe yatsindwa n’iriya kipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Yagize ati 'Ibi ni ibiki ?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA !! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa !'

    Yagafaragaje ko iyi kipe imaze imyaka myinshi rimwe yitwara neza ubundi bikanga ariko ko 'kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro ? Kimwe dukwiye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.'

    Yakomeje avuga ko abakunzi b’iyi kipe badakwiye 'kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.'

    Ikipe ya Arsenal isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda no muri Africa, yagiye igarukwaho nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje ko ababajwe na yo kuri iriya ntsinzwi.

    Ibinyamakuru binyuranye birimo n’ibikomeye byahise byandika kuri iyi nkuru, bivuga ko Perezida Kagame Paul yagaragaje ko yifuza impinduka muri iyi kipe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-ntiyumva-ukuntu-Arsenal-yakwinjira-muri-shampiyona-itsindwa-n-ikipe-ikizamuka

  • Miss Umuratwa Anitha yahejeje ishema u Rwanda muri Miss Supranational[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Elegance ni rimwe mu makamba abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational World bari bahataniye, ryatanzwe uyu munsi tariki ya 13 Kanama 2021.

    Iri kamba rihabwa umukobwa wahize abandi mu kugaragara neza, wambaye neza, uri mwiza(ryibanda uko ugaragara inyuma).

    Uko ari abakobwa 56, buri umwe yanyuraga imbere y'akanama nkempurampaka agasobanura ibyo yambaye ikibigize, uko bidoze ubundi agakomeza agahabwa amanota.

    Miss Umuratwa Kate Anitha, yaserutse mu ikanzu idoze mu gitenge ariko ku gice cyo hasi itaratse, yabwiwe ko yambaye neza, akaba yaje kuza mu bakobwa 10 ba mbere bahize abandi muri iki cyiciro.

    Miss Supranational International yatangiye ku wa 5 Kanama izasozwa ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.

    Umuratwa yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance

    Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye igisonga cya mbere

    Karla Guilfu ni we wegukanye ikamba rya Miss Elegance

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-umuratwa-anitha-yahejeje-ishema-u-rwanda-muri-miss-supranational-amafoto

  • Florentino Perez arashaka kujyana Real muri Premier League #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko Real Madrid ishaka kwiyandikisha mu yindi shampiyona kuko ubukene muri La Liga bumeze nabi ari nayo mpamvu bananiwe gusinyisha amazina akomeye nkuko byari bisanzwe.

    Mu byumweru bike bishize Pérez yari akomeye ku cyemezo cyo gusinyisha Real Madrid muri Premier League y'Ubwongereza ndetse ngo nta kirahinduka yanakwerekeza muri Bundesliga cyangwa Serie A.

    Perezida Perez wa Real Madrid na Joan Laporta wa FC Barcelona barambiwe icyo bita ikandamizwa ry' amatageko ya Perezida wa La Liga, Javier Tebas.

    Amategeko akarishye ya La Liga niyo yatumye FC Barcelona irekura Lionel Messi kuko ngo iri shyirahamwe ryanze kumwandika kubera ibibazo by'ubukungu iki kigugu cyaimo.

    Umwuka mubi kandi waje nyuma y'aho ibi bigugu (Real Madrid na Fc Barcelona) byari byibumbiye mu irushanwa rya European Super League ariko rikamaganwa ritaratangira kubera ryakozwe kubera akagambane k'amakipe y'ibigugu.

    Perezida wa La Liga,Tebas,ngo yatekerezaga gukura Real Madrid na Barcelona muri La Liga kubera iyi mpamvu ndetse ngo aba bagabo bayoboye aya makipe bahise batangira kurebana nabi nawe.

    Nubwo ngo Real Madrid itarafata umwanzuro,hari inama ikomeye yo kuwigaho ndetse no kuwushyigikira ku buryo iyi kipe ya mbere muri Espagne twazayibona ahandi.

    Perez ngo yamaramaje avuga ko nubwo akunda Premier League,ariko ngo byanze yakwandikisha ikipe ahandi hatari muri La Liga kuko ngo arambiwe gupyinagazwa n'amategeko ya Tebas na La liga.

    Nubwo La Liga yatangiye,FC Barcelona yabashije kugurisha gusa 1/2 cy'ama Tike ku mukino wa mbere yakiriyemo abafana mu mezi 17 ashize wa shampiyona, barakariye ikipe kubona itabasha kugumana Messi.

    Ibinyujije ku mbuga zayo,ikipe ya Real Madrid yahakanye aya makuru yatangajwe na Mundo Deportivo ivuga ko ari ibinyoma,agamije kurangaza no kuyobya abantu ndetse yongeraho ko ibi bidashoboka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/florentino-perez-arashaka-kujyana-real-muri-premier-league

  • Icyo Cristiano Ronaldo yasubije ku kuba yakurikira Messi mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yasetse cyane ubwo umwe mu bakinnyi bagenzi be bamubwiraga kujya mu Bufaransa gukina ahanganye na Messi werekeje muri PSG.

    Abantu benshi bakomeza kwibaza umunsi Cristiano Ronaldo na Messi baba bakina mu ikipe imwe uko byaba bimeze, ni nyuma y’imyaka myinshi bahanganye muri shampiyona ya La Liga ndetse banahanganiye ibihembo ku ruhando mpuzamahanga, gusa ibi bishobora kutazabaho, kuko noneho igitutu cyatangiye kumwohereza mu Bufaransa kongera guhangana n’uyu mugabo.

    Nyuma y’uko Messi avuye muri Barcelona akerekeza muri PSG mu Bufaransa, abantu batangiye kuvuga ko n’uyu mugabo yakwerekezayo.

    José Miguel da Rocha Fonte, myugariro w’umunya-Portugal ukinira Lille mu Bufaransa, yahishuye ko ahora yandikira Cristiano amusaba kuza mu Bufaransa akajya ahangana na Messi, undi akamuseka.

    Ati “Biratangaje. Mu buryo bw’ihangana bigiye kugorana, cyane twe bizadukomerera, ariko twiteguye guhangana. Nandikira Cristiano buri munsi ngo aze muri Lille, ariko ansubiza anseka gusa(ha ha ha!).”

    Fonte avuga ko bizaba ari akazi gakomeye kuri ba myugariro bo muri shampiyona y’u Bufaransa guhagarika ubu busatirizi.

    Abantu bifuza kongera kubona na Cristiano muri shampiyona imwe bahanganye

    Fonte ngo iyo Cristiano kuza muri Lille aramuseka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-cristiano-ronaldo-yasubije-kuba-yakwerekeza-mu-bufaransa-akurikiye-messi