Author: webrwanda

  • Mwashakaga ko bikomeza? Brig Gen Rwivanga ku mahanga yasakuje u Rwanda rukumiriye ibisasu bya RDC – #rwanda #RwOT

    Ibitero by'Ingabo za FARDC ifatanyije n'umutwe w'Iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n'izindi ngabo bifatanye kurwana mu burasirazuba bw'igihugu byagabwe ku wa 27 Mutarama 2025, ubwo intambara izihanganishije na M23 yari igeze ahakomeye, byanavuyemo ko Goma ifatwa n'uyu mutwe

    Aya masasu yahitanye abantu 16, akomeretsa abarenga 120 mu Rwanda.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ubwo yari mu biganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi ku wa 15 Nzeri 2025, yavuze ko imwe mu nshingano z'ingabo z'u Rwanda ari ukurinda inkiko z'igihugu n'ubusugire bwacyo.

    Ati 'Rero tahise dushyiraho ingamba z'ubwirinzi kandi zahagaritse ibitero byaturukaga muri RDC. Ariko mbere y'ibyo bari bararashe inshuro nyinshi.'

    Yatanze urugero rwo mu 2022 ubwo FARDC ifatanyije na FDLR yarasaga mu Rwanda igamije kuburizamo inama ya CHOGM no guhagarika gahunda y'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Ati 'Twafashe ingamba z'ubwirinzi kandi tubifitiye uburenganzira. Kandi izo ntwaro zari ziri kurasira kure ntabwo zongeye kurasa. Abantu baribaza ngo ni izihe ngamba zafashwe? Hari uburyo bwinshi bwo kubikora. Ushobora kubikora urasa nawe ubasubiza, ushobora gukoresha ikoranabuhanga uzishwanyaguza, ariko icya mbere ni uko iyo dushaka no kurenga aho byari gushoboka ariko ntabwo byakozwe.'

    Yahamije ko 'Twafashe ingamba zo guhagarika ibyo bitero ku butaka bw'u Rwanda kandi dufite uburenganzira bwo kubikora igihe cyose bavogereye ubutaka bwacu, igihe cyose tubona umutekano w'abaturage bacu uri mu byago. Twafashe ingamba kandi zigomba gufatwa igihe cyose umutekano wacu usagariwe.'

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko umuryango mpuzamahanga wahise utera hejuru wamagana ibyo bikorwa nyamara byari mu nzira zo gufasha u Rwanda kwirindira umutekano.

    Yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugirana amasezerano y'imikoranire na Centrafrique na Mozambique bugamije guhagarika ubwicanyi bwahakorerwaga kandi byahise bihagarara.

    Nk'urugero muri Mozambique ibyihebe byari bimaze kwica abantu 3000 abandi ibihumbi 800 barahunga kuva mu 2017 ariko ubu ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique umutekano waragarutse.

    Ati 'Ntabwo twabikora mu baturanyi [RDC]. Dufite ibisabwa byose ngo tujyeyo ariko tubikoze twakwamaganwa.'

    Yunzemo ati 'Igihe twahagarikaga amasasu yarasirwaga muri kilometero 3 mwarabyamaganye. Mwashakaga ko bikomeza? Muri make igihe cyose umutekano wacu usumbirijwe tuzafata ibyemezo. Kandi twarabikoze.'

    Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko igihe cyose umutekano w’igihugu uzahungabanywa hazafatwa ingamba zikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwashakaga-ko-bikomeza-brig-gen-rwivanga-ku-mahanga-yasakuje-u-rwanda

  • Kamonyi: Abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside basobanuriwe uko bakwirinda isubiracyaha – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 10 Nzeri 2025 mu kiganiro yagezaga ku bantu 436 barimo abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu miryango ya IBUKA na AVEGA-Agahozo n'abarangije ibihano bakatiwe kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kamonyi, mu mirenge 12 yahurijwe kuri site esheshatu, bahugurwa ku itegeko N° 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Risobanura ibikorwa bigize icyo cyaha harimo gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, guhohotera uwacitse ku icumu; nuko bakwirinda isubiracyaha.

    Yagize ati ''Inama nabaha yabafasha kwirinda isubiracyaha n'amakimbirane yo mu miryango aturuka ku kuba utashye ashobora gusanga uwo bashakanye yarashatse undi, yarakoresheje umutungo nabi n'ibindi, bityo rero buri wese ace bugufi, igihe usoje igihano agarutse mu rugo, buri wese ajye asubirana inshingano ze, umugabo abe umugabo mu rugo n'umugore abe umugore.'

    Baganirijwe kandi ku buzima bwo mu mutwe, indwara, ibimenyetso biranga ufite ibibazo byo mu mutwe n'uburyo babubungabunga n'uko bafasha uwagize ikibazo. Basabwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Mizero Care Organization (MoC), Mizero Iréné kwimaramo ubwoba n'ipfunwe baba bakifitemo ahubwo bakagira uruhare mu guharanira gukomeza kubaka iterambere ry'Igihugu n'iryabo.

    Ati ''mu Kinyarwanda baravuga ngo umugabo arigira yakwibura agapfa bityo rero ndabasaba kwigira muharanira gutera imbere no kubaho neza mushaka imirimo yo gukora mukoresheje ubumenyi mwahawe mukiri mu magororero.'

    Abitabiriye ibi biganiro bavuze ko banejejwe n'ibyo bagejejweho, bemeza ko bitumye barushaho kumva akamaro k'ubumwe n'ubudaheranwa ndetse banashimira Leta amahirwe itanga kuri buri wese.

    Mukamudenge Jacqueline ufite abana batatu wasoje igihano nyuma y'imyaka 16, yagize ati ' Mu by'ukuri njyewe ndi mu Igororero natekerezaga ko ningera hanze nta muntu uzanyakira, numvaga nzakirwa n'umuryango wanjye gusa abo nakoreye icyaha numvaga nta muntu uzanyakira, ariko nkihagera ni bo babanje kuza kunsura, turaganira ndetse ubu tubana neza, ufite ikintu aha undi kandi numva ntuje.'

    Umunyana Claire Yvonne, ubarizwa muri Komite ya AVEGA, yavuze ko nk'abarokotse Jenoside banejejwe no guhurira mu biganiro n'abarangije ibihano basubijwe mu buzima busanzwe ndetse ahamya ko biteguye kubana na bo no kubafasha kongera kwisanga kubera ko bamwe bakifitemo ikimwaro cy'ibyo bakoze batarasobanukirwa neza ko abo bahemukiye bashoboye gukira.

    AtI 'abantu barakonje, ntabwo baribona muri sosiyete, kuduhuza ni intambwe ikomeye yatewe yo gutinyura iki cyiciro cy'abasoje ibihano kugira ngo babone ko ba bantu bahemukiye batekereza ko tutabibonamo bumve ko ntakibazo tugifite twakize, turanezerewe kubwabo kandi twiteguye kubafasha no kubana na bo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yababwiye ko bakwiriye kurenga imitekerereze yo kumva ko gusaba cyangwa gutanga imbabazi bihagije, ahubwo ko umuntu yajya anatera intambwe akisunga abandi bagakora imirimo itandukanye n'ibindi bibafasha kwiteza imbere bakava mu bukene.
    Mizero Care Organization

    Soeur Donatilla Mukarubayiza, Umuyobozi Mukuru wa CEFAPEK

    Abarangije ibihano n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuguriwe rimwe mu by’amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abarangije-ibihano-ku-byaha-bya-jenoside-basobanuriwe-uko-bakwirinda

  • Miss Muyango Cluadine wa Kimenyi yatandukanye n’Isibo TV, yamaze gusimbuzwa #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampimga uberwa n’amafoto “Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019”, yasezeye kuri Isibo TV yari amazeho hafi imyaka 3.

    Miss Muyango akaba yanamaze gusimbuzwa Khadidja Nino wamenyekanye cyane kuri Flash TV.

    Muri Mutarama 2023, nibwo Miss Muyango yinjiye ku Isibo TV ari naho yatangiriye urugendo rw’itangazamakuru aho yakoraga ikiganiro “Take Over” yakoranaga na MC Buryohe waje kugenda agasimburwa na General Benda wasezeye kuri iyi televiziyo mu kwezi gushize.

    Muyango Claudine akaba yakoraga kuri televiziyo abafatanya n’ubundi bushabitsi burimo ‘hosting’ mu birori no mu tubari dutandukanye, aheruka no gutangiza ikiganiro cyitwa “who is my date tonight” gutambuka kuri shene ye ya YouTube.

    Muyango yasezeye ku Isibo TV

    Khadidja Nino ni we wamusimbuye

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11868

  • SONARWA Life yahawe igihembo cy'ikigo cy'indashyikirwa mu bitanga ubwishingizi bw'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo cyatanzwe n'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association), RIBA.

    Sonarwa Life Insurance iki gihembo yagiherewe mu nteko rusange ya kane y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu bwishingizi, Rwanda Insurance Brokers Association-RIBA iba buri mwaka, kuri iyi nshuro yateramiye mu Karere ka Rubavu, hagati yo kuwa 10-12 Nzeri 2025.

    SONARWA Life yatangiye gukora nk'ishami ritanga ubwishingizi bw'ubuzima mu 2000 ribarizwa muri SONARWA S.A, yandikwa nk'ikigo cyigenga muri Mutarama 2011.

    Sonarwa Life itanga ubwishingizi bw'ubuzima bw'abakozi buhabwa ibigo, burimo ubutangwa mu gushinganisha ubuzima bw'abakozi, ubwizigame butangwa mu matsinda n'ubwishingizi bw'ubuzima ku nguzanyo (loan Protection).

    SONARWA Life Insurance ni ikigo gifitwemo imigabane 100% n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'ubucuruzi muri Sonarwa Life Insurance, Nkundabagenzi Protais avuga ko gutwara igihembo cy'ubwishingizi bw'ubuzima muri RIBA bivuze byinshi ku kigo.

    Ati 'Gutwara igihembo cy'ikigo gitanga ubwishingizi bw'ubuzima cyiza bivuze ko dutanga serivizi nziza, twakira ibibazo by'abakiliya neza kandi tukabikemura kandi tugakorana neza n'abafatanyabikorwa, ntabwo biza gutuma twirara ahubwo biraduha gukomeza gushyiramo imbaraga mu gukorana n'aba-brokers.'

    Akomeza avuga ko gukorana na RIBA byafashije Sonarwa Life kunoza serivisi baha ababagana.

    Ati 'Iyo ufite umuntu umeze nka RIBA y'abanyamwuga mukorana akubera ijisho ryawe rya kabiri, buri gihe akagufasha kunoza ibitagenda neza, kandi hari inama nyinshi umwigiraho, ndetse badufatiye runini kuko tutabasha kugera ku Banyarwanda bose mu Gihugu, ariko kubufatanye na RIBA tubaha serivisi.'

    Mu Rwanda habarurwa ibigo by'ubwishingizi bitatu bitanga serivisi z'ubwishingizi bw'ubuzima.

    Abakozi ba SONARWA Life bagaragazaga akanyamuneza mu nteko rusange ya kane ya RIBA

    Abakozi ba SONARWA Life ubwo bashyikirizwaga igihembo na RIBA nk’Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima cyahize ibindi

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'ubucuruzi muri Sonarwa Life Insurance, Nkundabagenzi Protais (Ibumoso) avuga ko gutwara igihembo cy'ubwishingizi bw'ubuzima muri RIBA bivuze byinshi ku kigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-life-yahawe-igihembo-cy-ikigo-cy-indashyikirwa-mu-bitanga-ubwishingizi

  • Brig Gen Rwivanga ntiyumva uko RDC yahaye ubwenegihugu abahungiyeyo mu 1994, ikihakana Abanyamulenge – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi ku wa 15 Nzeri 2025.

    Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko impamvu n'uyu munsi intambara mu Burasirazuba bwa RDC ikirota ari uko ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo na FDLR bashaka kwica Abanyamulenge.

    Ati 'Uyu munsi Guverinoma ya RDC yemera abantu binjiyeyo mu 1994 nk'abaturage nyakuri ba Congo. Bitwa Wazalendo ariko abo bari bariyo mbere bagomba kugaruka mu gihugu inama ya Berlin yakase. Abo ngo bagomba kugaruka mu Rwanda ariko abagiyeyo mu 1994 bagomba kugumayo. Murumva uko kuvuguruzanya? Iryo ni ryo zingiro ry'ikibazo. Ibisubizo bya dipolomasi bikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo by'ibanze bitera iyi ntambara.'

    Magingo aya mu ngabo za FARDC habarizwamo benshi mu bahoze muri Ex-FAR ubu bagize FDLR ikorera byeruye mu ngabo z'igihugu.

    Ingero ni nyinshi z'abasirikare bahoze muri Ex-FAR binjiye muri FDLR ubu ifatanya na FARDC mu rugamba rwo kurwana na M23. Aba barimo Ntawunguka Pacifique uzwi nka 'Gen Omega', Gen Gaston Iyamuremye na Brigadier Général Gakwerere wafashwe na M23 akoherezwa mu Rwanda afite n'ibirango by'ingabo za Leta ya Congo.

    Umuti w'intambara muri RDC urashoboka ibihugu bifatanyije

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko ibibazo by'umutekano mu karere byakemuka mu gihe impande nyinshi zishoboye gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo.

    Ati 'Natanze urugero rwa RDC aho navuze ko dushobora guhindura ibiri kuba mu gihe nk'akarere twaba twemeranyije ku bikwiye gukorwa. Ubu twemeranyije nka EAC na SADC ko twishyira hamwe tugashaka igisubizo.'

    Yashimangiye ko mbere habayeho amakosa, ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zibanza kwirukanwa bazibwira ngo 'ntabwo muri kurwana, reka tuzane iza SADC zirwane. Muzi ibyabaye. Ntabwo wakemura ikibazo cya politiki ukoresheje intambara. Byapfiriye mu ntangiriro.'

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko ingabo zari muri iyi ntambara ari iza Afurika y'Epfo, Malawi, Tanzania, Abacanshuro b'abanya-Romania na Wazalendo.

    Ati 'Hari ingabo za Leta zari zifite ingabo zirenga ibihumbi 75, barimo Wazalendo ibihumbi 50 n'ibihumbi 25 by'abasirikare bafite intego imwe yo kurimbura itsinda rimwe ry'abantu bitwa M23.'

    Muri Mutarama 2025 ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma na Bukavu n'ibindi bice bigize Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, ibihugu bitandukanye byagiye bivuga ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa RDC wafashijwe n'u Rwanda ariko rwo rukabihakana ndetse rugatanga n'ibimenyetso bibivuguruza.

    Ati 'Ariko abantu ntibagira isoni. Reba ibyo bihugu byose hanyuma ukavuga ngo M23 ifashijwe na …yatsinze. Ikintu nababwira ni kimwe. Niba uhisemo gukoresha imbaraga za gisirikare byaba byiza uniteguye mu bijyanye n'ubushake bwo kurwana. Kuko abo bantu uri gushaka kwica buri munsi bafite ubushake bwo kurwana kukurusha. Ntaho bihuriye n'imibare. Mu gisirikare hari ibintu bitatu bituma abantu batsinda urugamba harimo ibikoresho, ubushake n'impamvu byo kurwana icya gatatu kikaba amayeri n'ubumenyi. Ibyo bishobora kugirwa n'igisirikare icyo ari cyo cyose ku Isi.'

    Yahamije ko 'abacanshuro b'abanya-Romania ko bari bafite amayeri y'urugamba n'ubumenyi n'ibikoresho ariko nta mpamvu yo kurwana bari bafite. Ni kimwe n'ingabo za Leta ya RDC. kubera iki? Kuko ibyo bakoraga atari byo. Bari kugerageza kurimbura itsinda ry'abantu kubera ubwoko bwabo. Ntiwatsinda ufite iyo mikorere.'

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu gihe umuntu ahisemo gukoresha ingufu za gisirikare akirengagiza gukemura ibyerekeye uruhande rwa politike birangira akomeje gutsindwa.

    Ati 'Iryo ni ryo kosa Guverinoma ya RDC ikomeje gukora uyu munsi. Kandi bazakomeza gutsindwa nibadakemura ikibazo bagihereye mu mizi. Nibadashyira mu bikorwa ibisubizo by'ikibazo byo mu rwego rwa dipolomasi n'ibya politiki.'

    Yashimangiye ko imiryango y'Akarere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar biri mu nzira nziza zo gukemura ikibazo.

    Rwivanga yavuze ko u Rwanda rwemera buri wese ushobora gufasha mu biganiro bya dipolomasi hakemeranywa ku bifatika cyane cyane bigamije gukemura ikibazo ariko 'hagomba kubaho ubushake bwa politiki kuri buri ruhande.'

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko RDC yahaye ubwenegihugu abahungiyeyo mu 1994 ikihakana abaturage bayisanzemo hakatwa imipaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rwivanga-ntiyumva-uko-rdc-yahaye-ubwenegihugu-abahungiyeyo-mu-1994

  • Umuhanda mugari ugana ku kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali uzafungwa by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    RAC yatangaje ko umuhanda uva Remera ku Kibuga cy'Indege uzaba ufunzwe guhera ku wa 20-28 Nzeri 2025.

    Icyakora yatangaje ko hazajya hagenwa indi mihanda ishobora kuzifashishwa n'abagana cyangwa abava ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

    Ubutumwa bukomeza buti 'Guhera ku wa 20-28 Nzeri 2025 umuhanda munini wa Remera-Ku Kibuga cy'Indege uzafungwa by'abagateganyo ku manywa. Polisi y'Igihugu yagennye indi mihanda ishobora kuzifashishwa. Tuzajya tubagezaho amakuru agezweho ku gihe cyo gufunga no gufungura umuhanda.'

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izaca mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali ariko bizagenda bitandukana bitewe n'iminsi, ndetse kuri ubu bisa n'ibiri mu bice bine.

    Igice cya mbere kizaba kigizwe n'ibizwi nka 'Time Trial', umunsi ahaguruka wenyine, ni ukuva ku munsi wa mbere (tariki ya 21 Nzeri) kugeza ku wa gatatu (tariki ya 23 Nzeri), aho amasiganwa azajya ahagurukira muri BK Arena ari na ho hazabera ibirori byo gufungura Shampiyona y'Isi, abakinnyi bafate umuhanda wa Kimironko- Simba Supermarket- Gisimenti- Prince House- Sonatube- Gahanga (bakatire ku Mugendo ku munsi wa mbere, bakatire mu Isantere ku munsi wa kabiri, bakatire kuri Gare ya Nyanza ku munsi wa gatatu].

    Bazajya bagaruka banyure Sonatube- Rwandex- mu Kanogo [ku munsi wa mbere bazajya kuzenguruka ku masangano (Rond-point) yo mu Mujyi bongere bagaruke, ku munsi wa kabiri n'uwa gatatu ho bazagera mu Kanogo bahite bakomeza Cadillac- Kwa Mignone ku muhanda w'amabuye, basoreze kuri Kigali Convention Centre (KCC).

    Umunsi wa gatanu, uwa gatandatu n'uwa karindwi, amasiganwa azakorerwa KCC- Gishushu- Nyarutarama- mu Kabuga- Golf- Minagri- hafi yo kuri KCC- Ambasade y'Abaholandi- Kimihurura- Cadillac- Kwa Mignonne- KCC.

    Iyi nzira ni na yo izakoreshwa ku munsi wa nyuma, tariki ya 28 Nzeri 2025, ariko abakinnyi nibagera ahahoze Cadillac bahite bafata umuhanda wa Sopetrade- Peyaje- Rondpoint yo mu Mujyi- Muhima- Nyabugogo- Ruliba- Norvège- Nyamirambo- Kimisagara- Kwa Mutwe [Mur de Kigali]- Biryogo- Gitega- mu Mujyi- Sopetrade- kwa Mignone- KCC.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Rwanda izaba igizwe n'inzira y'ibilometero 267,5.

    Uyu muhanda ukunze kunyuramo ibinyabiziga byinshi

    Umuhanda mugari ugana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali uzafungwa by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-mugari-ugana-ku-kibuga-cy-indege-mpuzamahanga-cya-kigali-uzafungwa-by

  • Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda berekeje i Cabo Delgado gusimbura bagenzi babo – #rwanda #RwOT

    Bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025. Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano ni bo babahaye ubutumwa mbere yo guhaguruka.

    Abo basirikare n'abapolisi bayobowe na Maj. Gen Vincent Gatama bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka bakora ubwo butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique.

    Ku wa 13 Nzeri 2025, Maj Gen Vincent Nyakarundi na DIGP Vincent Sano, bari bagiranye ikiganiro n'aba basirikare n'abapolisi, babaha impanuro zijyanye n'uko bazitwara igihe bazaba bari i Cabo Delgado.

    Mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abo basirikare n'abapolisi kuzakomeza ikinyabupfura n'umurava byaranze Ingabo z'u Rwanda ziri muri ubwo butumwa mu myaka ine ishize.

    Yababibukije kandi ko akazi gakomeye kakozwe na bagenzi babo bagiye basimbura muri ubwo butumwa bagomba kugakomeza kuko ikigamijwe atari ukurwana gusa ahubwo ari ugufasha Leta ya Mozambique kubaka urwego rwayo rw'umutekano.

    Mu 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n'abapolisi muri Cabo Delgado, mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.

    Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n'ibyihebe kuva mu 2017 aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.

    Kuva abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda bagera muri iyi ntara babashije kugarura ituze, ndetse Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by'Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruwamo umutekano abaturage bagasubira mu byabo.

    Maj Gen Vincent Nyakarundi yabanje kuganiriza aba basirikare n'abapolisi mbere yo guhaguruka i Kigali

    Abo basirikare n'abapolisi bayobowe na Maj. Gen Vincent Gatama bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka bakora ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique

    Maj Gen Vincent Nyakarundi na DIGP Vincent Sano basezera ku bagize inzego z'umutekano z'u Rwanda

    Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda berekeje i Cabo Delgado gusimbura bagenzi babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-n-abapolisi-b-u-rwanda-berekeje-i-cabo-delgado-gusimbura-bagenzi

  • Urujijo ku musaza w'i Karongi wasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kambogo, Akagari ka Nyarugenge Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi.

    Umugore wa nyakwigendera, Mukashema Claudine yavuze ko yavuye guhinga, asanga urugi rufungiye imbere, afata umwanzuro wo kurwica kuko yumvaga hasa n'aharimo umuntu.

    Yavuze ko yageze mu nzu agasanga umugabo we mugozi yapfuye, ariko ko atazi icyateye uyu musaza kwiyambura ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarugenge, Mukamana Marceline, yabwiye IGIHE ko urupfu barumenye, icyakora avuga ko bataramenya icyamuteye kwiyahura.

    Ati 'Kugeza izi saha icyamuteye kwiyahura ntabwo tukizi kuko nta makimbirane mu rugo rwe twari tuzi. Abavuga ko ashobora kuba yiyahuye kubera amadeni ntabwo aribyo kuko yari umuntu ukuze, nta deni rya banki yagiraga, nta n'umuntu uzwi yari abereyemo umwenda'.

    Gitifu Mukamana avuga ko abaturage badakwiye kwihererana ibibazo akabagira inama y'uko uwumvise afite ikibazo yajya ashaka mugenzi we akakimuganiriza, yabona nta muturage yizeye akegera ubuyobozi akabugezaho ikibazo afite bukamugira inama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-musaza-w-i-karongi-wasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Inteko Ishinga Amtegeko y'u Rwanda yamaganye umwanzuro w'iya EU uvogera ubusugire bw'igihugu yitwaje Ingabire Victoire – #rwanda #RwOT

    Bari bamaze kugezwaho raporo no gufata umwanzuro ku bikubiye mu mwanzuro umwanzuro (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w'Inteko ya EU uvuga ku Rwanda.

    Ni umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye, icyita rusange kikaba ko EU isaba u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.

    Uyu mugore wakatiwe n'inkiko mu 2010 akaza guhaba imbabazi mu 2018 akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi.

    Harimo kandi gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga, gutangaza amakuru y'ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'icyo kwigaragambya.

    Depite Mukabunani Christine yanenze Inteko ya EU yasabye ko 'u Rwanda guhagarika guhohotera no gufunga binyuranyije n'amategeko abatavuga rumwe n'ubutegetsi n'abanyamakuru kugira ngo ubwisanzure bwo gutanga ibimenyetso bwimakazwe.'

    Ati 'Bariya bantu ntabwo bazi ko natwe tuzi kuvuga. Bumva batuvugira iyo bavuga ngo abatavuga rumwe n'u Rwanda ngo baraduhohotera? Ese twe tunaniwe kubyivugira. Ntabwo ari abavugizi bacu. Abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda tugize ikibazo ntabwo twavugirwa na bariya twakwivugira. Ufite ikibazo wacyivugira ntabwo wajya gusana abanyamahanga ngo bakuvugire.'

    Mukabunani kandi yavuze ko u Rwanda ruramutse rutewe 'ntabwo [Abanyaburayi] bamenya uvuga rumwe n'ubutegetsi n'utavuga rumwe na bwo, kuko twese duharanira ubusugire bw'igihugu cyacu, kukivuganira no guhashya uwo ari we wese washaka kukigirira nabi.'

    Yavuze ko amashyaka y'abatavuga rumwe na leta aharanira ko u Rwanda rutera imbere ndetse ko abanyamahanga bataboshya ngo barurwanye ngo bemere.

    Perezida w'Umutwe Uharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR, Depite Pie Nizeyimana yavuze ko umwanzuro w'Inteko ya EU ari agasuzuguro gakomeye cyane haba ku Rwanda no ku Banyafurika muri rusange.

    Yakomeje ati 'Reka nibutse abo bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Burayi ndetse n'undi uwo ari we wese ko u Rwanda ari igihugu cyigenga. Ntabwo tugikolonizwa na bo bubahe ubusugire, amahitamo byacu nk'uko natwe twubaha ibyabo. Nibubahe amahitamo yacu mu kwihitiramo abayobozi n'amategeko yacu nk'uko natwe twubaha ayabo. Muri make twubahane.'

    Depite Nizeyimana Pie yamaganye Inteko ya EU isaba ko Ingabire Victoire ukurikiranwe n'ubutabera yarekurwa, avuga ko Abanyarwanda bose ari bamwe imbere y'amategeko bishyiriyeho.

    Ati 'Ndabwira Inteko ya EU ko yaba njye, minisitiri cyangwa generai yakurikiranwa n'amategeko ni na ko buri Munyarwanda wese yakurikiranwa. Sinumva impamvu bavuga ngo Ingabire Victoire akwiriye gushyiriraho umwihariko kuko ni Umunyarwanda nk'abandi.'

    Yanagarutse ku mvugo z'Inteko ya EU zigaragaza ko Ingabire Victoire ari umuyobozi w'Ishyaka rya DALFA Umurinzi ariko yibutsa ko iryo shyaka ritemewe kuko yahamijwe n'inkiko igifungo kirenze amezi atandatu, iryo shyaka rikaba ritananditswe.

    Ati 'Ibyo abazungu ntibabiyobewe ahubwo babikora bayobya uburari ku nyungu zabo cyangwa ku mukoro baba barahaye umuyobozi bita ko ari uw'umutwe wa politiki ariko utari we.'

    Yitanzeho urugero nk'umuyobozi w'umutwe wa politiki, anyomoza abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari kuko 'nta muntu urampagararaho igihe ndi gutanga ibitekerezo. Icyiza ni uko dutanga ibitekerezo mu bwisanzure ariko tutabangamiye uburenganzira bwa bagenzi bacu.'

    Yunganiwe na mugenzi we Depite Tumukunde Aimée Marie Ange wamaganye yivuye inyuma umwanzuro w'Inteko ya EU, yemeza ko ari agahomamunwa, hamwe usanga ibihugu byiyita ko bifite demokarasi kurenza ibindi bihohotera cyane ibiri mu nzira y'iterambere mu buryo bweruye bibihimbira ibyaha mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yavuze ko ibi bihugu bibikora nkana mu buryo bw'ubukoloni bushya byahisemo, bikabikoresha mu buryo bwo gucecekesha ibihugu bya Afurika bidashaka birimo n'u Rwanda.

    Ati 'Biterwa n'ipfunwe n'ikimwaro ibi bihugu byagize nyuma yo gutererana u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba ibihugu birebera. Bibangamirwa no gutekana n'ubumwe bw'Abanyarwanda n'izamuka ry'ubukungu bw'igihugu buri munsi bakarwana no kubikoma mu nkokora.'

    Depite Icyitegetse Venutse yavuze ko u Rwanda atari insina ngufi buri wese aba agomba gucaho ikoma uko yiboneye.

    Uyu mudepite yavuze ko umwanzuro wafashwe n'Abanyaburayi wakozwe mu mugambi wo kwanduza isura y'u Rwanda no kurwangisha abandi no gutambamira inyungu zarwo ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Ibi byo kurekura Ingabire Victoire ni ibikangisho. Nk'Abanyarwanda ntabwo dutewe ubwoba na gato n'ibyo bahora badukangisha.'

    Depite Wibabara Jennifer yibukije abadepite bo muri EU ko burya butakiri ubu, agaragaza ko Ingabire Victoire afungiye ibyaha yakoze ndetse atari hejuru y'amategeko.

    Ati 'Ni agasuzuguro ku nzego zacu. Ni umuco wo kudahana bakomeje kwimika. Jenoside barayirebereye ndetse barayishyigikira. Bumva umuntu waza kuvogera atagomba kuvugwaho. Ibyo bihugu byibutswe ko burya atari buno u Rwanda ruzi guharanira uburenganzira bwabo.'

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yitabiriye inama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi

    Visi Perezida w'umutwe w'abadepite ushinzwe imiyoborere n'imari, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, na we yitabiriye inama rusange

    Depite Tumukunde Aimée Marie Ange yamaganye Inteko ya EU agaragaza ko ihorana ipfunwe n’uko ibihugu bibarizwa muri uyu muryango byatereranye u Rwanda ubwo rwari mu makuba

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude na we yitabiriye inama rusange yasuzumaga umwanzuro w’Inteko ya EU igerutse kwibasira u Rwanda

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi baguriye mu nama rusange yo gufata umwanzuro ku kibazo cy'inyungu rusange cyerekeye umwanzuro w’Inteko ya EU uvuga k’u Rwanda

    Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere, Senateri Usta Kaitesi Usta

    Ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi bari bageze ahari hagiye kubera inama rusange yo gufata umwanzuro ku kibazo cy'inyungu rusange cyerekeye umwanzuro w’Inteko ya EU uvuga k’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-b-u-rwanda-bihanije-aba-eu-baherutse-kuvogera-ubusugire-bw-u-rwanda

  • Abanyaburayi bahawe gasopo: Umwanzuro w'Inteko y'u Rwanda ku wa EU yashatse gutegeka ubutabera bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Nzeri 2025, abagize Inteko ya EU bateranye kugira ngo baganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 bawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

    Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa n'izindi ngingo zitandukanye.

    Ku wa 15 Nzeri 2025 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yateranye hagamijwe gusuzuma umwanzuro wateguwe na Komisiyo z'imitwe yombi zifite amategeko n'uburenganzira bwa muntu mu nshingano.

    Hari nyuma yo gusesengura uyu mwanzuro w'Inteko ya EU mu buryo butomoye, ibyavuyemo bikagezwa ku nteko rusange y'Inteko Ishinga Ametegeko imitwe yombi.

    Uyu mwanzuro wasomwe na Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere, Senateri Dr. Usta Kaitesi wagaragaje ko Inteko ya EU yarengereye ikivanga mu mikorere y'inzego z'u Rwanda kandi kizira.

    Yagaragaje ko umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda unenga uw'Inteko ya EU, ugashimangira ko u Rwanda ari Repubulika yigenga ishingiye kuri demokarasi kandi yubahiriza amategeko.

    Wibukije ubwigenge bw'ubutegetsi bw'ubucamanza bw'u Rwanda ari na bwo bufite inshingano yo kuba umurinzi w'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu kandi igasaba iyubahirizwa ry'amahame y'ubwubahane mu bufatanye bwose bw'iterambere.

    Inteko y'u Rwanda yashimangiye ko u Rwanda ari Leta yigenga ifite ubusugire na demokarasi kandi igendera ku mategeko nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

    Senateri Dr Kaitesi yakomeje ati 'Izirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya politiki myinshi ku buryo iyujuje ibisabwa n'amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure.'

    Inteko y'u Rwanda yibukije ko ubucamanza bw'u Rwanda ari bwo murinzi w'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu, bugakoresha ububasha bwabwo mu bwisanzure kandi bwubahirije Itegeko Nshinga n'andi mategeko n'amahame mpuzamaganga.

    Inteko y'u Rwanda yibukije ko Ingabire Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye nyuma agafungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ubu akaba afunzwe by'agateganyo kubera ibindi byaha akekwaho.

    Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi.

    Mu byo akurikiranyweho harimo gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga, gutangaza amakuru y'ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'icyo kwigaragambya.

    Nyamara ibyo byose Inteko ya EU yabyimye amaso, Senateri Dr Kaitesi agakomeza ati '[Inteko Ishinga Amategeko] yamaganye ikomeje imyanzuro y'Inteko ya EU igaragaramo kwivanga mu mikorere y'ubucamanza, ibinyuranya n'amahame ahuriweho y'ubucamanza n'aya demokarasi.'

    Inteko y'u Rwanda yanamaganye umwanzuro n'imvugo z'Inteko za EU bishingiye ku makuru abogamye adashingiye ku mategeko, agorekwa n'abanyapolitiki b'ibihugu bifitiye urwango u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Hagaragajwe ko ibyo bikorwa hagamijwe gutesha agaciro ubwigenge inzego z'u Rwanda zubakiye ku ihame rya demokarasi, iterambere, umwanya n'ibyubahiro mu ruhando mpuzamaganga.

    Senateri Dr Kaitesi yakomeje ati '[Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda] irasaba iyubahirizwa ry'amahame ry'ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw'iterambere, ikagaya ibangamirwa ry'ayo mahame mu mikorere y'inteko zishinga amategeko.'

    Ni umwanzuro uzashyikirizwa Inteko ya EU, Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'u Burayi Ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Inama na Komisiyo n'ibihugu by'Ubumwe bw'u Burayi, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Loni, Guverinoma y'u Rwanda.

    Umwanzuro wemejwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi.

    Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, imitwe yombi yemeje umwanzuro unenga uw'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi, urimo ibijyanye no kuvogera u Rwanda

    Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere, Senateri Dr. Usta Kaitesi ni we wasomye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda unenga uw’Inteko ya EU ugaragaramo kuvogera ubusugire bw’u Rwanda

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi bitabiriye inama rusange yo gufata umwanzuro ku kibazo cy'inyungu rusange cyerekeye umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi uvuga ku Rwanda

    Abadepite n’abasenateri b’u Rwanda banenze bagenzi babo ba EU bavogereye ubusugire bw’u Rwanda

    Senateri Uwizeyimana Evode ubwo yari akurikiye ibigize umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda unenga uw’iya EU ugaragaramo kuvogera u Rwanda nkana

    Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda banenze Inteko Ishinga Amategeko ya EU igamije gutera icyuhagiro Victoire Ingabire

    Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko Victoire Ingabire ari Umunyarwanda nk’abandi, atabona impamvu uyu mugore akwiriye guhabwa umwihariko mu kuryozwa ibyo akekwaho

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude yavuze ko umwanzuro uzashyikirizwa abo bireba bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyaburayi-bahawe-gasopo-ibikubiye-mu-mwanzuro-w-inteko-y-u-rwanda-ku-wa-eu