Author: webrwanda

  • Burya kuri we nta mukino yajya gukina atitwaje igitabo cya Bibiliya #rwanda #RwOT

    Burya kuri Alisson Becker, umunyezamu ukomeye wa Liverpool ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil, igitabo cya Bibiliya ni cyo kintu cy'ingenzi kimushimangira mu buzima bwe bwa buri munsi, cyane cyane mu mikino. Ntajya yemerera umunsi w'umukino kugenda atabanje gufata Bibiliya mu ntoki ze, nk'ikimenyetso cy'ubutumwa bw'ukwizera, ukwiringira abafite ndetse n'imbaraga abona mu ijambo ry'Imana.

    Mu mukino wa shampiyona ya Premier League wahuzaga Liverpool na Burnley ku wa 14 Nzeri 2025 kuri sitade ya Turf Moor, Becker yagaragaye yinjira afite Bibiliya mu ntoki, ibintu byahise byongera abakunzi ba ruhago ubutumwa bukomeye.

    Abakunzi benshi bamutangarije ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko kuba umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru nk'uyu akomeje kugaragaza ukwemera kwe bidakunze kuboneka cyane muri ruhago y'iki gihe.

    Alisson Becker, uzi neza ko umupira w'amaguru ari umukino utarimo gusa imyitozo, imbaraga n'ubushobozi, ahubwo ko hari n'umwuka n'icyerekezo cy'umutima, yagaragaje kenshi ko kwizera Imana ari yo ntwaro ye ikomeye. Yigeze no gutangaza mu itangazamakuru ko 'nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya n'urukundo rw'Imana.'

    Uyu munyezamu asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite indangagaciro zikomeye, akunda kugaragara asengera bagenzi be nyuma y'imikino, ndetse rimwe na rimwe akifatanya nabo mu ndirimbo zisingiza Imana.

    Ibi bituma benshi bamufata nk'urugero rwiza rw'umukinnyi w'icyitegererezo, utibanda gusa ku ntsinzi mu kibuga ahubwo unibuka gushimangira umwuka w'ubuzima.

    Abakunzi ba Liverpool bakomeje gushima uburyo Becker adahuza gusa gufata imipira mu izamu, ahubwo anahuza ubuzima bwe n'icyerekezo cy'umwuka w'Imana kubamwizera, bikamugira umukinnyi w'inyangamugayo mu makipe.

    Burya kuri Alisson Becker, umunyezamu ukomeye wa Liverpool ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil, igitabo cya Bibiliya ni cyo kintu cy'ingenzi kimushimangira mu buzima bwe bwa buri munsi, cyane cyane mu mikino

    Source : https://kasukumedia.com/burya-kuri-we-nta-mukino-yajya-gukina-atitwaje-igitabo-cya-bibiliya/

  • Ingabo z'u Rwanda zavuye abarenga 200 muri Centrafrique ku buntu – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basuzumwe ndetse banavurwa indwara zitandukanye bikorwa nta kiguzi batanze. Hasuzumwe indwara zirimo malaria indwara zo mu nda, iz'imikaya, iz'ubuhumekero, izifata abana, n'iz'abagore hanasuzwumwa abaturage indwara zitandura ndetse berekwa uko bakwita ku buzima bwabo.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWABG VII, Maj Emmanuel Kayinamura, yasabye abaturage kwimakaza isuku, kubungabunga amasoko y'amazi meza bakoresha ndetse no kuryama mu nziritamibu zikoranywe umuti.

    Umwe mu bayobozi bo muri icyo gice witwa Omar Ramadhan, yashimiye Ingabo z'u Rwanda zikomeje kubafasha mu birenze ku mutekano zibabungabungira umunsi ku wundi.

    Ni igikorwa kigaragaza uburyo abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique n'Ingabo z'u Rwanda biyemeje guteza imbere ubuzima bw'abatuye muri iki gihugu no gukomeza guteza imbere ibikorwa ingabo zihuriramo n'abasivili.

    Muri Werurwe 2025 kandi n'Itsinda rya RWAMED X na bwo ryavuye abantu barenga 400 abo muri Repubulika ya Centrafrique indwara zitandukanye zirimo na malaria ku batuye muri Komine ya Mingala, kandi bigakorwa ku buntu.

    Icyo gihe abo baturage banasuzumye indwara zitandura nk'umuvuduko w'amaraso na diabète, hagamijwe gufasha abaturage kumenya uko bahagaze n'uko bafata neza ubuzima bwabo, bakirinda indwara.

    Ingabo z’u Rwanda zavuye abarenga 200 bo muri Centrafrique ku buntu

    Abana na bo basuzumwe baravurwa

    Abaturage bo muri Centrafrique bahawe serivisi z’ubuvuzi nta kiguzi batanze

    Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage bo muri Centrafrique indwara zirimo malaria indwara zo mu nda, iz'imikaya, iz'ubuhumekero, izifata abana n'iz'abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zavuye-ku-buntu-abarenga-200-muri-centrafrique

  • Miliyari 32 Frw zigiye gushorwa mu mushinga wo kwigisha abarimu Icyongereza – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 15 u Rwanda rugize Icyongereza ururimi rwigishwamo, kurumenya biracyari ikibazo ku barimu batari bake bikaba imbogamizi ikomeye ku ireme ry'uburezi.

    Raporo yerekana ibikorwa byo kuzamura ireme ry'imyigire n'imyigishirize mu Rwanda, igaragaza ko 4% by'abarimu bo mu mashuri abanza ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza cyifashishwa mu kwigisha, mu gihe 38% by'abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye no mu y'imyuga, tekiniki n'ubumenyi ngiro ari bo gusa ari bo bafite ubwo bumenyi.

    Uyu mushinga watangiye mu 2025 uri gushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze. Abarimu bazajya bahugurwa ariko babifatanya n'akazi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr. Mutezigaju Flora, yabwiye The New Times ko icyo cyuho kiri mu byatumye RQBE yibanda ku gutanga amahugurwa y'Icyongereza.

    Ati 'Intego ni ukuzamura ubumenyi bw'abarimu bo mu mashuri abanza, bakava kuri 4% bariho mu 2023/2024 bakagera kuri 90%, abarimu bo mu yisumbuye bakava kuri 38% bakagera kuri 75% muri icyo gihe. Dushaka ko mu 2028/29 twagera kuri 95%.'

    Uyu muyobozi yavuze ko nubwo uyu mushinga watangiye mu 2022, ku wa 13 Gicurasi 2025 ari bwo bo n'Ikigo Mpuzamahanga cyigisha Icyongereza cya 'Education First:EF' bashyize umukono ku masezerano ajyanye no guhugura abarimu.

    Byitezwe ko EF izamara imyaka ibiri izarangira hahuguwe abarimu ibihumbi 38 mu byiciro byose by'uburezi bwo mu Rwanda. Mu mashuri y'incuke hazahugurwa 2.537, hahugurwe 15.628 bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, abo mu cya kabiri cy'abanza 9.836 mu gihe mu mashuri yisumbuye hazahugurwa 9.999.

    Dr Mutezigaju yavuze ko nubwo haherewe kuri ibyo byiciro, gahunda ari uko abari mu burezi bose bazahugurwa biterenze 2025 kugira ngo byibuze bagire ubumenyi busabwa.

    Iteka rya Minisitiri Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b'amashuri y'uburezi bw'ibanze riteganya ko ikizamini cy'akazi ku mwalimu kigomba gukorwa mu Cyongereza nk'ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.

    Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko 'Umukandida w'umwarimu akora kandi ikizamini cy'Icyongereza nk'ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.'

    Rinateganya ko kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha; cyangwa amaze imyaka itatu y'uburambe mu ntera arimo.

    Anasabwa kandi kuba yaratsinze 'isuzumabumenyi ry'Icyongereza rikorwa buri myaka itatu hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.'

    Ingingo ya 46 itegeka ko umwalimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma bakora azajya yirukanwa mu kazi.

    Miliyari 32 Frw zigiye gushorwa mu mushinga wo kwigisha abarimu Icyongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-32-frw-zigiye-gushorwa-mu-mushinga-wo-kwigisha-abarimu-icyongereza

  • Rusizi: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho gutwika umwana – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'iwabo w'uyu mwana bamutabaye yahiye ku gice cy'umutwe, yihishe mu nguni y'inzu.

    Icyo gihe umukozi umururera yavuze ko yamukarabije aramuryamisha ashiduka abona umwotsi mu nzu, agatinya kwinjiramo abona umuriro ari mwinshi, ahitamo guhuruza abaturanyi.

    Isesengura ryakozwe ryasanze umuriro waraturutse muri matora uyu mwana yari aryamyeho, gusa uko umuriro wageze kuri iyo matora bikomeza kuba urujijo kubera ko basuzumye insinga z'amashanyarazi bagasanga atarizo zateye iyo nkongi.

    Se w'uyu mwana, Nshimiyimana Alexandre, mu kiganiro na IGIHE yashimiye abaturage bamutabaye bagakura mu muriro umwana we akiri muzima, asaba inzego zibishinzwe ko zakora iperereza ukuri kukamenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yabwiye IGIHE ko umukozi warega uyu mwana yatawe muri yombi.

    Ati 'Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashonga. mu rwego rw'iperereza kuko nk'uwasigaranye n'umwana agashya ari we uvuga ko yari yamuryamishije; agomba kugira ibyo abazwa byafasha mu iperereza'.

    Uwo mwana w'umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyimweru bibiri mu Mujyi wa Kigali naho nyina wigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa Gashonga yari yagiye ku kazi, mu rugo hasigaye umukozi.

    Uyu mwana akimara gutabarwa yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka, kimwohereza ku Bitaro Mibilizi nabyo bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza i Butare CHUB.

    Umukozi wo mu rugo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho gutwika umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukozi-wo-mu-rugo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gutwika-umwana

  • Gicumbi yaserereje Fuadi, burya yacuruje inkwi #rwanda #RwOT

    Mu gihe benshi babakunda ku majwi yabo ku gususurutsa abumva radiyo mu rubuga rw'imikino, hari abandi babafata nk'abanyuze mu nzira zitoroshye kugira ngo bagere aho bageze ubu. Uwitwa Fuadi Uwihanganye, azwi cyane ku radiyo ya BB FM ndetse akaba yaranakoze kuri Radio10, yigeze guca mu rugendo rw'ubuzima rutoroshye, aho mugenzi we Gicumbi yamuserereje mu kiganiro ati yanacuruje inkwi kugira ngo abone ibimutunga ndetse abashe no gukomeza urugendo rwe rw'ubuzima.

    Umunyamakuru Benjamin Gicumbi we avuga ko mu karere ka Gicumbi, ari ko gace kabaye intangiriro y'uru rugendo rw'itanagazamakuru ry'imikino. Hari aho bigeze bakavuga ko 'yasererejwe na Gicumbi,' bikaba bisobanura uburyo ubuzima bwaho bwamuhaye isomo rikomeye, rumwe mu rufunguzo rwamufashije kuba uwo abantu bazi uyu munsi.

    Benjamin Gicumbi mu gutebya kwinshi icyo gihe Fuadi yibuka uburyo yahoranaga inzozi, akavuga ko n'ubwo acuruza inkwi cyangwa akora imirimo yoroheje, hari umunsi azaba ari kumwe n'ibyamamare mu itangazamakuru. Icyo cyizere cyamubereye nk'intwaro yo kudacika intege.

    Ubusanzwe, benshi bibwira ko inzira yo kugera ku rwego rw'umunyamakuru ukomeye bibanzirizwa n'amashuri yisumbuye cyangwa amahirwe atagira ingano. Nyamara urugero rwa Fuadi rwerekana ko ubushake, ubushobozi bwo kwihangana, ndetse n'ubutwari bwo kwihanganira inzira nyinshi zimwe yanaciyemo bishobora guhindura ubuzima bw'umuntu.

    Uretse ibyo, urugendo rwe ni isomo rikomeye ku rubyiruko: ko umuntu atagomba gusuzugura imirimo iciriritse cyangwa iyoroheje, kuko ishobora kuba ishuri ry'ubuzima ritanga isomo ritazibagirana.

    Fuadi ati: 'Gicumbi yigeze kutwakira muri Restaurant kubera ikoti rinini yari yambaye ngira ngo abana n'ubumuga bwo kutagira amaboko'
    Gicumbi yaserereje Fuadi, burya yacuruje inkwi

     

    Source : https://kasukumedia.com/gicumbi-yaserereje-fuadi-burya-yacuruje-inkwi/

  • 'Kirazira ntawe ushobora gutwita ari mu igororero' #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, yasobanuye ko mu magereza y'u Rwanda nta muntu wemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, bityo rero bikaba bidashoboka ko umuntu yatwita ari mu igororero. Yagize ati: 'Kirazira kandi birabujijwe ko umuntu akora imibonano mpuzabitsina ari mu igororero. Abagaragaraho gutwita baba baraje barasamye, ntabwo biba byabereye muri gereza.'

    Ni ijambo yatanzwe nyuma y'aho bamwe mu baturage bakunze kwibaza uburyo hari igihe humvikana inkuru z'abagore bafungiye muri za gereza baba batwite.

    CSP Sengabo yavuze ko ibi ari ibisanzwe kuko hari abafungwa b'abagore baba baraje mu igororero basanzwe batwite, ndetse hari n'abandi baza bafite abana bakiri bato, bakemererwa kubazana kugira ngo bafatanye mu mibereho ya buri munsi kugeza igihe bagerera ku myaka yo gusohoka bakajya kubana n'imiryango.

    Yongeyeho ko gahunda za RCS zitajyana gusa no gucungira umutekano abari mu igororero, ahubwo no kubafasha kugororoka, bagasubira mu buzima busanzwe bafite indangagaciro zubaka igihugu.

    Aha ni ho usanga hakorwa ibikorwa by'uburezi, imyuga, n'amahugurwa atandukanye, ku buryo uwarangije igihano asohoka afite ubushobozi bwo gutangira ubuzima bushya butarangwa n'ubusambo cyangwa ibyaha.

    Yasabye abaturage kudakwirakwiza ibihuha by'uko muri gereza habera ibikorwa by'imibonano mpuzabitsina, kuko ari amakuru adafite ishingiro kandi ashobora guca intege inzego zicunga umutekano. Yagize ati: 'Turabasaba kumva ko igororero ari ahantu hateguwe neza, haba hari amategeko akomeye kandi yubahirizwa, ku buryo abariyo bahabwa uburyo bwo gukosora amakosa yabo, ariko batemererwa gukora ibyo amategeko abuza.'

    Ibi bikaba bigaragaza ko RCS igamije guca intege imyumvire ishobora gutuma abantu batekereza ko muri gereza habaho ibikorwa byo kurenga ku mategeko, ahubwo igaragaza ko ari inzira yo gufasha abariyo gusubira mu buzima buzima.

    'Kirazira ntawe ushobora gutwita ari mu igororero'

    Source : https://kasukumedia.com/kirazira-ntawe-ushobora-gutwita-ari-mu-igororero/

  • Perezida wa Rayon Sports yerekeje Kenya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yerekeje Kenya aho yitabiriye umukino wa nyuma wa CECAFA Women Rayon Sports WFC iri bukine na JKT Queens.

    Uyu mukino wa nyuma wa CECAFA uri bube uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025 saa 14h00′ kuri Kasarani Stadium.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Twagirayezu Thaddée yahagurutse mu Rwanda yerekeza Kenya aho agiye gushyigikira ikipe ya Rayon Sports y’abagore.

    Yagize ati “ngiye kureba abakobwa bacu rwose babaye intwari baragiyee bahigika ibihangange. Intego yabavanye i Kigali ni ugutwara igikombe kandi bageze kuri 90% hasigaye 10% reka turebe ko babirangiza.”

    Rayon Sports irasabwa kwegukana iki gikombe kugira ngo ihite yandika amateka yo kugera muri CAF Champions League mu mateka yayo, mu karere ka CECAFA hazava ikipe imwe, izatwara iki gikombe.

    Twagirayezu Thaddée yagiye Kenya

    Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11872

  • Amarushanwa ya Youth Connekt 2025 yatangiye – #rwanda #RwOT

    Iyi minisiteri ifite intego yo guteza imbere urubyiruko no gushyigikira ubuhanzi mu Rwanda, igaragaza ko ayo marushanwa ya YouthConnekt 2025 na ArtsConnekt 2025 yatangijwe ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU.

    Kugeza ubu hakomeje igikorwa cyo kwiyandikisha ku rubyiruko rufite imishinga, cyatangijwe ku wa 13 Kanama 2025 kikazarangira ku wa 30 Nzeri 2025.

    YouthConnekt Awards ireba ibyiciro bitandukanye birimo ICT, Ubuhinzi (AgriConnekt), Inganda (Manufacturing), n'Ibindi bikorwa bya serivisi. Hari n'ibyiciro byihariye birimo icy'abafite ubumuga n'icy'abagore.

    Ku rundi ruhande ArtsConnekt yo irebana n'ubugeni mu muziki n'imbyino (Performing Arts), Ubugeni Mberajisho (Visual Arts), n'Ubuvanganzo.

    Uwa mbere muri buri cyiciro azahabwa miliyoni 15 Frw, umukurikiye miliyoni 12 Frw, uwa gatatu ni Miliyoni 8 Frw, mu gihe igihembo gito aba ari miliyoni 1 Frw yo guherekeza uwitabiriye ayo marushanwa.

    Abagore n'Abafite ubumuga uwa Mbere azahabwa Miliyoni 5 Frw.

    Biteganyijwe ko nibura muri aya marushanwa hazahembwa urubyiruko 270 mu Gihugu hose.

    Abatoranyijwe ku rwego rw'Akarere bazahabwa amahugurwa n'abajyanama mu gutunganya imishinga.

    Ayo marushanwa yitezweho gutanga amahirwe yo kwihangira imirimo no guhanga udushya no gushyigikira ubukungu bushingiye ku buhanzi n'ubudasa bw'urubyiruko.

    Urubyiruko rwose ruri hagati y'imyaka 18—30 rufite imishinga rwasabwe kwiyandikisha, banyuze ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Muri Gashyantare 2025, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego rw'Umurenge kugera ku rw'Igihugu.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abatsinze muri aya marushanwa gukoresha neza inkunga bahawe no guharanira iterambere ry'imishinga yabo bagamije kwiteza imbere no guteza imbere bagenzi babo.

    Ati 'Ndagira ngo mbabwire ko ibintu byose twirinda yaba mwebwe mwatsinze, abari gushaka ibyo bakora ndetse n'abari mu mashuri, mujye mwirinda inzoga. Tunywe gake. Inzoga zitaruvangira ukaba wari mu murongo mwiza w'ishoramari ukawusenya kubera ubusinzi.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko kwirinda ibiruyobya

    Amarushanwa ya Youth Connekt 2025 yatangiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarushanwa-ya-youth-connekt-2025-yatangiye

  • APR FC yasabwe imbabazi na CECAFA #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, CECAFA, bwasabye imbabazi ikipe ya APR FC kubera amakuru yatanzwe nabi bigatuma iyi kipe idahabwa imidari yayo uko bikwiye.

    APR FC yegukanye umudari wa Bronze mu mikino yasojwe kuri uyu wa Mbere, gusa iza gutungurwa n’uko itambitswe imidari yatsindiye nyuma yo kubwirwa ko iri butangwe ku mugoroba ariko bikarangira itangiwe ku kibuga.

    Mu mugoroba wateguwe na CECAFA, Gala Dinner&Award, Andrew Oryada, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itangazamakuru muri CECAFA wari uhagarariye Perezida yasabye imbabazi iyi kipe.

    Yagize ati “Mu izina rya komite ya CECAFA ndashaka gufata uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ikipe ya APR FC. Hatanzwe amakuru nabi, bituma ubwo hatangwaga imidari batagaragara ku kibuga. Gusa mwakoze kuba mwaje muri iyi CECAFA Gala Dinner &Award.”

    Mu nama yari yabaye mbere y’imikino yo kuri uyu munsi, Ubuyobozi bwa CECAFA n’amakipe asigaye mu irushanwa bari bemeranyijwe ko ibihembo byose by’iri rushanwa bizatangirwa muri uyu mugoroba ikipe ya APR FC yitabiriye, gusa iza gutungurwa n’uko bitangiwe ku kibuga itamenyeshejwe.

    Uretse umudari w’umwanya wa gatatu, Memel Raouf Dao akaba yanatowe nk’umukinnyi w’irushanwa aho igihembo cye yaje kugishyikirizwa muri iyi Gala.

    Biteganyijwe ko APR FC ifata urugendo rugaruka i Kigali ku masaha ya nyuma ya saa sita yo ku wa Kabiri, aho izanyura Nairobi ikagera mu Rwanda saa Moya z’umugoroba.

    Gitinyiro izongera kugaruka mu kibuga ku wa Kane ikina na Gicumbi mu mukino wa Shampiyona uzakinirwa i Nyamirambo.

    CECAFA yasabye imbabazi APR FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11870

  • Amavugurura mu biciro by'amashanyarazi: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025 – #rwanda #RwOT

    Mu byaganiriwe muri iyi nama y'Abaminisitiri harimo kuba abagerwaho n'amashanyarazi mu Rwanda ubu bageze kuri 85% mu gihe bari 2% mu 2000.

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

    Ku wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri 2024/2025 n'itangira ry'umwaka w'amashuri 2025/2026.

    Hagaragaye umusaruro mwiza mu byiciro byose by'amashuri abanza n'ayisumbuye, bitewe ahanini na gahunda nzamurabushobozi n'uruhare rukomeye rw'abanyeshuri n'ibigo by'amashuri. Umwaka w'amashuri 2025/2026 watangiye neza ku itariki ya 8 Nzeri 2025.

    Ababyeyi barakangurirwa gukomeza ubufatanye n'ibigo by'amashuri kugira ngo umusaruro uva mu myigire urusheho kwiyongera.

    . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y'lgihembwe cy'ihinga 2026A, isanga igeze ku ntambwe ishimishije. Abahinzi barakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka, gutera imbuto ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro (imbuto z'indobanure n'ifumbire) kugira ngo barusheho kubona umusaruro ushimishije.

    . Inama y'Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi, kongera umubare w'ingo zifite umuriro w'amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure. Ingo zigerwaho n'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.

    Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n'ahantu hose hari ibikorwaremezo by'iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry'ibiciro by'amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk'imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n'ingufu mu buryo burambye.

    . Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe imyiteguro y'lrushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw'isi. Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Imyiteguro yose irimo kugenda neza. Abaturage barakangurirwa kwitabira iki gikorwa cy'imbonekarimwe, baryoherwa n'icyumweru cy'isiganwa ry'amagare.

    . Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda yo kongera ingano n'ubuso buteyeho amashyamba hamwe n'ibindi bikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Gihugu cyose, harimo n'imijyi. Ibi bikorwa bizagirwamo uruhare n'imiryango hamwe n'abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda, uruhare n'imiryango hamwe n'abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kurengera ibidukikije, guhindura imibereho n'uburyo bwo kubaho, no kurema amahirwe y'iterambere rirambye.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje Amasezerano y'Ubufatanye hagati y'Umuryango wo kurengera ibidukikije witwa African Parks Networks na Guverinoma y'u Rwanda.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje itangwa ry'Ubwenegihugu Nyarwanda.


    . Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

    — Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza y'imyitwarire rikanagenga Komite z'imyitwarire mu Ngabo z'u Rwanda.

    — Iteka rya Minisitiri ryemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z'inyungu rusange kugira ngo hubakwe urugomero rw'amazi n'umuyoboro wo kuyakwirakwiza uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Karere ka Nyagatare.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda bakurikira:

    Bwana Victorino-Nká Obiang Maye, Ambasaderi wa Repubulika ya Equatorial Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Brazzaville.

    Bwana Husain Saif Aziz Al – Harthi, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) z'Ubwami bwa Oman mu Rwanda.

    Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavugurura-mu-biciro-by-amashanyarazi-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-yo-ku