
Author: webrwanda
-
RIB yavumbuye andi mayeri akoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abatunda, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje gushakisha amayeri yo kubikwirakwiza mu bantu, aho byamaze kugaragara ko hari ababishyira muri bombo (…) -
RIB yatangiye iperereza : Abantu bataramenyekana bateze umugabo bamumena amaso #rwanda #RwOT
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Ndizihiwe Cyriaque yavuze ko uyu mugabo ubwo yari mu isantere atashye agana aho asanzwe acumbitse, yahuye n’abagizi ba nabi bataramenyekana maze bakamwambura ndetse bakanamutera ibyuma mu maso.
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwakorewe ubugizi bwa nabi ari kwa muganga mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagize ati 'Ubu ari ku Bitaro bivura amaso bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.'
Yakomeje ati 'Inzego zitandukanye zirimo RIB ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane uwabikoze. Kugeza ubu nta makimbirane azwi yari afitanye n’abantu.'
Uyu muyobozi yavuze kandi ko bazindutse bajya kuganiriza abaturage kugira ngo bahumurizwe, babasaba kandi kujya batanga amakuru.
Yagize ati 'Turabasaba kujya batanga amakuru kugira ngo hamenyekane abagizi ba nabi baba batwihishemo.'
Ivomo:Umuseke
-
Abaganga bataye indangagaciro bica abo bagombaga kuvura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwari rwarangiritse, abantu bata indangagaciro z’Umunyarwanda kugera naho abaganga (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/abaganga-bataye-indangagaciro-bica-abo-bagombaga-kuvura
-
Gukorera hamwe hagati y’impunzi n’abaturiye inkambi bituma barushaho kubana neza – MINEMA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, avuga ko guhuriza hamwe Abanyarwanda baturiye inkambi n’impunzi mu bikorwa (…)
-
'Hari benshi yatekeye umutwe' Byinshi wamenya ku ifungwa rya Dr. Nibishaka #rwanda #RwOT
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB Dr. Thierry Murangira, yabwiye itangazamakuru ko Dr. Nibishaka akurikiranyweho gutekera abantu umutwe bakamuha amafaranga abizeza kubafasha kubona viza (Visas).
Dr. Murangira yagize ati: 'Ku wa Gatandatu taliki ya 21 Gicurasi ni bwo RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa RGB, ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano. Dr. Nibihaka ashinjwa n'abantu batandukanye batanze ubuhamya bw'uko yabatse amafaranga abizeza ko azabafasha kubona Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA).'
Dr. Murangira yakomeje asobanura ko abo batangabuhamya bemeza ko mu gihe Dr. Nibishaka atabafashije kubona visa nk'uko yabibasezeranyije, nta n'ubwo yigeze abasubiza amafaranga yabo.
Abajijwe umubare w'abantu bose bamushinja kubariganya amafaranga n'ingano y'ayo bamurega ko yaba yaratwaye, Dr. Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yose yuzuye ku byaha akurikiranyweho nk'igano y'ayo ashinjwa kwambura.
Dr Nibishaka afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Hagati aho hari amakuru ataremezwa neza acicikana, avuga ko Dr. Nibishaka ashobora kuba yarafatiwe hanze y'u Rwanda muri kimwe mu bihugu byo mu Karere yagendeye ku rwandiko rw'inzira ruhimbano, cyane ko abayobozi bakuru mu nzego za Leta babanza gusaba mu buryo bwemewe n'amategeko uruhushya Minisitiri w'Intebe mbere yo kujya hanze y'Igihugu.
Dr. Emmanuel Nibishaka yabaye Umuyobozi wungirije wa RGB guhera muri Nyakanga 2019. Mbere yo guhabwa inshingano muri RGB, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu hagati y'umwakawa 2017 na 2019 ndetse akaba yarabaye n'Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York hagati ya 2013 na 2017.
Mbere yo gutangira imirimo ya dipolomasi ahagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Dr. Nibishaka yayoboye kandi Gahunda ya Politiki y'Umuryango Rosa Luxembourg Foundation, ishami ry'Afurika y'Epfo rifite icyicaro i Johannesburg.
Dr. Nibishaka abite impamyabushobozi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Amategeko Mpuzamahanga no gukora mu Muryango w'Abibumbye yakuye muri Kaminuza ya New York.
-
Dr Iyamuremye yagaragaje uko amashyaka yabaye umuyoboro w'ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT
Yabigarutseho ku wa 20 Gicurasi 2020, ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi bibukaga ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi b'Inama y'Igihugu ishinzwe Iterambere, CND [Conseil National de Development], bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Inzibutso za Jenoside aho itsinda rimwe ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ryasuye urwa Kigali ruri ku Gisozi mu gihe irindi ryasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Izi ntumwa za rubanda zasuye inzibutso, zunamira inzirakarengane ziruhukiyemo zinashyira indabo ku mva. Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi b'imitwe yombi, Dr Iyamuremye Augustin na Mukabalisa Donathile.
Umuyobozi w'Ihuriro rihuriwemo n'Abasenateri n'Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n'ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Ntidendereza William, yavuze ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Ati 'Twebwe nk'abakozi bo muri Sena, twibuke ariko twubaka n'ubumwe bw'Abanyarwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko hagomba kugaragara icyo gikorwa cyo kwibuka ariko tunubaka ubumwe. Dukwiriye no kwibuka tuzirikana ko tugomba gukorana neza, dusenyera umugozi umwe.'
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko iyo umuntu arebye mu myaka 28 ishize, ubona ari mike cyane kuko ku babaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abahigwaga bayibona ari nk'ibyabaye ejo.
Ati 'Bigenda binagaragara ko uko imyaka ihita kwibuka biremera, ndetse no mu myaka ya za 1996, abavugaga ko kwibuka bitabareba, nabo basigaye bavuga ko hari ibikomere bafite.'
Ubusanzwe CND ari nayo yari Inteko Ishinga Amategeko mbere ya Jenoside, mu gihe cya 1994, hari igice kimwe cyabagamo Ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari zirinze Abanyapolitiki b'uyu muryango, mu gihe hari ikindi gice cyakorerwagamo n'abakozi ba CND.
Dr Iyamuremye yavuze ko Jenoside ari umushinga wa politiki, utegurwa, igihe kikazagera ugashyirwa mu bikorwa.
Ati 'Iyo gahunda rero iba ishingiye kuri politiki kuko ntabwo ushobora kwicara wowe uri umuturage ngo uyitegure, ahubwo itegurwa n'Abanyapolitiki baba bagamije kwigizayo igice kimwe cy'abantu. Kugira ngo ibyo bishoboke, abo bantu cyangwa ubwo bwoko runaka babagerekaho icyaha, kandi mu buryo bwa politiki bigasa nk'aho bahamijwe icyaha.'
Yakomeje agira ati 'Binagera aho abo bantu nabo bakumva ko ahari hari icyaha bakoze. Ibyo ni ko byagenze mu Rwanda, Abatutsi bageze aho bakeka ko bakoze icyaha. Jenoside yose itangira habaho kuvangura abantu, ukabambura ubumuntu ariko nyuma hakaza kubaho gutegura uko bazabatsemba, ababiteguye icyo gihe banategura uko bazabihakana.'
Dr Iyamuremye yavuze ko amashyaka ya politiki yabaye umuyoboro w'uruhererakane rw'ingengabitekerezo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakoloni bajya kuva mu Rwanda, basize babibye amacakubiri mu Banyarwanda ariko nabo bayasamira hejuru.
Perezida wa Sena yavuze ko mu myaka ya 1957, abantu bari bazi ubwenge bari batangiye gutekereza uko igihugu cyabona ubwigenge, icyo gihe Ababiligi nabo bari barimo gutekereza kugabanyamo ibice Abanyarwanda.
Muri za 1990 amashyaka yo mu Rwanda yarengaga 17, iyo usomye amateka usanga hari atatu yari akomeye, Paremuhutu, MDR, APROSOMA na UNAR. Ariko hari n'andi mashyaka abantu batajya banabwirwa.
Muri ayo mashyaka Dr Iyamuremye yavuzemo ayari ashingiye ku Batwa, Abakiga, Abahutu n'andi menshi ariko yose yari yubakiye ku gutanya Abanyarwanda aho kugira ngo abahuze.
Ati 'Abantu barahagurutse babonye agahenge, abazungu bavuze bati mushobora kwishyira hamwe, abantu bari barize, bagatekereza, turi Abanya-Gisaka, turi Abahutu, turi Abakiga cyangwa Abatwa, urumva ko abantu bari bacitsemo ibice.'
Yakomeje agira ati 'Mu mateka yacu amashyaka ya politiki yabaye umuyoboro w'urwo ruhererekane rw'ingengabitekerezo rushyira Jenoside.'
'Jenoside yose itangira habaho kuvangura abantu, kubambura ubumuntu, kubateza abandi, kubatoteza, gutegura uko bazatsembwa, kubatsemba, hanyuma hakazabaho kuyihakana.'
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye imbuto yeze ku giti cy'imiyoborere mibi ishingiye ku ivangura, uhereye mu gihe cy'ubukoloni no kuri republika ya Mbere n'iya Kabiri.
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatile, yavuze ko kwibukira hamwe nk'Abayobozi n'Abanyapolitiki bahagarariye abaturage, bifite icyo bisobanuye, cyane kubera uruhare abategetsi bo muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri n'abo muri Guverinoma yiyise iy'Abatabazi bagiye bagira mu mateka mabi yaranze u Rwanda.
Ati 'Umwanya nk'uyu ni uwo gushimira abayobozi bitwaye neza bagahangana kandi bakanga kwihanganira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bikanabaviramo kwicwa. Ubwo butwari bukwiye gukomeza kutubera urugero umunsi ku wundi.'
Depite Mukabalisa yagaragaje ko Abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'abakozi bishimira kandi baterwa ishema n'uko bakorera umunsi ku wundi ahantu hari Ingoro igaragaza amateka yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohora Igihugu.
Ati 'Nubwo igihugu cyacu cyasenyutse kigahinduka umuyonga, twishimira intambwe Abanyarwanda tumaze gutera mu kubaka ubumwe bwacu n'ubufatanye bwacu twese mu guteza igihugu cyacu imbere.'
Abazwi bari abakozi ba CND bazize Jenoside ni Gashagaza Jean Pierre, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.
Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko basobanuriwe uruhare rw’imitwe ya Politike yagize muri Jenoside
Perezida wa Sena y’u Rwanda yasabye Abanyapolitiki kugira imigenzereze itandukanye n’iy’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside
Perezida wa Ibuka, Nkuranga Alphonse yasabye Abagize Inteko gushyira ingufu mu gusaba ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside kubafata bakaryozwa ibyo bakoze
-
Iby’amajwi ya Prince Kid asaba Miss Muheto ‘Happiness’ ,Hari n’abandi bashobora kwisanga muri RIB #rwanda #RwOT
Agaruka ku majwi bivugwa ko ari aya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid asaba ibyishimo Miss Muheto avuga ko umuntu ukuze iyo ayumva, yumva ko ari umuhungu mwiza w’umunyarwanda uri kumwe n’umunyarwandakazi uzi gutereta ati '’N’uteganya kuzaguha urukundo mu kwezi gutaha yahita abikwemerera.Ni amagambo agwa ku mutima. Ni amagambo atuje ameze neza nta gukangana nta gutera hejuru . Nta kibazo na kimwe kirimo ,ni amagambo meza avugitse neza asesenguye nta kindi”
Avuga ko gufata ariya majwi ukayagira icyaha bitumvikana kuko ngo mu Rwanda umukobwa iyo udahatirije bigoranye ndetse ngo bitabayeho nta bukwe bwazongera kuba kuko abantu baba bikanga kujyanwa muri RIB ati” Amajwi umuntu ayafata uko abishaka”. Bityo ko ubutumwa bw’umuntu bigendera ku cyo ashaka.
Ngo niba ari uko bimeze ba Mutwarasibo nibabarure abagabo n’abasore bose bitabe kuko ntawe udatereta kandi n’uwubatse yarabikoze ati” Aha mbona amahirwe menshi azarekurwa ku ko nta cyaha kirimo”
Ku bijyane n’ihohoterwa ,Mukazayire avuga ko iyo umuhungu cyangwa umugabo w’umunyarwanda umuhakaniye atongera bityo rero ko ukomeje kandi waramubwije ukuri wenda ariwe wakurikiranwa nabyo bitewe n’uwabibwiwe akabangamirwa.
Mu kiganiro na Ukwezi TV avuga ko mu bisanzwe iyo umukobwa agoye umusore ntahite amwemerera urukundo bituma agira agaciro si ibyo gusa ngo ku rundi ruhande wa musore wagowe no gufatisha uyu mukobwa nawe ariyemera kuko yumva ko afite umukobwa wihagazeho.
Agaruka ku ijambo Happiness ryavuzwe muri aya majwi , Mukazayire yabwiye Ukwezi Tv ko ubusanzwe ari ijambo ryiza ariko ko ubu ryiswe imibonamo mpuzabitsina benshi barimo no kuriteraho urwenya muri iyi minsi.
Akomeza avuga ko abavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagakwiye kwicara bakabanza gusesengura bakabihuza n’umuco nyarwanda ati”Uburyo umukobwa ateye cyangwa umugore akunda abantu ba mwaperesiya(Apprécier) ”
Yungamo ko iyo umugore cyangwa umukobwa akora wenda nk’ahantu hari abagabo cyangwa abasore 20 hakabura n’umwe umubwira ngo arasa neza cyangwa se ibindi yumva afite ikibazo.
Avuga ko kuri iyi ngingo hagakwiye kurebwa ikintu umuntu akorera undi kikamubangamira kandi ko uwabangamiye ariwe ugomba kuba uwa mbere akabivuga cyangwa akabigeza ku nzego bireba.
Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyahoze gitegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akaba aregwa gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Ubu iri rushanwa yateguraga ryambuwe sosiyete ye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni yo izajya iritegura binyuze mu Nteko y’Umuco.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha bikomeye acyekwaho n’Ubushinjacyaha, birimo Guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Numva Prince Kid bazamurekura||Muri ya majwi wumva ari umusore mwiza uzi gutereta bisanzwe||Youyou
-
UMWAKU yikururiye : Ibyo Bamporiki yavuze kuri Kizito na Karasira n’Amabanga ya FPR yamennye #rwanda #RwOT
Umunyamakuru Innocent Rudasumbwa avuga ko acyumva ibyabaye kuri Bamporiki byamutangaje kuko ari ibintu byaguye abantu hejuru gusa ngo ibyo gufungirwa iwe kugeza iki gihe we ntabyumva ngo keretse uwamuhaye icyo gihano abisobanuye.
Rudasumbwa avuga ko kuba RIB yaravuze ko Bamporiki afungiye iwe bisa naho icyaha yakoze kidakomeye ariko kikaba cyaramukuye ku mwanya w’ubuyobozi yari afite ati” Wagirango icyo cyaha ntigikomeye cyangwa hari akandi kantu bashobora kuba bamuteganyiriza bakanga wenda nko gukoma rutendera, ashobora kwikoza iriya akamarayo amezi atandatu wenda bikazabanza guca mu zindi nzira”
Akomeza avuga ko mu gihe cyose Bamporiki atarahamwa n’icyaha ari umwere ariko ko icyaha avugwaho kidasaza ikindi cya kabiri cyamukuye mu mwanya wo hejuru.Yibaza niba iyo aza kuba ari undi woroheje yarikubikorerwa.
Mu kiganiro na Ukwezi TV ,Rudasumbwa avuga ko kuba hari abagaragaje ko bishimiye ibyabaye kuri Bamporiki biterwa n’uko yagiye yitwara n’ibyo yagiye avuga ku bantu bari mu byago atanga urugero kuri Karasira Aimable aho we ubwe(Aimable) yavugaga uko abona ibintu aho yashimangiraga ko Abanyarwanda ari bantu babi ko atabyarana nabo ahubwo ko yifuza ko umwana we yaba afite amaraso avanze ati” Noneho Bamporiki aratangaza , ndibuka iyo Tweet, aravuga ngo umuntu wumva atabyarira u Rwanda ntakwiye no kururerera .Hanyuma ibyakurikiyeho nukO yari umwarimu muri Universite agakurwaho”
Mu gusubiza iyi Tweet ya Bamporiki , Karasira Aimable nawe yagize ati” Nta gitangaza kirimo ko umuntu wacukuye imisarane yagucukurira imva”
Rudasumbwa ashimangira ko abakunzi ba Karasira ndetse na we ubwe bagize aho bashyira Bamporiki ari bimwe bavuga ngo nyiri kirimi kibi yatanze umurozi kuroga.
Yungamo ko azi Bamporiki cyane ko bakunze guhura mu bihe bitandukanye ndetse akagaragaza ko afite inganzo ishobora kumugeza ahantu kandi ko yahamugejeje ariko bityo ko ibyo yavuze byose cyangwa yakoze hari ikintu yibagiwe ati” Noneho mu migani yose yagiye aca nawe yibagiwemo umwe uvuga ngo ‘ubwiza bw’Umukobwa bumugeza i Bwami ariko imyitwarire ye niyo ibara (Igena) igihe azamarayo, nawe yagombaga kwibuka uwo mugani”
Ikindi agarukaho ni urupfu rwa Kizito aho bimaze kuvugwa ko yiyahuye, Bamporiki yahise yandika kuri Twitter avuga ko Inkunguzi y’Inkware ishoka agaca kayireba,Akamasa gashaka gupfa gasoma ubugi bw’Intorezo ari amagambo avuga ku muntu wapfuye.
Tweet ya Bamporiki yagiraga iti’‘Utahanuye ahunga bahinga,Intabaza irira ku muziro,Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda, Akamasa k’inkunguzi gashoka izindi zitashye.Amahitamo y’umuntu hari ubwo amuhitana .Reka twizere ko amaherezo y’uwacu uyu,azasoza neza kuko haguma ubuzima”
Aha niho Rusadumbwa ahera ashimangira ngo niba Bamporiki afite abanzi cyangwa abakunzi niwe wabiremeye .
Ikindi agarukaho ni amagambo Bamporiki yavuze kuri Nyina aho yiyemereye ko azamuvamo gusa ko ntakosa uriya mubyeyi afite kuko yibazaga ukuntu umuntu uvuka iwe yaba umunyapolitiki ati”Umubyeyi kwibaza aho umwana we agiye kwerekeza ntabwo ari ikibazo rwose”
Aha ashimangira ko uyu ari nawo mwaku wa Bamporiki mu gihe atarasaba nyina imbabazi kuko iyo hatabamo gusesengura cyangwa ngo habe ubuyobozi buzi gushishoza kari kamubayeho bikozwe n’umuhungu we.
Indi ngingo uyu munyamakuru azamura ni iyo kuba Bamporiki nk’uko yasabeje Nyina umubyara yanashyize hanze amabanga ya FPR-Inkotanyi aho yagaragaje ko uyu muryango urimo imitego ku karubanda hari n’abana bato bishimiye kuwinjiramo bifuza no kuzaba abayobozi ariko bagahita bumva ko umuryango bajemo urimo imitego .
Ashimagira ko Bamporiki yari afite uburyo yagombaga kubivuga haba kubibwira umunyamabanga mukuru wa FPR cyangwa se akabibwira Perezida Kagame cyane cyane ko atagombaga kumubura bityo ko atari akwiye kuvugira amagambo ameze kuriya ahantu nkahariya cyane cyane ko muri Politiki FPR iba ifite abandi ihanganye nabo.
Asaba Bamporiki kumenya impumuro y’isano akayubaha bityo ko yakwegera nyina akamusaba imbabazi akongera akamweza.
Bamporiki yatewe umwaku n’ amagambo yavuze kuri nyina no kushinyagurira Kizito na Karasira||Innocent
-
Ifoto ya Perezida Kagame asabana n’abana yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, umuhango witabiriwe n’Umunya-Nigeria, Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abakinnyi n’abandi.
Mu mafoto n’amashusho byahafatiwe hari agaragaza Perezida Kagame ari gusuhuza abana bato bitabiriye iki gikorwa, ubona ko anejejwe no kwegerana n’abana kandi abafitiye urugwiro rwinshi.
Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje urugwiro ku bana kuko ubwo aheruka kwifatanya n’Abanya-Kigali muri siporo ngarukakwezi izwi nka 'Car Free Day’ agatembera n’ibice by’umujyi hafashwe ifoto y’umwana wo mu Biryogo ari kumuhobera.
Tariki ya 8 Gashyantare 2022, ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri guverinoma, yagaragaye mu ifoto yaciye bugufi ari kuvugana n’umwana wa Eng Patricie Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Aya mafoto agenda afatwa Perezida Kagame yahuje urugwiro n’abana azamura amarangamutima ya benshi, bakagaragaza ko banyuzwe n’ukwicisha bugufi agaragaza imbere y’abantu bose.

- Ifoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwamda, Paul Kagame, asuhuza abana bari bitabiriye igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki cyavuguruwe, yazamuye amarangamutima ya benshi
-
Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya M23, MONUSCO na FARDC, Haravugwamo FDLR na Mai Mai #rwanda #RwOT
Mu butumwa kuri Twiter, MONUSCO ivuga ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutshuru ariko ko “mu murava n’ubutwari ingabo za ONU zasubije ibyo bitero”.
M23 ivuga ko ku cyumweru mu gicuku ariyo yatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR, nyuma MONUSCO nayo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu.
Ku cyumweru, imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.
Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko kuva saa kumi z’igitondo none kuwa mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.
Ku cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO “zarashe mu buryo bukomeye” ku birindiro byabo.
BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ku bizivugwaho ntibyashoboka, kandi ntitwashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na MONUSCO na M23.
Bintou Keita intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRCongo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.
Madame Keita yasabye M23 “guhagarika imirwano ako kanya” ikajya mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi biri mu byemejwe n’abakuru b’ibihugu n’ibiganiro by’i Nairobi.
Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.
Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.
Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta iri mu biganiro byatangiriye i Nairobi mu mpera z’ukwezi gushize isaba imitwe myinshi y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.
Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.
M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.
Abakuru b’ibihugu by’akarere mu kwezi gushize bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba z’amahanga n’izindi zizanga gushyira intwaro hasi mu burasirzuba bwa Congo.
Ibiganiro by’inyeshyamba na leta biteganyijwe ko bigomba gukomereza i Goma muri DR Congo.