
Author: webrwanda
-
Imvura nke iratangirana n’impera z’uku kwezi kandi hazashyuha cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ry’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane (…) -
Umubyeyi yatawe muri yombi azira ko umuhungu we muto yatwaye imodoka akajya ku ishuri #rwanda #RwOT
Umwana w'umuhungu w'imyaka icyenda wambaye umwenda w'ishuri yahagaritswe na polisi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, ubwo yari atwaye imodoka yerekeza ku ishuri ari kumwe na se wari wicaye mu mwanya w'imbere w'umugenzi.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa 'saloon' yahagaritswe mbere yuko yinjira ku ishuri ritari irya leta ry'i Athi River, mu gace ko mu nkengero ya Nairobi.
Hari nyuma yuko polisi yirukankanye iyo modoka ubwo uwo muhungu yayongereraga umuvuduko, amaze gusabwa guhagarara.
Mushiki we muto kuri we, yasanzwe yicaye mu ntebe y'inyuma muri iyo modoka, na we yambaye umwenda w'ishuri.
Mu mategeko ya Kenya, abantu bafite munsi y'imyaka 18 ntibemerewe gutwara imodoka.

Amakuru avuga ko uwo muhungu yari arimo kugenda ku muvuduko mwinshi mu muhanda munini wa Nairobi-Mombasa, umwe mu yigendamo imodoka nyinshi.
Se w'uwo muhungu yatawe muri yombi nyuma y'ibyo byabaye ku wa gatatu, ariko abo bana babiri nyuma bajyanwe ku ishuri batwawe mu modoka ya polisi, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the Daily Nation cyo muri Kenya.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, polisi yagize iti: 'Iki gikorwa, kitari icyo kudashyira mu gaciro gusa ahubwo kirenga no ku mategeko yo kugenda mu muhanda, cyashyize mu byago bikomeye umwana n'abandi bakoresha umuhanda'.
Polisi yavuze ko se w'abo bana azagezwa mu rukiko.
Yongeyeho iti: 'Ucyekwa yanarenze ku mategeko arengera abana aha inshingano ababyeyi yo kurinda abana icyabagirira nabi n'icyabateza ibyago'.
@BBC
The post Umubyeyi yatawe muri yombi azira ko umuhungu we muto yatwaye imodoka akajya ku ishuri appeared first on IRIBA NEWS.
-
Amavubi yaguye miswi na Wallia Ibex ya Ethiop… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’ u Rwanda yaserukiye kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho yakiriwe na Ethiopia idakinira iwayo kubera kutagira stade yemewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa.
Mu mukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ku isaha y’i Kigali, Amavubi y’ u Rwanda yari yubatse ku buryo abasha kugarira nta nkomyi, bisa n’aho umutoza Carlos Ferrer yari agambiriye cyane kurinda izamu kurusha gusatira.
Mu minota ya mbere y’umukino, Ethiopia yihariye umupira ku rwego rwo hejuru, aho ahanini wakinwaga n’abo hagati ba Wallia Ibex bayobowe na Git Kinean.
Bishira Latif, Niyigena Clement na Ndayishimiye Thierry bari mu bwugarizi bw’ikipe y’ u Rwanda bakinaga bitonze ariko badahagarara kuko buri kanya basabwa gukiza izamu kandi badakora amakosa.
![]()
Ruboneka Bosco agerageze gutambutsa umupira
Ethiopia yabashije kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina inshuro nyinshi, ariko abasore b’Amavubi bahagarara neza kugeza igice cya mbere kirangiye hatabonetse uburyo bukanganye bw’igitego.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeje akagufu mu kibuga hagati, atangira guhana neza umupira, byanatumye Ethiopia igabanya igitutu ku izamu ry’ u Rwanda ndetse n’uburyo bwayo bwo kwinjira mu rubuga rw’amahina buragabanuka.
Ku munota wa 55′ ikipe y’ u Rwanda yabonye uburyo bukomeye bw’igitego, ubwo umupira wari uvuya mu bakina hagati, usanga Muhozi Fred wawucunze neza, awuha Tuyisenge Jacques wateye ishoti rikomeye rikagarurwa n’igiti cy’izamu.
Mu minota 30 ya nyuma y’umukino, amakipe yombi yasatiraga ku buryo bungana, nubwo Ethiopia yihariraga uburyo bwo kugumana umupira, nubwo bitigeze bitanga igitego na kimwe mu mukino.
Umukino wo kwishyura uteganijwe ku ya 3 Nzeri, aho uzabera kuri Stade ya Huye mu majyepfo y’ u Rwanda, ukazasiga hamenyekanye ikipe izerekeza mu mikino ya nyuma ya CHAN2023 hagati ya Ethiopia n’ u Rwanda.
![]()
Amavubi yabanje mu kibuga: Ntwari Fiacre (GK), Bishira Latif, Niyigena Clement, Ndayishimiye Thierry, Niyomugabo Claude, Serumogo Ally, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Bertrand
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120346/amavubi-yaguye-miswi-na-wallia-ibex-ya-ethiopia-120346.html
-
Yanga yasezeweho bwa nyuma muri Afurika y’Epfo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Nkusi Thomas [Yanga] yasezeweho bwa nyuma n’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ni mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda.
Yanga wamamaye mu gusobanura filime z’iri mu ndimi z’amahanga azishyira mu kinyarwanda, yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana be gusura nyina kuko ari ho akorera.
Mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda akaba yasezeweho bwa nyuma uyu munsi n’abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Johannesburg.
Biteganyijwe ko mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu saa 7h ari bwo umubiri we uzagera mu Rwanda. Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, inshuti n’umuryango wa Yanga bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe, uzabera mu Bugesera aho yari atuye. Azashyingurwa ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.
Yanga yasezeweho bwa nyuma
Bari baje kumusezeraho ari benshi
Abana bari bifashe mapfubyiSource : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yasezeweho-bwa-nyuma-muri-afurika-y-epfo-amafoto
-
Amavubi yaguye miswi na Ethiopia #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yanganyije ubusa ku busa na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.
Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Mkapa aho Ehiopia yakiriye u Rwanda, igice cya mbere Amavubi y’u Rwanda yarushijwe cyane ndetse ntabwo yigeze agera imbere y’izamu rya Ethiopia inshuro nyinshi uretse nk’umupira wo ku munota wa 34 Serumogo yahinduye mu rubuga rw’amahina ariko Bertrand akananirwa kuwufunga.
Ethiopia yahererekanyaga neza cyane, yagerageje inshuro nyinshi kwinjira mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda ndetse ibigeraho ariko bagorwa cyane no kuba batsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.
Abakinnyi ba Ethiopia bakaba bahaye akazi gakomeye cyane ubwugarizi bw’u Rwanda ariko ku bwumvikane n’umunyezamu wa bo Fiacre, byagoye Ethiopia kuba yabona igitego.
Muri iki gice, abasore bakinaga hagati mu kibuga h’u Rwanda cyane cyane Ruboneka Bosco baranzwe no gutakaza imipira myinshi kandi mu buryo butari ngombwa. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.
Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Ruboneka Bosco avamo aha umwanya Nishimwe Blaise.
Amavubi yatangiye gukina bahererekanya neza ubona barimo kubonana ndetse batangira no gusatira cyane, byaje kuba byiza ubwo umutoza yazaga gushyiramo Jacques Tuyisenge na Muhozi Fred hakavamo Bertrand na Ramadhan ni nabwo yaje kubona amahirwe ariko Jacques Tuyisenge umupira awuteye akubita umutambiko w’izamu.
Yaje no gukora izindi mpinduka, Zidane asimbura Mugisha Bonheur ni mu gihe Haruna Niyonzima yahaye umwanya Nshuti Dominique Savio.
Amakipe yongerageje gutsinda igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0. Kugira ngo Amavubi abone itike ya CHAN, birasaba ko azatsindira Ethiopia mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.
11 Amavubi yabanjemo
Umukino warangiye ari ubusa ku busaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-ethiopia
-
Perezida Kagame yijeje guhangana n'abayobozi badakemura ibibazo by'abaturage vuba #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n'imikorere ya bamwe mu bayobozi bananirwa gukemura ibibazo by'abaturage bikaba ngombwa ko abaturage bamutegereza bakamugezaho ibyo bibazo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022,nibwo Abaturage ba Nyamagabe bakiriye ku bwinshi Nyakubahwa Perezida Kagame, ku Kibuga cy'Umupira cya Nyagisenyi.
Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n'abayobozi bamarana ibibazo by'abaturage imyaka myinshi kandi bafite ubushobozi bwo kubikemura,bikarangira ariwe biregewe kandi babifitiye ubushobozi.
Yagize ati 'Buri kintu cyose cya ngombwa ,gikenewe cyihutirwa icyashoboraga gukorwa mu cyumweru kimwe cyangwa ukwezi kigakorwa mu myaka 3.Iyo mikorere ntabwo ariyo.
Kuba ufite ikibazo ukacyicarana ntugire icyo ugikorera ahubwo ugahora ukivuga,ndaza kubisubiramo,ndaza kubaza abayobozi bari hano.Kujya bategereza naje hano bakambwira urutonde rw'ibibazo kandi bimwe banafitiye ubushobozi n'ibyangombwa bigakemuka,ntabwo mbyumva.Ukamubaza uti habuze iki? ati tugiye kubikora.Ubwo n'ukuvuga ngo nta cyabaye mu by'ukuri,nta cyabuze kuko gihari yakivuga.
Utakaje imyaka 5,utaye igihe cy'imyaka 5 ariko urambwira ubu ngo ngiye kubikora …kandi nibigenda bigaruka, ukabaza ngo habuze iki,hakabura ugusobanurira icyabuze.Iyo adashoboye kubisobanura aba nta cyabuze ahubwo niwe uba wabuze kuko niwe wagombaga kubikora.Iyo mikorere ntabwo ariyo njye numva twasezeranye,..ibishoboka bibuzwa niki gukorwa?.”
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'uruganda rw'Ingano aho yasabye Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Ildrebrand, ko yatanga ubusobanuro.
Meya yavuze ko rwubatswe mu 1990, rutangira rukorera mu Murenge wa Gatare. Mu 2004 ngo rwaje kugurwa n'uwikorera, arwimurira mu Murenge wa Tare ku muhanda ugana i Rusizi.
Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo abikorera bahura n'ikibazo, ariko n'abaturage bahinga bagahura n'ikibazo cyo kubona aho umusaruro wabo ujya.
Yavuze ko leta yari ikwiriye gufatanya n'uwo wikorera, ikamugira inama, hatekerezwa aho abaturage bahinga ingano umusaruro wabo uzajya.
Yagize ati “Ndifuza ko dukemura ikibazo cy'ubuyobozi butindana ibintu, ibibazo, n'ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndibwira ko turaza kubisubiramo, turebe ko ibishoboka byakorwa.'
Ubwo umwe mu baturage ba Nyamagabe yabazaga ikibazo cye na bagenzi be bambuwe na Rwiyemezamirimo,yabajije abayobozi ati “Ubundi iyo urukiko rufashe icyemezo, hakurikiraho iki? Kuki bidakorwa? Ko bitagoranye, bibananiriza iki gukora ibyo mugomba gukora.”
Perezida Kagame yasezeranyije abo muri Nyamagabe kurushaho kubagezaho ibikorwa by'iterambere birimo imihanda n'ibindi bitandukanye.
Yagize ati “Aho tujya ni kure ugereranyije n'aho twifuza.Iyo ushaka kugera ku 100% ukaba uri kuri 40% ntabwo biba ari byiza, ndashaka ko tuzamuka tukarenga nka 50%.”
Yabasezeranyije amazi meza kandi abegereye, ndetse hatirengagijwe muhora wa Kaduha -Gitwe.Ati “Guteza igihugu imbere ni uguteza ibice by'igihugu byose.
Nyamagabe igomba kugira amajyambere nayo igasa n'ibindi bice by'igihugu.” -
Mukura VS ishobora kudakomeza shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-ishobora-kudakomeza-shampiyona
-
Seif ntari muri 11 Amavubi agiye kwitabaza imbere ya Ethiopia #rwanda #RwOT
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer yamaze guhitamo 11 agomba kwitabaza imbere ya Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.
Uyu mukino ukaba ugiye kubera muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa aho Ethiopia yahisemo kwakirira u Rwanda, uraba kuri uyu wa Gatanu saa 15h.
Umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.
Mu bakinnyi umutoza yahisemo kubanza mu kibiga ntabarimo Niyonzima Olivier Seif, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibiga hagati.
Abakinnyi umutoza Carlos yahise kubanzamo
Amavubi: Ntwari Fiacre, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Jean Bertrand
Niyonzima Olivier Seif ntabwo ari mu bakinnyi babanza mu kibuga kuri uyu mukinoSource : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-ntari-muri-11-amavubi-agiye-kwitabaza-imbere-ya-ethiopia
-
Perezida Kagame yasuye Inshuti ye Nyiramandwa w’Imyaka 110 #rwanda #RwOT
Uyu mukecuru wasuwe na Perezida Paul Kagame mu rugo iwe, yakunze kuramutsa umukuru w’u Rwanda mu ruzinduko yagiye agirira mu Ntara y’Amajyepfo.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yasuye uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.
Umukuru w’u Rwanda yakiriwe mu rugo na Rachel Nyiramandwa, bararamukanya ubundi baraganira.
Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere ka Nyamagabe, nab wo yari yabonanye na Rachel Nyiramandwa wari waje hamwe n’abaturage kwakira umukuru w’Igihugu cyabo.
Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari agiye gutaha, yabanje kuramukanya n’uyu muturage wahise amwegera atangira kumushimira.
Icyo gihe Nyiramandwa yabwiye Perezida Kagame ko inka ebyiri yamuhaye, imwe yaje gupfa ko icyo gihe yari asigaye anyway amata ayaguze.
Perezida Kagame yahise amubwira ati 'Nzaguha ifite amata.' Umukecuru ahita yongera gushimira Perezida Kagame ati 'Urakoze cyane Imana izagufasheâ¦'
Umukuru w’u Rwanda yamusuye uyu munsi mu rugo iwe aho amaze kugira imyaka 110. Nyiramandwa ubu aranywa amata ndetse yanabwiye Umukuru w’u Rwanda ko uretse kuba Inka ze zimuha amata yo kunywa, abasha no gukamira abaturanyi be.
Nyiramandwa wakunze gushimangira ko akunda Perezida Paul Kagame, no muri 2010 bari bahuye na bwo bararamukanya ubwo umukuru w’u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse bongera kuramukanya muri 2017 ubwo na bwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
-
Jimmy Gatete na Fadiga bategerejwe i Kigali mu gutangiza igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ariko batakiwukina, bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 10 ahazaba hatangazwa gahunda y’igikombe cy’isi (…)

