Author: webrwanda

  • Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n'ubutegetsi bwicyo gihugu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Mata 2023, Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta wigeze no kuba Perezida wa Kenya, yasohoye itangazo ryishimira kuba umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kongo, ukomeje gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro, nk'uko byemejwe mu nama za Luanda, Nairobi, Bujumbura na Adis Abebba.Muri iryo tangazo, Uhuru Kenyatta aremeza ko M23 muri iyi minsi yarekuye utundi duce twinshi yari yarigaruriye ,nka Kitshanga, Kilolirwe na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, ndetse na Bunagana yo muri Twitwari ya Rutshuru, idushyikiriza ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

    Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasanga ubu bushake bwa M23 bwagombye gutuma ijya mu mitwe igirana imishyikirano na Leta ya Kongo, nta rundi rwitwazo, ndetse akifuza ko uwo mutwe wazitabira icyiciro cya 4 cy'imishyikirano giteganyijwe mu minsi mike iri imbere.Kugeza ubu M23 ntiyari yarigeze yemererwa kwitabira ibyiciro bya mbere bitatu by'iyi mishyikirano ibera i Nairobi, dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gutsimbarara, buvuga ko 'butazigera bushyikirana n'umutwe w'iterabwoba'.

    Magingo aya ibyo biganiro byafatwaga nk'ikinamico, dore ko kugeza ubu byitabiriwe n'imitwe yitwaje intwaro, bivugwa ko ari ikorera mu kwaha kwa leta.M23 irashimwa kuba yubahiriza ibyo yasabwe mu kurangiza intambara ica ibintu muri Kivu y'Amajyaruguru, mu gihe Leta yo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, birimo guhagarika imirwano no kureka gukorana n'imitwe yitwaje intwaro, irimo n'uw'abajenosideri wa FDLR.

    Aho kuyoboka inzira y'ibiganiro nk'uko yabigiriwemo inama ubugira kenshi, Leta ya Tshisekedi yahisemo gukomeza intambara ibifashijwemo n'abacancuro ba Wagner, abajenosideri ba FDLR-Nyatura, n'inyeshyamba za PARECO na Wazalendo.

    Hari amakuru avuga kandi ko Leta ya Kongo yakomeje kurundanya abasirikari n'ibitwaro mu burasirazuba bw'igihugu, nubwo bitayibujije gukubitwa inshuro mu duce tugenzurwa na M23 bagabyemo ibitero, ndetse bituma M23 yagura ibirindiro byayo.

    Amakuru agera kuri Rushyashya arahamya ko aka kanyafu kaba karatumye ubutegetsi bwa Tshisekedi bucisha make, bukanemera kuganira na M23. Aya makuru yanashimangiwe na Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, mu mpera z'icyumweru gishyize, ubwo Uganda yoherezaga muri Kongo abasirikari bayo bagize itsinda ry'ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Mu itangazo rijyanye n'iki gikorwa, Perezida Museveni yahishuye ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n'Intare za Sarambwe (nk'uko 23 yiyita) irimbanyije mu ibanga. Yaba leta ya Kongo, yaba na M23, ntawe uragira icyo avuga kuri aya makuru yatanzwe na Perezida Museveni, cyangwa ku busabye bwa Uhuru Kenyatta.

    The post Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n'ubutegetsi bwicyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhuza-mu-kibazo-cya-kongo-uhuru-kenyatta-arasaba-ko-umutwe-wa-m23-ushyikirana-nubutegetsi-bwicyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhuza-mu-kibazo-cya-kongo-uhuru-kenyatta-arasaba-ko-umutwe-wa-m23-ushyikirana-nubutegetsi-bwicyo-gihugu

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu abagore bashobora gutemberamo ntacyo bikanga – #rwanda #RwOT

    Uru ni urutonde rwakozwe n'igitangazamakuru BBC mu gace kahariwe ubukeragendo aho cyagaragaje ibihugu bitanu abagore bashobora gutembereramo uko bashaka batekanye.

    Muri iki gihe mu bukerarugendo hagezweho icyiswe 'travel Solo' aho bitagisaba umuntu gukenera abandi bagendana kugira ngo atembere ahubwo ashobora no kugenda wenyine.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Norwegian Cruise Line bwagaragaje ko umwe muri ba mukerarugendo batatu aba ashaka gutembera wenyine. Naho ubwakozwe na Virtuoso bwagaragaje ko abashaka gutembera bonyine bagiye bazamuka mu 2022 bageze 18% bavuye kuri 4% bariho mu 2019.

    Ikindi cyagaragaye ni uko abakunda kugenda bonyine biganjemo abagore ariko bakaba bahura n'imbogamizi zitandukanye mu duce bagiyemo nko kuba nta mutekano uhari bishobora kubaviramo kwamburwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa.

    Hagendewe ku mutekano, ituze, agaciro abagore bahabwa mu Rwanda n'uburyo abantu bakirwa by'umwihariko, rwashyizwe mu bihugu bitanu byizewe umugore ashobora gutembereramo afite umudendezo.

    Umuryango wita ku mutekano w'abagore WPS, washyize u Rwanda muri kimwe mu bihugu byizewe umugore yabamo afite umutekano uhagije kandi ko abagore bafite umwanya mu nzego zitandukanye bigaragaza ko bubashywe muri iki gihugu.

    Rebecca Hansen umwe mu bagore bigeze gutemberera mu Rwanda mu 2019, yavuze ko yatunguwe n'inzego z'umutekano yahasanze n'uburyo bakira abantu.

    Ati 'Hari abapolisi n'abasirikare mu duce dutandukanye kandi baba bahari amanywa n'ijoro, bishobora kugutera ubwoba ukibibona ariko ubona ko abo bose bambaye impuzankano babereyeho abaturage, bashobora gutanga ubufasha mu gihe cyose bukenewe.'

    Yakomeje avuga ko ikindi cyiza ari uko abantu b'ingeri zose bakiranwa urugwiro kandi ukabasha gutumanaho mu Cyongereza, Igifaransa, Igishwahili n'ururimi gakondo rw'Ikinyarwanda.

    Rebecca Hansen yasoje agaragaza tumwe mu duce ushobora gusura igihe ugeze mu Rwanda nko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Pariki ya Nyungwe n'iy'Akagera.

    Usibye u Rwanda hari n'ibindi bihugu birimo Slovenia, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Buyapani na Norvège byashyizwe kuri uru rutonde.

    Ikiraro cya Canopy Walk kiri muri pariki ya Nyungwe, ni kimwe mu bikundwa n’ab’igitsinagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-abagore-bashobora-gutemberamo-ntacyo-bikanga

  • Rwamagana: RIB yatahuye aho umuntu wishwe yashyinguwe nyuma y'imyaka irenga 10 – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Ayinkamiye uvuga ko bamaze igihe batabona umuvandimwe wabo bakaza gucyeka ko ashobora kuba yarishwe n'umugabo.

    Ati 'Twamubuze guhera muri 2012, dukeka ko yaba yaragiye gushaka ubuzima hamwe n'umugabo we muri Uganda ariko tuza kumenya ko ashobora kuba yarishwe muri 2009 ndetse akanajugunywa mu bwiherero nibwo twatanze ikirego muri RIB.'

    RIB ivuga ko ikimara kwakira ayo makuru hakozwe iperereza ikusanya amakuru ndetse no gushakisha aho yaba yarashyinguwe, hanyuma RIB iza gusanga umubiri wa nyakwigendera yarishwe akajungunywa mu bwiherero bwaho babaga.

    RIB ivugako hamaze gufatwa impagararizi (sample) ubu hakaba hagiye gupimwa uturemangingo ndangasabo (ADN) muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mubiri ari uwa Ayinkamiye Rebecca.

    Amakuru aturuka aho bari batuye, avuga ko urwo rugo bari babanye mu makimbirane aho umugabo yakubitaga uwo mugore akahukana akazagaruka hashize amezi nk'abiri.

    Abaturage bahatuye bemeza ko ngo akimara kumwica yahise ashaka undi mugore, ngo babonye uwo mugore atangiye kujya yambara ibitenge bya nyakwigendera nibwo batangiye gukeka ko ashobora kuba yarapfuye.

    Batangiye guhwihwisa amakuru ko bishoboka ko umugabo we Harerimana yaba yaramwishe dore ko bari babanye nabi; ngo yahise atoroka.

    Ucyekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha akurikiranyweho ni ubwicyanyi gihanwa n'ingingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

    RIB irashishikariza abantu kujya itanga amakuru hakiri kare kuko bifasha mu iperereza. Ikindi RIB yibutsa abantu nuko guhishira icyaha cy'ubugome bihanwa n'amategeko bivuze ko ari inshingano za buri Muturarwanda wese ko kudahishira icyaha cy'ubugome nubwo uwagikoze yaba ari umugabo cyangwa umugore wawe.

    RIB iributsa na none ko umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. RIB kandi irashishikariza buri wese gutanga amakuru ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-rib-yatahuye-aho-umuntu-wishwe-yashyinguwe-nyuma-y-imyaka-irenga-10

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje impamvu igihe kigeze ngo abashora imari babenguke ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Mata 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, hakurwaho imbogamizi muri uru rwego.

    Urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, rwakunze gutinywa n'abashoramari baba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by'ishoramari ndetse n'amabanki muri rusange.

    Impamvu zatumaga abantu badashora muri uru rwego, ni uko babonaga rufite ibyago byinshi byo guhomba, ku mpamvu zishingiye ku mateka y'ubuhinzi bwo mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande ariko, ni urwego rutunze Abanyarwanda hafi ya bose, ndetse runasagurira amasoko yaba ayo mu karere ndetse no hanze ya Afurika muri rusange.

    Si mu Rwanda gusa kuko imibare ya Banki y'Isi yo mu 2021, igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubuhinzi n'ubworozi bwihariye 4,2% by'umusaruro wose w'Isi.

    Muri Afurika buri kuri 17% by'umusaruro mbumbe, naho mu Karere ka EAC u Rwanda ruherereyemo, uru rwego rwihariye 25% kugera kuri 40% by'umusaruro mbumbe.

    Ni imibare igaragaza ko nibura 70% by'inganda ziri muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi. Ni ukuvuga ngo ubuhinzi bwagenze nabi, izo nganda nazo zagira ikibazo gikomeye.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Iyo tuvuga gutegura urwego rw'inganda, tugomba gutegura n'urw'ubuhinzi. Inganda dufite nazo zitunganya ibivuye ku buhinzi.'

    Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byihariye 65% by'ingano y'ibyo ibihugu byo mu karere bicuruzanya hagati yabyo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, imibare igaragaza ko kuva mu 2017-2022, rufite 25% by'umusaruro mbumbe. Ni mu gihe uru rwego rwihariye uruhare rungana na 35% mu kugabanya ubukene mu gihugu.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati ''Bigaragara ko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi rufatiye runini igihugu. Niyo mpamvu Guverinoma y'u Rwanda ishyiraho ingamba zirimo kugabanya imbogamizi zituma abantu batinya uru rwego.'

    Kubera ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bagenda basaza, hakenewe ingamba zo gushishikariza urubyiruko kujya muri uru rwego ariko rukajyamo rusangamo inyungu n'imibereho muri rusange.

    Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko imbogamizi zakunze kugaragara muri uru rwego zirimo kuba inyongeramusaruro zidahagije mu bwinshi no mu bwiza. Ikindi ni ukuba amafaranga ashorwa mu buhinzi yari make kuko ari leta yashoragamo gusa.

    Indi mbogamizi ni ishingiye ku musaruro wangirika mu gihe cy'isarura. Aho muri Afurika hatakara 40% by'umusaruro wose.

    Yagaragaje ko ikindi kibazo cyari icyo kuba harabonekaga umusaruro ariko amasoko akaba ari make cyangwa n'ahari abahinzi bakaba batazi kuyageraho cyangwa batazi umusaruro ukeneweho.

    Ikindi cyakunze kugaragara nk'igitera ubwoba abashoramari, ni ibyonnyi by'imbuto n'izindi ndwara zitandukanye zibasiraga ubuhinzi n'ubworozi ariko kuri ubu leta yagiye ishyiraho ingamba zo gushaka umuti.

    Minisitiri w'Intebe ati 'Ibyo rero ni imbaraga leta igenda ishyiramo kugira ngo imbogamizi ziri mu buhinzi tuzimareho tuzigabanye ku buryo umuntu ushaka gushyira imari mu buhinzi yumve ko yashoye ahantu afashijwe na leta, atuje ashobora kunguka, ubuhinzi bukaba umwuga wamutunga akabaho neza.'

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko ubuhinzi bwakozwe neza bubyara umusaruro

    Ishusho y'ubuhinzi n'ubworozi mu myaka itanu ishize

    Kuva mu 2017, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwihutisha iterambere ry'igihugu [NST1], umusaruro w'ubuhinzi wagiye urushaho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi.

    Mu byagaragaye ni uko umusaruro w'ibinyampeke bigizwe n'ibigori, umuceri, ingano n'ibindi wiyongereye ku gipimo cya 16%. Wavuye kuri toni zisaga ibihumbi 700 (701.059) zo mu 2017 ugera kuri toni zisaga ibihumbi 812 (812.427) mu 2022.

    Nk'ibigori byavuye kuri toni ibihumbi 410 zasarurwaga mu 2017, ugera kuri toni zirenga ibihumbi 458 zasaruwe mu 2022.

    Ibinyabijumba birimo ibirayi, imyumbati, ibijumba n'ibindi byo byiyongereye ku gipimo cya 21% kuko wavuye kuri toni zirenga miliyoni eshatu ugera kuri toni zirenga 400000.

    Minisitiri w'Intebe avuga ko ukutiyongera k'umusaruro kwaturutse cyane ku mihindagurikire y'ikirere aho mu bice by'Amajyepfo n'Uburasirazuba havuye izuba ryinshi.

    Iryo zuba ryinshi zatumye umusaruro w'ibishyimbo ugabanyuka ku gipimo cya 1%. Wari toni ibihumbi 455, ugera kuri toni ibihumbi 449. Ni mu gihe umusaruro w'amashaza na soya wo wariyongereye.

    Ku bijyanye n'umusaruro ukomoka ku bworozi by'umwihariko umukamo w'amata wavuye kuri litiro zisaga ibihumbi 800 ugera kuri litiro zigera ku bihumbi 990.

    Bitewe n'inganda zashyizweho zibungabunga amatungo n'ibiyakomokaho birimo inyama n'amagi nazo zakomeje kugenda ziyongera uko imyaka yagiye itambuka.

    Umusaruro w'inyama wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 162 mu 20217, zigera kuri toni zisanga ibihumbi 185 mu 2022. Ni mu gihe amagi yo yavuye kuri toni birindwi agera kuri toni zirenga ibihumbu umunani.

    Ibi bijyanye kandi no kwiyongera k'umusaruro w'amafi kuko wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 31 ugera kuri toni zirenga ibihumbi 43.

    Amadovize yinjizwa n'ubuhinzi

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yashyize imbaraga mu gufasha abaturage kongera umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu kugira ngo bibashe kwinjiriza igihugu amadovize.

    Amadovize igihugu cyinjije aturutse ku bikomoka ku buhinzi n'ubworozi yavuye kuri miliyoni zisaga $500 mu 2018/19 agera kuri miliyoni $640. Ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bwa 24,2%.

    By'umwihariko ku bijyanye n'umusaruro w'ikawa, hashyizweho ingamba zo kongerera agaciro umusaruro w'ikawa hibandwa ku gutunganya no kugurisha ikawa binyujijwe mu nganda.

    Ibi byatumye ikawa itunganyijwe iva kuri 54% mu 2017, kuri ubu ikaba igeze kuri 80,2% by'ikawa yoherezwa mu mahanga. Ni ukuvuga ko iyoherezwa mu mahanga imaze gutunganywa iruta cyane iyoherezwayo itaratunganywa.

    Ikawa yoherejwe mu mahanga yari yinjije miliyoni $69 mu 2017, mu gihe iyoherejweyo mu 2022, yinjirije igihugu agera kuri miliyoni $75.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente agaragaza ko hari icyizere cy'uko mu gihe kiri imbere umusaruro w'ikawa uzagenda wiyongera.

    Ku bijyanye n'icyayi, umusaruro wacyo wiyongereye ku gipimo cya 18%, aho wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 30 ugera kuri toni ibihumbi 36. Byatumye ayo icyayi cyoherejwe mu mahanga yageze kuri miliyoni $103 mu 2021/22, avuye kuri miliyoni $88 yariho mu 2017.

    Amadovize igihugu cyinjije avuye mu bireti nayo yageze kuri miliyoni zirenga $6, naho indabo zo zinjije miliyoni $6 zivuye kuri miliyoni $4 zariho mu 2017.

    Imibare ikomeza igaragaza ko amadovize ava mu mbuto yageze muri miliyoni $14 mu 2021/22 avuye kuri miliyoni $6 mu 2017. Ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bwa 114%.

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, ubwo yari akurikiye ibisobanuro bitangwa na Minisitiri w’Intebe

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, ingamba za Guverinoma mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, havanwaho imbogamizi zikiri muri uru rwego

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine

    Abasenateri bitabiriye Inteko Rusange

    Abagize Biro z’Imitwe yombi mu Nteko Ishinga Amategeko bakiriye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Amafoto: Irakiza Yuhi Agustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-impamvu-igihe-kigeze-ngo-abashora

  • RwandAir VC yiteguye guhangana muri ‘Paul Bitok National Volleyball tournament’ #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Volleyball sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda ya RwandAir VC yiteguye kurwana ku cyubahiro cya yo ihangana mu irushanwa rya “Paul Bitok Volleyball National Tournament” i Nairobi muri Kenya.

    Ni irushanwa rizaba kuva ku wa 7 kugeza tariki ya 9 Mata 2023 kuri sitade y’igihugu ya Nyayo akaba ari na yo kipe iturutse hanze ya Kenya izitabira iri rushanwa.

    Biteganijwe ko itsinda ry’abantu 19 bagize iyi kipe baturutse mu Rwanda rizajya muri iki gihugu tariki ya 5 Mata 2023.

    Umutoza wa RwandAir, Peter Kamasa yavuze ko biteguye kujya guhangana muri iri rushanwa.

    Ati “Twitwaye neza mu marushanwa ya hano, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duhagararire igihugu cyacu mu buryo bukwiye. Ndizera ko abakinnyi bazatanga byose. Iri ni irushanwa rikomeye kandi ndizera ko bazatanga ibyo bafite.'

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba riba bwa mbere mu cyiciro cy’abagabo rizitabirwa n’amakipe 12 aho tombola izaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

    Peter Kamasa uzaba uyoboye iyi kipe nk’umutoza mukuru, yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’abagabo ya REG VC kuva mu mwaka 2017 kugeza 2019. Yabaye umutoza mukuru wa RRA y’abagabo kuva 2016 kugeza 2017 ubu ni we mutoza mukuru wa RwandAir VC.

    RwandAir VC igiye guhatana muri Kenya

    Peter Kamasa yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwandair-vc-yiteguye-guhangana-muri-paul-bitok-national-volleyball-tournament

  • Minubumwe yahishuye ibikorwa bitemewe mu gihe cyo #KWIBUKA29 #rwanda #RwOT

    Minisitiri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashyize hanze gahunda yokwibuka ku inshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iyo gahunda ikaba izatangira tariki ya 7 Mata 2023.

    Kuva tariki ya 7 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy'icyunamo mu gihugu hose mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi minisiteri yatangaje ko Insanganyamatsiko izakomeza kuba ” KWIBUKA TWIYUBAKA ” nkuko bisanzwe.

    1.ICYUMWERU CY'ICYUNAMO

    a)Ku rwego rw'Igihugu: Icyumweru cy'icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa
    Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023;

    b) Mu Turere: Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere;

    c) Mu Midugudu: Kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage
    bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no
    gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw'uwo munsi.

    Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.

    d) Icyumweru cy'icyunamo:

    Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy'icyunamo giteganyijwemo
    ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi
    biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n'Imiryango Mpuzamahanga mu
    Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n'ibindi byiciro.

    Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo n'indi mirimo itunze abantu
    n'ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy'icyunamo;

    Nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 mata
    na 12 mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa
    tariki ya 7 mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru;

    Mu cyumweru cy'icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.

    2. GUSOZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO

    Ku Rwego rw'Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa
    Rebero hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

    Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n'izindi nzego bazagena aho icyumweru
    cy'icyunamo gisorezwa.

    3. IBIKORWA BIBUJIJWE MU CYUMWERU CY'ICYUNAMO

    Ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu;
    Ubukwe n'imihango ijyanye nabwo ;
    Amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo;
    Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho
    batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio)
    n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi

    Imikino y'amahirwe ;
    Kwerekana imipira ;
    Ibitaramo mu tubyiniro, utubari,iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico ritajyanye no kwibuka.

    Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n'Uturere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisitiri-y-ubumwe-bw-abanyarwanda-n-inshingano

  • Umugore yahisemo gutandukana n'umugabo we amusimbuza umwana abereye mukase #rwanda #RwOT

    Inkuru y'uyu mugore ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bemeza ko ibyo uyu mugore yakoze ari amahano ntaho bitandukaniye no kuryamana n'umwana yibyariye.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mail biherutse gutangaza ko uyu mugore yitegura kwibaruka umwana wa Kabiri agiye kubyarana n'uwo abereye Mukase.

    Ku wa 31 Werurwe 2023 Marina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yamaze kwibaruka ndetse ko yishimiye umugisha Imana yamuhaye.

    Marina Balmasheva w'imyaka 38 yatangukanye n'uwahoze ari umugabo we Alexey Shavyrin w'imyaka 48, nyuma y'uko uyu mugore atangiye kwihererana n'umuhungu w'uyu mugabo bakamuca inyuma ndetse akamutera inda ya mbere yavutsemo umwana w'umukobwa.

    Alexey avuga ko umwana we w'umuhungu witwa Vladimir Vova Shavyrin kuri ubu ufite imyaka 23, yatangiye gushotorwa nuwo mugore kuko bose babanaga mu rugo rumwe, akajya amusanga mu cyumba bakaryamana yarangiza agasubira mu cyumba cye n'umugabo we yigize nk'aho nta cyabaye.

    Amakuru avugwa avuga ko uyu mugore yatangiye kurera uyu muhungu afite imyaka irindwi agakura amukunda ariko umugabo we agatekereza ko ari umugisha kugira umugore umukundira umwana gusa nyuma bikaza guhinduka ubwo yamenyega ko urukundo rwabo rutakiri urw'umwana n'umubyeyi kuko yari yamaze kumenya ko abo bombi bamuca inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-yahisemo-gutandukana-n-umugabo-we-nyuma-yo-kumusimbuza-umwana-abereye

  • Reba impamvu bamwe mu bakobwa batanga zituma basigaye bikundanira n'abagabo bubatse #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi batarashyingirwa bigaragara ko barimo gukururwa n'abagabo bubatse, kandi babigambiriye kubashaka babareshya.

    Kubireba, mu gihe cyiminsi irenga irindwi ku mpuguke mu by'imibanire uzwi cyane, mu nkuru za Joro Olumofin kuri Instagram hashize amezi macye, hari raporo na raporo zasohotse, konti z'abantu ku giti cyabo zishimangira ibi bikorwa no kwerekana uburyo bisa nkaho ari 'intego'. ku bakobwa bato, bakiri abaseribateri, kujya mu rukundo n'abagabo bubatse bitandukanye no gukundana n'umuntu utarashaka ukiri muto nkabo.

    Kuki abagore b'abaseribateri bakundana n'abagabo bubatse

    Impamvu ya mbere igaragara ituma iyi mibanire isa nkaho itera imbere mu buryo bwumvikana igomba kuba ku bw'inyungu zamafaranga zijyanye n'ibi bibazo by'urukundo.

    Umukoresha wa Instagram asangiza ubunararibonye bwe ku rukuta rwa Instagram rwa Joro mu gihe cyavuzwe haruguru. Kuba ingaragu kandi adashobora kubona abakobwa abo aribo bose nubwo yagerageje inshuro nyinshi, rimwe yabonye impeta nuko ayishyira ku rutoki rwe. Kimwe n'ubumaji, kuva icyo gihe abakobwa baramwegereye ndetse batangira no kumwemerera imibonano mpuzabitsina bihendutse nk'uko wabitekereza. Uyu musore atarivuze amazina yagize ati:

    '…Iyo mpeta y'ubukwe isobanura intsinzi n'umutekano abo bakobwa bo muri Nigeria b'abanebwe bakunda.'

    Aha niba uyu musore yarabaye inyangamugayo 100% avugisha ukuri, n'ikindi kintu wakwibaza.

    Gusa ikigaragara hano, ku bagore benshi bakundana nkana n'abagabo bubatse, nuko abasore bo mu myaka yabo baba batarashobora kugera ku rwego rwo kwihagararaho bityo bikabagora kuba bakuzuza ibyo basabwa kugirango babone uko bashimisha abo bakobwa.

    Ariko tekereza neza, ninde ufite ibirenze bihagije bishobora gutera inkunga ingendo, imyenda ihenze cyane nibindi bice byose by'ubuzima bwiza abo bakobwa baba bashaka? Gukenera rero kubaho ubuzima buhenze utitaye ku bukungu buke ni imwe mu mpamvu zibitera.

    Indi mpamvu yabyo ishobora kuba ubwigenge; kwidegembya kwishimira ibinezeza by'imibonano mpuzabitsina n'ibindi byose binezeza umubano ariko bitagusabye kuba mu bucuti.

    Dairo, umufotozi i Lagos agira ati: 'Nzi uruhinja rukundana n'umugabo washatse kubera igitsina gusa.'

    Avuga ko adashaka kwizirika ku bakunzi basanzwe n'ibyo bikunze kuzana. Arashaka gukomeza ibirori no kubaho nkuko abona bikwiye kandi bidahinduka kandi atiriwe yunama kugirango yakire umusore runaka mubuzima bwe, ati:

    Barahura, bagakora urukundo, bagatemberana gato, bayobya hirya no hino, baseka; nyuma yaho umugabo wubatse asubira mu rugo mu muryango we, maze umukobwa nawe agasubira mu buzima bwe akunda bwo kuba umuseribateri.

    Ntekereza ko, nka we, abakobwa benshi bifuza inyungu zombi zo kuba mu rukundo n'ubwigenge; ikintu gishobora kugorana n'umukunzi cyangwa undi musore umwe rukumbi ushobora gutangira kugotwa n'ibyiyumvo nyuma y'igihe gito muzaba mumaze gukora urukundo.

    Ugereranyije, kutabiyumvamo cyane abagabo benshi bubatse bakunze kugira kuri abo bakobwa bo kuruhande birabatunganira cyane kandi bituma bagira ubwo bwigenge Dairo avuga.

    Ayo, umukunzi wishimisha, we avuga ko hariho imyizerere mu bagore ko abagabo bubatse, kubera uburambe, bazi gufata abagore neza. Kubandi bakobwa bamwe, iyi niyo ngingo ibakurura mu gukunda abagabo bubatse..

    Kuba yarabanye n'umugore wubatse igihe kitari gito, kandi kuba umugabo urengeje imyaka mirongo itatu n'ukuze cyane byamushoboza kuba afite ubukungu akana n'inararibonye cyane mu kwita ku bagore n'umubiri wabo neza bakishima cyane.

    Gukundana n'abagabo bubatse ni bibi

    Impamvu zo gukundana n'abashyingiranywe, nubwo zakumvikana gute kubazemera ziracyariho, ariko ntizihagije na mba kugirango zibe zakwemeza umuco wo gukundana n'umugabo w'undi. Kandi na none ntibishobora kuba nk'urwitwazo ku bagabo bubatse bashaka guca inyuma abagore babo,

    Bamwe bashobora kuvuga ko karma izagaragara ku muryango wawe nyuma mu buzima, ariko niba ikora cyangwa itabikora n'ikintu 50-50. Hagati aho naho, rwana n'intambara y'umutimanama wawe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-impamvu-bamwe-mu-bakobwa-batanga-zituma-basigaye-bikundanira-n-abagabo-70408

  • Aubameyang yakoze agashya nyuma yo kwirukanwa k'umutoza we utaramukunze #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Chelsea,Pierre-Emerick Aubameyang yatumye benshi bamwibazaho nyuma yo kugaragaza ko yishimiye kwirukanwa k'umutoza we,Graham Potter batakoranye neza.

    Nyuma yo kwirukanwa kwa Graham Potter,Aubameyang yagaragaje ko yishimiye icyo cyemezo ubwo yakandaga like akunda] ku butumwa butangaza kugenda kwe.

    Uyu rutahizamu ntabwo yakunzwe na Potter kandi yabuze burundu mu mikino ya Chelsea iheruka.

    Aubameyang aheruka kugaragara mu kibuga mu mukino iyi kipe yatsinzwe na Tottenham ibitego 2-0 muri Gashyantare ndetse yabanje mu kibuga mu mikino ine gusa ya Premier League atozwa na Potter.

    Yaguzwe n'uwahoze ari umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel gusa ntabwo yigeze ahuza rwose na gahunda za Potter.

    Ubwo Chelsea yatangazaga ko uyu mugabo w'imyaka 47 yirukanwe mu butumwa bwo kuri Instagram, Aubameyang 'yakunze' iyi nyandiko.

    Aubameyang yababajwe no kubura umwanya mu byumweru bishize, birimo no gukurwa mu ikipe ya Chelsea izakina Champions League.

    Aubameyang w'imyaka 33,yakuwe mu ikipe mu mikino ya Leicester, Everton na Aston Villa nyuma yo gutsinda igitego kimwe muri Premier League.

    Abantu benshi babonye Aubameyang akunze ubu butumwa babigira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko uyu mukinnyi yishimiye kugenda kwa Potter.


    Aubameyang yakunze ubutumwa bwa Chelsea bwirukana Potter

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aubameyang-yakoze-agashya-nyuma-yo-kwirukanwa-k-umutoza-we-utaramukunze

  • Perezida Kagame yongeye gutanga imbabazi kubandi bagororwa #rwanda #RwOT

    Abagore 13 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge, Ngoma Musanze na Nyamagabe nibo bahawe imbabazi bahawe imbabazi na Perezida Kagame.

    Mu mpera z'ukwezi gushize umukuru w'Igihugu yari aherutse no kubabarira Paul Rusesabagina na bagenzi be bari barahamijwe ibyaha by'iterabwoba.

    N'ubwo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w'Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

    N'ubwo itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga ko Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu :

    1º Kuba utwite ari umwana.

    2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n'undi nk'umugore n'umugabo ku gahato.

    4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n'uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

    5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw'utwite cyangwa ubw'umwana atwite.

    Hari abagore n'abakobwa bagifungwa bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bityo hakaba hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'uburenganzira bw'abagore n'abana by'umwihariko ibasabira koroherezwa kuko bishoboka ko baba bakuyemo inda bitari amahitamo yabo.

    Perezida wa repubulika atanga imbabazi buri mwaka ahanini ziba zigizwe n'abana baba bafunzwe ariko baratsinze ibizamini bya Leta ndetse n'abagore baba barakuyemo inda n'abandi baba barahamijwe ibyaha bitandukanye barasabye imbabazi.

    @Intego

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/perezida-kagame-yongeye-gutanga-imbabazi-kubandi-bagororwa