Author: webrwanda

  • Urujijo ku bihembo bya Ballon D'or, uyu munsi iregukanwa nande #rwanda #RwOT

    Uyu munsi i Paris, mu murwa mukuru w'Ubufaransa, haraba ibirori bikomeye byo gutanga igihembo gikomeye kurusha ibindi mu mupira w'amaguru, Ballon D'or. Ni umunsi utegerejwe n'abafana b'umupira hirya no hino ku isi, kuko iki gihembo gifatwa nk'ikimenyetso nyamukuru cy'umukinnyi w'ikirangirire w'umwaka.

    Abakinnyi batandukanye bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo barimo Osmane Dembélé, Raphinha ndetse na Lamine Yamal, umusore ukiri muto wigaragaje cyane muri FC Barcelona.

    Abakunzi b'umupira barimo kwibaza niba uyu musore w'imyaka mike yagira amateka akomeye yo kuba umwana muto uhawe Ballon D'or.

    Bitandukanye n'uko byajyaga bigenda mu myaka yashize, ubu nta mukinnyi n'umwe wigeze amenyeshwa mbere ko ari we uzegukana igihembo. Ibi byongeye gusiga urujijo rukomeye kuko byatumye n'abakinnyi ubwabo basigara bibaza uko bizagenda.

    Ubusanzwe, uwagombaga kwegukana Ballon D'or yamenyeshwaga mbere, bikamuha n'umwanya wo kwitegura neza ibirori.

    Ku rundi ruhande, ikipe ya Real Madrid yatangaje ko ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nta mukinnyi wayo uzitabira ibi birori. Ibi byatunguye benshi kuko Real Madrid ari imwe mu makipe akomeye ku isi. Ndetse, abakinnyi Lewandowski na Pedri ba FC Barcelona na bo bavuze ko batazaboneka kubera gahunda zo kuruhuka.

    Kugeza ubu, haracyari urujijo ku bakinnyi ba Paris Saint-Germain (PSG) niba bazitabira cyangwa niba bazahitamo kuguma iwabo. Ibi birori rero byitezweho byinshi, byaba mu bijyanye n'amateka mashya yo gutanga Ballon D'or, ndetse no mu kugaragaza abakinnyi bashya bashobora kwandika izina ryabo mu mateka y'isi y'umupira w'amaguru.

    Ururujijo ku gihembo Ballon D'or, uyu munsi iregukanwa nande
    Mu bagore
    Mu bagabo

    Source : https://kasukumedia.com/ururujijo-ku-gihembo-ballon-dor-uyu-munsi-iregukanwa-nande/

  • Arabura ibitego 55 ngo yuzuze ibitego 1000 #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo, rutahizamu w'ibihe byose ku myaka 40 ye y'amavuko, ari mu rugendo rudasanzwe rwo kwandika amateka mashya mu mupira w'amaguru. Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 945 mu mikino yose yakinnye mu makipe atandukanye no mu ikipe y'igihugu ya Portugal.

    Kuba abura ibitego 55 gusa ngo yuzuza ibitego 1000 byemewe, ni urugero rukomeye rw'uburyo yamaze kuba icyitegererezo mu mupira w'amaguru ku Isi yose.

    Ronaldo yatangiye kugaragara ku rwego rwo hejuru akinira Sporting CP, nyuma yerekeza muri Manchester United, aho yahise yigaragaza nk'intwaro ikomeye. Nyuma yo gukomereza muri Real Madrid, yahubatse amateka akomeye, atwara ibikombe byinshi, harimo UEFA Champions League, n'ibindi byinshi.

    Yaje gukinira Juventus mu Butaliyani, ubu akaba ari mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saudite, aho akomeje kugaragaza ko imyaka ari umubare gusa.

    Abasesenguzi bavuga ko kugera ku ntego y'ibitego 1000 bishobora kumutwara indi myaka ibiri cyangwa itatu, bitewe n'imyitwarire ye y'imyitozo n'uburyo akiri ku rwego rwo hejuru mu gutsinda. Ibi bizaba bihindura Ronaldo umukinnyi wa mbere mu mateka ugerageje kugera kuri iyo ntera idasanzwe.

    Abafana bo ku isi hose bakomeje kumushyigikira, bamwe bamwita 'Umwami w'ibitego,' abandi bakamufata nk'umukinnyi utazibagirana. Ndetse n'iyo intego atayigeraho, kuba ari hafi yayo ni icyubahiro gikomeye kigaragaza ubuzima bwe bw'imikino bwaranzwe no kutarambirwa no guharanira guhora ari hejuru.

    Arabura ibitego 55 ngo yuzuze ibitego 1000

    Source : https://kasukumedia.com/arabura-ibitego-55-ngo-yuzuze-ibitego-1000/

  • Rusizi: DASSO yasabwe kwirinda gukingira ikibaba abakekwaho ibyaha – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 19 Nzeli 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi ibiri yahawe aba-DASSO mu Karere ka Rusizi.

    Ni amahugurwa yateguwe n'Akarere ka Rusizi ku bufatanye n'Umushinga “Uhaki bila mipaka ushyirwa mu bikorwa n'Umuryango Alert International. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abadaso ubumenyi mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Ibiganiro byatanzwe byibanze ku mategeko n'amabwiriza arebana n'uburenganzira bw'ukekwaho icyaha, uburenganzira bw'urwego rugiye kumufata, n'amategeko agenga urujya n'uruza ku mibi z'ibihugu.

    By'umwihariko aba-DASSO bagaragarijwe ko mu makosa bagenzi babo bakora harimo guhamagara ukekwaho amakosa cyangwa ibyaha bakamubwira ko inzego zigiye kuza kumufata bigatuma atoroka. Basabwa kubyirinda kuko bigaragaza kudakora akazi kinyamwuga

    Niyonsenga Elysee, ushinzwe ibikorwa byo gukura abana mu muhanda yavuze ko yari atarasobanukirwa ibijyanye n'uburenganzira bw'umuturage.

    Ati 'Byateraga ikibazo, hari aho twageragaho bitewe n'uko tutazi itegeko rirengera umuturage tukaba twamutwara nabi twibwira ko turi mukuri. Uyu munsi nyuma yo guhugurwa twamenye uko dushobora gufasha umuturage ukekwaho ibyaha tutamuhutaje ndetse n'uko twafasha umuturage kwirinda kugwa mu byaha'.

    Uwiringiyimana Patience, ukorera mu Murenge wa Kamembe, ugiye kumara ukwezi yinjiye mu rwego rwa DASSO yavuze ko aya mahugurwa yatumye yunguka ubumenyi buzamufasha gushyira umuturage ku isonga no gufasha abaturage mu iterambere.

    Umuyobozi wungirije w'Umushinga Uhaki biba Mipaka, Yvonne Nyiramugwaneza yavuze ko aya mahugurwa yatanzwe binyuze muri gahunda yo kubakira inzego ubushobozi ikorwa n'uyu munshinga uharanira ubutabera ku baturage baturiye imipaka n'abambukiranya imipaka.

    Ati 'Mu baturage bambukiranya imipaka habamo ibibazo byinshi birimo kwambuka badakurikije amategeko, kwambutsa ibicuruzwa bidatanze imisoro, bagiye bagaragaza ko rimwe na rimwe bahutazwa n'urwego rwa DASSO ubuyobozi bw'Akarere budusaba ko DASSO twayongerera ubumenyi'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko DASSO ari urwego rukorana n'abaturage umunsi ku munsi bityo ko byari ngombwa ko rusobanukirwa uburenganzira bw'umuturage kugira ngo bamenye uko bamufasha batamuhutaje.

    Ati 'Turabasaba gukomeza gukora kinyamwuga bakibuka ko ibyo dukora byose tubikora ku bw'inyungu z'umuturage. Umurimo w'umutekano w'abaturage usaba kububaha, kutabahutaza no gukorana na bo mu bwubahane. Abaturage icyo twababwira ni uko gukora neza n'inzego ari byo bizatuma bagera ku iterambere n'imibereho myiza irambye'.

    Aba-DASSO bakorera mu Karere ka Rusizi bose uko ari 141 bitabiriye aya mahugurwa, mu byo bayitezeho hakaba harimo gukumira ubushyamirane hagati y'aba-DASSO n'abaturage.

    Aba-DASSO b’i Rusizi bavuze ko hari bumwe mu burenganzira bw’abakekwaho ibyaha batari bazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-dasso-yasabwe-kwirinda-gukingira-ikibaba-abakekwaho-ibyaha

  • Yiswe Umunyarwandakazi! Miss Uganda yateje ururondogoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Muhoza Trivia Elle atorewe kuba Nyampimga wa Uganda, impaka zabaye nyinshi bavuga ko ari Umunyarwandakazi.

    Ni impaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma yo kubona ko ari we wegukanye ikamba ry’Umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubwenge (Miss Uganda 2025).

    Benshi bavugaga ko nubwo atowe akaba ari we ubaye Miss Uganda 2025 ariko ari Umunyarwandakazi.

    Ikinyamakuru Mbu cyatangaje ko Muhoza Trivia Elle abaye Miss Rwanda, kuri post yashyize kuri Instagram uwitwa Vanessa Kamara yagize ati “Miss Uganda? Cyangwa ni Miss Rwanda?”

    Winnie Renne we ati 'Miss Rwanda muri Uganda!',

    Farha Eid Monteza, ati 'Abanyarwanda bamaze kwigarurira byose muri Uganda, murebe n’abari kwiyamamariza imyanya mu nteko ishinga amategeko.'

    Si Muhoza Trivia Elle wegukanye ikamba rya Miss Uganda akavugwaho kuba Umunyarwandakazi kuko n’uwo asimbuye Natasha Nyonyozi byamuvuzweho, ni mu gihe na Miss Uganda 2023, Hannah Karema na we byavuzwe ko ari Umunyarwandakazi.

    Muhoza Trivia Elle wabaye Miss Uganda, yavuzweho kuba Umunyarwandakazi

    Natasha Nyonyozi yasimbuye na we yavuzweho kuba Umunyarwandakazi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11907

  • Ubutumwa bwa Asman Ndikumana wa Rayon nyuma y’imvune ikomeye yagize #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Asman Ndikumana yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko azagaruka akomeye, ni nyuma y’imvune ikomeye yagize.

    Ndikumana Asman yagize imvune y’ukuboko ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Nzeri 3025.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2025-26.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 bamaze kongeraho iminota 5, Ndikumana Asman yagize ikibazo cy’imvune y’ukuboko kw’ibumoso.

    Hari nyuma yo gusimbuka ashaka umupira yisanga hagati y’abakinnyi babiri ba Singida Black Stars, Anthony Tra Bi Tra na Kenedy Wilson Juma Ambasa akaboko ke gafatwa hagati yabo aba aravunitse.

    Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara (Ambulance) yinjira mu kibuga imuha ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga.

    Nyuma yo kunyura mu cyuma basanze igufa ry’ukuboko ryavunitse akaba agomba kubagwa.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaremye agatima abakunzi ba Rayon Sports ko azagaruka akomeye.

    Ati “nzagaruka nkomeye kurushaho. Imana n’ibishaka.”

    Bidasubirwaho akaba atazakina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze Rayon Sports izasuramo Singida Black Stars tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports azamara hanze y’ikibuga byibura hagati y’amezi abiri n’atatu.

    Ndikumana Asman yinjiye muri Rayon Sports ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurishwa aho yasinyiye Gikundiro imyaka 2. Mu mikino itatu amaze gukinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru yayitsindiye ibitego 4.

    Imvune ikomeye yagize

    Yakuwe mu kibuga kuri Ambulance

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11903

  • Nyamagabe: Batatu batawe muri yombi bazira gusenyera umwisengeneza wabo – #rwanda #RwOT

    Aba bagore batatu bafashwe ku wa 19 Nzeri 2025, ku bufatanye n'ubuyobozi by'Akagari na DASSO, aho bari mu Mudugudu wa Gitondorero, Akagari ka Gitondorero, Umurenge wa Mugano, ho mu Karere ka Nyamagabe.

    barimo uw'imyaka 57 usanzwe atuye mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Kavumu, uw'imya 46 utuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, n'uw'imyaka 64 ubarizwa mu Murenge wa Kaduha, mu Kagari ka Nyabisindu.

    Aba bose bafashwe bashinjwa gusenya inzu y'umwisengeneza wabo w'imyaka 22 wayibagamo ari imfubyi asigaranye na musaza we, kuko se yapfuye akayibasigamo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes, yabwiye IGIHE ko iyi nzu uyu mukobwa yabagamo ibarirwa mu irage ry'umuryango mugari, ndetse no mu cyangombwa cy'ubutaka ikaba ari ho yanditse n'ubwo umubyeyi we wapfuye ari ho yakoreraga yaranahahawe ndetse akaba yarasize ahabahayeho umurage n'ubwo bitagaragara mu nyandiko zemewe.

    Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ariko umuryango mugari utabyemeranyaho, kandi mu buryo bw'amategeko bikaba nta handi bigaragara, ariko uwo mukobwa yagiriwe inama yo kujyana ikibazo cye mu butabera akagaragaza ibimenyetso byose afite bishimangira ko ari ah'umubyeyi we, n'uburyo agomba kuhasigarana mu gihe umubyeyi we atakiriho, noneho akahandikwaho byemewe, we n'umuvandimwe basigaranye.

    Ati 'Biriya babikoze bashaka kwikemurira ikibazo birengagije ubuyobozi. Nta wakagombye kurenga ku mategeko, ibikorwa bibi bakoze byo gusenyera umwana babereye nyirasenge byatumye bakurikiranwa mu butabera, ubu RIB iri kubakurikirana, umwana na we arahumurizwa.'

    Visi Meya Uwamariya, yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo by'umwihariko kugira ngo gikemuke, asaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwirinda gutakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, aho gutatanya imbaraga ahubwo bakwiye gusenyera umugozi umwe birinda gushyamirana.

    Hari amakuru avuga ko aba babyeyi kakoze ibi nyuma y'uko musaza w'uriya mukobwa agiye guhahira mu bindi bice by'igihugu, ibyatumye bamufatirana bagatangira kumubuza umutekano birimo no kumusakamburiraho inzu ngo akunde agende.

    Kugeza ubu, aba bashenye iyi nzu bafungiye ku Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Kaduha.

    Abashenye inzu bahise batabwa muri yombi ngo bakurikiranwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-batatu-batawe-muri-yombi-bazira-gusenyera-umwisengeneza-wabo

  • Unywe amazi birashira- Nduhungirehe ku Mudepite w'Umubiligi wijunditse u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Lydia Mutyebele Ngoi, yanditse ku rubuga rwa X, agaragaza ko u Rwanda rutari rukwiye kwemererwa kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare arushinja guhonyora uburenganzira bwa muntu, akifuza ko ruhabwa akato mu mikino nk'uko byakorewe u Burusiya.

    Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Madamu Mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w'indashyikirwa, Remco Evenepoel, na we yatsinze, ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu bagabo mu gusiganwa n'ibihe.”

    Yongeyeho ati “Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye, ubundi biraza gushira”.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 21 Nzeri kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, ikaba ari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika mu myaka 104 imaze gukinwa.

    Ku wa 18 Nzeri 2025, Ababiligi barimo abagabo n'abagore bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Zaventem (Bruxelles) bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare babwiye IGIHE ko bafite amatsiko menshi yo kugera i Kigali bagatangira ingendo z'igare rya VTT bakanakurikirana irushanwa.

    Kuri uyu wa 21 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe icyiciro cya mbere cy'iri rushanwa, ari cyo gusiganwa n'ibihe mu bagabo no mu bagore (Individual Time Trial: ITT), aho Umubiligi, Remco Evenepoel, yegukanye umwanya wa mbere, ndetse na mugenzi we Van Wilder Ilan yegukana umwanya wa gatatu.

    Ni ibintu byashimishije Ababiligi benshi baje gushyigikira abakinnyi babo, aho wabonaga amabendera y'u Bubiligi menshi afitwe n'abafana aho isiganwa ryasorejwe kuri Kigali Convention Centre, ndetse abaganiriye n'itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye kugera mu Rwanda, ndetse basanze ari igihugu cyiza, gifite abantu beza bitandukanye n'ibyo babwirwaga.

    Hashize igihe u Rwanda ruzanye umubano n'u Bubiligi mu bya dipolomasi, bitewe n'uko icyo gihugu cy'i Burayi cyakoze iyo bwabaga gishaka gukomanyiriza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kirushinja guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu u Rwanda rutahwemye kuvuga ko nta shingiro bifite.

    Kuva u Rwanda rwakwemererwa kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare yanatangiye kuri iki Cyumweru, na bwo bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Bubiligi bagaragaje kutabyishimira, ndetse byamenyekanye ko bakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda rwamburwe iri rushanwa ariko byabaye iby'ubusa.

    Minisitiri Nduhungirehe yasubije Umudepite w’Umubiligi wibasiye u Rwanda

    Ababiligi baje gufana abakinnyi babo bari benshi kuri Kigali Convention Centre

    Remco Evenepoel yatsinze ITT ku nshuro ya gatatu yikurikiranya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unywe-amazi-birashira-nduhungirehe-ku-mudepite-w-umubiligi-wijunditse-u-rwanda

  • Pogacar ku munsi wa mbere abuze umudali ari we wari uhanzwe amaso #rwanda #RwOT

    Tadej Pogacar wari utegerejwe cyane n'abakunzi b'umukino w'amagare, by'umwihariko i Kigali aho iri siganwa ryabereye, ntiyabashije kugera ku ntsinzi yari yitezweho mu isiganwa ryo kugerageza umuvuduko (Individual Time Trial — ITT). Uyu Munya-Slovenia, ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi muri iki gihe, yakoresheje iminota 52 n'amasegonda 23 ku ntera y'ibilometero 40,6, maze asoza ari ku mwanya wa kane.

    Yatsinzwe n'iminota ibiri n'amasegonda 37 na Remco Evenepoel w'Umunya-Belgique, ari nawe waje kwisonga.

    Ibi bisobanuye ko Remco akomeje kwandika amateka mashya, kuko ari inshuro ya gatatu yikurikiranya atsindiye ITT muri Shampiyona y'Isi, nyuma ya Glasgow mu 2023, i Zurich mu 2024, noneho n'i Kigali muri 2025. Byatumye benshi bamufata nk'umwami mushya wa ITT ku rwego rw'Isi.

    Ku mwanya wa kabiri haje Umunya-Australia Jay Vine wakoresheje iminota 51, naho ku mwanya wa gatatu haza Umubiligi Ilan Van Wilder wakoresheje iminota 52 n'amasegonda 22, abasha gusiga Pogacar ho isegonda rimwe gusa.

    Abakunzi b'umukino w'amagare b'i Kigali n'abandi baturutse hirya no hino ku Isi bari buzuye imihanda, bashimishwa no kubona abakinnyi b'ibihangange bakina imbere yabo.

    Iri siganwa ryerekanye uko u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy'imikino ikomeye, bikaba byitezwe ko bizongera gusigasira isura nziza igihugu kimaze kubaka mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

    Pogacar, nubwo atabashije gutsinda, ntarasohoka mu irushanwa, kuko azongera kwigaragaza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, mu isiganwa ryo mu muhanda rifite intera y'ibilometero 267,5. Abakunzi be baracyizera ko ashobora kugaruka afite imbaraga nshya, akerekana impano n'ubushobozi byamuhesheje kuba nimero ya mbere ku Isi.

    Pogacar ku munsi wa mbere abuze umudali ari we wari uhanzwe amaso

    Source : https://kasukumedia.com/pogacar-ku-munsi-wa-mbere-abuze-umudali-ari-we-wari-uhanzwe-amaso/

  • RwandAir yagiriye inama abateganya ingendo mu bihe bya Shampiyona y'Isi y'Amagare – #rwanda #RwOT

    Byashyizwe mu itangazo RwandAir yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko abakora ingendo z'indege bagomba no gukomeza kuzirikana ko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Ryakomeje rigaragaza ko abantu bari bafite ingendo z'indege muri ibi bihe, zizakomeza nta kabuza ariko basabwa guharanira kuzinduka mu rwego rwo kwirinda ko hari imihanda yabafungirwaho.

    Ryakomeje riti 'Shampiyona y'Isi y'Amagare ikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali guhera ku wa 20-28 Nzeri 2025. Ifungwa ry'imihanda riri kugira ingaruka ku rujya n'uruza. Mbere yo kwerekeza ku kibuga cy'Indege cya Kigali ugomba kubanza kumenya imihanda iri gukoreshwa, ukemera amasaha ashobora kwiyongera ku rugendo ugana ku kibuga no kubahiriza ibijyanye no kugenzura abagenzi bagiye gukora urugendo.'

    RwandAir yagaragaje ko ku bakora ingendo imbere mu gihugu ibijyanye no kugenzura abagenzi mbere yo guhaguruka bizajya bitangira gukorwa mbere y'amasaha atatu bihagarikwe mbere y'isaha imwe ngo urugendo rutangire.

    Ku ngendo Mpuzamahanga byo bizajya bitangira mbere y'amasaha ane bisozwe mbere y'isaha n'igice ngo urugendo rutangire.

    Byumvikane ko umugenzi asabwa kugera ku kibuga cy'indege mbere y'amasaha atatu cyangwa ane kugira ngo yirinde ibibazo bishobora kumubuza gukora urugendo rwe.

    RwandAir kandi yakomeje isaba abakora ingendo kujya bakurikirana amakuru ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y'u Rwanda mu bijyanye no kumenya imikoreshereze y'umuhanda.

    Shampiyona y'Isi y'Amagare izaca mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali ariko bizagenda bitandukana bitewe n'iminsi, ndetse kuri ubu bisa n'ibiri mu bice bine kandi imihanda izaba iri gukoreshwa izajya ifungwa.

    Kubera iri rushanwa, umuhanda mugari ugana ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, uzajya ufungwa mu masaha y'amanywa.

    Nubwo bimeze bityo ariko hagenda hatangazwa indi mihanda igomba gukoreshwa mu kunganira indi yari isanzwe izaba iri gukinirwamo shampiyona y'Isi y'Amagare.

    Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-mugari-ugana-ku-kibuga-cy-indege-mpuzamahanga-cya-kigali-uzafungwa-by

    RwandAir yasabye abakora ingendo kuzirikana ibihe bya Shampiyona y'Isi y'Amagare u Rwanda rwakiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yagiriye-inama-abateganya-ingendo-mu-bihe-bya-shampiyona-y-isi-y

  • Perezida wa Azerbaijan ntiyumva uko bafite umunyeshuri umwe w'Umunyarwanda gusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame, wari mu ruzinduko rw'akazi muri Azerbaijan.

    Perezida Ilham Aliyev yasabye ko impande zombi zarushaho gukorana mu bijyanye no guteza imbere uburezi, ndetse asaba ko umubare w'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga mu gihugu cye wongerwa.

    Ati 'Twishimiye ko Heydar Aliyev Foundation ifite amahirwe yo gutera inkunga gahunda z'uburezi mu gihugu cyanyu. Urebye uru rwego, ntekereza ko ikwiye kuba kimwe mu by'ingenzi mu bufatanye bwacu.'

    Yakomeje ati 'Nkimara kumenya amakuru y'uruzinduko rwa perezida, nashatse amakuru nsanga dufite umunyeshuri umwe w'Umunyarwanda uri kwiga hano muri Azerbaijan. Ndatekereza ko dushobora guhuza imbaraga mu kongera umubare w'abanyeshuri. Ibyo biri mu miterere y'uburyo Azerbaijan itangamo buruse.'

    Uretse imikoranire mu rwego rw'uburezi, uruzinduko rwa Perezida Kagame rwasize ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y'imikoranire atanu mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, serivisi z'itumanaho ryifashishwa mu kirere, ubucuruzi n'imitangire ya serivisi.

    Amasezerano y'ubufatanye mu itumanaho ryo mu kirere, mu burezi no mu buhinzi yashyizweho umukono n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Itumanaho, Gen (Rtd) James Kabarebe, na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Azerbaijan, Jeyhun Bayramov.

    Ay'ubufatanye mu mitangire ya serivisi no mu bukungu yashyizweho umukono na Ambasaderi wa Azerbaijan ku Rwanda, Ruslan Nasibov, n'Umuyobozi Mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza.

    Perezida Kagame yabwiye Aliyev wa Azerbaijan ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho.

    Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev na Perezida Paul Kagame bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku bihugu byombi

    Perezida wa Azerbaijan Ilham Aliyev ntiyumva uburyo igihugu cye gifite umunyeshuri umwe w’umunyarwanda gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-azerbaijan-ntiyumva-uko-bafite-umunyeshuri-umwe-w-umunyarwanda-gusa