Author: webrwanda

  • Dore amakosa abakobwa bakunze guhuriraho mu rukundo bikabangamira umusore bakundana #rwanda #RwOT

    Nkuko uurubuga Elcrema rubitangaza hari amakosa mato mato abakobwa bakora bikarakaza abakunzi babo cyangwa bakababaza nyamara babikora batabizi ko ari amakosa.

    1. Gushaka gutwara umwanya we wose

    Kimwe mu bintu abakobwa bakora ngo bibangamira abasore haro ugushaka gutwara umwanya we wose, ibi bivuze kumuhamagara igihe cyose, gushaka kumenya aho ari igihe cyose n'icyo ari kuhakora, gushaka kubonana nawe buri gihe, mbese ntumuhe umwanya wo kubaho ubuzima bwe yisanzuye. Ibi ngo bibangamira abasore batari bake, aba yifuza ko wamuha umwanya wo gukora gahunda ze, kubonana n'incuti ze n'ibindi bitandukanye, ntibivuze ko nta gaciro aguha ahubwo wishaka ko umwanya we wose ujyamo wowe gusa.

    2. Kuganiriza incuti ibibazo bafitanye n'umukunzi nk'aho ari ibisanzwe

    Abasore usanga baba bazi neza ko abakobwa baganiriza incuti zabo ibijyanye n'umusore bakundana ariko nanone ngo abasore ntibakunda ko uganiriza inshuti zawe ku bibazo mwagiranye ngo nurangiza unabifate nk'aho kubivuga ari ibintu bisanzwe, ngo abasore babyanga cyane cyane iyo ubishyize ku mbuga nkoranyambaga yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Iyo umusore agukunda aba yumva wamubwira incuti ze ariko ntuvuge ibibazo mugirana, iyo amenye ko wabivuze biramubabaza.

    3. Kwisanzura cyane no kwigenga cyane

    Ubusanzwe abasore bakunda umukobwa wigenga kandi wisanzura ku buryo byoroshye kuganira nawe ndetse ngo abakobwa bigenga baba bazi icyo bashaka mu buzima. Ibi ariko ngo iyo birengeje urugero abasore barabyanga, aba akeka ko uko kwigenga kwawe no kwisanzura cyane bifite ikindi bihatse, yaba ari uburara cyangwa indi mico itari myiza.

    4.Guhorana n'abasore no kugira inshuti nyinshi z'abasore

    Abakobwa bakunze kubangamirwa cyane no kugira umukunzi ufite inshuti nyinshi z'abakobwa ariko bo bakifata nk'aho kugira inshuti nyinshi z'abahungu ntacyo bitwaye ndetse ugasanga hari ufite umukunzi ariko agahorana n'abasore muri za gahunda zitandukanye. Ibi bibangamira abasore cyane iyo umukunzi wabo ahorana n'abasore. Ibi ngo si ugufuha cyangwa ibindi ahubwo biri muri kamere y'umuntu kubabazwa n'iyo umukunzi wawe afite inshuti nyinshi badahuje igitsina ahorana nabo.

    5. Guhora ushaka kumuhindura

    Usanga hari abakobwa bakundana n'umusore ufite imico runaka cyangwa akamenyero runaka kadahuye n'uko babyifuza, ariko bakizera ko bazabahindura uko bumva babishaka. Si bibi kuba wafasha umukunzi wawe kureka ingeso mbi nko kunya itabi cyangwa kunywa cyane inzoga, ariko ngo abasore ntibakunda na gato umukobwa uza mu buzima bwabo agashaka guhindura ibintu byose. Hari n'igihe ngo umubangamira ugerageza kumukundisha ibintu adashobora gukunda na rimwe, urugero umusore ashobora kuba akunda umupira ukagerageza kuwumukuraho mgo umushyire ku kureba filime z'urukundo ariko burya ngo uba uri kumubangamira cyane.

    6. Kutamushimira

    Abakobwa usanga akenshi bashimishwa no guhabwa impano cyangwa se kwitabwaho mu buryo butandukanye. Abasore ngo bababazwa cyane n'iyo birya bakimara kugira ngo bashimishe umukunzi ariko we ugasanga ntabwo ajya ashimira na rimwe. Niba ufite umukunzi, kumushimira ni kimwe mu bintu bikomeye aba yifuza.

    7. Kutamenya igihe adashaka kuvuga

    Ngo muri kamere y'abasore, hari igihe aba yumva adashaka kuvuga, cyane cyane iyo afite ibyamubabaje, niba mukundana ashobora kubikubwira mu ncamake cyangwa ntanabikubwire, hagakurikiraho guceceka kugira ngo abanze yakira ikibazo yahuye nacyo cyangwa ashobora no guceceka ntacyo yabaye, iyo ari muri iki gihe cyo guceceka ugakomeza kumuhatira kuvuga, arabangamirwa cyane.

    8. Kutumva ibyo ashaka kugeraho mu buzima bwe

    Buri muntu mu buzima aba afite ubuzima yifuza kubamo ndetse n'ibyo ashaka gukora kugira ngo atere imbere.

    Abasore ngo babangamirwa cyane n'iyo umukunzi wabo atekereza ko ibyo bari gukora cyangwa bateganya gukora nta kintu bizabagezaho cyangwa ari ibintu bidafatika. Aba atekereza ko ari wowe muntu wagakwiye kuba umwumva kurusha abandi, iyo umweretse ko ibyo akunda ari impfabusa biramubabaza.
    9. Gukomeza gukoresha telephone muri kumwe

    Igihe muri kumwe, umusore aba ashaka ko umuha umwanya wawe wose ndetse ukanamutega amatwi, iyo abona ukomeza kwitaba abantu kuri telephone ubutitsa cyangwa ukomeza wandikirana n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, ureba agahise kose kuri interineti, biramubangamira cyane.

    10. Guhorana amaganya

    Mu buzima nta muntu utagira ibibazo ariko abasore ngo banga umukobwa uhoana utubazo tutarangira mu buzima bwe. Ikibazo si uko waba ufite ibibazo ahubwo ngo uburyo uheranwa ba nyo n'uko ubyitwaramo nibyo bimubangamira. Abasore ngo bakunda umukobwa uzi kwikomeza no kwihagararaho igihe afite ibibazo kurusha uko wahora mu maganya n'agahinda katarangira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amakosa-abakobwa-bakunze-guhuriraho-mu-rukundo-bikabangamira-umusore

  • Karongi: Abajura bibye urusengero bararweza #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 21 Werurwe 2023, nibwo hagaragaye ko urusengero nkomatanyo byagaragaye ko rwibwe n'abajura.

    Uru rusengero rugizwe n'inyubako imwe ikorerwamo n'amatorero atatu(3) ya Restoration Church, itorero rya Anglican,na Zion temple aho bagenda bahana amasaha yo guterana .

    Hakizimana Pacifique,umuyobozi w'itorero rya Evangilic restoration church Rubengera, niwe mushumba twahasanze muri batatu basengera aha.

    Aganira n'Umuryango.rw yagize ati: “Mu gitondo nibwo twamenye ko badusahuye batwaye intebe nshya twari tumaze iminsi mike tuguze, 72, imwe twayiguze ibihumbi 7 ndetse banatwara bafure (speakers) ebyiri, imikeka ibiri, microfone sans files ebyiri zifite agaciro k'ibihumbi 80 FRW ,ndetse na ka matela gatoya.

    RIB yahageze ndetse n'ubuyobozi,wenda reka turebe ko hari icyo badufasha.”

    Umunyamakuru wa Umuryango.rw amubajije niba bataragize uburangare kuko bafungishaga akagufuri gato nta serire iriho kandi harimo ibintu by'agaciro.

    Uyu yemeye ko barangaye kuko umuzamu Bari bafite yagiye bagatinda kuzana undi.

    Bamwe mu baturage baturiye uru rusengero batunga agatoki aba pasteri bahasengera .

    Umwe utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati:”biriya bintu byapakiwe mu modoka iyo aba ari ibisambo bisanzwe byari gutwara bafure.Bigaragara ko umuntu wabitwaye ntacyo yikangaga,buriya ni umwe muri bo wigiriye gushinga urusengero ahandi .

    Habimana Viateur,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali ka Kibirizi uru rusengero ruherereyemo, yabwiye Umuryango.rw ko baje bahurujwe n'umwe mu ba Pasiteri bagasanga koko bibwe .

    Ati “Nibyo Koko twasanze baciye ingufuri.Twazanye na RIB ngo iperereza ritangire ariko nabo bagize uburangare,nta na serire yarimo, n'akagufuri gato baciye.

    Ahantu hari ibintu by'agaciro karenga miliyoni ugakingisha akafuri nka kariya?.Reka dukomeze dushakishe wenda Hari icyo turi bugereho.”

    Muri uyu murenge hasanzwe hamenyerewe ubujura bwo gushikuza amasakoshi n'amatelefone ariko ni ubwambere bibye urusengero.





    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-abajura-bibye-urusengero-bararweza

  • Goverinoma yamaze gutanga akayabo ka nkunganire mu bigo bitwara abagenzi #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z'amafaranga y'u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Nubwo bimeze bityo ariko kompanyi zitwara abagenzi ziracyishyuza leta izindi miliyari 10 z'amezi 2 ya mbere y'uyu mwaka wa 2023.

    Mu Cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hasakaye ibaruwa ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'abatwara abantu mu buryo bwa rusange ATPR bwandikiye Minisitiri w'Intebe bumusaba kwishyurwa inyunganizi leta yemereye abaturage ku giciro cy'umugenzi.

    Ni ikibazo Perezida wa ATPR, Mwunguzi Théoneste avuga ko cyatangiye gukemuka nyuma y'igihe gito bandikiye Minisitiri w'Intebe.

    Nubwo hari amezi 2 asigaye leta itarishyura, muri rusange kompanyi zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziruhukije kuko hari ibibazo bimwe bigiye guhita bikemuka nkuko Twahirwa Innocent, umuyobozi wa JALI Transport abivuga.

    Icyakora Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest avuga ko nubwo leta yishyuye nyuma y'ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w'Intebe inzego bireba zitari zicaye ubusa kuko n'asigaye azishyurwa mu gihe kitarambiranye.

    Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Nsabimana agaragaza ko leta ishobora kugabanya cyangwa ikavanaho nkunganire itanga mu nzego zitandukanye z'imibereho y'igihugu kuko uko iminsi ihita zikomeza kuba umutwaro uremereye.

    Dore nk'ubu nkunganire leta itangira umugenzi ku giciro yakabaye yishyura mu gihe ateze imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange imaze kugera hafi muri miliyari 50 uhereye mu kwezi kwa 10 kwa 2020.

    Kugeza ubu kuri kilometero imwe y'urugendo ibarirwa amafaranga asaga 30 leta yishyurira umugenzi amafaranga 9 utabariyemo na nkunganire leta iba yashyize mu kiguzi cya lisansi na mazutu.

    Inkuru ya RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/goverinoma-yamaze-gutanga-akayabo-ka-nkunganire-mu-bigo-bitwara-abagenzi

  • Christopher yanyuzwe no kureba umukino wa PSG amaso ku maso(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2023 aho Paris St Germain yatsindiwe na Rennes kuri stade yayo ya 'Parc des Princes' ibitego bibiri ku busa.

    Christopher warebye uyu mukino abifashijwemo na gahunda ya Visit Rwanda yawukurikiraniye mu myanya y'icyubahiro ahasanzwe hicara abatumirwa cyangwa abashyitsi b'icyubahiro.

    Mu kiganiro na Igihe, uyu muhanzi yagize ati 'Byari ibintu bishimishije, kureba Paris St Germain amaso ku yandi byari iby'agaciro, ikirenze ni uko nagize amahirwe yo kwibonera abakinnyi nari nsanzwe numva amazina yabo gusa.'

    Uyu mukino kandi Christopher yahuriyemo n'ibyamamare bitandukanye birimo munyamideli Kim Kardashian.

    Christopher ukiri i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Bwiza ndetse na Riderman i Lyon mu Bufaransa ku wa 24 Werurwe 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/christopher-yanyuzwe-no-kureba-umukino-wa-psg-amaso-ku-maso-amafoto

  • Uganda yatangaje ko ubufatanye bwayo na RDC bumaze kujegeza inyeshyamba za ADF #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda cyavuze ko ibikorwa bahuriyemo na FARDC ya Congo byo guhashya ibyihebe bya ADF izanzwe irwanya Uganda byabyaye umusaruro ufatika ku rwego rwo hejuru.

    Uwo musaruro uragaragarira mu birindiro by'inyeshamba za ADF bitandukanye ubu byamaze gusenywa mu burasirazuba bwa Congo, byatumye ibyo byihebe bisenyukira mu tundi dutero shuma tudafite icyo tuvuze kandi natwo ngo bari kudukurikirana.

    Col Deo Akiiki uvugira igisirikare yatangaje ko Abakomando ba bakuru b'uyu mutwe wa ADF barishwe , abandi bagenda bafatwa umwe ku wundi kuba iyo operasiyo yatangira .

    Batayo y'abasirikare ba Uganda bafatanije naba Congo batangije ibitero ku nyeshyamba za ADF mu kwezi k'ugushyingo 2022.

    Igitero cyagabwe kuri izo nyeshyamba mu cyumweru gishize cyahitanye abarwanyi 5 ba ADF , kibohoza n'imbunda 4 zo mu bwoko bwa Machegun n'ibikoresho by'itumanaho bitandukanye nk'uko The east African dukesha iyi nkuru yabyanditse.

    Minisitiri w'ingabo muri Uganda ,Jacob Oboth-Oboth yabwiye inteko ishingamategeko y'igihugu cye ko mu kwezi kwa 1 konyine abarwanyi 424 ba ADF bishwe 81 barafatwa, habohozwa abaturage 115 bari barashimuswe naho intwaro 118 ziratwikwa zirimo n'ibiturika 10.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yatangaje-ko-ubufatanye-bwayo-na-rdc-bumaze-kujegeza-inyeshyamba-za-adf

  • Ibi nibyo byihariye umugabo akorera umugore akunda gusa #rwanda #RwOT

    Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by' ukuri.

    1. Uramuvuguruza akemera
    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y' umugore we byose birahinduka.

    2. Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo ukunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    3. Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

    4. Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-byihariye-umugabo-akorera-umugore-akunda-gusa

  • Abakinnyi ba FC Barcelona n'aba Real Madrid ntibameranye neza mu ikipe ya Espagne #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba FC Barcelona na Real Madrid ntabwo bari gukora imyitozo begeranye mu ikipe y'igihugu kubera uburakari bwaturutse ku mukino wo ku Cyumweru.

    Ku cyumweru nibwo biriya bigugu byombi byahuye birangira FC Barcelona ariyo itsinze ibitego 2-1 ku kibuga Camp Nou.

    Nyuma y'uwo mukino,abakinnyi ba Barca, Gavi na Alejandro Balde berekeje mu ikipe y'igihugu bahahurira n'aba Madrid barimo Dani Carvajal, Nacho na Dani Ceballos.

    Ikinyamakur El Chiringuito,kiravuga ko abakinnyi b'aya makipe yombi bari kwitoreza mu matsinda atandukanye kubera gushwana kwabaye mu mukino wo ku cyumweru.

    Abakinnyi ba Real Madrid ntibishimiye imyitwaire ya Gavi wabasuzuguye ndetse ngo bahamagaye abakinnyi bakuru bo muri FC Barcelona ngo bamuganirize agabanye agasuzuguro nkuko byatangajwe n'umunyamakuru,Adrian Sanchez.

    Aba bakinnyi ngo barakajwe nuko uyu mwana w'imyaka 18 yakuruye nabi mugenzi we Dani Ceballos mu mpera z'umukino.

    Uyu musore muto ashobora gufatanya na Ceballos mu kibuga hagati mu ikipe ya La Roja mu mikino mpuzamahanga.

    Umutoza Luis de la Fuente wa Espagne aratangira akazi ko gushaka itike ya Euro 2024 yakira igihugu cya Norway mu mujyi wa Malaga.Umukino uzaba kuwa Gatandatu.

    Hanyuma bazahita berekeza i Glasgow gukina na Scotland kuri Hampden Park,kuwa Kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-fc-barcelona-n-aba-real-madrid-ntibameranye-neza-mu-ikipe-ya

  • Ibihugu byitabiriye imikino ya EAPCCO byasabwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu, iravuga ko ibyaha bikorwa muri iki gihe bitagira umupaka bityo ko kubirwanya bisaba ubufatanye.

    Ibi minisitiri muri iyi minisiteri, Bwana Gasana Alfred, yabigarutseho  kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro  imikino ihuza inzego za polisi z'ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba EAPCCO, u Rwanda rwakiriye.

    Akarasisi gasanzwe gakorwa n'inzego z'umutekano niko kabimburiye umuhango wo gutangiza iyi mikino ihuza inzego za Polisi zo mu karere k'Afurika y'iburasirazuba ibaye ku nshuro ya kane ariko akaba ari ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye.

    N'ubwo iyi mikino ari umwanya urangwa no kwidagadura, abayitabiriye babarirwa mu bihumbi basanzwe bari mu nzego z'umutekano, bibukijwe ko ari umwanya wo gushyira hamwe, gukura no kwimakaza umuco wo gukorera hamwe.

    IGP Felix Namuhoranye akuriye igipolisi cy'u Rwanda.

    Ati 'Siporo itanga umwanya wo gushyira hamwe, kwiga, gukura no kongera imbaraga mu kugera ku ntego. Iki gikorwa ni umwanya mwiza ku bitabiriye bose mu guteza imbere ubufatanye bw'inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko, mu rwego rwo kugira akarere gatekanye kurushaho.'

    Iyi mikino ihuza Polisi z'Ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda ruyakiriye, mu gihe akarere ruherereyemo ari kamwe mu twibasiwe n'ibyaha byambukiranya imipaka byiganjemo iby'iterabwoba.

     Bwana Gideon Kimilu uhagarariye Polisi mpuzamahanga Interpol muri ako Karere, aragaraza akamaro ka siporo mu guhangana n'ibyo bibazo by'umutekano muke.

    Ati 'Aka karere ka EAPCCO  kagizwe n'ibihugu 14, umugabane w'Afurika  n'umugabane w'Isi muri rusange, bikomeje guhura n'akaga gakomeye k'ibyaha byambukiranya imipaka kandi biteguwe, n'ibindi bibazo bibangamiye umutekano. Ibyo bibazo n'izo nzitizi birasaba ubufatanye bw'akarere n'umugabane mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko, kandi bumwe mu buryo bwiza bw'imikoranire hagati y'inzego za Polisi ni siporo.'

    Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu yo isanga  ibyaha bikorwa muri iki gihe bitagira umupaka bityo ko kubirwanya bisaba ubufatanye.

    Minisitiri muri iyi minisiteri, Bwana Gasana Alfred, arashimangira ibi yifashishije urugero rw'akaga k'umutekano muke kari mu Karere u Rwanda rurimo.

    Aragira ati'Ibyaha kuri ubu nta mipaka bigira, aho byakorerwa hose bihita bigira ingaruka ku bihugu bituranyi. Turi abahamya b'ibyo kubera abaturage bo mu karere kacu bibasirwa n'imitwe y'iterabwoba irimo Al shebab, ICC, ADF na FDRL. Imiterere y'ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa kuri ubu, bituma bigorana ku gihugu kimwe ubwacyo kubirwanya  cyonyine, ari nayo mpamvu nshimangira  byimazeyo agaciro k'ubufatanye hagati y'inzego zishinzwe iyubahiriza ry'amategeko.'

    Iyi mikino igiye kumara icyumweru ibera mu Rwanda, ifite  insanganyamatsiko igira yo 'Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n'imyidagaduro.'

    Ni imikino yitabiriwe n'ibihugu 8 gusa nyamara Akarere nyir'izina kagizwe n'ibihugu 14.

    AMAFOTO

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Ibihugu byitabiriye imikino ya EAPCCO byasabwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/ibihugu-byitabiriye-imikino-ya-eapcco-byasabwe-ubufatanye-mu-kurwanya-ibyaha-byambukiranya-imipaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-byitabiriye-imikino-ya-eapcco-byasabwe-ubufatanye-mu-kurwanya-ibyaha-byambukiranya-imipaka

  • Muhanga: Koperative abateraninkunga batashye iteme biyubakiye basaba amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Koperative Abateraninkunga ba Sholi batunganya Kawa, barishimira ko biyujurije iteme ryatumaga batabasha kugeza umusaruro bejeje ku kicaro cya Koperative. Bari banafite impungenge z'uko na nyuma yo kuwutunganya utari kuzabona aho unyuzwa ujyanwa ku Isoko. Nyuma yo kwiyubakira iteme, bavuga ko bafite imbogamizi zo kutagira umuriro, aho bahendwa no kugura ibikomoka kuri Peterori.

    Abanyamuryango b'iyi Koperative bakavugako iyangirika iki kiraro cyaboroherezaga mu bikorwa byabo ryaturutse ku biza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi cyane. Gahutu Vincent, umuhinzi wa Kawa akaba n'umunyamuryango w'iyi Koperative avuga ko nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bwa Koperative basanze bagomba gutanga amaboko bakubaka iteme kugirango umusaruro wabo uzabone aho unyuzwa.

    Ikiraro cyubatswe n'abaturage b'abahinzi ba Kawa.

    Umuhinzi akaba n'umunyamuryango Mukamuruta Epaphrodite, yagize ati' Kuva ibiza byaturutse ku mvura byakwangiza uyu muhanda twawukoreshaga twigengesereye kuko no kuhanyura byonyine ntacyo wikoreye biragoye ndetse n'Amapikipiki atwara abantu ntashobora kuhanyura neza. Twari twaratakaje ikizere tugatekereza ko bizanatugora kugeza umusaruro wacu kuri Koperative ariko ingamba zabonetse nuko twikoreye iteme kandi rizadufasha tukagabanya igihombo twari kuzagira'.

    Niyitegeka Pascal, avuga ko nubwo hakozwe iri teme hanakwiye gukorwa n'andi atandukanye yo mu duce dutandukanye yagiye yangirika. Asaba kandi ko bahabwa umuriro kuko mu maraporo bahabwa bigaragara ko amavuta akoresha imashini zitonora Kawa n'iziyikaranga bitwara hafi Miliyoni 6 ku mwaka bigatuma bunguka amafaranga macye.

    Byari ibyishimo ku baturage kongera kubona iki kiraro cyabahuzaga cyongera gutuma umuhanda uba nyabagendwa.

    Yagize ati' Hari n'andi mateme ari hirya no hino akwiye gukorwa kuko nayo yarapfuye, ashobora gutuma abahinzi batabasha kugeza umusaruro ku isoko. Nubwo tuvuga amateme hari n'ikindi kibazo kibangamiye Koperative kijyanye n'umuriro w'amashanyarazi kuko ibyo dukora byose bidusaba kugura amavuta akoresha imashini zitandukanye dufite, zaba izitonora cyangwa izikaranga kuko buri mwaka nibura hagenda asaga Miliyoni 6 buri kanya'.

    Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi ikorera mu murenge wa Cyeza, Nshimiye Aimable avuga ko bagize igitekerezo cyo kwikorera iteme basaba n'umuganda abandi baturage kuko ryari ribangamiye imigenderanire y'abaturage.

    Yongeyeho kandi ko bagifite ibindi bibazo bitandukanye birimo kutagira umuriro w'amashanyarazi bigatuma bakoresha imashini zinywa amavuta bikabatwara amafaranga menshi asaga Miliyoni 6 harimo n'ayo kuzisana kuko zipfa cyane. Yemeza ko mu gihe baba bahawe umuriro w'amashanyarazi byagabanya amafaranga batangaga, aho nibura batanga hagati ya Miliyoni 1- 2 andi agasigara akora ibindi cyangwa bikaba inyungu z'abanyamuryango.

    Umuyobozi w'Imirimo rusange mu karere ka Muhanga, Kampire Flora yashimiye abanyamuryango b'iyi Koperative bagize uruhare mu kubaka iteme kuko ryari kuzatuma batabasha kugeza umusaruro ku isoko.

    Aho abibumbiye muri Koperative batunganyiriza Kawa.

    Agira kandi ati' Nkuko mubizi mu cyerekezo cya Repuburika y'U Rwanda, kigaragaza ko muri 2024 abaturage 100% bazaba bafite amashanyarazi, bityo rero hari umushinga ugiye gutanga amashyanyarazi ku baturage ku nkunga ya Banki y'Isi kandi mu kwezi kwa 7 abatuye hano n'uruganda rwa Kawa narwo ruzaba rukoresha umuriro'.

    Mu karere ka Muhanga hari amateme menshi yangijwe n'ibiza byatewe n'imvura atarasanwa, aho agomba kugendaho asaga Miliyari hafi 2 ndetse mu ngengo y'imari ivuguruye, ubuyobozi bwagaragaje ko hari amateme menshi azakorwa hagamijwe gufasha abahinzi n'aborozi kugeza umusaruro ku isoko.

    Kutagira umuriro w'amashanyarazi, bituba bahendwa n'ibikomoka kuri Peterori mu gutunganya umusaruro wa Kawa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/21/muhanga-koperative-abateraninkunga-batashye-iteme-biyubakiye-basaba-amashanyarazi/

  • Ngoma-Rukumberi:Bagurishijwe imbabura bari bagenewe ku buntu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bari mu kiciro cya mbere bo mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubango, baravuga ko bababajwe n'uko bagiye gufata imbabura ya rondereza bakakwa  agera ku  6000Frw nk'ikiguzi.

    Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kugabanya imyuka ijya mu kirere, mu Karere ka Ngoma hateguwe umushinga wo gutanga rondereza kubaturage batishoboye.

     Mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubango, aba baturage baravuga ko abo  zagenewe batazihawe ahubwo batswe amafaranga 6000Frw na Sosiyali muri ako kagali bakaba basaba ko bakwiye kuzihabwa.

    Umwe ati 'Mfite ikibazo cya Rondereza. Abandi bazibahereye ubuntu, none twe barazitugurisha.'

    Mugenzi we ati 'Twagiye gufata amashyiga batwaka ibihumbi bitandatu, twagarutse ntayo tuzanye. Twabibwiwe na Nkuranga kandi ni umuyobozi muri uyu mudugudu. Yaravuze ngo udafite 6000Frw ntagereyo.'

    Undi ati 'Twagiye kuzifatira ku Kagari ka Rubago, sosiyale w'Akagari niwe twayahaye. Abaturage ubana nabo kugira ngo ubageze ku iterambere ryiza,iyo hajemo amafaranga rero abaturage ntabwo bakumva. Kandi mu Karere ka Rwamagana bazitangiye ubuntu njye ntari mpari.'

    Umuyobozi w'Umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel, arasaba umuturage ufite icyo kibazo ko aza ku murenge akabafasha, kuko badakwiye kubuzwa amahirwe abagenewe.

    Ati 'Ufite icyo kibazo, arebe gitifu w'umurenge kuko ntabwo yakabujijwe amahirwe ari mu cyiciro cy'ayigenewe kandi umubare munini baranazibonye.'

    Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n'amakara bagabanuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by'abakora ibicanwa n'ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.

    Ali Gilbert Dunia

    The post <strong>Ngoma-Rukumberi:Bagurishijwe imbabura bari bagenewe ku buntu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/21/ngoma-rukumberibagurishijwe-imbabura-bari-bagenewe-ku-buntu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-rukumberibagurishijwe-imbabura-bari-bagenewe-ku-buntu