Author: webrwanda

  • Mukansanga Salima ari ku rutonde rw'abazita abana b'ingagi amazina #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Mukansanga Salima ari ku rutonde rw'abazita amazina ku bana b'ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzaba muri iki cyumweru mu Rwanda.

    Mukansanaga amaze kubaka izina mu gusifura umupira w'amaguru.Aherutse gusifura umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika cy'abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n'Igikombe cy'Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

    Yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani n'abandi.

    Mukansanga Salima Rhadia kandi aherutse kugirwa Ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana [Unicef Rwanda] mu kuvugira abana.

    Umuhango wo Kwita izina abana b'ingagi 20 bavutse uteganyijwe kuwa 2 Nzeri 2022.

    Urutonde rw'abazita aba bana b'ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka rwatangiye gushyirwa hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-salima-ari-ku-rutonde-rw-abazita-abana-b-ingagi-amazina

  • Kigali : Ibitaravuzwe ku Mukarani w’Ibarura wariwe n’imbwa aho yari agiye kubarura, Umukire yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yavugaga ko hari umugore uri mu bakarani bari mu gikorwa cy’ibarura rusange, wariwe washumurijwe imbwa n’umukire wo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Jabana ubwo yajyaga kubarura muri uru rugo.

    Gusa aya makuru yahise anyomozwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwavuze ko uyu mukarani w’ibarura yariwe n’imbwa koko ari ko atayishumurijwe.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije uyu mukarani w’ibarura, bwavuze ko 'Ubwo yagera kwa Kanani yasanze hakinguye arinjira, umwana yaje kureba uwinjiye ari kumwe n’imbwa ayibonye agira ubwoba ahungira ku mwana aragwa ihita imurya arakomereka.'

    Amakuru mashya ubu avuga ko uyu mugabo witwa Kanani Jean Robert, yamaze gutabwa muri yombi ndetse akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nduba akurikiranyweho icyaha cyo kubabaza undi umubiri atabigambiriye.

    Umwe mu bari muri uru rugo rwo kwa Kanani ubwo iyi mbwa yasagariraga uyu mukarani w’ibarura, yavuze ko batigeze bayimushumuriza nkuko byabanje guhwihwiswa.

    Uyu wari uri gukora akazi k’ubwibatsi muri uru rugo, yavuze ko uyu mukarani w’ibarura koko yabanje kugira igihunga cy’iyi mbwa, agahungira ku mwana wari uje kumukingurira bigatuma iri tungo rigira umujinya rikajya gutabara uwo mwana.

    Yagize ati 'Nanjye naramubwiraga nti 'rekura uwo mwana iyo mbwa itakurya’ Kubera na we igihunga n’ubwoba, arakomeza afata umwana, birangira baguye hasi, n’umwana yakomeretse ku mazuru.'

    Akomeza agira ati 'Imbwa rero ibona kumwataka neza yaguye hasi, ihita imurya iramukomeretsa.'

    Umuturanyi w’uru rugo, yavuze ko Kanani yari mu nzu, na we akumva hanze byadogereye hari kuvuzwa urusaku rw’imbwa ye yari irimo kurya uyu mukarani w’ibarura, agasohoka yiruka ngo amukize.

    Uyu muturanyi yagize ati 'Yari mu nzu hanyuma yumvise akaruru, araza, noneho Kanani ajya kumuvuza kwa muganga.'

    Uyu mukarani w’Ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, wariwe n’iyi mbwa tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Agatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, we yavuze ko iyi mbwa yamuriye akavuza induru ariko akabura umutabara yaba ari ba nyiri urugo ndetse n’abahakodesha.

    Uyu mukarani w’ibarura wavugaga ko yifuza guhwa impozamarira, yatangaje ko atizeye ko imbwa yamuriye ikingiye bityo ko afite impungenge ko bishobora kumugiraho ingaruka.

    Gusa ngo Kanani yaje kuza nyuma iyi mbwa imuri hejuru, ahita ayibwira ngo 'Toka' ihita igenda, abaturanyi bamusaga ko yamujyana kwa muganga n’imodoka ye ariko aranga avuga ko ifite ikibazo, bajyayo n’amaguru na bwo bakimara kujyayo, ahita yigendera.

    Ivomo:Radiotv10

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ibitaravuzwe-ku-Mukarani-w-Ibarura-wariwe-n-imbwa-aho-yari-agiye-kubarura-Umukire-yatawe-muri-yombi

  • Umugambi Mubisha wa Gen Makanaki ku Batutsi wamaganiwe kure n’Abanyamakuru ,Abanyamulenge bashobora kwibasirwa #rwanda #RwOT

    Gen Kasimbira yari aheruka gutangaza ko agiye gukusanya abarwanyi be hanyuma bakibasira abanyamulenge n’abandi banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DR congo we avuga ko ari abanyarwanda.

    Nyuma y’aya magambo y’uzuye urwango, ishirahamwe ry’Abanyamakuru bo muri DRCongo, u Burundi n’u Rwanda rizwi nka NDH( Non aux Discours de haine) Bari kumwe n’imiryango itegamiye kuri Leta nka ' Benevolencija Grand Lac bamaganye imvugo ya Gen Makanaki John zigamije kwibasira bamwe mu banyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Bagize bati :' ntacyo byatumarira muri iki gihe kwishora mu bikorwa byateza akaduruvayo n’amakimbirane y’Amoko, kuko byazakomeza kuduteza ibibazo mu bihe birimbere. Twifuza ko Abana bacu bakurira mu gihugu cy’amahoro.

    Nitwe dufite izo inshingano nk’Ababyeyi ndetse tugaharanira ayo amahoro muri ibi bihe, kugirango dutegurire ejo heza abana bacu.

    Twamaganye ibikorwa byose n’imvugo z’urwango zigamije kwibasira umuryango mugari w’Abanyamulenge utuye muri DRCongo no kugerageza kubirukana muri gakondo yabo. Ibi ntago byazatuzanira amahoro na busa. Kubwiyo mpamvu twe nk’Abanyamakuru twishize hamwe twamaganye ibi bikorwa,kuko twifuza ko igihugu cyacu n’akarere duherereyemo haba ahantu ,buri wese atura yubaha uburengazira bwa mugenzi we.'

    Nyuma yo kwamagana amagombo y’urwango yavuzwe na Gen Makanaki, aba banyamakuru basabye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepho n’ubuyobozi bw’ingabo gushiraho gahunda zigamije kurinda ubuzima Bw’abanyamulenge batuye mu gace ka Muramvya Gurupoma ya Jomba mu Misozi miremire ya teritwari ya Uvira bashobora kwibasirwa mu buryo bw’umwihariko ,kubera amagambo yuzuye urwango aheruka gutangazwa na Gen Makanaki John Kasimbira umuyobozi w’Umutwe wa Mai Mai muri Uvira.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugambi-Mubisha-wa-Gen-Makanaki-ku-Batutsi-wamaganiwe-kure-n-Abanyamakuru-Abanyamulenge-bashobora-kwibasirwa

  • Manchester United igiye kugura umukinnyi wa miliyoni 100 z'amayero #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United iri hafi kumvikana na Ajax ku mukinnyi wayo witwa Anthony ukomoka muri Brazil kugira ngo ayerekezemo.

    Umuhanga mu makuru ari ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi, Fabrizio Romano yagize ati “Manchester United iri hafi gusinyisha Antony! Ajax amaherezo yemeye kuganira ku mafaranga azagurwa ndetse n'ayo izongererwa niyitwara neza byitezwe ko azagera kuri miliyoni 100 z'amayero. Ibiganiro birakomeza uyu munsi.

    Ajax yari iheruka kwanga miliyoni zisaga 90 z'amayero kuri Antony,ariko yemeye 100 zatanzwe uyu munsi ndetse nta gihindutse uyu mukinnyi arerekanwa vuba nk'umukinnyi wa United.

    Uyu mukinnyi yakoranye na Erik Ten Hag mu mwaka ushize ubwo yari umutoza wa Ajax yatwaye igikombe cya shampiyona y'Ubuholandi giheruka.

    United imaze iminsi yiruka kuri uyu mukinnyi usatira aca ku mpande w'imyaka 22 ndetse uyu musore ntiyari ikipe ya Ajax ku cyumweru gishize yatsinze Sparta Rotterdam igitego 1-0, mu byerekana ko vuba aha azaba ari kuri Old Trafford.

    Abinyujije ku munyamakuru w'Umutaliyani,Fabrizio Romano mu kiganiro bagiranye kuri YouTube,Antony yagize ati: “Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abakozi banjye baje i Amsterdam kumenyesha Ajax icyifuzo cyanjye cyo kuva muri iyi kipe kugira ngo njye gushaka guhangana gushya kandi ko hari amakipe azaza kunshaka azanye amafaranga meza…Ubwo bageragezaga kumpa amasezerano naberuriye ko nshaka kuva mu ikipe.”

    Muri Ajax,Anthony yakinnye imikino 57 muri shampiyona atsinda ibitego 18,atanga imipira yavuyemo ibitego 14,atera amashoti 147 hanyuma arema uburyo 75.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-igiye-kugura-umukinnyi-wa-miliyoni-100-z-amayero

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri basoje barimo 18 basoje mu masomo arebana n'Uburinganire n'ubuzima bw'imyororokere, 11 basoje mu buvuzi bukomatanyije ibizwi nka ,One Health na 15 basoje amasomo y'imiyoborere mu nzego z'ubuzima ibizwi nka Health Management.

    Aba banyeshuri bagizwe n'abakobwa 26 bagize 60% n'abagabo 18 bo mu bihugu binyuranye ku Isi.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n'abayobozi banyuranye ba Kaminuza ya Global Health Equity ndetse n'Umuryango wita ku buzima, Partners In Health.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof Agnes Binagwaho yagaragaje ko bishimiye kuba bongeye gutanga impamyabumenyi bateranye ku nshuro ya mbere nyuma ya Covid-19.

    Yagaragaje ko kimwe n'izindi nzego zitandukanye, Kaminuza nayo yahuye n'ibibazo bitewe na Covid-19 ariko kandi ikaba yaranagize ibyago by'urupfu rwa Dr. Paul Farmer wanayishinze.

    Ati 'Twahuye n'ibizazane bibiri harimo icyorezo ariko twebwe nk'umuryango wa Kaminuza twabuze umuntu ukomeye, Umujyanama, umuyobozi kandi akaba umwe muri twe, Umuganga mwiza Paul Farmer.'

    Prof Binagwaho yongeye kwibutsa ko gushinga iyi Kaminuza ari igitekerezo cyavuye ku nzozi zo guharanira ko ubuvuzi n'ubuzima bwiza bigera kuri bose no kuri ba bandi badafite amikoro ahagije ariyo mpamvu yubatsee mu gice cy'icyaro aho serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi zikenewe cyane.

    Yakomeje agira ati 'Uretse izo mbogamizi twabashije kugera kuri byinshi, twabashije gushimirwa na UNESCO kandi hari ibindi bihembo bidutegereje. Turi mu murongo mwiza mu gutanga uburezi bufite ireme bugamije kugera kuri bose ubuvuzi.'

    Yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo guharanira gutanga umusanzu wabo muri sosiyete ariko bakirinda no kwihererana ibibazo kuko umuryango wa Global Health Equity uzakomeza kubaba hafi.

    Ati 'Ibyo muzanyuramo, icy'ingenzi muzatange ubuvuzi bwiza kuri bose kandi vuba, nizeye ko muzakomeza kudutera ishema. Muzabe indwanyi ariko ntimuzibagirwe ko mu kiri umuryango mugari. Ayo mahirwe ntimuzayateshe agaciro ahubwo muzayabyaze umusaruro. Ntimugatinye kuduhamagara, guhamagarana no guhamagara inshuti.'

    Umunyeshuri uhagarariye abasoje amasomo y'ubuvuzi bukomatanyije One Health, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Evelyn Grace Bigini, yagaragaje ko inama bahawe by'umwihariko mu biganiro bya Paul Farmer bizababera impamba y'urugendo.

    Ati 'Ntitwakwibagirwa ibiganiro twagiranye n'abanyeshuri. Twibanze cyane ku kubaka ubufatanye ariko dukwiye kubyaza uko kumenyana umusaruro.'

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri basoje mu masomo ajyanye n'Imiyoborere mu nzego z'Ubuzima, Mbarubukeye Corneille yasabye bagenzi be gusenyera umugozi umwe muri byose.

    Ati 'Tugomba kuzabigeraho, dukeneye kungurana imbaraga, ibyo bizadufasha kugera ku ntego zacu. Ndababibutsa ko dushobora gukora buri kimwe cyose cyuje ubumuntu. Mukomere, muhatane kandi mureke tube indwanyi.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Partners in Health, Ophelia Dahl, yasabye aba banyeshuri gukora cyane no guharanira kwiga no kugera ku mpinduka nziza muri sosiyete n'ibihugu baturukamo.

    UGHE ni kaminuza yakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye

    Aba banyeshuri 44 basoje amasomo yabo muri UGHE

    Abasoje amasomo yabo basabwe kuba intangarugero

    Ababyeyi n’abavandimwe bari baje gushyigikira aba banyeshuri barangije amasomo

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE

    Madamu Jeannette Kagame yashimye abanyeshuri barangije amasomo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-gushyikiriza-impamyabumenyi

  • Bugesera: Urujijo ku rupfu rw'amarabira rw'abana babiri b'abavandimwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana saa Mbili zijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko uburyo abo bana bapfuyemo bukiri urujijo kuko nyina yabasize mu nzu akajya mu gasantere ka Nkanika kari aho hafi yagaruka agasanga bapfuye.

    Yagize ati ' Ni ibintu bibaye mukanya saa Mbili, batubwiye ko uwo mugore yasize abana mu nzu ajya guhaha mu gasantere agarutse asanga abana batari guhumeka, uyu munsi rero haguye imvura nyinshi, uwo mugore yahise ajya guhuruza umugabo we mu isantere n'abandi benshi baraza babakoraho basanga bapfuye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage bahise bakeka inkuba gusa ngo ntayigeze ikubita kuko ngo haguye imvura isanzwe nk'uko byemezwa n'abaturanyi babo.

    Yihanganishije umuryango wabuze abana, awizeza ko icyabishe kimenyekana.

    Ati ' Turihanganisha uwo muturage n'umuryango we, turi kujyayo n'izindi nzego kugira ngo dukore iperereza tumenye icyishe aba bana, ikindi turi bubapime tumenye icyabishe kuko n'abanga barahari.'

    Gitifu Sebaarundi yavuze ko nibagerayo bagapima ndetse bakanabaza amakuru aribwo bashobora kumenya amakuru y'ibanze y'ikishe abo bana babiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-urujijo-ku-rupfu-rw-amarabira-rw-abana-babiri-b-abavandimwe

  • Salima Mukansanga yashyizwe mu bazita izina abana b'ingagi – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'abazita aba bana b'ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka rwatangiye gushyirwa hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

    Mu bandi bazita izina abana b'ingagi harimo umuhanzi ukomoka muri Côte d'Ivoire, Youssou Ndour, Umunyamakuru akaba n'umuhanga mu buvuzi bw'inyamaswa, Dr. Evan Antin, Umunyemari ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Laurene Powell Jobs.

    Biteganyijwe ko abandi bazagira uruhare mu kwita aba bana b'ingagi bazagenda batangazwa.

    Mukansanga ni umwe mu basifuzi bakomoka mu Rwanda bamaze kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu 2007 ni bwo yatangiye gusifura, ariko ngo yahuye na byinshi bimuca intege birimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka, ariko we ahitamo gukomeza kuko hari aho yashakaga kugera nubwo atari azi ko uyu munsi yaba ari mu bayoboye Igikombe cya Afurika cy'Abagabo.

    Mukansanga yatangiye afite inshingano z'umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

    Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y'abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

    Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy'Isi cy'Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n'umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

    Mu 2019, yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n'iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

    Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ubwami bw'u Bwongereza na Chili i Tokyo.

    Aheruka kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy'Isi cy'Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

    Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w'Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y'umwaka umwe na CAF.

    Salima Mukansanga yashyizwe mu bazita izina abana b'ingagi 20, mu muhango uteganyijwe kuwa 2 Nzeri 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/salima-mukansanga-yashyizwe-mu-bazita-izina-abana-b-ingagi

  • Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye Miss Rwanda 2020

    Rwiririza Nyinawumuntu Delice wambitswe impeta na Edouce yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye intara y'Iburasirazuba ndetse yanabashije kugera mu mwiherero.

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye guca amarenga bwa mber kuwa 29 Ukuboza 2021, ubwo Nyinawumuntu yafashe ifoto ari kumwe na Edouce ayishyira kuri status ya whatsapp ye arangije ashyiraho agatima gasanzwe kifashishwa mu kugaragariza amarangamutima umuntu ukunda.

    Iki cyabaye nk'ikimenyetso ku makuru yari amaze igihe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bahamyaga ko Edouce Softman amaze igihe akundana n'uyu mukobwa.

    Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, azwi mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Oxygene, My love, Nziriki n'izindi nyinshi.







    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuhanzi-edouce-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

  • Meddy yavuze ubutwari bw'umubyeyi we mu kumushyingura #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Meddy n'abavandimwe be babiri,Cyabukombe Alphonsine,yashyinguwe kuri iki cyumweru mu irimbi rya Rusororo.

    Madamu Cyabukombe yatabarutse kuwa 14 Kanama 2022 azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya yari arwariyemo.

    Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 nibwo habaye imihango ya nyuma yo guherekeza uyu mubyeyi, yanitabiriwe n'umuhungu we Meddy wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba.

    Meddy, abavandimwe n'inshuti z'umuryango wabonaga bafite agahinda gakomeye ndetse hari n'aho byageze biranga uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ararira.

    Mu ijambo rye, Meddy yagarutse ku butwari bwaranze umubyeyi we, uko yamwigishije kuririmba no gucuranga ndetse n'umurage abasigiye.

    Yavuze ko yafataga uyu mubyeyi we nk'intwari kuko yabareze wenyine atabana na se ariko akamubakundisha.

    Ati 'Muraza kunyihanganira ntabwo byoroshye, uyu munsi ntabwo nawuteguye ndagerageza kuvuga ibice bitatu ku buzima bwa mama, ndavuga ubwana bwacu uko yatureze n'uko byose byarangiye.

    'Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.'

    Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi wabo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Meddy n'abavandimwe babeho neza nubwo batari bafite se.

    Ati 'Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.'

    Meddy yavuze ko umubyeyi we ari we wamwigishije ibijyanye no kuririmba, gucuranga ndetse no kubyina.

    Uyu mugabo yavuze ko rumwe mu nzibutso asigaranye ku mubyeyi we ari uburyo yamwise izina Medard arikomoye 'ku mukozi w'Imana wamubwirije arakizwa ubundi aramumwitirira.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/meddy-yavuze-ubutwari-bw-umubyeyi-we-mu-kumushyingura

  • MU MAFOTO 40: Abahanzi nabandi bazwi mu myid… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baje kwifatanya na Meddy n'abavandimwe be harimo Bruce Melodie, Muyoboke Alex, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, Gerard Mbabazi, David Bayingana n'abandi.

    Mu masaha ashyira saa tanu z'amanywa nibwo imihango yo guherekeza no gusezeraho bwa nyuma Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi wa Meddy [Mama we] yatangiye kuri The Ice Café i Kanombe ahari hateraniye abantu benshi biganjemo inshuti za hafi z'uyu mubyeyi n'abana be 3.

    Muri abo harimo n'abahanzi bagenzi ba Meddy bamubaye hafi kuva ku ntangiriro kugera ku musozo w'umunsi ukomerera buri umwe wo kubura umuntu by'umwihariko uwakwibarutse. Ubwo amasengesho no gusezera byari bimaze iminota micye bitangiye, K8 Kavuyo, Mama we n'abavandimwe be bahageze.

    Hashize akanya gato umuhanzi Bruce Melodie na we arahagera, gusa imvura nayo yakomeje kuba nyinshi ariko ntibyabujije umuhango gukomeza. Amasengesho ahumuje abari aho bose igitonyanga berekeza i Rusororo, ahakomereje imihango nyirizina yo gushyingura Cyabukombe Alphonsine.

    I Rusororo hakaba hari abandi bantu bategereje barimo n'abahanzi n'abandi bazwi mu myidagaduro, n'abandi bagiye baza nyuma harimo Uncle Austin, Christopher Muneza, Zizou Al Pacino n'abandi.

    Hari kandi n'abandi bazwi mu myidagaduro yaba mu itangazamakuru no mu ishoramari ryayo nka Mushyoma Joseph [Boubou], Muyoboke Alex, David Bayingana, Dj Diallo kimwe na Luckyman Nzeyimana.

    Ubwo umuhango wo gushyingura mu cyubahiro umubyeyi washyirwagaho akadomo, aba bose bakaba berekeje kuri The Ice Café i Kanombe ahari n'abandi baje gufata mu mugongo umuryango wose wa Cyabukombe Alphonsine, by'umwihariko abana asize aribo Christian, Meddy na Ange.

    Mu bari aho umuhango wo kuraba wabereye bandi bazwi barimo Liza Kamikazi, Lil G na Miss Aurore Kayibanda. Mu gusoza bose bakaba bagiye basuhuzanya na Meddy bamwihanganisha, na we ukabona ko n'ubwo agahinda katabura ariko yishimiye kuba bahabaye kubwe.K8 Kavuyo, Mama we n’abavandimwe be baje guherekeza umubyeyi wa MeddyBruce Melodie yifatanije na Meddy ku munsi wo gushyingura umubyeyi we Christopher Muneza yifatanije na MeddyAbahanzi barimo Uncle Austin bahagarariye abandi gushyiraho indabo

    Dj Diallo, Muyoboke Alex na David Bayingana bifatanije na Meddy n’abavandimwe be guherekeza umubyeyi wabo Lil G yafashe mu mugongo Meddy

    Si ibihe biba byoroshye kubura umubyeyi Luckman Nzeyimana yatabaye Meddy Meddy yagerageje gukomera Meddy yashimye Christian Mushiki wa Meddy witwa Ange Meddy asuhuza Mushyoma wari mu baje kubafata mu mugongo Jerard Mbabazi yaje kwifatanya na Meddy Derrick usa na Meddy na we yari yaje kumufata mu mugongo

    Ubwo ibikorwa byo gushyingura byari bihumuje i Rusororo Meddy ajya mu modoka

    Umwe mu baririmbyi bayoboye umuhango mu buryo bw’indirimbo

    AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120390/mu-mafoto-40-abahanzi-nabandi-bazwi-mu-myidagaduro-bifatanije-na-meddy-mu-gushyingura-umub-120390.html