Author: webrwanda

  • Isi ntiri ku rwego rwiza mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere – John Kerry #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    John Kerry

    John Kerry

    Ku wa Mbere, ubwo yari mu nama yiswe 'Building Momentum to UN COP27 ' yateguwe n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Abayobozi ba Misiri, nk’igihugu kizakira inama ya LONI ku bijyanye n’imihandagurikire y’ikirere izwi 'COP27′ , John Kerry yagize ati “Dufite ibibazo. Ndizera ko buri wese abyumva kandi abisobanukiwe”.

    Ubwo yari muri iyo nama, Kerry yabwiye abayitabiriye ko ahangayikishijwe n’izamuka ry’ikoreshwa ry’amakara ku isi muri rusange, n’ukuntu hariho gahunda yo kubaka inganda nshya zitunganya amakara kandi nta buryo bw’ikoranabuhanga buhari bwo gufata umwuka mubi wa 'carbon’ uva muri ayo makara.

    Igihugu cya Misiri ni cyo kizakira inama itaha ya LONI yiga ku bijyanye n’ikirere izwi nka COP 27 (UN climate summit), iyo nama ikaba iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022.

    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Hassan Shoukry, yavuze ko Misiri nk’igihugu kizakira inama itaha ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere, intego bafite ari ukuba ijwi ry’ibihugu bya Afurika, kuko biri mu bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere, hanyuma bakita cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu masezerano ya Paris ku bijyanye n’ikirere 'Paris climate agreement’.

    Shoukry yagize ati “Tuzakomeza kumva ibyifuzo n’ibifatwa nk’ibyihutirwa kuri Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, byagezweho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere”.

    Umwaka ushize, guhera ku itariki 1-12 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga mu nama ya 26 ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere 'COP 26′ yabereye i Glasgow muri Scotland, ndetse Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, atanga ikiganiro ku bari bitabiriye iyo nama.

    Muri iyo nama ya COP26, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihindagurikire y’ibihe ryasabye ko haba ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse risangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

    Iryo tsinda kandi ryerekanye amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/isi-ntiri-ku-rwego-rwiza-mu-guhangana-n-imihindagurikire-y-ikirere-john-kerry

  • Kigali: Polisi yahuguye abakozi ba 'Intare Arena’ ku gukumira inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hifashishijwe ibikoresho by’imfashanyigisho nk’amasafuriya, Gaze yo gutekesha, ikiringiti gitose, umucanga, za kizimyamuriro n’ibindi, aba bakozi beretswe uko bakwitabara igihe habaye inkongi haba ku kazi no mu ngo aho bataha, akaba ari amahugurwa y’umunsi umwe.

    Iribagiza Claire ni Umuyobozi wa sosiyete Intare Arena Investment, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ubusabe bwo kuboherereza abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bakaza guhugura abakozi.

    Yavuze ko hari byinshi bungukiye mu mahugurwa bahawe, kuko bari bafite ibikoresho ariko badasobanukiwe uko bikoreshwa.

    Iribagiza yagize ati 'Iyi nyubako ikorerwamo ibintu bitandukanye ariko cyane cyane inama n’amahugurwa bikomeye, irimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi ariko twaje gusanga abakozi bacu batazi kubikoresha, bidutera kwegera Polisi y’u Rwanda nayo iratwitaba none yaje gutanga amahugurwa. Turishimye kuko abakozi bacu barahuguwe ubu bamenye uko buri gikoresho gikoreshwa mu kuzimya inkongi.'

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite umugambi wo guhura abaturarwanda bakagira ubumenyi ku kwirinda inkongi.

    Yagize ati 'Iyi ni gahunda tumazemo iminsi kandi izakomereza no mu bindi bigo, duhugura abakozi bo mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera. Ni ukugira ngo tugire umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi ku gukumira ikintu cyose cyateza inkongi kandi yaramuka ibaye bakabasha kwitabara. Ariko ikiruta ibindi tubakangurira kwirinda icyateza inkongi icyo ari cyo cyose.'

    ACP Gatambira asaba abahuguwe kujya bahugura abandi kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri bose bityo mu Rwanda duhashye ikitwa inkongi.

    Yibukije abantu kujya bihutira gutanga amakuru ku gira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bahamagara imirongo ya telefoni ikurikira. 112,111 (imirongo itishyura) cyangwa bagahamagara 0788311224.

    Nyuma yo guhugura abakozi bo muri Intare Arena, abapolisi basuye hamwe mu hantu h’ingenzi muri iyi nyubako, hashobora guturuka inkongi batanga inama ku bayobozi, nk’uko Urubuga rwa Internet rwa Polisi rubitangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-polisi-yahuguye-abakozi-ba-intare-arena-ku-gukumira-inkongi

  • Ye n’umukunzi we bongeye kwambara imyenda isa… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi akaba n’umuherwe Kanye West usigaye witwa Ye n’umukunzi we mushya Julia Fox, ku munshi w’ejo baciye ibintu mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week bambaye imyenda isa. Ibi byatumye amafoto yabo akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye. Kuri ubu iyi couple iri kurangwa n’udushya tudasanzwe yongeye kwambara imyenda isa ku nshuro ya kabiri.

    Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Ye n’umukunzi we Julia Fox bitabiriye imurika ry’imideli ry’inzu ya Schiaparelli Haute Couture bambaye imyenda isa bigatangaza abantu kuko Ye adasanzwe akora ibi ndetse ko agikundana na Kim Kardashian nta na rimwe bigeze bitabira ibirori bambaye imyenda isa. By’umwihariko iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi couple yambaye imyenda isa mu minsi ibiri yikurikiranije.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Ye n’umukunzi we bakomeje kujyanisha mu myambarire:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113814/ye-numukunzi-we-bongeye-kwambara-imyenda-isa-batangaza-benshi-amafoto-113814.html

  • Burkina Faso : Igisirikare kigambye guhirika ubutegetsi bwa Kaboré kimushinja kunanirwa #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Burkina Faso haturukaga amakuru y’uko Perezida Roch Marc Christian Kaboré, Abaminisitiri be na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko bafashwe n’abasirikare bagafungwa.

    Havugwaga ko mbere y’uko Perezida Christian Kaboré ajyanwa gufungirwa mu kigo cya Gisirikare, iwe humvikanye urusaku rw’amasasu ndetse imodoka ze zikaba zarashweho.

    Abasirikare ubwabo ni bo baje gutangaza ko bahiritse ubutegetsi nta maraso amenetse kubera ko Perezida Kaboré atari akibasha kugenzura ibibazo by’umutekano mucye mu gihugu no guhuriza hamwe abaturage ba Burkina Faso.

    Mu butumwa batangiye kuri Televiziyo y’Igihgu, Abasirikare bavuze ko bahagaritse Itegeko Nshinga ryari rihari, ko imipaka yose y’igihugu ifunzwe.

    Abasirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri, bavuze ko urwego rwakoze Coup d’Etat rwitwa, Le Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, rukaba rwiyemeje gukomeza gukurikiza amasezerano igihugu cyasinye ku rwego mpuzamahanga, no kugena mu gihe cya vuba uko ubutegetsi busubizwa abaturage.

    Marc Roch Christian Kabore yari aherutse gutsindira manda ya 2 mu Matora ya Perezida, yagiye ku butegetsi muri 2015.

    Yabaye Minisitiri w’Intebe muri 1994-1996 aba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva 2002 -2012.

    Yaregwaga intege nke mu kurwanya intagondwa za kisilamu zayogoje igihugu hakaba hashize imyaka 6 kandi yari yaravuze ko azakemura iki kibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Burkina-Faso-Igisirikare-kigambye-guhirika-ubutegetsi-bwa-Kabore-kimushinja-kunanirwa

  • Yves Mutabazi wari waburiwe irengero muri UAE yabonetse ari muzima ngo natuza azitangariza amakuru arambuye #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari waburiwe irengero bigateza impagarara mu Rwanda no mu bakunzi ba Volleyball mu Rwanda, amakuru y’ibura rye yamenyekanye mu Rwanda ku Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022.

    Ibi bikimara kumenyekana, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko irimo ikora ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego zo muri iki gihugu zibifitiye ububasha ngo bamenye aho aherereye.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, nibwo mu masaha y’umugoroba Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu yasohoye itangazo ko Mutabazi Yves bamaze kumenya aho aherereye, bavuga ko icyatumye abura mu ruhame ari impamvu y’uburwayi.

    Itangazo rigira riti 'Umukinnyi w’Umunyarwanda w’umukino wa Volleyball Yves Mutabazi wavuzwe ko yaburiwe irengero yasanzwe Abu Dhabi n’Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.'

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko yabuze kubera impamvu z’uburwayi, riti 'Yabuze mu ruhame kubera impamvu z’uburwayi, gusa ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwite bwe Yves Mutabazi azitangariza byinshi ku ibura rye mu gihe azumva ameze neza.'

    Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashimiye inzego zo muri iki gihugu zakoze uko zishoboye kugira ngo uyu mukinnyi aboneke, bashimiye kandi n’abandi bantu batanze amakuru yatumye aboneka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Yves-Mutabazi-wari-waburiwe-irengero-muri-UAE-yabonetse-ari-muzima-ngo-natuza-azitangariza-amakuru-arambuye

  • Ikiraro gihuza Ruhango na Kamonyi kigiye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yasuraga ibikorwaremezo bitandukanye byo mu Ntara y'Amajyepfo.

    Icyo kiraro cyasenyutse mu 2019 ubwo hagwamo ikamyo yikoreye umucanga, bihagarika ubuhahirane hagati y'utwo turere twombi kuko nta modoka ibasha kugitambukaho.

    Minisitiri Gatete yavuze ko aherutse kugisura bityo kigiye kubakwa bidatinze kugira ngo abaturage bongere guhahirana.

    Ati 'Muri iki cyumweru nanjye nagiyeyo kureba uko urwo rutindo rumeze, urabizi ko hari ah'abanyamaguru n'aha moto ariko ntaho imodoka yanyura. Ibyo bikaba bifite ingaruka ku buhahirane hagati ya Kamonyi na Ruhango cyane cyane kubera ruriya ruganda ruhari rwa Kinazi kandi no muri Kamonyi hari inganda zihari, ari urw'umuceri, ari urw'ibigori ari n'urwa briquettes bagiye batwereka.'

    Yavuze ko inyigo yarangiye kuko mbere na mbere babanje gutabara abantu kugira ngo abanyamaguru n'abamotari bashobore kwambuka.

    Ati 'Inyigo Engineering Brigade yarayikoze yarayirangije, ubu icyari gisigaye ni ukuyishyira mu bikorwa, turaza gutangira vuba muri iyi ngengo y'imari irimo isubirwamo niho dushakira amafaranga kugira ngo tube twakora urwo rutindo.'

    Yijeje ko hari gahunda yo kubaka ibindi biraro byangiritse, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi byari biteganyijwe kuko Leta yashoye amafaranga menshi mu guhangana nacyo.

    Ikiraro gihuza Ruhango na Kamonyi kigiye gusanwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiraro-gihuza-ruhango-na-kamonyi-kigiye-gusanwa

  • Cameroon: Abantu umunani bapfiriye mu mubyigano kuri stade ya Yaoundé #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroun n’Ibirwa bya Comores, umukino warangiye Cameroon itsinze Comores ibitego 2-1.

    CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bwa bamwe.

    Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangajeko inkomere zo zirimo kuvurirwa muri ibyo bitaro, harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.

    Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.

    Yagize ati “Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane nabo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we'.

    Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.

    Ubusanzwe iyo stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/cameroon-abantu-umunani-bapfiriye-mu-mubyigano-kuri-stade-ya-yaounde

  • Vestine yakubiswe n'inkuba ubwo yatunguraga Kwizera kuri radiyo (Audio) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Vestine yahamagaye kuri Radio 102.3 Kiss Fm asaba ko bamutungurira umukunzi we, Kwizera, gusa asaba umunyamakuru ko mbere yo kumugezaho ubutumwa ko abanza kumubaza izina ry'umukunzi we.

    Igihe cyarageze maze Kwizera arahamagarwa maze akitaba abwirwa ko hari ubutumwa umukunzi we yamugeneye bwo kumutungura (surprise call) gusa mbere yo kubumubwira no kubumwumvisha asabwa ko yabanza kuvuga izina ry'umukunzi we. Iki cyari nk'ikizamini kuri Kwizera kuko uyu musore yaje kwitsa imitima ndetse biza kurangira aninyuraguyemo kuko yavuze ko abakobwa avugana nabo ari benshi gusa we akaba yumva ibyo bavugana nta birenze.

    Kwizera yakomeje gutekerezaaaa maze aza kwibuka izina ry'umukobwa witwa Vestine akeka ko ariwe wamuhaye ubutumwa gusa akamukeka ariko akomeza no gushidikanya. Nibyo koko uwo mukobwa yari Vestine.

    Kwizera yavuze ko we na Vestine nta birenze baganira nubwo Vestine we yabigize birebire ndetse ukurikije ukuntu yafashe icyemezo cyo guhamagara kuri radio kugirango atungure Kwizera birumvikana ko amukunda gusa Kwizera we yavuze ko ibyo aganira na Vestina nta birenze. Kwizera yagize ati 'Nta birenze nawe abyumve rwose kuri njyewe nta birenze…'.

    Namwe nimwiyumvire mukanze audio iri hano hasi:

    Source : https://yegob.rw/vestine-yakubiswe-ninkuba-ubwo-yatunguraga-kwizera-kuri-radiyo-audio/