Author: webrwanda

  • Hazaca uwambaye! Batanu ba mbere bayoboye mu… – #rwanda #RwOT

    Aya matora yatangiye kuva ku wa 17 Mutarama 2023 azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023, ari nabwo hazahita hamenyekana 30 bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Amajwi yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, agaragaza ko Laura Sarah ufite Nimero 29 ari we uri imbere n'amajwi aho agejeje 2,182.

    Akurikiwe na Ngabonziza Diane [Nimero 38] ufite amajwi 1,323, Rosine Bamurenga ufite Nimero 53 agejeje amajwi 1,025, Keylan Mucyo ufite Nimero 71 agejeje amajwi 788 ndetse na Marie Benigne Nsanzimana ufite Nimero 30 agejeje amajwi 679.

    Abanyamideli bahatanye ni 88 bavuye mu 177 biyandikishije binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n’abafana (Public Choice) ndetse na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual Casting) abandi 15 bazatangwa n’Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha ijambo abafana.

    Yavuze ati 'Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije benshi, rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize abandi.”

    Akomeza ati “Impamvu twahaye umwanya abafana, ni uko mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n’abafana ntibazaba bamushimye. Ni ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.

    KANDA HANO UBASHE GUKOMEZA GUTORA ABAHATANYE


    Laura Sarah [Nimero 29] afite amajwi 2,182


    Ngabonziza Diane [Nimero 38] afite amajwi 1,323


    Rosine Bamurenga ufite Nimero 53 agejeje amajwi 1,025


    Keylan Mucyo ufite Nimero 71 agejeje amajwi 788


    Marie Benigne Nsanzimana ufite Nimero 30 agejeje amajwi 679

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125084/hazaca-uwambaye-batanu-ba-mbere-bayoboye-mu-majwi-muri-rwandas-global-top-model-125084.html

  • Lionel Messi na Paris Saint-Germain batsikami… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gishuti, ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze ikipe ya Al Nassr yihuje na Al Hilal zo muri Saudi Arabia. Uyu mukino watangiye gukinwa saa moya z’ijoro, ubera kuri King Fahd International Stadium yo muri Saudi Arabia.

    Ikipe ya Paris Saint-Germain ifite abakinnyi bakomeye ugereranyije n’aya makipe abiri niyo yatangiye iri hejuru, bituma ku munota wa 3 gusa Lionel Messi afungura amazamu. Al Nassr na Al Hilal bakimara gutsindwa igitego bahise bajya ku gitutu, cyane cyane kuri Cristiano Ronaldo washakaga gutsinda igitego cya 1 mu ikipe nshya yagiyemo.

    Ku munota wa 33 byaje kumuhira asimbuka cyane agiye gutsinda igitego, ariko umuzamu wa Paris Saint-Germain arazamuka amukubitana n’umupira. Ku munota wa 34 umusifuzi yahise atanga penariti maze kizigenza Cristiano Ronaldo ayitereka mu nshundura, igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

    Ikosa Cristiano Ronaldo yakorewe rikavamo penariti

    Paris Saint-Germain yari yabanjemo abakinnyi bayo bakomeye, nyuma yo kwishyurwa batangiye kwataka cyane. Ku munota wa 40, Kylian Mbappé yinjiranye ba myugariro ba Al Nassr na Al Hilal ashaka gutsinda igitego ariko biranga. Ku munota wa 43 Kylian Mbappé yahereje umupira Marquinhos, ahita atsinda igitego cya 2 cya Paris Saint-Germain.

    Iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiye hongerwaho iminota 5 y’inyongera, ku munota wa 2 Paris Saint-Germain yabonye penariti ariko Neymar arayirata. Nyuma y’umunota umwe gusa Cristiano Ronaldo yakosoye Neymar,  ashyira umupira ku mutwe uragenda ukubita igiti cy’izamu uragaruka ahita asobyamo, igitego cya 2 cya Al Nassr na Al Hilal kiboneka gutyo.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2 bya Paris Saint-Germain kuri 2 bya Al Nassr na Al Hilal.

    Lionel Messi yishimira igitego cya 1 ari kumwe n’abandi bakinnyi

    Igice cya kabiri cyatangiye Kylor Navas ahura n’akazi gakomeye, bitewe n’amashoti akomeye y’abasore ba Al Nassr na Al Hilal. Al Nassr na Al Hilal batatse bibagirwa kurinda izamu, ku munota wa 54 Sergio Ramos yatsinze igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappé wabanje kubyinisha ba myugariro.

    Cristiano Ronaldo yishimira igitego

    Nyuma y’iminota 3 gusa abasore ba Al Nassr na Al Hilal bahise batsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Hyun-Soo Jang, ku mupira wari uvuye muri koroneri. Kylian Mbappé wari wahize igitego kuva kare, ku munota wa 60 yatsinze igitego cya 4 kuri penariti. 

    Nk’ibisanzwe mu mukino wa gishuti abakinnyi bakomeye ku ruhande rwa Paris Saint-Germain bavuyemo hinjiramo abandi, ndetse na Cristiano Ronaldo yasimbujwe bituma umukino ugabanya umurego wari uriho. 

    Ku munota wa 78 Ekitike yatsinze igitego cya 5, yinjiye mu kibuga asimbuye Kylian Mbappé. Umukino ugiye kurangira Anderson Talisca yatsinze igitego cya 4 cya Al Nassr na Al Hilal, bituma umukino urangira Paris Saint-Germain ariyo iyoboye n’ibitego 5-4.

    Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125087/lionel-messi-na-paris-saint-germain-batsikamiye-cristiano-ronaldo-nikipe-ye-125087.html

  • Prosper Nkomezi agiye gukorera igitaramo muri… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Kabiri Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye-Ahaheruka muri Gashyantare 2020 ubwo yari yagiye gufatanya na Israel Mbonyi, mu gitaramo cya mbere yakoreye muri iyi Kaminuza.

    Bikaba ku nshuro ya mbere uyu muramyi agiye kuhakorera igitaramo cye bwite, yacyise 'Prosper Nkomezi Live Concert in Huye”.

    Prosper Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo guhembuka kw’abakunzi be b’i Huye n’abandi, kuko yari amaze igihe adatarama nabo.

    Yavuze ati “Nizere ko abantu bazahembuka ari benshi, kuko hari hashize igihe kinini mbona ubutumire bwabo bigaragara ko bakunda ibihangano byacu (bye). Nafashe igihe kinini mbitekerezaho, hari imyaka ibiri ariko numvaga hari umunsi nzahataramira byanze bikunze.”

    Uyu muramyi uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise 'Nyigisha', avuga ko 'Imana yashimye ko ‘tariki 12 Gashyantare 2022’ ari bwo tuzahataramira'. Ati “Reka twizere ko bizaba ari ibihe byiza ku banyeshuri.' Ndetse no ku bandi bantu batuye mu Mujyi wa Butare.

    Nkomezi avuga ko iki gitaramo cyari gikwiye, kuko ab'i Huye bari bamaze igihe badataramirwa n'abahanzi bakorera umuziki mu Mujyi wa Kigali.

    Yizeye ko Imana izigaragaza muri iki gitaramo. Ati 'Tuzahahembukira. Tuzahagirira ibihe byiza. Twizeye ko ari igihe cy’Imana. Kugira ngo n’abantu bo mu Ntara nabo bahemburwe n’ibitaramo. Usanga twibanda cyane hano muri Kigali, ariko cyari igihe kinini nyuma y’ubutumire bwinshi bw’abantu b’i Butare badutumiraga kujya kuhakora umurimo ariko Imana yashyizeho ko tujyayo ariya matariki.”

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize Prosper Nkomezi yiyambajwe mu bitaramo bikomeye, birimo icya Vestine na Dorcas bamurikiyemo album yabo ya mbere bise 'Nahawe ijambo', cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.

    Hari kandi igitaramo 'Yavuze Yego' cya Papi Clever n'umugore we Dorcas, cyabereye muri Camp Kigali ku wa 14 Mutarama 2023.

    Prosper Nkomezi yatangiye umuziki muri 2017 ahera ku ndirimbo yise 'Sinzahwema', iyi abantu benshi bakunda indirimbo ze bakaba bayizi nka 'Amamara'.

    Azwi cyane mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere nka Sinzahwema, Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga n'izindi zitandukanye.

    Mu gitaramo ‘Hari amashimwe Live Concert’ Aimé Uwimana yakoze tariki 14 Ukwakira 2018, Prosper Nkomezi ari mu bahanzi baririmbye akora ku mitima ya benshi bari aho dore ko habaye n’agashya, aho yavuye kuri stage abantu bagakomeza kuririmba indirimbo ze.

    Aha ni naho izina rye ryamenyekaniye cyane dore ko ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye yari aririmbyemo, byongeye hakaba hari hakoraniye itangazamakuru n’abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel. 

    Prosper Nkomezi yatangaje ko ku wa 12 Gashyantare 2023 azakorera igitaramo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye 

    Prosper Nkomezi yavuze ko yiteguye guhembura abantu muri iki gitaramo nyuma y'ubutumire bwa benshi yari amaze igihe ari kubona 

    Kuva mu mpera za 2022 Prosper Nkomezi yaririmbye mu bitaramo birimo icya Vestine na Dorcas, n'icya Papi Clever n'umugore we Dorcas

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYIGISHA’ YA PROSPER NKOMEZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125085/prosper-nkomezi-agiye-gukorera-igitaramo-muri-kaminuza-yu-rwanda-ishami-rya-huye-125085.html

  • RDC yongereye ibikorwaremezo by'ubwirinzi ku mupaka wayo n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023,yatashye ku mugaragaro utuzu 26 tw'abarinda umupaka, inzu enye zizakorerwamo ibikorwa byo kuwugenzura n'inzu z'ubwiherero enye ( 4 ),ku mupaka uyihuza n'u Rwanda,

    Ibi byakozwe mu rwego rwo gukaza umutekano ku mupaka wayo n'uRwanda,nkuko amakuru dukesha UMUSEKE abitangaza.

    Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru Lt Gen Ndima Kongba, ku mupaka wa Goma n'Akarere ka Rubavu.

    Guverineri wa Gisirikare wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yavuze ko bizafasha gukemura ibibazo by'umutekano bikunze gukorwa ndetse no guca intege ibyaha byambukiranya imipaka.

    Yagize ati ' Biri mu ntego za Perezida Felix AntoineTshisekedi kuva yajya ku butegetsi aho ashaka kuvugurura umutekano no guca intege ibiwuhungabanya.'

    Gahunda yo kubaka inyubako zigenzurrirwamo umutekano w'umupaka ibaye mu gihe hashize amezi arenga arindwi umubano w'ibihugu byombi urimo igitotsi.

    Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu yaba u Rwanda n' uyu mutwe bahakanye bivuye inyuma.

    Hari abanyepolitiki bakomeye muri RD Congo basabye ubutegetsi bwa Tshisekedi kubaka urukuta runini rutandukanya ibihugu byombi kuva i Goma kugera mu bice bambuwe na M23.

    IVOMO:UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-yongereye-ibikorwaremezo-by-ubwirinzi-ku-mupaka-wayo-n-u-rwanda

  • Umunyamakuru Ntwali John Williams yahitanwe n'impanuka #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, umuryango we wamenyeshejwe ko yapfuye azize impanuka.

    Iriba News ryatangazaga kuri Twitter inkuru y'urupfu rwa Ntwali John Williams.

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urupfu rwe barumenyeshejwe na Polisi.

    Ati 'Nahamagawe na Polisi uyu munsi hafi mu masaha ya saa saba, bambwira ko hari umuntu babonye muri morgue (uburuhukiro), ngo nze ndebe ko ari uwacu kuko nimero yange bayibonye muri telefoni ye.'

    Yavuze ko bamubwiye ko iyo mpanuka 'yabaye ku wa Kabiri, moto bariho igongwa n'imodoka, Ntwali arapfa, umumotari arakomereka.'

    Ntwali Williams yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico), yabaye Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru cyo kuri Internet IGIHE, yashinze ikinyamakuru Ireme News.net, ubu yari afite YouTube channel yitwa Pax TV Ireme News.

    Yakunze kwibasirwa cyane kuri Twitter n'abamushinja kuvuga kenshi ibitagenda mu gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umunyamakuru-ntwari-john-williams-yahitanwe-n-impanuka

  • Nyanza:Umunyekongo arakekwaho gusambanya ihene #rwanda #RwOT

    Umunyamahanga arakekwaho gusambanya ihene y'umuturanyi waho yaracumbitse mu karere ka Nyanza.Mu mudugudu wa Runyonza mu kagari ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza hafashwe uwitwa Manasi Lamazani w'imyaka 48 y'amavuko.

    Manasi bitazwi niba ari ingaragu cyangwa yubatse bikekwa ko yafashwe ariho asambanya ihene y'umuturanyi we.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Busoro Niwemwana Immaculee yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uriya mugabo bakimara kubimukekaho bahise bamushyikiriza RIB.

    Yagize ati'RIB yatangiye iperereza yabaga inaha acumbitse hari Kompanyi yakoreraga n'umunyamahanga si umunyarwanda yibanaga wenyine.'

    UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwa akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaramaze igihe gito muri kariya gace, yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Busoro kugirango akurikiranwe.

    Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso bakamenya abantu babajemo bakanakurikirana imyitwarire yabo bakanaba hafi amatungo n'abana babo kuko uwabangiriza adafite isura yihariye, ariyo mpamvu umuturage agomba kuba maso no gucunga umutekano wibye n'abantu be.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyanza-umunyekongo-arakekwaho-gusambanya-ihene

  • Haruna Niyonzima yakiriwe neza mu ikipe yo muri Libya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima yakiriwe neza mu ikipe nshya ya AL TA'AWON ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Libya.

    Niyonzima wakiniraga AS Kigali,yamaze kwerekeza muri Libya,mu ikipe ye Nshya ya Al Ta'awon SC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 12, irushwa amanota 3 n'ikipe ya mbere ya Al Nassr.

    Niyonzima Haruna, yakiriwe bidasanzwe aho yahaawe ikazi bamuterera imyotsi y'umuhondo,amabara ikipe ye yambara.

    Niyonzima yageze muri Libya nyuma y'uko bamubonye yitwara neza ubwo ikipe ya AS Kigali yakinaga na Al Nasry mu mikino ya CAF Confederation Cup.

    Amakuru aravuga ko muri Al Ta'awon,Haruna yasinye amasezerano y'umwaka umwe.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yakiriwe-neza-mu-ikipe-yo-muri-libya-amafoto

  • Bijoux wo muri Bamenya yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya mu ibanga rikomeye yibarutse umwana wa kabiri.

    Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore muri Mutarama 2022 ariko nyuma y’igihe gito hahise haza inkuru y’uko aba bombi batandukanye.

    Nta byinshi byigeze bivugwa ku gutandukana kwa bo cyane ko bo birinze kuba babivugaho byinshi.

    Nyuma ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Bijoux atwitwe ariko akaba yarabigize ibanga rikomeye cyane.

    Amakuru ISIMBI yamenye aturuka muri Bamenya Series ni uko Bijoux yibarutse mu mpera z’umwaka ushize ariko akaba yarabigize ibanga cyane atifuza ko abantu babimenya.

    Ndetse bivugwa ko uyu mwana yabyaye atari uwa Lionel Sentore bari barakoze ubukwe ndetse n’amakuru adafitiwe gihamya neza ni uwo babyaranye bari basanzwe ari inshuti na mbere y’uko akora ubukwe.

    Mu butumwa ejo yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram ariko agahita abusiba, Bijoux yashyizeho amaboko abiri y’abantu bambaye isaha iherekezwa n’amagambo avuga ko umuntu akwiye kubana n’umuntu umwumva akamuha agaciro.

    Ati “teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”

    Byateye benshi urujijo aho bitazwi niba ari ubutumwa yageneye uwahoze ari umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya, gusa bivugwa ko yaba ari umugabo babyaranye yabwiraga ndetse n’ayo maboko yambaye isaha akaba ari ayabo.

    Bijoux yibarutse umwana wa kabiri

    Ejo yari yashyize benshi mu rujijo, bivugwa ko yarimo ataka umugabo babyaranye

    Yatandukanye na Sentore bagikora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yibarutse-mu-ibanga-rikomeye

  • Ubwiza bwabakobwa 9 begukanye amakamba muri… – #rwanda #RwOT

    Abantu bazi u Rwanda bahuriza ku kintu kimwe ko rufite abari n'abategarugori beza, ibintu bigoye gushidikanywaho kuko bitavuga umwe yaba mu bwiru no mu ruhame.

    Igihamya n'ibyamamare bitagira kwihishira muri byo bikunze kumvikana bivuga ko mubyabazanye mu gihugu harimo no kwirebera abo beza barutuye, abe ab'igitsinagabo n'ab'igitsinagore ibi babihurizaho.

    Gusa nanone muri abo buri mwaka hatoranywa abasumba abandi binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka kuba mu wa 2022, ariko bigoye kumenya igihe rizongera kubera.

    Nk'InyaRwanda.com tukaba twifuje kongera kubibutsa abakobwa kugeza ubu bafite amakamba anyuranye muri Miss Rwanda, dore ko ariryo riyoboye ayandi marushanwa atandukanye y'ubwiza aba mu Rwanda.

    Mu yandi wavuga nka Miss Earth, Miss Global Beauty, Miss Ines Ruhengeri, Miss Supranational n'ayandi.

    Abahize abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka ni Nshuti Divine Muheto wabaya Miss Rwanda akanaba Miss Popularity, Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere na Kayumba Darina wabaye Igisonga cya kabiri.

    Hari kandi Kellia Ruzindana wabaye Miss Heritage, Saro Amanda wabaye Miss Talent, Uwimana Jeannette wegukanye irya Innovative Project, Bahali Ruth wegukanye iry'uwahize abandi mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere.

    Hakanaza Miss Photogenic wabaye Ndahiro Mugabekazi Queen kimwe na Uwimana Marlene wegukanye iry'uwahize abandi muri Siporo.

    Miss Nshuti Divine Muheto wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, Keza MaolithiaMiss Heritage, Kellia RuzindanaIgisonga cya Kabiri, Kayumba DarinaUwimana Jeannette ufite ikamba ry’Umushinga urimo udushya 

    Miss Talent Saro Amanda

    Miss Photogenic Ndahiro Mugabekazi Queen

    Uwimana Marlene wahize abandi muri Siporo

    Bahali Ruth wahize abandi mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125035/ubwiza-bwabakobwa-9-begukanye-amakamba-muri-miss-rwanda-badafite-icyizere-cyo-kuzarekura-a-125035.html

  • Salax Awards yagarutse! – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019. Nk'ibisanzwe riri gutegurwa na Ikirezi Group yahaye ububasha mu 2019 AHUPA ngo itegure ibi bihembo.

    Amakuru InyaRwanda yahawe ngo ni uko impamvu ibi bihembo byari bimaze igihe bitaba ari ingaruka zatewe na COVID-19, ndetse iki cyorezo kigatuma ibikorwa byinshi by'imyidagaduro bihatesekera.

    Kuri iyi nshuro ngo bitandukanye n'indi hitezwe kuzaba harimo impinduka, ariko byinshi kuri iri rushanwa bikazatangazwa mu minsi mike iri imbere nk'uko twabitangarijwe n'umwe mu bari mu ikipe iri kubitegura.

    Kuva 2009, nibwo  itsinda ry'abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda [UNR] nka Mike Karangwa, Ally Soudy n'abandi ndetse n'abakurikirana imyidagaduro barimo Kalisa Rugano na Emma Claudine Ntirenganya, ryishyize hamwe ritangiza ibihembo bya Salax Awards.

    Ibi bihembo byakomeje gutangwa, ariko kugeza mu 2014 bicika intege birahagarara.

    Mu 2016 byabyukije umutwe abahanzi hafi ya bose bari batoranyijwe bagenda bikuramo urusorongo bihumira ku mirari ubwo haburaga amafaranga, Ikirezi Group yari ifite mu nshigano ibi bihembo iba ibihagaritse.

    Mu 2019 hongeye kuza akanunu ka Salax Awards, ndetse bitangazwa ko Ikirezi Group yamaze gutanga isoko ry'ibi bihembo Ikigo cya AHUPA ngo abe aricyo kibikurikirana.Mu 2019, Ntirenganya Emma Claudine uri iburyo wari mu bayobozi ba Ikirezi Group yahaye ububasha Ahmed Pacifique ukuriye AHUPA  ngo ategure Salax AwardsSalax igiye kongera kugaruka 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125046/salax-awards-yagarutse-125046.html