Author: webrwanda

  • Kamonyi-SEVOTA: Godelive Mukasarasi yasabye buri wese kuba umwe mu'Abanyakuri ku Isi' #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi w'Abanyakuri ku Isi cyabereye mu busitani bw'Abanyakuri buherereye i Gihinga imbere y'Akarere ka Kamonyi, Godelive Mukasarasi washinze umuryango SEVOTA, yasabye abitabiriye ibirori by'uyu munsi kujyana ubutuma buhamagarira buri wese guharanira gukora ibikorwa by''Abanyakuri', ibikorwa byamagana ikibi bikimakaza icyiza. Ni ibirori bibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.

    Godelive Mukasarasi, aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko Abanyamuryango b'Abanyakuri ku Isi barangwa n'Ibikorwa byiza byo kwamagana no kurwanya ikibi aho cyaturuka aho ariho hose ndetse no k'uwo cyagaragaraho wese, haba mu bihe by'Amahoro, Intambara n'Imidugararo.

    Mu Busitani bw'Abanyakuri ku Isi buri imbere y'Akarere ka Kamonyi.

    Akomeza avuga ko intego y'Ubu Busitani bw'Abanyakuri ku Isi hano mu Rwanda by'umwihariko no mu Karere ka Kamonyi ari ukugira ahantu haboneye ho kwigishiriza cyane cyane ababyiruka Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugaragaza ingaruka ayo mateka yagize ku bagore n'Abakobwa, ku Bana bayirokotse muri rusange, ariko kandi no kugaragaza uruhare abagore bo mu Rwanda bagize mu butabera mpuzamahanga, hagamijwe ko bibera buri wese isomo n'ubuhamya bumuhindurira kurushaho gukomeza gutera intambwe yo guharanira gukora icyiza.
    Bikozwe n'Umuryango SEVOTA washinzwe na Godelive Mukasarasi, ubwo hari hakiriho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwaburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abagore bo mu cyahoze ari Komine Taba barimo bamwe bo muri SEVOTA binyuze mu buhamya batanze i Arusha ku cyicaro cy'urukiko, bagaragaje amabi yakorewe Abagore n'Abakobwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe bafashwe ku ngufu abandi bagasambanywa.

    Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, rushingiye ku buhamya bwatanzwe n'Abagore baturutse muri SEVOTA, rwemeje ko gufata ku ngufu, gusambanya Abagore n'Abakobwa ari imwe mu ntwaro yakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwanzura rutyo ko icyo ari icyaha cyakorewe inyoko muntu, kuva ubwo kiba kimwe mu byaha bikurikiranwa kandi bigahanwa ku rwego mpuzamahanga.

    Bavomereraga ibiti biteye muri ubu busitani birimo ibifite Abanyakuri bihagarariye.

    Mukasarasi, ahamya ko ayo mateka yose akwiye kumenywa binyuze mu kuyigisha no kuyasobanurira abatayazi kugira ngo bafatanyirize hamwe kwamagana no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ku ho yaturuka no ku wo yagaragaraho wese.

    Ahamya kandi ko kwigisha Umuco w'Amahoro n'Ubworoherane mu busitani bw'Abanyakuri ari ibya buri wese. Ati' Si ibya SEVOTA gusa nubwo wenda twebwe twafashe iya mbere, ariko ni uruhare rwa buri wese mu bumenyi butandukanye afite. Ni duharanire ko icyiza kiganza ikibi, twimike urukundo n'Amahoro'.

    Ibirori byaritabiriwe.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wari witabiriye ibi birori avuga ko ari iby'agaciro kuzirikana no guha agaciro Abanyakuri bagize uruhare rwo kugira ngo abantu babashe kongera kugarura Ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye Abanyamuryango ba SEVOTA n'abafatanyabikorwa bayo ndetse n'Abanyakamonyi by'umwihariko kurushaho gukora ibyiza biganisha ku kuri bituma harengerwa abari mu kaga kugira ngo bifashe gukomeza kubungabunga amahoro.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

    Yagize kandi ati' Iki ni igikorwa cyerekana ko Ubumuntu n'Ubunyakuri bitajya bisaza, kandi ko hazakomeza kuzirikanwa Abanyakuri bashya no kubashyiriraho ibimenyetso bibagaragaza kugira ngo bibere isomo n'abandi nabo bihatire gukora ibikorwa by'Indashyikirwa by'Ukuri'.

    Yongeyeho ati' Ubusitani nk'ubu, bugamije kwigisha Amateka, guteza imbere isanamitima, kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no gutoza abato umuco w'Amahoro, Ubumwe ndetse n'Ubutabera'. Yakomeje ashimira SEVOTA n'Abafatanyabikorwa bayo bubatse ubu busitani muri Kamonyi, ariko kandi ngo bakaba banakomeje gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y'Umunyarwanda irushaho kuba myiza.

    Mu Busitani bw'Abanyakuri ku Isi, hagaragara amazina ya bamwe mu Banyakuri barimo n'Abanyarwanda.

    Dr Nahayo Sylvere, yijeje abagize SEVOTA ndetse n'Abafatanyabikorwa bayo ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bazakomeza gushyigikira iki gikorwa bakora ibishoboka byose kugira ngo ubu Busitani buzakomeze kugera ku ntego bwashyiriweho.

    Mu butumwa bwa Gabrielle Nissim, Perezida wa Fondasiyo Gariwo bwasomewe mu ruhame mu Busitani bw'Abanyakuri, aho yagarukaga k'Urukundo mu bantu, yashimiye umurimo ukomeye ukorwa na SEVOTA mu kubiba Urukundo n'Amahoro mu bantu.
    Yagarutse ku kiganiro Godeliva Mukasarasi yatangiye i New York mu nama yari yitabiriye, avuga ko cyakoze benshi ku mitima ndetse gituma bamenya intekerezo nziza mu Rwanda rushya rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butuma bwe bwasomwe na Kankindi Francoise, Umuyobozi wa BENE Rwanda, yagarutse ku bihe bibi u Rwanda n'Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Umuryango SEVOTA wagaragaje ubuhanga bukomeye bwo gusohoka muri ayo mateka mabi batarebye gusa mu byahise, ahubwo bashyize imbere icyizere cy'ejo hazaza ku rubyiruko rw'u Rwanda.
    Yashimiye SEVOTA ku bw'ubu Busitani buzakorerwamo umurimo ukomeye, agira ati' Mwiyemeje kwigisha Sosiyete ko buri kiremwa muntu agomba kwihatira kubaka ahazaza hashya hashingiye k'Uburinganire, Icyubahiro no Gukunda abantu bose'.

    Akomeza ati' Iyaba buri muntu yatekerezaga mu mutima we no mu ntekerezo ze Isi y'Urukundo, maze akiyemeza mu buzima kutazigera na rimwe yemera kuyobywa n'umujinya n'urwango, noneho agahinduka Umwubatsi w'Imibanire mishya mu kiremwa muntu'.

    Yakomeje avuga ko muri buri gikorwa, yaba muri Politiki, ku Ishuri cyangwa mu kazi, abahitamo gukunda abandi no kubaho babaha Urukundo aribo bakora ikinyuranyo, ibyo kandi bikaba ari nako bimeze mu bindi byiciro by'ubuzima, haba muri Siporo cyane ko umuhango w'uyu mwaka wagarutse cyane kuri Siporo.

    Ibikorwa byose byakozwe kuri uyu munsi wo kwizihiza no kuzirikana uyu munsi w'Abanyakuru ku Isi, byabanjirijwe n'amarushanwa ya siporo yo kwiruka n'amaguru aho yaba abato ndetse n'abakuru birutse barushanwa, batatu ba mbere muri buri kiciro uko barushanijwe bagashimirwa ndetse bakanagenerwa ibihembo.

    Ubusitani nk'ubu bw'Abanyakuri ku Isi bugera kuri 300 ku Isi yose. Mu Rwanda ni bumwe, ndetse no muri iyi Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara nta handi buri. Mu kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w'Abanyakuri ku Isi, Abanyarwanda babiri aribo Murangwa Eric Eugene na Sinzi Tharcisse bashyizwe ku rutonde rw'Abanyamuryango b'Abanyakuri ku Isi babikesha ibikorwa by'Ubutwari byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho. Amazina yabo yanditswe muri ubu Busitani kandi buri Munyakuri atrrerwa Igiti.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/30/kamonyi-sevota-godelive-mukasarasi-yasabye-buri-wese-kuba-umwe-muabanyakuri-ku-isi/

  • Karongi: Abanyeshuri barenga 700 bataye ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko batewe impungenge no kuba hakigaragara abana bata ishuri kuko abenshi muri bo bajya mu bikorwa bibangamiye umuryango nyarwanda bikarangira bajyanywe mu bigo ngororamuco.

    Mu bagera kuri 8704 bari mu bigo by'inzererezi mu 2025 harimo 841 batigeze bakandagira mu ishuri, 5661 bize amashuri abanza gusa, abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 15,9%, abacikirije amashuri bageze mu wa kane no mu wa gatanu w'amashuri yisumbuye ni 3,9% %, abarangije amashuri yisumbuye 4,1%.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo gukumira ko abana bata ishuri bashyizeho gahunda ko umwana wataye ishuri ikigo yigaho kizajya gitumaho umubyeyi akajya ku ishuri gutanga ibisobanuro kuko intego ari uko nta mwana ukwiye guta ishuri.

    Ati 'Ntabwo ari umubyeyi kujya kuryiga ahubwo ni umubyeyi kwisobanura impamvu umwana we yataye ishuri. Mbere y'uko umwana ajya ku ishuri umubyeyi niwe ugomba kumenya akamaro k'ishuri. Aho kugira ngo ubuyobozi bujye gushaka umwana wataye ishuri umubyeyi niwe uzajya ujya ku ishuri gusobanura impamvu umwana yataye ishuri'.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ku mwaka abana barenga ibihumbi 177 mu gihugu bata ishuri.

    Mu Karere ka Karongi abanyeshuri barenga 700 bataye ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abanyeshuri-barenga-700-bataye-ishuri

  • Mukaniyonsaba utabona, atunze umuryango we abikesha gukora 'massage' – #rwanda #RwOT

    Mukaniyonsaba wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko amaze imyaka itanu akorera abantu massage, akazi yahereye mu Mujyi wa Kigali kugeza ubu kakaba kamutunze.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukaniyonsaba yavuze ubu bumenyi abukesha Ikigo gifasha abafite ubumuga cya Seeing Hands Rwanda.

    Yagiyeyo bamwigisha ibijyanye no gukorera abantu massage mu buryo bw'umwuga, aza kubimenya neza ndetse bahita banamuha akazi.

    Ati 'Natangiye gukorera abantu massage mbikorera mu Mujyi wa Kigali, amafaranga nkuyemo akamfasha mu guteza imbere ababyeyi banjye ndetse no kwigisha barumuna banjye. Ubu abana babiri barangije kwiga amashuri yisumbuye babikesha amafaranga nkura mu gukorera abantu massage.''

    Mukaniyonsaba avuga ko uretse kwishyurira barumuna be babiri yaniguriyemo ikibanza cya miliyoni 1 Frw aho anifuza kucyubakamo inzu mu mafaranga ahembwa.

    Uretse kurihira barumuna be amashuri, Mukaniyonsaba, anishimira ko yavuguruye inzu y'ababyeyi be abikesha aka kazi.

    Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutabona yakebuye bagenzi be bananirwa kwiyakira bakajya gusabiriza ku muhanda, agaragaza ko kugira ubumuga bidasobanuye ko umuntu adashoboye.

    Ati 'Icya mbere ni ukwiyakira ukamenya icyo ushaka. Ukiha agaciro ukumva ko kuba ufite ubumuga bidakwiriye gutuma utabasha kureka inzozi zawe ngo ujye gusabiriza.''

    Mbere agitangira akazi abantu ntabwo bahise bamwakira kuko batumvaga uburyo bakorerwa massage n'umuntu utabona, icyakora uko iminsi yagiye ihita bagiye bahindura imyumvire, uwo ayikoreye agatanga ubuhamya ku bandi kugeza ubwo abakiliya benshi bamwiyumvisemo.

    Ati 'Ubu nta muntu ucyanga ko namukorera massage kubera ko abo nyikoreye bantangira ubuhamya ku bandi, nanjye ndabizi ko nyikora neza kandi ngerageza kubigira umwuga no gufasha unsanze wese.''

    Kuri ubu uyu mukobwa asigaye akorera muri Rutete Eco Lodge nka hamwe mu hantu hegereye umuryango we kandi hanamufasha gutekereza n'ibindi yakorera hafi y'aho avuka.

    Mukaniyonsaba ufite ubumuga bwo kutabona atunze umuryango we abikesheje serivisi za ‘massage’ atanga

    Mukaniyonsaba yishyuriye abavandimwe be amashuri yisumbuye abikesheje amafaranga akura muri serivisi za ‘massage’ atanga

    Mukaniyonsenga atangira serivisi za ‘massage’ mu Karere ka Kayonza

    Mukaniyonsenga utaboba agaragaza ko mbere abantu babanje kutemerera serivisi abaha ariko ubu bahinduye imyumvire

    Uretse n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana Mukaniyonsenga akabaha serivisi za ‘massage’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-ya-mukaniyonsaba-utabona-utunze-umuryango-we-abikesha-serivisi-za

  • U Rwanda rwashimangiye ko rudateze kwinginga ibihugu byarufatiye ibihano – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, bagiye gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono hagati ya RDC n'u Rwanda.

    Depite Mukabunani Christine yabajije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, niba ubwo u Rwanda rwashyize umukono kuri aya masezerano bimwe mu bihugu byari byarufatiye ibihano byaba biri gutekereza kubikuraho.

    Ati 'Ese ubwo aya masezerano u Rwanda rwemera kuyasinya ibihugu byari biri gufatira u Rwanda ibihano bizabikuraho? Ese gukuraho ubwirinzi no gusenya FDLR bizakorerwa rimwe cyangwa hazagira ikibanza?'

    Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ko amasezerano y'u Rwanda na RDC atagamije gukuraho ibihano ibindi bihugu byafatiye u Rwanda kandi ko rwemeye kuyasinya kuko rushaka amahoro mu Karere.

    Ati 'Aya masezerano ya Washington ntabwo yari agamije gukuraho ibihano, ibihugu byabifashe byabikoze ku mpamvu zabyo twarabivuze ndetse turanabyamagana. Twaranababwiye n'ejobundi kuko byanatumye ibyo bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru bitagira uruhare mu gushaka igisubizo.'

    Yavuze ko nyuma y'uko ibyo bihugu bifatiye u Rwanda ibihano hari ibyagerageje gushaka kugira uruhare mu masezerano y'amahoro ariko rukabyamaganira kure.

    Ati 'Hari abo wasangaga bashaka kugaruka banyuze mu nzira y'ubusamu banyuze muri aya masezerano ariko bo baje mu kwezi kwa mbere n'ukwa Kabiri bavuga ko bagiye gufatira u Rwanda ibihano, nta n'ubwo bavugaga ko ari Akarere, bivuze ko bafashe uruhande rwa Congo.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rutashyize umukono kuri aya masezerano rugamije kwinginga ibyo bihugu byari byarufatiye ibihano.

    Ati 'Aya masezerano rero ntabwo agamije kubinginga, twebwe ntabwo tugamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza, twasinye aya masezerano kubera ko dushaka amahoro mu karere ntabwo twayasinye ngo ibihugu by'i Burayi bituvanireho ibihano.'

    Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko igihe u Rwanda rumaze hari ibihugu byarufatiye ibihano, cyaruhaye isomo ry'uko Igihugu cyakomeza kwigira no kwirinda ko abarutera inkunga babikoresha nk'ibikorwa by'iterabwoba.

    Ati 'Ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n'isomo azatuma koko u Rwanda rwigira, rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha inkunga baduhaga nk'iterabwoba, amafaranga yose baduha mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana bayakoresha mu bibazo bya politiki ntabwo twabyishimiye kandi n'ubu ntabwo tubinginga ngo badukurireho ibihano, bakore ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.'

    Bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi birimo n'u Bubiligi byahisemo gufatira u Rwanda ibihano birushinja uruhare mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ibyo byatumye u Rwanda ruhitamo guca umubano n'u Bubiligi kuko bwari bwafashe uruhande mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bukazenguruka hirya no hino ku Isi busabira u Rwanda ibihano.

    U Rwanda rwakunze gusobanura ko rutakangwa n'ibihano rwafatirwa n'ibihugu by'amahanga byifuza kurutegeka uko rubaho, mu gihe ibyo rukora biri mu nyungu z'umutekano w'igihugu n'abaturage barwo muri rusange.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahamije ko u Rwanda rudateze kwinginga ibihugu byarufatiye ibighano

    Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-tubinginga-bazakore-ibyo-bashaka-nduhungirehe-ku-bihugu-byafatiye-u

  • HEC mu nzira zo gutanga 'Equivalence' binyuze ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu ku wa 29 Nyakanga 2025, mu biganiro Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko yagiranye na HEC ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    'Equivalence' ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n'ishuri rikuru cyangwa kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry'umurimo mu Rwanda.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko abasaba ibi byangombwa batinda kubihabwa hakaba n'abashobora gutegereza iminsi iri hagati ya 20 na 405 batarayihabwa.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yavuze ko iyi serivisi idatinda, ahubwo bitinzwa no kuba abasaba hari ibyo baba batujuje, cyangwa kaminuza bizemo zigatinda gusubiza zihamya koko ko ari zo zatanze impamyabumenyi bafite.

    Ati 'Turimo kubaka sisiteme [y'ikoranabuhanga] ku buryo umuntu usaba atemererwa gukomeza ku bintu ari gusaba mu gihe hari ibyo atujuje ku buryo tugenda tugabanya ubusabe bumara igihe hagati aho.'

    Kadozi yahamije ko bitarenze muri Kamena 2026 iri koranabuhanga rizaba ryaratangiye gukoreshwa ku bikazakemura ikibazo cy'itangwa ry'ibi byangombwa.

    Ati 'Ya mikorere yo mu buryo busanzwe, umukozi asuzuma akajya kubisohora ku mpapuro, turimo kubyimurira ku ikoranabuhanga ku buryo usuzuma ibintu ukemeza, ukabyohereza imbere cyangwa ukavuga ngo iki kirabura genda ugikore kandi niba ukigikora biragaragara ko ikibazo kiri kuri wowe. Sisiteme ni uko turimo kuyubaka.'

    HEC ivuga ko buri cyumweru hasohorwa equivalence ku bantu baba bujuje ibisabwa.

    Bitenywa ko ubusabe bwashyizwe ku ikoranabuhanga buzagenerwa igihe bumara muri sisiteme nyirabwo yaba atujuje ibisabwa bukavamo.

    HEC ivuga ko buri cyumweru itanga equivalence ku bantu benshi baba bujuje ibisabwa (Ifoto: AI)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hec-mu-nzira-zo-gutanga-equivalence-binyuze-ku-ikoranabuhanga

  • Abadepite bemeje Amasezerano y'Amahoro hagati ya RDC n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni itegeko ryatowe ku wa 29 Nyakanga 2025 aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ari amasezerano agamije amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari ndetse no gushyira iherezo ku bibazo by'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu masezerano harimo ingingo zinyuranye zirimo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ihabwa na Guverinoma ya Congo.

    Ati 'Bizatuma u Rwanda rubona uko rukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi, ashyiraho uburyo bwo guhuza ibikorwa by'inzego z'umutekano kandi hashyizweho komite ishinzwe kugenzura ibikorwa irimo impande zombi ndetse n'abahagarariye Amerika, Qatar, Togo n'abandi kandi ishobora kongerwamo abandi impande zombi zibyifuje.'

    Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ryatangiye kuko hari ibiteganyijwe ko mu minsi iri imbere bizatangira gushyira mu bikorwa.

    Amb. Nduhungirehe yemeje ko hari inama ziteganyijwe mu minsi ya vuba zizanafasha kumenya neza uko ibikorwa bikubiye mu masezerano bizakurikirana.

    Ati 'Iyi nama ni iya mbere izaba ibaye, iteganyijwe ku wa 4 Kanama 2025 i Washington ariko nyuma yaho izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC dusimburana. Iyo nama rero ni yo izashyira ku murongo ibikorwa bizakorwa kuko iyi gahunda yo gusenya FDLR ifite ingengabihe yayo y'iminsi 90, hari n'indi minsi 30 yiyongeraho yo gushyira ibintu ku murongo ariko iminsi y'ibikorwa yo ni iminsi 90.'

    Mu bijyanye n'ubukungu harimo gutangiza uburyo bushya bwo guhuza ubukungu bw'Akarere ariko byo nubwo byashyizwe mu masezerano ya Washington, biteganyijwe ko hari amasezerano abyerekeyeho aracyaganirwaho.

    Yavuze kandi ko harimo ingingo yo guteza imbere Pariki y'Ibirunga, Virunga, gushora imari mu mabuye y'agaciro n'ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza nko kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa RUZIZI III.

    Ati 'Ni amahirwe adasanzwe azatuma akarere kacu gahindura isura aho kurangwa n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, karangwe n'ubufatanye.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko n'ubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano ariko hari impungenge ku ishyirwa mu bikorwa hari amasezerano arenga 10 impande zombi zimaze gushyiraho umukono ariko atarubahirijwe.

    Impungenge z'Abadepite

    Ubwo hatorwaga iryo tegeko, Abadepite bagaragaje impungenge kuri ayo masezerano aho Depite Ayinkamiye yabije ibizakurikiraho nyuma y'uko ayo masezerano amaze kwemezwa.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari ibindi bikorwa bizakurikiraho bikubiyemo n'ibiganiro bizahuza impande zombi ndetse n'ibizahuza amatsinda yashyizweho agamije kwiga ibibazo bihari.

    Depite Nabahire Anastase yagize ati 'Mbere y'aya masezerano hari andi agera ku 10 ndetse umuzi w'iki kibazo ni FDLR ikigaragara muri Congo ariko aha baravuga kuyirandura burundu. Uhereye kuri Kabila mukuru n'umuhungu we bose bavuze ko bagiye kuyirandura. Ibimenyetso n'imyitwarire ya Kinshasa bigaragaza ko utaha icyizere ibyo barimo, amasezerano nk'aya ni uko abayarimo baba bagaragaza icyizere cyo kuyashyira mu bikorwa. Impungenge twazimarwa n'iki ko azashyirwa mu bikorwa?'

    Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko atumva impamvu RDC yifuza ko ingamba z'ubwirinzi bw'u Rwanda zikurwaho nyamara Perezida Tshisekedi ubwe yari yaremeye ko azarasa i Kigali ndetse akaba yaranabigerageje.

    Depite Bizimana Minani yagaragaje impungenge z'uburyo u Rwanda rusabwa gukuraho ubwirinzi mu gihe ikibazo gihungabanya umutekano kitavuyeho.

    Ati 'Ese ubwirinzi ku gihugu cyacu byaba icyaha? Ko n'ibihugu bikomeye usanga bishyiraho ubwirinzi kandi burimo na za Satellite. Kuki twebwe byaba ikibazo kugira ubwirinzi?'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda zidashobora kuvaho, impamvu zatumye zishyirwaho zitarakurwaho.

    Yavuze ko hategerejwe kureba niba impande zirebwa n'amasezerano zizayashyira mu bikorwa uko zabyemeranyije.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ariko babona RDC itanga icyizere gike cyo kuzayubahiriza

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gertrude na Visi Perezida Musa Fazil Harerimana bari bayoboye imirimo y’inteko

    Abadepite bashyigikiye ko akarere kagira amahoro binyuze mu gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bemeje-amasezerano-y-amahoro-hagati-ya-rdc-n-u-rwanda

  • Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy'abasirikare barimo ba General – #rwanda #RwOT

    Barimo Maj Gen Andrew Kagame, Maj Gen Wilson Gumisiriza, Brig Gen Joseph Demali, Brig Gen Fred Muziraguharara, Brig Gen James Ruzibiza, Brig Gen Frank Mutembe, Brig Gen Pascal Muhizi, Brig Gen Nelson Rwigema na Brig Gen Jean Paul Karangwa.

    Perezida Kagame kandi yemeje ko ba Ofisiye bakuru 120, ba Ofisiye bato 26 n'abafite andi mapeti 927 na bo bajya mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Mu muhango wo kubasezera wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025 Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye aba basirikare ku musanzu ukomeye batanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu ubu kimaze gutera imbere.

    Ati 'Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z'u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by'umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.'

    Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ariko ubumenyi n'inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry'igihugu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange, umurava n'uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

    Ati 'Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y'urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z'Ingabo z'u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.'

    Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w'abagiye mu kiruhuko, yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n'umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.

    Ati 'Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.'

    Abagiye mu kiruhuko bahawe 'icyemezo' cy'ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z'u Rwanda.

    Maj Gen Andrew Kagame yashimiwe umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda

    Maj Gen Wilson Gumisiriza (hagati) mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Brig Gen Joseph Demali (hagati) yashimiwe umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda

    Brig Gen Fred Muziraguharara (wa kabiri uhereye ibumoso) ari mu basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Brig Gen James Ruzibiza ashyikirizwa 'certificat' y'ishimwe kubera umurimo ukomeye yakoze mu Ngabo z'u Rwanda

    Brig Gen Frank Mutembe (wa kabiri uhereye ibumoso) na we yashimiwe

    Brig Gen Pascal Muhizi na we yashimiwe umusanzu yatanze mu kubungabunga ubusugire bw’u Rwanda

    Brig Gen Nelson Rwigema (hagati) yashimiwe umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda

    Brig Gen Jean Paul Karangwa na we yashimiwe umusanzu yatanze mu Ngabo z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yemeje-ikiruhuko-cy-abasirikare-barimo-ba-generali-icyenda

  • Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu y'ibura ry'amazi mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, ubwo yasuraga uyu mugezi wa Nyaborongo.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gasore yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kubona Umugezi wa Nyabarongo uri gukama kandi byatangiye kugira ingaruka ku nganda zitunganya amazi ndetse agaragaza ko hagiye gushyirwaho amatsinda azakurikirana icyo kibazo.

    Ati 'Ni ikibazo rero cyagize ingaruka ku ngano y'amazi ajya mu Mujyi wa Kigali akaba ari yo mpamvu icyo twakoze aka kanya ari ugushyiraho itsinda rigenda rizenguruka mu miyoboro yacu kugira ngo dushobore gusaranganya amazi dufite mu gihe dutegereje imishinga y'igihe kirekire izakemura icyo kibazo.'

    Muri Kigali amazi aturuka mu ruganda rwa Nzove agera ku Gisozi, Kibagabaga, Nyarutarama, Kimihurura, Bumbogo, mu Birembo, mu Cyanya cyahariwe Inganda, Gasanze, Karama, Mont Kigali, Kimisange, Nyanza ya Kicukiro, i Mageragere ndetse na Rebero.

    kugabanyuka kw'amazi y’Umugezi wa Nyabarongo byagize ingaruka zikomeye ku nganda zitanga amazi mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gasore-yasobanuye-impamvu-y-ibura-ry-amazi-mu-mujyi-wa-kigali

  • U Rwanda na Brésil byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe Imibereho y'Abaturage no kurwanya Inzara muri Brésil, Wellington Dias na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi w'u Rwanda, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.

    Ibikubiye muri aya masezerano bizibanda cyane ku buhinzi harimo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ikirere no guhanahana ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro w'ibiribwa.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko aya masezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi, agiye kongera umubano mwiza bisanzwe bifitanye.

    Ati 'Uyu munsi urakomeza kwerakana no gushimangira umubano mwiza dusanzwe dufitanye na Brésil kubera ko nk'uko mwabibonye, twasinyanye amasezerano afite agaciro gakomeye.'

    Yakomeje avuga ko binyuze muri aya masezerano, bizazamura urwego rw'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bigendanye n'ubushakashatsi ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso gikomeye gishimangira ubufatanye dusanzwe tugirana mu bigendanye n'ubushakashatsi bukorwa mu buhinzi n'ubworozi ndetse n'ikoranabuhanga.'

    Umubano w'u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z'indege azwi nka 'Bilateral Air Service Agreement (BASA).'

    Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y'ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa. Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n'amaronji.

    Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y'aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanutse. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.

    Minisitiri Cyubahiro yagaragarije abari bitabiriye iyi Nama Mpuzamahanga y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku biribwa ko amafaranga u Rwanda rushora mu buhinzi n'ubworozi yazamutse cyane hagati ya 2018 na 2023.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kongera umusaruro w'ibiribwa yitwa 'Financial Flow for Food System (3FS)' kandi ko iri yamaze gutanga umusaruro ushimishije.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko aya masezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi, agiye kongera umubano mwiza bisanzwe bifitanye

    Iyi nama yahurije hamwe abafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi hirya no hino ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-bresil-byasinyanye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-buhinzi

  • RDF yasezereye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 28 Nyakanga 2025 mu muhango wo gusezerera mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru n'abo amasezerano yabo y'akazi yageze ku musozo.

    Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yashimye umurimo ukomeye aba basirikare bakoreye igihugu mu gihe cyabahamagaye.

    Ati 'Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z'u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by'umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.'

    Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ariko ubumenyi n'inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry'igihugu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange, umurava n'uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

    Ati 'Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y'urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z'ingabo z'u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.'

    Gen Muganga yavuze ko aba basirikare bagiye mu kiruhuko bagaragaje ubwitange ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku rugendo rukomeye rwo kongera kubaka igihugu.

    Yanashimiye abashakanye n'aba basirikare ukwihangana bagaragaje igihe batari bahari bakita ku miryango ku buryo abasirikare bari mu kazi barushagaho kugakora neza batuje.

    Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w'abagiye mu kiruhuko yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n'umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.

    Ati 'Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.'

    Abagiye mu kiruhuko bahawe 'certificat' z'ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ibirori byo gusezera kuri ba General na ba Ofisiye byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura mu gihe ibirori bya ba Su-Ofisiye n'abandi bafite amapeti ari munsi yaho byabereye ahakorera diviziyo zitandukanye za RDF mu gihugu.

    Ibirori byitabiriwe n’abasirikare n’imiryango yabo

    Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe certificats zigaragaza akazi gakomeye bakoze

    Aba-Generals na ba Ofisiye bagiye mu kiruhuko bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yasezereye-mu-cyubahiro-abasirikare-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru