Author: webrwanda

  • Abiga imyuga n'ubumenyingiro babona akazi bageze kuri 71% – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro, haba mu gushishikariza abantu kujyamo, kubaka amashuri n'ibindi bifasha mu gutanga ubumenyi bugezweho.

    Mu ntangiriro za 2025 Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n'ubumenyingiro (RTB) rwagaragaje ko umubare w'abiga ayo masomo wageze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022. Intego ni uko ugera kuri 60%.

    Cyiza Bruce ni umwe mu banyeshuri bungukiye byuzuye muri iyi gahunda ya leta yo guteza imbere imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro. Ubu akora porogaramu za mudasobwa zifasha mu gucunga umutekano w'ibicuruzwa, akagaragaza ko ubumenyi yakuye mu mashuri y'imyuga bumubeshaho ndetse bukamuha amahirwe ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Nize gukora porogaramu za mudasobwa n'ubwirinzi mu by'ikoranabuhanga, navanyemo ubumenyi bumfasha guhangana n'ibibazo byugarije Abaturarwanda, Abanyafurika n'Isi muri rusange.'

    Mugisha Yannick wiga imyuga mu mashuri yigenga ibijyanye no gutunganya amashusho, amajwi, n'inyandiko mu Karere ka Ruhango yavuze ko icyo yishimira ari uko bahabwa ubwisanzure bwo gukoresha ibikoresho uko bikwiye, ibibafasha kunguka ubumenyi busabwa.

    Gahunda yo kohereza abanyeshuri mu mashuri yigenga ni imwe mu ngamba Leta yashyizemo imbaraga, mu rwego rwo kongera umubare w'abiga tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi, yavuze ko gahunda yo guteza imbere amashuri y'imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro ikomeje gutanga umusaruro. Yavuze ko mbere kwiga imyuga byafatwaga nk'ubuswa ariko kuri ubu imyumvire igenda ihinduka.

    Yagize ati 'Urugendo rwa TVET rwatangiye ari nka rya buye ryanzwe n'abubatsi kandi ari ryo rikomeza imfuruka. Umwana wajyaga kubyiga yafatwaga nk'aho yananiwe ibindi, mbese ko yabaye umuswa, gusa imyumvire imaze guhinduka bikagaragarira cyane mu rubyiruko.'

    Eng Umukunzi yavuze ko bakomeje kubaka amashuri y'imyuga, tekiniki n'ubumenyingiro ku buryo ubu habarurwa arenga 600 ndetse buri murenge ukaba ufite iri shuri.

    Muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y'icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyoni 400$.

    Ni gahunda yatangiye kuko RTB iherutse gutangiza umushinga wo kubaka amashuri y'icyitegererezo yigisha imyuga n'ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu.

    Nk'ubu hari umushinga uzarangira utwaye angana na miliyari 188 Frw, aho uzakorera mu turere umunani. Buri shuri rizajya ryuzura ritwaye ari hagati ya miliyoni 6$ na 12$ bitewe na porogaramu zizaba zirimo.

    Rimwe rizaba rifite abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n'imyubakire yaryo. Ibikoresho bizaba birimo bizaba bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi yavuze ko imyumvire y’uko uwiga imyuga ari uwabuze icyo akora ubu yamaze guhinduka

    Abiga imyuga n'ubumenyingiro babona akazi bageze kuri 71%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-imyuga-n-ubumenyingiro-babona-akazi-bageze-kuri-71

  • U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu by'igorora – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Amagereza muri Maroc, Mohamed Salah Tamek na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste.

    Ayo masezerano, agamije kugirana ubufatanye mu micungire y'amagereza, uburyo bwo kugorora no gusangizanya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere myiza y'amagereza n'amagororero n'uburyo bwiza bwo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano mu bihugu byombi.

    Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Amagereza muri Maroc, Tamek, yavuze ko gushyira umukono kuri ayo masezerano y'imikoranire ari intambwe y'ingenzi cyane iganisha ku gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere urwego rw'amagereza n'amagororero mu bihugu byombi.

    Yavuze kandi ko bigamije gukomeza kunoza uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe abantu bafunzwe barangije igihano.

    Yashimangiye ko kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho nk'igihugu cy'inshuti mu nzego zitandukanye, bizatuma habaho ubufatanye mu miyoborere myiza mu by'amagereza n'urwego rw'igorora, binyuze mu kubaka ubushobozi bw'abakozi b'urwego rw'Igorora by'umwihariko ku bijyanye no kugenzura no kurinda imfungwa ziba zigoye, umutekano w'Amagereza n'Amagororero no gufashanya mu bijyanye na tekinike ku mpande zombi.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste, yashimye ubufatanye buri hagati y'u Rwanda na Maroc mu nzego zitandukanye binashingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2016 yagize uruhare mu mikoranire y'ibihugu byombi.

    Yavuze ko isinywa ry'aya masezerano rizafasha guteza imbere isaranganya ry'ubumenyi n'imikorere myiza mu micungire y'amagereza, hagamijwe kongera ubushobozi bw'inzego no kunoza gahunda zo gusubiza abagororwa mu buzima busanzwe.

    Yagaragaje icyizere ko hazaboneka n'izindi nzira nshya zo kwagura ubufatanye hagati y'impande zombi mu bindi byiciro.

    Umubano w'u Rwanda na Maroc si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.

    Nko muri 2016, Umwami Mohammed VI yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda, rwaranzwe no gusinya amasezerano y'ubufatanye mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n'ishoramari mu mabanki, ubutwererane n'imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z'abadipolomate kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi n'andi.

    Muri 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12 y'ubufatanye, yasinyiwe i Rabat muri Maroc.

    Kugeza ubu Maroc iri mu bihugu bitanga buruse nyinshi ku Banyafurika barimo n'Abanyarwanda.

    U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu by'igorora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-maroc-byashyize-umukono-ku-masezerano-y-imikoranire-mu-by-igorora

  • Abagororwa bafite ibibazo by'amaso batangiye guhabwa ubuvuzi bw'umwihariko – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, kiri kubera mu Igororero rya Nsinda riherereye mu Karere ka Rwamagana. Byitezwe ko kizamara iminsi 10, buri munsi bakazajya bakira abagororwa 500 bavurwe, abandi bahabwe indorerwamo zibafasha kubona neza.

    Ubu buvuzi buri gutanga na RCS ku bufatanye n'ibitaro bya Rwamagana ndetse n'umuryango uteganiye kuri Leta wa One Sight EssilorLuxottica Foundation.

    Bamwe mu bagororwa bahawe indorerwamo z'amaso ndetse n'abahawe ubuvuzi, bashimiye Leta itabatererana mu Igororero, bavuga ko bitewe n'uburyo bitabwaho, bituma nubwo bakoze ibyaha ariko batibona nk'ibicibwa.

    Rucyezankango Jean Baptiste uvuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yashimiye ubuyobozi bwa RCS bwabafashije kubona abaganga babitaho mu buryo bw'imwihariko.

    Ati 'Nubwo ndi mu Igororero ndi mu buzima butihebye kubera ko igihe icyo ari cyo cyose navamo nkasubira mu muryango nkafasha n'abandi kubaka u Rwanda, ndashimira igihugu cyatumye tubona ubwo bufasha bwo kutuvura ku buntu.''

    Ntsinzishyaka Jean Pierre uvuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo we yavuze ko yishimye cyane kuba yahawe indorerwamo z'amaso ku buntu nta kiguzi kandi afungiye gukora ibyaha.

    Ati 'Nubwo twakoze ibyaha ariko ikigaragara ubuyobozi bw'Igihugu cyacu buracyatwitayeho, budukoreye igikorwa cyiza cy'indashyikirwa ni ubwo gushimirwa, nari mfite ikibazo cy'amaso maranye iminsi, nageragezaga gusoma simbone neza none bampaye indorerwamo z'amaso ku buntu, turishimye cyane.''

    Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko impamvu bahisemo ko ubu buvuzi buhera ku Igororero rya Rwamagana ari uko hari abantu benshi bari bakeneye ubu buvuzi, yavuze ko kuvurira hamwe abagororwa bituma bisanga mu muryango kandi bakanahabwa ubuvuzi nta kiguzi.

    Ati 'Ni aha byabereye ariko n'andi magororero birateganyijwe, n'ahandi turateganya ko bizahagera abagororwa bose bakavurwa amaso, uwo basanze akeneye indorerwamo bakazimuha, uwo basanze akeneye umuti bakawumuha hose tuzahagera.''

    Uretse ubuvuzi bw'amaso RCS ivuga ko n'abandi bagororwa bafite ibibazo bitandukanye nk'ubuvuzi bw'ingingo, ubuvuzi bw'amagufa n'izindi ndwara zitandukanye ko basanzwe bitabwaho kandi ko ibi ari ibikorwa bizakomeza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororwa-bafite-ibibazo-by-amaso-batangiye-guhabwa-ubuvuzi-bw-umwihariko

  • Tembera inzu nziza y’agatangaza Miss Mutesi Jolly yujuje (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampimga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kuzuza inzu nziza y’agatangaza.

    Mu mashusho yagiye hanze agaragaza Miss Mutesi Jolly arimo atembera uyu muturirwa we ubona ko yishimye cyane.

    Iyi nzu ifite byinshi bigezweho bivugwa ko yamutwaye agera kuri Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyo urebye iyi nzu y’umuturirwa ifite ubusitani bunini kandi bugezweho, pisine (piscine cg swimming pool), sauna, parikingi yo hejuru n’ibindi.

    Nubwo itaruzura neza ubona ko imirimo yose nirangira izaba ari inzu nziza cyane.

    Yujuje inzu nziza cyane

    Miss Mutesi Jolly ari mu bakobwa bafite amafaranga i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11875

  • Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF #rwanda #RwOT

    Byamusabye gusa amasaha make yo gutekereza, akora amahitamo ku mikino yashakaga gutegaho, akora amahitamo ye yitonze imikino yashyize ku Ipari, avanga ibikubo byo hasi no hejuru byose biba 7,205.14(Odds).

    Mu gukina kwe, uyu munyamahirwe w'icyumweru hamwe yahisemo umukino wose, ahandi atega ku bitego, ahandi avuga ko nta gitego kiboneka mu mukino ndetse atega no ku gice cyimwe cya mbere mu mukino nibyo yarakeneye ngo atsindire amafaranga/Cash muri Fortebet.

    Mu gihe kingana gusa n'amasaha make, Umunyamahirwe w'icyumweru yatahanye 1,550,856RWF yateze  amafaranga Magana abiri(200RWF). Amafaranga yose uko yayatsindiye yarayatahanye ako kanya.

    Intsinzi y'uyu munyamahirwe, iri ku Ipari ifite Nomero 25256484885258

    intyoza

    The post Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF first appeared on Intyoza.

    The post Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/ku-biceri-200-gusa-umunyamahirwe-muri-fortebet-yatsindiye-1296945rwf/

  • Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w'Intwari #rwanda #RwOT

    Bamwe mu ba Nyakayenzi, abahatuye n'abahavuka bagiye gushakira ubuzima hirya no hino, imyaka irasaga itanu bikoze ku mufuka bagatanga amafaranga yo gukora urugendo shuri ku Mulindi w'Intwari, ahari Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu. Abatanze amafaranga, bategereje inkuru y'urugendo baraheba kuko nta rwabaye, ariko kandi banabuze ugusubizwa amafaranga batanze.

    Abatari bake mu baganiriye n'Umunyamakuru wa intyoza.com, bavuga ko ari amafaranga batanze, ari urugendo bagombaga gukora byose nta nakimwe babonye. Bibaza amaherezo kuko imyaka irasaga itanu. Bamwe bati' Amafaranga twatanze iyo tuyacuruza aba yarungutse, iyo tuyikenuza nabyo bikagira inzira'.

    Mu baganiriye na intyoza.com ariko batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa mu nkuru, bavuga ko igitekerezo cyo gusura Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu cyatangiye ahagana mu mwaka wa 2019, aho bakangurirwaga gukora urugendo rwerekeza ku Mulindi w'Intwari bagamije kwigira kuri ayo mateka y'Ubutwari yaranze INKOTANYI.

    Amafaranga yasabwaga buri umwe, yari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Cumi na bitandatu y'u Rwanda(16,000Frws), yari abariwemo ay'urugendo ndetse n'imipira bagombaga kugenda bambaye nk'abagiye mu gikorwa kimwe.

    Amafaranga y'Abanyakayenzi yaheze he, byagenze gute ngo bisange batagiye mu rugendo ariko kandi nti banasubizwe amafaranga batanze ngo bayakoreshe ibindi?

    Prudence Rukundo, yatorewe kuba uhagarariye iki gikorwa ndetse amenshi mu mafaranga yamunyuze mu ntoki. Gusa, avuga ko kugeza uyu munsi atazi ingano y'ayatanzwe. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umubare w'abiyandikishije usaga abantu mirongo inani( Urutonde intyoza.com ifite ruriho abantu 150) bose biyemeje guhuzwa n'uru rugendo bakarwigiramo byinshi birimo Ubutwari bw'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ariko kandi nabo ubwabo nk'Abanyakayenzi bagahura bakaganira, bagasabana abadaherukana bagasuhuzanya.

    Aganira n'Umunyamakuru, Rukundo yavuze ko nubwo igihe gishize ari kirekire ariko ko igikorwa nyirizina kitaheze, ko kandi imwe mu mpamvu yatumye kidakorwa ishingiye ku kuba ubwo byategurwaga hahise haduka icyorezo cya Covid 19, nyuma y'aho bagenda bagira imbogamizi zatumye bidakorwa.

    Ahamya ko nyuma y'iki gihe cyose, uyu munsi imyiteguro bayigeze kure ndetse ko bamaze gufata itariki ya 11 z'ukwezi ku Kwakira(10), aribwo igikorwa nyirizina kigomba gusubukurwa, abishyuye ndetse n'abandi bifuza kujya muri uru rugendo bakaba bagiye guhuza imbaraga kugira ngo hatagira ikizongera gukoma mu nkokora uru rugendo.

    Nubwo Prudence Rukundo yemereye umunyamakuru ko imyiteguro bayigeze kure ndetse bakaba barahawe itariki ya 11 z'Ukwezi kwa 10 yo kuba ariho bazasura ku Mulindi w'Intwari, benshi mu baganiriye n'umunyamakuru bavuga ko nta makuru y'urugendo bazi, ko ndetse n'urubuga bamwe bahuriraho nta byahavugiwe ngo bahabwe.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko mu mafaranga ibihumbi 16 buri wese yiyemeje gutanga( hari n'abemeye gutanga arenga), uko ibintu byari bipanze bishobora guhinduka bitewe n'uko Ubuyobozi bw'ahazasurwa ngo bwabwiye abategura iki gikorwa ko abantu barenga 20 buri wese asabwa kwishyura amafaranga agera mu bihumbi bine y'u Rwanda.

    Kuba umubare w'abazajya muri uru rugendo n'urenga abantu 20 buri umwe azinjira ahasurwa ari uko yishyuye ibihumbi bine, Rukundo Prudence ukuriye itsinda ryateguye uru rugendo yabwiye intyoza.com ko aho kuzagenda bambaye imipira ibaranga, aya mafaranga yo kwinjira ku Mulindi ashobora kuzakurwa muri bya 16 agasimbuzwa kwambara imipira aho kugira ngo basabwe andi mafaranga.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w'Intwari first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w'Intwari appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/kamonyi-kayenzi-barishyuye-imyaka-irasaga-5-batazi-ikitambitse-urugendo-rujya-ku-mulindi-wintwari/

  • Indege itagira umupirote( Drone) y'Igisirikare cy'u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kuri uyu wa 16 Nzeri 2025 kibinyujije ku rubugwa rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) cyasohoye itangazo rivuga ko hari indege(Drone) ya RDF yakoreye impanuka mu karere ka Rutsiro mu gihe yari mu myitozo igata inzira yayo kubera ikirere kitari kimeze neza.

    Nk'uko iri tangazo rya RDF ryanyujijwe kuri X ribivuga, iyi mpanuka yabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri ku i saa Saba n'iminota mirongo ine. Ni itangazo kandi Igisirikare cy'u Rwanda kivugamo ko iyi mpanuka, Drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha berekeza mu rugo.

    Itangazo riragira riti' Babiri barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda'.

    Rikomeza rigira riti' Ingabo z'u Rwanda zirihanganisha imiryango y'aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n'ibibazo batewe n'iyi mpanuka'.

    Ifoto ya Drone yakuwe kuri internet.

    Igisirikare cy'u Rwanda(RDF), muri iri tangazo cyavuze ko kirimo gufatanya n'inzego z'Ubuyobozi bw'Ibanze ndetse n'Abaganga kugira ngo abana bahuye n'ikibazo cyz'iyi mpanuka bitabweho, bahabwe ubuvuzi bukwiye kandi ko RDF izatanga ubufasha nkenerwa haba kuri aba bana ndetse n'imiryango yabo.

    Itangazo rya RDF.

    intyoza.com

    The post Indege itagira umupirote( Drone) y'Igisirikare cy'u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri first appeared on Intyoza.

    The post Indege itagira umupirote( Drone) y'Igisirikare cy'u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/17/indege-itagira-umupirote-drone-yigisirikare-cyu-rwanda-yakomerekeje-abanyeshuri/

  • RDF yashenguwe n'impanuka ya drone yakomerekeje abana i Rutsiro – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 16 Nzeri 2025 saa Saba n'iminota 40 z'amanywa.

    Itangazo rya RDF risobanura ko ari drone nto itagira abapilote y'Ingabo z'u Rwanda yakoreshwaga mu myitozo.

    Riti 'Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.'

    Byasobanuwe ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo.

    Babiri bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.

    Riti 'Ingabo z'u Rwanda zirihanganisha imiryango y'aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n'ibibazo batewe n'iyi mpanuka.'

    RDF kandi yavuze ko ikomeza gufatanya n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.

    RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.

    RDF SMALL UNMANNED AERIAL VEHICLE ACCIDENT IN RUTSIRO DISTRICT pic.twitter.com/p3qGQcg4X2

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) September 16, 2025

    Abana bakomerekejwe na drone bari bavuye ku ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yashenguwe-n-impanuka-ya-drone-yakomerekeje-abana-i-rutsiro

  • Harimo agasuzuguro n'ubukoloni twipakuruye kera-Nduhungirehe ku mwanzuro w'Inteko ya EU uvuga Ingabire Victoire – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro Inteko ya EU yatoye (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, ugaragaramo ibirego byinshi ariko ugashimangira ko Ingabire Victoire watawe muri yombi muri Kamena 2025 afunzwe kubera impamvu za politiki.

    Ingabire Victoire yatiwe igifungo cy'imyaka umunani mu 2010 akijuririye cyikuba kabiri biba imyaka 15. Yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi. Mu 2018 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

    Yongeye gutabwa muri yombi muri Kamena 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga, gutangaza amakuru y'ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'icyo kwigaragambya.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabwiye Mama URWAGASABO TV ko atari ubwa mbere Inteko Ishinga Amategeko y'u Burayi itoye umwanzuro nk'uyu kuko ari ubwa gatatu kuko byabaye mu 2013, mu 2016 na 2025.

    Ati 'Inteko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi igomba gushingwa ibijyanye n'imibereho myiza y'Abanyaburayi. Bafite ibibazo bijyanye n'uburenganzira bwa muntu i Burayi, bafite ibibazo bijyanye n'umutekano mu mijyi imwe n'imwe mu Burayi, ni ibyo bari bakwiye kwitaho.'

    'Iyi Nteko y'i Burayi igomba kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubwigenge kuva twakwipakurura ubukoloni bw'Abanyaburayi. Ntabwo Inteko y'u Burayi yivanga mu mikorere y'igihugu nk'u Rwanda gifite inzego, gifite n'urwego rw'ubutabera rwigenga.'

    Yasobanuye ko ku byaha Ingabire Victoire aregwa kuri iyi nshuro agifatwa nk'umwere mu gihe atarabihamywa n'inkiko.

    Ati 'Rero kugira ngo ize nk'iya Gatera ivuge ngo Victoire Ingabire urubanza ntirumeze neza, ngo arazira ko ari umunyapolitiki ngo tumufungure, ibyo harimo agasuzuguro na ya mitekerereze y'ubukoloni twipakuruye kera.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi bifitanye umubano mwiza n'ubutwererane n'izindi nzego nyubahirizategeko za EU, ndetse ngo imyanzuro yagiye itorwa n'Inteko y'uyu muryango nta na rimwe yigeze ibuza umubano w'impande zombi gukomeza gutera imbere.

    Ati 'Ntabwo duha agaciro uwo mwanzuro nk'uko tutahaye agaciro indi myanzuro yatowe n'iyo nteko y'u Burayi.'

    Inteko y'u Burayi ireba he uburenganzira bwa muntu buhohoterwa muri RDC igaceceka?

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abanyamulenge bicwa, aho abarwanyi ba Wazalendo babahaye iminsi 10 ngo basubire mu Rwanda iwabo cyangwa bazahasige ubuzima.

    Yasobanuye ko mu bice bitandukanye by'u Burasirazuba bwa RDC drone z'ingabo za Leta zatwitse inzu z'Abatutsi bo muri aka gace iyo Nteko irebera.

    Ati 'Kugira ngo Inteko y'u Burayi ifunge amaso mu gihe uburenganzira bwa muntu burimo guhohoterwa mu Burasirazuba bwa Congo hanyuma ngo kubera ko hari umudepite ufitanye ubucuti n'umuryango wa Victoire Ingabire ngo bagiye gusohora umwanzuro kuri Victoire Ingabire. Ibyo ni ibintu bitangaje. Niba Inteko y'u Burayi ishishikajwe n'uburenganzira bwa muntu nisohore imyanzuro ivuga ibibazo bihari mu karere, ivuga ibibazo byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo.'

    Abarwanyi ba Wazalendo baherutse gukorera imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, basaba ko Brig Gen Gasita Olivier wagizwe Umuyobozi wungirije w'akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa by'igisirikare n'ubutasi, asubira iyo yavuye kuko ngo ni Umunyarwanda. Byatumye ahunga uyu mujyi.

    Uyu mutwe ukorana n'ingabo za FARDC urimo n'abana uhabwa intwaro na Leta ya RDC kugira ngo bajye kwica abo yita Abanyarwanda baba muri RDC.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Inteko ya EU ikwiye kuvuga ku bibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC niba koko iharanira uburenganzira bwa muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-agasuzuguro-n-ubukoloni-twipakuruye-kera-nduhungirehe-ku-mwanzuro-w

  • Ubucuruzi bw'u Rwanda bwageze ku gaciro ka miliyoni 1.735$ muri Kanama – #rwanda #RwOT

    Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga biturutse mu Rwanda byageze kuri miliyoni 346.04$ mu gihe ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byanganaga na miliyoni 1.247,39$ naho ibyo u Rwanda rwatumije hanze rukongera kubyohereza mu mahanga byanganaga na miliyoni 142,41$.

    Raporo ya NISR igaragaza ko muri iki gihembwe cya kabiri ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byagabanyutseho 35,64% ugereranyije n'ibyo rwohereje mu gihembwe nk'iki mu 2024 kuko byo byanganaga na miliyoni 537,64$.

    Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kandi byagabanyutseho 28,03% ugereranyije n'igihembwe cya mbere mu 2025.

    Ibyatumijwe mu mahanga muri iki gihembwe cya 2025 byagabanyutseho 20,50% ugereranyije n'igihembwe nk'iki cya 2024, bigabanyukaho 9,55% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2025.

    Ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo byagabanyutseho 13,17% ugereranyije n'igihembwe cya kabiri cya 2024 icyakora bizamukaho 5,19% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2025.

    NISR igaragaza ko ibicuruzwa byaje ku isonga mu gutumizwa mu mahanga byiganjemo imashini n'ibikoresho by'ubwikorezi byari bifite agaciro ka miliyoni 249,02$, ibiribwa n'amatungo bya miliyoni 224,67$, ibicuruzwa byo mu nganda bifite agaciro ka miliyoni 172,23$, ibikomoka kuri peteroli bya miliyoni imiti n'ibindi bifitanye isano na byo byatwaye arenga miliyoni 137,61$.

    Ibihugu bitanu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, u Bubiligi na Luxembourg.

    Ibyo bihugu byoherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 236,71$ bingana na 68,40% by'ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

    Ni mu gihe RDC, Ethiopia, UAE, u Burundi n'u Budage ari byo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibyo rwari rwatumije mu mahanga.

    RDC yihariye 94,55% by'ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo. Ibicuruzwa byinshi kurusha ibindi u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyohereza mu bindi bihugu ni ibiribwa n'amatungo byari bifite agaciro ka miliyoni 51,62$ bigakurikirwa n'ibikomoka kuri peteroli, amavuta n'ibindi byari bifite agaciro ka miliyoni 31,94$.

    U Bushinwa, Tanzania, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ni byo bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rukuramo ibicuruzwa byinshi.

    U Rwanda kandi mu gukorana n'ibihugu byo muri EAC muri icyo gihembwe rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,06$ mu bindi bihugu bigize uyu muryango bingana na 18,69% by'ubucuruzi hagati y'uwo muryango.

    Muri byo 46% byoherejwe muri Uganda bifite agaciro ka miliyoni 7,49$, u Burundi bukaba bwaroherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,58$.

    Muri rusange agaciro k'ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC kazamutseho 53,63% ugereranyije n'igihembwe nk'icyo mu 2024.

    Ubucuruzi bw'u Rwanda bwageze ku gaciro ka miliyoni 1.735$ mu gihembwe cya kabiri cya 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubucuruzi-bw-u-rwanda-bwageze-ku-gaciro-ka-miliyoni-1-735