Author: webrwanda

  • Rayon Sports yasezereye abanya-Maroc Ayoub na Youssef #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Maroc, aho aba bakinnyi bagaragaje ko bafashwe nabi na Rayon Sports, iyi kipe yamaze kubasezerera ibasubiza Raja Cassablanca bari baravuyemo.

    Aba bakinnyi bari bamaze iminsi badakora imyitozo, baganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Maroc bagitangariza ko bafashwe nabi n’iyi kipe, ko bamaze amezi abiri badahembwa ndetse barya indyo imwe kuva bagera muri Rayon Sports.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasezereye-abanya-maroc-ayoub-na-youssef

  • Rayon yanyomoje ibyo kwirukana ba Youssef bavugwaho imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Yagize ati 'Ayo makuru ntabwo ari yo, sinzi n’aho yavuye. Nta nama yigeze iterana yiga ku bakinnyi kuko ntiwatumiza inama yiga ku muntu umwe cyangwa babiri.”

    Abajijwe ku makuru ari mu ikipe ndetse n’uko biteguye umukino, Nkurunziza yatangaje ko Musanze FC bazahura ari ikipe biteguye neza.

    Ati 'Musanze FC tuyiteguye neza, ubu abakinnyi bose bari hamwe, biteguye kuzakina ku munsi wejo, uyu munsi bakoze imyitozo mu gitondo ndetse na nimugoroba barakora indi ubu igisigaye ni mu kibuga.”

    Ku bakinnyi batazagaragara mu kibuga, Nkurunziza yatangaje ko Youssef ari mu bakinnyi batazaboneka.

    Ati” dufite abakinnyi barwaye barimo Mitima Isaac, Sam, Ayoub, ndetse na Youssef, biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino.”

    Youssef na Ayoub bose bageze muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Cassablanca, ariko kugera ubu Youssef ni umwe mu bakinnyi bagaragaza itandukaniro muri Rayon Sports ndetse no muri shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rayon-yanyomoje-ibyo-kwirukana-ba-Youssef-bavugwaho-imyitwarire-idahwitse

  • Umuraperikazi Card B yatanze ubuhamya bubabaje n'ubuzima yanyuzemo bwari bugiye gutuma yiyahura #rwanda #RwOT

    Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B umuraperikazi ukunzwe cyane muri Amerika ndetse no hanze yaho, yatangaje ko yagerageje kwiyahura Imana ikaginga ukuboko bitewe n'ibinyoma ku buzima bwe byatangajwe n'umunyamakuru witwa Tasha K uzwi cyane kuri YouTube. Ibi Cardi B akaba yabitanzemo ubuhamya mu rubanza yaburanagamo n'uyu munyamakuru ahamya ko yamwangirije ubuzima kubera amakuru yamutangajeho mu 2018.

    Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye byandika ku myidagaduro birimo TMZ, Hollywood Life, PageSix n'ibindi byatangaje ko Cardi B yatanze ubuhamya mu rukiko bwatunguye benshi ubwo yavugaga ko yagerageje kwiyahura. Ibi yabivugiye imbere y'abacamanza ubwo yavugaga ingaruka yatewe n'ibinyoma umunyamakuru Tasha K yamutangajeho byerekeranye n'ubuzima bwe.

    Umunyamakuru Tasha K uzwi cyane kuri YouTube akaba yararezwe na Cardi B mu mpera z'umwaka ushize aho uyu muraperi yamushinjaga ko yamutangajeho ibinyoma byamwangirije izina n'ubuzima bwe. Muri ibi binyoma Tasha K yatangaje harimo nko kuba Cardi B yarahoze ari indaya ndetse ko arwaye indwara ya Herpes(Twayigereranya n'imitezi) yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ku munsi w'ejo akaba aribwo Cardi B yahamagawe n'Urukiko Rukuru rwa New York Court House gutanga ubuhamya maze uyu muraperi akomoza ku kuba yarashatse kwiyahura.

    Mu buhamya Cardi B yatanze yagize ati''Nkimara kubona amashusho ya Tasha K avuga ko njyewe nari indaya kandi ndwaye indwara idakira ya Herpes nagize agahinda gakomeye. Nibwo nari nkimara kubyara nk'ibaza ukuntu umwana wanjye azakura akabona ariya mashusho bikarushaho kumbabaza kuko byose byari ibinyoma. Amagambo Tasha K yamvuzeho yanteye Depression ku buryo nagerageje kwiyahura Imana iba ariyo intabara mpita ngana kwa muganga baramfasha. Umwaka wa 2018 wambereye mubi cyane kubera Tasha K''.

    Cardi B yakomeje agira ati''Kubera Tasha K namaze igihe ntashaka ko umugabo wanjye ankoraho kuko nari mfite Depression yanambujije gukora umuziki nkuko byari bisanzwe. Nafashe umwanzuro wo kumurega kuko nari maze kubona ko yanyangirije ubuzima kubona nari ngeze aho nshaka kwiyahura kubera kubona abantu benshi bavuga ko ndwaye Herpes kandi ari ibinyoma byakwirakwijwe na Tasha K''.

    Ikinyamakuru TMZ kivuga ko kuba Cardi B yatanze ubuhamya avuga ko yagerageje kwiyahura kubera ibyo Tasha K yamutangajeho, atari ubwa mbere yabivuga kuko yanabiririmbyeho mu ndirimbo yise 'Press' yasohotse kuri album ye yise Invasion Of Privacy. Kugeza ubu hategerejwe imyanzuro y'Urukiko ku rubanza Cardi B aregamo umunyamakuru Tasha K.

    Refe:dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperikazi-card-b-yatanze-ubuhamya-bubabaje-n-ubuzima-yanyuzemo-bwari-bugiye

  • Umukecuru n'umusaza bakoze isabukuru y'imyaka 81 bamaze babana[Inkuru yabo iratangaje] #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ron n'umugore we Joyce Bond bafite agahigo ko kuba abashakanye bamaranye igihe kinini kurusha abandi mu Bwongereza,baciye ibintu hose nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 81 bamaze babanye ku ya 4 Mutarama.

    Aba bashakanye ubwo Ron yari afite imyaka 21 mu gihe Joyce yari afite imyaka 19.Icyakora nubwo bizihije isabukuru y'imyaka 81 babana,abapasiteri babo bari bababuriye ko “batazarambana”.

    Ron na Joyce Bond, bafite imyaka 102 na 100, bavuze ko “gutanga no guhabwa” ariryo ibanga ryatumye gushyingiranwa kwabo kuramba.

    Bombi babonye aba Minisitiri b'intebe 15 batandukanye bayoboye Ubwongereza kuva bashyingiranwa muri 1941 nyuma yo gukundana ku munsi wa mbere bahuye.

    Ron na Joyce,bakomoka i Milton Keynes muri Bucks, begukanye igihembo cy'abashakanye barambanye cyane kurusha abandi mu Bwongereza nyuma yo kwizihiza isabukuru yabo ku ya 4 Mutarama.

    Aba bashakanye, mbere batekereje ko aribo bafite agahigo ariko kari gafitwe n'uwitwa Ron na Beryl Golightly bakomoka i Yorkshire,bari bamaze imyaka 80 bashakanye kugeza ubwo Ron apfa afite imyaka 101 mu Kuboza.

    Joyce wahoze ari umukozi wa Woolworths, yagize ati: “Ntabwo twigeze dutekereza ko tuzagera ku myaka 81 tubana, tuzi ko turi abanyamahirwe kuba twageze kuri iyi ntego itangaje.

    “Numva ari byiza! Nta muyobozi uri hagati yacu, twembi turatanga tukanakira.”

    Aba bashakanye,bafite abuzukuruza.Bashyingiraniwe ku biro bishinzwe iyandikisha rya Newport Pagnell igihe Ron yari afite imyaka 21 na Joyce afite imyaka 19.

    Babajijwe niba urukundo rwabo rwaratangiye bakibona, Ron na Joyce bombi bahise basubiza ngo'yego' nta gushidikanya.

    Abashakanye bizihirije isabukuru yabo mu Mudugudu wa Shenley Wood Retirement Village muri Milton Keynes, aho bafite inyubako.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-n-umusaza-bakoze-isabukuru-y-imyaka-81-bamaze-babana-inkuru-yabo

  • Gikongoro : Umupadiri yasezeye kuko Musenyeri yamutereranye #rwanda #RwOT

    Uyu wari Umupadiri muri Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze Gatulika ya Gikongoro, yanditse ibaruwa ndende asezera ku Busaseridoti gusa ngo ntabwo abikoze kuko yanze uyu muhamagaro.

    Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.

    Yagize ati 'Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza'.

    Uyu mupadiri akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi.

    Uyu mupadiri Emmanuel Ingabire avuga ko yasanze kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n’uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n’uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.

    Padiri Emmanuel Ingabire yari amaze amezi atanu ahawe isakaramentu ry’ubupadiri kuko yabuhawe umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama 2021.

    Musenyeri Célestin Hakizimana, yatangaje ko amakuru y’isezera ry’uyu mupadiri yayabonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y’umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Gikongoro-Umupadiri-yasezeye-kuko-Musenyeri-yamutereranye

  • Abamotari barabyinira ku rukoma, nyuma yo gushyira igitutu kuri Guverinoma mubazi igahagarikwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyigaragambyo ikaze y'abamotari binubiraga ikoreshwa rya mubazi bavuga ko zibagusha mu gihombo, Guverinoma y'u Rwanda yategetse ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2022 kugenzura mubazi bibaye bihagaritswe igihe kitazwi.

    Birashoboka ko igitutu cy'abamotari baramukiye mu myigaragambyo idasanzwe  mu gitondo cya tariki 13 Mutarama 2022, aricyo ntandaro y'umwanzuro wa guverinoma wo gusubika igenzura rya mu bazi zari zimaze iminsi micye zihawe abamotari bo mu mujyi wa Kigali, ariko bakijujutira ko zibahombya.

    Umuvugizi wungirije wa  guverinoma y'u Rwanda bwana Alain Mukurarinda niwe watangaje ko kugenzura mubazi bibaye bisubitswe.

    Yagize ati 'Hemejwe y'uko ibyo kugenzura mubazi biba bisubitswe…mubazi zirasubitswe byumvikane neza, ubu ikigiye kwitabwaho ni umutekano w'abamotari ubwabo n'abo bahetse ku muhanda.'

    Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bavuze ko banyuzwe n'umwanzuro wo gusubika igenzura rya mubazi, kuko zabashoraga mu bihombo kandi imikorere yazo ikaba yarimo inenge zibagonganisha n'abakiriya babo.

    Umwe yagize ati'Twacyakiriye neza! Urebye muri macye ntacyo bitwaye urabona n'abamotari dufite akanyamuneza, turanezerewe n'aho turi kugenda hose..urabona rwose ko hari ikintu cyahindutse.'

    Mugenzi we ati 'Mbere na mbere ndabanza gushimira guverinoma yacu kubera ko inshuro nyinshi yita ku kibazo cy'abaturage.  Mu by'ukuri ibi bintu bya mubazi yaba njye w'umumotari, yaba nawe mugenzi utega moto, nta kintu na kimwe bitumariye.'

    N'ubwo igenzura ku ikoreshwa rya mubazi ryabaye risubitswe igihe kitazwi, umuvugizi wungirije wa guverinoma Bwana Alain Mukurarinda ashimangira ko mubazi zitakuweho burundu, ariko zizongera gukoreshwa nyuma y'ibiganiro bihagije bizahabwa abamotari.

    Yagize ati'Abamotari bagomba kuganira no kuganirizwa no gusobanurirwa kuri mubazi, kuko ntabwo izavaho. Noneho uzi ko bamwe bagiye bavuga ngo hari igihe tubona baduturaho ibintu tutazi ibyo ari byo, basobanurirwe akamaro kayo n'impamvu igomba gukoreshwa. Noneho nibamara kuganira kuri mubazi abantu bose babyumva kimwe, izongere ikoreshwe.'

    Abamotari nabo bifuza ko uzabagarura imbere mu bazi, agomba kubanza kwita kub byifuzo byabo by'umwihariko ibirebana n'ibiciro bikitabwaho.

    Umwe ati'Twishimiye ko babonye akababaro kacu, ariko abantu nibajya gushora imari bajye babwira abo bagiye gushoramo imari, abagenerwabikorwa, bababwire bati iki kintu cyatumarira iki? Twagikoresha iki? Cyatugirira akahe kamaro?'

    Mugenzi we ati 'Basubukuye ikongera gukoreshwa, batumenyesha tukicara tukabiganiraho tukareba inyungu natwe dufitemo. Twakumvikana tugakorana nabo nta kibazo cyaba gihari.'

    Guverinoma ivuga ko mbere yo kongera gukoresha mubazi, hagiye kwitabwa ku bamotari bari mu muhanda batujuje ibyangombwa birimo ubwishingizi, icyemezo cy'ibemerera gutwara abantu n'ibintu,  ndetse n'icyo gutwara ibinyabiziga.

    Mu bamotari babarirwa mu bihumbi 26 babarizwa mu mujyi wa Kigali, abagera ku 7 ngo bakora nta byangombwa byuzuye bafite.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abamotari barabyinira ku rukoma, nyuma yo gushyira igitutu kuri Guverinoma mubazi igahagarikwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/14/abamotari-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-gushyira-igitutu-kuri-guverinoma-mubazi-igahagarikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abamotari-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-gushyira-igitutu-kuri-guverinoma-mubazi-igahagarikwa

  • Amafoto atandukanye ya couple y'umunyamakuru Tracy Agasaro iri mu za mbere zitwika kuri instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Couple y'umunyamakuru Tracy Agasaro ni imwe muri couple z'abastar nyarwanda zambara neza ndetse zinatwika kuri instagram kubera amafoto yabo.

    Twifuje kubakusanyiriza amafoto yo mu bihe bitandukanye ya couple ya Tracy Agasaro maze tubahitiramo aya akurikira:

    Tracy Agasaro na Rene Patrick

    Source : https://yegob.rw/amafoto-atandukanye-ya-couple-yumunyamakuru-tracy-agasaro-iri-mu-za-mbere-zitwika-kuri-instagram/

  • Kuva 2009 Kiyovu Sport itsinze APR FC inshuro… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, kuri sitade ya Kigali hateganyijwe umukino w’amateka kuri Kiyovu Sport idakunze kwitwara neza imbere ya APR FC. Ni umukino usobanuye byinshi ku mpande zombi dore ko APR FC igiye gukina na Kiyovu Sport ishaka kuyikura ku mwanya wa mbere.

    APR FC ifite ibirarane 2, irarushwa inota rimwe na Kiyovu Sport, bivuze ko igomba kuyitsinda niba ishaka kujya ku mwanya wa mbere ndetse bikaba byayifasha gusoza imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Uyu mukino uzaba guhera ku isaha ya saa 15:00 PM kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, uzaba ari umukino wa 24 kuri aya makipe mu mikino ya shampiyona kuva tariki ya 31 Ukwakira 2009 ubwo APR FC yatsindaga Kiyovu Sport ibitego 3-0.

    Kuva icyo gihe amakipe yombi amaze guhura muri shampiyona inshuro 23 aho Kiyovu Sport yatsinzemo inshuro imwe gusa APR FC itsinda 20, banganya kabiri. Usibye no gutsinda umukino, tumaze kubona ko bigoye Kiyovu Sport yewe no kureba mu izamu ni ikizamini kiruta icyo gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka.

    Cassa Mbungo niwe mutoza wa Kiyovu Sport uheruka gutsinda APR FC 

    Muri iyi mikino 23, Kiyovu Sport yatsinzemo ibitego 5 gusa yinjizwa ibitego 43. Kuva mu 2009  APR FC imaze gusarura kuri Kiyovu Sport amanota 62 harimo 36 babonye bakiriye Kiyovu Sport ndetse na 26 babonye bayisuye. Kuva mu 2009 Kiyovu imaze gusarura amanota 5 kuri APR FC muri Shampiyona kandi yose bakaba barayabonye bakiriye. Hashize imikino 6 ya shampiyona Kiyovu itareba mu izamu rya APR FC, umukino uheruka wa shampiyona ukaba wararangiye Kiyovu Sport itsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ushobora kugaruka kuri uyu mukino nyuma y'imvune.


    Tariki ya 27 Ukwakira 2017, nibwo Kiyovu Sport iheruka gutsinda APR FC ku gitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 32 gitsinzwe na Mustafa Francis. Mu izamu rya APR FC harimo Kimenye Yves kuri ubu akaba ariwe Kapiteni wa Kiyovu Sport. Cassa Mbungo Andre ni we mutoza uheruka gutsinda APR FC atoza Kiyovu muri shampiyona, kuri ubu aherereye muri Kenya aho atoza Bandari FC.

    Rwabuhihi Placide wari mu bwugarizi bwa Kiyovu sport, ubu ari muri APR FC gusa ntarabona umwanya uhoraho ubanza mu kibuga.  Ubwo APR FC iheruka gutsindwa na Kiyovu Sport, abakinnyi bari babanje mu kibuga abasigayemo ni Buregeya Prince, Nshuti Innocent, naho Nsabimana Aimable na Omborenga Fitina bari babanje hanze y’ikibuga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113481/kuva-2009-kiyovu-sport-itsinze-apr-fc-inshuro-imwe-gusa-imibare-yibanze-113481.html

  • Ibizamini by’abazakora ibarura rusange ry’abaturage bizakomeza mu biruhuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibarura ry

    Ibarura ry’abaturage rizakorwa muri Kamena uyu mwaka

    Bitangajwe nyuma y’uko ibiruhuko bikuru ku banyeshuri byasojwe hamaze gukora abarimu bo mu uturere 19, ibizami byakozwe hagati y’itariki 02 n’iya 09 Mutarama 2022.

    Umuyobozi ushinzwe amabarura muri (NISR), Venant Habarugira, atangaza ko abarimu bo mu turere 11 twasigaye bazakora ibizami muri gahunda ya weekend (kugira ngo na bo babashe gukosorerwa ku gihe.

    Kugeza ubu abamaze gukora ibizamamini mu cyiciro cya mbere bagera ku bihumbi 42 ku bihumbi 62 basabye, hakaba hasigaye abo mu turere twa Kayonza, Ngoma, Rwamagana, Bugesera, Kamonyi, Rulindo, Muhanga na Nyanza n’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

    Hari abakoze ibizamini bavuze ko bahuye n’imbogamizi bituma batarangiza

    Ubundi ikizamini cyatanzwe cyagombaga gukorwa mu minota 10 aho abemerewe gukora basabwaga gukoresha ikoranabuhanga bashyize muri telefone zabo, kugira ngo harebwe ubuhanga abazakora ibarura bafite kuko ari ryo rizifashishwa mu ibarura nyir’izina ubwo rizaba ritangiye.

    Mu nkuru yanditswe ku rubuga rwa www.Kigalitoday hari abarimu bagaragaje mu byifuzo ko hari ibitaragenze neza, birimo kuba hari aho bakandaga porogaramu igahita ibasoreza ikizamini batararangiza gusubiza, cyangwa bagashaka umudugudu bakoreramo bakawubura.

    Byatumye twongera gusaba NISR gusobanura iby’izo mbogamizi maze Habarugira avuga ko ashingiye ku mubare uhagije w’abakoze ibizamini n’abari basabye ikoranabuhanga ryafashije mu kwaka akazi (online application), mu gutanga igeragezwa harebwa ubumenyi abasabye bafite mu gukoresha telefone zigezweho (smart phones), ryafashije kandi mu gukosora no gukusanya amakuru akenewe.

    Agira ati 'Ikizamini cyakozwe kuri telephone cyari icyo kureba ubumenyi mu gukoresha smart phones, abagize ikibazo cyo kutabona umudugudu muri porogaramu (application) barafashijwe kugira ngo bakore ikizamini, ntawe tuzi utarakoze'.

    Habarugira avuga ko abakoze ikizamini bose bafitiwe umwirondoro w’aho batuye kandi amanota nasohoka abatsinze bazahabwa aho kuzakorera ibarura, hagendewe ku mudugudu batuyemo cg uwo begereye kandi ayo makuru yose ari abitswe neza.

    Ku bijyanye n’abavuga ko ikizamini cyasojwe batarangije kubera gukanda ahantu porogaramu igahita igaragaza ko ushoje ikizamini, ibyo ngo ni bimwe mu byari bigamijwe kureba niba koko ukora ikizamini asobanukiwe n’ibyo akora, kuko ari byo bizagaruka mu ibarura nyirizina bityo ko uwo ikizamini cyarangiriyeho hakosorwa ibyo yari amaze gukora gusa.

    Biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage ku nshuro ya gatanu rizatangirana na Kanama 2022, aho abarimu babarirwa mu bihumbi 40 bazatsinda ibizamini ari bo bazazenguruka mu ngo, babarura abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga rizashyirwa muri telefone zigezweho ari na yo mpamvu abakora ibizamini babikorera kuri telefone kandi bagahabwa igihe gito.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibizamini-by-abazakora-ibarura-rusange-ry-abaturage-bizakomeza-mu-biruhuko

  • Etoile de l'Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza #rwanda #RwOT

    Mu gihe shampiyona y'u Rwanda mu bagabo mu kiciro cya mbere yitegurwa gusubukurwa uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12, Ikipe ya Etoile de l'Est yamaze gutangazako yahagaritse abakinnyi bane bazira imyitwarire itari myiza.

    Nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe ibarizwa mu ntara y'i Burasirazuba mu karere ka Ngoma, hahagaritswe abakinnyi bane aribo Harerimana Jean Claude uzwi nka Kamoso, Nzabanita David uzwi nka Saibath, Kibengo Jimmy ndetse na ahamanyi Boniface.

    Aba bakinnyi bose bakaba bazira imyitwarire itari myiza bagaragaje ubwo batindaga gutangira imyitozo ku gihe kimwe na bagenzi babo ubwo biteguraga gukina umunsi wa 12 wa shampiyona aho kuri uyu wa gatandatu bagomba gukina na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

    Kugeza ubu Etoile de l'Est ihagarittse aba bakinnyi iri ku mwanya wa 14 n'amanota 8, mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukina yatsinze imikino 2 inganya indi 2 ndetse itakaza imikino 7.
    Uko imikino y'umunsi wa 12 iri buze gukinwa:
    Kuwa gatandatu, tariki ya 15 Mutarama 2021:
    Etincelles FC vs Marine FC
    AS Kigali vs Rutsiro FC
    Rayon FC vs Musanze FC
    Espoir FC vs Etoile de l'Est

    Ku cyumweru, tariki ya 16 Mutarama 2021:
    Gorilla FC vs Bugesera FC
    Kiyovu SC APR FC

    Kuwa mbere, tariki ya 17 Mutarama 2021:
    Gasogi vs Gicumbi
    Mukura vs Police

    The post Etoile de l'Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/etoile-de-lest-yitegura-gusura-ikipe-ya-espoir-fc-yahagaritse-abakinnyi-4-bazira-imyitwarire-itari-myiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etoile-de-lest-yitegura-gusura-ikipe-ya-espoir-fc-yahagaritse-abakinnyi-4-bazira-imyitwarire-itari-myiza