Author: webrwanda

  • Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y'Amezi asaga 8 basa n'abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse #rwanda #RwOT

    Wabyita gukorera mu manegeka cyangwa gukorera mu gisa n'ubuhungiro nyuma y'uko imwe mu nyubako nini y'Ikigo Nderabuzima cya Musambira ifashwe n'inkongi y'Umuriro Tariki 12 Werurwe 2025. Gusana no kubaka ibyangijwe biri kugana ku musozo. Abagana ikigo nderabuzima ndetse n'ubuyobozi bwacyo barishimira aho imirimo igeze ari nako hitegurwa kugaruka gutangira Serivise ahantu hasobanutse.

    Mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, ahagana ku i saa mbiri n'igice nibwo inyubako nini y'Ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya ndetse hangirika ibitari bike.

    Ubwo inyubako nini yashyaga.

    Chantal Uwamahoro, utuye mu kagari ka Karengera ari nako kabarizwamo iki kigo Nderabuzima yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com wamusanze kuri iki kigo yaje gusaba Serivise ko ashimishijwe n'aho imirimo yo kubaka no Gusana ibyangijwe n'Inkongi y'Umuriro igeze. Ahamya ko mu bigaragarira amaso mu gihe gito baraba bongeye kwakirirwa ahantu hisanzuye kandi heza kuko havuguruwe ndetse hakaba hasa neza.

    Ati' Njyewe aha niho nivuriza kuko niho hafi yanjye kandi Serivise nza gushaka ndazihabona. Rero mu mezi ashize navuga ngo nta Serivise nabuze ariko na none ubona ko aho zitangirwa hatameze neza kandi hatisanzuye nka mbere kuko hari aho ugera ugasanga icyumba kimwe kirakoreramo abantu benshi bityo hakaba n'ugira isoni zo kuhakira Serivise. Gusa ndishimye kuko urabona ko no mu myubakire hahindutse! Ni heza ugereranije na mbere'.

    Hasigaye kugaruka kuyikoreramo.

    Brenda Busingye, Umuyobozi w'iki Kigo nderabuzima cya Musambira, yabwiye intyoza.com ko imirimo yo kubaka no gusana ibyangijwe n'Inkongi y'umuriro igeze ku musozo, ko kandi muri iki cyumweru nta gihindutse bitegura kugaruka gutangira serivise aho zatangirwaga.

    Ati' Twari tumaze igihe kinini cyane kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka hari zimwe muri Serivise zitangirwa aho zitatangirwaga bitewe n'ibyago by'Inkongi y'Umuriro twahuye nabyo aho yangije Inyubako nini yatangirwagamo Serivise zitari nkeya ariko kandi ikanangiza byinshi mu bikoresho. Gusa, ubu turishimira ko Imirimo yo kubaka no gusana ibyangijwe iri kugera ku musozo tukaba tugiye kongera gutangira Serivise aho zahoze zitangirwa kandi hameze neza kurusha uko byahoze'.

    Brenda, avuga ko ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi na Kompanyi y'Ubwishingizi bari bafite, babafashije cyane mu bikorwa byo kubaka no gusana ibyari byangijwe n'Inkongi aho ubu birimo kugana ku musozo bakaba bagiye kuva mu gisa n'Amanegeka cyangwa se Ubuhungiro.

    Brenda Busingye/HC Musambira.

    Agira kandi ati' Turishimira ko tugiye kongera kugaruka gukorera mu nyubako yacu nk'uko byari bisanzwe, Abaturage bongere kugaruka kwakirirwa ahisanzuye, tubahe Serivise mu buryo bunoze twisanzuye natwe nk'ababaha Serivise'.

    Akomeza avuga ko nubwo bahuye n'ibyago by'inkongi y'Umuriro ngo nti byababujije gukomeza gutanga Serivise ku bagana Ikigo Nderabuzima. Gusa, ahamya ko ngo bitari byoroshye bitewe nuko wasangaga bafata inyubako zitagezweho n'inkongi, ahari icyumba kimwe bagashyiramo nk'ibyumba bine hagamijwe ko nta Serivise ibura aho itangirwa.

    Brenda Busingye, mu kwishimira ko ibintu bigiye kongera gusubira mu buryo, Serivise zikongera gutangirwa aho zatangirwaga hisanzuye kandi heza kurusha uko hahoze, arahamagarira abagana ikigo nderabuzima abereye umuyobozi ko bose nta n'umwe usigaye bakwiye kongera kugaruka.

    Aha hari tariki 12 Werurwe 2025, ubwo hashyaga.

    Ikigo Nderabuzima cya Musambira, ku munsi umwe cyakira abakigana babarirwa hagati 100-130 ariko kandi bashobora kurenga bitewe n'ibihe(Période) ndetse na Serivise zikenewe. Mu gufatwa n'Inkongi y'Umuriro, ibyangiritse byose byabariwe Agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni makumyabiri n'esheshatu(26,000,000Frws).

    Iri hema, ni hamwe mu buhungiro, ahatangiwe Serivise inkongi imaze kwaduka.
    Aha naho ni mu buhungiro bwa nyuma y'Inkongi.
    Ahandi hamwe mu hitabajwe ngo abagana ikigo nderabuzima babone aho kwakirirwa.

    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y'Amezi asaga 8 basa n'abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y'Amezi asaga 8 basa n'abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/30/kamonyi-musambira-hc-nyuma-yamezi-asaga-8-basa-nabakorera-mu-manegeka-mu-buhungiro-bagarutse/

  • Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Rayon Sports yahigiye kuba ‘Top Scorer’ #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Habimana Yves yavuze ko intego afite ari ugutsinda ibitego byinshi akaba yaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona.

    Uyu rutahizamu uheruka gukura Rayon Sports imbere y’Amagaju ayitsindira igitego kimwe ku busa, yavuze ko ari ibintu byamushimije cyane. Ati “Birashimishije guha ikipe yawe amanota 3.”

    Yves kandi yakomeje abwira ISIMBI ko intego ye ari ugutsinda ibitego byinshi bishoboka kuko ari cyo rutahizamu aba yitezweho, agaha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports baba baje kubashyigikira ku bwinshi yaba mu mvura no ku zuba.

    Ati “Nka rutahizamu birumvikana intego ni ugutsinda ibitego byinshi kuko ni cyo abantu baba baba batwizeho kandi hamwe n’Imana bizakunda.”

    Abajijwe niba abona yazaba rutahizamu watsinze ibitego byinshi “Top Scorer”, nta gushidikanya yavuze ko bishoboka.

    Ati “Nta kidashoboka, nabyo birashoboka. Bisaba gukora cyane ubundi ukizera Imana kuko ni yo ibitanga.”

    Habimama Yves yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rutsiro FC, akaba amaze gutsindira Gikundiro igitego kimwe mu mikino 5 ya shampiyona.

    Habimana Yves yavuze ko afite intego zo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12126

  • Muhanga: Abaturage bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w'umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kibangu, haravugwa inkuru ibabaje y'umusore w'imyaka 19 y'amavuko warohamye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo yageragezaga kuwambuka ashoreye inka. Hashize iminsi ibiri abaturage bategereje ko umurambo we uboneka, ariko kugeza ubu ntaraboneka, ibintu byateye impungenge n'agahinda mu baturage b'ako gace.

    Amakuru aturuka mu baturage bavuga ko uwo musore yagerageje kwambutsa inka mu gace kazwi nk'ahantu hakunze kuba imigende myinshi y'amazi, kubera imvura iherutse kugwa. Umwe mu baturage witwa Mukamana Béata, utuye hafi aho, yagize ati: 'Twumvise ko yagerageje kwambutsa inka, ariko amazi yari menshi cyane. Yatangiye kugerageza gusubira inyuma, ariko amazi yari yamufashe. Twahise dutabaza, ariko biba  iby'ubusa.'

    Abaturage bavuga ko bamaze iminsi ibiri ku nkombe ya Nyabarongo bategereje ko umurambo we ujya ahagaragara, ariko kugeza ubu ntibarawubona. Abo baturage barasaba inzego zishinzwe ubutabazi gukomeza imbaraga mu bikorwa byo gushakisha umurambo.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kibangu, Nshimiyimana Jean Bosco, yemeje ayo makuru, avuga ko inzego z'umutekano n'abaturage bari gukora ibishoboka byose ngo umurambo ugaragare. Yagize ati: 'Ni ikibazo kibabaje. Ubu turi gukorana n'inzego z'umutekano ndetse n'abaturage bacu mu bikorwa byo gushakisha umurambo. Twizeye ko mu minsi mike tuzawubona kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.'

    Uyu mugezi wa Nyabarongo umaze igihe wibasiye ubuzima bwa benshi, cyane cyane mu gihe cy'imvura nyinshi, aho abantu benshi bakunze kuwambuka nta bwato cyangwa ubufasha. Abaturage basabwa kwirinda kwinjira mu mazi menshi cyane cyane mu gihe cy'imvura, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

    Umuturage witwa Habimana Emmanuel yagize ati: 'Ibi bitubera isomo. Twagiye tubona abantu benshi batakaza ubuzima muri uyu mugezi, ariko buri gihe ntidufate ingamba. Turasaba ko hashyirwaho uburyo bwizewe bwo kwambutsa amatungo n'abantu kugira ngo ibi ntibizasubire.'

    Inzego z'ibanze zikomeje gusaba abaturage gukoresha amato yemewe cyangwa se gutegereza igihe amazi agabanutse mbere yo kwambuka, kuko ubuzima bw'umuntu buri hejuru y'ibindi byose.

    Abaturage ba Kibangu bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w'umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-abaturage-bamaze-iminsi-ibiri-bategereje-kubona-umurambo-wumusore-warohamye-mu-mugezi-wa-nyabarongo/

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n'iterambere ry'Akarere ka Afurika y'ibiyaga bigari #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye kandi butateganyijwe, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yahagaritse kwitabira inama y'Akarere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari (ICGLR) yari iteganyijwe kubera ku wa 30 Ukwakira 2025. Iyi nama yagombaga kwiga ku mutekano n'iterambere ry'Akarere, ariko icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo kutayitabira cyahise gitera inkuru zibyigwaho cyane mu gihugu no hanze yacyo.

    Amakuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi no mu Karere avuga ko hari abayobozi bakuru b'Igisirikare cy'u Burundi, biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, bacyekwaho gutegura igitero cya gisirikare (Coup d'État) kigamije guhirika Perezida Ndayishimiye ku butegetsi.

    Bamwe mu basesenguzi b'ibya politiki bavuga ko uyu mugambi ushobora kuba waramaze igihe utegurwa mu ibanga rikomeye, dore ko iby'umutekano w'igihugu byatangiye kwibasirwa n'amakuru y'imbere mu gisirikare ndetse n'amakimbirane hagati y'abasirikare bamwe n'abandi bashinjwaga kwivanga muri politiki.

    Amateka y'u Burundi agaragaza ko iki gihugu kimaze imyaka myinshi kibamo impinduka z'ubutegetsi zikorwa n'igisirikare, kuva mu myaka ya za 1960 kugeza mu bihe bya vuba.

    Mu mwaka wa 1987, ubwo Perezida Jean Baptiste Bagaza yari mu nama y'abavuga Igifaransa yabereye muri Quebec, muri Canada, yakiriye ubutumwa butunguranye ko Major Pierre Buyoya yamuhiritse ku butegetsi. Icyo gihe, Buyoya yahise afata ubutegetsi mu buryo bw'igitugu, ibintu byahinduye isura ya politiki y'u Burundi mu buryo bukomeye.

    Abasirikare bamwe muri iki gihugu bavuga ko inkuru ya Buyoya na Bagaza yateye isomo rikomeye mu mateka y'igihugu, ndetse bamwe muri bo bakeka ko ibyo byabaye mu 1987 bishobora kongera kwisubiramo. Hari n'abavuga ko mu byatumye Brigadier General Gahungu Bertin afungwa harimo gushinjwa kuba mu itsinda ry'abategura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

    Nubwo Guverinoma y'u Burundi itaratangaza ku mugaragaro ibijyanye n'aya makuru, hari ibimenyetso by'uko hari ubwoba n'ubwirinzi bwakajijwe mu ngabo z'igihugu, by'umwihariko mu Mujyi wa Gitega, aho Perezida Ndayishimiye akunda gukorera. Abasesenguzi bavuga ko kuba Perezida yahisemo kureka kwitabira inama ikomeye y'Akarere, bishobora kuba bifitanye isano n'iyo myivumbagatanyo irimo kuvugwa mu gisirikare.

    Icyakora, bamwe mu banyapolitiki bo mu Burundi basaba abaturage kugira ituze, bavuga ko nta gihamya gifatika kiragaragaza umugambi wo guhirika ubutegetsi, ahubwo ko ibi bishobora kuba ari ibihuha bigamije gusenya isura ya CNDD-FDD imbere y'amahanga.

    N'ubwo ibintu bitarasobanuka neza, abatuye mu Burundi barimo guhangayikishwa n'uko ibi bivugwa bishobora guteza imvururu mu gihugu, cyane ko amateka agaragaza ko buri gihe iyo hagiye kuvugwa 'coup d'état', haba hakurikiyeho ubwicanyi, impunzi n'umutekano mucye.

    Kugeza ubu, amaso y'abatuye mu Karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari yose yemejwe kuri Gitega, aho benshi bategereje kureba niba aya makuru ari ukuri cyangwa ari ibihuha by'imyivumbagatanyo itaragerwaho n'ukuri.

    Perezida w'Uburundi Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n'iterambere ry'Akarere ka Afurika y'ibiyaga bigari

     

    Source : https://kasukumedia.com/burundi-perezida-ndayishimiye-evariste-yahagaritse-bitunguranye-kwitabira-inama-yiga-ku-mutekano-niterambere-ryakarere-ka-afurika-yibiyaga-bigari/

  • Kuki amashusho aduhana agaragara n’aho aturengera ntagaragare? – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje ko bwamaze kujurira icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Imisifurire kivuga ko icyemezo umusifuzi yafashe ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports byari bikwiye.

    Tariki ya 25 Ukwakira 2025, APR FC yakinnye na Kiyovu Sorts banganya ubusa ku busa, hari mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2025-26.

    Ubwo umukino wari urangiye APR FC yasohoye itangazo yihanganisha abakunzi b’iyi kipe kubera kudatsinda ariko banagaragaza ko ku ruhande rw’imisifurire rutagenze neza.

    Niko guhita batanga ikirego muri FERWAFA bavuga ko umusifuzi yakoze amakosa aho yimye APR FC penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi ndetse n’ikarita y’umuhondo ya kabiri yahawe Ssekiganda Ronald bigatuma ahita abona umutuku itari yo.

    FERWAFA ejo hashize ku wa Gatatu yasohoye itangazo ry’imyanzuro ya Komisiyo y’Abasifuzi aho yavuze ko umusifuzi ibyemezo yafashe byari bikwiye.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo babasubije atari byo babasabye ndetse n’amashusho baboherereje bayatesheje agaciro.

    Ati 'Ibyo badusubije si byo twabasabye. Twabahaye amashusho agaragaza ibyo turegera, batubwira ko amashusho atagaragara neza ngo agaragara ni kuri Ssekiganda bityo ibitagaragara barakoresha ibyemezo by’umusifuzi.'

    Yakomeje avuga ko batumva impamvu ibigagaragaza ibibahana bigaragara ariko amashusho agaragaza ibibafasha ntagaragare.

    Ati 'Tukibaza impamvu ibifata ibyemezo bikakaye biragaragara ariko amashusho agaragaza icyadufasha ntagaragare. Twabasabye ko bashyiraho Komisiyo ikabireba atari bo n’aho kuvuga ngo ntabwo babibonye kuki babona ibiduhana ntibabone ibiturengera.'

    Chairman wa APR FC yavuze ko ibyo babasubije atabibwira abafana kuko bidasobanutse akaba ari nayo mpamvu ikipe yahisemo kujuririra iki cyemezo cya Komisiyo y’Imisifurire.

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025 ikina na Rutsiro FC umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzabera I Rubavu.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12127

  • G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, G Tuff, umwe mu banyarwenya b'imena mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo bye bikomeye nyuma yo gusangira ifi na Wamipango uzwi cyane ku izina rya Kasuku, akaba n'umuyobozi mukuru wa Kasuku Media, mu kiganiro cyamubereye icya mbere mu mateka ye, doreko burya bwose basanzwe baziranye kuva mu buto bwabo.

    Nk'uko G Tuff yabivuze, kuva yatangira kugaragara ku zindi channel mu biganiro bitandukanye, ntabwo yari asanzwe arya ifi mu gihe cy'ikiganiro, ariko kuri iyi nshuro byose byari bitandukanye.

    Yagize ati: 'Nagiye kenshi ku ma radio no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gutanga ibiganiro, ariko ni ubwa mbere ndiye ifi mu kiganiro. Kuri uyu munsi, nasanze urukundo n'icyubahiro bigaragarira mu buryo utunganyije ikiganiro, byatumye numva meze neza cyane.'

    G Tuff usanzwe anarapa yavuze ko uburyo yakiriwe na Wamipango bwamushimishije, kuko atari ibintu bisanzwe mu itangazamakuru, aho akenshi abanyamakuru bareba gusa inkuru bashaka gutangaza, ariko ntibita ku buryo umushyitsi yumva yisanzuye yaba kubijyanye n'igifu.

    Yongeyeho ko ubu bufatanye bushobora kuba intangiriro y'ibiganiro bishya by'urwenya, doreko yivugiye ko utabura amagambo mu gihe wariye.

    Ibyiyumvo bikomeye ku bafana, bamwe bavuga ko 'ifi yo kwa Wamipango itari ifi gusa, ahubwo yari isomo yatanze ku bakina umukino nk'iwo kwotsa agafi ntamafaranga bafite.' Wamipango nawe ntiyacitse intege, amusubiza mu buryo bw'urwenya agira ati: 'Nta muntu ukwiye gusohoka kwa Kasuku ashonje. G Tuff yari akwiriye gusogongera ku ifi yacu!'

    Uyu munsi G Tuff yagaragarije Kasuku Media ko ibyo guha umushyitsi agaciro, kumwakira neza no kumwumvisha ko afite agaciro, bishobora gutuma habaho ubusabane. Yashimiye cyane Wamipango ku buryo yamwakiriye, asanga ari ikimenyetso cy'uko urukundo n'ubusabane mu itangazamakuru bishobora guhindura uko abantu bumva ibiganiro, bikaba intangiriro y'amahirwe mashya ku mikorere n'ubufatanye mu bijyanye n'imyidagaduro.

    G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose yahise abivuga
    G Tuff usanzwe yavuze ko uburyo yakiriwe na Wamipango bwamushimishije cyane

     

    Source : https://kasukumedia.com/g-tuff-nyuma-yo-gusangira-ifi-na-wamipango-byose-ahise-abivuga/

  • Uburanga bw’umuramyi Apophia Posh wakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya ngo guhimbaza Imana, Natukunda Apophia uzwi nka Apophia Posh yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Akira”, “Ushimwe” n’izindi, uretse gukorerwa Bridal Shower, yanamaze gufatirwa irembo aho ubukwe buzaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

    Apophia umaze igihe adasohora indirimbo akaba agiye kurushinga n’umukunzi we Valens bamaze igihe bakundana.

    Uyu mukobwa w’impano ikomeye ariko ugaragara gacye mu muziki kubera izindi nshingano, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zicuranzwe mu mudiho nyafrika, zirimo “Akira”, “Ushimwe”, “Arakwiye”, “It’s so sweet”, “Love Letter”, “No not one” n’izindi.

    Yatangiye kuririmba akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Mu 2017 ni bwo yashyize hanze indirimbo ze bwite.

    Nubwo amazi igihe adasohora indirimbo ari ni umwe mu bahanzi b’abahanga

    Yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

    Mu minsi yashize yafatiwe irembo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12128

  • Mohamed Salah yatunguye benshi ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Crystal Palace we yarari kurya inanasi #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye ku kibuga cya Anfield Road, kipe ya Liverpool FC yahuye n'akaga itari yiteze ubwo Crystal Palace yayinyagaga ibitego 3-0, bituma abafana benshi basigara bagwa mu kantu. Dore ko ikipe ya Liverpool ikomeje gutungurana, kuko mu gihe abakinnyi ubwo bari mu kibuga barwana no gucyura atatu, rutahizamu Mohamed Salah we yagaragaye ari ku ntebe y'abasimbura, aseka ubona ko bitamutangaje kubona ikipe ya Crystal Palace ibatsinda, doreko yarimo kurya inanasi, ibintu byahise bica ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Abafana benshi babonye ayo mafoto n'amashusho bibaza niba Salah atari yirengagije ibiri kubera mu kibuga cyangwa se niba ari ikimenyetso cy'ubwitonzi no kudashyira igitutu ku bandi bakinnyi. Kubwo kutagaragara neza mu mukino baherukaga gutsindwamo, umutoza Arne Slot yahisemo kutamukinisha.

    Mu mashusho yafashwe na kamera za Sky Sports, Salah yagaragaye arimo kurya inanasi n'abandi bakinnyi aasa nk'ureba umukino mu buryo bwihariye, bavuga amagambo asekeje. Ibyo byahise byinjira mu mitwe y'abafana bamwe bavuga bati: 'Ese Salah arimo kurya inanasi koko mu gihe ikipe ye iri gutsindwa?'

    Nyuma y'umukino, umutoza Slot yavuze ati: 'Salah ni umukinnyi wacu ukomeye, ariko uyu munsi ntiyari yiteguye gukina. Kuba yari ashyize hamwe n'abandi ku ntebe, byerekana ko yishimira kuba mu ikipe, nubwo tutatsinze.'

    Hari n'abasesenguzi b'itangazamakuru bavuga ko Salah ashobora kuba yarashatse kugaragaza ko 'kwitwara neza no gutuza mu bihe bikomeye' ari ingenzi kurusha kugaragaza umujinya. Umufana umwe yanditse kuri X (Twitter) ati: 'Niba Salah yarari kwirira inanasi yishimiye intebe yabasimbuza, bivuze ko agifitiye icyizere ikipe ye.'

    Ibyo byabaye isomo rikomeye ku ikipe ya Liverpool, kandi bikaba byerekana ko nubwo batsinzwe, Salah akiri umuyobozi mu mutima y'abafana ndetse akanabereka ko rimwe na rimwe, no mu bihe bikomeye, guhumeka no gusetsa ari ngombwa kugira ushire uburakakri ndetse bitewe no kuba atabyizera.

    Mohamed Salah yatunguye benshi ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Crystal Palace we yarari kurya inanasi

    Source : https://kasukumedia.com/mohamed-salah-yatunguye-benshi-ubwo-ikipe-ye-yanyagirwaga-na-crystal-palace-we-yarari-kurya-inanasi/

  • Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa #rwanda #RwOT

    Umunyamahirwe utangaje muri FORTEBET yakoze Ipari imwe inshuro ebyiri atsindira akayabo ka 1,049,410Frws. Kugira ngo agere ku ntsinzi ye y'iki cyumweru, uyu munyamahirwe yasabwaga gukora ibintu bike cyane ari byo gutega (betting) itike ye inshuro ebyiri kugira ngo atsinde ubugira kabiri.

    Uyu Munyamahirwe, yakoze Ipari ye ariko ntawe uzi nimba mu kuyikora inshuro 2 zisa yaba yabikoze yabigambiriye cyangwa se byaramucitse agatega inshuro ebyiri. Gusa, ibyo yakoze byamuhaye umusaruro mwiza.

    Izi ntsinzi ze uko ari ebyiri zisa, ziri ku Ipari ifite Nomero 25299395145225 ndetse n'indi ifite Nomero 25299395045225. Mu gukora Ipari ye, yari yahisemo ko amakipe yombi yinjizanya.
    Nk'ibisanzwe muri FORTEBET, uyu munyamahirwe yatahanye amafaranga ye yose uko yayatsindiye.
    Ubuyobozi bwa Fortebet bugira buti: 'Turakwishimiye!'
    intyoza.com

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa first appeared on Intyoza.

    The post Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/10/29/umunyamahirwe-muri-fortebet-yatahanye-asaga-miliyoni-ku-ipari-ebyiri-zisa/

  • Micky yahishuye uko hari abigeze gutegura umugambi wo kumwica n’umwana we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda uri mu bagezweho, Micky yahishuye ko hari abantu bigeze gutegura umugambi wo kumwica we n’umwana we.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI ubwo yavugaga ko aba bantu batewe umujinya n’uko yabateye 'strike’ kuri YouTube ku kiganiro bari bakoranye n’umugabo babyaranye.

    Ati 'Reka nkubwire ngo bino bintu byagenze gute, umuntu yazanye umusore twabyaranye amukoraho ikiganiro kandi twese tugira YouTube kugutera 'Strike’ turayimutera, rero yari yafashe n’ama-vlog yanjye na Regis yarayashyizeho (upload) kuko ni we wayatunganyaga (editing), ndavuga niba ashaka kunsebya kuri aka kageni, nta kintu cyiza anyifuriza.'

    Yakomeje avuga ko byabarakaje cyane ndetse banatangiye kuvuga ko AG Promoter (umukunzi we) ngo amwangira umwana ngo bazamuroga n’umwana we.

    Ati 'Njyewe hari abantu batinya kumpamagara ngo babona ndi umunyamahane bakicira kuri AG, bahamagaye AG baramubwira ngo turashaka kukumvisha uburyo Micky agendana n’umuntu ushaka kumwica we n’umwana we kandi muzi ngo ni inshuti yanyu aza iwanyu buri gihe (…) ngo bazashyira ibintu mu makariso(…).'

    Ngo babimwumvishije bagiye gufata amashusho ya filime no gukina bihita bimunanira, yahamagaye umugabo we ngo babirangize mu mahoro cyane ko bari inshuti ahita amubwira ngo 'Sinjya nivanga mu bibazo by’abagore.'

    Nyuma ngo yaje gukora ikiganiro avuga ukuntu yari apfuye we n’umwana we ariko Imana igakinga akaboko, nabyo byaje kubabaza batangira gutegura umugambi wo gusebya umukunzi we AG ari nabo yavuze ko bahimbye inkuru y’uko hari umukobwa AG yateye inda ndetse azamusinga akamusanga.

    Micky yavuze ko we n’umwana we hari abashakaga kubica

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12125