Author: webrwanda

  • Pep Guardiola ntiyorohewe n'abafana nyuma yo kunganya na Arsenal #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola n'abakinnyi bakomeje kubabaza abafana b'ikipe yabo nyuma yo kunganya na Arsenal igitego 1-1 mu mukino wa English Premier League wabereye ku kibuga cya Emirates Stadium i Londres. Ni umukino wari utegerejwe n'abatari bake, kuko aya makipe yombi akunze guhatana ku gikombe cya shampiyona mu myaka iheruka.

    Erling Haaland yafunguye amazamu ku munota wa 9, kuva icyo gihe, Manchester City yagerageje kugumana imbaraga no kwihagararaho, ariko Arsenal ntiyigeze icika intege. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mikel Arteta yashyizeho igitutu gikomeye, yongera uburyo bwinshi bw'ibitego ariko umunyezamu Gianluigi Donnarumma akomeza gukiza izamu rya City.

    Gusa ku munota wa 90+3 winyongera nibwo Gabriel Martinelli yacunguye Arsenal, atsinda igitego cyatumye abafana ba Arsenal basamira hejuru mu byishimo.

    Uyu mukino wasize abakinnyi ba Manchester City n'abafana babo bafite intimba, kuko bari begereje amanota 3 ariko bikarangira bayitakarije ku munota wa nyuma.

    Ibi byatumye City ikomeza kugorwa no kugumana umwanya wa mbere, mu gihe Arsenal nayo yakomeje guharanira gukomeza mu rugamba rwo gushaka igikombe. Abasesenguzi bavuga ko kunganya nk'uku bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mpuzandengo y'amanota y'iyi kipe, cyane cyane mu gihe isiganwa ku gikombe gikomeje kwiyongera.

    Uyu mukino wongeye kwerekana ko Premier League ikomeje kuba shampiyona y'amakipe akomeye aho buri ntsinzi cyangwa kunganya ku munota wa nyuma bishobora guhindura byinshi.

    Erling Haaland yafunguye amazamu ku munota wa 9
    Ku munota wa 90+3 winyongera nibwo Gabriel Martinelli yacunguye Arsenal

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-ntiyorohewe-nabafana-nyuma-yo-kunganya-na-arsenal/

  • Kaminuza y'u Rwanda yashyize amasomo 'online' mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa 21 ikazarangira ku wa 28 Nzeri 2025.

    Itangazo rya Kaminuza y'u Rwanda rimenyesha amashami yayo yose ari mu Mujyi wa Kigali ko muri iki gihe amasomo n'ibindi bikorwa byose bizaba bikorwa hifashishijwe iya kure.

    Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 21 yagize iti 'Turabamenyesha ko kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025, hazabaho impinduka ku bikorwa by'amasomo muri icyo gihe.'

    Biteganyijwe ko ibikorwa byose byo kwigisha, kwiga n'amasuzuma ku banyeshuri mu mashami yose aherereye ndetse n'akorera i Kigali, bizakorwa hifashishijwe iya Kure (online) mu gihe cyose cy'iryo rushanwa.

    Abayobozi n'abatanga serivisi zitandukanye bazakomeza gukorera 'online' mu gihe cy'iryo rushanwa, uretse abahawe inshingano zo gutanga serivisi z'ingenzi nk'uko byagenwe n'ubuyobozi.

    Kaminuza y'u Rwanda yashyize amasomo 'online' mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yashyize-amasomo-online-mu-gihe-cya-shampiyona-y-isi-y

  • Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko u Rwanda n'u Bushinwa bivuga rumwe ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Minisitiri Marizamunda yagarutseho mu ruzinduko ari kugirira mu Bushinwa.

    Ni uruzinduko rwanasinyiwemo amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare ku itariki ya 17 Nzeri 2025. Ayo masezerano amaze gusinywa, Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yasobanuye ko ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw'ibihugu byombi bwatangiye mu myaka myinshi ishize.

    Minisitiri Marizamunda yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa ari ibihugu bihuje byinshi no ku rwego mpuzamahanga aho nko mu gucunga umutekano byombi byohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Yakomeje agaragaza ko no mu nama mpuzamahanga ibihugu byombi bifatanya kuvuga rumwe mu mikoreshereze ikwiye y'imbaraga mu bya girikare.

    Ati 'Na none kandi mu nama n'amahuriro mpuzamahanga u Rwanda n'u Bushinwa turafatanya kugira ngo dukore uko dushoboye twumvikanishe ko imbaraga mu bya gisirikare mu miyoborere y'Isi zakoreshwa uko bwikiye.'

    Minisitiri Marizamunda kandi yavuze ko ibihugu byombi bikorana mu kugaragaza ko imikoranire hirya no hino ku Isi ikwiye gushingira ku bwubahane bw'impande bireba no kugirana ibiganiro hagamijwe iterambere no kubaka ahazaza hatekanye.

    Yongeyeho ati '[U Rwanda n'u Bushinwa] twese turi gufatanya ngo dukore uko dushoboye mu gihe tugaragaye ku rwego mpuzamahanga twumvikane tuvuga ijwi rimwe.'

    Umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ikoranabuhanga.

    U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi.

    Ryavuye kuri miliyoni 280 z'Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z'Amadolari mu 2024.

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa bivuga rumwe ku rwego mpuzamahanga

    Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bumaze kuba ubukombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-marizamunda-yashimangiye-ko-u-rwanda-n-u-bushinwa-bivuga-rumwe-ku

  • Pogačar akorewe ibya mfura mbi na Remco, Abanyarwanda baryohewe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye Individual Time Trial ya Shampiyona y’Isi irimo kubera mu Rwanda ahigitse abarimo rurangiranwa Tadej Pogačar witezwe muri iri siganwa.

    Shampiyona yatangiye uyu munsi hakaba habaye gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye yaba mu bagore n’abagabo (Individual Time Trial).

    Nyuma y’uko abagore bakoze ibilometero 31,2, abagabo bo bagombaga gusiganwa ibilometero 40,6.

    U Rwanda rukaba rwari ruhagararirwe n’abakinnyi babiri muri iyi ITT, Shemu Nsengiyumva wanahagurutse mbere y’abandi aho yakoresheje iminota 56,41, hari kandi na Mugisha Moise.

    Uyu munsi hari hitezwe abakinnyi babiri, Remco Evenepoel Umubiligi ufatwa nk’Imana yo kwitwara cyangwa gusiganwa n’ibihe ndetse n’umunya-Slovenia ufatwa nk’Imana yo gusiganwa mu muhanda, Tadej Pogačar.

    Abakinnyi bahagurukaga umwe kuri umwe hagati ya bo harimo intera y’iminota ibiri, ukirikiyeho hakajyamo itatu.

    Ba rurangiranwa isiganwa ryari rishingiyeho, Pogačar Tadej yahagurutse saa 15h57′ maze Evenepoel Remco yahagurutse saa 16h00′, bivuze ko harimo iminota 3.

    Pogačar akaba yaje gukorerwa ibintu na Remco atakekaga kuko ubwo bari bageze ku Mapave yo kwa Mignone, Remco yamunyuzemo.

    Remco Evenepoel akaba ari na we wegukanye ITT y’uyu munsi, iba iya 3 yikurikiranya yegukanye muri Shampiyona y’Isi, yakoresheje iminota 49 n’amasegonda 46.

    Uwa kabiri yabaye Vine Jay ukomoka muri Australia warushijwe umunota n’amasegonda 14 n’iby’ijana 80.

    Uwa gatatu aba Umubiligi Van Wilder warushijwe iminota 2 n’amasegonda 36.

    Umwanya wa kane niho haje Tadej Pogačar warushijwe iminota 2 n’amasegonda 37.

    Umunyarwanda waje hafi ni Shemu Nsengiyumva wabaye uwa 25 arushijwe iminota 6 n’amasegonda 55 ni mu gihe Mugisha Moise yabaye uwa 31 arushijwe iminota 8 n’amasegonda 54.

    Ku nshuro ya mbere, abakinnyi bo mu bihugu 38 bya Afurika bazagaragara muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

    Abakinnyi bo kuri uyu Mugabane boroherejwe mu kwitabira iri rushanwa kuko ari ubwa mbere ribereye iwabo.

    U Rwanda, nk’igihugu cyakiriye, ruzahagararirwa n’abakinnyi 23 mu masiganwa 13.

    Bwa mbere u Rwanda rukina iri rushanwa ni mu 2014 aho rwahagarariwe n’abakinnyi batatu.

    Mu gihe mu 2024, u Rwanda rutagize ikipe y’abagabo [Men Elite] muri Shampiyona y’Isi, kuri iyi nshuro ruzaba rufite abakinnyi batandatu muri “peloton” y’isiganwa ryo ku munsi wa nyuma, ku wa 28 Nzeri 2025.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11902

  • Ibibazo uruhuri biri mu mikorere y'Isoko Mpuzamipaka rya Bugarama – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho tariki 19 Nzeri 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange asuye iri soko ryubakiwe koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda n'ibihugu by'abaturanyi bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Burundi.

    Mu bibazo bibangamiye abarema iri soko harimo kuba rirema kabiri mu cyumweru kandi bo bifuza ko ryarema buri munsi. Bavuga ko iyo ryaremye ari bwo babona abakiliya benshi.

    Bavuga ko ikindi kibazo iri soko rifite ari uko iyo imvura iguye amazi anyura mu madirishya akangiza ibicuruzwa byabo.

    Nyiranzabahimana Christine yavuze ko abagore bacururiza muri iri soko bashimira Perezida Kagame ku bw'iri soko yabubakiye akabakiza izuba, umuyaga n'ivumbi.

    Ati “Ariko dufite ikibazo iyo imvura iguye amahuhwezi atubanamo menshi, ibicuruzwa byacu bikangirika. Ikindi kibazo ni ubwiherero, ubwiherero nta mazi arimo biduteza umwanda”.

    Mu bibazo iri soko rifite harimo no kuba ari rito, ibituma abenshi mu barikoreramo bacururiza hanze imvura n'izuba bikangiza ibicuruzwa byabo.

    Mukeshimana Djamilla yavuze ko ikindi kibazo rifite ari uko camera z'umutekano waryo zidakora.

    Ati “Tujyamo batubwiye ko rifite umutekano, none banyibiyemo 27 500Frw bambwira ko bazamfasha kubona uwayibye ntibamfasha kubera ko camera zidakora”.

    Ikibazo cya gatandatu rifite ni uko inzira z'amazi zazibye, ibituma iyo imvura iguye amazi abura uko atemba akuzura mu mbuga y'isoko no mu isoko imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko mu cyumweru gishize bari basuye iri soko ndetse muri ibi bibazo harimo ibyo nabo bari babonye.

    Ati “Tugiye koherezayo abakozi bashinzwe imyumbakire mu Karere hari ibyo bakosora bidasabye ko hakorwa inyigo ihambaye, hakaba n'ibisaba ko hakorwa inyigo hagashakwa n'ingengo y'imari, turiha amezi atatu kugira ngo iby'ingenzi tube tubikoze kuko buriya ntabwo bigoye”.

    Isoko mpuzamipaka rya Bugarama ryuzuye mu 2021 ritwaye arenga miliyari 1Frw. Ririmo ibibanza byo gucururizamo 158, imiryango 50 y'ubucuruzi rikagira iguriro ry'inyama, ububiko n'igice cyagenewe gukorera ubucuruzi bw'ibiribwa n'ibinyobwa (Bar& Restaurant).

    Abakorera mu Isoko Mpuzamipaka rya Bugarama, bagaragaje ko hari ibibazo bibangamiye akazi kabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-uruhuri-biri-mu-mikorere-y-isoko-mpuzamipaka-rya-bugarama

  • Kigali: Insengero zimwe zashyize amateraniro 'online' mu gihe cya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Ibyo bigamije gufasha bamwe mu bayoboke b'ayo madini bashoboraga kugorwa no kugera aho insengero ziri.

    Ayo madini n'amatorero yahisemo gukoresha uburyo bwombi bwo guterana imbonankubone n'iya kure, ndetse mu zindi gahunda zirimo gusenga mu mubyizi na ho hagenda hakorwa impinduka.

    The New Times yanditse ko insengero zigera kuri eshanu zo muri Kigali ari zimwe mu zashyizeho uburyo bwihariye bwo gukora amateraniro. Zirimo ADEPR Kimihurura, Healing Center Church Rwanda, New Life Bible Church, Church of the Nazarene na Christian Life Assembly Church.

    Muri Christian Life Assembly Church i Nyarutarama nta materaniro y'imbonankubone ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 no ku wa 28 Nzeri 2025 ahubwo araba mu buryo bw'iya kure guhera Saa Yine za mu gitondo.

    Ni mu gihe amateraniro yo mu mibyizi yabaga ku wa Kabiri yo yabaye ahagaritswe muri iki gihe i Kigali hari kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Umushumba w'Itorero Church of Nazarene rikorera i Remera, Pasiteri Niyonsaba Jacques yavuze ko amateraniro aba ku Cyumweru no ku wa Gatanu muri iryo torereo azakorwa mu buryo bw'imbonankubone n'iya kure kugira ngo bafashe abayoboke babo bose guterana.

    Pasiteri Niyonsaba yasabye abayoboke b'iryo torero kuzakurikiza imikoreshereze y'imihanda uko yagenwe bakagera ku materaniro, ariko kandi no kuzajya kureba abazaba bari gusiganwa ngo kuko ari umugisha ukomeye kuba u Rwanda ruryakiriye.

    Umushumba Mukuru wungirije w'Itorero New Life Bible Church ku Kicikiro, Fred Isaac Katangwa we yavuze ko iryo torero rizaterana ku wa Gatanu no ku Cyumweru kandi ryahisemo gukoresha uburyo bwombi, gusa bakuraho amateraniro y'abana.

    Ati 'Amateraniro yo ku Cyumweru azakomeza kuva Saa Tanu ku bantu bazabasha kugera ku rusengero. Ariko nta materaniro y'abana azaba. Ndasaba abakirisitu bacu ko bazafata amafunguro ya mu gitondo ubundi bakicara nk'umuryango bagakurikira amateraniro mu buryo bw'iya kure.'

    Yasabye kandi abakirisitu gusengera Igihugu muri iki gihe cyakiriye abashyitsi baje muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ndetse no gusabira uburinzi abazaba batwaye amagare ingendo zikagenda neza.

    Mu Itorero Healing Center Church Rwanda ry'i Remera ho amateraniro azakomeza yaba ayo mu mibyizi no ku Cyumweru ariko na bo bakaba bazanayatambutsa kuri murandasi kugira ngo abatazahagera bazabashe kuyitabira.

    Ni mu gihe muri ADEPR Kimihurura amateraniro yari asanzwe aba ku Cyumweru imbonankubone ho yimuriwe ku wa Gatandatu Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba. Bivuze ko ayari kuba kuri iki Cyumweru bayakoze ejo naho ayo mu gitaha bazayakora ku wa Gatandatu.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali kuva ku itariki 21-28 Nzeri 2025 ndetse inzego zitandukanye zamenyesheje abantu mbere amabwiriza bazakurikiza ariko muri rusange ntibizahagarika ubuzima bw'imikorere ya buri munsi.

    Itorero New Life Bible Church ryashyizeho uburyo bwo gukurikirana amateraniro hifashishijwe iya kure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-insengero-zimwe-zashyize-amateraniro-online-mu-gihe-cya-shampiyona-y-isi

  • Abanyarwanda barabikoreye- Yolande Makolo ku kwakira Shampiyona y'Isi y'amagare – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangira Shampiyona y'Isi y'Amagare, ibifatwa nk'amateka kuko ari ubwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika.

    Mu butumwa Yolande Makolo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko kwakira iyi shampiyona ari ibyishimo bidasanzwe ku gihugu, kandi ko Abanyarwanda babikoreye.

    Ati 'Shampiyona y'Isi y'Amagare igiye kuba. Abanyarwanda barabikoreye cyane kugira ngo babone aya mahirwe yo kwakira iri rushanwa mpuzamahanga rijyanye na siporo dukunda kandi dushyigikira mu byishimo byinshi.'

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda biteguye gukora ibishoboka byose ngo iyi shampiyona izagende neza.

    Ati 'Abanyarwanda bakoreye hamwe bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abarushanwa, abafana ndetse n'abandi twese tuzagirire muri Kigali ibihe byo guhora tuzirikana. Twese dukwiriye ibyishimo n'inyungu bizanwa na siporo ndetse n'ubucuruzi buyishamikiyeho.'

    The UCI Road World Championships is finally here. Rwandans have worked hard for this opportunity to host a global competition for a sport that we love & joyfully support. Rwandans together are doing our best to ensure that competitors, fans & all of us have a memorable time in… https://t.co/yHVWUEu7rH

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 21, 2025

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 21-28 Nzeri 2025.

    Kuri iki Cyumweru harakinwa icyiciro cy'abasiganwa n'ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy'abagore ari we uzahaguruka mbere y'abandi saa Yine n'iminota 10.

    Aho uyu mukinnyi ba bagenzi be bazanyura hamaze gutegurwa, haba ku byapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n'ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n'impanuka byagezemo.

    Si aha gusa kandi aho bazatangirira muri BK Arena hamaze gutunganywa, ndetse n'aho bazasoreza mu ihuriro ry'imihanda kuri Kigali Convention Centre na ho ni uko.

    Yolande Makolo yavuze ko kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare ari ibintu Abanyarwanda bakoreye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barabikoreye-yolande-makolo-ku-kwakira-shampiyona-y-isi-y-amagare

  • Iryavuzwe riratashye, amateka yanditswe u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze, ni amateka k’u Rwanda ubwo rwakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025.

    Ni ubwa mbere iyi shampiyona ibereye muri Afurika, u Rwanda rukaba rwanditse amateka yo kuba ari cyo gihugu cy’Afurika kiryakiriye bwa mbere aho ryitabiriwe n’abakinnyi 918 bo mu bihugu 110 bazarushanwa mu masiganwa 13 mu gihe cy’iminsi umunani.

    Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 98 mu myaka 104, ikaba inshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi.

    Ryatangiye uyu munsi tariki ya 21 Nzeri rika rizasozwa tariki 28 Nzeri 2025.

    Uyu munsi hakaba hakinwa gusiganwa n’ibihe ku mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial).

    Hakaba haherewe mu cyiciro cy’abagore “Women Individual Time Trial” (W ITT).

    Dore inzira abagore bakoresheje ku ntera y’ibilometero 31,2: BK Arena- Rwahama- Kimironko (Simba Supermarket) – Kwa Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel)- Kugaruka Sonatube – Rwandex – Mu Kanogo – Roundabout yo mu Mujyi- Kugaruka mu Kanogo- Mediheal- Kwa Mignone – Ku Muvunyi – KCC.

    Nirere Xaveline, Umunyarwandakazi, mushiki wa Ndayisenga Valens na we wakiniye Team Rwanda, ni we wanditse amateka yo gutangiza iri siganwa kuko ni we wahagurutse mbere y’abandi.

    Muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, buri wese akina isiganwa rye, yarirangiza agahembwa [mu gihe yatsinze].

    Hari abakinnyi baba bafite isiganwa rimwe, abakina abiri n’abakina atatu bitewe n’uburyo umutoza yabihisemo.

    Abakinnyi bahembwe mu bagore (WE ITT) ni:

    Umudali wa Zahabu + Umwambaro w’uwatwaye isiganwa uriho amabara y’umukororombya: Marlen Reusser (U Busuwisi) akaba yakoresheje iminota 43,09.

    Umudali wa Feza: Anna van der Breggen (U Buholandi) yasizwe amasegonda 51,89.

    Umudali w’Umuringa: Katrine Aalerud (Norvege) yasizwe umunota n’amasegonda 24.

    Nirere Xaverine wahagurutse mbere y’abandi bose, yabaye uwa 27 akoresheje iminota 50,07 ku ntera y’ibilometero 31,2, arushwa iminota itandatu n’amagonda 58 n’umukinnyi wa mbere.

    Ingabire Diane yabaye uwa 35 akoresheje iminota 52,57 aho yarushijwe n’umukinnyi wa mbere iminota icyenda n’amasegonda 48.

    Abakinnyi 44 ni bo bahatanye muri iki cyiciro, babiri ba nyuma baba Abanya-Qatar bakurikiye Umunya-Uganda, Trinitah Namukasa.

    Umudali w’Umuringa: Katrine Aalerud (Norvege)

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11901

  • Ibintu 10 bidasanzwe wamenya kuri Azerbaijan yasuwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa bye, Perezida Kagame yashyize indabo muri 'Alley of Honor', irimbi riri murwa mukuru w'iki gihugu 'Baku', aharuhukiye bamwe mu bayobozi bakomeye iki gihugu cyagize.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko u Rwanda na Azerbaijan bifite byinshi bihuriyeho, anashimangira icyifuzo cyo kurushaho gukorana mu bikorwa by'iterambere.

    Nubwo ibiganiro bya dipolomasi n'ubufatanye ari byo byibanzweho, Azerbaijan ubwayo ni igihugu gifite amateka akungahaye, umuco wihariye, ubugenge n'ibintu bidasanzwe binyuranye.

    Azerbaijan ni igihugu kiri mu gice cyitwa South Caucasus (mu Burengerazuba bw'Aziya), hagati y'u Burayi na Aziya. Gihana imbibi n'u Burusiya mu Majyaruguru, Armenia mu Burengerazuba, Iran mu Majyepfo, Turikiya ku gace gato ka Nakhchivan, kandi gihana imbibi n'Inyanja ya Caspienne mu Burasirazuba.

    Ni igihugu gifite ubuso bugera kuri kilometero kare 86,600, bivuze ko gikubye u Rwanda inshuro hafi eshatu, kikaba gituwe n'abaturage babarirwa muri miliyoni 10.5.

    Azerbaijan ni igihugu gifite umwanya wihariye ku rwego mpuzamahanga kubera peteroli, ingufu, umuco n'aho giherereye.

    Perezida Kagame na Aliyev baganira ku bufatanye mu nzego z’ingenzi

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

    Dore ibintu 10 bidasanzwe ukwiye kumenya kuri iki gihugu.

    1. Igihugu cy'Umuriro udakama

    Mu gace gakikijwe n'amazi ka Absheron hafi ya Baku, hari ahantu gaze isohokera mu butaka ugasanga umuriro uhora waka. Urugero ni ahitwa Yanar Dagh, hari imisozi ihora yaka umuriro. Hari kandi urusengero rwitwa Ateshgah Fire Temple mu myaka yo hambere rwahurirwagamo n'abagendera ku myemerere yo kuramya umuriro w'iteka barimo abitwa Zoroastrian, Abahindu n'Abasikh. Ubu hahindutse inzu ndangamurage.

    2. Igihugu cya mbere cy'Abayisilamu cyahaye abagore uburenganzira bwo gutora

    Mu 1918, ubwo Repubulika ya Demokarasi ya Azerbaijan yashingwaga, abagore bahise bahabwa uburenganzira bwo gutora. Byatumye iki gihugu kiba icya mbere cyiganjemo Abayisilamu cyatanze ubwo burenganzira.

    Azerbaijan ni kimwe mu bihugu bifite abayisilamu byahaye amahirwe n’abagore

    3. Ibirunga bivubukamo icyondo byinshi ku Isi

    Azerbaijan ifite ibirunga bihora bivubukamo icyondo birenga 350 (abandi bavuga ko bishobora kuba birenga 400), ibyo bita 'mud volcanoes'. Bimwe bikora kugeza n'ubu, bikaruka gaze n'icyondo, hamwe usanga biruka mu buryo butangaje.

    Inzu ndangamurage y'ibitabo bito cyane

    Mu murwa mukuru Baku hari inzu ndangamurage y'ibitabo bito cyane, harimo ibifite ubunini bwa milimetero 2 gusa. Ni imwe mu makusanyirizo akomeye ku Isi y'ibitabo bito.

    Iryo somero ririmo ibitabo bito ni rimwe mu yabumbatiye amateka akomeye ku Isi

    Isomero ririmo ibitabo bito muri Azerbaijan

    5. Ibice bya Baku biri munsi y'igipimo cy'inyanja

    Bimwe mu bice bya Baku bifite ubutumburuke buri munsi y'ubw'inyanja. Hari n'ahantu hubatswe ku butaka bwari bugizwe n'amazi ku nkengero z'Inyanja ya Caspienne. Bamwe bavuga ko hari uduce tugera kuri metero 28 munsi y'ubutumburuke bw'inyanja.

    6. Nakhchivan: Igice cya Azerbaijan kiri kure yayo

    Nakhchivan ni intara yigenga ya Azerbaijan ariko iherereye kure y'iki gihugu, kuko hagati yayo n'iki gihugu harimo igihugu cya Armenia. Nakhchivan ikora ku mipaka ya Iran na Turikiya, ikagira ubuyobozi bwayo bwihariye, ndetse n'amateka n'umuco bitandukanye.

    Umujyi wa Nakhichevan ni umujyi wigenga

    7. Icyayi kirakunzwe cyane nubwo gitumizwa mu mahanga

    Nubwo Azerbaijan ifite uduce dukwiranye n'ubuhinzi bw'icyayi, buri mwaka itumiza mu mahanga toni zirenga 12.000 z'icyayi. Icyayi ni igice cy'umuco wabo wa buri munsi kandi gikoreshwa cyane mu buzima busanzwe.

    8. Ifite amateka mu gutunganya peteroli

    Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, Azerbaijan yari mu bihugu bya mbere ku Isi mu gutunganya peteroli. Mu 1901, yatanze igice kinini cy'umusaruro w'isi yose. Mu ntambara ya kabiri y'isi yose, iki gihugu cyabaye isoko rikomeye rya peteroli kuri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

    Azerbaijan ifite ubutunzi bwinshi bwa peteroli n'ubusanzwe ifatanya na kompanyi mpuzamahanga mu bucukuzi no gutunganya.

    Ikigo cya leta gicunga peteroli n'ingufu ni SOCAR (State Oil Company of Azerbaijan Republic), mu gihe umushinga uzwi cyane ari Azeri—Chirag—Gunashli (ACG) oil field, ari na wo mushinga munini wa peteroli muri Caspienne, ukorwamo n'amakompanyi nka BP.

    Azerbaijan yubatse imiyoboro minini itwara peteroli, harimo Baku—Tbilisi—Ceyhan pipeline (BTC), itwara peteroli kuva i Baku (Azerbaijan), igaca muri Georgia, igasohokera ku nyanja ya Mediterane muri Turukiya.

    Ubucukuzi bwa Peteroli ni kimwe mu bibumbatiye ubukungu bwa Azerbaijan

    Azerbaijan ni kimwe mu bihugu bifite ubucukuzi bwa Peteroli bwihagazeho

    9. Idini, imiyoborere n'imitegekere

    Nubwo abaturage barenga 90% muri Azerbaijan ari Abayisilamu, ni igihugu kigendera ku mahame adashingiye ku idini. Itegeko nshinga ntiryemerera Leta kugendera ku mahame y'idini runaka. Abaturage bafite ubwisanzure mu myemerere, ariko Leta ikayoborwa hatabayeho guha idini runaka imbaraga.

    Bivugwa ko abaturage b'iki gihugu nibura hagati ya 93—99% bafite imyemerere ya kisilamu aho abayisilamu b'aba-Shia bari hagati ya 55-65% naho aba-Sunni bakaba bari hagati ya 35-45%.

    Hejuru ya 90% by’abaturage ba Azerbaijan ni abayisilamu

    10. Ibendera rinini

    Mu murwa mukuru Baku hari agace bita 'State Flag Square', ahantu hanini cyane hari ibendera rinini ry'igihugu. Ryabaye ikimenyetso gikomeye cy'ishema n'icyubahiro by'Azerbaijan.

    Azerbaijan rero ni igihugu gifite umwihariko, uhereye ku muriro w'iteka, ibirunga bivubukamo ibyondo, amateka y'uburinganire, kugeza ku muco w'icyayi no ku bikorwa bikomeye bya peteroli.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame rugaragaza uburyo u Rwanda n'iki gihugu bishobora gufatanya mu iterambere, umuco no mu bucuruzi.

    Ni uku ahantu hari ibendera ry’igihugu hagaragara

    Ahantu hagenewe ibendera ry’igihugu hazwi nka National Flag square i Baku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yasuye-azerbaijan-ibintu-10-bidasanzwe-ukwiye-kumenya-kuri-iki

  • Umujyi wa Kigali ubereyemo abaturage arenga miliyoni 177 Frw akomoka ku mpushya zo kubaka – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagaragajwe n'isesengura ryakozwe na Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ku isesengura ryakozwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ku itangwa ry'impushya zo kubaka n'igenzura ry'inyubako mu Mujyi wa Kigali.

    Igenzura ricukumbuye ryakozwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Mata 2025 ku itangwa ry'impushya zo kubaka n'igenzura ry'inyubako mu Mujyi wa Kigali.

    Ryakorewe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ku mpushya zo kubaka zatanzwe kuva muri Nyakanga 2021 kugeza mu Ukuboza 2024.

    Abadepite basanze harimo ibibazo by'ingutu mu itangwa ry'impushya zo kubaka birimo ibishushanyombonera byimbitse (Physical Plans) bitakozwe ku buso bwari buteganyijwe mu cyiciro cya mbere, ubukererwe mu kwemeza ibishushanyo mbonera byimbitse, Ibishushanyo mbonera byimbitse byemejwe ku buryo bunyuranije n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali n'ibibazo mu gukora inyemezabwishyu z'impushya zo kubaka.

    Hagaragaye kandi ibibazo byo kudahuza ubuso bw'ibishushanyo mbonera by'ahagenewe kubakwa n'uburi ku mpushya zo kubaka zatanzwe, gutanga ibisubizo bituzuye ku basabye impushya zo kubaka n'inyubako zubatswe hatabayeho ubugenzuzi bw'imisingi yazo bwemewe n'inzego zibifitiye ububasha no gutangira gukorera mu nyubako zuzuye nta burenganzira.

    Mu bibazo byagaragajwe kandi harimo ibibazo byagaragaye mu mpushya zishyuzwa ku buryo budakwiye, amafaranga Leta yahombye kubera imikorere itari myiza ndetse n'abaturage batswe amafaranga y'umurengera.

    Mu biganiro n'Abadepite bagize Komisiyo, Abayobozi b'Umujyi wa Kigali basobanuye ko kwishyuza mu buryo budakwiye byatewe n'imikorere ya BPMIS, ikoranabuhanga ryifashishwaga mu gutanga impushya zo kubaka. Bwavuze ko yamaze kuvugururwa kandi ko ibyo bibazo byakemutse.

    Hongeweho ko abaturage basabwe amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga bakwiye kuyasubizwa guhera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026, hakanatekerezwa uburyo amafaranga ya Leta na yo azagaruzwa.

    BPMIS yari yagaragawemo ibibazo byinshi birimo ibyo gutanga impushya zarangije igihe zagenewe zitari zemezwa, impushya zatanzwe zirengeje imyaka itanu iteganywa n'Iteka rya Minisitiri, ubusabe butandukanye bufite uruhushya rumwe, impushya zitandukanye zatanzwe ku busabe bumwe, kwisubiramo kw'amakuru muri BPMIS, BPMIS idakozwe ku buryo ikumira abashaka kuyinjiramo batabifitiye uburenganzira no kudatandukanya inshingano z'abashinzwe ikoreshwa rya BPMIS.

    Ibyo byatumye Umujyi wa Kigali wishyuza abaturage amafaranga y'umurengera agera kuri miliyoni 177,1 Frw bataragombaga kuyishyura.

    Byanagaragaye kandi ko hari amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta yagombaga kujyamo ashingiye ku itangwa ry'ibyangombwa byo kubaka angana na 14.380.000 Frw.

    Nyuma y'uko hakozwe iryo sesengurwa bikagaragara ko hari amafaranga y'umurengera yatswe abaturage ku mpushya z'ibyangombwa byo kubakwa, Inteko Ishinga Amategeko yatoye umwanzuro usaba ko agomba gusubizwa abaturage ndetse ayo Leta yahombye na yo akagaruzwa.

    Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite wasabye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu kugaragaza ingengabihe (roadmap) y'Umujyi wa Kigali igaragaza igihe kugaruza amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta 14.380.000 Frw no gusubiza abaturage amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga angana na 177.165.500 Frw ku mpushya zo kubaka bizarangirira.

    Yasabwe kandi kugaragaza ingamba Umujyi wa Kigali wafashe zo kunoza itangwa ry'impushya zo kubaka hagamijwe kwirinda gukomeza gusiragiza abazisaba.

    MINALOC kandi yasabwe kubikora mu gihe kitarenze amezi abiri gusa uhereye igihe umwanzuro wafatiwe.

    Iyo Minisiteri kandi yasabwe, gusaba Umujyi wa Kigali gukemura ikibazo cy'inyubako zikomeza kubakwa zidakorewe igenzura ry'imisingi n'izitangira gukorerwamo zitabiherewe uburenganzira, hagamijwe kwirinda ingaruka zaterwa n'izo nyubako.

    Inteko Ishinga Amategeko yasabye Umujyi wa Kigali kwishyura vuba miliyoni 177 Frw zishyujwe abaturage bitari ngombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenze-bite-ngo-umujyi-wa-kigali-wishyuze-abaturage-arenga-miliyoni-177-frw