Author: webrwanda

  • FARDC yemeje ko yafashe Benjamin Kisokeranio wari mu bayobozi ba ADF #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b'umutwe w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda witwa ADF, yafatiwe mu majyepfo ya Kivu.

    Aya makuru yatanzwe kuva ku wa gatatu n'ingabo za Uganda,gusa yaje kwemezwa kuri uyu wa gatanu na FARDC. Nk'uko amakuru menshi abivuga, uyu murwanyi yari ashinzwe amasomo, imari n'ibikoresho.

    Nk'uko byatangajwe na Major Dieudonné Kasereka, umuvugizi w'ingabo za FARDC muri Kivu y'Amajyepfo, ngo yafatiwe muri Uvira, ku mupaka wa Kavinvira. Yagenderaga ku ndangamuntu hamwe na pasiporo y'impimbano,ku izina rya Kasereka Kilalo Jimmy.

    Dieudonné Kasereka yatangarije ACTUALITE.CD ati: “Niwe watwaraga ibisasu by'ibikorano birimo kwangiza umujyi wa Beni.”

    Benjamin Kisokeranio, yabaye umukuru w'iperereza rya ADF kugeza mu 2019 kandi yari yegereye cyane uwahoze ayoboye uwo mutwe, Jamil Mukulu. Yafashwe kuwa kabiri.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, Ronald Kakurungu, yavuze ko Kisokeranio yafatiwe hafi y'umupaka n'Uburundi kandi ko ubu ari mu maboko y'igisirikare cya Kongo. Kubwa Uganda, Kisokeranio yari ashinzwe iperereza, gucunga amafaranga n'ibikoresho bya ADF.

    Umutwe wa ADF ushinjwa urupfu rw'ibihumbi by'abaturage mu ntara ya Kivu y'amajyepfo hamwe n'ibitero by'amabombe biheruka muri Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yemeje-ko-yafashe-benjamin-kisokeranio-wari-mu-bayobozi-ba-adf

  • Leta siyo igura ziriya nkoni zikubita abaturage- Karegeya avuga ko hari abayobozi bahindanya isura ya Leta #rwanda #RwOT

    Karegeya avuga ko ubundi Leta itekerereza ibyi abatarage ariko ko iyo Leta iba igizwe n’abantu kandi ko kamera ya muntu itajya yihishira.

    Ati 'Igitekerezo cyiza muri ba bantu hari abashobora kugihindura kibi…ujya ubona gahunda hano nk’imisoro…hakaba hari gahunda yari nziza ariko bakayihindura mbi.'

    Avuga ko by’umwihariko bigera ku bayobozi baba bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda bikarushaho kuba bibi.

    Ati 'Kuko Leta ntabwo ari yo igura ziriya nkonzi zikubita abaturage, Leta yashyizeho umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi abanyereza amafaranga na bo ari abakozi ba Leta, iyo Leta ubwo ni imwe ?'

    Avuga ko umuturage we wumvise ibibi byakozwe na bamwe mu bayobozi babyitirira Leta ariko ko biba bidakwiye kujya ku mutwe wa Leta.

    Ati 'Cyane cyane iyo umuyobozi yariye ruswa cyangwa iyo yakubise umuturage cyangwa akamurenganya, ishusho ya Leta irongera ikagaruka mu bwonko bwa wa muturage, ati 'Leta ni uku ungize, ni ibi udukoreye ?’.'

    Karegeya avuga ko ubusanzwe Leta ari nziza ariko ko 'igizwe n’abantu bashobora guhemuka barya utwabo n’utw’abandi, basuzugura abaturage, banyereza n’abafite umutima mubi…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Leta-siyo-igura-ziriya-nkoni-zikubita-abaturage-Karegeya-avuga-ko-hari-abayobozi-bahindanya-isura-ya-Leta

  • Kabuga yahamagajwe mu nama ntegurarubanza #rwanda #RwOT

    Perezida w'Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yahamagaje Kabuga Félicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nama ntegurarubanza izaba muri Gashyantare.

    Kabuga w'imyaka 88 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ajya gufungirwa muri gereza z'Umuryango w'Abibumbuye mu Buholandi.

    Icyakora  ntabwo urubanza rwe ruratangira kuburanishwa mu mizi.

    Kuva yahagezwa avanywe mu Bufaransa, amaze kugaragara mu rukiko inshuro imwe, icyo gihe hari ku wa 11 Ukuboza 2020.

    Nyuma y'icyo gihe, habaye inama ntegurarubanza ku matariki ya 9 Werurwe 2021 na 6 Mata 2021 zigenzura neza niba ibisabwa byose kugira ngo aburane bihari. Zongeye kuba ku wa 1 Kamena 2021 no ku wa 6 Ukwakira 2021.

    Ikinyamakuru igihe cyanditse ko Urukiko rwemeje ko kubera impamvu z'uburwayi, uyu mugabo ashobora kwemererwa kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko yinjira mu rukiko.

    Kuri ubu, umucamanza wa IRMCT yongeye kumuhamagaza mu nama ntegurarubanza izaba tariki ya 3 Gashyantare 2022.

    Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n'itsembatsemba nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Bivugwa ko Kabuga afatanyije n'abandi bantu yakoresheje Radio RTLM [ari mu bayishinze] mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y'Abahutu n'Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

    Kabuga ngo yanategetse, arafasha, anoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

    Inyandiko z'ibirego bye zinerekana ko afatanyije n'abandi bantu ngo yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw'imari n'ibikoresho, ibikorwa by'Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n'ibindi.

    The post Kabuga yahamagajwe mu nama ntegurarubanza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/14/kabuga-yahamagajwe-yahamajwe-mu-nama-ntegurarubanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-yahamagajwe-yahamajwe-mu-nama-ntegurarubanza

  • Abakinnyi batandatu barimo Muhadjili ntibazakina umunsi wa 12 wa shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu haraza gusubukurwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo ariko ikaza kongera kwemera ko ikomeza.

    Hakizimana Muhadjili ntazakina na Mukura VS yahoze akinamo

    Hakizimana Muhadjili ntazakina na Mukura VS yahoze akinamo

    Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, abakinnyi batandatu nib o batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona kubera amakarita atatu y’umuhondo cyangwa amakarita atukura.

    Urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona

    1. GAKWAVU Jean Berchmas – Etincelles FC
    2. KAYIGAMBA Jean Paul – Gorilla FC
    3. HAKIZIMANA Félicien – Marine FC
    4. ISHIMWE Fiston – Marine FC
    5. NTAKIRUTIMANA Théotime – Marine FC
    6. HAKIZIMANA Muhadjir – Police FC

    Ishimwe Fiston wa Marines Fc, ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe ifite. Nawe ntazakina umukino ukomeye i Rubavu ubahuza na Etincelles

    Ishimwe Fiston wa Marines Fc, ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe ifite. Nawe ntazakina umukino ukomeye i Rubavu ubahuza na Etincelles

    Marine Fc ni yo kipe ifite abakinnyi benshi bahagaritswe

    Marine Fc ni yo kipe ifite abakinnyi benshi bahagaritswe

    Gahunda y’imikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona

    Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

    Etincelles FC vs Marine FC, Umuganda Stadium – 15.00PM
    AS Kigali vs Rutsiro FC, Kigali Stadium, 12.30PM
    Rayon Sports FC vs Musanze FC, Kigali Stadium – 15.00
    Espoir FC vs Etoile de l’Est FC, Rusizi Stadium – 15.00

    Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

    Gorilla FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium – 12.30PM
    Kiyovu SC vs APR FC, Kigali Stadium – 15.00PM

    Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

    Gasogi United vs Gicumbi FC, Kigali Stadium – 15.00
    Mukura VS&L vs Police FC, Huye Stadium – 15.00

    Urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona

    1. SHABANI Hussein (AS Kigali) 06
    2. BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05
    3. OCEN Ben (Musanze) 05
    4. ONANA Willy Léandre (Rayon) 05
    5. HAKIZIMANA Muhadjir (Police) 04
    6. HASSAN Djibrine (Gasogi) 04
    7. LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4
    8. MUGUNGA Yves (APR) 04
    9. MUHOZI Fred (Espoir) 04
    10. NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04
    11. NWOSU Samuel (Etoile) 04
    12. OPOKU Mensah (Mukura) 4

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-batandatu-barimo-muhadjili-ntibazakina-umunsi-wa-12-wa-shampiyona

  • Abanyarwanda 100 bari bahungiye muri Congo kubera inkingo bambukijwe baragarurwa #rwanda #RwOT

    Umwami w’Ikirwa cya Ijwi, Roger Ntambuka yabwiye BBC ko bashoboye kubemeza gusubira iwabo, bakaba bahagurutse guhera mu masaha ya saa tanu z’amanywa (11h), mu bwato bagenewe, hamwe n’intumwa zo kubaherekeza.

    Yagize ati :”Nta mpamvu yari ihari yatuma aba Banyarwanda baguma ku Ijwi. Twashoboye kubibemeza”. Yavuze ko aba barimo abana, abagore n’abagabo.

    Mbere yaho kuri uyu wa kane, ishyirahamwe ry’abakomoka ku kirwa cy’Ijwi ryari ryavuze ko ryifuza ko basubira iwabo “mu gihe cya vuba aha gishoboka”.

    Idé Bakulu Magadju, umukuru w’ishyirahamwe ry’abakomoka ku Ijwi baba i Bukavu, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko guhera ku cyumweru ari bwo batangiye kugera kuri iki kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu. Ati “Batanga impamvu z’idini…”

    Mu Rwanda nta dini rirahamagarira abayoboke baryo ku mugaragaro kwanga kwikingiza.

    Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, abo Banyarwanda ni bo bari bamaze kugera ku Ijwi, bavuga ko bahunze guterwa urukingo “ku itegeko”. Bari bacumbikiwe n’imiryango yabakiriye kuri icyo kirwa.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko kwikingiza Covid bikorwa ku bushake bw’uhabwa urukingo. Ariko nko kugenda mu modoka rusange zitwara abagenzi birabujijwe ku batarakingiwe.

    Bwana Bakulu yagize ati : “Bava mu gice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda… Icyo dushaka ni uko basubira iwabo mu gihe cya vuba aha gishoboka kuko natwe twagiye muri gahunda yo gukingira”.

    Guverineri w’intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko aya makuru y’aba Banyarwanda nta cyo ayaziho, ariko ko agiye kuyakurikirana.

    Bwana Bakulu yongeyeho ati “Ikindi, ni iki cyatubwira ko batazanye Covid hano ? Kuko ntibigeze bagenzurwa”.

    “Ku Ijwi nta muntu n’umwe twari twagira wanduye iki cyorezo”.

    Ikirwa cy’Ijwi gituwe n’abaturage bagera ku 320,000, bari ku buso bwa kilometero kare (km²) 340.

    Mu cyumweru gishize, u Burundi bwatangaje ko bwirukanye Abanyarwanda 12 bari bahungiye mu ntara ya Kirundo badashaka guhabwa urukingo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Abanyarwanda-100-bari-bahungiye-muri-Congo-kubera-inkingo-bambukijwe-baragarurwa

  • Afurika y'Epfo:Minisitiri yasabye abanyeshuri b'abakobwa 'gufungura ibitabo bagafunga amaguru' #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima w'akarere muri Afurika y'epfo yanenzwe bikomeye muri iki gihugu nyuma yuko abwiye abanyeshuri b'abakobwa “gufungura ibitabo byanyu mugafunga amaguru yanyu”.

    Phophi Ramathuba yavuze ayo magambo mu ruzinduko yari yagiriye ku ishuri ryisumbuye mu rwego rwo kubashishikariza kwifata ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina no kugabanya ikigero cy'abatwara inda bakiri abangavu.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze amagambo ye, banibaza impamvu yayabwiye abakobwa bonyine.

    Madamu Ramathuba yashyigikiye ubutumwa bwe, avuga ko bwari bunagenewe n'abahungu.

    Uyu Minisitiri w'ubuzima w'intara ya Limpopo, ku wa gatatu yari yasuye ishuri ryisumbuye rya Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ku munsi wa mbere w'umwaka mushya w'amashuri.

    Yabwiye abanyeshuri ati: “Ku mwana w'umukobwa ndagira nti: Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane”.

    Yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n'abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y'imiterano ndetse n'amatelefone agezweho.

    Amagambo ye yatumye anengwa bikomeye, nyuma yuko videwo y'ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Ubu si uburyo buboneye [bukwiye] bwo kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira icyemezo ku kuyikora”.

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Siviwe Gwarube yavuze ko ayo magambo “ateje ikibazo gikomeye”.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati: “Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n'aba banyeshuri ku kwifatira icyemezo ku gukora imibonano… None uregeka ikibazo ku bahohoterwa. Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa”.

    Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rw'amakuru TimesLIVE rwo muri Afurika y'epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugiro (context) yayo, kandi ko yanayabwiraga n'abahungu.

    Yagize ati: “Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n'abakobwa”.

    Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo “bakiriye neza ubutumwa” bwe.

    Yagize ati: “Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande”.

    Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y'imyaka 17 babyaye muri Afurika y'epfo mu mwaka wa 2020.

    Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, uvuga ko kutagira ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina ndetse no kutabona serivisi z'ubuzima zikwiye kandi zihendutse, ari bimwe mu bintu by'ingenzi bituma abakobwa b'abangavu batwara inda muri Afurika y'epfo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-y-epfo-minisitiri-yasabye-abanyeshuri-b-abakobwa-gufungura-ibitabo

  • Uwari ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru uregwa ruswa yavuze ko yagambaniwe n’uwari Mayor #rwanda #RwOT

    Uyu Uzarazi Evode araburana urubanza rw’ubujurire mu Rukiko Rukuru rufite icyicaro i Nyanza aho Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagize umwere uregwa ku cyaha cyo gukoresha ububasha umuntu afite mu nyungu ze bwite.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa na we ubwe yiyemereye ko yakiriye Frw 500, 000 bufata ko yari ruswa.

    Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko ko rukwiye kwita ku batangabuhamya Nyiraneza Rose wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru (ubu na we arafunzwe yavuzweho kunyereza umutungo), uwahoze ari Mayor w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba) na Gashema Janvier ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, ubuhamya bwabo bwose bushinja uyu uregwa ko yakoze icyaha.

    Ubushinjacyaha kandi burabishingira ko uregwa na we akimara kumva ko hari ibyo ari gukekwaho yahise yandika ibaruwa asezera ku kazi.

    Ubushinjacyaha buti 'Urukiko mu gihe ruziherera ruzahamye uregwa icyaha ahabwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 anatange ihazabu ya miliyoni 18,6Frw.'

    Evode Uzarazi yiregura ku byaha aregwa, yavuze ko ibyo yakorewe kari akagambane. Yavuze ko we yize ubuzima ariko nubwo yari agizwe ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru, ntaho yari ahuriye na byo kuko yize ubuzima.

    Ati 'Nta mahugurwa nahawe byibura ngo nkore ibyo nzi.'

    Evode aravuga ko ubuhamya bwa Nyiraneza Rose (ufunzwe ubu) butahabwa agaciro kuko bwuzuyemo ibinyoma.

    Ati 'Uwo nari mukuriye kandi hari ibyo yakekwagaho byo kunyereza umutungo ku Kigo Nderabuzima, kandi yaranabihaniwe ubu arafunzwe.'

    Yavuze ko ubuhamya bwa Francois Habitegeko (wari Mayor) butahabwa agaciro kuko na we ubwe yivugiye ko ibyo yabwiwe yabibwiwe na Rose Nyiraneza.

    Naho ubuhamya bwa Janvier Gashema yasabye ko budakwiye guhabwa agaciro kuko Gashema yashakaga ko hari mwene wabo (na Gashema) wagira ngo ayobore Ikigo Nderabuzima, Evode we akanga kubyemera kuko uwo atari yujuje ibisabwa.

    Evode yongeyeho ko Frw 500, 000 yakiriye yari yayatumwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere (Ruzima Serge na we arafunzwe), ngo ayamuzanire ayakuye mu Karere ka Huye (Evode yari avuye Nyaruguru yerekeza i Kigali).

    Evode akavuga ko ayo mafaranga yayahaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere atazi niba yari ruswa, avuga ko yayahawe n’umuntu Gitifu yari yamutumyeho atamuzi.

    Ati 'Ibyiswe ruswa byahimbwe na Habitegeko na Gashema.'

    Evode yakomeje avuga ko avuye mu kiruhuko (congé) yategetswe n’ubuyobozi bw’Akarere, aratotezwa abwirwa kwegura ku mirimo ye, ngo si we wabyibwirije.

    Umwunganizi wa Evode yabwiye Urukiko ko hakwiye gusuzumwa icyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira, anongeraho ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwaje butinze.

    Umucamanza yategetse ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru (Ruzima Serge ufunzwe) yazaza akagira icyo avuga kuri ariya Frw 500, 000 kuko na we avugwaho kumenya ibyayo.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-ukuriye-amasoko-mu-Karere-ka-Nyaruguru-uregwa-ruswa-yavuze-ko-yagambaniwe-n-uwari-Mayor

  • Kagere yafashije Simba SC kwegukana igikombe, ahabwa igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cy’umunyarwanda, Meddie Kagere imbere ya Azam FC cyafashije ikipe ye ya Simba SC kwegukana Mapinduzi Cup yari imaze iminsi ibera muri Zanzibar.

    Ni umukino wa nyuma wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Mutarama 2022 aho Simba SC yari yahuye na Azam FC.

    Meddie Kagere yaje gutsindira Simba SC ku munota wa 56 kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu wa Azam FC, Mathias Kigonya yakoreye kuri Sakho wa Simba SC.

    Iki gitego ni cyo cyaje gutandukanya impande zombi maze Simba SC yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize na Yanga, yegukana igikombe cya Mapinduzi 2022.

    Meddie Kagere akaba yaje guhembwa nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa, ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa Zanzibar, Dr Hussein Mwinyi.

    Meddie yasoje afite ibitego 2, ni nyuma y’icyo yatsinze muri ½ batsinda Namungo 2-0.

    Yahawe iki gihembo anganya ibitego n’abandi 5 barimo Idris Mbombo (Azam), Heritier Makambo (Yanga), Abrahman Othman (KMKM), Hussein Mwinyi (Meli 4 City) ariko bo bakaba barasezerewe mu irushanwa, na mugenzi we Pape Sakho wa Simba wabaye umukinnyi w’irushanwa.

    Simba SC yegukanye Mapinduzi Cup 2022

    Perezida wa Zanzibar ashyikiriza Kagere igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-yafashije-simba-sc-kwegukana-igikombe-ahabwa-igihembo-yashyikirijwe-na-perezida-wa-zanzibar

  • Kugenzura ko Abamotari bafite Mubazi cyangwa bazikoresha no kubibacira amande byabaye bihagaritswe #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo y’abamotari yabaye ku wa Kane mu bice bitandukanye bya Kigali, yatumye inzego zishinzwe ibibazo byabo, zifata umwanzuro ko igenzura ry’ikoreshwa rya mubazi riba rihagaritswe by’agateganyo.

    Nyuma y’iyo myigaragambyo, ku gicamunsi cyo ku wa Kane habaye inama yahuje Polisi, RURA n’Amakoperative y’Abamotari.

    Umuvugizi wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yatangaje ko ikibazo byagaragaye ko atari mubazi ahubwo ari ibindi byinshi abamotari basanganywe.

    Ati 'Basanze ikibazo ari impurirane noneho bituma hajemo icya Mubazi kuko muri iyi minsi hajemo ingufu barayigenzura, bituma ibyo bibazo by’impurirane bigaragazwa n’abo bamotari. Hari ibibazo bafite mu makoperative, ubwishingizi buhenze, ikibazo cya mubazi…'

    Ibijyanye na Mubazi byakajije umurego nyuma y’aho ikoreshwa ryayo ryashyizwemo ingufu, abatazifite bagatangira gucibwa amande cyo kimwe n’abatazikoresha. Abamotari bavuga ko bacibwa amande y’ibihumbi 30 Frw.

    Yakomeje avuga kubera ingufu zashyizwe muri Mubazi, Abamotari bayuririyeho bituma bamwe bigaragambya.

    Mu Mujyi wa Kigali hari Abamotari barenga ibihumbi 26, muri bo harimo abarenga ibihumbi birindwi badafite icyangombwa na kimwe uhereye no kuruhushya rwo gutwara moto.

    Mukuralinda yavuze ko ibi bibazo bimaze igihe mu bamotari byari bisanzwe bizwi ariko by’umwihariko byafashweho umwanzuro.

    Mu myanzuro igomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, ntiharimo icyifuzo cy’Abamotari cy’uko Mubazi zikurwaho.

    Ati 'Iby’uko zikurwaho byo ntabwo bishoboka ahubwo ikizakorwa ni ku birebana no kuzigenzura, biraba bisubitswe kugira ngo hitabwe kuri icyo kibazo cy’Abamotari badafite ibyangombwa.'

    Amande ku badafite Mubazi nayo yagabanyijwe avanwa ku bihumbi 15 Frw ashyirwa ku bihumbi 10 Frw mu gihe ikoreshwa ryazo rizaba ryasubukuye.

    Mukuralinda ati 'Kuva ejo [ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama], hagiye kugenzurwa ku muhanda ibyangombwa, bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n’abamotari. Umumotari udafite permis, udafite autorisation, udafite ubwishingizi ni akazi ke. Agomba kubishaka cyangwa se akava mu muhanda.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kugenzura-ko-Abamotari-bafite-Mubazi-cyangwa-bazikoresha-no-kubibacira-amande-byabaye-bihagaritswe

  • Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi barimo guhugurwa ku kwirinda inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa abera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Bushonyi, Akagari ka Kaguriro, Umudugudu wa Maziba, ahari icyicaro gikuru cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, nk’uko urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko abapolisi bose bari mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazagerwaho bagahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ibigize umuriro, ibitera inkongi ndetse n’uko wakoresha ibikoresho bizimya umuriro ukaba wakwitabara habaye inkongi.

    Yagize ati 'Kimwe nk’ahandi tumaze iminsi tugenda duhugura abakozi mu bigo bitandukanye, aba bapolisi turimo kubahugura ibigize umuriro, ingamba zo kwirinda icyateza inkongi ndetse twifashishije ibikoresho tubereka uko bakwitabara bakazimya inkongi bo ubwabo, ndetse bakaba banabihugura abo babana mu kazi, abo mu ngo zabo n’abaturanyi babo.'

    ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo gusura ahaba abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi, bahawe kizimyamuriro ebyiri bashobora kwifashisha bazimya inkongi igihe ibaye.

    Ku munsi wa mbere hahuguwe abapolisi 52, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, amahugurwa arakomereza muri sitasiyo za Polisi ziba ku biyaga bya Burera na Ruhondo mu Karere ka Musanze na Burera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abapolisi-bashinzwe-umutekano-wo-mu-mazi-barimo-guhugurwa-ku-kwirinda-inkongi