Author: webrwanda

  • Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga – #rwanda #RwOT

    Iyo raporo yakozwe n'Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, igezwa ku kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu ku wa 9 Nzeri 2025 i Genève mu Busuwisi.

    Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, Volker Türk, yagaragaje ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2025, abarwanyi ba M23 baherekejwe n'abasivili bafite imihoro n'abasirikare 'bikekwa ko ari RDF' bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwisha, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

    Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba yashingiye kuri iyo raporo, avuga ko ahubwo Loni ikwiye gushimangira ko ibyakozwe ari Jenoside bidasubirwaho.

    Mu kiganiro na RBA, Senateri Uwizeyimana yanenze iyo raporo ya Loni, avuga ko abantu bajijutse ku rwego rwa Loni batakabaye bagendera ku makuru batagezeho barangiza bakayatangaza nk'impuguke.

    Ati 'Uburyo bakoresheje mu kubona amakuru bugaragaza ko raporo idakozwe mu buryo bwa Siyansi. Ntabwo waba uri impuguke ngo uvuge ngo umuntu yaguhaye amakuru kuri Email utazi niba yarahimbye ibyo bintu. Abayikoze bari i Kampala ngo bakajya banyarukirayo.'

    Yakomeje agaragaza ko iyi raporo idatandukanye n'uko iyiswe 'Mapping Report', ashimangira ko hari bamwe mu bayandikaga bibereye mu Bubiligi bakandikamo ibintu babwiwe avuga ko ahubwo igamije kwishakira amafaranga.

    Ati 'Ntabwo ari raporo igendeye kuri Siyansi yo kwizerwa. Ni raporo ubona igamije gusaba amafaranga. Nyuma yayo basabye ko habaho komosiyo yigenga ijya gukora iperereza ryimbitse basaba n'amafaranga iyo komisiyo bayishakira ubushobozi.'

    Inarararibonye muri Politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste na we yanenze iyo raporo RDC yashingiyeho isaba Loni gushimangira ko hari Jenoside iri gukorerwa Abahutu.

    Yavuze ko bitumvikana uburyo abakoze iyo raporo bayishingiye ku kuvuga ko hishwe abantu gusa ariko batagira ikibaranga na kimwe.

    Ati 'Ntabwo wavuga ngo hagati y'itariki 8 na 29 Nyakanga hishwe abantu gusa udashobora kumenya abo ari bo, aho baguye uretse kuvuga gusa ngo ni muri Sheferi ya Bwisha mu mirima itandukanye utavuga ngo ni mu murima wa nde. Ese byari ubudehe abo bantu baje guhingira umuntu?.'

    Yakomeje agaragaza ko RDC ishimangira ubwicanyi butabaye igamije gutwikira ubukorwa n'indi mitwe ariko idashaka kuvugaho.

    Ati 'Hari abaherutse kwicwa na ADF muri Teritwari ya Beni barenga 86 kandi amashusho arahari, amazina yabo arazwi n'aho bakomoka ariko ntibigeze bashaka kubivugaho. Muri Ituri naho hagiye gushira imyaka ibiri nta joro ry'ubusa hatajya hicwa abantu batanu.'

    'Leta ya Congo yakabaye ijya muri kariya kanama ka Loni ikagaragaza ko abantu bari gutikira buri munsi ahubwo ikaka ubufasha. Ni ibyo yakora aho kugira ngo ihimbe abantu bapfuye idashobora kugaragaza abo ari bo kuko hari uwo ishaka guharahabika.'

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yavuze-ko-abakoze-raporo-ishinja-u-rwanda-ubwicanyi

  • Twarazicaga cyangwa zikatwica: Ubuhamya bw'abahoze ari abahigi b'inyamaswa muri Pariki y'Akagera – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'abahoze bakora ubuhigi muri Pariki y'Akagera bibumbiye muri Koperative Imboni za Pariki ikora ubuvumvu. Ibarizwamo abagabo 23 bahoze bahiga inyamaswa biganjemo ababikoze imyaka myinshi.

    Nsengiyumva Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko yamaze imyaka irenga icumi atunzwe n'ubuhigi.

    Ati 'Nahoze ndi rushimusi mpiga inyamaswa aho nakoranaga na bagenzi banjye, nahereye mu 1999, inyamaswa zimwe twarazicaga izindi zikatwica. Ndibuka hari ubwo twajyaga guhiga turi abantu batanu babiri bakaribwa n'inzoka cyangwa imbogo zikabica.''

    Nsengiyumva yavuze ko ku giti cye yagize uruhare mu kwica inyamaswa zirenga 1000 zirimo imbogo, isha, Impala n'izindi nyinshi. Uko Leta yagiye ikaza ingamba zo kurinda Pariki y'Akagera no guha urwunguko abayegereye niko ngo yagiye abireka kugeza ubwo abiretse burundu.

    Ati 'Ubu nsigaye mbona inyungu biciye muri koperative twashinze, baduteye inkunga ya miliyoni 5 Frw ariko ubuzima bwaraje, ubu nsigaye ngenda mu muhanda nemye ntafite ubwoba ko bari buntware muri ba rushimusi.''

    Mukamusoni Donatha avuga ko musaza we yishwe n'inyamaswa nyuma yo kujya guhiga ari kumwe n'abandi.

    Yavuze ko urwunguko Leta yagiye ibaha ikarukoresha mu kububakira amavuriro, amasoko n'ibindi bikorwaremezo aribyo byatumye abaturage bafata iya mbere mu gukumira abo mu miryango yabo bajyaga guhiga.

    Ati 'Nka njye iyo nabonaga umugabo wanjye agiye kujyayo, naramuregaga bakamufata n'abandi ni uko byagiye bigenda, ubu abajya guhiga ni abaturutse mu mirenge ya kure kandi nabwo kuko twe tuyituriye turabafata tukabashyikiriza ubuyobozi bwa Pariki.''

    Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ahiga muri Pariki y'Akagera we yavuze ko atakwibuka inyamaswa yishe kuko ari nyinshi cyane.

    Yavuze ko muri iyo myaka yose hari inshuti ze nyinshi bajyanaga guhiga zigapfirayo, akanishimira ko Leta yagiye ibibakuraho mpaka.

    Ati 'Ubu ndi muri Koperative Imboni za Pariki aho twegeka inzuki, ubu ducuruza ubuki bwiza cyane. Ikindi nishimira ni uko kuva aho ndekeye guhiga aribwo nateye imbere mfite ihene nyinshi mu rugo, mfite inkoko mbese ubuzima bumeze neza.''

    Umuyobozi wa Pariki y'Akagera wungirije ushinzwe imari, Ntezimana Jerome, avuga ko aho batangiriye gutanga urwunguko ku baturiye Pariki byatumye abaturage bareka guhiga inyamaswa, ahubwo batangira kujya batanga amakuru ku bantu baturuka ahandi baba baje guhiga inyamaswa.

    Ati 'Iyo Pariki iteye imbere n'abayituriye batera imbere, ubu muri uyu mwaka tuzabaha miliyoni 870 Frw kandi ni amafaranga aba yaturutse kuri ba mukerarugendo, uko biyongera ni nako ayo mafaranga yiyongera.'

    Pariki y'Akagera ibamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Imbogo n'Inkura. Ikora ku turere dutatu, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

    Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ari umuhigi, yishimira ko yabiretse

    Mukamusona Donatha yavuze ko musaza we yishwe n'inyamaswa, ashimira Leta yabafashije kureka guhiga inyamaswa

    Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko aho bihurije hamwe batangiye kubona inyungu yo gushyira hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twarazicaga-cyangwa-zikatwica-ubuhamya-bw-abahoze-ari-abahigi-b-inyamaswa-muri

  • Mucyo Antha yavuze ku kababaro yatewe na Rayon Sports nyuma yo kuyibera umuhuza n'umukinnyi Bring Bello #rwanda #RwOT

    Mucyo Antha Biganiro, umwe mu bamenyekanye cyane mu mwuga w'itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda aho yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Contact fm, Authantic fm, Flash fm na Radio and Tv10 ari naho yasoreshe umwuga we, nyuma yo gufata umwanzuro wo gusezera kuri uyu mwuga akerekeza mu bijyanye na scouting (gushakisha impano z'abakinnyi), yongeye kugaruka ku byamubabaje mu gihe yakoraga mu itangazamakuru.

    Mu magambo ye, yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ari imwe mu yamusize igikomere ku mutima, biturutse ku buryo yavuze ko iyi kipe itigeze ishimira cyangwa ngo igire icyo imuha nyuma yo kuyibera umuhuza n'umukinnyi Bring Bello, wakiniraga mu gihugu cya Congo Kinshasa.

    Mucyo yavuze ko yari afite icyizere ko Rayon Sports izamuha agaciro gakwiye, dore ko yari yabahuje na Bello ubwe, akabagezaho amakuru yose n'uburyo uyu mukinnyi ashobora kubafasha gukina neza mu kibuga. Nyamara ngo nyuma y'uko Bello agaragaye mu Rwanda, ikipe yakiniye igihe gito nyuma imusubiza i Kinshasa nk'aho nta cyo amaze, dor ko na Bring Bello yivugiye ko nta mipira yahawe yaba ku kuguru cyangwa ku mutwe ari imbere y'izamo ngo maze abereke ko ntacyo ashoboye.

    Ati: 'Nabahaye umukinnyi wuzuye, nizeye ko ibyo nakoze bizaha agaciro ibyo nkora, ariko byarangiye Rayon Sports itakaje agaciro k'umukinnyi nari nabahaye dore ko ajya no gusubira niwabo ninjye wamwihereye itike y'indege avuga ko bamufashe nabi, ntan'urupfumuye yahawe. Bansigiye agahinda gusa.'

    Aya magambo agaragaza uburyo bamwe mu banyamakuru n'abandi bakora ibikorwa byo gushakira amakipe impano, bakunze kugorwa no kutahabwa agaciro cyangwa icyubahiro gikwiye mu byo bakora .

    Kuri ubu, Mucyo Antha avuga ko gusezera mu itangazamakuru byari ingenzi kugira ngo ashyire imbaraga mu gice cya scouting, aho afite intego yo gufasha impano z'abakinnyi bato kubona aho zigaragariza impano.

    Ni urugendo rushya arimo, nubwo atahisha ko mu mutima we Rayon Sports yamusigiye igikomere gikomeye.

    Mucyo Antha yavuze ku kababaro yatewe na Rayon Sports nyuma yo kuyibera umuhuza n'umukinnyi Bring Bello
    Bring Bello ati: 'ntan'urupfumuye nahawe. Bansigiye agahinda gusa.'

    Source : https://kasukumedia.com/mucyo-antha-yavuze-ku-kababaro-yatewe-na-rayon-sports-nyuma-yo-kuyibera-umuhuza-numukinnyi-bring-bello/

  • The Ben na Pamella bifatikanyije n'inshuti n'abandimwe mu birori byo kwerekana imfura yabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no mu karere, The Ben, yakoze ibirori byihariye byo kwereka inshuti ze n'abavandimwe imfura ye yitwa Icyeza Luna Ora Mugisha Paris. Ni ibirori byari byuzuyemo ibyishimo, urukundo n'ubusabane hagati y'abari bahari, byahurije hamwe ibyamamare bikomeye mu muziki, imikino, imyidagaduro ndetse n'ubuhanzi nyarwanda muri rusange.

    Abahanzi b'ingeri zitandukanye barimo Israel Mbonyi, Massamba Intore, Tom Close n'umufasha we, ndetse na Uncle Austin bagaragaye muri ibyo birori, bagaragaza ko bishimiye cyane uyu muhango wo kwakira umwana wa The Ben.

    Abandi banyacyubahiro bari bahari harimo Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga uzwi cyane ku rwego rw'Isi, Jado Castar, Coach Gael, Kenny Mugarura, Kevin Kade, Shemi, David Bayingana, hamwe n'umuraperi K8 Kavuyo n'abandi benshi.

    Umwuka w'ibirori wari urimo akanyamuneza, aho buri wese yishimiye kwakira no gusabana na The Ben n'umuryango we. Uretse kugaragaza ko ari intambwe nshya mu buzima bwe nk'umubyeyi, ibi birori byabaye n'umwanya wo kugaragaza ko uruganda rw'imyidagaduro nyarwanda rufite umuco wo gushyigikirana no gufatanya mu byishimo.

    The Ben, wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Habibi, Thank You n'izindi, yavuze ko kuba umubyeyi ari impano ikomeye ahawe n'Imana, kandi ko umwana we Icyeza Luna Ora Mugisha Paris azahabwa urukundo n'uburere bukwiye.

    Yashimye inshuti n'abavandimwe baje kumuba hafi, avuga ko ibyo bamugaragarije ari icyubahiro atazibagirwa.

    Ibi birori byasize ishusho nziza mu mitima ya benshi, bigaragaza ko umuryango nyarwanda uha agaciro umuco wo kwakira ababyeyi bashya no kwishimira abana bavuka, ari nabyo bisigasira indangagaciro z'ubumwe n'urukundo mu muryango mugari.

     

    Source : https://kasukumedia.com/the-ben-numufasha-bifatikanyije-ninshuti-nabandimwe-mu-birori-byo-kwerekana-imfura-yabo/

  • Umugore wa Killaman yahishuye uko yafuhiraga Nyambo azi ko amuca inyuma (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhoza Shemsa umugore wa Killaman yahishuye ko mu minsi ya mbere umugabo we agitangira gukorana na Nyambo yamufuhiraga cyane azi ko amuca inyuma.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yari abajijwe ukuntu abasha kubana n’amagambo abantu birirwa bavuga ko umugabo amuca inyuma, mu majwi hagakunda kugarukamo izina Nyambo.

    Shemsa yavuze ko na we mbere yabikekaga bikanamubabaza ariko akaba yaraje gusanga atari ukuri baba bahujwe n’akazi.

    Ati 'ntabwo ngiye guca ku ruhande, kera Yannick [Killaman] agitangirana na Nyambo nibwo nafuhaga, narafuhaga ariko nyuma byarashize nagiye mbona ko ari akazi, bahuzwa n’akazi nta kindi.'

    Yavuze ko bitari byoroshye kumva ibyo abantu bavuga, kongeraho 'comments’ zazaga kuri filime ndetse n’ifuhe rye iyo areba nabi yari gusenya ariko yagerageje kubirwanya kandi arabitsinda.

    Yavuze ko icyamufashije kumva ko nta kintu kiri hagati Killaman na Nyambo ari uburyo umugabo yamwitwaragaho mu rugo.

    Muri Werurwe 2024 nibwo Killaman na Shemsa bakoze ibirori by’ubukwe bw’agatangaza, abahanga mu by’ubukungu bemeza ko bwari buhenze cyane, hari nyuma y’imyaka 8 babana nk’umugore n’umugabo.

    Nyambo na Killaman bagiye bavugwaho kugira umubano udasanzwe

    Shemsa yavuze ko mu minsi ya mbere yajyaga afuhira umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11861

  • Butera Knowless, David Bayingana na Israel Mbonyi mu baguze Album ya Alex Dusabe miliyoni 14 #rwanda #RwOT

    Ubwo yarimo yumvisha inshuti, abavandimwe Album ye ‘Umuyoboro’ yenda gushyira hanze, Alex Dusabe yasaruyemo miliyoni 14 Frw.

    Ni ibirori byaraye bibaye mu ijoro ryakeye muri Dove Hotel ku Gisozi tariki ya 14 Nzeri 2024 aho byari byitabiriwe na bamwe mu byamamare.

    Abari bitabiriye ibi birori barimo Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement aho banaguze iyi Album ibihumbi 500 Frw.

    Byari byitabiriwe kandi n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi we akaba yaguze iyi Album miliyoni 2 Frw.

    Mutesi Scovia yavuze ko The Ben yamutumye ko iyi album ayiguze miliyoni 1 Frw. Bosco Nshuti, Massamba Intore, Muyoboke Alex na David Bayingana buri umwe yayiguze ibihumbi 500 Frw.

    Nyambo Jessica wayiguze ibihumbi 200 Frw, Mariya Yohana wayiguze ibihumbi 250 Frw, umuyobozi wa 'Chorale de Kigali’ watanze ibihumbi 500 Frw. Authentic Events yatanze miliyoni 1 Frw n’abandi banyuranye.

    Yakusanyije 14450000 Frw, ni mu gihe iyi album azayimurika tariki ya 14 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali.

    Butera Knowless na Mariya Yohana

    David Bayingana na Israel Mbonyi baguze iyi Album

    Alex Dusabe yumvishije abantu Album ye ‘Umuyoboro’ yenda gushyira hanze

    Nel Ngabo, Intore Massamba na Ishimwe Clement bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11862

  • Trump yavuze ko guhagarika kugura peteroli iva mu Burusiya byahagarika intambara yo muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gutangaza imvugo ikomeye yerekana uko yakemura intambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine. Trump yavuze ko mu gihe ibihugu byose bigize Umuryango wo gutabarana wa OTAN (NATO) byahagarika kugura peteroli iva mu Burusiya, iyi ntambara yahita ihagarara mu buryo bwihuse. Yagize ati: 'Duhagaritse kugura peteroli mu Burusiya intambara ntakabuza yahagarara.'

    Uretse kuri ibyo, Trump yanenze bikomeye imikoranire iri hagati y'u Burusiya n'u Bushinwa, avuga ko ari ubufatanye bushobora kurushaho guhungabanya amahoro ku Isi. Yasobanuye ko hakenewe gushyirwaho imisoro iri hagati ya 50% na 100% ku Bushinwa bitewe n'uko bukomeza kugura peteroli y'u Burusiya, ibintu abona bishobora gutuma icyo gihugu gikomeza gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Kremlin.

    Trump yavuze ko ibi bishobora 'gusenya ubwo bufatanye bukomeye' hagati y'u Burusiya n'u Bushinwa, bityo bikagabanya ubushobozi bw'ibi bihugu bibiri mu guhangana n'Ibihugu by'Iburengerazuba.

    Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko ibi bisabwa na Trump bidashobora gushyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye, kuko ibihugu byinshi byo mu Burayi bikeneye cyane peteroli n'icyuma cy'ubutaka bivanwa mu Burusiya. Gusa igitekerezo cye kigaragaza uburyo yiteguye gukoresha igitutu cy'ubukungu aho gukoresha intambara z'amasasu.

    Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuga ko amagambo ya Trump ari ubutumwa bwerekana uko yatekereza ku kibazo gikomeje guteza impungenge ku isi yose: intambara y'u Burusiya na Ukraine.

    Trump yavuze ko guhagarika kugura peteroli iva mu Burusiya byahagarika intambara yo muri Ukraine

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yavuze-ko-guhagarika-kugura-peteroli-iva-mu-burusiya-byahagarika-intambara-yo-muri-ukraine/

  • Magnifique aratabaza! APR yanze kumurekura kandi yarasinyiye Simba yamukubiye umushahara inshuro 20 #rwanda #RwOT

    Umutesi Uwase Magnifique uheruka gusinyira Simba Queens yo muri Tanzania, avuga ko ikipe ya APR ya Athletisme yafashe Passport ye yanga ko agenda yanga no kuvuga icyo yifuza.

    Magnifique yari asanzwe akinira ikipe ya Indangahangarwa WFC akanakinira Ikipe ngororamubiri ya APR aho afite amasezerano azarangira umwaka utaha.

    Mu minsi ishize nibwo yasinyiye Simba Queens yo muri Tanzania, hari nyuma yo kumvikana na Indahangarwa WFC yari asanzwe akinira.

    Magnifique yabwiye ISIMBI ko nyuma yo gusinya APR AC yanze ko agenda, isaba ko Simba iza bakavugana mu gihe na yo itabikozwa kuko yumva nta biganiro bagirana kandi atari ikipe y’umupira w’amaguru.

    Ati “ni byo APR AC yanze ko ngenda. Passport (urupapuro rw’inzira) yanjye barayifashe. Ntabwo ivuga icyo bifuza uretse kuvuga ngo Simba Queens yaza bakavugana ariko na yo ivuga ko bitakunda kuko atari ikipe y’umupira w’amaguru.”

    “APR yaravuze ngo bazaze baganire, Simba yarababwiye ko twaguze umukinnyi tukumvikana n’ikipe ye mu buryo bwemewe bw’amategeko na transfer ikaba yarabaye ubwo twvugana n’ikipe itari iy’umupira w’amaguru gute?”

    Yavuze ko hari umuntu wo muri Simba wari wamubwiye ko aza kuvugana no muri APR (ejo hashize) ariko nta kintu yigeze amubwira akaba akeka ko ntacyo bagezeho.

    Yakomeje avuga ko atumvaga ko APR yamuzitira kuko n’ubundi na yo hari ibyo itubahirije amasezerano bagiranye.

    Ati “APR numvaga itambuza kuko hari ibyo twumvikanye itankoreye harimo kunshakira amarushanwa, kuva naza nta rushanwa na rimwe ndakina.”

    “Narababwiye bandeke n’ubundi ni haba irushanwa nzaza ndikine kuko n’ubundi ntiryarenga rimwe mu mwaka ariko baranze.”

    Gusa avuga ko umushahara w’ibihumbi 100 Frw wo awubona, n’ishuri yiga nk’uko babyumvikanye.

    Ati “njye icyo nifuza ni uko APR yandeka nkajya gushakisha, bakavuga amafaranga bifuza njye nkishyura uwo mwaka nari nsigajemo.”

    Umutesi Uwase Magnifique yasinyiye Simba Queens amasezerano y’imyaka 2 ku bihumbi 5 by’amadorali nka ‘recruitment’ n’umushahara w’1500 cy’amadorali buri kwezi, ni ukuvuga arenga miliyoni 2 Frw.

    Magnifique yasinyiye Simba Queens ariko APR ya Athletisme yanze ko agenda

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11859

  • Minisitiri Olivier Nduhungire he yasabye abana ba Sherrie Silver ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, yasabye abana bafashirizwa muri Sherrie Silver Foundation kugira inzozi no guharanira kuzikabya.

    Yabigarutseho ubwo yari yabasuye ku cyiciro cya Sherrie Silver Foundation i Nyamirambo ngo arebe aho imyiteguro y’ibirori byo gukusanya inkunga yo gufasha abana berererwa muri uyu muryango bizwi nka ‘The Gala Silver Foundation’ igeze.

    Yabasabye kugira inzozi zagutse kandi bagaharanira kuzigeraho bakora ibishoboka byose.

    Ibi birori bizabera muri Kigali Arena tariki ya 1 Ugushyingo, bizayoborwa n’umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omindi na Makeda Mahadeo nka MCs ni mu gihe Ugo Mozie umunyamideli wambika ibyamamare ku Isi azaba ahari.

    Ibi birori bizaririmbwamo n’abahanzi batandukanye nka Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

    Itike yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe, mu gihe abashaka kugurira rimwe iya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1Frw.

    Ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro azishyura itike y’ibihumbi 130Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1 200 000Frw.

    Nduhungirehe Olivier yasabye abana bo muri Sherrie Silver Foundation guharanira kugera ku nzozi za bo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11860

  • Kwihanika no gusesagura mu binengwa mu bukwe bw'iyi minsi; Louise Mushikiwabo ati “Twabigira dute?” – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise, ari mu biboneye icyo kibazo ubwo aheruka mu Rwanda mu cyumweru cyo Kwita Izina.

    Abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko abantu bakora ubukwe bashobora gukora ubudatwaye amafaranga y'umurengera kandi ntibitume butagenda neza.

    Yagize ati 'Ariko mbega ubukwe bwinshi, bujyamo byinshi na benshi kandi kenshi (…) Abagishaka rero tudaheje na ba bamwana, mbona mukwiye kutwigira uko tudatakaje umuco wacu twakora bike byiza. Abato mugishaka, natwe tubakunda murabona twabigira dute?”

    Si Mushikiwabo ubibonamo imbogamizi gusa kuko na Madamu Jeannette Kagame ubwo mu mpera za Kanama yari mu amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast' yerekanye ko bimwe mu bituma urugo rusenyuka vuba bishobora kuba gushyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo.

    Yagize ati 'Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza bimwe muri ibi bibazo. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy'urungano n'imiryango? Ese ni ukubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y'ubushobozi mutezeho? Dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.'

    Ubukwe bwiza ariko ingo mbi

    Inzobere mu mibanire, Hubert Sugira Hategekimana, aganira na RBA yavuze ko imvugo igezweho muri iyi minsi ko abakora ubukwe baba bategura umunsi w'igitangaza mu buzima bwabo asanga ibahuma amaso bakawurangamira wonyine urugo ntihagire urutekerezaho.

    Ati 'Abantu babigize imvugo isanzwe iyo hari ugiye kurongora baba bavuga ngo uyu ni wo munsi w'igitangaza mu buzima. Ujya kubona ukabona bagushyize mu itsinda rya WhatsApp ngo mujye gufatanya gutegura ubukwe ariko nta muntu n'umwe muri iryo tsinda ushobora kumva avuga ati 'ariko ko umugeni wacu agiye kubaka azi icyo urugo ari cyo n'icyo bisaba'. Ingaruka ni uko abantu bagira ubukwe bwiza ariko bakagira ingo mbi.'

    Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana ndetse akaba n'umubyeyi w'inararibonye we yavuze ko hari n'abageraho bagashirirwa kubera gutegura ubukwe, agatanga inama yo gutegura ibingana n'amikoro ahari.

    Ati 'Ni ukumenya umufuka ufite kuko hari abakabya bakagera ubwo bashirirwa ugasanga n'ibindi bashakaga gukora babuze icyo babikoresha. Iyo ushaka ubukwe bwiza ufata ibintu bihwanye n'ubushobozi bwawe…Ab'amikoro make bajya bakora umurenge gusa abandi ntibarenze miliyoni.'

    Umuturage witwa Uwizeye utuye mu Mujyi wa Kigali asanga bidakwiye kugera ubwo abantu bafata inguzanyo kugira ngo bakore ubukwe bw'igitangaza ngo bashaka kwemeza abandi.

    Ati 'Hari abafata ubukwe nk'ikintu cyo kwerekana imbaraga cyangwa bikaba kunaniza imiryango ku ruhande rumwe. Ubukwe ni bwiza ariko nibura hakwiye gukoresha ibintu bike bitarimo gusesagura. Hari igihe rimwe na rimwe usanga wa muryango umaze gukora ubukwe ukennye cyangwa ukajya mu madeni urugo rugasenyuka rutaranatangira.'

    Uwizeye ajya inama y'uko ab'amikoro make bajya basezerana imbere y'amategeko gusa mu gihe n'abifite na bo badakwiye kumarira ayo mikoro yose ku birori by'umunsi umwe.

    Ati 'Hari abakoresha amafaranga menshi ukumva byageze muri miliyoni eshanu cyangwa miliyoni 10 Frw kandi kuyasubizaho biba ari ikibazo rimwe na rimwe bafashe nguzanyo. Uyafite nibura amenshi yakoresha miliyoni 1 Frw yabaye menshi ariko ku muntu utayafite bashobora kujya mu murenge gusa.'

    Kwihanika no gusesagura biri mu binengwa mu bukwe bw’iyi minsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwihanika-no-gusesagura-mu-binengwa-mu-bukwe-bw-iyi-minsi-louise-mushikiwabo