Author: webrwanda

  • Edouce Softman yambitse impeta yurukundo Nyi… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwambika impeta uyu mukobwa wamutwaye uruhu n'uruhande, wabereye mu Karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Edouce Softman yapfukamye asaba Nyinawumuntu kuzamubera umugore

    Edouce Softman yatangarije InyaRwanda.com ko akunda Delice Rwiririza cyane dore ko urukundo rwabo rumaze igihe kinini, asobanura ko yamusezeranyije kumukunda akaramata. Ati:'Uyu mukunzi wanjye ndamukunda cyane, niyo mpamvu nahisemo kubimwereka mwereka inshuti ndetse n'umuryango'.

    Nyinawumuntu Delice Rwiririza yitabiriye Miss Rwanda yabaye mu mwaka wa 2020, avamo ageze mu 10 ba mbere.


    Urukundo rwa Softman na Nyinawumuntu rumaze igihe kirekire

    Nyinawumuntu Delce Rwiririza yahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120391/edouce-softman-yambitse-impeta-yurukundo-nyinawumuntu-delice-rwiririza-witabiriye-miss-rwa-120391.html

  • Umubyeyi wa Meddy yashyinguwe mu cyubahiro-AM… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imihango yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma yabereye kuri The Ice Café i Kanombe;

    Saa 14:00 zuzuye nib wo umubiri w'umubyeyi wa Meddy wagejejwe i Rusororo

    Saa 14:30 Pasiteri Teddy yahawe umwanya wo gusengera gahunda no kuyobora ibikorwa bikurikira.

    Mu gutangira avuga ko yishimiye kugira amahirwe yo kumva ubuzima Cyabukombe Alphonsine yabayemo, akanezezwa biruseho no kuba yarabayeho ubuzima bwo guhindura abandi.

    Ibyigisho yatanze mu gukomeza abantu birimo 2 Timoteyo 2:8, 2 Abakorinto 2

    Ni amagambo agaruka ku buryo Imana ifitiye abantu imbabazi, igakomeza ikanubaka mu gihe gikwiye.

    Yongeye kandi gushimangira ko n'ubwo umubyeyi Cyabukombe Alphonsine yagiye mu buryo bw'umubiri, hari igihe kizagera akongera guhura n'abamukunda.

    Avuga ko kandi ntawundi wahumuriza umuntu ufite umutima ukomerewe, uretse Imana kandi ibikora kubayemerera.

    Mu gusoza yasomye amagambo aboneka muri Yohana 14:15 aho Yesu yavugaga ko umukunda akubaha amategeko ye ntacyo azabura, kandi ko azabira ugira atyo wese  umugisha kuri se, kandi yibutsa abantu Yesu yagiye ariko atasize abamwizera gutyo ahubwo nk'uko yabisezeranye yaboherereje umuhoza.

    Saa 14:40 abana ba Cyabukombe Alphonsine basabwe kwegera imbere, mu gihe umubiri w'umubyeyi wari ugiye kumanurwa mu mva.

    Cyari igihe kigoye kuri bose yaba kuri Christian,  Meddy na Ange  ikiniga kirabafata amarira yose abantu bagerageza kubahumuriza.

    Saa 14:51 imvura yarushijeho kugwa ari nyinshi bisaba gutegereza gato ngo umuhango ukomeze

    Saa 15:10 Christian yasabwe guherekeza ashyiraho umusaraba ku mva ya Cyabukombe Alphonsine, nyuma afatanije n'abavandimwe be Meddy na Ange gushyiraho indabo.

    Hakurikiyeho imiryango n'inshuti zirimo abahanzi bahagarariwe na K8 Kavuyo, Uncle Austin, Christopher, Zizou  ndetse n'umuryango mugari w'abakunzi be, Inkoramutima.

    Umuhango wasojwe mu masaha agana 16:00, abaje gufata mu mugongo umuryango wa Cyabukombe Alphonsine bajya gukarabira kuri The Ice Café i Kanombe.

    Cyabukombe Alphonsine yashyinguwe mu cyubahiroChristian ubwo yashyiraga umusaraba ku mva y’umubyeyi waboByasabye gukomera no gukomezwa ku bana beKari agahinda gakomeye kuri Meddy wabaye inshuti y’umubyeyi yabuzeN'ubwo bitari byoroshye bagize abababa hafi barimo abo mu muryango wabo basigaranye nk’ababyeyiAbasigiye agahinda ariko bafite umunezero n’ibyiringiro by'uko agiye aheza bitewe n'ukuri ku buzima bazi bwamuranze

    AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120389/umubyeyi-wa-meddy-yashyinguwe-mu-cyubahiro-amafoto-120389.html

  • Perezida Kagame yujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yujuje abagera kuri Miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Perezida Paul Kagame uri ku rutonde rw'Abaperezida ba mbere muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyamabaga,uyu munsi yujuje miliyoni y'abakurikira gahunda ze kuri Instagram ye.

    Uru rubuga rwa Instagram rwa Perezida Kagame rukunze gushyirwaho gahunda ze za buri munsi gusa urwo akoresha cyane ni Twitter.

    Perezida Kagame akurikirwa n'abantu miliyoni 2.8 kuri Twitter yatangiye gukoresha muri Gicurasi 2009.Ni umwe mu baperezida bamaze igihe kinini bakoresha uru rubuga. Akunze gutambutsa ubutumwa butandukanye bwibanda ku nshingano ze ndetse n'uburebana n'ubuzima bwite.

    Kuwa 10 Nyakanga 2020,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abakoresha imbuga nkoranyambaga,cyanyuze imbonankubone kuri Instagram ye.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yujuje-miliyoni-y-abamukurikira-kuri-instagram

  • Hagiye kuba ibarura ryihariye ry’abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), iratangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hagiye-kuba-ibarura-ryihariye-ry-abafite-ubumuga

  • Kangangi Suleiman wigaragaje kenshi muri Tour du Rwanda yapfuye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wari mu bakomeye mu gusiganwa ku magare muri Kenya no muri Afurika, Suleiman Kangangi yitabye Imana azize impanuka mu isiganwa yarimo muri Amerika.

    Uyu mukinnyi yakoreye impanuka mu isiganwa rya Gravel, apfira mu nzira yerekeza ku bitaro.

    Ishyirahamwe rya Kenyan Riders ryanditse riti ” N'umubabaro mwinshi turabamenyesha urupfu rwa Suleiman Kangangi.”

    Yakoreye impanuka mu isiganwa rya Vermont Overland Gravel Race, apfira mu nzira yerekeza ku bitaro.

    Umuryango wa Suleiman muri Kenya wabimenyeshejwe mbere, n'umuyobozi w'ikipe yacu Patrick.

    Ubu tugomba kubimenyesha abantu benshi badushyigikiye kandi bagakurikira uyu mukino udasanzwe wo gusiganwa ku magare,bari bazi kandi bashima uyu mugabo udasanzwe.

    Sule yatangiranye natwe afite imyaka 19, arakura aba umukinnyi mwiza muri Kenya, kandi kubigeraho,byatumye aba ikirango cy'umukino w'amagare ku isi.”

    Suleiman yakinnye muri Tour du Rwanda inshuro nyinshi yaba ari kumwe n'ikipe ya Kenyan Riders Downunder na Bike Aid.

    Nubwo nta duce yatwaye,ari mu bakinnyi bazaga imbere cyane ndetse agatanga akazi gakomeye ku makipe arimo n'ay'u Rwanda.

    Muri 2016 yarangije ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda,muri 2017 arangiza kuwa 3 hanyuma muri 2019 arangiza kuwa cyenda.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kangangi-suleiman-wamenyekanye-muri-tour-du-rwanda-yapfuye

  • Amerika: Abasirikare batatu b'u Buholandi barashwe n'abantu bataramenyekana #rwanda #RwOT

    Aba basirikare ni abo mu mutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Buholandi, Commando Corps, bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mahugurwa.

    Polisi ya Indianapolis yatangaje ko yasanze abo ba ofisiye batatu bafite ibikomere by'amasasu, bahita bajyanwa ku bitaro byo hafi aho.

    Minisiteri y'Ingabo y'u Buholandi yavuze ko umwe muri abo batatu arembye, mu gihe abandi babiri badakomerewe cyane.

    Barashwe mu gihe bari bari mu karuhuko kuri hoteli bacumbitsemo, bari hanze yayo.
    Polisi yatangaje ko bishoboka ko hari abantu bari bashyamiranye mbere yaho, bakaza kubarasa babasanze hanze ya hotel.

    Ubwo yari kuri FOX59, umuvugizi wa Polisi y'Umujyi wa Indianapolis yagize ati “Kugeza ubu amakuru twifuza gutangaza ni uko atari ibintu byabereye imbere muri hotel. Hari ugushyamirana kwari kwabayeho mbere, dukeka ko kwabereye ahandi hantu.”

    Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akurikiranyweho ubu bugizi bwa nabi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/amerika-abasirikare-batatu-b-u-buholandi-baraswe-nabantu-bataramenyekana

  • Karongi: Perezida Kagame yemereye abahinzi b’icyayi ubutaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi, ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwabo n’ibikorwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karongi-perezida-kagame-yemereye-abahinzi-b-icyayi-ubutaka

  • Abanyarwanda batandatu bafashwe n'ingabo za Congo – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 barimo gutashya inkwi bashinjwa kurenga umupaka bakinjira ku butaka bwa Congo.

    Mu bafunzwe harimo abagore bane n'abana babiri b'abahungu umwe w'imyaka irindwi n'undi w'amezi atandatu. Abo bagore harimo w'imyaka 65, imyaka 30, imyaka 26 n'uw'imyaka 24.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu n'inzego zitandukanye kuri uyu wa Kane baganirije abaturage babasaba kwirinda kunyura muri iki kibaya gihuza ibihugu byombi, ku mpamvu z'umutekano wabo.

    Umuyobozi wa Batayo ya 63 mu ngabo z'u Rwanda, Major Gatete Marcel yagize ati 'Ikibaya mukibagirwe kuko ni inzira munyuramo zitemewe, bikarangira mushyize igihugu mu bibazo byo gukurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga. Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere mu Rwanda.'

    Major Gatete yakomeje yibutsa abaturage ko igihugu cy'u Rwanda gifite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha inzira z'ubusamo.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yasabye abaturage kubahiriza amategeko birinda guca mu nzira zitemewe.

    Ati 'Murahinga mu keza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda ahubwo ugakomeza kuba hakurya? Ugasanga umuturage yambutse anyura inzira z'ubusamo mu kibaya, abashinzwe umutekano w'Igihugu bazagutandukanya bate n'umwanzi?'

    Aba baturage nyuma yo gufatwa ubu bajyanywe gufungirwa ku biro by'agace ka 34 k'ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma, bakaba bashinjwa kuba intasi.

    Hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zirimo kwaka amafaranga menshi kugira ngo aba baturage babashe kurekurwa.

    Hashize iminsi umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda na Congo nyuma y'imirwano yubuye hagati ya FARDC n'umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n'umutwe wa FDLR .

    Meya Kambogo yasabye abaturage ba Busasamana kujya batangira amakuru ku gihe

    Major Gatete Marcel yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga

    Abaturage basabwe kwirinda kunyura mu kibaya hatemewe

    Ikibaya abaturage bafatiwemo kiri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batandatu-bafashwe-n-ingabo-za-congo