Kivu Belt Race yongewe mu marushanwa, ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY. Kuri iki Cyumweru nibwo ryakinwe bwa mbere, ariho iri siganwa rizajya riba ngarukamwaka rigateuirwa n’akarere ka Rubavu na FERWACY. Iri siganwa ryari irya kabiri ikipe ya Inovo Tec yari yitabiriye kuva yashingwa, ndetse iza kuryegukana ibifashijwemo na Niyonkuru Samuel warwanye kugera ku munota wa nyuma.
Iri siganwa ryatangiye hakina abana bari hagati y’imyaka 15 na 16. Iki cyiciro abana bagomba gusiganwa igihe kingana n’isaha, aho bazengurukaga intera ingana na Kirometero 7 na metero 100. Aba bana bari bashyiriweho itegeko ko nta mwana ugomba kwitabira yaravutse munsi ya 2007.
Mu bahungu, Byusa Pacific ukinira Les Amis Spotif niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 39 n’amasegonda 15, Niyotwizera Lambert wa Cine Elmay aba uwa kabiri naho Gisubizo Issa aba uwa gatatu.
Mu bakobwa, Niyokwizera Clementine yabaye uwa mbere, Ishimwe François aba uwa kabiri, Muramutsa Deborah aba uwa gatatu, aba bakobwa bose bakaba bakinira ikipe ya Bugesera Cycling team.
Cyusa yagaragaje ubuhanga ku igare mu bana bakiri batoÂ
Nyuma y’aba bakinnyi bakiri bato, hahise hakurikiraho ingimbi ndetse n’abakobwa bakuru, aho bagomba kugenda intera ya Kirometero 63. Nirere Xaverine wakinaga wenyine, yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 54. Mukashema Josiane ukinira Benediction Club aba uwa kabiri, Mwamikazi Djazila aza ku mwanya wa gatatu.
Ikipe ya Bugesera yitwaye neza mu bakobwa bakiri batoÂ
Mu cyiciro cy’ingimbi, Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Team yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nshimiyimana Phocas, Shyaka Janvier wakinaga wenyine aba uwa gatatu. Iri siganwa abaturage bari bamaze kwishimira, abantu hari bamaze kuba benshi aho isiganwa risorezwa, ndetse abantu bategereje abakinnyi bakuru igihe bari bugire mu muhanda.
Ku isaha ya saa saba zuzuye nibwo isiganwa nyamukuru yatangiye, aho abakinnyi bagombaga kuzenguruka inshuro 15, abakinnyi nka Mugisha Moise, Hareruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Muhoza Eric bari babucyereye.
Isiganwa ryatangiranye umuvuduko wo hejuru, aho abakinnyi bagendaga Kirometero 39 ku isaha. Uwiduhaye ukinira Benediction yayoboye bagenzi be inshuro zigera kuri ebyiri za mbere ku nshuro ya gatatu, Manizabayo Eric yafashe isiganwa arariyobora. Ubwo hari hasigaye Inshuro 6 zo kuzenguruka, Mugisha Moise yafashe isiganwa, ndetse asiga bagenzi be ho umunota umwe.Â
Ingufu Gin yari umuterankunga mukuru wa Kivu Belt Race kuri iyi nshuroÂ
Uko inshuro zo kuzengura zagendaga zigabanuka, niko igihe Mugisha Moise yari yasizemo na cyatangiye kugabanuka kugera aho yarushije amasegonda 20 Mugisha Moise na Niyonkuru Samuel ukinira Inovo Tec.
Hasigaye agace kabanziriza aka nyuma, Muhoza Eric wari wahereye kare ari gufasha Niyonkuru Eric yatangiye kumuganiriza ndetse anamusaba ko yakihuta kuko ariwe uri butsinde ndetse bakoresha imbaraga basiga Mugisha Moise wari imbere ubwo bari bageze ruguru y’ikiyaga cya Kivu.
Ku nshuro ya nyuma yo kuzenguruka, Muhoza Eric yahaye umwanya Niyonkuru Eric ndetse yegukana isiganwa akoresheje amasaha abiri n’iminota 40, Muhoza Eric aba uwa kabiri, Tuyizere Etienne aza ku mwanya wa gatatu.
Aba bakinnyi bose kandi banayoboye urutonde rw’abakinnyi batarengeje imyaka 23. Kivu Belt Race yari isiganwa rya gatatu ribaye uyu mwaka wa 2023, mu masiganwa ategurwa na FERWACY.
“>Bahati Jusus w’imyaka 9, ni umwe mu bana bitabiriye isiganwa rya Kivu Belt Race, aho yagaragaje urukundo rw’igare ndetse no kumenya ubuhanga bubamoÂ
“>Nirere Xaverine uri hagati, yasize bagenzi be mu cyiciro cy’abakobwa bakuru ndetse asigamo hafi umunotaÂ

Niyonkuru Samuel yabaye umukinnyi wa mbere wa Inovo Tec wegukanye isiganwa kuva iyi kipe yashingwaÂ
Muhoza Eric yahinduye isiganwa, abakinnyi basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu







Aha Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’umwuzukuru wabo mukuru
Perezida Kagame kuva yakunguka umwuzukuru wa mbere bakomeza kugenda bagaragara bari kumwe
Ibyishimo biba ari byose mu bihe byose bagaragara bari kumwe
Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda Valens Ntirenganya, yagaragaje ko bazakomeza gukangurira ibigo gukoresha prorogaramu ya Let’s MOD
Umuyobozi Mukuru wa AIMS Dr Sam Yala yagaragaje imibare nka kimwe mu byakwifashishwa, mu gukemura ibibazo bitandukanyeÂ
Abanyeshuri n’abayobozi ba New Life Christian Academy, bari baherekeje Keza na Kagoyire wamufashije mu mushinga wo gukemura ibibazo by’amazi akunze kuburaÂ
Keza yashimiwe n’Umuyobozi Mukuru wa AIMS Dr Sam YalaÂ
Keza Albine ubwo yashimirwaga kubera umushinga weÂ
Mugisha Pacifique wicaye iburyo yari yaherekejwe na bagenzi be biganaÂ
Ahabereye iki gikorwa hari hateraniye abanyeshuri bari baherekejwe n’ababyeyi baboÂ
Senderi yasusurukije aba banyeshuri mu ndirimbo zirimo iyo yahimbye ijyanye n’uburezi
Senderi yishimiwe cyaneÂ
Senderi ni umwe mu bahanzi bakundwa n’abato n’abakuru. Hano abana bari bamwishimiye cyaneÂ
Senderi yageze aho ahamagara abanyeshuri bafatanya nawe kuririmba barishima 
Senderi yahagurukije n’iyonka 





