Author: webrwanda

  • Ndimbati yiyamye abamubitse ko yapfuye ari muzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri filime ya papa Sava yiyahanije abakomeje kuvuga ko yapfuye kandi ari muzima.

    Ni nyuma yaho Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana iherutse kurasa umusore witwa Iradukunda Elissa wari warenze ku mabwiriza yo kwirinda covid, uyu musore ngo bakundaga kumwita 'Ndimbati'kubera imiterere ye.Ibi byatumye hari abakeka ko ari Ndimbati wo muri Papa Sava witabye Imana.

    Mu kumara amazimwe ,uyu munyarwenya yanyarukiye kuri instagram ye maze ashyiraho videwo ahamya ko ari muzima ndetse yiyama nabakomeje kumuvugaho amakuru mabi ko atakiriho.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yiyamye-abamubitse-ko-yapfuye-ari-muzima/

  • Nicki Minaj n'umugabo we Kenneth Petty barezwe mu nkiko n'umugore #rwanda #RwOT

    Uwo mugore, ubu ufite imyaka 43, yatanze ikirego avuga ko Minaj n'umugabo we bamujujubije (bamubujije amahwemo) bagerageza gutuma akuraho ibirego bye, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Amerika.

    Petty yafunzwe imyaka ine n'amezi atandatu nyuma yo kwemera ko koko yagerageje gufata uwo mugore ku ngufu igihe yari akiri umwangavu.

    Mu 2020, yatawe muri yombi kubera ko atiyandikishije nk'uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw'akarere i New York, uwo mugore avuga ko Madamu Minaj yemeye kumuha $500,000 (agera kuri miliyoni 503 mu mafaranga y'u Rwanda) ayanyujije ku wundi muntu, na we agakuraho ibirego ashinja Petty.

    Icyo kirego kivuga ko nyuma gato yuko Petty atawe muri yombi mu 2020, uwo muntu yahaye Minaj nimero ya telefone y'uwo mugore. Bivugwa ko Madamu Minaj yahamagaye uwo mugore akamwemerera kumutwara mu ndege we n'umuryango we akabajyana i Los Angeles mu gihe yari kuba “amufashije”.

    Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko, kivuga ko ubwo busabe bwe yabwanze.

    Uwo mugore anavuga ko yanze ibyo Madamu Minaj yamusabaga byuko ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yari kwandika umushinga (draft/brouillon) w'itangazo rikuraho icyo kirego.

    Nkuko biri mu nyandiko ikubiyemo ikirego, bivugwa ko uwo mugore yabwiye Madamu Minaj ati: “Hagati yacu nk'abagore, ndashaka ko umenya ko ibi byabayeho”.

    Uwo mugore anavuga ko hashize iminsi yanze ibyo Madamu Minaj yari yamwemereye, we n'umuryango we “bibasiwe bikomeye no guhamagarwa kuri telefone byo kubajujubya ndetse no gusurwa n'abo batatumiye”.

    Uyu mugore yongeraho ko kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2020 atarongera gushobora gukora akazi ke “kubera agahinda gakabije, kuba igikange, kwimuka bya hato na hato, kujujubywa ndetse no gushyirwaho ibikangisho” n'umuryango wa Madamu Minaj n'abakorana na wo.

    Icyo kirego cyagejejwe mu rukiko – gisaba impozamarira itatangajwe agaciro – gikubiyemo ko uwo mugore abayeho mu bwihisho kubera gutinya ko yakwihimurwaho n'uwo muryango.

    Itsinda ryunganira umuhanzi Minaj mu mategeko nta cyo rirasubiza kuri ibi birego, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

    Madamu Minaj n'umugabo we Petty batangiye kureshyanya mu 2018, mu 2019 batangaza ko bashakanye. Babyaranye umwana w'umuhungu ubu ufite amezi 11.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/nicki-minaj-n-umugabo-we-kenneth-petty-barezwe-mu-nkiko-n-umugore

  • Afghanistan:Abatalibani bakomeje gukubita inshuro ingabo za Leta #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, aba Taliban bafashe indi mirwa mikuru ibiri y'intara za Paktika na Kunar.

    Umurwa mukuru Sharan, w'intara ya Paktika, bawigaruriye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nkuko byemejwe n'umukuru w'inama njyanama y'iyo ntara.

    Yavuze ko ibiro by'ubutasi, ibiro bya guverineri, ibiro bikuru bya polisi na kasho yaho, ubu biri mu maboko y'aba Taliban. Umujyi wa Sharan uri ku ntera ya kilometero 200 mu majyepfo y'umurwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

    Asadabad, umurwa mukuru w'intara ya Kunar, na wo wafashwe n'aba Taliban kuri uyu wa gatandatu, nkuko umudepite waho yabibwiye BBC. Umujyi wa Asadabad uri ku ntera ya kilometero 235 mu burasirazuba bwa Kabul.

    Ubu aba Taliban barimo kugenzura irenga kimwe cya kabiri cy'imirwa mikuru y'intara 34 zigize Afghanistan.

    Hagati aho, Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yagejejeho ijambo rigufi ku gihugu, ashima “umuhate” w'inzego z'umutekano, zimaze igihe zigerageza kurwana ku mijyi y'iki gihugu.

    Ati: “Nka Perezida wanyu, icyo ndimo kwibandaho ni ukurinda ko habaho undi mutekano mucye, urugomo no kuva mu byabo kw'abaturage banjye”. Yavuze ko intego yihutirwa cyane ari ukongera gusuganya inzego z'umutekano.

    Yavuze iryo jambo mu gihe hari hari uguhwihwisa ko ashobora kuba ari hafi gutangaza ko yeguye ku butegetsi.

    Ku wa gatanu, intagondwa zigaruriye umujyi wa Pul-e-Alam, umurwa mukuru w'intara ya Logar, uri kuri kilometero 80 uvuye i Kabul.

    Umukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yavuze ko ibinti birimo kurenga igaruriro, abaturage b'abasivile bahura n'ingaruka zikomeye.

    Kugeza ubu abantu barenga 250,000 byabaye ngombwa ko bata ingo zabo.

    Uku gukataza kw'aba Taliban kubaye mu gihe Amerika n'ibindi bihugu by'amahanga birimo kuhakura ingabo nyuma y'imyaka 20 bihakora ibikorwa bya gisirikare.

    Imirwano yatumye habaho kugira ubwoba ko ibyagezweho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva intagondwa z'aba Taliban – zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam – zahirikwa ku butegetsi mu 2001, bishobora gusubira irudubi (inyuma) mu buryo bwihuse.

    Mu gihe cy'ubutegetsi bw'aba Taliban mu myaka ya 1990, abagore bahatirwaga kwambara imyitandiro ibapfuka hose, uburezi bwari bwemerewe abakobwa bafite gusa hejuru y'imyaka 10, hariho n'ibihano bikarishye birimo no kwica abantu ku karubanda (mu ruhame).

    Ku wa gatanu kandi, aba Taliban bafashe umujyi wa kabiri munini mu gihugu wa Kandahar n'umujyi uturanye na wo wa Lashkar Gah, ndetse n'umujyi wa Herat mu burengerazuba.

    John Kirby, umuvugizi w'ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika bya Pentagon, yavuze ko intambwe aba Taliban bateye mu bihe bya vuba aha bishize “ihangayikishije bikomeye”, ariko akerensa ibivugwa ko Kabul ishobora gufatwa n'aba Taliban igihe icyo ari cyo cyose.

    Benshi mu basirikare 3,000 barimo koherezwayo gufasha guhungisha abakozi b'ambasade y'Amerika, barahagera muri iyi mpera y'icyumweru. Amerika irashaka ko buri munsi izajya ihungisha n'indege abantu babarirwa mu bihumbi ibakura i Kabul.

    Isesengura rya vuba aha riherutse gukorwa ku makuru y'ubutasi rigaragaza ko aba Taliban bashobora kugerageza gutsinsura berekeza mu murwa mukuru Kabul mu minsi itarenze 30.

    Ambasade y'Amerika i Kabul yamenyesheje abakozi ko hari aho gutwikira ndetse n'ibindi bikoresho byo gutwika ibikubiyemo amabanga, birimo inyandiko n'ibikoresho nk'amabendera bishobora gukoreshwa mu icengezamatwara.

    Ubwongereza burimo kohereza abasirikare 600 bo gufasha guhungisha Abongereza n'Abanya-Afghanistan bahoze bakorera Ubwongereza. Bwavuze ko abakozi babwo bo kuri ambasade bagabanywa hagasigara bacye cyane bashoboka – nkuko Ubudage nabwo bwabigenje.

    Denmark na Norvège (Norway) byo birimo gufunga ambasade zabyo burundu.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yasabye aba Taliban gusoza imirwano ndetse ashishikariza amahanga gusobanura neza ko ubutegetsi bufashwe ku ngufu za gisirikare butemewe.

    Yagize ati: “Buri munsi imirwano irushaho guhitana abagore n'abana. Imirwano ikomeje kubera mu mijyi izatuma hazakomeza kwicwa imbaga y'abantu mu gihe abaturage b'abasivile ari bo bahatikirira cyane”.

    Yavuze ko ibiribwa n'imiti birimo kugabanuka cyane, ndetse ko n'ibikorwa-remezo by'ingenzi nk'amashuri n'amavuriro byashenywe. ONU yinginze ibihugu bituranye na Afghanistan ngo bikomeze gufungura imipaka yabyo, kugira ngo abantu bashobore kubihungiramo.

    Abaturage b'abasivile barenga 1,000 biciwe muri Afghanistan mu kwezi gushize konyine, nkuko ONU ibivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-abatalibani-bakomeje-gukubita-inshuro-ingabo-za-leta

  • Umunyarwenya Nkusi Arthur yashyingiranwe n'umukunzi we Miss Muthoni Fiona #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya uri mu ba mbere mu Rwanda akaba n'umunyamakuru kuri Kiss FM Nkusi Arthur yashyingiranwe na Miss Muthoni Fiona bamaze igihe kinini bakundana.

    Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'aba bombi ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

    Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika.

    Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyarwenya-nkusi-arthur-yashyingiranwe-n-umukunzi-we-miss-muthoni-fiona

  • Dore amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Miss Uwase Vanessa


    2.Yolo The Queen

    3.Miss Uwicyeza Pamella

    4. Iribagiza Joy

    5.Miss Umuratwa Anitha

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-muri

  • Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatantu tariki ya 13 Kanama 2021 nibwo hamenyekanye uko amakipe azahura mu marushanwa Nyafurika haba muri CAF Champions League ndetse na CAF Confederations, ku ruhande rw'u Rwanda, ikipe ya APR FC mu marushanwa ya CAF Champions League, aho izahura na Mogadishu City Club yo muri Somalia naho muri CAF Confederations ikipe ya AS Kigali izahura na Olympique De Missiri-Sima yo mu birwa bya Comore.

    Muri Tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yo mu Rwanda yatomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino ubanza uzabera muri Somalia, naho uwo kwishyura ukazabara mu Rwanda.

    Iyi tombola yagaragaje ko ikipe ya APR FC izakina umukino ubanza uazabera muri Somalia hagati y'itariki ya 10-12-2021 Nzeri, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati y'itariki ya 17-19 Nzeri 2021, ikipe izabasha kurenga iki cyiciro, izahura na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

    Ku ruhande rwa AS Kigali yo izabanza hanze aho izasura Olympique De Missiri-Sima yo mu birwa ya Comore ikazakina hagati ya tariki 10-12 Nzeri 2021, umukino wo kwishyura ukazaba hagati ya tariki ya 17-19 Nzeri 2021 ukazabera i Kigali, hagati y'aya makipe yombi izakomeza izahura na St Loi Lupopo yo muri Kongo Kinshasa.

    Nyuma yo kumeza ikipe izahura na APR FC, iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikaba yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo dore ko yari itaratangira kwitegura iyi mikino Nyafurika.

    Mu ibaruwa yanditswe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, yagiraga iti 'Dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 05 kanama 2021, isabira APR FC uruhushya rw'umwihariko rwo gutangira imyiteguro ya CAF Champions League 2021-2022 aho iyi imikino izatangira muri Nzeri 2021, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe ko muhawe burenganzira bwo gutangira imyitozo ku ikipe ya APR FC.'

    Mu rwego rwo kwirinda COVID-19 Ferwafa yibukije ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu gukurikiza amabwiriza yose y'ubuvuzi mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    The post Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-nyafurika-as-kigali-yatomboye-olympique-de-missiri-sima-apr-fc-itombora-mogadishu-city-club-yo-muri-somalia-inahabwa-uburenganzira-bwo-gutangira-imyitozo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-nyafurika-as-kigali-yatomboye-olympique-de-missiri-sima-apr-fc-itombora-mogadishu-city-club-yo-muri-somalia-inahabwa-uburenganzira-bwo-gutangira-imyitozo

  • Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe na Arsenal yinjiye muri shampiyona itsindwa n'ikipe ikizamuka #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe no kuba ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa n'ikipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi w'Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yabigaragaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ubwo iyi kipe ya Arsenal yari imaze gutsinwa na Brentford FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo iyi kipe y'ubukombe yatsindwa n'iriya kipe ikizamuka mu kiciro cya mbere.

    Yagize ati 'Ibi ni ibiki?? Ni umupira w'amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n'abafana bayo ntibakwiriye umukino nk'uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk'umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!'

    Yagafaragaje ko iyi kipe imaze imyaka myinshi rimwe yitwara neza ubundi bikanga ariko ko 'kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.'

    Yakomeje avuga ko abakunzi b'iyi kipe badakwiye 'kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk'ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.'

    Ikipe ya Arsenal isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda no muri Africa, yagiye igarukwaho nyuma y'uko Perezida Kagame agaragaje ko ababajwe na yo kuri iriya ntsinzwi.

    Ibinyamakuru binyuranye birimo n'ibikomeye byahise byandika kuri iyi nkuru, bivuga ko Perezida Kagame Paul yagaragaje ko yifuza impinduka muri iyi kipe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/14/perezida-paul-kagame-yagaragaje-akababaro-yatewe-na-arsenal-yinjiye-muri-shampiyona-itsindwa-nikipe-ikizamuka/

  • Urutonde rw'indirimbo 5 Nyarwanda zarebwe n'abarenga Miliyoni muri uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Umuryango wabateguriye urutonde rw'indirimbo z'abahanzi nyarwanda zimaze kurebwa n'arenga miliyoni kurubuga rwa YouTube.

    1.My Vow ya Meddy

    Iyi ndirimbo ikaba yarakiriwe neza ndetse abantu bitabira kuyireba ku bwinshi ku rubuga rwa youtube mu gihe gito cyane ikaba yarakoze amateka atari yarigeze akorwa n'undi muhanzi nyarwanda aho yahise yuzuza miliyoni y'abayirebye bita Views ikijya hanze .

    My Vow ikaba imaze kurebwa n'abarenga 3,848,356 mu gihe k'ibyumweru bibiri byonyine .

    Iyi ndirimbo y'igaruriye imitima y'abenshi iri mu rurimi rw'icyogereza n'igiswahili akaba arizo ndimi zikoreshwa cyane ku Isi, aho icyongereza gifatwa nk'ururimi rwa mbere rukoreshwa n'abarenga miliyari 1,1- ubwo nukuvuga ko 15% byatuye Isi bazi icyogereza, naho Igiswahili kikabarwa nk'ururimi rwa 2 aho 82% by'abavuga Igiswahili barabizi nk'ururimi rwa kabiri. Igiswahiri cyashyizwe ku rurimi rw'igihugu cyangwa cyemewe mu bihugu byinshi bya Afurika: Tanzaniya, Kenya, Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    'My VOW' nimwe mu ndirimbo yavuzweho ndetese inatangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n'uburyo yakiriwe n'abatari bake barayikuda karahava bitewe n'ubwiza n'ijwi rigaragara uri iyi ndirimbo Meddy yahimbiye umugore we Mimi.

    Meddy yashyingiranwe na Mimi ,Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ,bakaba bari bamaze igihe kirekire mu rukundo.ndetse abantu batandukanye bakaba barashimye Meddy kuba ataragiye ajarajara mu bakobwa batandukanye nkuko abandi basitari bo bigenda.

    2. Away -Ariel Wayz & Juno Kizigenza

    Indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza 'indirimbo yakunzwe cyane mu gihe gito n'abanyarwanda ndetse no hanze y'u Rwanda .

    Iyi ndirimbo imaze kuzuzuza abarenga miliyoni nigice kurubuga rwa Youtube (1,744,226 views). Mu gihe cy'Ukwezi kumwe gusa.

    Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 18 Kanama ,yabanjirijwe y'amashusho aya Ariel Wayz na Juno Kizigenza basohoye ku mbuga nkoranyambaga bahuje urugwiro bari kunywa umuvinyo ku buryo bigera aho bagatwarwa bagasomana.

    Aya mashusho akijya hanze abantu benshi baratangaye bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo ndetse bamwe batangira kuvuga ko baba baberanye bituma indirimbo yabo ikomeza kurebwa cyane.

    3. BAHO ya Israel Mbonyi

    Iyi ndirimbo'BAHO' y'umuhanzi imaze Amezi agera kuri 5 imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 3 , ikaba yarakunzwe mu buryo butangaje hano mu Rwanda ndetse no muri Diyasipora.

    Izina Israel Mbonyi rimaze kuba ikimenya bose mu Rwanda haba mu bemera Kirisitu nk'umwami n'umukiza wabo, n'abatabikozwa, ku buryo igikundiro akirusha benshi no bakora indirimbo z'Isi.

    Ni indirimbo ikozwe mu buryo bwa live recording.mu magambo yumvikana cyane muri iyi ndirimbo.
    Harimo 'ufite ikimenyetso cy'amaraso y'umukuzi uruwanjye ndi uwawe ibyo nijye ubuvuze ngaho baho yewe ngenda ubeho magufwa yumagaye yewe ngenda ubeho, aranyitegereza imbabazi ziramusanga ati genda ubeho.

    Israel Mbonyicambu bakunda kwita mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima yabatari bake mu njyana ya Gospel hano mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu bitandukanye birimo nibyo hakurya y'amazi magari.

    Israel Mbonyicambu amaze kumurika alubumu ebyiri ari zo 'Number One' na 'Intashyo' akaba ari no kwitegura gushyira hanze iya gatatu yise 'Urwandiko ' . iyi ndirimbo izaza kuri iyi alubumu ya gatatu.

    Uyu muhanzi Israel Mbonyi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuwa 20 Gicurasi 1992. Yabyawe na Bizimana Shushe Jean Claude na Murorunkwere Dorcas akaba ari umwana wa gatatu mu muryango w'abana barindwi: abahungu 3 n'abakobwa 4.

    4. Amata ya Dj Phil Peter na Social Mula

    N'indirimbo yakozwe n'umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula] n'Umunyamakuru wa Isibo Tv, Phil Peter wi Isibo Tv , ikaba imaze kurebwa 1,130,192 views mu gihe cya mezi abari n'icyumweru.

    Mu mpera za Werurwe 2021 nibwo Polisi y'u Rwanda yerekanye itsinda ry'abantu 39 bafatiwe mu nzu imwe bari gufata amashusho y'indirimbo barenze ku mabwiriza ya Covid-19 , muri abo harimo umuhanzi Social Mula n'umunyamakuru Dj Phil Peter.

    Dore bimwe mubintu utamenye kuri iyi ndirimbo 'AMATA' yakunzwe na Benshi

    1. Ni ubwa mbere Social Mula na Phil Peter bakorewe indirimbo na Producer Element
    Producer Element wo muri Country Records yihariye isoko kuva mu 2020. Indirimbo itumvikanamo 'Eleeeh' bisaho n'aho iba itagezeho neza umugisha.

    Niwe Producer muto mu Rwanda mu batunganya amajwi y'indirimbo (Audio). Ukuboko kwe n'ubuhanga bwe bimaze gutuma akorera indirimbo abahanzi bakomeye buri Producer wese yakwifuza.

    Ati: 'Yaba ari njye, yaba ari Social Mula nta ndirimbo twari dufite twakorewe na Element. Izindi nubwo zaba zihari zaba ziri muri studio ariko iyi (Amata) araba ariyo ya mbere isohotse.'

    2. Ni ubwa mbere Phil Peter azagaragara abyina mu mashusho y'indirimbo ye
    Abakunze kureba amashusho y'indirimbo Phil Peter agaragaramo, abyina by'igihe gito ku buryo utavuga ngo yabiteguye hanyuma arabyina.

    Mu mashusho y'indirimbo 'Amata' afitemo imbyino yihariye y'igihe kinini, ku buryo nawe asobanura ko ari bwo bwa mbere azaba agaragaraye abyina mu ndirimbo.
    Iyi ndirimbo igaragamo abakobwa benshi b'ikimero bagaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aba bose barabyina bigatinda.

    Harimo umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Nkufite ku Mutima' The Ben yakoranye n'umuraperi, harimo kandi n'umukobwa ugaragara mu ndirimbo 'Like you' ya Kevin Kade, Seyn na Davis D n'abandi.

    Ni indirimbo ifite amashusho abantu bakwiye kwitega

    3. Imyandikire idasanzwe isaba gutekereza kabiri
    Iyi ndirimbo yitwa 'Amata', ucyumva iri zina wagira ngo bazaririmba ku kamaro k'amata, aho akoreshwa, uko aterekwa n'ibindi.

    'Amata' arubahwa mu muco Nyarwanda ku buryo mu bahanzi b'iki gihe wabarira ku ntoki abayakozeho indirimbo.

    Phil Peter yavuze ko mu ndirimbo 'Amata' baririmbye urukundo ariko ko 'iyo uyumvise ushobora kugira ngo n'ibindi bintu by'ubuzima busanzwe.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Social Mula irimo imyandikire idasanzwe 'kuko ukuntu turirimba 'Amata' ari ibintu bidasanzwe'.

    Yakomeje ati: 'Wenda simbivuga aka kanya ariko nabo nibayumva bazabyumva.'
    4. Ni indirimbo isize urwibutso rudasaza kuri Phil Peter na Social Mula
    Phil Peter avuga ko iyi ndirimbo izahora mu ntekerezo ze na Social Mula, kuko yatumye bisanga imbere y'inzego z'umutekano ubwo bafatwaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Uyu munyamakuru avuga ko we na Social Mula bari bafite uburenganzira bwo kurenza amasaha, ariko ko bari kumwe n'abandi bantu batari bafite uruhushya.
    Yavuze ko indirimbo 'Amata' bazahora bayibuka nk'indirimbo yabaruhije, kandi bakisanga muri gereza bari baziko bayimurikira abantu mu gihe cya vuba.

    Phil Peter na Social Mula bafunzwe bari kumwe n'abantu 39. Barekuwe nyuma y'umunsi umwe baciwe amande ndetse buri wese yipimishije Covid-19.

    5. Ni ubwa mbere Social Mula akoranye indirimbo na Phil Peter
    Phil Peter avuga ko Social Mula ari inshuti ye y'igihe kirekire kandi ko bahuza mu mashyi no mu mudiho. Akavuga ko bari baratinze gukorana indirimbo ariko 'inkono ihira igihe'.

    Yavuze ko Social Mula ari mu bantu bagiye bamugira inama yo gukora indirimbo, aza kubyiyumvamo atangira urugendo.

    Phil Peter yavuze ko ari inshuti na Social Mula kuva ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Ijoro ryiza' yakorewe na Bagenzi Bernard binyuze muri Label ye yari yarise 'The Zone'.

    Uyu munyamakuru yavuze ko ubushuti bwe na Social Mula bwatangiriye ku muziki, buza gukomera bitewe n'uko bahuza mu nguni zose.

    Peter yavuze ko atazibagirwa umunsi yahamagawe mu kiganiro kuri Radio na Social Mula amubwira ko akurikiye ikiganiro nk'abandi bafana.

    Bombi batangiye kuvugana mu 2012. Umushinga w'iyi ndirimbo 'Amata' ngo ugiye gukomeza ubuvandimwe.

    5. PIYAPURESHA ya Niyo Bosco

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-indirimbo-5-nyarwanda-zarebwe-n-abarenga-miliyoni-muri-2021

  • Mu ibanga rikomeye! Arthur Nkusi n'umukunzi we barushinze(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura yarushinze na Miss Muthoni Fiona, mu buryo bw'ibanga rikomeye aho ibirori byabereye ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'aba bombi ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

    Bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y'amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

    Kubona abageni ntibyari byoroshye

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye.

     

     

    Src: igihe.

    Source : https://yegob.rw/mu-ibanga-rikomeye-arthur-nkusi-numukunzi-we-barushinzeamafoto/