
Author: webrwanda
-
Amajyaruguru: Barashima iterambere Umuganda ukomeje kubagezaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bakomeje kwishimira uko umuganda ugira uruhare mu kuzana impinduka ku bibazo bibugarije, bityo (…) -
Perezida Kagame yasabye abaturage kugaragaza ababaka ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yasabye abaturage basiragizwa kubera kwakwa (…)
-
Nyamasheke: Perezida Kagame yabemereye ibikorwa remezo birimo imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi n’amazi meza bigendanye n’imitere (…)
-
Bitunguranye umukino wa Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe #rwanda #RwOT
Umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe ku munota wa nyuma, bifitanye isano n’ibihano FIFA yafatiye igihugu cya Kenya muri ruhago.
Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2022 nibwo Kenya Police FC yageze mu Rwanda aho yari ije gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti na Rayon Sports wagombaga kuba uyu munsi.
Uyu mukino wari uteganyijwe saa 18h zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Mu buryo butunguranye uyu mukino wakuweho aho amakuru avuga ko bifitanye isano n’ibihano Kenya yafatiwe na FIFA.
Muri Gashyantare 2022 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” yahagaritse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ndetse rinatakaza uburenganzira bwayo nk’umunyamuryango kugeza igihe kitazwi.
Muri iyi baruwa bamenyesheje ko amakipe ya Kenya atemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza ikibazo gikemutse, banihanagirije ibindi bihugu kuba hari ibikorwa bya ruhago byakwinjiramo bifitanye isano na Kenya.
Ibaruwa FIFA yandikiye Kenya iyihagarika
Kenya Police FC yari yaramaze kugera mu RwandaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-umukino-wa-rayon-sports-na-kenya-police-fc-wasubitswe
-
Benshi bahasize ubuzima bigirwa Ibanga : Imwe mu mwitwe y’Inyeshyamba yatangiye kwivana mu rugamba rwa M23 #rwanda #RwOT
Ni mu kiganiro umwe mu ba Komanda bahagarariye Umutwe wa FPP/AP KABIDO wo ku rwego rwa Koloneri utashatse ko amazina ye atangazwa yagiranye na Rwandatribune.
Uyu Musilikare ukomeye yavuze ko ingabo zabo zari zikambitse mu gace ka Ntamugenga ,yeruriye Rwandatribune ko umutwe wabo wafashe icyemezo cyo gukura abasilikare bawo Ntamugenga kuko basanga barigupfira ubusa kandi ingabo za Congo FARDC zikaba zitabiha agaciro.
Uyu musikare yagize ati :Ntawe uvuga abo yapfushije ku rugamba ariko twatakaje abantu benshi muri iyi ntambara ya M23 sitwe gusa yaba CMC/NYATURA, NDCR/NDUMA na FDLR twese twaratakaje ariko ikibabaje Leta nta gaciro yabihaye ari nayo mpamvu twese twafashe icyemezo cyo gukura Abasilikare bacu mu ntambara.
Uyu musilikare avuga ko mu masezerano y’ubufatanye n’igisilikare cya Leta yabereye iPinga yavugaga ko abarwanyi bazahabwa imyambaro,imiti,amasasu ndetse n’ibiribwa ariko ibyo byose ntibyakozwe uko bikwiye ndetse hari benshi bagiye bakomerekera mu ntambara ntibahabwe ubuvuzi bw’ibanze uyu musilikare yashije avuga ko usibye bo na FDLR iri mu nzira yo gusubiza abasilikare bayo inyuma.
Umutwe wa (FPP/AP) mu magambo arambuye bivuga Front des patriotes pour la paix, aarmée du peuple de Kabido ukaba waravutse biturutse ku makimbirane yari hagati ya Col.Bwira na Gen.Guidon Shimirayi washinze NDC NDUME,nyuma y’ubwunvikane buke Col.Bwira yagumukanye n’abasilikare bake babanaga muri NDC NDUME,bashinga umutwe wa FPP/AP uyu mutwe ufite icyicaro mu gace ka Lubero ukaba ugizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abakobo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko hashize icyumweru n’igice umutwe wa NDC NDUME wa gen.Guidon ukuye abasilikare bawo iRutshuro ubasubiza ahitwa Pinga nyuma y’ubwunvikane buke bwabaye hagati yabo barwanyi n’umutwe wa FDLR.
-
Umubiri wa Yanga wagejejwe mu Rwanda, agahinda mu maso y’umugore we n’abana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Uyu mugabo yaguye muri Afurika y’Epfo tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima, hari nyuma y’uko muri Mata 2022 yari yashyiriye abana gusura nyina kuko ari ho akorera aza gufatirwayo n’uburwayi bwaje kumuhitana, yasezeweho bwa nyuma muri iki gihugu ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu.
Muri iki gitondo akaba ari bwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda, yaje aherekejwe n’umugore we ndetse n’abana be byagaragaraga ko mu maso bafite agahinda kenshi, batarabasha kwakira neza ko Yanga yitabye Imana.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 28 Kanama 2022 mu Bugesera aho yari atuye ari bwo inshuti ze n’umuryango bazizihiza ubuzima bwe.
Ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

- Agahinda niko kagaragaraga mu maso y’umugore wa Yanga n’abana be

- Murumuna wa Yanga, Junior ari kumwe n’umugore wa Yanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe

- Imodoka yajyanye umubiri wa Yanga mu buruhukiro
AMAFOTO : IGIHE
-
U Bushinwa: Hari kompanyi ihanisha abakozi bayo kurya amagi mabisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Iby’iyo kompanyi byasohowe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, witwa Du, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibyamubayeho ubwo (…)
-
#KwitaIzina2022: Imyiteguro irarimbanyije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kwitaizina2022-imyiteguro-irarimbanyije
-
Umukuru w’Igihugu arasura Intara y’Iburengerazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Karere ka Rusizi, muri gahunda y’ingendo arimo zo gusura abaturage, (…)
-
Axel wari umunyamakuru w’imikino mu ‘Rukiko rw’Ubujurire’ yerekeje muri Amerika #rwanda #RwOT
Horaho Axel wari umunyamakuru w’imikino mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guturayo n’umugore we.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole Nirira bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n’ubundi uyu mugore asanzwe atuye.
Berekejeyo nyuma y’uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze ubukwe habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.
Hari nyuma y’uko tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.
Masera usanzwe wibera muri Amerika, yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.
Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM akinira kugeza uyu munsi.
Horaho Axel n’umugore we Masera berekeje muri Amerika