
Author: webrwanda
-
Yavuye muri Bangladesh yoga agera mu Buhinde asanze umusore bahujwe na Facebook #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bivugwa ko urukundo ari ikintu kigira imbaraga zikomeye, ndetse ko hari abantu bakora ibintu bitangaje bagamije kwerekana urukundo, cyangwa se bagakora (…) -
Yavuye muri Bangladesh yoga agera mu Buhinde asanze umusore bahujwe na 'facebook’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bivugwa ko urukundo ari ikintu kigira imbaraga zikomeye, ndetse ko hari abantu bakora ibintu bitangaje bagamije kwerekana urukundo, cyangwa se bagakora (…)
-
Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’umuturirwa wa mbere muremure mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa imiturirwa ibiri ya mbere miremire mu Rwanda izagirwa Ikigo Mpuzamahanga (…)
-
APR i Shyorongi, AS Kigali i Muhanga: Imyitozo y’igikombe cy’Amahoro irakomeje (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha, APR FC na AS Kigali bakomeje imyitozo ikomeye bitegura uyu (…)
-
Nyuma yo gusezera ruhago, Ndoli Jean Claude yasigiye ubutumwa Kwizera Olivier #rwanda #RwOT
Umunyezamu Ndoli Jean Claude wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda n’ikipe y’igihugu, nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru, yasabye Kwizera Olivier gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.
Ni kenshi Ndoli Jean Claude yagiye atangaza ko Kwizera Olivier ari we munyezamu abona wazamusimbura akaba yakwambara ‘gants’ yambaye kuko afite impano idasanzwe.
Ndoli avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite impano idafitwe n’undi mu Rwanda.
Ati “Olivier Kwizera ni umukinnyi ufite impano zose zishoboka, nanjye ukina nemera ko andusha impano bigendanye n’ibyo yifitemo, twese turabyemeranywa ari imipira yo hejuru arayikurikira, iyo hasi akayikurikira ari ugutanga imipira ku bakinnyi be, urumva ni impano yihariye. “
Uyu mugabo wahisemo guhagarika gukina akerekeza mu gutoza, yasabye uyu munyezamu kwihangana byibuze imyaka 5 hagatozwa abazamusimbura.
Ati “Imyaka agezemo ni imyaka yo gukora kandi atekereze ko abanyarwanda bose bamukeneye, atekereze iyo ari hariya mbere baririmba indirimbo y’igihugu aba ari ambasaderi, hari abo ahagarariye nadufashe mu gihe tugiye gutegura abandi bana bazaza mu myaka 5, yihangane imyaka 5 turebe ko twakora abazamusimbura kuko murabizi iki kibuga nta muntu ugihoramo, uba ufite imyaka ukaza ugakora hakaza abandi, ni ibihe biba bisimburanwa.”
Yamusabye kwicara akitekerezaho maze akita ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.
Ati “Ikintu namubwira ni uko agomba kwicara akitekerezaho kuko turamukeneye, burya ikipe nziza ishingira ku munyezamu mwiza rero nk’umuntu wahisemo gukina umupira nabe ari wo yitaho adufashe natwe tumufashe.”
Ndoli Jean Claude asezeye umupira w’amaguru nyuma yo gukinira amakipe atandukanye arimo Police FC, APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Musanze FC, Gorilla FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Kwizera Olivier yasabwe na Ndoli gushyira umutima ku kazi kuko abanyarwanda bakimukeneye
Ndoli Jean Claude yahagaritse gukina umupira w’amaguru ayoboka ubutoza -
ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA KIRIMO N'INZU UHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT
IPIGANWA MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 13/06/2022 I SAA YINE Z'AMANYWA (10:HOO) KUGEZA TARIKI YA 20/06/2022 I SAA YINE Z'AMANYWA (10:H00).
UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788420923/0788698589

-
Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk'umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC #rwanda #RwOT
Uhereye mu mpera z'icyumweru gishize, mu Rwanda hari ibikorwa bitandukanye ndetse hazabera n'inama izahuza abakuru b'ibihugu bibarizwa mu muryango uvuga ururimi rw'icyongereza (CHOGM), abitabiriye uyu muhango hari uburyo bwateguwe bwo kwitabira siporo mu gihe cy'iyi nama.
Nk'uko byatangajwe na Ministeri ya Siporo mu Rwanda, bikanyuzwa ku rubuga rwa Titter rwa Minisiteri bemeje ko uhereye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 hateganyijwe umugoroba wo gukora siporo birukanka ah bazeguruka ibice bitandukanye by'Akarere ka Gasabo.

Nk'uko byatangajwe, kuri uyu mugoraba uhereye ku isaha ya saa kumi n'Ebyiri n'igice nibwo abasiganwa bakora siporo bahurira ku nyubako ya BK Arena, biteganyijwe ko abakora siporo bakora urugendo rungana n'ibilometero 4 na metero 400.

Kuwa Kane tariki ya 23 Kamena 2022 hateganyijwe igikorwa cya Cricket Tournament kizabera ku kibuga cy'i Gahanga ahasanzwe habera imikino nk'iyi ngiyi, iki gikorwa giteganyijwe guhera ku isaha ya Saa saba z'amanywa kugeza saa kumi n'imwe n'igice.
Ibikorwa bya Siporo muri gihe cya CHOGM bizasozwa kuri uyu wa gatanu, aho abakunzi ndetse na bamwe mubakinnyi b'umukino wa Golf bazahurira Nyarutarama ahasanzwe habera imikino ya Golf, mu cyiswe Networking Golf Tournament.
Biteganyijwe ko igikorwa kizatangira  guhera saa sita z'amanywa gisozwe saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo ku itariki ya 24 Kamena 2022.
Â
Ikipe ya Rayon Sports yagiranye amasezerano n'umutoza Haringingo Francis Christian uzwi nka Mbaya, ni umutoza utandukanye n'ikipe ya Kiyovu Sports Club nyuma y'aho uyu mutoza atakomezanyije n'ikipe ya Kiyovu nyuma yaho umwaka w'imikino 2021-2022 urangiye asize iyi kipe ku mwanya wa kabiri.

Nk'uko amakuru RUSHYASHYA yamenye avuga ko uyu mutoza yahawe amaezerano yo gutoza ikipe ya Gikundiro amasezerano y'unwaka  umwe uri imbere, aha uyu mutoza akaba yasabwe ko agomba guha iyi kipe ibikombe byombi bizakinirwa mu Rwanda.
Biteganyijwe ko uyu mutoza azatangira imirimo muri Rayon Sports ubwo umwaka w'imikino 2021-2022 uzaba urangiye, ni nyuma yaho hazaba hashojwe imikino y'igikombe cy'Amahoro aho Rayon Sports izakina na Police FC bahatanira umwanya wa gatatu.

Ubwo uyu mutoza azaba atangiye imirimo muri Rayon Sports azahita azana n'abamwungirije barimo Rwaka Claude nk'umutoza wungirije, Nduwimana Pablo nk'umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaranga na Niyonkuru Vladmir nk'umutoza w'abanyezamu.

Nyuma yaho ikipe ya Sunrise FC izamukiye mu kiciro cya mbere, yaraye isinyishije rutahizamu Babua Samson wahoze akinira iyi kipe nyuma akerekeza mu gihugu cya Angola gukinayo, nyuma yaho amasezerano ye asojwe yahise agaruka muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare.

Uyu rutahizamu wigeze kuba umwe mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda, yaraye ahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere, bivuze ko azagumana na Sunrise FC kugeza mu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Bugesera FC, yaraye igiranye amasezerano n'abakinnyi babiri aribo Ishimwe Saleh wakinaga muri Kiyovu Sports na Nsengayire Shadadi wakinaga mu ikipe ya Gicumbi FC, aba bombi bakaba barahawe amasezerano y'imyaka ibiri.
The post Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk'umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC appeared first on RUSHYASHYA.
-
Abanyarwanda barasabwa gutuza kuko umutekano wabo wizewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFET), iratangaza ko ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo (DRC), (…)
-
Abagore n’abakobwa bo muri Afganistani barasaba gukorerwa ubuvugizi bakemererwa kwiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagore n’abana b’abakobwa bo muri Afganistani barasaba abanyamuryango ba Commonwealth kubakorera ubuvugizi bakemererwa kwiga nk’abana b’abahungu, kuko (…)
-
“Afurika yafashwe bugwate mu ntambara y'Uburusiya kuri Ukraine” âPerezida wa Ukraine #rwanda #RwOT
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Afurika “yafashwe bugwate” mu ntambara y'Uburusiya ku gihugu cye, mu ijambo ku wa mbere yagejeje ku muryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA).
Igitero cy'Uburusiya – no kugota ibyambu bya Ukraine bigatuma ibinyampeke byayo bitoherezwa mu mahanga – cyatumye habaho ubucye bw'ibinyampeke n'ifumbire.
Ibi byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi baba mu byago byo kwicwa n'inzara.
Umukuru w'akanama ka AU yavuze ko “hacyenewe byihutirwa ko habaho ibiganiro” kugira ngo hasubizweho ituze ku isi.
Ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) byashishikarije Uburusiya kubohora ububiko bunini bw'ibinyampeke bwa Ukraine.
Kugota ibyo byambu byatumye ibiciro by'ibiribwa bitumbagira.
Mu ijambo rye, Zelensky yagize ati: “Mu by'ukuri Afurika yafashwe bugwate… n'abatangije intambara kuri leta yacu”.
Yavuze ko leta ye iri “mu biganiro by'urusobe” byo gufungura ububiko bw'ibinyampeke byahejejwe mu byambu bya Ukraine byo ku nyanja ya Black Sea.
Yabwiye AU ati: “Iyi ntambara ishobora kugaragara nk'iri kure cyane kuri mwebwe no ku bihugu byanyu.
“Ariko ibiciro by'ibiribwa birimo kuzamuka mu buryo bwa kirimbuzi byamaze kuzana [intambara] mu ngo z'imiryango ibarirwa muri za miliyoni y'Abanyafurika”.
Ijambo rya Zelensky kuri AU arivuze hashize ibyumweru hafi 10 asabye bwa mbere kugeza ijambo kuri uyu muryango.
BBC yumva ko abakuru 55 b'ibihugu bari batumiwe muri iyo nama yo mu buryo bw'iyakure, ariko ko bane bonyine ari bo bayitabiriye. Abandi bohereje intumwa.
Ibihugu byo muri Afurika byagaragaje kutavuga rumwe ku bijyanye n'intambara y'Uburusiya kuri Ukraine.
Mu kwezi kwa gatatu, ibihugu 17 byo muri Afurika byarifashe mu matora y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yo kwamagana icyo gitero.
Ariko ku wa mbere Perezida wa Sénégal akaba n'umukuru wa AU, Macky Sall, yashimiye Zelensky ku kuba yagejeje ijambo kuri uyu muryango.
Sall yavuze ko “Afurika iracyashishikajwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, gucyemura ibibazo mu mahoro n'ubwisanzure bw'ubucuruzi”.
Mbere, AU ntiyashakaga ko Zelensky ayigezaho ijambo, kandi ntabwo yemeranya byuzuye n'ibyo avuga – abagize uyu muryango barashaka ibiganiro byo gukemura aya makuba.
Mbere yaho muri uku kwezi kwa gatandatu, Sall yagiranye ibiganiro na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.
Yabwiye Putin ko ibihugu byo muri Afurika ari inzirakarengane z'intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu koroshya umubabaro w'Afurika.
Mbere yaho ku wa mbere, umukuru w'ububanyi n'amahanga mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) Josep Borrell yavuze ku kugota ibyambu kw'Uburusiya, agira ati:
“Hari icyaha cya nyacyo cy'intambara, rero sinshobora kwibaza ko ibi bizagumaho igihe kirekire cyane”.
Borrell yahuye n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byo muri EU, mu nama yabahurije muri Luxembourg ku wa mbere biga kuri aya makuba.
Yavuze ko ibikorwa by'Uburusiya ari “ukugerageza ku bushake guteza inzara ku isi”.
Yahakanye ibivugwa n'Uburusiya ko aya makuba y'ubucye bw'ibiribwa ku isi yatewe n'ibihano EU yafatiye Uburusiya.
Yongeyeho ko ibyo bihano “bitabuza” ibihugu byo hanze ya EU gukorana ubucuruzi bw'ibiribwa n'Uburusiya cyangwa n'ibindi bihugu.
BBC