Author: webrwanda

  • Elon Musk yahejwe mu ihuriro ryiga ku bukung… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa WEF yabwiye AP ko Musk aheruka gutumirwa mu 2015, mu ihuriro ngarukamwaka y’abayobozi bashinzwe ubucuruzi n’abayobozi b’isi. 

    Ihuriro ry'ubukungu ku isi riba buri mwaka i Davos mu Busuwisi, aho abaherwe bafite ibikorwa , abayobozi b'isi, n'abandi bantu bakomeye bateranira hamwe kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye ku isi,  imihindagurikire y'ikirere n’ibibazo by'imibereho.

    Musk, umuherwe ku isi kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, avuga ko yababajwe cyane n'iyi nama. Aherutse kuvuga ko yatumiwe muri iyo nama ariko ahitamo kuyisiba. Abateguye WEF bavuga ko umuyobozi mukuru wa Twitter atatumiwe muri 2023.

    Ku wa kabiri, umuvugizi wa WEF, Yann Zopf yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko Musk igihe aheruka gutumirwa atari “uyu mwaka kandi atari vuba aha. Aheruka gutumirwa muri 2015.” 

    Musk ntabwo yigeze yiyandikisha cyangwa ngo yitabire muri iri huriro, cyakora mu mwaka wa 2010 ho yaratumiwe. Hagati aho, Musk yanditse ku rukuta rwe rwa tweetter mu kwezi gushize ati: “Natumiwe muri WEF, ariko ndabyanga.” Nyuma y’icyumweru, Musk yongeye kwandika ku rubuga rwa twitter  ati: “Impamvu yatumye nanga ubutumire bwa Davos ni uko byasaga n'aho birambiranye.”

    Businessinsider nk'uko yabivuze, Musk ntabwo yasobanuye neza kuri twitter ye niba yarimo avuga ku nama yo mu 2023, ariko ubwo butumwa bwagaragaye mbere y’ukwezi ndetse mbere y'uko ikoraniro ry'uyu mwaka ribaho.

    Umuyobozi mukuru wa Tesla nawe yanenze iri huriro rya WEF. Mu gusubiza amashusho y'ijambo ritangiza iyi nama ku wa mbere, Musk yanditse kuri Twitter ati: “Nigute WEF / Davos ntayibonekamo?”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125041/elon-musk-yahejwe-mu-ihuriro-ryiga-ku-bukungu-ku-isi-wef-125041.html

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA KU MUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    KUGIRANGO HARANGIZWE ICYEMEZO CY’UMWANDITSI MUKURU Ref. No.: 022-146930 CYO KUWA 12/12/2022, KUGIRANGO HISHYURWE UMWENDA WA BANKI;

    Me. BUREGEYA Aristide, UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO GUHERA TARIKI YA 18/01/2023 SAA YINE ZA MUGITONDO (IOHOO).

    AZAKOMEZA KUGURISHA MURI CYAMUNARA BINYUZE MU IKORANABUHANGA IKIBANZA KIRIMO INZU YO GUTURAMO N’IY’UBUCURUZI GIFITE UPI: 4/03/08/02/375 GIFITE UBUSO BUNGANA NA 567M2 GIHEREREYE MU NTARA Y’AMAJYARUGURU, AKARERE KA MUSANZE, UMURENGE WA MUHOZA, AKAGALI KA KIGOMBE, UMUDUGUDU WA NYAMAGUMBA. AGACIRO KAYO KARI KU ISOKO KANGANA NA MILIYONI  65,577, 840Frw.

    USHAKA GUPIGANWA ATANGA IBICIRO ANYUZE KURUBUGA: www.cyamunara.gov.rw RW’INYANDIKOMPESHA ZIRANGIZWA ARI NARWO CYAMUNARA IBERAHO.

    UPIGANWA AGOMBA GUTANGA 5%  BY’AGACIRO K’IY0 NZU NK’INGWATE Y’IPIGANWA ANGANA NA MILIYONI 3,278,892 Frw KURI KONTI 00040-06965754-29 YITWA MINIJUST AUCTION FUNDS IRI MURI BANKI YA KIGALI.

    IBICIRO BY’ABAPIGANWE BIZATANGAZWA TALIKI YA 25.01.2023 SAA YINE ZA MUGITONDO (IOHOO), NIHATABONEKA UMUGUZI CYANGWA ABABYEMEREWE BAKANGA IGICIRO, IPIGANWA RIZAKOMEZA KUWA 27/01/2023 IBICIRO BITANGAZWE KUWA 03/02/2023 SAA YINE (IOHOO) KURI UWO MUNSI UWATANZE IGICIRO GISUMBA IBINDI NIWE UZEMEZWA KO YATSINZE MURI CYAMUNARA.

    AMAFARANGA AZAVA MURI CYAMUNARA AZISHYURWA KURI KONTI NO 30299000272 YA BUREGEYA Aristide IRI MURI BANK 0F AFRICA RWANDA ITI). 

    GUSURA BIZAKORWA GUHERA TALIKI YA 19/01/2023 GUHERA SAA TATU ZA MUGITONDO (9:00AM) KUGERA SAA 17HOO PM MU MINSI Y’AKAZI.

    USHAKA IBINDI BISOBANURO YAHAMAGARA TELEFONI IKURIKIRA: 0788760437

    Bikorewe Kigali ku wa 18/01/2023

    Me. BUREGEYA Aristide

    Ushinzwe kugurisha Ingwate

    Itangazo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125053/itangazo-rya-cyamunara-ku-mutungo-utimukanwa-125053.html

  • Ibyahanuwe! Menya ikipe izatwara Premier Leag… – #rwanda #RwOT

    Mudasobwa isanzwe ihanura amakipe azegukana igikombe mu mikino itandukanye (Super computer), no muri Premier League yatangaje ikipe izageza ku munsi wa nyuma ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

    Ibi bije nyuma y’imikino y’ishiraniro yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Arsenal na Manchester United nizo zitwaye neza zitsinda ba mucyeba. Manchester United yatsinze ibitego 2-1 ikipe ya Manchester City, naho Arsenal yihanangiriza Tottenham iyitsinda ibitego 2-0. 

    Kugeza ubu indi kipe iri gutuma amakipe akomeye arara adasinziriye ni Newcastle, nayo mu mpera z’icyumweru gishize yatsinze Fulham ku munota wa nyuma igitego 1-0. 

    Bukayo Saka uri mubagenderwaho muri Arsenal

    Mu gihe amakipe amwe ari gushaka amanota ayashyira mu makipe ane ya mbere kugira ngo azabashe gukina Champions League, Arsenal yo iri kurwana no gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi hagati yayo na Manchester City iyikurikiye. 

    Nk'uko Mudasobwa (Super computer) n’abahanga mu bijyanye n’imikino y’amahirwe babitangaza, ikipe ya Arsenal niyo izeguka Premier League nyuma y’imyaka 19 kuko igiheruka muri 2004. Ikipe ya Arsenal izarangizanya amanota 87, izaba irusha Manchester City iyikurikiye amanota 6.

    Manchester United niyo izaba ikipe ya 3 n’amanota 74 naho Newcastle niyo izaza ku mwanya wa 4, gusa yo ntihatangajwe amanota izaba ifite. Amakipe nka Liverpool na Chelsea ntabwo zizakina Champions League, ndetse Chelsea yo biteganyijwe kuzaza ku mwanya wa 9. Amakipe ashobora kuzamanuka mu kiciro cya 2 ni Southampton, Wolves, Everton na Bournemouth.

    Manchester United yatsinze Manchester City niyo izegukana umwanya wa 3

    Arsenal nyuma yo gukubita Tottenham irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125042/ibyahanuwe-menya-ikipe-izatwara-premier-league-nizizayikurikira-125042.html

  • Couple eshatu zatigishije imbugankoranyambaga muri 2022 urukundo rukomeje kuganza #rwanda #RwOT

    Shaddyboo & Manzi Jeannot

    Shaddyboo umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga z'u Rwanda, yari amaze imyaka myinshi avuga ko nta mukunzi afite ariko yaje kubona umusore w'Umunyarwanda utuye muri Kenya, batangirana urugendo rw'urukundo.

    Inshuro nyinshi Shaddyboo akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n'amafoto y'ibihe byiza aba agirana n'umukunzi we aba yagiye gusura i Nairobi aho asanzwe atuye.

    Miss Nishimwe Naomie & Michael Tesfay

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 urukundo rugeze aharoshye n'umusore witwa Michael Tesfay wo muri Ethiopia uherutse kurangiza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Bwongereza kuri ubu akaba abarizwa i Kigali aho ari gushakishiriza ubuzima.

    Urukundo rw'aba rwari rumaze igihe gito, rwarushijeho kwigaragaza mu ruhame mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 cyane ko bari baserukanye.

    Nyuma yo gushyira hanze iby'urukundo rwabo, ntabwo bongeye kwihishira, inshuro nyinshi bakunze gusangiza ababakurikira amafoto y'ibihe byiza baba basangira.

    Frank Axel & Muligande Lauryn

    Umufotozi wabigize umwuga Frank Axel amaze igihe kitari gito mu rukundo n'umwe mu bakobwa bakundirwa ikimero cye witwa Muligande Lauryn.

    Urukundo rw'aba rumaze igihe ariko muri uyu mwaka rwarushijeho gukaza umurego. Inshuro nyinshi bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye batemberanye ahantu nyaburanga yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Mu minsi ishize amafoto yabo bari gusangira ubuzima i Dubai ni amwe mu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/couple-eshatu-zatigishije-imbugankoranyambaga-muri-2022-zikiri-kumwe

  • RDC: Abagiye mu myigaragambyo yo kwamagana Ingabo za EAC bahuye n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma biganjemo urubyiriko bazindukiye mu myigaragamyo yo kwamagana ingabo ziri mu mutwe w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EACRF ariko bashwiragijwe n'inzego z'umutekano.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 nibwo aba banyekongo bari bimwe uburenganzira na Leta bwo kwigaragambya bigabije imihanda bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga.

    Mu gutangira iyi myigaragambyo,bahutswemo n'inzego zishinzwe umutekano zibahata ibiboko

    Amakuru avuga ko mu Mujyi rwagati umutekano wari wakajijwe hirindwa ko izi nsoresore ziwukandagizamo ikirenge zikaba zamanuka ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo.

    Mu duce iyo myigaragambyo yahereyemo Polisi ya Congo n'igisirikare bariye karungu, nyuma yo gukoresha amagambo bikanga, hitabazwa indembo bamwe barashwiragira.

    Abigaragambya bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwo gushyigikira igisirikare cyabo, buti 'FARDC komeza ukubite umwanzi tukuri inyuma.'

    Ibindi byapa bivuga ko Abanyekongo bifuza ko inzego z'umutekano zabo ari zo zibarizwa muri iki Gihugu gusa, buti 'FARDC na PNC (Polisi ya Congo) bakomeze kuba ari zo nzego zonyine z'umutekano ziwucungira Abanyekongo.'

    Aba bigaragambya biganjemo urubyiruko rutagira akazi, babanje guhurira mu masangano y'ahitwa Mutinga mu Mujyi wa Goma, ubundi bafata urugendo rwo mu muhanda n'umuriri mwinshi bagaragaza uburakari bwinshi bavuza amafirimbi banaririmba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abagiye-mu-myigaragambyo-yo-kwamagana-ingabo-za-eac-bahuye-n-uruva-gusenya

  • NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY'UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO. #rwanda #RwOT

    Umuntu utaragera muri Kongo cyangwa ngo abone amakuru ahagije kuri icyo gihugu, niwe wenyine ucyumva ibinyoma bya Leta ya Kongo bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

    Ingabo za Kenya zikigera mu burasirazuba bwa Kongo ntizatinze kubona ko M23 atari umutwe w'iterabwoba nk'uko Kinshasa ibivuga, ko ahubwo ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

    Nguko uko ingabo za Kenya zirinze kwijandika mu ntambara nk'uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabyizeraga ndetse bunakabyizeza abaturage, ahubwo izo ngabo zihitamo gutwara buhoro M23 no kyisaba kubahiriza, ku neza, imyanzuro igamije kugarura amahoro.
    Uwo mutwe warazumviye, ndetse utangira kwivana mu duce dukomeye wari warigaruriye, nka Kibumba na Rumangabo, turi mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.
    Ingabo za Kenya nazo zasezeranyije M23 ko nta musirikari wa Kongo uzakandagira mu duce ivuyemo, kuko byagaragaye ko FARDC idashoboye kurinda umutekano w'abaturage. Icyo si igihugu mu kindi?

    Leta Kongo ibonye ingabo z'Umuryango w' Afrika y'Uburasirazuba zititeguye kwinjira mu mirwano kuko zamaze kumenya aho ukuri kuri, yiyambaje abacancuro b'Abarusiya, biba byongereye ibinyoro mu bibembe, ndetse bitesha agaciro ubutegetsi bwa Tshisekedi mu ruhando rw'amahanga.

    Undi watahuye ko ibivugwa na Leta ya Kongo nta shingiro bifite, ni Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mu kibazo cya Kongo. Bwana Uhuru amaze gusobanukirwa ko M23 atari umutwe w'iterabwoba, mu cyumweru gishize yakiriye abayobozi ba gisivili n'aba gisirikari muri M23, bamusobanurira ko ari Abanyekongo bafashe intwaro ngo birwaneho, dore ko Leta y'igihugu cyabo ibafata nk'abanyamahanga, bagomba gusubira'iwabo' cyangwa bakicwa.

    Amakuru yizewe avuga ko Uhuru Kenyatta yabwiye izo ntumwa ko ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, zirimo n'iza Kenya, zitazanywe muri Kongo no kurwana na M23, ndetse abizeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, bukareka guhembera urwango, kandi bukayoboka inzira y'imishyikirano.

    Ababikurikiranira hafi barahamya ko Perezida Tshisekedi yabuze ayo acira n'ayo amira. Aribaza uko azashyikirana n'abo yise 'umutwe w'iterabwoba', akanibaza ariko uko azakomeza kwinangira kandi abisabwa n'umuhuza Uhuru Kenyatta.

    Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko ubu Tshisekedi ashakisha uko yahura na M23 mu ibanga, akagira ibyo yemerera 'Intare za Sarambwe' zitaramushishimura.

    The post NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY'UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyakibi-ntirara-bushyitsi-ibinyoma-byubutegetsi-bwa-kongo-biragenda-bita-agaciro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyakibi-ntirara-bushyitsi-ibinyoma-byubutegetsi-bwa-kongo-biragenda-bita-agaciro

  • Bijoux wo muri Bamenya bivugwa ko yatandukanye n’umugabo, yateje urujijo #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ariko agahita abukuraho, Munezero Aline [Bijoux], yashyize benshi mu rujijo avuga ko umuntu agomba kubana cyangwa guteretana n’umuntu umwumva.

    Ni nyuma y’uko uyu mukobwa wakunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yakoze ubukwe na Lionel Sentore ariko bikaba bivugwa ko batakibana.

    Ubukwe bwa bo bwabaye tariki ya 8 Mutarama 2022, nyuma y’iminsi mike byavuzwe ko batandukanye ndetse ni yo urebye ku mbuga nkoranyambaga za bo nta n’umwe ugikurikira undi, buri umwe yasibye amafoto bari kumwe harimo n’ay’ubukwe.

    Mu butumwa butamaze umwanya munini kuri Instagram Story ye, Munezero Aline yashyize mu rujijo bibaza icyo yashakaga kuvuga.

    Yifashishije ifoto y’amaboko abiri yambaye isaha yagize ati “teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”

    Ntabwo bizwi niba ari ubutumwa yageneye umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

    Ubutumwa bwashyize benshi mu rujijo

    Bijoux bivugwa ko yatandukanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bijoux-wo-muri-bamenya-bivugwa-ko-yatandukanye-n-umugabo-yateje-urujijo

  • Ruhango: Ibiraro n'amateme byangijwe n'ibiza biracyabangamiye ubuhahirane #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu bice bitandukanye by'Akarere ka Ruhango bavuga ko ubuhahirane butakigenda neza bitewe nuko ibiraro n'amateme byabafashaga mu koroshya imigenderanire byarasenywe n'imvura yaguye ari nyinshi mu mwaka washize wa 2022 iteza ibiza.

    Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahaye umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko bikigoye akarere kubona ingengo y'Imari yahita yubaka ibi biraro binini ndetse n'Amateme mato bitewe n'imiterere yabyo. Avuga ko byose hamwe bisaga 40, ariko ko mu gihe bizakorwa, bizatunganywa neza ku buryo bitakongera kugenda mu buryo bworoshye.

    Yagize Ati' Twahuye n'imvura nyinshi itera ibiza bitwara bimwe mu bikorwaremezo birimo; ibiraro n'Amateme byaba ibinini n'ibito, bituma ubuhahirane budakomeza kugenda nka mbere ariko turabitekereza kandi turashaka ko bizakorwa neza ku buryo bitazongera gutwarwa kuko kubikora bikongera kugenda twaba ntacyo dukoze'.

    Akomeza yemeza ko bafite umubare w'Ibiraro n'amateme bisaga 40, byose byatwawe n'Ibiza byatewe n'imvura nyinshi. Ahamya ko inyigo babikoreye basanze bishobora kuzatwara amafaranga asaga Miliyari eshatu(3) y'u Rwanda kugirango bikorwe neza.

    Yagize Ati' Kugeza ubu twamaze kumenya neza ko ibiraro n'amateme byangijwe n'Ibiza byatewe n'imvura bisaga 40, tunabikorera inyigo dusanga dukeneye amafaranga yo kubyubaka asaga Miliyari 3 z'Amafaranga y'U Rwanda kandi turifuza ko byakorwa neza kurushaho kugirango ejo hatazaba habi kurushaho byongeye gusenyuka'.

    Umuturage arasabwa iki?

    Meya Habarurema, avuga ko hari ibiraro bigari bisaba izindi ngufu zirenze iz'Abaturage, ariko ko hari ibindi bito bito byakorwa hifashishijwe ubushobozi bw'Abaturage ubwabo bityo uwazana igiti kikaba cyakoreshwa, ubuhahirane bugakomeza kugenda neza.

    Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Byimana ahitwa i Mpanda, bavuga ko amateme mato bagira icyo bigomwa agakorwa naho abandi bavuga ko bakwiye gutabarwa kubera ko imodoka zimwe na zimwe zigikoresha aya mateme zikagwamo zipakiye.

    Munyaneza Alphonse w'imyaka 47 atuye i Mpanda, avuga nta muturage wanga kugira uruhare mu bimukorerwa, ko ibiti n'ibindi byasabwa ababifite babitanga, abandi bagatanga imibyizi ibyangiritse bikubakwa ubuhahirane bugakomeza.

    Mukarugambwa Drothea w'imyaka 54, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko hari amateme maremare mu bugari ndetse akeneye ubushobozi bwinshi yasenyutse akeneye imbaraga zivuye muri Leta. Atanga urugero ku Kiraro gihuza umurenge wa Nyamabuye ho muri Muhanga ndetse n'umurenge wa Byimana wo muri Ruhango, aho cyasenywe n'ibiza byatewe n'imvura ndetse ngo imodoka ziremereye ntizikinyuraho n'izinyuraho n'ubwihebe kuko kiraregetse. Ahamya ko ibisaba ubushobozi burenze ubw'umuturage Leta ariyo ihanzwe amaso, bo bakazakora ibiri mu bushobozi bwabo.

    Mu bigaragara kandi n'ubuyobozi butemera cyangwa ngo buhakane ni uko nta mahirwe ko ibi biraro byakubakwa muri iyi ngengo y'Imari kuko aya mafaranga uko angana ntabwo yateganyijwe. Gusa, ibiraro bito bikeneye ubundi bushobozi bucye bwatangwa n'abaturage byo byakubakwa ndetse n'abaturage biteguye gukora ibishoboka.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/18/ruhango-ibiraro-namateme-byangijwe-nibiza-biracyabangamiye-ubuhahirane/

  • Mu gahinda kenshi Keza Terisky yise The Trainer ikirura nyuma y'ibyo yatangaje #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Keza yanyujije kuri status ye ya Whatsap yasabye abantu kwirinda gutwarwa n'ibyo The Trainer ari gutangaza mu bitangazamakuru bitandukanye kandi ko ari 'Ikirura cyambaye uruhu rw'intama '.

    Uyu mukobwa witegura kwibaruka imfura yarengejeho ko bitarenze amasaha 48 [Iminsi 2] araza gutangaza ukuri ku biri kuvugwa na The Trainer usanzwe atoza abantu imyitozo ngororamubiri.

    Mu magambo ye yagize ati: ''Ndarambiwe pe ndanananiwe, nirinze kugira icyo mvuga ariko ibi bimaze gufata indi ntera, haba ibinyamakuru bimwe na bimwe ndetse n'ababyihisha inyuma bagashaka kwigira abatagatifu, Guys mureke gushukwa n'ibyo mwumva cyangwa mwabonye ngo mutwarwe n'amarangamutima y'ikirura kiyambitse uruhu rw'intama. Bitarenze amasaha 48, ibi ndaza kubisobanura kuko maze kurambirwa. Mugire umunsi mwiza.''

    Muri Kamena 2021 ni bwo iby'urukundo rwabo byaje kujya hanze. Nyuma The Trainer nk'uwari wafashe iya mbere asaba urukundo Keza, yateye intambwe amwambika impeta amusaba ko bazabana, hari muri Mata 2022.

    Gusa urukundo rwabo rwaje kurangwa n'ibizazane byanabaviriyemo gutandukana muri Nzeri 2022. Nyuma ni bwo hamenyekanye ko Keza atwite ubu akaba yitegura kwibaruka umwana wabo nubwo batagikundana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-gahinda-kenshi-keza-terisky-yise-the-trainer-ikirura-nyuma-y-ibyo-yatangaje

  • Afite amaraso yo mu baturanyi! Chris Froome u… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 19 Gashyantare kugera tariki 26 mu Rwanda hazaba hari kubera isiganwa ngarukamwaka ry’amagare Tour Du Rwanda, rizaba rifite umwihariko ukomeye kuri iyi nshuro aho Chris Froome ufite Tour de France zigera kuri 4, azaba ari umwe mu bahanzwe amaso kuva i Rwamagana kugera i Rusizi. 

    Christopher Clive Froome bakunze kwita Chris Froome, yavutse tariki 20 Gicurasi 1985, avukira i Nairobi muri Kenya, avuka ku babyeyi bakomoka mu Bwongereza ndetse akurira muri iki gihugu, aza kuhava ubwo yari afite imyaka 14 yerekeza muri Afurika y’Epfo gukomeza amashuri yisumbuye.

    Chris Froome ni we mukinnyi wa mbere ufite amateka akomeye mu igare ugiye gukina Tour du Rwanda  

    Ubwo Chris Froome yari afite imyaka 13 bakiba muri Kenya, Nyina yamuhaye igare ndetse yitabira irushanwa ariko kubera kwivumbura ntiyarisoza, ibintu byatumye ababyeyi be bamusubiza mu rugo. 

    Ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu gihe ki kiruhuko, Chris Froome yitabiraga imikino itandukanye y’amagare, ariko imyitarire ye ntabwo yatangaga icyizere ko ashobora kuzaba uwo ari we ubu.

    Ku myaka 22 ni bwo Chris Froome yatangiye kuba umukinnyi wabiguze umwuga, aho yatangiye akina amasigwa yo kurira imisozi. 

    Mu 2006 yakinnye Commonwealth Games yabereye i Melbourne ahagarariye Kenya, asoza ku mwanya wa 17 mu bakinnyi 25, byatumye abantu batangira kumutekerezaho kubera umwanya yabonye n’ibikoresho bidashinga yari afite. 

    Muri uyu mwaka kandi, Chris Froome yitabiriye isiganwa rya Road Word Championships mu batarengeje imyaka 23 asoza ku mwanya wa 36. Iki gihe akaba yarakiniraga ikipe ya Konica Minolta.

    Chris Froome imyaka ye y’ubuto yayimaze hano hirya muri Kenya 

    Chris Froome yakomeje guhatana ndetse no kwitabira amarushanwa atandukanye arimo imikino Olympics ya 2012, Tour de France, Tour Vuelta yo muri Espagne, kugera mu 2013 ubwo yegukanaga Tour de France ye ya mbere.

    Mu 2013 Chris Froome yagiye kujya muri Tour de France amaze gukina amasiganwa agera kuri 5 muri uwo mwaka, ndetse yemeza ko ari bimwe mu byamufashije gukora amateka muri Tour de France. 

    Tariki 21 Nyakanga ni bwo Isi yose yamenye ko Chris Froome yegukanye Tour de France akoresheje amasaha 83, iminota 54 n’amaseginda 40 aho yarushaga iminota 4 n’amasegonda 2o Quintana wabaye uwa kabiri, Chris Froome aba ikirangirire ku Isi uko.

    Amasiganwa yegukanye

    Chris Froome yegukanye Tour de France inshuro 4, 2013, 2015, 2016 na 2017. Yegukanye kandi Giro d’Italia mu 2018, yegukana Vuelta a Espana mu 2011 na 2017. Chris Froome kandi yegukanye Velo d’Or ihabwa umukinnyi mwiza mu magare mu 2013, 2015 na 2017.

    Amakipe yakiniye

    Chris Froome yatangiye mu makipe y’abatarabigize umwuga mu ikipe ya Super C Academy na Hi Q Super Academy. Mu 2007 yasinyiye ikipe ya Team Konica Minolta, nyuma y’umwaka ajya mu ikope ya Barloword, ayivamo 2009. 

    Mu 2010 yasinyiye ikipe ya Team Sky yakiniye kugera mu 2020 ari nayo yagiriyemo ibihe byiza, mu 2021 asinyira ikipe ya Israel Start-Up isanzwe ifitanye umubano n’ikipe ya Bugesera Cycling team. 

    Mu 2013 ni bwo Chris Froome yegukanye Tour de France ye ya mbere 

    Chris Froome azwiho umuvuduko wo hejuru ndetse no kwihisha umuyaga 

    Hasigaye ukwezi kumwe tukamubona azenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda, aho azaba ahanganye ndetse ashaka kwegukana Tour du Rwanda ye ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125024/afite-amaraso-yo-mu-baturanyi-chris-froome-ugiye-kuba-ikimenyabose-muri-tour-du-rwanda-ni–125024.html