Author: webrwanda

  • Umuhanzi Jose Chameleone yamuritse isanduku idasanzwe azahambwamo napfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Uganda Jose Chameleone yatunguye abafana be ababwira isanduku idasanzwe yifuza ko bazamuhambamo naramuka apfuye.Uyu muhanzi avuga ko yifuza kuzashyingurwa mu isanduku y'ibirahuri kugirango abazaza kumushyingura bazabashe kubona umurambo we.

    Dr Chameleone yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye na NBS aho yagarutse ku buzima bw'umuhanzi Radio witabye Imana yari yarafashije kuzamuka.Yakomeje avuga ko yifuza kuzashyingurwa mu isanduku ikozwe mu birahuri kugira ngo uzifuza kureba umurambo we bitazamurushya.Yanasabye abakunzi be kutazamuririra kuko azaba avuye mu mwuka w'abazima igihe cye kigeze.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jose-chameleone-yamuritse-isanduku-idasanzwe-azahambwamo-napfa/

  • Amakuru meza kuri Mutabazi Yves yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko byari bimaze iminsi bivugwa ko umukinnyi wa volleyball Mutabazi Yves yaburiwe irengero aho ari gihugu cya Leta zunze Ubuwe z'abarabu.

    Nyuma y'uko Ambasadde y'u Rwanda itangiye ku mushaka kuri uyu munsi amakuru meza  ava Abou Dhabi nuko Yves mutabazi ari muzima kandi ari kwitabwaho n'abaganga.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-kuri-mutabazi-yves-yamenyekanye/

  • 《Nkikijwe n'urukundo 》Amarangamutima ya Riderman ku bana be b'impanga (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman yagaragarije amarangamutima  abana be b'impanga maze ahamya ko iyo aba abateruye bombi aba akikijwe n'urukundo .

    Aya magambo Riderman yayatangaje abinyujije kuri instagram ye, ubwo yari ateruye aba bana be umwe i bumoso undi iburyo bwe arangije agira ati:' Nkikijwe n'urukundo '

    Twibutse ko mu mpera za Kamena ari bwo Riderman yahishuye ko we n'umugore we, Agasaro Nadia Farid, tariki ya 14 Kamena 2021 bibarutse impanga z'abakobwa, akaba uyu muhanzi akunze kwifotoza abateruye kenshi ndetse akagaragaza ko ari umugisha bagize mu rugo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Ankikijwe-nurukundo-%E3%80%8Bamarangamutima-ya-riderman-ku-bana-be-bimpanga-ifoto/

  • Biratangaje: Bruce Melodie aribaza niba abishya amafoto bitewe nuko atajya amenya irengero ry'amafoto yifotozanya n'abafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y'iburasirazuba, Bruce Melodie yabajije abafana ikibazo gitangaje yibaza irengero ry'amafoto abantu bamusaba kwifotoza ndetse nayo yifotozanya n'abafana.

    Bruce Melodie avugako abantu bamufotora amafoto menshi ariko atajya abona bayashyize ku mbuga nkoranyambaga, bityo akaba yibaza niba ataba atuma amafoto aba mabi bigatuma abamufotoye n'abamusabye kwifotoranya nawe, ntanumwe uterwa ishema no kuyashyira mu ruhame. Ibi Kandi Melodie avuga ko Atari ikibazo cya vuba kuko ngo byatangiye kuva muri 2012 kugeza ubu.

    Abinyujije Kuri Twitter, Bruce Melodie yabajije ati 'Ariko abantu mumfotora Cg abansaba ko twifotoza, amafoto muyashyira he? Kandi byatangiye kuva muri za 2012…. Cg ntabwo ndi fotojenike nicyo bivuze🤣'

    Nyuma yo kubaza iki kibazo mu buryo bwo gutebya, abafana ba Bruce Melodie bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-bruce-melodie-aribaza-niba-abishya-amafoto-bitewe-nuko-atajya-amenya-irengero-ryamafoto-yifotozanya-nabafana/

  • Exclusive: Myugariro ukomeye w'ikipe y'igihugu Amavubi yavunitse imvune y'igihe kirekire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha ikipe ya FC Shkupi ikinamo Rwatubyaye Abdul yatangaje ko yavunitse imvune y'igihe kirekire kigera ku mezi 8 ashobora kumara hanze.

    Rwatubyaye yari umwe muri ba myugariro bitwara neza mu kipe ye ndetse n' Amavubi aho yagiye yitabazwa mu mikino itandukanye ndetse agaseruka neza .

    Rwatubyaye zamukiye mu ikipe ya APR FC ndetse kuva icyo gihe yakiniye amakipe akomeye arimo na Rayon Sport Fc mukeba wa APR Fc aza gukinira mu gihugu cya America.

    Source : https://yegob.rw/exclusive-myugariro-ukomeye-wikipe-yigihugu-amavubi-yavunitse-imvune-yigihe-kirekire/

  • Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Peter Vrooman – #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasezeweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022.

    Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Muri Nyakanga 2021 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Vrooman yahinduriwe inshingano agirwa Ambasaderi muri Mozambique.

    Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

    Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman yari amaze gukundwa n'umubare munini w'Abanyarwanda bitewe n'uburyo yabisanishagaho cyane.

    Abenshi bamukundiraga umuhate yashyize mu kwiga Ikinyarwanda kuva yagera mu Gihugu kandi akabigeraho mu gihe gito. Yari asigaye avuga imbwirwaruhame ze nyinshi mu Kinyarwanda.

    Muri manda ye, Vrooman ntiyahwemye kugaragara ko Amerika ari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda. By'umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19 yakunze kumvikana mu mvugo igira iti 'Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu, mube Amahoro'.

    Peter Vrooman yabaye muri Afurika imyaka myinshi, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

    Yakoze nk'ushinzwe gutegura ingendo n'imbwirwaruhame z'Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n'amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n'ahandi.

    Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 – Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

    Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.

    Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Peter Vrooman

    Peter Vrooman yari amaze imyaka irenga ine ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeye-kuri-ambasaderi-peter-vrooman

  • Rubavu: Abagenzuzi b'uburezi bahawe umukoro – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amahugurwa bari bamazemo iminsi mu Karere ka Rubavu yasojwe mu mpera z'icyumweru gishize, yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) ku nkunga ya BLF (Building Learning Foundation).

    Irere yabwiye abayitabiriye ko bagomba kwita ku nshingano zabo bakagaragaza isura nziza y'uburezi hibandwa ku nyungu z'abanyeshuri n'ababyeyi.

    Ati 'Nimukore igenzura mumenye impamvu ibyumba by'ikoranabuhanga bidakoreshwa kuko ni ukwima amahirwe abana b'Abanyarwanda. Mumenye impamvu bidakoreshwa niba ari ubushobozi bwabuze mubyongere mu nshingano z'ibyo mukurikirana.'

    Yongeyeho ati 'Muzirikane ko mu kinyejana tugezemo twaba dufite abana bashobora kuba batazi mudasobwa cyangwa batinya gukoresha telefoni. Muzirikane ko ari mwe muzambika Leta isura nziza mu gihe mwakoze neza, nimukora nabi muzatugaragariza isura mbi.'

    Abitabiriye aya amahugurwa bavuze ko bayigiyemo byinshi bizabafasha mu nshingano bahawe nk'uko byagarutsweho na Niyigena Vestine wavuze ko bize ko umugenzuzi atagomba kuba areba ibibi gusa ahubwo agomba no gutanga inama.

    Ati 'Aya mahugurwa twayibukirijwemo inshingano zacu nk'abagenzuzi, twanasuye ibigo bitandukanye ndetse tunagerageza gukora ubugenzuzi mu bigo by'ishuri nk'umwitozo. Twasanze hari abataramenya ko Umugenzuzi ari umujyanama, baramubona bakikanga bakagira ubwoba ntibabone ko ibyo ajemo ari ugutanga ubufasha, bakumva ko aje kureba ibibi gusa ariko na cyo kizakosoka uko bazajya bahura na bo kenshi.'

    Umuyobozi wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abahugurwaga ari urwego rugiye gutangira inshingano ruzakorera ku rwego rw'Akarere rugahindura uburyo ubugenzuzi bwakorwagamo, kandi rukazagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi.

    Ati 'Ni abagenzuzi b'uburezi twitezeho kuzatugeza kuri byinshi mu guteza imbere ireme ry'uburezi no gukosora ibitaragendaga neza, byagaragaraga ko bipfa nk'aho byabuze ababikurikirana.'

    Akomeza avuga ko byavuzwe kenshi ko hatabagaho imikorere myiza mu kwemerera ibigo by'amashuri gukora hamwe na hamwe hakabamo ikimenyane na ruswa, kuri ubu nyuma yo kuganira n'abo bagenzuzi bemeye ko ibyo bikorwa bibi bitazabaranga.

    Abagenzuzi b’uburezi bitabiriye isozwa ry’amahugurwa mu Karere ka Rubavu

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro, Irere Claudette, ubwo yaganiraga n’abagenzuzi b’uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagenzuzi-b-uburezi-basabwe-kuba-umusemburo-w-ireme-ryabwo

  • Mutabazi Yves wari waburiwe irengero yabonetse #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yatangaje ko Mutabazi Yves byavugwaga ko yaburiwe irengero, yabonetse akaba ari Abu Dhabi.

    Yakomeje ivuga ko atigeze agaragara kubera uburwayi, ariko ubu ameze neza ndetse ari we uzatangaza byinshi namara gukira.

    Mutabazi Yves ukinira Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC.

    Amakuru y'uko uyu musore yaburiwe irengero yatangiye gucicikana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama, gusa umuryango we wo wavugaga ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe Irengero.

    Mutabazi Yves yaburiwe irengero mu gihe yari amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekana ko ashobora kuba atamerewe neza.

    Urugero ni nk'ubwo yanditse kuri 'Instagram' mu cyumweru gishize agaragaza ko akeneye umuntu wamufasha gutaha.

    Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.

    Mutabazi ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y'Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y'imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 21.

    Uyu musore w'imyaka 27 yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mutabazi-yves-wari-waburiwe-irengero-yabonetse

  • Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye bikomeye #rwanda #RwOT

    Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n'uwahoze ari umukunzi we nyuma y'amezi 10 gusa amuhaye impyiko.

    Colleen yavuze ko ubwo yari agize amahirwe yo guhindura ubuzima bw'umukunzi we mu myaka itandatu ishize, ntiyazuyaje kubikora.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ubwo bahura bwa mbere, Colleen yavuze ko umukunzi we yamubwije ukuri ko yarwaye indwara idakira kuva afite imyaka 17. Ibi bivuze ko yagombaga kuba kuri dialyse kandi ko impyiko ze zikoraga 5% gusa z'ubushobozi bwazo.

    Yabisobanuye agira ati: 'Nahisemo kwipimisha kugira ngo ndebe niba duhuza kuko ntashakaga kumubona apfa. “

    Barahuje kandi Colleen yamuhaye impyiko. Kubabaga byagenze neza kandi bombi byakize neza.

    Icyakora, Colleen yavuze ko yamutaye nyuma y'amezi arindwi. Muri videwo yashyize kuri TikTok, Colleen yasobanuye uburyo uyu wahoze ari umukunzi we yamubwiye ko agiye i Las Vegas mu birori byo gusezera ubusore hamwe n'abasore bamwe bo mu itorero rye.

    Muri icyo gihe, Colleen yari mu bizamini bye kandi yizeraga byimazeyo umukunzi we, nuko ntiyabyitaho. Nyuma yaje kwiyerekana mu muryango we yemera ko yamubeshye

    Ati: “Habayeho gutongana kwinshi nyuma, amaherezo naramubabariye muha amahirwe ya kabiri”. Ariko nyuma y'amezi atatu, uyu musore yataye Colleen abimubwiye kuri terefone.

    Yavuze ko yagize ati: 'Nitudashaka abandi, Imana izaduhuriza hamwe amaherezo. “

    Colleen yavuze ko gutandukana kwae n'uyu musore kwamugoye. Yavuze ko yamubwiye ati: “Watanze impyiko kugira ngo wigaragaze neza.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yahishuye-ukuntu-umukunzi-we-yahaye-impyiko-yamuhemukiye-bikomeye

  • Aho gukubita umuntu nasezera neza Agahinda… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV cyabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, Haruna Niyonzima usanzwe akinira AS Kiagali ariko akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, yahishuye ko atakomeza kwihanganira ibibera muri ruhago Nyarwanda, aho kuzahata ibaba arwana, azasezera neza kandi akazabikora muri uyu mwaka wa 2022.

    Haruna avuga ko uyu mwaka ariwo wa nyuma ari gukina mu Amavubi, yagize ati:

    'Ntabwo nasezeyemo kuko njye ntabwo ndi umukinnyi wo gusezera mu Amavubi ngo Abanyarwanda ntibabimenye, ariko biri mu nzira. Nzasezera mu buryo buzwi kandi abantu bose bazabyishimira. Hari uburyo ndi kubiteguramo'.

    Umunyamakuru yamubajije ati 'uyu mwaka'? Haruna yasubije ati 'Cyane'.

    'Igihe cyose uzakora ikintu abantu ntibakishimire, byaba byiza kukivamo. Nubwo bavuga ko ntacyo twagejeje ku Amavubi kuko tutayajyanye mu gikombe cya Afurika cyangwa ahandi, hari ibyo twishimira twakoze kandi dutewe ishema na byo. Aho kugira ngo ejo nzasohoke mu kibuga nkubite umuntu box (igipfunsi), nasezera hakiri kare, nkigendera neza nta mutima mubi'.

    Haruna aheruka gukinira Amavubi ku mukino wa Mali mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 ndetse wari uwa 105 akiniye ikipe y'Igihugu, akaba yaranabishimiwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'.

    Haruna wakiniye amakipe menshi atandukanye arimo APR FC na Rayon Sports zo mui Rwanda, Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, niwe munyarwanda rukumbi ugaragara ku rutonde rw'abanyabigwa ba FIFA bamaze gukinira ibihugu byabo imikino 100 kuzamura, aho we amaze gukina imikino 105.

    Aho yanyuze hose Haruna yagiye agira ibihe byiza mu mupira w'amaguru ndetse abatizwa amazina atandukanye arimo Baba Mzazi, Fundi, Fabregas n'ayandi, amaze igihe kirekire ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Uyu mukinnyi wakunze gukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, agiye gusezera mu ikipe y'igihugu nta gikombe mpuzamahanga ayisigiye, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2022 Haruna azasezera mu Amavubi, ibintu yavuze ko ari gutegura neza.

    Haruna Niyonzima yavuze ko adashaka gusezera mu ikipe y’igihugu nabi ndetse ko kugira ngo bigerweho uyu mwaka wa 2022 azasezera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113808/aho-gukubita-umuntu-nasezera-neza-agahinda-ka-haruna-niyonzima-kuri-ruhago-nyarwanda-113808.html