Author: webrwanda

  • Hasohotse amabwiriza mashya agenga insengero, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y' Ubutegetsi bw' Igihugu , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021, yashyize hanze amabwiriza mashya agiye kuzajya agenga insengero asimbura aya ari amaze iminsi ariho.

    Nk' uko itangazo ribigaragaza nuko aya mabwiriza mashya ateganya ko insengero zemerewe gukora ari izisanzwe zibifitiye uburenganzira zujuje ibisabwa. Aya mabwiriza aje asimbura ayaherukaga yari yarashyizweho ku wa 02 Mata 2021.

    Iri tangazo rikomeza rigaragaza ko izo nsengero zitagomba kwakira abantu barengeje 50% by'ubushobozi bw'aho bateraniye.

    Ingingo ya gatatu y'aya mabwiriza igira iti 'Abana bose bemewe kujya gusenga baherekejwe n'ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.'

    Ubusanzwe abana bato bakunze kubuzwa kujyanwa mu materaniro cyangwa ahandi hose hahurira abantu ubwo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yari agikomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/20/hasohotse-amabwiriza-mashya-agenga-insengero-inkuru-irambuye/

  • Irindi shema ry'u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw' uko amasosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021 #rwanda #RwOT

    Nk'uko gisanzwe kibigenza buri mwaka , SkyTrax, ikigo gitanga amanota ku masosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere, cyashyize ahagaragara urutonde rwerekana uko ayo masosiyete akurikirana mu gutanga sevisi nziza muri uyu mwaka wa 2021.
    Rwandair, Sosiyete nyarwanda itwara abantu n'ibintu mu kirere, yaje ku mwanya wa 2 muri Afurika, kubera servisi nziza n'umuhate igira mu kwagura ibikorwa byayo.
    Bimwe mu byagendeweho kugirango Rwandair yegukane uwo mwanya uteye ishema, harimo kuba ifite indege zigezweho, kubahiriza gahunda z'ingendo, kwagura umubare w'ibihugu indege zayo zikoreramo, no kuba abakozi bayo bazi gufata neza abagenzi.


    Ikindi SkyTrax ishimira Rwandair ni ukuba yarabaye sosiyete ya mbere mu kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, kandi iki cyorezo ntikigire ingaruka ku mikorere yayo. Mu gihe izindi sosiyete zitwara abantu n'ibintu mu kirere zongereye ibiciro, Rwandair yo yagabanyije amafaranga y'urugendo nk'uko byemezwa na SkyTrax.

    Magingo aya Rwandair ifite indege 12, kandi intego ni ukuba yakubye kabiri umubare wazo, bitarenze umwaka wa 2025. Ibi nabyo byatumye Rwandair ihabwa umwanya wa 2 ku isi, mu masosiyete arushaho kunoza ibikorwa byayo haba mu bwinshi no mu bwiza.

    Uku gushimwa kwa Rwandair ni ishema ku Banyarwanda bose, kikaba igisebo kuri bantu nka Himbara David n'abandi bahimbazwa no gusebya u Rwanda, bemeje ko guverinoma y'u Rwanda ipfushije ubusa umutungo w'Igihugu ubwo yatangizaga Rwandair.

    Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afrika, Uburayi na Aziya.

    Qatar Airways iherutse gusinya amasezerano y'ubufatanye na Rwandair, niyo iza ku isonga ku isi mu mikorere y'indashyikirwa.

    The post Irindi shema ry'u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw' uko amasosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/irindi-shema-ryu-rwanda-rwandair-ku-mwanya-wa-kabiri-muri-afrika-ku-rutonde-rw-uko-amasosiyete-atwara-abantu-nibintu-mu-kirere-yarushanyije-gutanga-serivisi-nziza-mu-mwaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=irindi-shema-ryu-rwanda-rwandair-ku-mwanya-wa-kabiri-muri-afrika-ku-rutonde-rw-uko-amasosiyete-atwara-abantu-nibintu-mu-kirere-yarushanyije-gutanga-serivisi-nziza-mu-mwaka

  • APR FC na Rayon Sports zizesurana ku munsi wa 4 wa shampiyona [INGENGABIHE] #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe y'uko amakipe azahura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere 2021-2022 aho Kiyovu Sports ariyo izatangira ihura na Gorilla FC saa sita n'igice z'amanywa kuwa 30 Ukwakira 2021.

    Kuri uwo munsi kandi,Rayon Sports izesurana na Mukura VS,Espoir FC yakire AS Kigali mu gihe umunsi ukurikiyeho APR FC izacakirana na Gicumbi FC.

    Ku munsi wa kabiri AS KIGALI izakira Kiyovu Sports mu mukino w'ishyiraniro ndetse ku munsi wa 3 iyi Kiyovu Sports icakirane na Police FC.

    Umukino urebwa na benshi mu Rwanda uteganyijwe kuwa 23 Ugushyingo ubwo APR FC izaba yakiriye Rayon Sports.Umukino uzakinirwa kuri Stade ya Kigali 15h00.

    Uko Umunsi wa mbere upanze:

    Kuwa 30 Ukwakira 2021:

    12H30: SC Kiyovu vs Gorilla FC
    15H00: Rayon Sports vs Mukura VS
    Marines v Gasogi
    Espoir FC v AS Kigali

    Kuwa 31/10/2021:
    APR FC vs Gicumbi FC
    Etincelles v Rutsiro
    Etoile de l'Est v Police FC
    Musanze FC v Bugesera FC

    Ingengabihe y'igice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda 2021/2022:




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-na-rayon-sports-zizesurana-ku-munsi-wa-4-wa-shampiyona-ingengabihe

  • APR FC izakira Rayon Sports mu kwa 11, gahund… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona izatangira tariki 30 Ukwakira 2021 aho amakipe azajya akina mu buryo busanzwe.

    Dore uko umunsi wa mbere uzaba umeze. 

    Tariki 30 Ukwakira Marine FC izakira Gasogi United, SC Kiyovu yakire Gorilla FC, Rayon Sports yakire Mukura Victory Sport Espoir FC yakire As Kigali. Bucyeye bwaho, Etincelles FC izakira izakira Rutsiro FC Etoile de L’est yakire Police FC naho Musanze yakire Bugesera FC, APR FC yakire Gicumbi.


    Imikino ibanza ya  Shampiyona izarangira tariki 16 Mutarama 2022 Rayon Sports ikina na Gasogi United APR FC nayo ijya gusura Espoir FC.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110638/apr-fc-izakira-rayon-sports-mu-kwa-11-gahunda-yuko-shampiyona-yu-rwanda-iteye-110638.html

  • Platini witegura gutaramira mu iserukiramuco… – #rwanda #RwOT

    Ku nteguza ziri kuri iyi Festival hagaragaraho Platini yazamuye akaboko ka mu kubitarukoko nk'ikimenyetso gikunda gukoreshwa n'ikipe ye ya One Percent Managers uyu muhanzi abarizwamo.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com Nemeye Platini yavuzeko iyi festival agiye kwerekana ishusho y'umuziki nyarwanda ndetse uburyo yiteguyemo ari amahirwe akomeye abonye kugirango ataramire muri Siera Leone n'ubwo atazi neza niba bazi umuziki we.

    Yagize ati: ''Iyi nifestival isanzwe iba buri mwaka ni festival ihuza ibihugu byinshi byo muri Afurika rero u Rwanda rwari rutarakandagiramo ngirango ni amahirwe mbonye yo kugirango ntaramire muri sirerra Leone.

    Sinavuga y’uko umuziki wacu bawuzi ariko nzavayo hari ibuye nshizeho rigaragaza umuziki wacu icyerekezo ufite ndi umupafoma mwiza ndimu ba mbere u Rwanda rufite nzitwara neza kugira ngo n'abandi bazabonereho andi mahirwe.''

    Platini yavuze ko ari uguhagararira u Rwanda kuko ibindi bihugu biba bihagarariwe iyi ikaba yari inshuro y'u Rwanda, Platini yavuze kandi ko azsahagurukana n'ikipe ye n'ubwo nta muntu azi muri Sierra Leone ariko imiziki ye yari isanzwe iri gukinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga.

    Platini byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo azaba ari muri Nigeria yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya 'AFRIMA'. Azavayo akomereza muri Sierra Leone.

    Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo Eddy Kenzo wo muri Uganda.

    Kuva mu ntangiriro za Ukwakira 2021, Platini ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye kumenyekanisha ibihangano bye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110634/platini-witegura-gutaramira-mu-iserukiramuco-muri-sierra-leone-yijeje-kwerekana-ishusho-yu-110634.html

  • Fireman ari mu gahinda ko kubura umubyeyi wam… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witabye Imana yari amaze igihe arwaye kanseri. Mu kiganiro kigufi Fireman yagiranye na InyaRwanda.com yadutangarije iby’iyi nkuru y'inshamugongo. Yagize ati”Byabaye kuwa Mbere, kumuherekeza ni ejo”. Yakomeje avuga ko nyakwigendera yafataga nk’umubyeyi we yahitanywe n’indwara ya Kanseri yari amaranye igihe akaba yaraguye mu bitaro bya Masaka.

    Uyu mukecuru yahitanywe n’indwara ya kanseri 

    Yatangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa ejo ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021. Saa 10:00 za mu gitondo hazaba misa yo kumusabira izabera kuri Regina Pacis nyuma yaho habe indi mihango ijyanye no kumushyingura i Rusororo, icyakora kugeza ubu ngo ntibaramenya amasaha kuko bisaba kugendera ku gihe wahawe n’abashinzwe umutekano w’irimbi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Mu ijambo rigufite ryuje ikiniga, Fireman yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu mubyeyi wamureze agakura akaba umugabo. Yagize ati”Biba biremereye kubyakira, umuntu aba yarakubereye mama wawe, nakuze nzi ko ariwe mama nyuma aza kumbwira ati ‘mama wawe yitabye Imana ati ariko ntaribi’. Sinzi ikintu navuga gusa abantu bakomeye mu buzima nibo umuntu abura ariko buriya nizera y'uko iyo Imana ikwatse umuntu wari ukomeye mu buzima bwawe hari undi iba iguteganyirije”.

    Ijwi rya Fireman rirumvikanisha agahinda n’intimba ku mutima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110627/fireman-umubyeyi-wamureze-agakura-aziko-ariwe-nyina-yitabye-imana-110627.html

  • U Buhinde: Amayeri yakoreshejwe n'umugabo wishe umugore we amurishije inzoka y'inshira #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, umugabo wo mu Buhinde yakatiwe igihano cy'imbonekarimwe cyo gufungwa burundu kabiri kubera kwica umugore we amurumishije inzoka y'inshira (cobra). Abanyamakuru Soutik Biswas na Ashraf Padanna barakubwira inkuru y'uko byagenze kugeza habayeho ubwo bwicanyi buteye ubwoba.

    Mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize, Suraj Kumar w'imyaka 28 yarishye ama-rupee 7,000 (agera ku 95,000 mu mafaranga y'u Rwanda) ku nzoka y'inshira ifite ibintu mu maso bimeze nk'indorerwamo (amadarubindi), iyi ni imwe mu nzoka z'ubumara bukaze cyane ku isi.

    Mu Buhinde, gucuruza inzoka ntibyemewe n'amategeko, rero Suraj yaguze iyo nzoka mu buryo bwa rwihishwa ayiguze n'uzifata, witwa Suresh Kumar, muri leta ya Kerala yo mu majyepfo y'igihugu.

    Suraj yaciye umwobo mu cyo kuyitwaramo cya plastike kugira ngo akayaga kayigereho, afata iyo nshira ayishyiramo, nuko yerekeza imuhira.

    Iminsi 13 nyuma yaho, icyo yayishyizemo yagishyize mu gikapu, nuko ashyira nzira agenda n'amaguru buhoro buhoro yerekeza kwa sebukwe, batuye mu ntera ya kilometero hafi 44 uvuye iwe, aho umugore we Uthra yari arimo koroherwa nyuma yuko inzoka imurumye mu buryo bw'amayobera.

    Suraj na Uthra bari bamaze imyaka ibiri bamenyanye, bahujwe n'umuranga. Se wa Suraj yatwaraga ikinyabiziga cy'imitende itatu kimeze nka moto gitwara imizigo, naho nyina yari umugore usanzwe ukora imirimo yo mu rugo.

    Uthra, wari muto kuri Suraj ho imyaka itatu akaba yari anafite ibibazo by'ubumuga butuma agorwa no kwiga, yari uwo mu muryango wifashije kurushaho — se yacuruzaga ibintu by'amapine naho nyina we yari yarahoze ari umuyobozi w'ishuri usigaye ari mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Ubwo bombi bashakanaga, Suraj yemeye inkwano itanzwe n'ababyeyi ba Uthra y'amagarama (g) 768 ya zahabu (ugendeye ku giciro cy'ubu, ifite agaciro k'amadolari y'Amerika 32,000, cyangwa miliyoni 32 mu mafaranga y'u Rwanda), hamwe n'imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki sedan ndetse n'ama-rupee 400,000 (angana na miliyoni 5 mu mafaranga y'u Rwanda) bamuhereje mu ntoki (cash).

    Inzoka y'inshira yo mu Buhinde ifite ibintu mu maso bimeze nk'indorerwamo (amadarubindi)

    Inzoka y'inshira ifite ibintu mu maso bimeze nk'indorerwamo (amadarubindi) ni imwe mu nzoka z'ubumara bwinshi cyane ku isi

    Buri kwezi, yanahabwaga n'ababyeyi b'umukobwa (kwa sebukwe) ama-rupee 8,000 (angana n'amafaranga 108,000 y'u Rwanda) yo 'kwita ku mukobwa wabo', nkuko byavuzwe n'abakora iperereza.

    Inzu y'ababyeyi be ni yo Uthra yasubiye kubamo nyuma yuko asezerewe mu bitaro, aho yari yavuwe kurumwa n'inzoka. Kurumwa na yo byari byatumye amara mu bitaro iminsi 52 binasaba ko abagwa gatatu mu buryo bubabaje kugira ngo akire ukuguru yari yamurumyeho.

    Yari yarumwe n'impiri (yo mu bwoko bwa Russell's viper) — inzoka y'ubumara bwinshi cyane ifite ibara risa n'igitaka, iyi nzoka y'ubu bwoko ikaba buri mwaka yica abantu babarirwa mu bihumbi mu Buhinde.

    Nuko mu ijoro ryo ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa gatanu, nkuko abakora iperereza babivuga, ubwo Uthra yari aryamye arimo kondoka (gutora agatege), yemera ikirahure cy'umutobe w'imbuto yari aherejwe na Suraj, uwo mutobe wari urimo n'ibisinziriza.

    Ubwo urwo ruvange rwari rumaze gutuma ata ubwenge, Suraj yasohoye icyo yari atwayemo ya nzoka y'inshira, aragicurika, arekurira iyo nzoka ireshya na metero 1,5 ku mugore we wari usinziriye.

    Ariko aho kugira ngo imurume, iyo nzoka iranyonyomba irigendera. Suraj arayiterura ayijugunya n'ingufu nyinshi kuri Uthra, ariko nanone yongera kwinyonyombera.

    Suraj agerageza bwa gatatu — afata iyo nzoka kuri icyo kirango cyayo cyo mu mutwe no mu maso akandira umutwe wayo iruhande rw'ukuboko kw'ibumoso kwa Uthra.

    Iyo nshira yumvaga isagariwe, ikoresheje amenyo atyaye y'imbere mu kanwa kayo, imuruma kabiri. Nuko iromboka ijya ku gatara (ameza mato yo gushyiraho ibikoresho bitandukanye byo mu nzu) irahaguma ijoro ryose.

    Mavish Kumar, umuhanga mu bumenyi bw'inzoka n'ibikururanda, agira ati: 'Inshira ntiziryana keretse uzishotoye, Suraj byasabye ko ayifata mu mutwe akayihatira kuruma umugore we'.

    Suraj yogeje cya kirahure cy'umutobe, avunagura inkoni yari yakoresheje ngo abone uko akoresha iyo nzoka ndetse anasiba amakuru yo guhamagara kuri telefone ngendanwa yari kumuhamya icyaha, nkuko abakora iperereza babivuga.

    Ubwo nyina wa Uthra yinjiraga mu cyumba mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, yabwiye polisi ko yabonye umukobwa we aryamye ku gitanda 'umunwa we wasamye, n'akaboko k'ibumoso ke karegera [gatendera] ku ruhande rumwe'.

    Yavuze ko Suraj na we yari ari muri icyo cyumba.

    Manimekhala Vijayan yabajije umukwe we ati: 'Kuki utigeze ureba niba yakangutse?'

    Suraj abwira nyirabukwe ati: 'Sinashakaga kubangamira ibitotsi bye'.

    Icyumba Suraj na Uthra baryamyemo mu nzu y'iwabo mu ijoro icyaha cyakorewemo, mu mujyi wa Anchal. Uthra yari aryamye ku gitanda cy'ibumoso.

    Uthra yasinziririye ku gitanda cy'ibumoso muri iki cyumba yiciwemo

    Umuryango we wihutiye kujyana Uthra ku bitaro, aho abaganga batangaje ko yapfuye arozwe bahamagaza polisi.

    Raporo y'icyateye urupfu rwe yasanze ahantu habiri hari ibikomere bito (bitinjira imbere cyane mu mubiri), bitandukanyijwe n'intera itageze kuri santimetero (cm) 2,5, ku gice cy'akaboko ke k'ibumoso cyo kuva mu nkokora ugana ku kiganza.

    Ibizamini by'amaraso n'inyama zo mu nda byahishuye ko harimo ubumara bw'inshira ndetse n'ibiyobyabwenge bisinziriza. Ubumara bw'inshira bushobora kwica mu gihe cy'amasaha bugagaje imitsi yo mu rwungano rw'ubuhumekero.

    Ishingiye ku kirego cyatanzwe n'ababyeyi ba Uthra, polisi yataye muri yombi Suraj ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa gatanu, bijyanye n'urupfu rudasanzwe rw'umugore we. Nyuma y'iperereza ryamaze iminsi 78 n'ibirego biri ku mapaji (impapuro) arenga 1,000, urubanza ruratangira.

    Abantu barenga 90, barimo n'abahanga mu bumenyi bw'inzoka hamwe n'abaganga, batanze ubuhamya. Ubushinjacyaha bwashingiye ku makuru ya Suraj yo guhamagara kuri telefone, ibijyanye n'uko yakoresheje internet, ndetse n'inshira yapfuye yataburuwe mu busitani bw'inyuma y'urugo, igipfunyika cy'ibiyobyabwenge bisinziriza cyari mu modoka y'umuryango ndetse na gihamya yuko atazanye inzoka imwe ahubwo inzoka ebyiri.

    Abakora iperereza bavuze ko Suraj yari yanaguze inzoka y'impiri yari imaze amezi irumye Uthra, mbere yuko apfa.

    Suresh, wafashe iyo nzoka, yigaramye (yahindutse/yavuyemo) Suraj yemera ko ari we wamugurishije izo nzoka zombi. Umuhanga mu bumenyi bw'inzoka yabwiye urukiko ko bidashoboka cyane ko iyo nshira yari kuba yinjiye mu cyumba bari baryamyemo inyuze mu idirishya rizamuye.

    Aho icyaha cyabereye harongeye haranakorwa mu buryo bwo kuhigana ngo bahasuzume, bakoresha inshira nzima, umuntu wita ku nzoka, ndetse n'igikorano cyo kwigana umurambo w'uwo mugore gishyirwa ku gitanda.

    Mavish Kumar yagize ati: 'Inshira ntizikora cyane nijoro. Buri gihe ubwo twayigushaga ku murambo w'umuhimbano uryamye ugaramye, yaranyonyombaga hasi ikajya ahantu hijimye ho mu cyumba'.

    'Ndetse nubwo twari dushotoye iyo nshira, ntiyagerageje kuruma'.

    Nuko afata mu ijosi ry'inshira 'ayihatira' kuruma ku gice cy'inkoko gishumitse ku kuboko ko muri plastike ko kuri wa murambo muhimbano. Intera iri hagati y'aho yarumye yanganaga n'iyari ku kuboko kwa Uthra.

    Umucamanza M Manoj, avuga ku iyicwa ry'uwo mugore, yagize ati: 'Uku ni ukwica umugore kwa shitani [shetani] kandi guteye ubwoba bwinshi cyane'. Umucamanza Manoj yakatiye Suraj gufungwa burundu, avuga ko yari yaracuze umugambi wo kwica Uthra no 'kubihisha nk'urupfu rw'impanuka rutewe no kurumwa n'inshira'.

    Nkuko abakora iperereza babivuga, uko kurumwa n'inshira kwaviriyemo uwo mugore urupfu kwari ukwa gatatu — si ukwa kabiri — Suraj yari agerageje kwicamo umugore we mu mezi ane yari ashize.

    Suraj, wakoraga muri banki yo muri ako gace akazi ko kwibutsa abarengeje igihe cyo kwishyura imyenda (amadeni), yahuye na Suresh ufata inzoka mu kwezi kwa kabiri mu mwaka ushize, amuzanira inzoka y'impiri ku ma-rupee 10,000 (angana n'amafaranga y'u Rwanda 136,000).

    Ajyana iyo nzoka mu rugo ayitwaye mu cyo kuyitwaramo cyo muri plastike, ayihisha mu kirundo cy'inkwi cyo mu nzu ntoya yo mu rugo.

    Nuko ku itariki ya 27 y'ukwezi kwa kabiri, Suraj arekurira iyo nzoka ku ibaraza ryo ku gice cya mbere uvuye hasi cy'inzu ye, nkuko abakora iperereza babivuze, asaba umugore we kuzamuka hejuru akajya kumushakira telefone ye igendanwa.

    Uthra abona iyo mpiri yizingazingiye hasi ku makaro ahita avuza inzogera itabaza, nkuko nyina yabibwiye polisi. Suraj arazamuka, aterura ya nzoka akoresheje inkoni, ava mu nzu. Ayisubiza muri cya kintu cyo kuyishyiramo.

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 y'ukwezi kwa gatatu, Suraj arongera aragerageza. Afata ifunguro ryo kwikuza (dessert) ry'umugore we arisiga ibiyobyabwenge bisinziriza, arekurira ya mpiri mu cyumba bararamo igihe umugore we yari asinziriye.

    Kuri iyi nshuro, ni ko abakora iperereza bavuze, iyo nzoka yaramurumye. Uthra yakangutse aboroga kubera ububabare, kurumwa ku kuguru kwe, nuko Suraj ajugunya iyo nzoka ayinyujije mu idirishya.

    Vijayasenan Vidhyadharan, se wa Uthra, yagize ati: 'Kurumwa n'inzoka bibaho cyane muri [leta ya] Kerala, rero hano ntitwigeze ducyeka ikindi kintu'. (Buri mwaka mu Buhinde, abantu bagera hafi ku 60,000 bapfa bazize kurumwa n'inzoka).

    Iryo joro byasabye amasaha arenga abiri kugira ngo agezwe ku bitaro byagombaga kumuha ubuvuzi yari acyeneye cyane. Uthra yari arimo aboroga kubera kubyimba no kuva amaraso.

    Nyuma yuko abazwe gatatu agashyirwaho undi mubiri, yasubiye mu rugo rw'ababyeyi be mu nzu y'amagorofa abiri iri mu cyaro kirimo ibiti n'ibyatsi bitohagiye mu karere ka Kollam, kugira ngo aruhuke.

    Suraj yagumanye n'umwana we w'umuhungu ndetse n'ababyeyi be mu rugo ruri mu karere ka Pathanamthitta. Ariko yari yamaze gutangira gucura undi mugambi.

    Anoop Krishna, umwe mu bakora iperereza, yagize ati: 'Mu gihe umugore we yari ari mu bitaro, Suraj yari arimo ajagajaga kuri internet ashakisha ibijyanye no kwita ku nzoka aniga ibijyanye n'ubumara bw'inzoka'.

    Abakora iperereza bavuga ko Suraj yatangiye gucura umugambi wo kwica umugore we kuva umwana we w'umuhungu witwa Dhruv yavuka mu mwaka wa 2019.

    Amakuru y'uko yakoreshaga internet yahishuye ko yashakishije ubumara bw'inzoka ndetse akareba za videwo z'inzoka kuri YouTube, harimo na shene y'umuntu uzwi cyane muri ako gace wita ku nzoka. Imwe muri za videwo zarebwe cyane z'uwo muntu wita ku nzoka, ijyanye n’'impiri mbi cyane kandi y'amahane menshi'.

    Polisi yasanze icyo gutwaramo Suraj yari yazanyemo inzoka yo kwica Uthra, ubwo yakusanyaga ibimenyetso

    Polisi yasanze icyo gutwaramo cya plastike Suraj yari yashyizemo inshira yishe umugore we

    Amakuru avuga ko Suraj yabwiye inshuti ze ko umugore we 'akurikiranwa n'umuvumo w'inzoka' mu nzozi ze, muri zo bikaba 'biteganyijwe ko azapfa azize kurumwa n'inzoka'.

    Mu by'ukuri, Suraj yari yariyemeje kwica umugore we, akiba amafaranga ye, ubundi agashaka undi mugore, nkuko abakora iperereza babivuze.

    Apukuttan Ashok, umupolisi uyoboye abakoze iperereza kuri iyo dosiye, yagize ati: 'Yabiteguye kugeza no ku kantu gato anabigeraho mu kugerageza kwa gatatu'.

    Mohanraj Gopalakrishnan, umushinjacyaha uhagarariye rubanda, yavuze ko iyi dosiye ari 'intambwe ikomeye itewe mu maperereza ya polisi mu Buhinde, aho abashinjacyaha bashoboye kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko inyamaswa yifashishijwe nk'intwaro yo gukoresha ubwicanyi'.

    Suraj yahawe igihano cy'imbonekarimwe cyo gufungwa burundu kabiri kubera icyo cyaha. Nkuko Gopalakrishnan abivuga, ntiyagaragaje ko yicuza ibyo yakoze.

    Inkuru bifitanye isano :https://iribanews.rw/2021/10/13/u-buhinde-umugabo-yahamwe-nicyaha-cyo-kwica-umugore-we-amurishije-inzoka-yinshira/

    SRC:BBC 

    The post U Buhinde: Amayeri yakoreshejwe n'umugabo wishe umugore we amurishije inzoka y'inshira appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/20/u-buhinde-amayeri-yakoreshejwe-numugabo-wishe-umugore-we-amurishije-inzoka-yinshira/

  • Umuraperi Fireman mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Uwimana Francis wamamaye muri muzika nyarwanda nka Fireman, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina azize indwara ya kanseri.

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, Fireman yagaragaje agahinda atewe no kubura uyu mubyeyi aho ahamya ko iyo bitaza kuba we atari kuba ari uwo ari we uyu munsi.

    Yagize ati “iyo bitaba wowe ntabwo nari kuba ndi Francis uyu, n’ubwo ntaraba uwo wifuje ko mba ariko ntarirarenga. ruhukira mu mahoro mama.”

    Uyu mubyeyi ni we wareze Fireman kuva akiri muto ababyeyi be bamaze kwitaba Imana, yakuze azi ko ari we nyina.

    Yitabye Imana ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko azasezerwaho bwa nyuma ku munsi w’ejo ari nabwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

    Umubyeyi wa Fireman witabye Imana

    Fireman ari mu gahinda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-fireman-mu-gahinda-gakomeye

  • Platini yatumiwe muri Sierra Leone #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, Nemeye Platini [Platini P] yatumiwe kuzaririmba muri Sierra Leone, mu iserukiramuco rya Eco Fest.

    NK’uko bigaragara kuri gahunda y’iri serukiramuco, rizaba mu mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2021, tariki ya 26 na 27 aho byitezwe ko uyu muhanzi we azaririmba ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco, ni ukuvuga tariki ya 26.

    Uyu muhanzi akaba azahurira muri iri serukiramuco n’umuhanzi ukomoka muri Uganda, Eddy Kenzo na we uzaririmbamo.

    Platini ubu uri kubarizwa muri Nigeria aho yagiye kumenyekanisha indirimbo ye 'Shumuleta’, byitezwe ko mu gushyingo azaba n’ubundi ari muri Nigeria mu itangwa ry’ibihembo bya 'AFRIMA’ aho azava ahita yerekeza muri Sierra Leone.

    Yatumiwe muri Sierra Leone

    Platini nyuma ya Nigeria, azahita akomereza Sierra Leone

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yatumiwe-muri-sierra-leone

  • Ingengabihe ya shampiyona yasohotse, Rayon Sports na APR FC zizacakirana ku munsi wa 4 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 yamaze gusohoka, umukino w’abakeba APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa kane w’iyi shampiyona tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

    Uyu munsi, FERWAFA yatangaje gahunda y’igice kibanza cya shampiyona (phase aller) aho imikino izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021 igasozwa tariki ya 16 Mutarama 2022.

    Umusi wa mbere wa shampiyona, umukino ukomeye ni uwo Rayon Sports izakiramo Mukura VS. Kuri uyu munsi wa mbere kani Kiyovu Sports izakira Mukura VS, Espoir FC yakire AS Kigali, Marines FC yakire Gasogi United, ni imikino izaba tariki ya 30 Ukwakira, umunsi wa mbere uzakomeza bukeye bwaho, APR FC yakire Gicumbi, Musanze FC yakire Bugesera FC, Etoile del’Est yakire Police FC ni mu gihe Etincelles izakira Rutsiro FC.

    Indi mikino ikomeye harimo nk’umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzakinwa tariki 2 Ugusnyingo, AS Kigali yakira Kiyovu Sports. Ku munsi wa 3 uzakinwa tariki ya 19 Ugushyingo, Kiyovu Sports izakina na Police FC.

    Umunsi wa kane wa shampiyona uzakinwa tariki ya 23 Ugushyingo, niho hateganyijwe umukino uba utegererejwe n’abantu benshi mu Rwanda, umukino w’abakeba bakomeye mu Rwanda uhuza APR FC na Rayon Sports. Ni APR FC izawakira.

    Ku munsi wa 5 wa shampiyona nibwo AS Kigali izakira Police FC, bizaba ari tariki ya 28 Ugushyingo. Kiyovu Sports na Rayon Sports zizahura ku munsi wa 7 wa shampiyona, ni tariki ya 5 Ukuboza 2020.

    Tariki ya 18 Ukuboza, ku munsi wa 9 wa shampiyona, hazaba hatahiwe AS Kigali na Rayon Sports. Tariki ya 22 Ukuboza, Rayon Sports izacakirana na Police FC ku munsi wa 10 wa shampiyona.

    Tariki ya 4 Mutarama 2021, Kiyovu Spprts izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 12. Ku munsi wa 14 wa shampiyona, bizaba ari tariki ya 11 Mutarama, AS Kigali izakira APR FC.

    Reba ingengabihe yose hano

    APR FC na Rayon Sports zizahura ku munsi wa 4 wa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingengabihe-ya-shampiyona-yasohotse-rayon-sports-na-apr-fc-zizacakirana-ku-munsi-wa-4-wa-shampiyona