Author: webrwanda

  • Ibyo umukobwa yakoreye papa we wamutaye byakoze benshi ku mutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wiyemeje gukora akazi ko gucuruza igikoma yasize abantu benshi bakozwe ku mutima nyuma yo kubakira papa we inzu nziza i Murang'a, muri Kenya yirengagije uburyo yabataye ntabiteho bakiri abana. Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, nibwo uyu mugore uzwi ku izina rya Njeri Wa Uji, yashyikirije se inzu nziza cyane ku mugaragaro, mu birori byo gutaha iyi nzu byitabiriwe n'inshuti ze za hafi n'umuryango we.

    Muri ibyo birori, Njeri yavuze uburyo yahisemo kwimura papa we muri iyo yari amaze imyaka myinshi abamo kandi binyuze mubucuruzi bwe bwo gucuruza igikoma, yakusanyije amafaranga yo kubaka no gutunganya inzu nshya.

    Yagize: 'Ntamuntu numwe navuga wamfashije kubaka iyi nzu. Imana yaramfashije mu kugurisha igikoma, njye nubakiye papa inzu '

    Bivugwa ko uyu mugabo wubakiwe inzu yari yarataye umuryango w'uyu mukobwa ariko we mu ijambo rye yavuze ko agikunda papa we nubwo atabitayeho bakiri bato.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umukobwa-yakoreye-papa-we-wamutaye-byakoze-benshi-ku-mutima/

  • Symphony Band yakuye Ariel Wayz mu ndirimbo b… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko ku wa 15 Gicurasi 2022, itsinda rya Symphony Band ritangaje ko rigiye gushyira ahagaragara indirimbo 'My Day' bakoranye n'umuhanzikazi Bwiza ubarizwa mu Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac.

    INYARWANDA ifite amakuru yizewe, avuga ko ubwo Ariel Wayz yabaga mu itsinda rya Symphony Band bakoranye iyi ndirimbo iri tsinda rigiye gusohora, ariko ntiyahita isohoka.

    Kuva icyo gihe Symphony Band bakomeje gusohora indirimbo, ariko mu minsi ishize bagarura intekerezo kuri iyi ndirimbo bari barakoranye na Ariel Wazy batandukanye mu mwaka wa 2020.

    Ubwo banzuraga gukora kuri iyi ndirimbo, bahisemo gukuramo amagambo Ariel Wayz yari yaririmbye, baha umwanya umuhanzikazi Bwiza aba ari we uyaririmba mu mwanya we.

    Ubwo bateguzaga iyi ndirimbo, iri tsinda ryasabye abafana n'abakunzi b'umuziki kwitegura 'kuko mu minsi ya vuba turareba movie'.

    Iyi ndirimbo yari imaze imyaka itatu, ndetse ubwo Symphony Band yayikoranaga na Ariel Wayz bari bayise 'Nkomeza', ni mu gihe bayihinduriye izina bayita 'My Day' ari nayo igiye gusohoka.

    Iyi ndirimbo izasohokana n'amashusho yayo, ku wa Gatatu w'iki Cyumweru bidahindutse.

    Muri Nzeri 2020, nibwo Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] yabwiye Kiss Fm ko yamaze kuva muri Symphony Band, yari amazemo imyaka itatu imufasha kwaguka mu muziki we.

    Yinjiye muri iri tsinda mu 2018, ubwo yari asoje amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Uyu mwari yavuze ko yavuye muri Symphony Band kubera ko 'ndashaka gukora umuziki wo kuvugira abantu bari mu buzima butari bwiza.'

    Yavuze ko 'Icyerekezo cy'umuziki wanjye gitandukanye n'icya Symphony Band'.

    Ariel Wayz yigaragarije Abanyarwanda kuva mu mwaka w'2020, ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Commando' ya Rema 'The Boy from Mars' yakoranye na Jumper, 'Umwali' yakoranye na Bushali, 'Ndaryohewe' yakoranye n'abandi bahanzi bashya n'izindi.

    Uyu mukobwa yanavuzwe cyane mu mwaka w'2021 ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Away' yakoranye na Juno Kizigenza, bagakundana ariko nyuma bakaza gutandukana.

     


    Symphony Band yatangaje ko igiye gusohora indirimbo 'My Day' yakoranye na Bwiza  

    Symphony Band yafashe icyemezo cyo gukura Ariel Wayz mu ndirimbo bari bakoranye 

    Itsinda rya Symphony Band rimaze kwifashishwa mu birori n'ibitaramo bikomeye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'READY' YA BWIZA

     “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HEY' YA SYMPHONY BAND NA ARIEL WAYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117444/symphony-band-yakuye-ariel-wayz-mu-ndirimbo-bari-barakoranye-imusimbuza-bwiza-117444.html

  • #COVID19: Abantu 10 banduye babonetse mu bipimo 4,292 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya icumi, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-10-banduye-babonetse-mu-bipimo-4-292

  • Abahanzi Munyanshoza na Bonhomme bagiye muri… – #rwanda #RwOT

    Bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022.

    Munyanshoza na Bonhomme bazaririmba mu muhango uzabera mu mujyi wa Salt Lake muri Utah ku wa 27, 28 na 29 Gicurasi 2022.

    Iki gikorwa cyo Kwibuka kizitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, Perezida w’Umuryango IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, Umuyobozi w”Umuryango Aegis Trust, Freddy Mutanguha n’abandi barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bonhomme azahita agaruka mu Rwanda. Ni mu gihe Munyanshoza azakomereza muri Leta ya Maine akajya kuririmba mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n'Abanyarwanda bahatuye. Iki gikorwa kizaba ku wa 23 Kamena 2022. Uyu muhanzi avuga ko azahamara ukwezi.

    Ni ubwa mbere Munyanshoza agiye muri Amerika, ariko yaririmbiye mu bihugu birimo Mozambique.

    Aba bahanzi batumiwe n'Umuryango IBUKA Uharanira Inyungu z'Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Buri muhanzi yifashe amashusho, abwira abanyarwanda batuye muri Amerika kuzifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka, kandi ko bazaririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zifasha Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazizwa ubusa.

    Munyanshoza amaze imyaka irenga 20 akora indirimbo zo Kwibuka zifasha Abanyarwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Mibirizi' yamwitiriwe, 'Kamonyi', 'Kivugiza', 'Imfura zo kumugote', 'Nyanza ya Butare' n'indi zifasha benshi mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Werurwe 2022, Bonhomme yaririmbye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zo Kwibuka zirimo nka 'Amaraso y'abayoboke', 'Iyaba', 'Ijambo rya nyuma yavuze', 'Ukiriho', 'Sinamenye aho wiciwe', 'Zimulinda' n'izindi.

     

    Munyanshoza na Bonhomme ubwo bari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Mbere 

    Munyanshoza Dieudonné [Uri iburyo] [yagiye gufasha Abanyarwanda batuye muri Amerika #Kwibuka28


    Umuhanzi Bonhomme [Uri ibumoso] uzwi mu ndirimbo 'Ijambo rya nyuma' yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117445/abahanzi-munyanshoza-na-bonhomme-bagiye-muri-amerika-117445.html

  • Bwa mbere abafana ba Totten Ham mu Rwanda barimo n’umunyakuru bahuye bahiga ibikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bwa mbere abafana ba Totten Ham Hotspurs mu Rwanda bahuye bishimira ko ikipe yabo yabashije gusoza mu makipe 4 ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza bakaba bazakina Champions League ndetse bahishura ko bafite imishinga myinshi imbere mu gihe harimo no gufasha abatishoboye.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, shampiyona yo mu Bwongereza yakinwaga umunsi wa nyuma, byari ibyishimo ku bafana b’iyi kipe hirya no hino ku Isi ndetse no mu Rwanda ubwo yasozaga ku mwanya wa 4 nyuma yo kunyagira Norwich City 5-0 ndetse bagasoza n’amanota 71, imbere ya Arsenal yasoje ku mwanya wa 5 n’amanota 69.

    Vicent de Paul [Pavic], visi perezida wa Totten Ham mu Rwanda yavuze ko ari igikorwa bateguye nyuma kubona ko bazaza mu makipe 4 ya mbere.

    Ati 'Twifuje ko uyu mwaka nituza mu makipe 4 ya mbere tuzigaragaza nk’abafana ba Totten Ham mu Rwanda kugira ngo twerekane ko duhari.'

    Iyi Fan Club ikaba imaze imyaka 6 ishinzwe, ni ku nshuro ya mbere bari bahuye bitewe n’uko abakunzi bayo bari bakitinya tinya.

    Ati 'Ni ishuro ya mbere duhuye kuko mbere abantu bari bakitinya, ugasanga umuntu afana Totten Ham aba Kirehe, undi aba Rusizi, ariko kugeza ubu twagerageje kubahuza, abo mwabonye hano ni bake hari n’abandi benshi.'

    Yakomeje kandi avuga ko bafite ibikorwa byinshi bateganya gukora mu minsi iri mbere birimo ibibahuza n’abantu harimo no gufasha abatishoboye.

    Ati 'Turateganya ibintu byinshi yaba imbere muri twe cyangwa no hanze, iyo urebye hari ibikorwa abakeba bakora, hari ibikorwa abakunzi ba Liverpool bakora harimo kujya Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba no kubakira incike, yaba kubakira abakene natwe turifuza kujya muri uwo murongo tukagira ibikorwa bifataika dukora mu Rwanda.'

    Akomeza avuga ko ubu intambwe igezweho ari ugukora ubukangurambaga abantu bakamenya ko mu Rwanda hari abakunzi ba Totten Ham ku buryo n’undi muntu wese ubyifuza yabagana.

    Aba bakunzi ba Totteh Ham bakaba baramaze no kwandikira iyi kipe bayisaba ko bakemerwa nk’itsinda ry’iyi kipe ku Isi (Fan Club), banditse muri 2018 ubu bakaba bategereje igisubizo.

    Totten Ham Hotspurs mu Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2016, ikaba ifite abanyamuryango bari hejuru ya 45 barimo n’umunyakauru w’imikino, Kanyamahanga Jean Claude [Kanyizo]. Aba bakunzi ba Totten Ham bizeye ko mu myaka 2 cyangwa 3 iri imbere bazegukana n’igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-abafana-ba-totten-ham-mu-rwanda-barimo-n-umunyakuru-bahuye-bahiga-ibikomeye-amafoto

  • Bwa mbere Mama Sava yahishuye byinshi ku musore wigaruriye umutima we #rwanda #RwOT

    Mama Sava yabigarutseho mukiniro yagiranye na Yago aho yavugaga ku buzima bwe bwihariye haba muri cinema nyarwanda abarizwamo ndetse n'ubuzima bwe bwihariye.

    Uyu mubyeyi w'abana 2 avuga kuri uyu musore yirinze gutangaza izina rye bamaranye imyaka irenga ibiri mu rukundo bahujwe n'ishuti.

    Amuvugaho yagize ati' Sha uriya musore ni igitangaza, yakundaga kuvuga ko ankunda rimwe abibwira umushuti wanjye dukinana muri sinema, umunsi umwe rero uwo mushuti wanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi naho burya ni umwe wari warankunze.'

    Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk'amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.

    Kuri ubu Mama Sava yahishuye ko imyaka igiye kuzura ibiri akundana n'uyu musore wanamwambitse impeta y'icyizere mu rukundo.

    Icyakora ngo si impeta y'isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

    Ati 'Ntabwo ari iy'isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y'uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022.'
    Mama Sava asubiye mu nkuru z'urukundo nyuma y'imyaka hafi itanu atandukanye n'umugabo bari barakoze ubukwe.'

    Yakomeje avuga ko urukundo n'uyumusore rutandukanye kandi rumunyuze , yagize ati' Naciye mu nkundo zitandukanye ,harumunu mukundana ukumva uranyuzwe , yakubabaza ukumva uramukumbuye , wamubabaza akagukumbura , uwo muntu rero niwe wampinduriye Isi. …[Uwo muntu rero niwe nkubwira ' , kugeza izi saha ndabiziko ankunda kandi nanjye ndamukunda'.

    Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-mama-sava-yahishuye-byinshi-ku-musore-wigaruriye-umutima-we

  • Kicukiro: Irushanwa ry’urubyiruko mu mupira w’amaguru ryasubukuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Kiciro, hatangijwe irushanwa ry’umupira w’amaguru riswe 'Kicukiro Youth Patriotism Cup 2022′, rikaba ryasubukuwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kicukiro-irushanwa-ry-urubyiruko-mu-mupira-w-amaguru-ryasubukuwe

  • Ishuri rya PSG ry'u Rwanda muri U-13 ryegukanye igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa ry'amashuri y'umupira w'amaguru ya Paris Saint Germain ryaberaga mu Bufaransa nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, nyuma y'uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda y'abatarengeje imyaka 13, itsinze amakipe ane yose yo mu Bihugu bizwiho ibigwi mu mupira w'amaguru.

    Ku wa Gatandatu iyi kipe y'u Rwanda ya Academy ya Paris Saint Germain y'abatarengeje imyaka 13, yari yanyagiye ikipe y'igihugu ya Qatar ibitego 6-0 ndetse inatsinda iya Korea ibitego 4-0.

    Ejo ku Cyumweru ikipe y'u Rwanda yanyagiye iya Leta Zunze Ubumwe za America ibitego 5-1 inatsinda u Bufaransa 3-0 bituma ikatisha itike ya 1/2 aho yasakiranye n'iya Misi iyitsinda ibitego 3-2 ihita ikatisha itike ya final.

    Kuri uyu wa Mbere iyi kipe isanzwe ikorera imyitozi i Huye mu majyepfo y'u Rwanda, yakinnye umukino wa nyuma na Brazil, iyitsinda 1-0, ihita yegukana igikombe.

    Abatarengeje imyaka 11 batwaye umwanya wa 4 batinzwe na USA. Academy ya PSG mu Rwanda ni ubwa mbere yari yitabiriye iyi mikino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ishuri-rya-psg-ry-u-rwanda-muri-u-13-ryegukanye-igikombe-cy-isi